{"id":2389,"date":"2012-11-02T23:25:11","date_gmt":"2012-11-02T21:25:11","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=2389"},"modified":"2012-11-02T23:27:23","modified_gmt":"2012-11-02T21:27:23","slug":"mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\/","title":{"rendered":"Mutagatifu Pawulo Kagame udusabire&#8230;&#8230;"},"content":{"rendered":"<p>Amakuru dukesha ikinyamakuru  <a href=\"http:\/\/www.igihe.com\/iyobokamana\/amadini\/abitangiye-abandi-mu-gihe-cya-jenoside-bashobora-kuzaba-abatagatifu.html\">igihe.com atwereka ikiganiro bagiranye  na Musenyeri Mbonyintege Smaragde <\/a>, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w&#8217;abatagatifu bose wizihizwa  buri taliki ya 1 Ugushyingo buri mwaka n\u2019abakirisitu ba kiliziya Gatorika.<!--more--><\/p>\n<p>Musenyeri Mbonyintege akaba yarakomeje kugaragaza umutagatifu icyo aricyo  n\u2019impamvu kiliziya Gatorika  ifata icyemezo cyo kugira abantu abatagatifu. Bityo ntiyatinya kuvuga ko hari n&#8217;abanyarwanda benshi mu gihugu  bagize ubutwali bwo kwitangira abandi muri jenoside ndetse n&#8217;abakurambere abona bagirwa abatagatifu. Yongeraho ko amalisti yarangije gukorwa ndetse ko yageze n\u2019i Roma kwa Papa bakaba bari kubyigaho ngo barebe uko u Rwanda narwo rwagira abatagatifu nk&#8217;ibihugu by&#8217;abaturanyi nka Uganda.<\/p>\n<p>Izina niryo muntu Musenyeri Mbonkintege aho yatorewe kuba  umukuru w&#8217;inama y&#8217;abepisikopi mu Rwanda si intege gusa ahubwo yarakoze karahava, akazi ka kiliziya ndetse n\u2019aka leta ntagitinya kubivanga ku buryo kumenya imipaka ya kiliziya cyangwa FPR bisigaye bitera urujijo abakiristu kuko adahwema gukingira ikibaba ingoma y&#8217;inyagitugu ya Perezida Kagame, agashishikariza abakiristu gutanga  <a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yize-ikigirwamana-ku-buryo-ishaka-ko-bayitura-amaturo\/\">umusanzu muri cya Kigega AGACIRO DEVELOPMENT FUND <\/a>.<\/p>\n<p> Aha bikaba byateye urujijo rwo kumenya mu by&#8217;ukuri abari kuri ayo malisti y\u2019abazagirwa abatagatifu, dore ko nta zina na rimwe ryigeze ritangazwa  aha abantu bakarushaho kwibaza icyateye Musenyeri Mbonyintege kutavuga nibura izina rimwe, dore ko nta n\u2019ipfunwe biteye kuvuga umuntu wakomeye ku kwemera kwe agakiza benshi ndetse akemera no kuhasiga ubuzima .<\/p>\n<p>Aha  leta y&#8217;agatsiko iyobowe Perezida Kagame ntako itagize ngo isibanganye ibimenyetso by&#8217;abantu bitangiye abandi nyamara bo bakabitura kubambura ubuzima bwabo, ariko bizayigora kubisibanganya mu mitwe ya benshi dore ko ibyabaye byabaye izuba riva ndetse n&#8217;abagabo bo kubihamya bakaba bakiriho.<\/p>\n<p>Musenyeri Mbonyintege akivuga iby\u2019abatagatifu mu mitwe y&#8217;abanyarwanda benshi hajemo abasenyeri bagezi be ba 3(Mgr Joseph RUZINDANA , Mgr Vincent NSENGIYUMVA, Mgr Thadd\u00e9  NSENGIYUMVA baguye i Gakurazo  bapfuye urwagashinyaguro, dore ko babakuye i Kabgayi aho bakoze ibishoboka byose bakarwana ku baturage bari babahungiyeho mu gihe cya jenoside bakanga kubata mu menyo ya rubamba arizo nterahamwe, gushorerwa n&#8217;amaguru aho i Gakurazo byari nk&#8217;inzira y&#8217;umusaraba barabibonaga ko byange bikunde ko bari bwicwe kandi koko urugendo rwabo barurangije nk&#8217;abatagatifu .<\/p>\n<p>Ndetse na Mgr Thadd\u00e9e NTIHINYURWA  yabigarutseho ubwo yavugaga  amasengesho ngarukamwaka yo kubasabira muri 1995, ahamya adashidika ko bagiye mu ijuru kuko bari bariteguye bihagije.<\/p>\n<p>Aha umuntu akaba ya kwibaza niba  Musenyeri  MBONYINTEGE atitaye  mu ihurizo rijya gusa n&#8217;insanganya INGABIRE Victoire yagiriye i Kigali  ubwo yavugiraga ku rwibutso rwa Gisozi  ko yishimiye urwibutso muri rusange ariko ko babura ikintu kimwe gusa, yagize ati icyo nta kindi ko ntabona ahashyinguwe abahutu? Cyangwa se bo mubagenera uwuhe munsi wo kwibuka ababo? Muzi ibyavuyemo. Uvuze ko abahutu bapfuye aba ashatse no kuvuga n\u2019uwabishe (FPR) ibi bihita biba ingengabitekerezo ya jenoside no gupfobya jenoside no gushaka guteranya no kuzana amacakubiri mu banyarwanda, ariko bakabyirengagiza iyo bavuze jenoside yakorewe abatutsi.<\/p>\n<p>Umutego nta wundi, aramutse akoze iyo lisiti ikaburaho bariya basenyeri  batatu ndetse n&#8217;indi mbaga y&#8217;abakiristu yanze kwitandukanya nabo bakemera gupfira hamwe ntabwo yatambuka i Roma nta n\u2019agaciro yagira. Ese kuba Musenyeri yaririnze kugira icyo atangaza ku mazina yabo si uko haba harimo agahaze? Kuko igihe hakwigwa niba bagirwa abatagatifu habaho  no kumenya uwabishe ndetse n\u2019icyo bazize, bityo bikagaruka ha handi kuri ya ndirimbo ifite inyikirizo yitwa ingengabitekerezo ya jenoside cyangwa kuyipfobya.<\/p>\n<p>Aha ndisegura kuri uyu Mushumba igitekerezo cye cy\u2019uko hali abanyarwanda barokoye abandi mu gihe cya jenoside  turagisangiye ariko se  iyo lisiti ye yashyizeho nde areka nde?<\/p>\n<p>FPR mu isoni nke zayo ntihwema kuvuga ko umwicanyi kabuhariwe Paul Kagame na ba jenerali GUMISIRIZA   ko aribo barokoye abanyarwanda, ko aribo bavusha izuba bakagusha n\u2019imvura, uvuze ibitandukanye n\u2019ibyo uba umwanzi w&#8217;igihugu aha umuntu akibaza niba aribo bazagirwa abatagatifu. Aha nabamara impugenge bashobora gukoresha kiliziya y&#8217;u Rwanda  bakazanamo ibyabo bashatse, ariko iya Roma yo iringenga ku buryo kuba umutagatifu utari witaba Imana bitari byabaho mu mateka ya kiliziya Gatorika. Paul Kagame n&#8217;abarenzamase be  bibazaga ko iyo lisiti ibareba bashatse basubiza amerwe mu isaho.<\/p>\n<p>Ariko FPR igira amahirwe kubi, njye njya nibaza iyo abagabo nka Musenyeri Andereya Sibomana baba bakiriho niba ibi byose biba bishoboka.<\/p>\n<p>Iyo umwepiskopi atanga inyigisho cyangwa  ubutumwa aba avuga mu izina rya Kiristu, bityo ubutumwa bwe bukumvikana nk&#8217;amategeko avuye ku Imana, muri urwo rwego nibakorere Nyagasani bareke gukorera agatsiko, bareke kuba abasenyeri bo mu ntebe gusa  bavugire intama bashinzwe ariko kandi ntibibagirwe  nizazimiye. Iyo badashobora gushyingura mu cyubahiro  bariya bashumba bazize akamama babona arinde uzabavuganira? Babona  ukuri kuzaga ahagaragara ryali? Igihe ni iki cyo kwigaranzurana umwijima tukaba abana b&#8217;urumuli.<\/p>\n<p>Umukirisitu wa Kiliziya Gatorika mu Rwanda<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Amakuru dukesha ikinyamakuru igihe.com atwereka ikiganiro bagiranye na Musenyeri Mbonyintege Smaragde , ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w&#8217;abatagatifu bose wizihizwa buri taliki ya 1 Ugushyingo buri mwaka n\u2019abakirisitu ba kiliziya Gatorika.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":2390,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-2389","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Mutagatifu Pawulo Kagame udusabire...... - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Mutagatifu Pawulo Kagame udusabire...... - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Amakuru dukesha ikinyamakuru igihe.com atwereka ikiganiro bagiranye na Musenyeri Mbonyintege Smaragde , ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w&#8217;abatagatifu bose wizihizwa buri taliki ya 1 Ugushyingo buri mwaka n\u2019abakirisitu ba kiliziya Gatorika.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-11-02T21:25:11+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2012-11-02T21:27:23+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Mutagatifu Pawulo Kagame udusabire&#8230;&#8230;\",\"datePublished\":\"2012-11-02T21:25:11+00:00\",\"dateModified\":\"2012-11-02T21:27:23+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\\\/\"},\"wordCount\":722,\"commentCount\":1,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\\\/\",\"name\":\"Mutagatifu Pawulo Kagame udusabire...... - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-11-02T21:25:11+00:00\",\"dateModified\":\"2012-11-02T21:27:23+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"400\",\"height\":\"266\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Mutagatifu Pawulo Kagame udusabire&#8230;&#8230;\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Mutagatifu Pawulo Kagame udusabire...... - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Mutagatifu Pawulo Kagame udusabire...... - Umunyarwanda","og_description":"Amakuru dukesha ikinyamakuru igihe.com atwereka ikiganiro bagiranye na Musenyeri Mbonyintege Smaragde , ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w&#8217;abatagatifu bose wizihizwa buri taliki ya 1 Ugushyingo buri mwaka n\u2019abakirisitu ba kiliziya Gatorika.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-11-02T21:25:11+00:00","article_modified_time":"2012-11-02T21:27:23+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Mutagatifu Pawulo Kagame udusabire&#8230;&#8230;","datePublished":"2012-11-02T21:25:11+00:00","dateModified":"2012-11-02T21:27:23+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\/"},"wordCount":722,"commentCount":1,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\/","name":"Mutagatifu Pawulo Kagame udusabire...... - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-11-02T21:25:11+00:00","dateModified":"2012-11-02T21:27:23+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"400","height":"266"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mutagatifu-pawulo-kagame-udusabire\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Mutagatifu Pawulo Kagame udusabire&#8230;&#8230;"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2389","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2389"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2389\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2389"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2389"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2389"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}