{"id":24136,"date":"2018-01-26T20:42:14","date_gmt":"2018-01-26T18:42:14","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=24136"},"modified":"2018-01-26T20:42:14","modified_gmt":"2018-01-26T18:42:14","slug":"nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\/","title":{"rendered":"Nituvuge \u201cNdanze\u201d bidasubirwaho kandi dusigeho gutegereza akimuhana"},"content":{"rendered":"<p>Atutse Perezida wa Tanzaniya yiha kumutega iminsi, ashotoye u Burundi unatuka perezida wabwo, yadukiriye Uganda ayireba igitsure kandi imuhatse, none asigaweho na Kabila wibereye mu kudandabirana akaba atagishinga, mu gihe abanyekongo bo bamwanga urunuka! Ubundi abanyarwanda si uguhotora no kubicisha inzara yivuye inyuma, binyuze mu cyenewabo no kudakunda igihugu. Nitwe abanyarwanda tugomba kubyanga siba Rusahuriramunduru banezezwa no gutiza umuhoro usenya urwe, cyane cyane iyo bariho basoroma ku mbutoz\u2019 iryo senya<\/p>\n<p>Mu miyoborere y\u2019ibihugu, imwe mu migabo n\u2019imigambi y\u2019umutegetsi w\u2019igihugu ni ukubana neza n\u2019amahanga uhereye ku baturanyi ndetse no kurinda umutekano w\u2019abanyagihugu, mbese kurinda ubuzima bwabo mu buryo bushoboka bwose harimo kutabica no kubarinda inzara n\u2019icyayitera cyose.<\/p>\n<p>Kagame Paul we yahisemo kuzibera \u201cMpagazehe\u201d cyangwa se \u201cBamporiki\u201d kandi ariwe nyirabayazana. Ku bijyanye n\u2019umutekano, abaturage baricwa umusubizo, abacitse ku icumu rya jenoside bakomeje kumwibeshyaho none ubu babuze izo biyambaza kuko arabihimuraho amanywa n\u2019ijoro no gutaka batabyemerewe, abahutu yaracocaguye uwihaye kuvuga ko nabo bakorewe jenoside akabizira, mu gihe abanyarwanda batabarika bahejejwe mu buhunzi kubera kwimwa uburenganzira bwabo.<\/p>\n<p>Ibi byiyongeraho gusesagura ibya rubanda no gupfusha ubusa umutungo w\u2019igihugu aha za ruswa HCR n\u2019abanyamakuru banyuranye ngo bagambanire impunzi bazicyure ku gahato nta kubanza gusaba Kagame guhindura amatwara akareka ubunyamaswa, no kwemerera abazataha kwibuka ababo no kubaza \u201cuko byagenze\u201d. Ibi bitabayeho gutaha mu Rwanda rwa Kagame kuri benshi byaba ari ukwiyahura.<\/p>\n<p>Ku ngoma ya Kagame, gutukana byabaye umuco mu bategetsi, baratuka abanyamahanga n\u2019imiryango irengera uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu maze abanyarwanda barurimo bagakoma amashyi ngo kacikaci! Biteye agahinda aho ababyeyi babyaye bakaba n\u2019abategetsi bimika icyo twakwita \u201cumpangare-nguhangare\u201d n\u2019amatama yombi ku mugaragaro no kuri za televiziyo batuka bose n\u2019abanyamahanga.<\/p>\n<p>ibyo bikava ku mukuru w\u2019igihugu atukana, hagataho umukuru wa diplomasi ibitutsi akabigira nk\u2019isengesho rye rya buri munsi, ngaho mu nteko zishyiraho amategeko ibitutsi ni byose abadepite baratuka imiryango mpuzamahanga ibiteye isoni, ba Gitifu bagatuka bagakubita rubanda, bikazakomereza no kwa daso na local defense atuka umuturage no kumukubita cyangwa se kumwica rugeretse.<\/p>\n<p>Abiyingoma barya akaribwa n\u2019akataribwa, banywa amaraso ya rubanda batishinze iminsi. Inzara iranuma kubera icyenewabo. Ubuhinzi bwashinzwe Geraldine Mukeshimana (mubyara wa ministry Kaboneka) atari uko yabwigiye ahubwo ari uko Kaboneka amugejeje kwa Musoni na Nziza ndetse no kwa Kagame abumvisha ko mubyara we yize iby\u2019ubuhinzi kandi bakeneye ko abarescapee b\u2019ibikinisho bagaragara mu butegetsi, nkuko abitwa ba Mitari (isano ya hafi na Kagame) na ba Alphonse Munyentwali wahoze ari guverineri w\u2019amajyepfo (mwenewabo wa hafi cyane na Kabarebe kwa nyina), bagejejwe mu nda y\u2019ingoma.<\/p>\n<p>Dore ubugome bwa Kagame na Nziza aho bubera bubi, ubu ejo abaturage nibasakuza kubera amahano abera mu by\u2019ubuhinzi n\u2019ubworozi, azitarutsa Mukeshimana ubundi avuge ati abarescape nibo ba nyirabayazana dore nibo muzize! Ejo mu mahanga nibicika kubera ubwishongozi no gutuka za Human Right Watch, Kagame na Nziza bazabwira bose ko abacikacumu bajambije ibintu, ko ububanyinamahanga Mushikiwabo yabugize agatobero, maze abatutsi bahoze mu Rwanda imbere bikorere urusyo.<\/p>\n<p>Ingero zaba nyinshi. Ku ruhande rw\u2019abahutu naho icyenewabo kiragaragara, twavuga nka Makuza Bernard (mubyara wa Kagame) Nguko uko abagambanyi kuri benewabo bagenda batoranywa, umucikacumu akicwa amanywa n\u2019ijoro Mukeshimana na Mushikiwabo batobatoba za ministeri, Atari uko babuze ubwenge bwo kuziyobora ahubwo ari uko biyemeje kuvuzwa nk\u2019inanga no kuvugirwamo n\u2019abasajya nk\u2019ihembe. Abatutsi barokotse jenoside barahotorwa na DMI, abaturage inzara ibageze ku buce, ubundi akarimi katari keza kakiganza mu bubanyi n\u2019amahanga.<\/p>\n<p>Mu bahutu naho abagambanyi, Hutu de service, bafite uko batoranywa muri ba mutimamuke bifitiye inda mu bwonko n\u2019ibwonko munda, kuko babanza kwemera ko batazavuga akarengane ka benewabo n\u2019ihotorwa ry\u2019abahutu rya jenoside bakorewe ikaba yarapfukiranywe, bityo bagatamikwa bakarya benewabo bahonyorwa nk\u2019ibimonyo abandi bagambanirwa iyo bahungiye mu mashyamba ya congo.<\/p>\n<p>Ikigaragara ni uko ari umututsi wahoze imbere mu gihhugu ari n\u2019umuhutu (tuvanyemo ibikinisho Kagame yinjije mu ngoro y\u2019agatsiko k\u2019abahotozi), bombi bagizwe i-tapis abambari b\u2019agatsiko bakandagiraho bakanihanagurizaho ibyondo byo munsi y\u2019inkweto, mu gihe abenshi muri bo bagihugiye mu nzangano hagati yabo, barebana ayingwe aho bakangutse bakivana mu rwondo batabwemo n\u2019agatsiko k\u2019abasajya.<\/p>\n<p>Umuhutu agahugira mu kwanga umututsi babanye imyaka yose mu Rwanda, n\u2019Umututsi warokotse jenoside agahugira mu kwanga umuhutu barubanyemo igihe kirekire, aho bombi bavuganye bakareba uko bacana icyiru cyangwa bakwiyunga, ubundi bagafatanya kwigobotora umunigo bahejejwemo, maze bakibera mu rwango mu gihe Kagame we abahonyora akabasya nk\u2019ibigori, buri gihe abatoranyamo ibikinisho byo kwerekana hanze hose ko ntacyo yabatwaye.<\/p>\n<p>Kagame yubatse ingoro y\u2019agatsiko k\u2019abagizi ba nabi na benewabo ba hafi, arangije ashyira abanyarwanda ku munigo w\u2019inzara n\u2019iterabwoba akoresheje inzego z\u2019ubutegetsi bw\u2019igihugu yambuye ububasha bwose akazisiga ari ibikanka bitagira ikibirimwo gifite ireme.<\/p>\n<p>Ubucamanza, Inteko zishyiraho amategeko na guverinoma, byabaye nk\u2019inanga zidashobora no kwivuza zo ubwazo! Zivuga ari uko Kagame azivugije ubundi abaturage bagapfa zabaye ibiragi. Kandi Kagame azivuza uko ashaka n\u2019igihe ashakiye. Byumvikane ko Abacamanza, Abadepite &amp; Abasenateri, Abaministri, bose ni nk\u2019ama-boutons y\u2019izo nanga, nta kindi bouton iba imaze uretse gutegereza kozwa neza no gusigwa amavuta, itegereje ko umucuranzi akanda ubundi inanga ikavuga. Kagame acuranga ayo ma bouton uko ashaka kandi yayarambirwa akayasimbuza uko ashatse.<\/p>\n<p>Banyarwanda banyarwandakazi, ibi bintu biteye agahinda kuba tubimwemerera. Arakanda, ibitutsi bigasohoka, yakanda nanone abazunguzayi bagahotorwa, yakanda ibihugu by\u2019abaturanyi bigahindurwa abanzi bigatukwa bikagirwa agatobero, yakanda nanone icuraburindi rigakwira mu gihugu! Arakanda abahinzi b\u2019u Rwanda bakabuzwa guhinga ibibatunga, banagerageza ntibagurishe bikazababoreraho nta gukopfora.<\/p>\n<p>Arakanda inanga ikavuga maze jenerali akisanga mu munyururu kandi nawe yaravuzwaga bunanga ejo hashize mu guhohotera rubanda. Ubundi yakkongera gukanda itegekonshinga rigahindurwa, yakongera gukanda inkomamashyi zikaririmba ko u Rwanda rwabaye paradizo. N\u2019uwaburaye udafite icyo yihera umwana aririmba iyo paradizo.<\/p>\n<p>Aka gatsiko Kagame yubatse, kavoma gahagarikiwe n\u2019ingwe igizwe n\u2019abanyabubasha bamwe bo ku isi (ku giti cyabo) bavuga rikijyana henshi mu isi y\u2019ibihangange: Umuherwe Buffet, Bill Clinton, Hilary Clinton, Pastor Rick Warren, Senator Jim Inhofe wa Oklahoma muri amerika, Tony Blair, Cherry Blair, Nicolas Sarkozy, David Cameron, \u2026<\/p>\n<p>Aba bantu kandi bafite igitsure kinini ku gice kinini cy\u2019itangazamakuru mpuzamahanga, ku buryo biborohera gupfukirana amateka y\u2019ibyabaye mu Rwanda ndetse bagafata umwicanyi nyirabayazana bagakwirakwiza inkuru ko ariwe wahohotewe kandi bigasakara. Sibi amakiriro ku munyarwanda azavaho rero.<\/p>\n<p>Nidutegereza igihe bazirukanira Kagame ku ngoma abanyarwanda bazarinda banogonoka batabikoze, kuko bo uko umunyarwanda yicwa na Kagame niko basoroma ku mbuto z\u2019ingoma y\u2019igitugu. Ngo usenya urwe umutiza umuhoro. Batiza Kagame umuhoro wo gusenya u Rwanda.<\/p>\n<p>Ikibabaje tugomba gusubiramo kenshi no kwiyumvisha no gucikaho, ni uko benshi mu banyarwanda bakomeje kwibeshya ko ba Rutemayezetumaze kuvuga haruguru bazagera aho bakamukuraho amaboko.<\/p>\n<p>Twabivuze reka tubisubiremo ko nta na rimwe bazamuvaho kandi bagisoroma ku mbuto z\u2019iterabwoba akwirakwiza. Ni umuntu wabo. Ni twebwe abanyarwanda tugomba kubabera ibamba.<\/p>\n<p>Tukavuga \u201cndanze gutoberwa amateka no kugirwa agatobero\u201d. Ba Rutemayeze twavuze bazahora bakora ibishoboka byose ngo amateka ntavugwe uko yabaye, bazaniga ubutabera mpuzamahanga kuko babishoboye.<\/p>\n<p>Dore bakoze ibishoboka byose ngo Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda na Loni rufunge imiryango abagizi ba nabi barimbuye imbaga badakozweho ahubwo bakomerwa amashyi.<\/p>\n<p>Ubutabera buzatangwa ari uko Kagame n\u2019ishyaka rye bakuweho kandi bakamburwa ububasha bwose n\u2019imbaraga zose zo kubangamira ko abagizi ba nabi n\u2019abicanyi ruharwa bacirwa imanza.<\/p>\n<p>Na n\u2019ubu mu nteko ya Sena ya America bwana Honorable Jim Inhofe araririmba ibisingizo ngo by\u2019umwicanyi Kagame, abanyarwanda bagaceceka aho kumwamagana ku mugaragaro. None ubwo azabuzwa n\u2019iki gukomeza gusahurira mu guhonyorwa kwacu?<\/p>\n<p>Abayobozi b\u2019amadini b\u2019u Rwanda bibagiwe Imana maze biyegurira lusufero, Kagame na RPF, bamwe bashora abihaye Imana mu ngando no mu kwamamaza ingoma y\u2019agahotoro. Abihayimana: Musenyeri Rutaganda, Padiri Ubalidi, Apotre Gitwaza, Musenyeri Smargde, \u2026 n\u2019abandi benshi bigize Intore za Kagame ari nako iby\u2019Imana babigira agakingirizo.<\/p>\n<p>Bagomba kuzabibazwa. Baramamaza Kagame n\u2019ingoma ye aho kwamagana amahano ikora no gusaba umwicanyi kuva ku butegetsi. Hakurya muri RDC siko bimeze, kuko abihayimana baho bakomeye ku Mana yabo no ku banyagihugu Imana yabashinze kuyobora.<\/p>\n<p>Abanyagihugu barajyanwa mu iyozwabwonko (ingando) bihereye ku rubyiruko, ndetse bamara kugirwa \u201cvide\u201d mu bwonko bagatozwa kurashisha imbunda no kwitwara gisilikali.<\/p>\n<p>Izi nsoresore nizo zizoreka igihugu umunsi Kagame yazivugije-bunanga, agakazikanda nka bouton ngo zitangire zirare mu banyagihugu zirimagure. Aba bana bacu n\u2019abavandimwe bacu barihobaramburwa ubumuntu tubireba ngo dutegereje ko ba Rutemayeze basahurira mu nduru bamwamgana twe twifashe mapfubyi? Ntibatwitayeho.<\/p>\n<p>Ibihugu by\u2019abaturanyi uko ari bine biheruka kubanirwa neza mbere y\u2019ingoma ya RPF na Kagame mu bushorishori bwayo. Ni ukuvuga ko ibyo bihugo by\u2019abaturanyi bizongera kubanirwa neza ari uko iyo mpamvu ivuyeyoho, ni ukuvuga ari uko ingoma y\u2019ubwicanyi ya Kagame ivuye ku butegetsi burundu kandi abayirangaje imbere bambuwe ubushobozi bwose bwo kugira nabi. Ni iyi nzira nta yindi ishoboka.<\/p>\n<p>Nta muzungu uzafata icyemezo mu nama ngo asabe ko Kagame avaho, igihe abanyarwanda batazaba bahagurutse ngo berekane ko iby\u2019ubuhendabana babihaze, ko rapport zikorwa na Departement d\u2019Etat ya America zigaya ibibi bya Kagame n\u2019ingoma ye bwacya bakamutaka mu nama ya Sena yabo, ko ari ubuhendabana no kudufunga amaso ngu tudahagurukana umwicanyi dukomeze duhotorwe kugeza igihe azaturangiriza kandi n\u2019ubundi atugeze kure. Loni ikora mapping report kandi igakurikirana iby\u2019ubwicanyi bwakorewe mu Rwanda, yarangiza ikigira nyoninyinshi inkiko zayo zigaha Kagame ubudakurikiranwa natwe ngo izadukiza?<\/p>\n<p>Ako ni akimuhana kaza imvura ihise. Nitwe nta wundi. Nitwe abanyarwanda tugomba kuvuga \u201cndanze\u201d nta loni, nta Amerika, nta Union eurpeenne, nta Canada, abo bose ntabyo bazatuvugira, nta nduru bazavugiriza Kagame kandi ntibazahagarika kumutera indabyo no kumutaka kuko abo ahotora n\u2019abo yicisha inzara ubu ari abanyarwanda. Ubabaye niwe ubanda urugi.<\/p>\n<p>Nitwe tubabaye, nitwe tugomba kubwira Kagame tuti \u201cTuvire mu nzira kuko turananiwe kandi turambiwe gusiribangwa mu byondo\u201d.<br \/>\nTurabyanze<\/p>\n<p><strong>Torero Cyprien<\/strong> (Akarere ka Ngoma)<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Atutse Perezida wa Tanzaniya yiha kumutega iminsi, ashotoye u Burundi unatuka perezida wabwo, yadukiriye Uganda ayireba igitsure kandi imuhatse, none asigaweho na Kabila wibereye mu kudandabirana akaba atagishinga, mu gihe abanyekongo bo bamwanga urunuka! Ubundi abanyarwanda si uguhotora no kubicisha inzara yivuye inyuma, binyuze mu cyenewabo no kudakunda igihugu. Nitwe abanyarwanda tugomba kubyanga siba Rusahuriramunduru [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":24137,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-24136","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Nituvuge \u201cNdanze\u201d bidasubirwaho kandi dusigeho gutegereza akimuhana - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Nituvuge \u201cNdanze\u201d bidasubirwaho kandi dusigeho gutegereza akimuhana - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Atutse Perezida wa Tanzaniya yiha kumutega iminsi, ashotoye u Burundi unatuka perezida wabwo, yadukiriye Uganda ayireba igitsure kandi imuhatse, none asigaweho na Kabila wibereye mu kudandabirana akaba atagishinga, mu gihe abanyekongo bo bamwanga urunuka! Ubundi abanyarwanda si uguhotora no kubicisha inzara yivuye inyuma, binyuze mu cyenewabo no kudakunda igihugu. Nitwe abanyarwanda tugomba kubyanga siba Rusahuriramunduru [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-01-26T18:42:14+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/freedom-pic-thumb-600x387.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"600\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"387\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Nituvuge \u201cNdanze\u201d bidasubirwaho kandi dusigeho gutegereza akimuhana\",\"datePublished\":\"2018-01-26T18:42:14+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\\\/\"},\"wordCount\":1570,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/01\\\/freedom-pic-thumb-600x387.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\\\/\",\"name\":\"Nituvuge \u201cNdanze\u201d bidasubirwaho kandi dusigeho gutegereza akimuhana - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/01\\\/freedom-pic-thumb-600x387.jpg\",\"datePublished\":\"2018-01-26T18:42:14+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/01\\\/freedom-pic-thumb-600x387.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/01\\\/freedom-pic-thumb-600x387.jpg\",\"width\":600,\"height\":387},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Nituvuge \u201cNdanze\u201d bidasubirwaho kandi dusigeho gutegereza akimuhana\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Nituvuge \u201cNdanze\u201d bidasubirwaho kandi dusigeho gutegereza akimuhana - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Nituvuge \u201cNdanze\u201d bidasubirwaho kandi dusigeho gutegereza akimuhana - Umunyarwanda","og_description":"Atutse Perezida wa Tanzaniya yiha kumutega iminsi, ashotoye u Burundi unatuka perezida wabwo, yadukiriye Uganda ayireba igitsure kandi imuhatse, none asigaweho na Kabila wibereye mu kudandabirana akaba atagishinga, mu gihe abanyekongo bo bamwanga urunuka! Ubundi abanyarwanda si uguhotora no kubicisha inzara yivuye inyuma, binyuze mu cyenewabo no kudakunda igihugu. Nitwe abanyarwanda tugomba kubyanga siba Rusahuriramunduru [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2018-01-26T18:42:14+00:00","og_image":[{"width":600,"height":387,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/freedom-pic-thumb-600x387.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Nituvuge \u201cNdanze\u201d bidasubirwaho kandi dusigeho gutegereza akimuhana","datePublished":"2018-01-26T18:42:14+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\/"},"wordCount":1570,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/freedom-pic-thumb-600x387.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\/","name":"Nituvuge \u201cNdanze\u201d bidasubirwaho kandi dusigeho gutegereza akimuhana - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/freedom-pic-thumb-600x387.jpg","datePublished":"2018-01-26T18:42:14+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/freedom-pic-thumb-600x387.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/freedom-pic-thumb-600x387.jpg","width":600,"height":387},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nituvuge-ndanze-bidasubirwaho-kandi-dusigeho-gutegereza-akimuhana\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Nituvuge \u201cNdanze\u201d bidasubirwaho kandi dusigeho gutegereza akimuhana"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/24136","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=24136"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/24136\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":24138,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/24136\/revisions\/24138"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/24137"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=24136"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=24136"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=24136"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}