{"id":24306,"date":"2018-01-30T02:33:34","date_gmt":"2018-01-30T00:33:34","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=24306"},"modified":"2018-01-30T02:45:16","modified_gmt":"2018-01-30T00:45:16","slug":"umukuru-wabatavuga-rumwe-na-leta-muri-israel-aramagana-igikorwa-cya-leta-yu-rwanda-cyo-gushaka-kugoreka-amateka","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wabatavuga-rumwe-na-leta-muri-israel-aramagana-igikorwa-cya-leta-yu-rwanda-cyo-gushaka-kugoreka-amateka\/","title":{"rendered":"Umukuru w&#8217;abatavuga rumwe na Leta muri Israel aramagana igikorwa cya Leta y&#8217;u Rwanda cyo kuvuga ko Genocide yakorewe abatutsi gusa!"},"content":{"rendered":"<p class=\"underline\">Yanditswe na <strong>Marc Matabaro<\/strong><\/p>\n<p class=\"underline\">Amakuru dukesha ikinyamakuru The Times of Isra\u00ebl aravuga ko umukuru w&#8217;abatavuga rumwe na Leta muri Isra\u00ebl yagereranyije ibishaka gukorwa mu gihugu cya Pologne byo kuvuga amateka y&#8217;itsembabwoko ry&#8217;abayahudi ukundi n&#8217;ibyo Ministre w&#8217;intebe wa Isra\u00ebl Benjamin Netanyahu yashyigikiye by&#8217;uko amateka ya G\u00e9nocide mu Rwanda yandikwa ukundi.<\/p>\n<p>Mu gihe hari ikibazo gikomeye cya Diplomasi hagati ya Isra\u00ebl n&#8217;igihugu cya Pologne ku bijyanye n&#8217;itegeko ritegenya kuzajya rihana uzavuga wese ko abanyapologne bagize uruhare mu itsembabwoko ry&#8217;abayahudi ryakozwe n&#8217;abanazi, Perezida w&#8217;ishyaka ry&#8217;abakozi muri Isra\u00ebl, Avi Gabbay yareze Leta ya Ministre w&#8217;intebe Benjamin Netanyahu ko bashatse kwigana ibyakozwe n&#8217;abanyapologne ashaka kwandika amateka bundi bushya mu gihe yashyigikiraga igikorwa cya Leta y&#8217;u Rwanda kitavugwaho rumwe cyo kubatiza ukundi umunsi wo kwibuka Genocide yabaye mu Rwanda mu 1994.<\/p>\n<p>Avi Gabbay avugira mu nama ikorwa buri cyumweru y&#8217;ishyaka rye, yatangaje ko Isra\u00ebl igomba gukora ibiri mu bushobozi bwayo byose igahagarika umushinga w&#8217;itegeko wa Pologne wo kubuza ikoreshwa ry&#8217;interuro <em>&#8220;ibigo by&#8217;ubwicanyi byo muri Pologne&#8221; waba itegeko.<\/em><\/p>\n<p>Yavuza ko yizeye ko icyo gikorwa cyo gushaka guhindura amateka kitazashoboka kuko kizatiza umurindi imyitwarire yo kwanga abayahudi.<\/p>\n<p>Ariko Avo Gabbay yanenze bikomeye Leta ya Isra\u00ebl kuba yaratije umurindi ikindi gikorwa kijya kumera nk&#8217;ikiri gukorwa muri Pologne cyo gushaka kuvuga amateka uko atari.<\/p>\n<p>Yagize ati:<\/p>\n<p><em>\u00ab Leta ya Isra\u00ebl igomba guha agaciro politiki yayo mu bijyanye n&#8217;ububanyi n&#8217;amahanga, ariko ako gaciro ntabwo kagomba gishyirwa hejuru ngo gapfukirane ukuri, ni ngombwa ko tugomba guhangana n&#8217;amashyaka y&#8217;abahezanguni akwirakwiza ubutumwa bw&#8217;urwango rw&#8217;abanyamahanga, ubwoba, ivangura, ubugambanyi, guhiga abo bita abanzi mu baturage babo, abafata abatavugarumwe nabo nk&#8217;abanzi, ayo mashyaka agashaka kwitwikira demokarasi kugira ngo asibanganye ukuri.\u00bb<\/em><\/p>\n<p><em>\u00abKubera kumenyera amakuru y&#8217;ibinyoma noneho barashaka kwandika amateka bundi bushya. Ni nk&#8217;iby&#8217;iri tegeko ryo muri Pologne kandi ni kimwe n&#8217;ibyasabwe na Leta y&#8217;u Rwanda mu cyumweru gishize.\u00bb<\/em><\/p>\n<p>Leta ya Isra\u00ebl yashyigikiye umwanzuro wazanywe na Leta y&#8217;u Rwanda usaba ko umunsi wo kwibuka Genocide wagenerwa abishwe bo mu bwoko bw&#8217;abatutsi gusa, icyo gikorwa kikaba cyaragaragaye nko gushaka kudaha agaciro ibihumbi n&#8217;ibihumbi by&#8217;abahutu bishwe mu gihe cya Genocide yo mu 1994.<\/p>\n<p>Ejo hashize byatangajwe ko mu gihe uwo mwanzuro utari ushyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe z&#8217;Amerika n&#8217;ibihugu by&#8217;iburayi, Isra\u00ebl yo yarawushyigikiye mu rwego rw&#8217;amasezerano y&#8217;impande zombi nk&#8217;ingurane y&#8217;uko Leta y&#8217;u Rwanda yemeye kwakira abimukira n&#8217;impunzi b&#8217;abanyafurika Leta ya Isra\u00ebl ishaka kwirukana hakurikijwe itegeko ryatowe rishya n&#8217;inteko ishingamategeko ya Isra\u00ebl.<\/p>\n<p>Avi Gabbay avuga ko Isra\u00ebl itagomba gukoresha cyangwa kwigana imikorere y&#8217;amashyaka y&#8217;abahezanguni y&#8217;i Burayi wagereranya n&#8217;iya Leta y&#8217;u Rwanda.<\/p>\n<p>Nabibutsa ko\u00a0Inteko Rusange y\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye, ku wa Gatanu ushize ari bwo yemeje bidaciye mu itora ko itariki ya 7 Mata buri mwaka, iva ku kuba \u201cUmunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda\u201d nk\u2019uko byavugwaga guhera mu 2004, ikagirwa \u201dUmunsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda\u201d.<\/p>\n<p>Leta Zunze Ubumwe za Amerika n\u2019Umuryango w\u2019Ubumwe bw\u2019u Burayi, ntibyashimye uwo mwanzuro bivuga ko bidatanga umwanya wo kwibuka abantu bose bishwe muri icyo gihe.<\/p>\n<p>Kelley Currie, wari uhagarariye Leta Zunze ubumwe z&#8217;Amerika yavuze ko guhindura inyito bidaha agaciro byuzuye ubukana bwa Genocide n&#8217;ubundi bugizi bwa nabi bwakorewe andi moko.<\/p>\n<p>Eric Chaboureau wari uhagararariye umuryango w&#8217;ubumwe bw&#8217;u Burayi yatangaje ko hagombaga kubanza kubaho kuganira mbere yo kwemeza umwanzuro ufite uburemere bungana kuriya.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Marc Matabaro Amakuru dukesha ikinyamakuru The Times of Isra\u00ebl aravuga ko umukuru w&#8217;abatavuga rumwe na Leta muri Isra\u00ebl yagereranyije ibishaka gukorwa mu gihugu cya Pologne byo kuvuga amateka y&#8217;itsembabwoko ry&#8217;abayahudi ukundi n&#8217;ibyo Ministre w&#8217;intebe wa Isra\u00ebl Benjamin Netanyahu yashyigikiye by&#8217;uko amateka ya G\u00e9nocide mu Rwanda yandikwa ukundi. Mu gihe hari ikibazo gikomeye cya [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":24309,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[67],"tags":[],"class_list":["post-24306","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amahanga"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Umukuru w&#039;abatavuga rumwe na Leta muri Israel aramagana igikorwa cya Leta y&#039;u Rwanda cyo kuvuga ko Genocide yakorewe abatutsi gusa! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wabatavuga-rumwe-na-leta-muri-israel-aramagana-igikorwa-cya-leta-yu-rwanda-cyo-gushaka-kugoreka-amateka\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Umukuru w&#039;abatavuga rumwe na Leta muri Israel aramagana igikorwa cya Leta y&#039;u Rwanda cyo kuvuga ko Genocide yakorewe abatutsi gusa! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Marc Matabaro Amakuru dukesha ikinyamakuru The Times of Isra\u00ebl aravuga ko umukuru w&#8217;abatavuga rumwe na Leta muri Isra\u00ebl yagereranyije ibishaka gukorwa mu gihugu cya Pologne byo kuvuga amateka y&#8217;itsembabwoko ry&#8217;abayahudi ukundi n&#8217;ibyo Ministre w&#8217;intebe wa Isra\u00ebl Benjamin Netanyahu yashyigikiye by&#8217;uko amateka ya G\u00e9nocide mu Rwanda yandikwa ukundi. Mu gihe hari ikibazo gikomeye cya [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wabatavuga-rumwe-na-leta-muri-israel-aramagana-igikorwa-cya-leta-yu-rwanda-cyo-gushaka-kugoreka-amateka\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-01-30T00:33:34+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2018-01-30T00:45:16+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/F180101MA10-400x250-640x400.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"640\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"400\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wabatavuga-rumwe-na-leta-muri-israel-aramagana-igikorwa-cya-leta-yu-rwanda-cyo-gushaka-kugoreka-amateka\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wabatavuga-rumwe-na-leta-muri-israel-aramagana-igikorwa-cya-leta-yu-rwanda-cyo-gushaka-kugoreka-amateka\/\",\"name\":\"Umukuru w'abatavuga rumwe na Leta muri Israel aramagana igikorwa cya Leta y'u Rwanda cyo kuvuga ko Genocide yakorewe abatutsi gusa! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wabatavuga-rumwe-na-leta-muri-israel-aramagana-igikorwa-cya-leta-yu-rwanda-cyo-gushaka-kugoreka-amateka\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wabatavuga-rumwe-na-leta-muri-israel-aramagana-igikorwa-cya-leta-yu-rwanda-cyo-gushaka-kugoreka-amateka\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/F180101MA10-400x250-640x400.jpg\",\"datePublished\":\"2018-01-30T00:33:34+00:00\",\"dateModified\":\"2018-01-30T00:45:16+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wabatavuga-rumwe-na-leta-muri-israel-aramagana-igikorwa-cya-leta-yu-rwanda-cyo-gushaka-kugoreka-amateka\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wabatavuga-rumwe-na-leta-muri-israel-aramagana-igikorwa-cya-leta-yu-rwanda-cyo-gushaka-kugoreka-amateka\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wabatavuga-rumwe-na-leta-muri-israel-aramagana-igikorwa-cya-leta-yu-rwanda-cyo-gushaka-kugoreka-amateka\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/F180101MA10-400x250-640x400.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/F180101MA10-400x250-640x400.jpg\",\"width\":640,\"height\":400,\"caption\":\"Avi Gabbay, Perezida w'ishyaka ry'abakozi muri Isra\u00ebl ritavuga rumwe na Leta\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wabatavuga-rumwe-na-leta-muri-israel-aramagana-igikorwa-cya-leta-yu-rwanda-cyo-gushaka-kugoreka-amateka\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Umukuru w&#8217;abatavuga rumwe na Leta muri Israel aramagana igikorwa cya Leta y&#8217;u Rwanda cyo kuvuga ko Genocide yakorewe abatutsi gusa!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Umukuru w'abatavuga rumwe na Leta muri Israel aramagana igikorwa cya Leta y'u Rwanda cyo kuvuga ko Genocide yakorewe abatutsi gusa! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wabatavuga-rumwe-na-leta-muri-israel-aramagana-igikorwa-cya-leta-yu-rwanda-cyo-gushaka-kugoreka-amateka\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Umukuru w'abatavuga rumwe na Leta muri Israel aramagana igikorwa cya Leta y'u Rwanda cyo kuvuga ko Genocide yakorewe abatutsi gusa! - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Marc Matabaro Amakuru dukesha ikinyamakuru The Times of Isra\u00ebl aravuga ko umukuru w&#8217;abatavuga rumwe na Leta muri Isra\u00ebl yagereranyije ibishaka gukorwa mu gihugu cya Pologne byo kuvuga amateka y&#8217;itsembabwoko ry&#8217;abayahudi ukundi n&#8217;ibyo Ministre w&#8217;intebe wa Isra\u00ebl Benjamin Netanyahu yashyigikiye by&#8217;uko amateka ya G\u00e9nocide mu Rwanda yandikwa ukundi. Mu gihe hari ikibazo gikomeye cya [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wabatavuga-rumwe-na-leta-muri-israel-aramagana-igikorwa-cya-leta-yu-rwanda-cyo-gushaka-kugoreka-amateka\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2018-01-30T00:33:34+00:00","article_modified_time":"2018-01-30T00:45:16+00:00","og_image":[{"width":640,"height":400,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/F180101MA10-400x250-640x400.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wabatavuga-rumwe-na-leta-muri-israel-aramagana-igikorwa-cya-leta-yu-rwanda-cyo-gushaka-kugoreka-amateka\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wabatavuga-rumwe-na-leta-muri-israel-aramagana-igikorwa-cya-leta-yu-rwanda-cyo-gushaka-kugoreka-amateka\/","name":"Umukuru w'abatavuga rumwe na Leta muri Israel aramagana igikorwa cya Leta y'u Rwanda cyo kuvuga ko Genocide yakorewe abatutsi gusa! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wabatavuga-rumwe-na-leta-muri-israel-aramagana-igikorwa-cya-leta-yu-rwanda-cyo-gushaka-kugoreka-amateka\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wabatavuga-rumwe-na-leta-muri-israel-aramagana-igikorwa-cya-leta-yu-rwanda-cyo-gushaka-kugoreka-amateka\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/F180101MA10-400x250-640x400.jpg","datePublished":"2018-01-30T00:33:34+00:00","dateModified":"2018-01-30T00:45:16+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wabatavuga-rumwe-na-leta-muri-israel-aramagana-igikorwa-cya-leta-yu-rwanda-cyo-gushaka-kugoreka-amateka\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wabatavuga-rumwe-na-leta-muri-israel-aramagana-igikorwa-cya-leta-yu-rwanda-cyo-gushaka-kugoreka-amateka\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wabatavuga-rumwe-na-leta-muri-israel-aramagana-igikorwa-cya-leta-yu-rwanda-cyo-gushaka-kugoreka-amateka\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/F180101MA10-400x250-640x400.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/F180101MA10-400x250-640x400.jpg","width":640,"height":400,"caption":"Avi Gabbay, Perezida w'ishyaka ry'abakozi muri Isra\u00ebl ritavuga rumwe na Leta"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wabatavuga-rumwe-na-leta-muri-israel-aramagana-igikorwa-cya-leta-yu-rwanda-cyo-gushaka-kugoreka-amateka\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Umukuru w&#8217;abatavuga rumwe na Leta muri Israel aramagana igikorwa cya Leta y&#8217;u Rwanda cyo kuvuga ko Genocide yakorewe abatutsi gusa!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/24306","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=24306"}],"version-history":[{"count":3,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/24306\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":24310,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/24306\/revisions\/24310"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/24309"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=24306"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=24306"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=24306"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}