{"id":24411,"date":"2018-02-04T00:41:38","date_gmt":"2018-02-03T22:41:38","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=24411"},"modified":"2018-02-05T01:27:56","modified_gmt":"2018-02-04T23:27:56","slug":"ndamira-episode-17","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-17\/","title":{"rendered":"NDAMIRA &#8211; Episode 17"},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe na <a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/ndamiraj\"><strong>Ndamira Jean de Dieu<\/strong><\/a><\/p>\n<p>Yaranyitegereje cyane ubona ko asa nk\u2019utunguwe, yarambajije ati: wakize ryari? Namusubije ko mu by\u2019ukuri ntigeze ndwara ko ahubwo nari imfite ubwoba gusa, yambajije inshuro eshatu zose ngo wiyemeje kuba umusirikare koko? Namusubizaga ntajijinganya ko mbishaka.<\/p>\n<p>Mu by\u2019ukuri nabonaga aho ibintu byerekera, ugutsindwa urugamba rwa FAR byarabonekaga ariko nkibaza na none igihe FAR izaba itsinzwe ikizakurikiraho ku buzima bwanjye, kuko icyo gihe niho nari mfite umutekano ushoboka.\u00a0Nahisemo rero kuba umusirikare kugirango mpamye ibirindiro byo kwirindira umutekano.<\/p>\n<p>Nta kindi yongeyeho uretse kunyandika yarangiza akuzuza imyirondoro yanjye mu gitabo yarafite arangije yuzuza urupapuro rwahabwaga ababaga bamaze kuba abasirikare ndarubika, basi ubwo mba mbaye umusirikare.<\/p>\n<p>Ubwo icyo gikorwa cyari kirangiye haje abasirikare bari muri Toyota Hilux itukura, harimo umusirikare umwe w\u2019umu Capitaine w\u2019umu GD (Gendarme) ari kumwe n\u2019abamurinda hamwe n\u2019umushoferi. Ubwo yinjiye abo bamurinda bahise bansohora hanze inkubagahu, mpita njya mu gikari. Naje kumenya ko ari Comandant mushya wa 3\u00e8me Bataillon Muvumba wari urimo gusura abasirikare bose kuko uwari usanzwe uyiyobora witwaga Lieutenant NSHUTIRAGUMA Barth\u00e9lemy yari arwaye yararashwe, gusa nigeze kumubonaho rimwe kuko avuye mu burwayi yaje kudusura bari baramurashe ku rutugu. Uwo mu Capitaine GD yitwaga MUNYAKAYANZA Augustin niba nibuka neza.<\/p>\n<p>Nta masomo yandi, nta kindi kindi uretse kumpereza ishati ya gisiriakare n\u2019imbunda, kandi ubwo nahise nkomeza kuba aho ngaho kwa Lieutenant Jacques Twagirayezu.<\/p>\n<p>Ubwo Bonaventure yaratashye avuye kugeza ubutumwa yari yahawe ku ma positions aragaruka asanga byarangiye namaze kuba umusirikare. Yarambajije ngo wiyemeje kuba umusirikare? Ndamusubiza nti: nabyiyemeje, ubwo yahise ambwira ngo ubwo nta kundi ubwo ni ukwirwanaho ko kandi nta protection ye ngikeneye. Ntabwo Bonaventure yari azi uburemere bw\u2019ibyo narwanaga nabyo mu mutima. Namushimiye ko yamfashije kugera aho kandi mwizeza ko nta kibazo nzagira gitandukanye n\u2019icy\u2019abandi.<\/p>\n<p>Ubwo muri iyo minsi harimo kwinjizwa abandi basirikare, harimo umwana wabaye inshuti yanjye witwaga BIZAGWIRA Richard iwabo hari mu Rugunga, kimwe nanjye yari umunyeshuri mu wa kabiri muri Lycee de Kigali. Mu bandi bashya haje kuzamo undi muhungu witwaga GATERA Alphonse uyu yari umututsi, iwabo hari muri Butare, Secteur Nyaruhengeri, Komine Nyaruhengeri ibi yabimbwiye tumaze kumenyana no kuganira. Aho yabaga i Kigali, bari barishwe muri genocide ariko abasha gucika abicanyi, agize amahirwe yinjira mu gisirikare.<\/p>\n<p>Abo basirikare bashya iyo babaga baje aho bagize nk\u2019ibintu baje gufata cyangwa batumweho gusa, nabanzaga kubannyuzura nkabavomesha amazi mbega imirimo yose yabaga ikenewe bakabona gusubira mu ma positions yabo.<\/p>\n<p>Ubwo ibintu byari bihindutse nari mbaye umusirikare sans matrucule. Muri iyo minsi twongeye kwimura ikicaro cya commandant wa compangie, twavuye aho munsi y\u2019urusengero rw\u2019aba adventiste twimukira kuri secteur Biryogo. Inkotanyi zagabye igitero gikaze mu i Bereshi zishaka gufunga umuhanda uturuka mu mujyi ujya kuri Saint Andr\u00e9.<\/p>\n<p>Aho niho narwanye mu mujyi wa Kigali. Gusa jyewe nari mu barinda Lieutenant Jacques Twagirayezu nari ndi iruhande rwe, intambara yamaze nk\u2019isaha imwe inkotanyi zisubira inyuma. Aho muri urwo rugamba nibwo nabashije kubona ko ibyo Bonaventure yambwiraga ko igisirikare cyabaye mase byari ukuri. Nta grenades twari dufite, hari grenades abasirikare bikoreraga mu dukombe twa Heineken!<\/p>\n<p>Tumaze kuva muri iyo mirwano twaratashye ariko ntabwo nongeye kubona Lieutenant Jacques Twagirayezu, kuko bukeye bwaho yasimbuwe n\u2019undi musirikare witwaga Sous-Lieutenant MAGAMBO Joseph. Byavugwaga ko Lieutenant Jacques Twagirayezu yarashwe akajya kwivuza, ariko mu by\u2019ukuri twari kumwe ntabwo yigeze araswa, kereka wenda niba yaragiye kuri position nk\u2019isasu rigaturuka I Nyarurama ariko nta ntambara twarwanye aho yamukomerekeje.<\/p>\n<p>Ikindi gishoboka ni uko ashobora kuba yarashatse impamvu ituma ava mu gisirikare akavuga ko yarashwe wenda akaba yaranikomerekeje ku bushake, bitihise akaba yarafunzwe kuko muri iyo minsi ntabwo yari yishimye na gato. Hari igihe yigeze gufata umusaza w\u2019umututsi wari utuye kuri Nyabitare amujyana kuri croix rouge mu Kiyovu, ibyo rero ngo bishobora kuba byaramukururiye ibibazo byo kwitwa icyitso cy\u2019inkotanyi. Hari umunsi umwe yaje ubona ko yarakaye rwose yibaza niba gutabara umuntu urwaye akamugeza aho ashobora kubona ubutabazi byaba ikibazo.<\/p>\n<p>Ubwo nyine twabonye umu commandant mushya, nta kintu yigeze ahindura mu buryo bwo kurindwa ahubwo nahise mugiriraho umugisha kuko yahise ankunda cyane. Ubwo nawe yimuye aho agomba kuba, twimukira mu gikari cyo mu nzu ya Gasamagera I Nyamirambo kuri 40.<\/p>\n<p>Ubwo bukeye mu gitondo yagiye kureba positions z\u2019abasirikare aho ziri mu Biryogo arahazenguruka hose, aho yaje kuhabona undi mu Sous-Lieutenant bari baziranye ariko we yari akiri umunyeshuli muri ESM.<\/p>\n<p>Uwo mu Sous-Lieutenant twaragarukanye bakomeza kuganira, twaje kunyura ku rugo rwari rurimo abantu benshi bigaragara ko hari icyo bahururiye, hari hajuru gato y\u2019amashuli abanza ya Biryogo, twinjiyemo dusanga ni famille y\u2019abatutsi yaraye yishwe. Twasabye inzira turatambuka twinjira muri salon aho imirambo yabo yari iri mu ntebe no hasi, bari abantu b\u2019inzobe cyane bendaga gusa n\u2019abarabu. Twararebye noneho Lieutenant Magambo abonamo umukecuru aravuga ati: ese nk\u2019uyu we yazize iki, ubu nawe yari inkotanyi koko? Wabonaga ko bimubabaje.<\/p>\n<p>Twahise twongera turasohoka, turazamuka tugera mu rugo, bwari bumaze no kwira. Yakomeje gukomeza kuganira n\u2019uwo musirikare wundi bigeze nko mu ma saa mbiri z\u2019ijoro ansaba ko dusohoka, twambutse umuhanda turi batatu, tujya i Matimba ntabwo hari kure cyane, hari mu ntambwe zitageze no kuri 500, aho I Matimba bacuruzaga byeri. Magambo yakundaga byeri cyane. Ubwo baraguze nanjye barangurira turizihirwa, bigeze nko mu ma saa yine y\u2019ijoro twaratashye wa musirikare nawe asubira kuri position aho yabaga.<\/p>\n<p>Kubera ko inkotanyi zari zaracengeye cyane system FAR bakoreshaga, byabaga ngombwa ko duhindura ijambo ry\u2019ibanga (mot de pass\u00e9) buri kanya. Nka buri saha twahinduraga mot de pass\u00e9. Iyo wageraga ku basirikare bavugaga ijambo nawe ugahita ubasubiza bitewe uko mwabyumvikanyeho iyo wajijinganyaga rero wahitaga uraswa. N\u2019uko byagendekeye uwo mu Sous-Lieutenant twari kumwe, yageze hafi y\u2019ibirindiro bye abasirikare bamubaza mot de pass\u00e9 arajijinganya kubera ko yari yagasomye atibuka mot de pass\u00e9 igezweho, basi ubwo baba baramurashe, ahita apfa.<\/p>\n<p>Bwarakeye mu gitondo tujyayo kumureba nta kundi, umusirikare wamurashe yoherejwe kuri Saint Andr\u00e9, uwo Lieutenant warashwe yari afite imbunda ya R4, mpita nyibikaho iyo nari mfite ya\u00a0Kalashnikov<b>\u00a0<\/b>mba ariyo ntanga. Imbunda ya R4 narayikundaga cyane, umusirikare wese yifuzaga kuyitunga. Yasaga neza ikindi kandi ubwo Lieutenant Jacques Twagirayezu yagendaga, nasigaranye amasasu yayo menshi, nifuzaga rero imbunda mfite amasasu ahagije kuko nabonaga ko ahantu twaganaga hatari heza.<\/p>\n<p>Uwo Lieutenant nyine yarapfuye arashyingurwa nta kundi. Uwo Lieutenant nyine yarapfuye arashyingurwa nta kundi. Tumuhamba munsi ya Segiteri Biryogo. Akenshi iyo umusirikare yapfaga bamukuragamo inkweto n&#8217;imyanda bya gisirikare agasigarana iy&#8217;imbere (abenshi baba bambayemo amatiriningi) kuko abandi basirikare babaga babikeneye, maze agahambwa mu ishuka cyangwa ikiringiti byaterwaga n&#8217;ikibonetse. Sinamenya niba agishyinguye aho cyangwa nyuma y&#8217;intambara yarajyanywe gushyingurwa ahandi dore ko uko yahambwe ntacyamutandukanyaga n&#8217;umusivire usanzwe.<\/p>\n<p>Muri iyo minsi twakundaga kujya muri Saint Andr\u00e9 cyane, hari undi musirikare w\u2019umu Lieutenant nawe wakundaga gutembera ku ma positions aganira n\u2019abasirikare, sinzi icyo yarashinzwe yaranyitegereje turi kuva kuri Saint Andr\u00e9 abwira Lieutenant Magambo ati: umuhungu wawe arashiririye, nibyo koko nari nshiririye mbese nari uwo bitaga: INKEKE. Ubuzima nari naranyuzemo bwari bwarangize undi muntu, nta mikino nagiraga mu kazi kanjye, uretse ko umusirikare uba urinda abakuru aba yubashywe, ariko na ba Bonaventure nasanzemo bafite amapeti wabonaga bamfata nk\u2019umuntu umenyereye igisirikare, BURYA KUBABARA CYANE NABYO NI IGISIRIKARE MU KINDI.<\/p>\n<p>Icyo gihe ubwo uwo musirikare yavugaga ibyo, bari bazanye imbunda nshyashya za Kalashnikov byavugwaga ko ari imbunda abacuruzi bateranyije bagurira Leta. Twagiye kuzigerageza ku rusengero rw\u2019aba adventiste, twarasaga ku gasozi kari imbere yacu munsi yo mu I Bereshi aho inkotanyi zari ziri, ubwo twarasagayo inkotanyi nazo zadusubizanyije undi muriro noneho uwo musirikare ahita avuga ngo noneho BENE MUSINGA BAKAMEJEJE.<\/p>\n<p>Niko kuduha morali nyine atubwira ko WIMA IGIHUGU AMARASO IMBWA ZIKAYANYWERA ubusa, ubwo twakomeje kurasana n\u2019inkotanyi ariko hashize akanya gato zihagarika umuriro natwe turekera aho.<\/p>\n<p>Aho i Nyamirambo ibirindiro byacu n&#8217;iby&#8217;Inkotanyi byari byegeranye cyane ku buryo rimwe na rimwe abasirikare batukanaga nazo. Twe twari dufite umuhanda wa kaburimbo n&#8217;inyuma yawo ugana mu Nyakabanda ariko imihanda n&#8217;uduce tumwe tw&#8217;inyuma za Mumena hari Inkotanyi ku buryo zari no hafi ku ruzitiro twa Saint Andr\u00e9 ahari ubuyobozi bwa Bataillon yacu ariko zarananiwe kwinjira kuko iyo zageragezaga bazirasaga zigasubirayo.<\/p>\n<p>Inkuru nasanze muri 3\u00e8me Bataillon \u00a0Muvumba zavugaga ko ubundi bakoreshaga cyane imbunda ya G3, za UZI nke na FAL ariko kuko zari zishaje nta buryo bwo kuzikora bafite kandi amasasu yazo yari atangiye kuba make, batangiye kuvangamo za\u00a0Kalashnikov na R4.<\/p>\n<p>Ibintu byakomeje gutyo kugeza ku cyumweru taliki ya 3\/07\/1994, uwo munsi wari nk\u2019indi yose. Ibikorwa byari ibisanzwe nta gishya cyari gihari, twiriwe mu kazi uko bisanzwe, bigeze nimugoroba nka saa moya tujya gusura ibirindiro byo ku rusengero rw\u2019aba adventiste, tuvuyeyo twamanutse gato kureba izindi positions ziri munsi ya secteur Biryogo, tuvayo ahagana mu ma saa mbiri n\u2019igice. Twakomeje kwicara, dupanga uburinzi aho ngaho, nko mu ma saa tatu Commandant wa Bataillon Capitaine MUNYAKAYANZA yaje ikubagahu, atubwira ko tugomba gusohoka mu mujyi wa Kigali, kandi ko objectif yacu ari ku Ruyenzi.<\/p>\n<p>Ubwo Lieutenant MAGAMBO yahise adutegeke kujya kuri positions kubibwira abasirikare tugahurira kuri 40, ubwo igikorwa cyo kwegeranya abasirikare cyaratangiye, ubwo inkotanyi nazo niko zarasaga ibintu byaka cyane mu kirere, bigeze nko mu ma saa yine n\u2019igice bishyira saa tanu z\u2019ijoro twafashe urugendo.<\/p>\n<p><strong>Biracyaza&#8230;..<\/strong><\/p>\n<p>Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:<\/p>\n<p><strong><em>Whatsapp: +254790617702<\/em><\/strong><\/p>\n<p><strong><em>Email: lbe125@yahoo.fr<\/em><\/strong><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Izindi nyandiko wasoma<\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/20\/ndamira-episode-1\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 1<\/a><\/strong><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/21\/ndamira-episode-2\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 2<\/a><\/strong><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/23\/ndamira-episode-3\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 3<\/a><\/strong><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/24\/ndamira-episode-4\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 4<\/a><\/strong><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/24\/ndamira-episode-5\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 5<\/a><\/strong><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/25\/ndamira-episode-6\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 6<\/a><\/strong><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/26\/ndamira-episode-7\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 7<\/strong><\/a><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/27\/ndamira-episode-8\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 8<\/a><\/strong><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/28\/ndamira-episode-9\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 9<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/28\/ndamira-episode-10\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 10<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/29\/ndamira-episode-11\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 11<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/30\/ndamira-episode-12\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 12<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/30\/ndamira-episode-13\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 13<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/31\/ndamira-episode-14\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 14<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/01\/ndamira-episode-15\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 15<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/03\/ndamira-episode-16\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 16<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/05\/ndamira-episode-18\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 18<\/strong><\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Ndamira Jean de Dieu Yaranyitegereje cyane ubona ko asa nk\u2019utunguwe, yarambajije ati: wakize ryari? Namusubije ko mu by\u2019ukuri ntigeze ndwara ko ahubwo nari imfite ubwoba gusa, yambajije inshuro eshatu zose ngo wiyemeje kuba umusirikare koko? Namusubizaga ntajijinganya ko mbishaka. Mu by\u2019ukuri nabonaga aho ibintu byerekera, ugutsindwa urugamba rwa FAR byarabonekaga ariko nkibaza na [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":24008,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[61],"tags":[],"class_list":["post-24411","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amateka"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>NDAMIRA - Episode 17 - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-17\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"NDAMIRA - Episode 17 - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Ndamira Jean de Dieu Yaranyitegereje cyane ubona ko asa nk\u2019utunguwe, yarambajije ati: wakize ryari? Namusubije ko mu by\u2019ukuri ntigeze ndwara ko ahubwo nari imfite ubwoba gusa, yambajije inshuro eshatu zose ngo wiyemeje kuba umusirikare koko? Namusubizaga ntajijinganya ko mbishaka. Mu by\u2019ukuri nabonaga aho ibintu byerekera, ugutsindwa urugamba rwa FAR byarabonekaga ariko nkibaza na [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-17\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-02-03T22:41:38+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2018-02-04T23:27:56+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira10.jpeg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"320\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"320\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-17\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-17\/\",\"name\":\"NDAMIRA - Episode 17 - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-17\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-17\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira10.jpeg\",\"datePublished\":\"2018-02-03T22:41:38+00:00\",\"dateModified\":\"2018-02-04T23:27:56+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-17\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-17\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-17\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira10.jpeg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira10.jpeg\",\"width\":320,\"height\":320,\"caption\":\"Jean de Dieu Ndamira\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-17\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"NDAMIRA &#8211; Episode 17\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"NDAMIRA - Episode 17 - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-17\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"NDAMIRA - Episode 17 - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Ndamira Jean de Dieu Yaranyitegereje cyane ubona ko asa nk\u2019utunguwe, yarambajije ati: wakize ryari? Namusubije ko mu by\u2019ukuri ntigeze ndwara ko ahubwo nari imfite ubwoba gusa, yambajije inshuro eshatu zose ngo wiyemeje kuba umusirikare koko? Namusubizaga ntajijinganya ko mbishaka. Mu by\u2019ukuri nabonaga aho ibintu byerekera, ugutsindwa urugamba rwa FAR byarabonekaga ariko nkibaza na [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-17\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2018-02-03T22:41:38+00:00","article_modified_time":"2018-02-04T23:27:56+00:00","og_image":[{"width":320,"height":320,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira10.jpeg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-17\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-17\/","name":"NDAMIRA - Episode 17 - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-17\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-17\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira10.jpeg","datePublished":"2018-02-03T22:41:38+00:00","dateModified":"2018-02-04T23:27:56+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-17\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-17\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-17\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira10.jpeg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira10.jpeg","width":320,"height":320,"caption":"Jean de Dieu Ndamira"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-17\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"NDAMIRA &#8211; Episode 17"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/24411","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=24411"}],"version-history":[{"count":4,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/24411\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":24434,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/24411\/revisions\/24434"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/24008"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=24411"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=24411"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=24411"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}