{"id":24470,"date":"2018-02-06T01:34:34","date_gmt":"2018-02-05T23:34:34","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=24470"},"modified":"2018-02-07T03:13:18","modified_gmt":"2018-02-07T01:13:18","slug":"ndamira-episode-19","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-19\/","title":{"rendered":"NDAMIRA &#8211; Episode 19"},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe na <a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/ndamiraj\"><strong>Jean de Dieu NDAMIRA<\/strong><\/a><\/p>\n<p>Twakomeje urugendo, mu gihe kitarambiranye duhura na za unit\u00e9s zacu, bagenzi bacu bibajije uko duciye mu nkotanyi birarayobera. Uko twari twakagiye i Taba duherekeje wa musirikare, inkotanyi zahise zifata no kuri Komine Kayenzi zitarwanye, kuko abasirikare bari bahari barazumvise bahita bigendera. Nahuye na Lt Magambo n\u2019abandi bagenzi banjye dukomeza urugendo. Bwaje kwira turi muri Komine Nyabikenke, umwe mu bayobozi ba Bataillon Rutare twari twasanze aho, ari nayo twagendanaga yari afite kwa Sebukwe hafi aho.<\/p>\n<p>Twagiye kubasura, ubwo abandi basirikare nyine basigaye bakambitse ahantu mu gashyamba jyewe njyana n\u2019abakuru. Birumbikana rero umuntu wari ugiye kwa sebukwe uko bamwakiriye. Ubwo nanjye nashakishije uburyo ninjira mu kiganiro cyabo maze mbaza uwo mugabo ko yaba azi umu Sous-Pr\u00e9fet wigeze gutegeka aho mu mpera z\u2019imyaka ya 1970, witwaga MUNYANGABE Ladislas, ambwira ko amuzi ko banakoranaga ahubwo. Ubwo nahise mubwira ko ari Papa wanjye, ibyo nabikoreye kugirango mpamye identit\u00e9 yanjye, namweretse n\u2019ibyangombwa rwose arishima abo basirikare bamubaza niba ari byo koko uwo mugabo amuzi, arabyemera.<\/p>\n<p>Ntabwo twahatinze, nko mu ma saa tanu z\u2019ijoro twasubiye aho abandi basirikare bari. Twararyamye buracya mu gitondo, dukomeza urugendo, ariko nabaga mfitemo akazi kenshi, Lt Magambo yagiraga ikintu cyo kutihanganira agakosa na gato, iyo wakoraga ikosa yahitaga agufunga, ubwo kubera ko twari ku rugendo gufungwa kwari ukwamburwa imbunda ukabohwa, ibwo ibyo bikorwa byo guhana nijye wabikoraga, iyo twabaga tugeze aho turuhukira nagushyiraga mu kato ntiwegere abandi kugeza igihe uherewe imbabazi.<\/p>\n<p>Twakomeje kugenda uwo muhanda wose bwaje kwira tugeze ku kiraro, kigabanya Gitarama na Ruhengeri, aho niho twatangiye guhurira n\u2019abantu bari banyuze mu nzira yo mu Nzove. Twahagaze gato turaruhuka, noneho wa musirikare w\u2019umu Major wari watwimye Imodoka n\u2019agasuzuguro yongera kudusanga aho ngaho aratubwira ngo turinde icyo kiraro. Lt Magambo yarabyemeye, ariko uwo mu Major amaze kugenda ahita atubwira ati: twigendere. Byari biteye umujinya umuntu yakwimye imodoka abasirikare be bagiye n\u2019imodoka, yarangiza ngo nimurinde ikiraro!<\/p>\n<p>Twigiye imbere gato Lt Magambo adusaba gushinga bariyeri, iyo bariyeri twayishingiye gufata abasirikare batannye batandukanye na unit\u00e9s zabo. Iyo wazaga uri umwe gusa cyangwa muri babiri, twarabahagarikaga tukabasaba ibyangombwa, tukababaza aho unit\u00e9s yabo iri, twakumva ujijinganya tukagusaba ku neza kugumana natwe, iyo wigiraga ishyano ukanga twakwamburaga imbunda n\u2019amasasu tukakureka ukigendera. Abasirikare benshi bemeye kwiyunga natwe ku buryo compagnie yacu yari yuzuye neza.<\/p>\n<p>Twakomeje urugendo tuza kugera muri Vunga aba ari naho turara, aho hantu hari imbeho nyinshi n\u2019imvura, ikaze cyane. Mu gitondo tubyutse Lt Magambo yadusabye ko tutakwibeshya ngo tugende intatane, atubwira ko icyatumye atubaza ko hari abatutsi baturimo kwari ukugirango atubwire ukuntu tuzitwara tugeze muri izo nce, kuko habaga interahamwe mbi cyane iyo bakubonaga bakagukekaho ubututsi uri wenyine bahitaga bakwica. Lt Magambo yadusabye kudatatana kugirango hatagira uwicwa.<\/p>\n<p>Tugeze muri Za\u00efre namenye amakuru y\u2019abantu benshi bajyiye bicwa gutyo rimwe na rimwe ari n\u2019abahutu, aha navuga nk\u2019umuhungu witwaga Umulisa wari umuhanzi wiciwe i Ntendezi kandi yari umuhungu wabo wa NGIRUMPATSE Matayo. (Inkuru zirambuye nzazibagezaho mu gitabo ndimo gutegura ibi ni nko kubasogongeza).<\/p>\n<p>Ubwo hamaze gucya, n\u2019akazuba kari gatangiye kuza twakomeje urugendo, gusa ariko ntabwo twari tukiri twenyine kuko hari abantu benshi cyane abasirikare n\u2019abasivile barimo guhunga. Twarakomeje turakandagira, twaje kuruhuka tugeze kuri Shyira. Aho kuri Shyira twahicaye akanya gato, ubwo ni nako abantu benshi bakomezaga kunyura aho ngaho bahunga, hari abari ku maguru n\u2019abari mu ma modoka.<\/p>\n<p>Hari ukuntu rero haje kuzamuka imodoka ya Toyoya Stout 2200 y\u2019ubururu. Nta bantu benshi bari bayirimo inyuma, ubwo Lt Magambo yarayihagaritse abasaba ko abasarikare bakiri abana babatwara bakazadusanga mu Ruhengeri.<\/p>\n<p>Nyiri iyo modoka ntabwo yanze, twagiyemo turi nk\u2019icumi turahagarara, baduha umusirikare umwe w\u2019umu sergeant wo kuduherekeza. Imbere mu modoka hari hicamo umushoferi n\u2019umugabo w\u2019inzobe nkeka ko yari we nyiri imodoka hamwe n\u2019umudamu, abandi bo muri famille bari inyuma, nibo twuriye dusanga mo. Twamaze kurira imodoka iragenda, mu kugera mu modoka rero, nahuriyemo n\u2019umwana w\u2019umukobwa naha nk\u2019imyaka 15, twahuje amaso aramwenyura, nanjye n\u2019umva nongeye kuzamukwamo n\u2019ibyiyumviro byo gukunda.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo bwose nari naniwe cyane, nta no koga cyangwa kugira gute, ariko narimo umusore mwiza, n\u2019ubwo nitinyiraga inkumi bwose ariko nari umuhungu ufatika. Umukobwa rero yaramwenyuye ndamusuhuza, ubwo ibiganiro bigenda bizamuka ari nako binaryoha, yambwiye ko iwabo hari hafi yo ku Ntwari i Nyamirambo, ntabwo nibuka izina yambwiye, gusa mu kanya gato twamaranye nari namukunze cyane, kandi nawe byagaragaraga ko yankunze.<\/p>\n<p>Twakomeje urugendo muri ubwo buryohe ntifuzaga ko burangira, ariko ngo akaryoshye ntigatinda mu itama, mu gihe ibiganiro n\u2019uwo mwana utagira uko asa byari bigeze aharyoshye, twahise tugera kuri bariyeri y\u2019abasirikare i Nyakinama. Baraduhagaritse ubwo bahita bategeka ko abasivile bakomeza abasirikare tukajya I Nyakinama muri Kaminuza.<\/p>\n<p>Uwo mwana namusezeyeho ntabishaka, nawe ariko wabonaga atifuza ko ngenda, gusa nyine nta kundi byari kugenda, twaratandukanye, niba akiriho ubu ni umudamu mwiza rwose, aramutse abasha kubona izi nyandiko yanyakura tukaganira.<\/p>\n<p>Ubwo twageze i Nyakinama dukambika mu gashyamba kari hafi aho, mu masaha y\u2019ijoro nibwo abo twasize inyuma badusanze, nabo barakambika, budukeraho.<\/p>\n<p>Twiriwe aho, nko mu ma saa munani, nibwo twahawe bisi zitujyana mu Bigogwe. Ubwo twuriye bisi turagenda, twageze mu ga centre nkeka gashobora kuba kitwa mu Byangabo, Lt Magambo ahagarika iyo bisi, abwira abasirikare gushaka uko birwanaho ku byerekeranye no kurya. Abafite amafranga baguze inzoga mbega buri wese yafashe icyo ashoboye n\u2019uko yifite, jyewe kuko nta n\u2019urupfumuye nari nifitiye nacungiraga kuri Lt Magambo, ntacyo yanyimaga. Twanyweye inzoga ariko jyewe nywa nkeya ahubwo nshaka akanyama kokeje numva nguwe neza.<\/p>\n<p>Ubwo twari ahongaho nibwo twabashije kumva radio twumva uko igihugu gihagaze, mu kumva amakuru nibwo twatangiye kumva abasirikare bakuru, bo muri FAR bagiye ku ruhande rw\u2019inkotanyi, Lt Magambo mu kubyumva yamaze akanya yiyumvira ntacyo avuga maze avuga n\u2019ijwi rinini cyane ati: ABATUTSI BARARENGANYE. Yavugaga ko abatutsi bishwe bitwa ibyitso by\u2019inkotanyi nyamara ahubwo bamwe mu basirikare ba FAR bari ibyitso bikomeye by\u2019inkotanyi.<\/p>\n<p>Ubwo yahise anywa inzoga nk\u2019uziyahuza, yaranyweye arasinda atangira kwiyenza ku basirikare nkamuba hafi ngo hatagira umukubita, muri uko kurwana n\u2019abasirikare ayoboye, hahingutse umusirikare w\u2019umu pilote wari ufite ipeti rya Major, yari muri pick up y\u2019umweru yahise ayisohokamo Lt Magambo amubonye agira ubwoba ahita yiruka, kubera ko yari yasinze ntiyihutaga uwo mu Major yahise amufata amukubita inshyi amwambura pistolet ye arangije amujugunya muri iyo pick up, ahita ajya kumufungira mu Bigogwe.<\/p>\n<p>Nkeka ko Lt Magambo atazize ubusinzi gusa ahubwo no kuba yarahagaritsa bisi yuzuye abasirikare bakajya mu tubari aho gukomeza iyo bajyaga nabyo yashoboraga kubihanirwa.<\/p>\n<p>Ubwo natwe twahise twurira bisi turamanuka no mu Bigogwe, twaraharaye buracya mu gitondo Lt Magambo baramufungura araza adukoresha inama gato areba ko twese duhari, birangiye duhita dufata position mu mbago z\u2019ikigo cya Bigogwe.<\/p>\n<p>Twahawe saladine ubwo ni jyewe wazigabanyaga abasirikare, buri wese yafataga 2, twagiye mu baturage bari aho ngaho tubasaba ibirayi, turateka ariko buri wese yirwanagaho cyangwa se muri groupe, njyewe rero nari nshinzwe kwita kuri Lt Magambo.<\/p>\n<p>Twaraye aho, buracya mu gitindo baduha mission yo kujya guhungisha abaturage ahantu hitwaga ku Kabatwa, hari munsi ya Kalisimbi, n\u2019ubwo bwose hari mu kwa karindwi ariko nta zuba nigeze mpabona hari imbeho nyinshi cyane. Aho ngaho twahamaze iminsi mikeya, dukangurira abaturage kugenda.<\/p>\n<p>Hejuru hari agasozi noneho twigira inama yo gushingayo imbunda nini ya Mitralleuse Lourde, ubwo abasirikare bagombaga kuyikoresha bazamutse kuri ako gasozi, tubareba nta kibazo, ariko inyuma y\u2019uwo musozi hari inkotanyi, zararetse abo basirikare barazamuka, bakihagera induru ziba ziravuze, ubwo bahise babagota iyo mbunda barayibambura batangira natwe kuturasaho kuko bari hejuru yacu.<\/p>\n<p>Nta kindi twakoze ntabyo gutera umugeri turasa twahise twigendera, umuhungu umwe twari kumwe witwaga BIZAGWIRA Richard, yinjiye muri boutique ahubuzamo ijerekani ya Petrol ashaka kuyirukankana, nahise mubuza mwibutsa ibintu twataye i Kigali.<\/p>\n<p>Yaranyumviye ayita hasi turigendera. Aho naho ryari ishiraniro hari umudamu wijishuye umwana amuta ku nzira yiruka, umwana asigara arira, byanyibukije amateka yanjye nabuze icyo nkora kuko umuriro wari uturi inyuma wari uteye ubwoba. Ubwo abasirikare bari bazi izo nzira batugiye imbere tumanuka dukikiye ikigo cya Bigogwe ariko ntitwakinjiramo.<\/p>\n<p>Twarakomeje ahantu hari imirima y\u2019amashu na za karoti, dukomeza izo nzira zose ariko tuza kugera muri kaburimbo, twarakomeje tuza kugera kuri Ecole d\u2019Art yo ku Nyundo, tujya muri iryo shuri, ariko twari twatatanye, buri wese yajyendaga ukwe. Jyewe icyo nacungagaga nacyo ni za saladine nari nasaguye nazihaga abasirikare b\u2019aba rocrues bakagenda bazikoreye, nabona umwe arushye nkaziha undi. Gusa tugeze aho kuri Ecole d\u2019Art narazibatse ndazitwarira kuko nabonaga tugana hahandi bavuga ngo umwana arira nyina ntiyumve, nagombaga gutekereza uburyo bwo kwirwanaho.<\/p>\n<p>Mu gihe twari aho kuri iryo shuli, hari umusirikare twari kumwe yari arimo kumva radio yavugaga mu giswayire iyi Radio ishobora kuba yari BBC, bavuze amakuru y\u2019ukuntu inkotanyi ziri kwihuta cyane na ndetse ko bushobora gucya zafashe umujyi wa Gisenyi, ku mutima naravuze nti katubayeho. Twahise duhaguruka dufumyamo, nko mu ma saa saba zishyira saa munani z\u2019ijoro twari tugeze ku Gisenyi mu mujyi. Nahageze nshonje cyane, nasanze umuntu wokeje inyama z\u2019intama muha saladine ebyiri anyokereza inyama zihagije, iruhande rwe hari undi wacuruzaga inzoga za bock nawe muha saladine ampa icupa, numva ngaruye akabaraga.<\/p>\n<p>Ubwo nashatse aho ndambika umusaya, buracya mu gitondo tukagenda dushakana, twirirwa muri ibyo, jyewe icyo nakoze za saladine nazigurishije n\u2019abakongomani bari ku mupaka, ndangije amafranga nyakubita umufuka, kuko nateganyaga ko azandengera nitwambuka. Umunsi wiriwe gutyo turimo tuzerera mu mujyi wa Gisenyi, bigeze nko mu ma saa cyenda, bombe y\u2019inkotanyi iba yituye mu mujyi wa Gisenyi, ubwo twese uko twakabaye twahise tubyiganira ku mupaka wa Zaire tubyigana kwinjiramo, hari abandi bari bambutse kare, nanjye nari nigeze kugera i Goma ndagaruka, twinjiye ikivunge tuba tugeze hakurya.<\/p>\n<p><strong>Biracyaza\u2026.<\/strong><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:<\/p>\n<p><strong><em>Whatsapp: +254790617702<\/em><\/strong><\/p>\n<p><strong><em>Email: lbe125@yahoo.fr<\/em><\/strong><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Izindi nyandiko wasoma<\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/20\/ndamira-episode-1\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 1<\/a><\/strong><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/21\/ndamira-episode-2\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 2<\/a><\/strong><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/23\/ndamira-episode-3\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 3<\/a><\/strong><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/24\/ndamira-episode-4\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 4<\/a><\/strong><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/24\/ndamira-episode-5\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 5<\/a><\/strong><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/25\/ndamira-episode-6\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 6<\/a><\/strong><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/26\/ndamira-episode-7\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 7<\/strong><\/a><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/27\/ndamira-episode-8\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 8<\/a><\/strong><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/28\/ndamira-episode-9\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 9<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/28\/ndamira-episode-10\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 10<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/29\/ndamira-episode-11\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 11<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/30\/ndamira-episode-12\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 12<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/30\/ndamira-episode-13\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 13<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/31\/ndamira-episode-14\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 14<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/01\/ndamira-episode-15\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 15<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/03\/ndamira-episode-16\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 16<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/04\/ndamira-episode-17\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 17<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/05\/ndamira-episode-18\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 18<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/07\/ndamira-episode-20\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 20<\/strong><\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Jean de Dieu NDAMIRA Twakomeje urugendo, mu gihe kitarambiranye duhura na za unit\u00e9s zacu, bagenzi bacu bibajije uko duciye mu nkotanyi birarayobera. Uko twari twakagiye i Taba duherekeje wa musirikare, inkotanyi zahise zifata no kuri Komine Kayenzi zitarwanye, kuko abasirikare bari bahari barazumvise bahita bigendera. Nahuye na Lt Magambo n\u2019abandi bagenzi banjye dukomeza [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":24006,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[61],"tags":[],"class_list":["post-24470","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amateka"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>NDAMIRA - Episode 19 - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-19\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"NDAMIRA - Episode 19 - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Jean de Dieu NDAMIRA Twakomeje urugendo, mu gihe kitarambiranye duhura na za unit\u00e9s zacu, bagenzi bacu bibajije uko duciye mu nkotanyi birarayobera. Uko twari twakagiye i Taba duherekeje wa musirikare, inkotanyi zahise zifata no kuri Komine Kayenzi zitarwanye, kuko abasirikare bari bahari barazumvise bahita bigendera. Nahuye na Lt Magambo n\u2019abandi bagenzi banjye dukomeza [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-19\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-02-05T23:34:34+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2018-02-07T01:13:18+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira-14.jpeg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"810\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"1080\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ndamira-episode-19\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ndamira-episode-19\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"NDAMIRA &#8211; Episode 19\",\"datePublished\":\"2018-02-05T23:34:34+00:00\",\"dateModified\":\"2018-02-07T01:13:18+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ndamira-episode-19\\\/\"},\"wordCount\":1654,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ndamira-episode-19\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/01\\\/ndamira-14.jpeg\",\"articleSection\":[\"Amateka\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ndamira-episode-19\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ndamira-episode-19\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ndamira-episode-19\\\/\",\"name\":\"NDAMIRA - Episode 19 - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ndamira-episode-19\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ndamira-episode-19\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/01\\\/ndamira-14.jpeg\",\"datePublished\":\"2018-02-05T23:34:34+00:00\",\"dateModified\":\"2018-02-07T01:13:18+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ndamira-episode-19\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ndamira-episode-19\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ndamira-episode-19\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/01\\\/ndamira-14.jpeg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/01\\\/ndamira-14.jpeg\",\"width\":810,\"height\":1080,\"caption\":\"Ndamira Jean de Dieu\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ndamira-episode-19\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"NDAMIRA &#8211; Episode 19\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"NDAMIRA - Episode 19 - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-19\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"NDAMIRA - Episode 19 - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Jean de Dieu NDAMIRA Twakomeje urugendo, mu gihe kitarambiranye duhura na za unit\u00e9s zacu, bagenzi bacu bibajije uko duciye mu nkotanyi birarayobera. Uko twari twakagiye i Taba duherekeje wa musirikare, inkotanyi zahise zifata no kuri Komine Kayenzi zitarwanye, kuko abasirikare bari bahari barazumvise bahita bigendera. Nahuye na Lt Magambo n\u2019abandi bagenzi banjye dukomeza [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-19\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2018-02-05T23:34:34+00:00","article_modified_time":"2018-02-07T01:13:18+00:00","og_image":[{"width":810,"height":1080,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira-14.jpeg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-19\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-19\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"NDAMIRA &#8211; Episode 19","datePublished":"2018-02-05T23:34:34+00:00","dateModified":"2018-02-07T01:13:18+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-19\/"},"wordCount":1654,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-19\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira-14.jpeg","articleSection":["Amateka"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-19\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-19\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-19\/","name":"NDAMIRA - Episode 19 - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-19\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-19\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira-14.jpeg","datePublished":"2018-02-05T23:34:34+00:00","dateModified":"2018-02-07T01:13:18+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-19\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-19\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-19\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira-14.jpeg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira-14.jpeg","width":810,"height":1080,"caption":"Ndamira Jean de Dieu"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-19\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"NDAMIRA &#8211; Episode 19"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/24470","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=24470"}],"version-history":[{"count":3,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/24470\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":24495,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/24470\/revisions\/24495"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/24006"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=24470"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=24470"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=24470"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}