{"id":24535,"date":"2018-02-08T13:54:29","date_gmt":"2018-02-08T11:54:29","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=24535"},"modified":"2018-02-08T13:54:29","modified_gmt":"2018-02-08T11:54:29","slug":"muri-leta-yurwanda-iyobowe-numunyagisuti-fasciste-paul-kagame-inyikirizo-ni-karame-mwidishyi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/muri-leta-yurwanda-iyobowe-numunyagisuti-fasciste-paul-kagame-inyikirizo-ni-karame-mwidishyi\/","title":{"rendered":"MURI LETA Y&#8217;URWANDA IYOBOWE N&#8217;UMUNYAGISUTI (FASCISTE) PAUL KAGAME INYIKIRIZO NI KARAME MWIDISHYI."},"content":{"rendered":"<p>Kagame na FPR baje bavuga ko bagamije gukuraho umunyagitugu Juvenal Habyarimana bakimakaza demokarasi n&#8217;ukwishyira ukizana mu rwa Gasabo nyamara ibihabanye n&#8217;ibyo nuko igitugu (dictature) bagisimbuje igisuti (fascisme) maze u Rwanda baruhindura igihugu cy&#8217;inkomamashyi gusa bakoresheje intwaro y&#8217;iterabwoba ryo ku rwego rwo hejuru.<\/p>\n<p>Muri guverinoma y&#8217;u Rwanda iyobowe n&#8217;umunyagisuti Kagame abaminisitiri, abasenateri, abadepite, abasirikare bakuru kimwe n&#8217;abapolisi bakuru bose ni inkomamashyi. Nta n&#8217;umwe ushobora kuvuga akarengane k&#8217;abanyarwanda. Havuzwe byinshi ku mikorere mibi y&#8217;ubutabera bwo mu Rwanda kandi ni byo koko ibintu byazambye inshuro icumi kuruta uko byari biri kuri leta ya Habyarimana. N&#8217;ubwo FPR ibeshya ngo kuri leta ya MRND hariho umuco wo kudahana ukwo si ukuri ahubwo hariho ubumuntu kandi buri muntu afite ijambo mu rwamubyaye. Urugero: Umusirikare wo hasi (sous-officier) yashoboraga kuvuganira umuvandimwe we abonye arengana maze inkiko zikamurenganura.<\/p>\n<p>Nyamara muri leta ya Paul Kagame, kabone n&#8217;iyo yaba ari g\u00e9n\u00e9ral ntashobora kuvugira uwe urengana kabone n&#8217;iyo urubanza rwe rwaba ari urucabana. Umuntu ufite ubwo bushobozi ni Kagame wenyine naho abasigaye ni inkomamashyi gusa. Mu Rwanda g\u00e9n\u00e9ral aricwa cyangwa agafungirwa akamama abasigaye bakaryumaho ngo batubikirwa imbehe. Mbese Kagame ni umwami uganje nk&#8217;intare mu ishyamba aho ifata akanyamaswa ishatse ikagacocomera udusigaye tugakwira imishwaro.<\/p>\n<p>Buriya mubonye isomwa ry&#8217;urubanza rirebana n&#8217;uruganda rwa nyakwigendera Assinapol Rwigara mwakwumirwa pe. Abayobozi bakuru b&#8217;igihugu bose bazi neza ko ari akarengane gakabije gashingiye ku nzika na munyangire ya Kagame ariko nta n&#8217;umwe watinyuka kubyamagana ngo wenda abizire. Barangiza bakirirwa bavuga amangambure ngo baratoza urubyiruko rwabo kuba intwari mu gihe bo ari ibigwari ruhenu. Umuntu wese ubona akarengane nka kariya agaceceka aba ari ntabutwari agana kuko ntanubwo aba abona ko ururimo kurya abandi nawe rutazamuhitaho kuko ntacyo akinzeho cyangwa arusha abo rugeramiye.<\/p>\n<p>Ikibabaje cyane nuko abepisikopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda uko ari icyenda nabo bibumbiye hamwe na leta bakaba bashyigikiye ku mugaragaro imiyoborere mibi ya FPR Inkotanyi aho guhagarara mu kuri nk&#8217;abahanuzi dore ko ariyo nshingano nyamukuru Imana yabahaye ku isi.<\/p>\n<p>Abo bepisikopi gatolika ni aba:<br \/>\n1. Rukamba Philippe (wa Dioc\u00e8se ya Butare)<br \/>\n2. Ntihinyurwa Thad\u00e9e (wa Dioc\u00e8se ya Kigali)<br \/>\n3. Mbonyintege Simargde (wa Dioc\u00e8se ya Kabgayi)<br \/>\n4. Harorimana Vincent (wa Dioc\u00e8se ya Ruhengeri)<br \/>\n5. Mwumvaneza Anaclet (wa Dioc\u00e8se ya Nyundo)<br \/>\n6. Nzakamwita Sylverien (wa Dioc\u00e8se ya Byumba)<br \/>\n7. Kambanda Antoine (wa Dioc\u00e8se ya Kibungo)<br \/>\n8. Hakizimana C\u00e9lestin (wa Dioc\u00e8se ya Gikongoro)<br \/>\n9. Bimenyimana Jean Damasc\u00e8ne (wa Dioc\u00e8se ya Cyangugu)<\/p>\n<p>Muri iki cyumweru hari gusomwa itangazo rimara iminota mirongo ine mu maparuwase gatolika yose yo mu Rwanda. Iyi akaba ari ibaruwa abepisikopi bo mu Rwanda bandikiye abakristu babo muri uyu mwaka wa 2018 wiswe uw&#8217;ubumwe n&#8217;ubwiyunge. Abasenyeri bose bashyize umukono kuri iryo tangazo. Ni amabwiriza ya FPR yahawe abasenyeri gatolika ngo babitangaze mu nsengero hose cyane cyane igihe cya Misa. Bimwe mu byo banditse barashimagiza inkiko gacaca zahekuye abatari bake, bemeza ko mu Rwanda nta bwoko bw&#8217;abahutu, abatutsi n&#8217;abatwa buharangwa; bageraho bakavuga kuri jenoside yakorewe abatutsi, bakanagaruka ku muryango Ibuka w&#8217;abarokotse iyo jenoside ngo yakorewe abatutsi. Bagasoza ibaruwa yabo bataka leta ya FPR Inkotanyi batitaye ku marorerwa yakoreye abanyarwanda kuva kera no kugeza ubu, leta yishe abepisikopi b&#8217;i Gakurazo n&#8217;abanyarwanda batagira ingano n&#8217;ubu ikaba igikomeje ubugizi bwa nabi.<\/p>\n<p>Kuba abasenyeri barahindutse inkomamashyi ni nabyo barimo bashishikariza abakristu babo bose. Ibi akaba ari bimwe mu bituma ubumwe n&#8217;ubwiyunge bitagerwaho kuko kuba hari abakristu bagizwe incike na FPR warangiza ugashaka kubumvisha ko FPR Inkotanyi ari umuryango mutagatifu ni nko kubwira abantu ko Sekibi ari mwiza mugihe ntawe uyobewe ububi bwe.<\/p>\n<p>Igisuti cya Kagame na FPR kirakabije kuko aho kugabanyuka ahubwo uko umwaka ushira undi ugataha niko kigenda kirushaho gukaza ubukana. Gusa n&#8217;ubwo abanyarwanda bacecetse, agahinda bafite uwo bazagatura ntimumbaze.<\/p>\n<p>Byateguwe na:<br \/>\n<strong>Jean Rukika<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kagame na FPR baje bavuga ko bagamije gukuraho umunyagitugu Juvenal Habyarimana bakimakaza demokarasi n&#8217;ukwishyira ukizana mu rwa Gasabo nyamara ibihabanye n&#8217;ibyo nuko igitugu (dictature) bagisimbuje igisuti (fascisme) maze u Rwanda baruhindura igihugu cy&#8217;inkomamashyi gusa bakoresheje intwaro y&#8217;iterabwoba ryo ku rwego rwo hejuru. Muri guverinoma y&#8217;u Rwanda iyobowe n&#8217;umunyagisuti Kagame abaminisitiri, abasenateri, abadepite, abasirikare bakuru kimwe [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":22403,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-24535","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>MURI LETA Y&#039;URWANDA IYOBOWE N&#039;UMUNYAGISUTI (FASCISTE) PAUL KAGAME INYIKIRIZO NI KARAME MWIDISHYI. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/muri-leta-yurwanda-iyobowe-numunyagisuti-fasciste-paul-kagame-inyikirizo-ni-karame-mwidishyi\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"MURI LETA Y&#039;URWANDA IYOBOWE N&#039;UMUNYAGISUTI (FASCISTE) PAUL KAGAME INYIKIRIZO NI KARAME MWIDISHYI. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kagame na FPR baje bavuga ko bagamije gukuraho umunyagitugu Juvenal Habyarimana bakimakaza demokarasi n&#8217;ukwishyira ukizana mu rwa Gasabo nyamara ibihabanye n&#8217;ibyo nuko igitugu (dictature) bagisimbuje igisuti (fascisme) maze u Rwanda baruhindura igihugu cy&#8217;inkomamashyi gusa bakoresheje intwaro y&#8217;iterabwoba ryo ku rwego rwo hejuru. Muri guverinoma y&#8217;u Rwanda iyobowe n&#8217;umunyagisuti Kagame abaminisitiri, abasenateri, abadepite, abasirikare bakuru kimwe [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/muri-leta-yurwanda-iyobowe-numunyagisuti-fasciste-paul-kagame-inyikirizo-ni-karame-mwidishyi\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-02-08T11:54:29+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/10\/171016_Marcmatabaro_4.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1600\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"1451\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/muri-leta-yurwanda-iyobowe-numunyagisuti-fasciste-paul-kagame-inyikirizo-ni-karame-mwidishyi\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/muri-leta-yurwanda-iyobowe-numunyagisuti-fasciste-paul-kagame-inyikirizo-ni-karame-mwidishyi\/\",\"name\":\"MURI LETA Y'URWANDA IYOBOWE N'UMUNYAGISUTI (FASCISTE) PAUL KAGAME INYIKIRIZO NI KARAME MWIDISHYI. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/muri-leta-yurwanda-iyobowe-numunyagisuti-fasciste-paul-kagame-inyikirizo-ni-karame-mwidishyi\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/muri-leta-yurwanda-iyobowe-numunyagisuti-fasciste-paul-kagame-inyikirizo-ni-karame-mwidishyi\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/10\/171016_Marcmatabaro_4.jpg\",\"datePublished\":\"2018-02-08T11:54:29+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/muri-leta-yurwanda-iyobowe-numunyagisuti-fasciste-paul-kagame-inyikirizo-ni-karame-mwidishyi\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/muri-leta-yurwanda-iyobowe-numunyagisuti-fasciste-paul-kagame-inyikirizo-ni-karame-mwidishyi\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/muri-leta-yurwanda-iyobowe-numunyagisuti-fasciste-paul-kagame-inyikirizo-ni-karame-mwidishyi\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/10\/171016_Marcmatabaro_4.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/10\/171016_Marcmatabaro_4.jpg\",\"width\":1600,\"height\":1451,\"caption\":\"Diane Rwigara yasabye inshuro ya kabiri ko Perezida Kagame yamufungura we n'umuryango we, bishimangira ko Diane azi umufunze n'urimo kumuburanisha uwo ari we!\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/muri-leta-yurwanda-iyobowe-numunyagisuti-fasciste-paul-kagame-inyikirizo-ni-karame-mwidishyi\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"MURI LETA Y&#8217;URWANDA IYOBOWE N&#8217;UMUNYAGISUTI (FASCISTE) PAUL KAGAME INYIKIRIZO NI KARAME MWIDISHYI.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"MURI LETA Y'URWANDA IYOBOWE N'UMUNYAGISUTI (FASCISTE) PAUL KAGAME INYIKIRIZO NI KARAME MWIDISHYI. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/muri-leta-yurwanda-iyobowe-numunyagisuti-fasciste-paul-kagame-inyikirizo-ni-karame-mwidishyi\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"MURI LETA Y'URWANDA IYOBOWE N'UMUNYAGISUTI (FASCISTE) PAUL KAGAME INYIKIRIZO NI KARAME MWIDISHYI. - Umunyarwanda","og_description":"Kagame na FPR baje bavuga ko bagamije gukuraho umunyagitugu Juvenal Habyarimana bakimakaza demokarasi n&#8217;ukwishyira ukizana mu rwa Gasabo nyamara ibihabanye n&#8217;ibyo nuko igitugu (dictature) bagisimbuje igisuti (fascisme) maze u Rwanda baruhindura igihugu cy&#8217;inkomamashyi gusa bakoresheje intwaro y&#8217;iterabwoba ryo ku rwego rwo hejuru. Muri guverinoma y&#8217;u Rwanda iyobowe n&#8217;umunyagisuti Kagame abaminisitiri, abasenateri, abadepite, abasirikare bakuru kimwe [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/muri-leta-yurwanda-iyobowe-numunyagisuti-fasciste-paul-kagame-inyikirizo-ni-karame-mwidishyi\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2018-02-08T11:54:29+00:00","og_image":[{"width":1600,"height":1451,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/10\/171016_Marcmatabaro_4.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/muri-leta-yurwanda-iyobowe-numunyagisuti-fasciste-paul-kagame-inyikirizo-ni-karame-mwidishyi\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/muri-leta-yurwanda-iyobowe-numunyagisuti-fasciste-paul-kagame-inyikirizo-ni-karame-mwidishyi\/","name":"MURI LETA Y'URWANDA IYOBOWE N'UMUNYAGISUTI (FASCISTE) PAUL KAGAME INYIKIRIZO NI KARAME MWIDISHYI. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/muri-leta-yurwanda-iyobowe-numunyagisuti-fasciste-paul-kagame-inyikirizo-ni-karame-mwidishyi\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/muri-leta-yurwanda-iyobowe-numunyagisuti-fasciste-paul-kagame-inyikirizo-ni-karame-mwidishyi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/10\/171016_Marcmatabaro_4.jpg","datePublished":"2018-02-08T11:54:29+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/muri-leta-yurwanda-iyobowe-numunyagisuti-fasciste-paul-kagame-inyikirizo-ni-karame-mwidishyi\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/muri-leta-yurwanda-iyobowe-numunyagisuti-fasciste-paul-kagame-inyikirizo-ni-karame-mwidishyi\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/muri-leta-yurwanda-iyobowe-numunyagisuti-fasciste-paul-kagame-inyikirizo-ni-karame-mwidishyi\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/10\/171016_Marcmatabaro_4.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/10\/171016_Marcmatabaro_4.jpg","width":1600,"height":1451,"caption":"Diane Rwigara yasabye inshuro ya kabiri ko Perezida Kagame yamufungura we n'umuryango we, bishimangira ko Diane azi umufunze n'urimo kumuburanisha uwo ari we!"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/muri-leta-yurwanda-iyobowe-numunyagisuti-fasciste-paul-kagame-inyikirizo-ni-karame-mwidishyi\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"MURI LETA Y&#8217;URWANDA IYOBOWE N&#8217;UMUNYAGISUTI (FASCISTE) PAUL KAGAME INYIKIRIZO NI KARAME MWIDISHYI."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/24535","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=24535"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/24535\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":24536,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/24535\/revisions\/24536"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/22403"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=24535"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=24535"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=24535"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}