{"id":24791,"date":"2018-02-20T15:41:08","date_gmt":"2018-02-20T13:41:08","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=24791"},"modified":"2018-02-22T17:09:13","modified_gmt":"2018-02-22T15:09:13","slug":"ndamira-episode-26","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-26\/","title":{"rendered":"NDAMIRA &#8211; Episode 26"},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe na\u00a0<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/ndamiraj\"><strong>Jean de Dieu NDAMIRA<\/strong><\/a><\/p>\n<p>Namanutse munsi ya ETL Gikondo na APEHOT, manuka ikiraro cyo mu Rwampala, nerekeza mu Rugunga, ariko aho kugirango nkomeze mu Rugunga, nazamukiye mu kayira kagana mu Biryogo, ariko ku ruhande rwegeranye no mu Kiyovu. Natungutse mu muhanda wa Avenue Paul VI, munsi y\u2019urusengero rw\u2019abaporoso rwitwa Saint Etienne.<\/p>\n<p>Nakomeje uwo muhanda wa Avenue Paul VI wanyuraga munsi ya KIST ahahoze ari ishuri rikuru rya gisirikare ryitwaga ESM. Ubwo mu nzira ngenda nahahuriye n\u2019umuhungu twiganye muri primaire witwaga Elie, yagiye anganiriza ubona ko anamfitiye urukumbuzi rwinshi, ariko mu by\u2019ukuri sinamwumvaga kuko ibibazo byari byandenze, sinari mfite aho gutaha, nagombaga kubona igisubizo kirambye byanze bikunze, abafaransa nibo bavuga ngo \u00c7a va passer ou \u00e7a va casser.<\/p>\n<p>Uko uwo muhungu Elie yagendaga anganiriiza niko nagendaga nsatira aho nari ngiye, numvaga bimbangamiye nabuze uburyo mukwepa, kuko nabonaga amfiye urugwiro rwinshi cyane, yashoboraga no kuntegereza nihaye ibyo guhagarara. Mu Rwego rwo kumukwepa rero namubwiye ko hari ikintu nibagiwe maze nsa nk\u2019usubira inyuma gato musezeraho. Yansezeyeho arakomeza, mbonye arenze mpita nsubukura urugendo rwanjye, aho nari ngiye rero nta handi hari ku ntumwa ya Papa mu Rwanda.<\/p>\n<p>Mbega ubwo ni ambassade ya Vatican mu Rwanda, narahageze ngeze ku rugi rwo ku gipangu nanirwa kwinjira nibazaga uko ndibubwire umuzamu. Sinari bumubwire ko nje gusaba visa yo kujya kwa papa, nta na rendez-vous nari mpafite nibwiraga ko nindamuka nisobanuye nabi ashobora kwanga ko ninjira.<\/p>\n<p>Mu gihe nibazaga uko ndibusobanurire umuzamu impamvu ingenza aho ngaho, hahise haza imodoka yari itwawe n\u2019ababikira, nkeka ko yari ivuye guhaha, kuko harimo imbuto n\u2019imboga nyinshi, ubwo imodoka yageze ku irembo ivuza ihoni, ubwo umuzamu aba arafunguye nanjye ubwo mba nyinjiye inyuma nkurikiye imodoka. Umuzamu yagerageje kumpagarika mwima amatwi, ntacyo yashoboraga kunkoraho kuko nari niyemeje kwinjira muri icyo gipangu byanze bikunze, nta cyagombaga kumpagarika uko cyagombaga kuba kimeze kose.<\/p>\n<p>Ababikira bari binjiye barikanze bahita basohoka mu modoka vuba bajya mu nzu, bashobora kuba baranketsemo umugizi wa nabi, nanjye ubwo nahise nicara ku rubaraza aho ngaho, nari nzi agafaransa gake aka ka tura turye. Nashoboraga kwisobanura, ababikira uko bakinjiye mu nzu basohokanye n\u2019abapadiri babiri, umwe yari umuzungu undi ari umwirabura, uwo mupadiri w\u2019umuzungu niwe wambajije ikingenza.<\/p>\n<p>Namusobanuriye byose mu gifaransa gipfuye birumvikana ariko arabyumva, namubwiye ko nta hantu mfite ho gutaha, mbega ko ndi mu kirere, ubwo nari nkivugana n\u2019uwo mupadiri hari undi mubikira wasohotse antuka cyane, ngo urinjira nk\u2019ibandi muri ambassade, ngo tugiye kuguhamagarira police.<\/p>\n<p>Nta kintu na kimwe cyashoboraga kunkanga kuko nari niyemeje kuva aho ngaho hari igikozwe kandi numvaga ko ubwo ari muri ambassade yo kwa Papa byanze bikunze batihutira kumpamagarira Police.<\/p>\n<p>Uwo muzungukazi w\u2019umubikira yasubiye mu nzu n\u2019uburakari bwinshi anzanira imineke 3 mu gashashi hamwe n\u2019umugati arampereza ngo cyangwa wabuze ibyo kurya? Ngo ngaho rya maze ugende, uwo mupadiri yamushyize ku ruhande aramuvugisha, ubanza ahari yaramubwiye ati wikomeza gukina mu bikomeye.<\/p>\n<p>Uwo mupadiri yahise asubira mu nzu nsigarana n\u2019uwo mupadiri wundi w\u2019umwirabura ambaza uko ikibazo cyanjye giteye mbimusuburiramo. Ataragira icyo ambwira wa mupadiri yari agarutse anzanira icupa ry\u2019amazi arambwira ngo mbe ntegereje gato hari icyo bagiye gukora, yasabye wa muzamu kunzanira intebe nkicaraho.<\/p>\n<p>Intebe barayizanye ndicara, abari mu nzu bose uko bakabaye barasohokaga kundeba bagasubirayo, intumwa ya papa sinzi niba nayo iri mu basohotse kundeba cyangwa niba ari we wanyakiriye simbizi kuko ntabwo nari muzi. Hashize nk\u2019iminota 30 nicaye ahongaho, hari imodoka yavugije ihoni hanze, umuzamu yahise akingura hinjira imodoka imeze nka Daihatsu ya camionnette nkeka yari mu bwoko bwa Dyna.<\/p>\n<p>Iyo modoka yari itwawe n\u2019umupadiri nari nsanzwe nzi witwaga Padiri Carlos wabaga mu Gatenga, ubwo yavuye mu modoka yihuta ahita yinjira mu nzu mu minota nk\u2019ibiri aba arongeye asohokanye na wa mupadiri wundi baza aho ndi aramunyereka. Padiri Carlos yahise ansuhuza arambwira ati: fata igikapu cyawe tugende, ku mutima nahise numva ko ari Padiri Carlos bahamagaye ubwo wa mupadiri yambwiraga gutegereza akanya gato.<\/p>\n<p>Ubwo nahise mpaguruka n\u2019igikapu cyanjye ndamukurikira, muri iyo modoka yari ari kumwe n\u2019undi muhungu w\u2019umusore w\u2019umunyarwanda ubona ko twari mu kigero kimwe.<br \/>\nUbwo twahise dufata urugendo twerekeza mu Gatenga, Padiri Carlso arambwira byo gutebya ngo ngwino tujye kwirira ingurube umbwire ibyawe neza, akomeza ambwira ati: wakoze amakosa akomeye hariya ni muri ambassade washoboraga kuba wafungwa n&#8217;uko wakiriwe n\u2019umuntu mwiza. Ku mutima naravuze nti iyo aza kuba ari wa mubikira nahasanze biba byabaye ibindi.<\/p>\n<p>Mu gihe gitoya twari tugeze mu Gatenga, Padiri Carlos anyakira mu biro bye anzanira icyayi n\u2019umugati ambaza neza uko bimeze ndamusobanurira, arambaza ati: ese ufite imyaka ingahe ndamubwira, n&#8217;uko arambwira ati: wowe uri mukuru ntabwo twabasha kugushyira mu kigo cyacu. Kubera ko nari namubwiye aho nari naraye, yambajije niba nasubirayo nkabasaba gutanga contribution ariko bakemera kuncumbikira.<\/p>\n<p>Ntabwo abo bana bari kwanga kuncumbikira ahubwo ni ubwoba njyewe nari nifitemo bwo gutinya kugora abandi, Carlos namusubije ko ndibusubireyo nkabibasaba, yahise ampa amafranga 20.000 frw, arambwira ati:genda utange contribution muri iyo famille, noneho nusubira ku ishuri uzaze nguhe ibikenewe, anansaba ko kandi nzajya ngaruka buri munsi mu Gatenga.<\/p>\n<p>Amafaranga narayakiriye ndamushimira ndangije mfata igikapu cyange ngaruka kwa GAKIRE na DAVID na barumuna babo na bashiki babo. Ubwo ngezeyo kuko nabisanzuragaho, nababwiye iby\u2019urugendo mvuyemo baraseka baratembagara barambaza bati: ese ubundi iyo urinda ufungwa wajyaga he iyo uguma ahangaha? Ubwo nyine twarabisetse turangije dukomeza ubuzima nkomeza kubana nabo.<\/p>\n<p>Bwarakeye mu gitondo njya mu Gatenga nk\u2019uko nari nabyumvikanyeho na Padiri Carlos, ubwo hari imirimo yakorwaga aho ngaho nko gusiga amarangi gukora amasuku, gusimbura amatara yapfuye mbega uturimo nk\u2019utwo duto duto, twarabikoraga saa sita tukarya ni mugoroba ngataha.<\/p>\n<p>Igihe cyo gusubira ku ishuli cyarageze njyayo, ampa ibintu byose bishoboka umunyeshuri akenera ngo ajye ku ishuli, amakaye amasabune, ama colgate, uburoso, amafranga, mbega byose, anangerekeraho n\u2019imyanda myiza cyane, akarusho kandi n\u2019uko byabaga ari ibintu by\u2019abazungu byabaga bikeye ku buryo bugaragara.<\/p>\n<p>Yampaye ibikenewe byose ku buryo bitari na ngombwa ko ngaruka mu gihembwe hagati kureba ibindi. Yari yampaye ibyo nzakoresha umwaka wose. Naramushimiye musezeraho, ngaruka murugo nitegura urugendo, bukeye mu gitondo abo basore na bashiki babo nabo mbasezeraho mfata urugendo runsubiza ku Kibuye.<\/p>\n<p>Nageze ku Kibuye ndi umuzungu, abanyeshuli bari batangariye ibyo bikoresho mfite nari nageze ku rwego rw\u2019abana bihagazeho, umwaka wa kane nawize neza nta kibazo na gitoya mfite. Amasomo y\u2019uwa kane twarayize bigeze hagati tujya mu karuhuko gato, ndashyugumbwa byo gukumbura i Kigali, nanjye nza muri ako karuhuko, ariko byabaga ari icyumweru kimwe, kirangiye ndagaruka, amasomo arakomeza. Ubwo semestre ya mbere iba irarangiye noneho abanyeshuli bose bajya mu kiruhuko kirekire nkeka byari nk\u2019ibyumweru bibiri cyangwa bitatu, icyo gihe twebwe twigaga semestre ntabwo byari trimestre.<\/p>\n<p>Jyewe rero nk\u2019uko akenshi nari nsanzwe mbigenza nigumiye ku ishuli, hari abana benshi bari barasigaye ku ishuli, dukomeza kubana gutyo igihe kiza kugera ibiruhuko birarangira, ubwo kwari ugutegereza abagiye mu biruhuko bakagaruka amasomo agakomeza. Umunsi wo kugaruka kw\u2019abanyeshuli byabaga ari ibirori ku banyeshuli basigaye mu kigo, kuko hari nk\u2019ibintu babaga baratumye abanyeshuli bagiye mu biruhuko, utubaruwa tw\u2019amacuti yabo, incuti yawe se izaza ifite agafaranga musangire icupa dore ko banaETO twikundiraga agahiye n\u2019ibindi byinshi.<\/p>\n<figure id=\"attachment_24795\" aria-describedby=\"caption-attachment-24795\" style=\"width: 555px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/02\/ETO-Kibuye.jpeg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-24795\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/02\/ETO-Kibuye.jpeg\" alt=\"\" width=\"555\" height=\"444\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/02\/ETO-Kibuye.jpeg 320w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/02\/ETO-Kibuye-300x240.jpeg 300w\" sizes=\"auto, (max-width: 555px) 100vw, 555px\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-24795\" class=\"wp-caption-text\">Ku ifoto uwo wambaye lunettes ni Mitali uwifashe ku itama ni NGABOYISONGA Edmond, naho uwicaye hagati ya Edmond na Mitali ni Nyakwigendera Bahizi Emmanuel<\/figcaption><\/figure>\n<p>Ku italiki ya 22\/06\/1998 niba nibuka neza nibwo abanyeshuli ba nyuma twari tubategereje ngo amasomo atangire, uwo munsi wari nk\u2019iyindi yose, nari ntegereje abanyeshuli b\u2019inshuti zanjye ko baza.<\/p>\n<p>Mubo nari ntegereje harimo Dady de Maximo kuko uretse no kuba ari we twamenyanye bwa mbere nkigera muri ETO, twiganaga mu ishuli rimwe, tugakina umukino wa Volleyball twese, twanabanaga kandi mu itorero ryitwaga Urwibutso aho twakinaga amakinamico hakabamo n\u2019ababyinnyi, si ibyo gusa kandi byaduhuzaga yagize uruhare rukomeye ngo menyane na Liliane, hari inshuro nyinshi twajyaga dukwepa tukajya kwa Liliane wenda yagize nk\u2019ibirori akaduha ama brochettes tukirira tukazanira na bagenzi bacu, ikindi twari duhuriyeho na Dady n&#8217;uko twese twari abakene bihagararaho.<\/p>\n<p>Undi mwana nari ntegerezanyije amashyushyu menshi ni NSHIMIYIMANA Emmanuel uyu we yigaga muri M\u00e9canique G\u00e9n\u00e9rale ariko akaba nawe inshuti yanjye y\u2019akadasohoka, cyane ko hari na mwene wabo w\u2019umukobwa wigaga i Nyange witwaga Hyacintha twari inshuti, ubwo nabaga nzi neza ko byanze bikunze Manu ari buzane akabaruwa gashushanyijeho imitima ibiri harimo icumu ryambukiranya ako niko twitaga akabarwa k\u2019urukundo. Ariko ubwo byagarukiraga aho ngaho gusa mu mabaruwa, ntabwo iyo nkumi nashoboraga no kuba nayireba mu maso nashoboraga kwikubita hasi kubera ubwoba.<\/p>\n<p>Ku rwanjye ruhande ni abo nari ntegereje cyane ariko buri wese mubo twasigaranye yabaga afite uwo yifuza ko yaza mbere bitewe n\u2019impamvu zinyuranye. Mu masaha ya ni mugoroba nk\u2019uko byari bisanzwe twari duhagaze ahareba ku marembo y\u2019ikigo ngo turebe ko abo dutegereje bahinguka, ariko amasaha twari twaramenyereye yararenze dutangira gukeka ko bus ishobora kuba itaje. Mu gihe twibazaga uko gutinda kose, nibwo twamenye inkuru y\u2019incamugongo ko bus yari itwaye abagenzi ivuye i Kigali ikanyura i Nyange yerekeje ku Kibuye yatezwe n\u2019abacengezi bakayirasa hakaba haguyemo abantu benshi cyane, ubwo nibwo twatangiye no kubona abanyeshuli bamwe babashije kurokoka icyo gitero binjira mu kigo.<\/p>\n<p>Birumvikana ko twikanze tukanahungabana, ubwoba bwahise budukwiramo twese, icyo gitero cyari cyabereye ahitwa ku i Rambura urenze i Nyange uza ku Kibuye, cyaguyemo abantu benshi cyane, abanyeshuli, abasivile, ndetse n\u2019abasirikare.<\/p>\n<p>Dore uko Mwicira Mitali Dady de Maximo nawe warokotse icyo gitero yabintangarije ubwo nari mubajije kunyibutsa abana twiganaga bakiguyemo:<\/p>\n<p><em>\u201dAlain KUBWIMANA alias Manyoni wavukaga i Kinyinya, BAHIZI Emmanuel wavukiye i Mutongo muri Cyimbogo, Karangwa Jean Damasc\u00e8ne wari umucikacumu, iwabo niwe wenyine wari wararokotse arererwa kwa Bourgmestre wa Mabanza witwaga Abimana Mathias.\u00a0Hari n\u2019umusirikare twari twicaranye witwaga Sous-Lieutenant cyangwa Lieutenant Bertin, hari n&#8217;undi mukobwa wigaga i Mudende muri universit\u00e9 witwaga KANAMUGIRE Antoinette abo bose bari bicaye hafi yanjye barapfuye.\u00a0Alain we yashizemo umwuka nkangutse nari mu bitaro bya Kibuye, yari ku gitanda twegeranye arampamagara, we byarangiye turi kuvugana mufashe akaboka nanjye ngaramye ku gitanda muri za serumu, yewe nava muri bus nahagurutse munsi y\u2019intebe nunamutse ariwe duhuza amaso bamurashe ava amaraso mu jisho arambwira ngo: Mita Sha ndapfuye! Nti humura ati: ngo? Nti:humura wowe senga Imana gusa, ako kanya nibwo Emmanuel Dushimimana yanyuzaga mu idirishya. Nasohotse Alain apfukamye aho nyine uko nakunamutse nasanze apfukamye amaraso ari kuva mu jisho adudubiza amanuka ku munwa na visage yose , ubwo Manu yaranyirukakanye ariko tumanuka aho za Rambura ya Nyange abaturage mu mirima baduha induru, twiruka, naje kunanirwa aho ngaruriye ubwenge nibuka ko nari kumwe na Bahizi nshaka gusubira inyuma. Sinzi ikintu cyabaye ndaraba naje gushiduka Manu ampetse anzamukana umusozi kugeza ku muhanda wa Birambo utunguka hepfo ya za Rubengera mu gasanteri habaga kera umugabo wari ufite cooperative witwaga Kayumba wari waranishwe n\u2019abantu batamenyekanye mbere yaho gato akaba yari umukwe wa Pasteur Gahiga wari Directeur wa groupe scolaire y\u2019i Rubengera. Ako ga centre nakibagiwe izina niho nakangukiye Manu ajya mu muhanda ahagarika Toyota Hilux badushyiramo no ku bitaro bya Kibuye ariko nahageze nataye ubwenge kuko isasu ryari ryanyuze mu mutwe hafi y\u2019agahanga navuye amaraso menshi cyane kandi aho akaboko bari bateye grenade hari hari igikomere kinini navuye cyane. Muri make n\u2019intoki nazo z&#8217;akaboko k\u2019imoso harimo \u00e9cran nari natakaje amaraso menshi nacitse intege, ubwo nakangutse ku gitanda Alain ari kumpamagara ndakanguka nisanga muri za serumu arambwira Ngo: Mwana w\u2019iwacu ndapfuye! Nti dusenge niko gutangira kumira ururimi atitira mpamagara abaganga nti: Mumufashe ururimi, baza kurukuramo, umutima usimbagurika azana ibifuzi mu kanwa anaruka amaraso kumbi bari bamurashe muri ka kobo gatandukanya ibituza byombi mu gifu yavuye ntawabibonye yahise apfa dufatanye akaboko ku bitanda byegeranye. Numva ntaye ubwenge ndongera ndasinzira naje gukanguka nka saa munani z\u2019ijoro niko gutangira kubaza aho Bahizi ari! Nibutse byinshi ubwo bakambeshya ngo yaje nsinziriye nkongera gutyo gutyo nuko bujya gucya Kayumba Innocent niwe winjiye arira nti: ariko kuki Bahizi atarimo kuza kundeba? Kayumba yaransubije ati yapfuye! Yabivuze bisa nk&#8217;ibimucitse kuko ngo bari bababujije kugira icyo bambwira&#8230;&#8230;.. ibindi nibirebire ibyakurikiyeho gusa hari induru nicyo nibuka, Edmond bamurashe amaguru uko yakicaye muri bus ari ku relax niko amaguru bayarasiye hejuru amanitse ku ntebe y\u2019imbere, hari n\u2019umubikira nawe wari warashwe nibuka ko nawe ari indege (kajugujugu) yahamukuye. Na Edmond nawe yajyanywe i Kigali nyuma , Cyimana Albert nawe yari yagize ikibazo kubera kumanuka yibarangura ku musozi nibuka ko yari yagize ikibazo mu ruhago. Byari ibyago muri Kibuye hose abantu bashize, bus havuyemo bake cyane bavuga 41, ariko abagera hafi 100 ngo barapfuye abari bahagaze bo ubanza ntawarokotse\u201c. \u00a0<\/em>Ng&#8217;uko uko Mitali yabintangarije.<\/p>\n<p>Uyu Dushimimana Emmanuel, Mitali avuga hano yari chef de Classe wacu, naho uyu Edmond, ni NGABOYISONGA Edmond umwe muri ba bana twajyanye muri Bus nje gutangira muri ETO Kibuye, NSHIMIYIMANA Emmanuel nawe yarokotse muri iki Gitero ariko we ntabwo yahise yiruka yavuye mo nyuma.<\/p>\n<p>By\u2019umwihariko Bahizi na Edmond bari inkingi za mwamba mu ikipe yacu ya Basketball naho uyu Alain nawe yari umukinnyi mwiza mu ikipe yacu ya football.<\/p>\n<p>Uwo munsi wari mubi muri Kibuye yose, cyari icyunamo muri ETO Kibuye, igihe cyarageze bene wabo w\u2019abo bana bari bishwe baza gutwara imirambo yabo, turabaririra birarangira nta kundi ubuzima burakomeza.<\/p>\n<p>Amasomo yarakomeje rero dushyiraho imbaraga nyinshi kuko twagombaga no gukora n\u2019ikizamini cya Leta, ku rwanjye ruhande nta bibazo byinshi nari mfite byabangamira imyigire yanjye kuko ya operation nari nakoze ku kicaro cy\u2019intumwa ya Papa mu Rwanda yari yabyaye umusaruro ushimishije, Padiri Carlos yari yakoze ibirenze ibikenewe ngo mbashe kwiga neza, nta rwitwazo rero nari mfite nagombaga kwiga nshyizeho umwete ngo ntazabura Diplome\u2026<\/p>\n<p><strong>Biracyaza\u2026\u2026\u2026\u2026\u2026<\/strong><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:<\/p>\n<p><strong><em>Whatsapp: +254790617702<\/em><\/strong><\/p>\n<p><strong><em>Email: lbe125@yahoo.fr<\/em><\/strong><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Izindi nyandiko wasoma<\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/20\/ndamira-episode-1\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 1<\/a><\/strong><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/21\/ndamira-episode-2\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 2<\/a><\/strong><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/23\/ndamira-episode-3\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 3<\/a><\/strong><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/24\/ndamira-episode-4\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 4<\/a><\/strong><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/24\/ndamira-episode-5\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 5<\/a><\/strong><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/25\/ndamira-episode-6\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 6<\/a><\/strong><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/26\/ndamira-episode-7\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 7<\/strong><\/a><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/27\/ndamira-episode-8\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 8<\/a><\/strong><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/28\/ndamira-episode-9\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 9<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/28\/ndamira-episode-10\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 10<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/29\/ndamira-episode-11\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 11<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/30\/ndamira-episode-12\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 12<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/30\/ndamira-episode-13\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 13<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/31\/ndamira-episode-14\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 14<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/01\/ndamira-episode-15\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 15<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/03\/ndamira-episode-16\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 16<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/04\/ndamira-episode-17\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 17<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/05\/ndamira-episode-18\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 18<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/06\/ndamira-episode-19\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 19<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/07\/ndamira-episode-20\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 20<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/08\/ndamira-episode-21\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 21<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/09\/ndamira-episode-22\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 22<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/11\/ndamira-episode-23\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 23<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/13\/ndamira-episode-24%E2%80%A8\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 24<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/14\/ndamira-episode-25\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 25<\/strong><\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na\u00a0Jean de Dieu NDAMIRA Namanutse munsi ya ETL Gikondo na APEHOT, manuka ikiraro cyo mu Rwampala, nerekeza mu Rugunga, ariko aho kugirango nkomeze mu Rugunga, nazamukiye mu kayira kagana mu Biryogo, ariko ku ruhande rwegeranye no mu Kiyovu. Natungutse mu muhanda wa Avenue Paul VI, munsi y\u2019urusengero rw\u2019abaporoso rwitwa Saint Etienne. Nakomeje uwo muhanda [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":24010,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[61],"tags":[],"class_list":["post-24791","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amateka"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>NDAMIRA - Episode 26 - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-26\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"NDAMIRA - Episode 26 - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na\u00a0Jean de Dieu NDAMIRA Namanutse munsi ya ETL Gikondo na APEHOT, manuka ikiraro cyo mu Rwampala, nerekeza mu Rugunga, ariko aho kugirango nkomeze mu Rugunga, nazamukiye mu kayira kagana mu Biryogo, ariko ku ruhande rwegeranye no mu Kiyovu. Natungutse mu muhanda wa Avenue Paul VI, munsi y\u2019urusengero rw\u2019abaporoso rwitwa Saint Etienne. Nakomeje uwo muhanda [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-26\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-02-20T13:41:08+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2018-02-22T15:09:13+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira11.jpeg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"320\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"320\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"12 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-26\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-26\/\",\"name\":\"NDAMIRA - Episode 26 - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-26\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-26\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira11.jpeg\",\"datePublished\":\"2018-02-20T13:41:08+00:00\",\"dateModified\":\"2018-02-22T15:09:13+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-26\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-26\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-26\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira11.jpeg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira11.jpeg\",\"width\":320,\"height\":320,\"caption\":\"Jean de Dieu Ndamira\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-26\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"NDAMIRA &#8211; Episode 26\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"NDAMIRA - Episode 26 - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-26\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"NDAMIRA - Episode 26 - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na\u00a0Jean de Dieu NDAMIRA Namanutse munsi ya ETL Gikondo na APEHOT, manuka ikiraro cyo mu Rwampala, nerekeza mu Rugunga, ariko aho kugirango nkomeze mu Rugunga, nazamukiye mu kayira kagana mu Biryogo, ariko ku ruhande rwegeranye no mu Kiyovu. Natungutse mu muhanda wa Avenue Paul VI, munsi y\u2019urusengero rw\u2019abaporoso rwitwa Saint Etienne. Nakomeje uwo muhanda [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-26\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2018-02-20T13:41:08+00:00","article_modified_time":"2018-02-22T15:09:13+00:00","og_image":[{"width":320,"height":320,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira11.jpeg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"12 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-26\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-26\/","name":"NDAMIRA - Episode 26 - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-26\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-26\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira11.jpeg","datePublished":"2018-02-20T13:41:08+00:00","dateModified":"2018-02-22T15:09:13+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-26\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-26\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-26\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira11.jpeg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira11.jpeg","width":320,"height":320,"caption":"Jean de Dieu Ndamira"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-26\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"NDAMIRA &#8211; Episode 26"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/24791","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=24791"}],"version-history":[{"count":4,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/24791\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":24800,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/24791\/revisions\/24800"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/24010"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=24791"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=24791"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=24791"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}