{"id":24857,"date":"2018-02-23T00:18:46","date_gmt":"2018-02-22T22:18:46","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=24857"},"modified":"2018-02-26T03:39:44","modified_gmt":"2018-02-26T01:39:44","slug":"ndamira-episode-27","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-27\/","title":{"rendered":"NDAMIRA &#8211; Episode 27"},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe na\u00a0<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/ndamiraj\"><strong>Jean de Dieu NDAMIRA<\/strong><\/a><\/p>\n<p>Twaririye bagenzi bacu, birarangira nyine, hanyuma amasomo arakomeza, nta mikino noneho yari ihari kwari ukwiga utiyigishije, igihe cyarageze cyo gukora ibizamini bya Leta. Twarateguwe bihagije kuko icyo gihe ni twebwe ibi byo gukora ibizamini turi nk\u2019ibigo nka 3 biri hamwe byatangiriyeho, icyo gihe twakoze turi kumwe n\u2019abanyeshuli bo muri ENT Kibuye, ndetse n\u2019abo kuri ESI Mugonero niba nibuka neza.<\/p>\n<p>Icyo gihe byari byiza muri ETO Kibuye kuko twabera nibwo twamaze hafi ibyumweru 2 tubana n\u2019abanyeshuli benshi barimo n\u2019abakobwa, ubundi muri ETO nta bakobwa benshi babagamo, iyo bakabyaga babaye benshi cyane ntabwo bageraga kuri 3 mu banyeshuli barenga 300.<\/p>\n<p>Mu banyeshuli bari baravuye kuri ESI Mugonero harimo umuhungu twaje kuba inshuti cyane witwaga Thierry, jye nawe twari dufite amasahane arimo indaki hasi ku buryo washobara gupakururiramo ibiryo byose byo ku meza ntihagire urabukwa, nawe yari nkanjye iby\u2019abakobwa ntumubaze ariko ku myaka yarindwaga mubi, yari umuhungu ugira urugwiro cyane iwabo hari i Cyangugu.<\/p>\n<p>Twariteguye twebwe rero abo muri ETO twagombaga guhera ku bizami bya Pratiques, abarimu bacu bari baraduteguye bihagije, n&#8217;ubwo bwose abenshi bari ku rwego rwa A3, ariko bari abahanga cyane cyane ku bijyanye na pratiques, abenshi bari barize muri ETO Kicukiro, ikindi kandi bakoraga ahantu hatandukanye nko muri ELECTROGAZ, ku buryo ibyo bize bari bakibyibuka kandi baraniyongereye exp\u00e9rience yo mu kazi.<\/p>\n<p>Umunsi w\u2019ikizamini cya pratique warageze, nari niteguye bihagije ariko akoba k\u2019ikizamini ntabwo kari kubura, ubwo twagombaga gutombora ikibazo, wamara gutombora , ugasaba ibikoresho uri bukenere, ukabihabwa warangiza ugakora. Iyo warangizaga gukora hari intumwa yari yavuye mu nama y\u2019igihugu yo gutegura ibizamini bya leta, yazaga iri kumwe na mwarimu wawe bakagukosora.<\/p>\n<p>Igihe cyanjye cyarageze nanjye ndatombora, ku gapapuro nafashe hari handitse ngo INSTALLATION D\u2019UN MOTEUR ELECTRIQUE AVEC DEUX SENS DE ROTATION, bivuze ko nagombaga gukora installation ya moteur ikoreshwa n\u2019amashanyarazi ishobora kwikaragira iburyo n&#8217;ibumoso.<\/p>\n<p>Cyari ikibazo cyoroshye cyane kuri jyewe kuko ibijyanye na installations za moteur twari twarabyize bihagije, icyo nagombaga kugurikizaho ni ugukora icyo bita sch\u00e9ma de commande, na sch\u00e9ma de puissance hanyuma ngatumiza ibikoresho nkeneye, ibyo byose mu minota mike nari nabirangije, ahasigaye mpabwa ibikoresho, ntangira akazi.<\/p>\n<p>Nakoze nihuta rwose kuko nabyumvaga neza, ariko bwa bwira bwanjye nibagiwe ikintu kimwe cyari kigiye kunkoraho, ubundi muri pratique, twakoreshaga moteur zisanzwe nizo twigiragaho, ariko mu gihe cy\u2019ikizami twagombaga gukoresha utumoteur duto two kwigiraho bari bamaze iminsi mike bazanye, ubwo rero nagombaga gushyiraho transformateur kuko twakoreshaga umuririo muke cyane.<\/p>\n<p>Ntabwo nari nabyibutse nakoze installation nk\u2019uko bisanzwe ndangije mpamagara abakosora nti nimuze murebe narangije.<\/p>\n<p>Baraje mwarimu wanjye hamwe n\u2019uhagararriye ibizamini bagera aho nari ndi gukorera, ubwo bazana ka ka moteur, kirari yarashyaga, numvaga nabikoze neza, amahirwe n&#8217;uko mwarimu wanjye yari ahari, ambuza gushyiraho ako kamoteeur kuko kari guhita gashya, ubwo nanjye nkaba ndahiye, dipl\u00f4me ikaba irabuze.<\/p>\n<p>Ubwo bahise bafata umwanzuro ko ubwo ntazanye transformateur bari bupime bakareba koko niba umuriro wari bugere muri moteur. Gusa habanje kuba impaka ndende kuko uwo uhagarariye ibizamini nta kintu cy\u2019amashanyarazi yari yiyiziyi, we yashakaga kumpa zero, gusa mwarimu wanjye yandwanyeho amusobanurira ko izo moteur ntoya tutarazimenyera ko ari bwo bakizizana, amubwira ko twamenyereye gukorera kuri moteur nini. Yaremeye barapima babona installation nari nayikoze neza, ariko n\u2019ubundi mpabwa amanota make muri pratique, gusa yari ayo ngayo byarutaga gusibira.<\/p>\n<p>Ikizamini cya pratique twarakirangije ubwo duhita tujya gutegura ibizamini bya th\u00e9ories, ariko mu by\u2019ukuri byari bigoye, atari ari uko bikomeye ahubwo ari uko yari r\u00e9sum\u00e9 iri inyuma y\u2019izindi zose, ni ukuvga ngo kuri niveau ya A3 th\u00e9orie batanga iba isa nk&#8217;aho ari ntayo ku buryo no kubyumva bigorana.<\/p>\n<p>Abarimu baratubwiraga ngo barabitwigisha ngo tumenye ko bibaho gusa nta kindi, kuko umu A3 yabaga ari uwo gukoresha amaboko cyane kurusha mu mutwe, ariko agakora ibintu byibura azi aho bikomoka.<\/p>\n<p>Umunsi warageze rero n\u2019ikizami cya th\u00e9orie turagikora, twari twiteguye uko dushoboye, ku ruhande rwanjye nari nakoze iyo bwabaga, ikizami twaragikoze, niba nibuka neza twakoraga ikizami kimwe ku munsi, ibyacu rero nta n&#8217;ubwo byari byinshi. Ku munsi wa nyuma twakoze ikizami ntibuka neza gusa icyo nibuka cyane n\u2019uko hari ikibazo cyari cyananiye kubera ko najijinganyaga ku gisubizo ariko naracyumvaga, numvaga rero ntagomba kugenda ntagishubije ariko sinari nizeye igisubizo cyanjye.<\/p>\n<p>Muri salle twakoreragamo ikizami, nari kumwe n\u2019umuhungu witwa NDAYISABA Bernardin uwo akaba yarabaga mu ba mbere muri classe yacu, nifuzaga kumubaza ariko akaba yicaye kure yanjye ntabwo nari kumujyeraho. Burya rero hari ukuntu amahirwe ajya aza mu buzima, nanjye byambayeho ubwo nibazaga uko namugeraho, byahuje n\u2019uko nawe yifuzaga kujya kwiherera gato. Yasabye uruhusa uwaducungaga ararumuha mu ma seconda nka 20 nanjye mba nsabye uruhusa mba nsohotse mukurikiye, namusanze mu bwiherero mubaza igisubizo cya cya kibazo ahita akimbwira twari duherekejwe n\u2019umuntu ariko ntiyamenye uko bigenze, icyo gisubizo nanjye nicyo natekerezaga ariko narajijinganyaga.<\/p>\n<p>Ubwo icyo kizamini nicyo twasorejeho, dutangira kwitegura gutaha, abandi nabo bari baturutse ku yandi mashuri bari mu bizami bya nyuma, nabo barashoje umunsi wo gutaha uragera, dutegura igitaramo cyo gusezeranaho, n&#8217;inzoga turinywera kuko twari twakuze. Gusa jyewe inzoga nazinywaga nihishe kuko ba Mitali bari bangambaniye, hari umukobwa bari bateguye ngo aze kuntungura aze kumbyinisha amare ubwoba, umugambi wabo nywutahura mbere ndabakwepa.<\/p>\n<p>Uwo mugoroba warahise buracya mu gitondo tuzinga ibikabu turataha, mu gutaha nabwo twatashye mu kintu cy\u2019urujijo, kuko bus twinjiyemo aho kumanuka yerekeza umuhanda ujya i Kigali, yabanje kunyura ku biro bya prefecture, hari abasirikare baje bajyana na chauffeur hashize akanya aragaruka yatsa imodoka dukomeza urugendo.<\/p>\n<p>Tugeze mu bice by\u2019i Nyange n\u2019ubundi dusanga hariyo intambara n\u2019abacengezi, hari ibimodoka bibiri bya gisirikare byaduherekeje biturenza aho ngaho, imwe yari imbere indi iri inyuma, barwaniraga mu misozi ikikije aho i Nyange mu mujyi.<\/p>\n<p>Twarenze aho i Nyange, dukomeza urugendo tugera i Kigali, ubwo nahise njya kwa ba basore twari twaratangiye kubana, bukeye mu gitondo nsubira kwa Padiri Carlos.<\/p>\n<p>Padiri Carlos yambajije icyifuzo cyanjye mubwira ko nifuza gukomeza kwiga, kuri jyewe numvaga niveau ya A3 idahagije nifuzaga byibura kwiga A2, n&#8217;ubwo bwose nari mu ngorane, bikaba byari kuba ari byiza iyo mbaza gushaka akazi, ariko nahisemo gukomeza gufunga umwuka nkiga.<\/p>\n<p>Padiri Carlos ntabwo yajijinganyije yansabye kwihangana akanya gato. Yasohotse gato ajya muri gahunda zindi nko mu minota 30 aba aragarutse arambwira ati ngwino tujyende, ubwo yahise anjyana kuri ADB i Nyarutarama, ryari ishuli ryigishaga imyuga ku rwego rwa A2, icyo gihe bigishaga El\u00e9ctronique.<\/p>\n<p>Twagezeyo ahita anyandikisha, bari baranatangiye kwiga, ubwo yahise yishyura minerval y\u2019umwaka wose, ampa n\u2019amafranga yo kugura imyenda y\u2019ishuli n\u2019ibikoresho bindi, nta byo kwicara rero nahise nkomeza amasomo ntategereje ibyo kubona dipl\u00f4me ya A3.<\/p>\n<p>Kuri ADB byari ibindi, ho byari bitandukanye cyane n&#8217;uko twigaga, muri niveau ya A3 twigaga th\u00e9orie nke cyane nayo isa nk&#8217;aho ntayo tugakora pratique nyinshi, naho kuri niveau ya A2 yari th\u00e9orie nyinshi na pratique nkeya, byabanje kuntonda ariko mu gihe gito mba namenyereye.<\/p>\n<p>Aho kuri ADB nongeye kuhahurira na Mitali, ariko sinibuka niba yarahatinze, mpahurira n&#8217;undi mwana wanyigaga imbere witwaga TUMUKUNDE Mod\u00e9ste wanakinaga Volley, abo nibo twahahuriye bigaga muri ETO Kibuye.<\/p>\n<p>Nahise mpagirira izindi nshuti nshashya aha navugamo MUTABAZI Norbert watahaga i Gikondo, uyu Norbert twamwitaga Kazungu kuko yari inzobe cyane, yari umwana wo mu bakire ariko agakunda ifaranga kubi ku buryo atategaga Taxi kandi yabaga afite inote, niwe twakundaga gukorana urugendo kuva i Gikondo tujya i Nyarutarama, twahuriraga Rwandex, turekeza munsi ya APADE tukambuka icyo gishanga cyose tugahindukira munsi ya CND ubwo tugahita dukomeza i Nyarutarama kuri ADB.<\/p>\n<p>Kuri ADB twigaga igitondo n\u2019ikigoroba, hari cantine na Restaurant ku kigo, iyo wabaga ufite amafranga wajyaga muri restaurant cyangwa cantine, ariko restaurant yo yishyurwaga mbere, buri munsi nko mu ma saa tanu n\u2019igice hari umudamu winjiraga muri buri classe azanye jetons z\u2019abantu bishyuye, ntabwo washoboraga kwinjira udafite jeton. Jyewe rero nta mafranga yo kwishyura nabaga mfite jyewe na Mod\u00e9ste nitwe twasigaraga mu ishuli turagiye imbogo niko twabyitaga.<\/p>\n<p>Muri classe yacu ya 4\u00e8me El\u00e9ctronique, hari abanyeshuli b\u2019ingerI zose, abakire abaringaniye n\u2019aboroheje cyane nkanjye, ariko twarakundanaga ntabwo twasuzuguranaga, muri abo bana b\u2019abakire rero harimo umwe utari usanzwe, witwaga RUGIRA Jean Maurice twitaga MARIGUGU. Uyu muhungu yari umukire pe, hari n\u2019igihe yajyaga aza muri benz, yari umwana abana bose babaga bashagaye, yabaga afite amafranga ahagije, kandi n&#8217;iyo yagendaga wabimubonagaho nawe kandi yabyiyumvagamo.<\/p>\n<figure id=\"attachment_24889\" aria-describedby=\"caption-attachment-24889\" style=\"width: 320px\" class=\"wp-caption alignleft\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/02\/WhatsApp-Image-2018-02-22-at-16.33.15.jpeg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-full wp-image-24889\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/02\/WhatsApp-Image-2018-02-22-at-16.33.15.jpeg\" alt=\"\" width=\"320\" height=\"320\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/02\/WhatsApp-Image-2018-02-22-at-16.33.15.jpeg 320w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/02\/WhatsApp-Image-2018-02-22-at-16.33.15-150x150.jpeg 150w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/02\/WhatsApp-Image-2018-02-22-at-16.33.15-300x300.jpeg 300w\" sizes=\"auto, (max-width: 320px) 100vw, 320px\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-24889\" class=\"wp-caption-text\">Rugira Jean Maurice<\/figcaption><\/figure>\n<p>Uko twagendaga tumenyera aho ngaho jyewe na Mod\u00e9ste twaje kuvumbura ko hari abana b\u2019abakire batajya bajya gufata ibiryo byo muri Restaurant, ahuwo bakigira mu cantine kuko babaga bafite amafranga.<\/p>\n<p>Muri Abo bana rero batageraga muri Restaurant na Maurice yari arimo, ubwo nibwo kwiga amayeri yo kubikundishwaho ngo bajye batwihera izo jetons.<\/p>\n<p>Ntabwo byagoranye RUGIRA yampaye jeton ye ku munsi wa mbere na bukeye bwaho noneho bigeze aho abwira wa mukozi wazizanaga ngo iye bajye bayimpa buri munsi.<\/p>\n<p>Si ibyo gusa kuko Maurice yanacishagamo akanjyana muri cantine nanjye ngafata ku makeke, ng&#8217;uko uko amaraso yanjye na aya RUGIRA Maurice yaje guhuza, ndetse na nyuma naje kumenya ko RUGIRA nawe ari inkingi ya mwamba mu kumfasha kumenya amateka y\u2019inkomoko yanjye, nzabigarukaho mu nkuru ziri imbere no mu gitabo.<\/p>\n<p>N&#8217;ubwo bwose nta gafaranga nari nifitiye bwose, ariko nanjye ntabwo nari nicaye, nakubitaga hirya no hino nshakisha aho nakura ifaranga ryanyunganira mu myigire ndetse no kugira byibura akantu gato nafasha aho nari ncumbitse.<\/p>\n<p>Ni muri urwo rwego rero nasubiye kuri LKV ngo ndebe ko bakomeza kundihira kuri ADB, Sous-Pr\u00e9fet GATABAZI ntabwo yajijinganyije yahise anshyira kuri liste, mu gihe gito minerval iba igeze kuri ADB.<\/p>\n<p>Si aho gusa, hari Association yitwaga MWANA UKUNDWA yabaga i Gikondo, yari yarashinzwe n\u2019umumama ugira ubupfura n\u2019imico myiza witwa Rose GAKWANDI. Iyo nayo nari narayigezemo, bo bishyuraga igice, nabo banyishyiriye kuri ADB ibihumbi 25.000 Frw.<\/p>\n<p>Kubera ko Padiri Carlos yari yari amaze kwishyura Minerval y\u2019umwaka wose, ubwo nari mfite amafranga arenga kuri minerval 70.000 Frw ni ukuvuga 45.000 Frw zari zaravuye kuri LKV na 25.000 frw zari zaravuye kuri MWANA UKUNDWA.<\/p>\n<p>Ikibazo cyari gisigaye kwari ukuyakura ku ishuli ngo bayansubize, nabigejejeho comptable w\u2019ishuli ambwira ko nta kibazo abifiteho ariko ansaba kubanza kubibwira Directeur ari we icyo gihe witwaga BIZIMUNGU Faustin.<\/p>\n<p>Burya rero ngo ubumwe burahumura niba nibuka neza, uyu mugabo BIZIMUNGU Faustin niwe wari waranyakiriye mu kigo cy\u2019imfubyi kera mu Gasyata, niwe wakiyoboraga, ababikira b\u2019abizeramariya bakibagamo mu buryo bwo kunganira abitwaga aba Saint Vincent kuko ntabwo bari gushobora kurera imfubyi z\u2019impinja zari muri icyo kigo nanjye ndimo.<\/p>\n<p>Ubwo rero Imana yashatse ko nongera guhura n\u2019umuntu wanyakiriye mu kigo, ndi uruhinja igihe nahazanagwa na Major KINYONI Stanislas.<\/p>\n<p>Ntabwo uyu BIZIMUNGU Faustin nari muzi nawe ntabwo yari anzi, twari duhujwe gusa n\u2019uko ndi umunyeshuli nawe akaba umuyobozi wanjye. Yaba jyewe cyangwa we nta n&#8217;umwe wari uzi ko hari aho twigeze guhurira mu myaka 20 irenga yari ishize.<\/p>\n<p>Namusanze mu biro bye musobanurira ko nta mikoro mfite musaba ko amafranga arenga kuri minerval yanjye y\u2019umwaka nayasubizwa nkajya kuyikenuza mu bindi.<\/p>\n<p>Directeur BIZIMUNGU yaranze, gusa nakomeje gutitiriza ampa ch\u00e8que y\u2019amafranga yavuye kuri LKV, yandikaho LKV, iyo ch\u00e8que nayigejeje kuri LKV barayakira ariko bambwira ko bitapfa gukunda kuko nta compte LKV yari ifite ku buryo bayabikurizaho.<\/p>\n<p>Nasubiye ku ishuli nsaba ko bayansubiza mu ntoki kuko bitashoboka kuyakuraho, ariko Directeur BIZIMUNGU yaranze neza neza, nanjye ku mutima nti ubwo wigize akaraha kajya he ukanga kumpa amafranga yanjye reka nze ngukorere agashya wumirwe.<\/p>\n<p>Yari afite imodoka ya Hilux itukura niyo yagendagamo, bigeze mu gihe cya pause ya saa yine naragiye mpagarara iruhande rw\u2019iyo modoka, kuko akenshi ayo masaha nibwo yakundaga kuva mu kigo. Yabaye akizamuka afunguye umuryango nanjye imodoka mba ndafunguye mwicaye iruhande, ndamubwira nti kuva aka kanya ndakuva iruhande umpaye amafranga yanjye.<\/p>\n<p>Yabanje gukeka ko ari imikino aba ahamagaye umuzamu ngo naze amvane mu modoka, umuzamu naramubwiye nti wibeshye utere intambwe imwe unyegera nkwereke uko intama zambarwa. Umuzamu yaratinye, ubwo abanyeshuli twiganaga kuko nari nabibabwiye barasakuzaga bati aguhe amfaranga yawe.<\/p>\n<p>BIZIMUNGU yabuze uko abigenza yatsa imodoka turagenda, twabanje guca iwe mu rugo yinjira mu nzu mwinjiraho, bamuzanira icyayi, mwicara iruhande ndamureka aranywa ariko ntawe yabwiye ibyanjye, amaze kunywa icyayi yasubiye mu modoka mba mwinjiyeho.<\/p>\n<p>Twazamutse mu mujyi ahagarara kuri banque nkeka yari BACAR icyo gihe, yinjiyemo nanjye mwinjiraho yajya ku murongo nkamuhagarara inyuma, kuko harimo abantu benshi yashoboraga kunkwepa, niyo mpamvu ntamuvaga iruhande.<\/p>\n<p>Yarangije ibyo arimo gukora muri banque arasohoka nanjye musohokaho yinjira mu modoka nanjye ninjiramo, turamanukira ku iposita tugera ku isoko rya Nyarugenge nibwo yamvugishije ijambo rya mbere.<\/p>\n<p>Arambaza ngo uremera kumvira mu modoka cyangwa nkujyanye kuri brigade, icyo gihe police natioanale yari itarabaho hari hakiriho gendermerie. Naramubwiye nti uretse kumpa amafranga yanjye nta kindi kiri bumvane iruhande rwawe no mu gitanda turinjiranamo.<\/p>\n<p>Yaragiye ahagarika imodoka nko muri 100 m uvuye kuri gendarmerie ya Muhima, ansiga mu modoka ajya kuri brigade, mu minota nk\u2019itanu, yarampamagaye ngo njye kwisobanura mu ba GD.<\/p>\n<p>Icyo Atari azi ni uko abasirikare benshi n\u2019aba GD bari abari baragiye mu nkotanyi, bagaruka bagasanga famille zabo zarishwe, abandi nabo ni abo inkotanyi zasanze aho bari bihishe bagahita bajya mu gisirikare basigaye ari ba nyakamwe cyangwa barera barumuna babo, abavuye Congo famille zabo zarashiriyeyo bagahita bigira mu gisirikare cyangwa bakaba ari aba EX FAR bahungutse bagasubira mu gisirikare.<\/p>\n<p>Muri make ni abantu bari bazi kuba imfubyi icyo bivuze, bazi uko kwiga nta bushobozi ufite icyo bisobanuye, byose bari babizi, abo rero nibo BIZIMUNGU yaragiye kundegaho, kumbi uwo yaregaga niwe yaregeraga.<\/p>\n<p>Ubwo nageze imbere y\u2019abo ba GD barambaza bankanga cyane ngo ufitanye ikibazo kihe n\u2019uyu musaza, mpita mbasobanurira byose, ndababwira nti jyewe ndifuza ko ansubiza amafranga yanjye gusa akabasha kuntunga, nari nigize umwana mwiza cyane nacishije bugufi. Abo basore bahise babwira Directeur BIZIMUNGU bati niba ibyo uyu mwana avuga ari byo genda umuhe amafranga ye.<\/p>\n<p>Ubwo BIZIMUNGU yabuze uko abigenza arambwira ngo nzazane impapuro zigaragaza ko abo bandihirira bazi ikibazo cyanjye mbese ko bazi koko niba mfite ahantu henshi nkura amafranga.<\/p>\n<p>Ese izo mpapuro nari kuzibura?<\/p>\n<p><strong>Biracyaza\u2026\u2026\u2026\u2026\u2026<\/strong><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:<\/p>\n<p><strong><em>Whatsapp: +254790617702<\/em><\/strong><\/p>\n<p><strong><em>Email: lbe125@yahoo.fr<\/em><\/strong><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Izindi nyandiko wasoma<\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/20\/ndamira-episode-1\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 1<\/a><\/strong><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/21\/ndamira-episode-2\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 2<\/a><\/strong><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/23\/ndamira-episode-3\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 3<\/a><\/strong><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/24\/ndamira-episode-4\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 4<\/a><\/strong><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/24\/ndamira-episode-5\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 5<\/a><\/strong><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/25\/ndamira-episode-6\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 6<\/a><\/strong><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/26\/ndamira-episode-7\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 7<\/strong><\/a><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/27\/ndamira-episode-8\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 8<\/a><\/strong><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/28\/ndamira-episode-9\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 9<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/28\/ndamira-episode-10\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 10<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/29\/ndamira-episode-11\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 11<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/30\/ndamira-episode-12\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 12<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/30\/ndamira-episode-13\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 13<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/31\/ndamira-episode-14\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 14<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/01\/ndamira-episode-15\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 15<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/03\/ndamira-episode-16\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 16<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/04\/ndamira-episode-17\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 17<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/05\/ndamira-episode-18\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 18<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/06\/ndamira-episode-19\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 19<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/07\/ndamira-episode-20\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 20<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/08\/ndamira-episode-21\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 21<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/09\/ndamira-episode-22\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 22<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/11\/ndamira-episode-23\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 23<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/13\/ndamira-episode-24%E2%80%A8\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 24<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/14\/ndamira-episode-25\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 25<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/20\/ndamira-episode-26\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 26<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/26\/ndamira-episode-28\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 28<\/strong><\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na\u00a0Jean de Dieu NDAMIRA Twaririye bagenzi bacu, birarangira nyine, hanyuma amasomo arakomeza, nta mikino noneho yari ihari kwari ukwiga utiyigishije, igihe cyarageze cyo gukora ibizamini bya Leta. Twarateguwe bihagije kuko icyo gihe ni twebwe ibi byo gukora ibizamini turi nk\u2019ibigo nka 3 biri hamwe byatangiriyeho, icyo gihe twakoze turi kumwe n\u2019abanyeshuli bo muri ENT [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":24008,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[61],"tags":[],"class_list":["post-24857","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amateka"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>NDAMIRA - Episode 27 - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-27\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"NDAMIRA - Episode 27 - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na\u00a0Jean de Dieu NDAMIRA Twaririye bagenzi bacu, birarangira nyine, hanyuma amasomo arakomeza, nta mikino noneho yari ihari kwari ukwiga utiyigishije, igihe cyarageze cyo gukora ibizamini bya Leta. Twarateguwe bihagije kuko icyo gihe ni twebwe ibi byo gukora ibizamini turi nk\u2019ibigo nka 3 biri hamwe byatangiriyeho, icyo gihe twakoze turi kumwe n\u2019abanyeshuli bo muri ENT [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-27\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-02-22T22:18:46+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2018-02-26T01:39:44+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira10.jpeg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"320\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"320\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"12 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-27\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-27\/\",\"name\":\"NDAMIRA - Episode 27 - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-27\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-27\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira10.jpeg\",\"datePublished\":\"2018-02-22T22:18:46+00:00\",\"dateModified\":\"2018-02-26T01:39:44+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-27\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-27\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-27\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira10.jpeg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira10.jpeg\",\"width\":320,\"height\":320,\"caption\":\"Jean de Dieu Ndamira\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-27\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"NDAMIRA &#8211; Episode 27\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"NDAMIRA - Episode 27 - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-27\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"NDAMIRA - Episode 27 - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na\u00a0Jean de Dieu NDAMIRA Twaririye bagenzi bacu, birarangira nyine, hanyuma amasomo arakomeza, nta mikino noneho yari ihari kwari ukwiga utiyigishije, igihe cyarageze cyo gukora ibizamini bya Leta. Twarateguwe bihagije kuko icyo gihe ni twebwe ibi byo gukora ibizamini turi nk\u2019ibigo nka 3 biri hamwe byatangiriyeho, icyo gihe twakoze turi kumwe n\u2019abanyeshuli bo muri ENT [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-27\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2018-02-22T22:18:46+00:00","article_modified_time":"2018-02-26T01:39:44+00:00","og_image":[{"width":320,"height":320,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira10.jpeg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"12 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-27\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-27\/","name":"NDAMIRA - Episode 27 - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-27\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-27\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira10.jpeg","datePublished":"2018-02-22T22:18:46+00:00","dateModified":"2018-02-26T01:39:44+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-27\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-27\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-27\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira10.jpeg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira10.jpeg","width":320,"height":320,"caption":"Jean de Dieu Ndamira"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-27\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"NDAMIRA &#8211; Episode 27"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/24857","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=24857"}],"version-history":[{"count":5,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/24857\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":24970,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/24857\/revisions\/24970"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/24008"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=24857"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=24857"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=24857"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}