{"id":250,"date":"2012-07-19T02:05:22","date_gmt":"2012-07-19T00:05:22","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=250"},"modified":"2012-07-19T02:06:12","modified_gmt":"2012-07-19T00:06:12","slug":"ubutumwa-bwa-ps-imberakuri-ku-munsi-wubwigenge-yagejeje-ku-banyarwanda-byumwihariko-abari-bateraniye-mu-nama-i-buruseli","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-ps-imberakuri-ku-munsi-wubwigenge-yagejeje-ku-banyarwanda-byumwihariko-abari-bateraniye-mu-nama-i-buruseli\/","title":{"rendered":"Ubutumwa bwa PS Imberakuri ku munsi w\u2019ubwigenge yagejeje ku banyarwanda by\u2019umwihariko abari bateraniye mu nama i Buruseli"},"content":{"rendered":"<p>Banyarwandakazi,<br \/>\nBanyarwanda,<br \/>\nNshuti z\u2019u Rwanda,<\/p>\n<p>Mwe mwese mwaje kwifatanya n\u2019abanyarwanda kwizihiza iyi sabukuru y\u2019imyaka mirongo itanu u Rwanda rubonye ubwigenge mbanje kubasuhuza.<!--more--><\/p>\n<p>Ukwezi kwa Nyakanga kutwibutsa byinshi mu mateka yaranze u Rwanda. Uyu munsi, ni umunsi abanyarwanda twese twakagombye kuba dushyize hamwe, tunezerewe kandi twishimira by\u2019ukuri ubwingenge igihugu cyacu cyabonye ku itariki 01 Nyakanga 1962. Ni umunsi twagombye kuba twibuka intwari zawuharaniye. Ni umunsi abanyarwanda twakabombye kuba twararangije guca ukubiri no kuba ibyigenge kuri bamwe, ahubwo ukaba umunsi wo gusangira ibyiza by\u2019igihugu ku banyarwanda bose, bityo n\u2019ibyiza dukesha ubwo bwigenge bigasangirwa n\u2019abanyagihugu bose. Na none kandi ni umunsi abanyarwanda twakagombye kuba twishyira tukizana mu rwatubyaye, maze buri wese akicara hamwe n\u2019umuryango we n\u2019inshuti, bakizihiza ubwo bwigenge bw\u2019u Rwanda mu munezero n\u2019ubusabane. N\u2019umunsi w\u2019ubwigenge bw\u2019abanyarwandakazi n\u2019abanyarwanda bose nta vangura, uko ryaba risa kose. None se babyeyi, bavandimwe namwe nshuti, nyuma y\u2019imyaka mirongo itanu u Rwanda rubonye ubwigenge, ubu rumeze rute ? Twe bana barwo se tumeze dute cyangwa se tubanye dute ? Abanyarwanda muri rusange se bo bamerewe bate, bafite ubwigenge ?<\/p>\n<p>Banyarwandakazi,<br \/>\nBanyarwanda,<br \/>\nNshuti z\u2019u Rwanda,<\/p>\n<p>Uyu munsi w\u2019isabukuru y\u2019imyaka 50 u Rwanda rumaze rwigenga, n\u2019umunsi ukomeye kuri twe abanyarwanda tuli mu Rwanda, cyane nk\u2019abantu bahisemo kutagendera mu kwaha kwa FPR ahubwo tugahitamo guharanira ko abanyarwanda bagira uburenganzira n\u2019uruvugiro cyane cyane mu kugena gahunda zidufitiye twese akamaro.<\/p>\n<p>Kuba rero namwe mwaduhaye umwanya wo kugirango tuganire, byongera kudutera imbaraga mu gukomeza guha icyubahiro abatubanjirije mu kurwana inkundura yoguharanirako ubwigenge u Rwanda rwabonye bugera kuli buri wese.<\/p>\n<p>Tuboneyeho kandi n\u2019umwanya wo kubagezaho intashyo y\u2019abayobozi bacu bafunze bazira ibitekerezo byabo bya politiki.<br \/>\nMuri make rero, n\u2019ubwo leta yashyizweho kuwa 19 Nyakanga 1994 ubwo FPR yari imaze gutsinda intambara y\u2019amasasu byatangajweko yashingiye ku masezerano y\u2019amahoro ya Arusha yo kuwa 04 Kanama 1993, uretse amashyaka yaregwaga kuba yaragize uruhare rugaragara muri jenoside, ariko icyagaragaye mu mikorere yayo, n\u2019uko FPR yashyize imbere gahunda yayo yo kuniga andi mashyaka, agasigara kw\u2019izina gusa ariko bereka amahanga ko abanyarwanda batanga ibitekerezo byabo binyuze mu mashyaka atandukanye. Icyatumye ibyo bishoboka, ni uko :<\/p>\n<p>1. Mbere muri za 92 \u2013 93, abayobozi bamwe b\u2019amashyaka bashyize imbere inyungu zabo aho kureba inyungu bwite z\u2019abarwanashyaka babayobotse. Ibyo byatumye amashyaka acikamo ibice maze za \u00ab power \u00bb ziravuka karahava ;<\/p>\n<p>2. Mu gushyiraho leta, n\u2019ubwo abantu bitwaga ko baturutse mu mashyaka atandukanye, ariko umwanzuro wa nyuma ku bantu batoranijwe kujya mu myanya wafatwaga na FPR bityo ikagira ubwiganze busesuye haba muri \u00ab gouvernement \u00bb cyangwa muri \u00ab parlement \u00bb.<\/p>\n<p>3. Kubera FPR yashyize imbere ko ngo ariyo yahagaritse jenoside, byatumye ishimangira intwaro yayo kirimbuzi yo gutera ubwoba uwo ariwe wese utabona ibintu nkayo, bityo bituma nta munyarwanda ushobora kugira icyo ayinenga. Yewe, n\u2019amashyaka kandi yari muri leta yabigerageje yahise azimira. Mwese muribuka buryo ki MDR yasheshwe izira \u00ab ingengabitekerezo ya jenoside \u00bb kandi ibiregwa na bamwe mu bayobozi bayo. Abayobozi batandukanye batishimiye iyo mikorere ababishoboye bakijijwe n\u2019amaguru abandi batekereje gushyiraho amashyaka ngo bahangane muri politiki nka Pasteur BIZIMUNGU na Charles NTAKIRUTINKA baba barafunzwe.<\/p>\n<p>Uko kwikubira ubutegetsi kwatumye FPR ibona umwanya wo gushyiraho urukuta rw\u2019amategeko ndetse n\u2019abambari bo kuyubahiriza ku buryo haba ubutegetsi nshinga tegeko, ubutegetsi nyubahiriza tegeko ndetse n\u2019ubucamanza byose ntawe ukimenya aho bitandukaniye. Nyamara, nk\u2019uko twabivuze mu kanya, mu rwego rwo kwereka amahanga, mu nyandiko, amategeko ahari agaragaza ko u Rwanda rufite kandi rwemera amashyaka menshi kandi ko inzego z\u2019ubutegetsi mu Rwanda zitandukanye.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo amashyaka menshi atavugarumwe n\u2019ubutegetsi buyobowe na FPR akorere hanze y\u2019igihugu yakomeje kwerekana uburyo ki abanyarwanda baboshywe n\u2019ingoma y\u2019igitugu, ingoma itita ku burenganzira bwa muntu, ingoma idaha urubuga abanyarwanda ngo bishyire bizane, ingoma itemera itangazamakuru lyigenga, ntabwo byari kugaragara ko abanyarwanda bafite inyota yo kugira ubwisanzure, inyota yo kugira uburenganzira bumwe mu gihugu cyabo iyo hatagira abafata iya mbere ngo babiharanire bari mu Rwanda.<\/p>\n<p>Muri urwo rwego, kuwa 17\/12\/2008 nibwo humvikanaga ijwi rya Me Bernard NTAGANDA kuri radiyo y\u2019ijwi ry\u2019Amerika avuga ko dushinze ishyaka ry\u2019IMBERAKURI riharanira imibereho myiza kandi ritavuga rumwe n\u2019ubutegetsi bwa FPR.<br \/>\nInkuru yakiranywe amashyi n\u2019impundu ku banyarwanda b\u2019ingeri zose kuko bari bamaze kurambirwa ibikorwa bibi bibakorerwa. Binyuze mu nzira zigoranye, ishyaka ry\u2019IMBERAKURI ryemewe ku mugaragaro na leta ya Kigali akaba kugeza ubu ari naryo shyaka ritavuga rumwe nayo ryemewe n\u2019amategeko.<\/p>\n<p>Ibyishimo abanyarwanda, n\u2019abarwanashyaka by\u2019umwihariko bagize ntibyateye kabiri kuko nyuma y\u2019uko abayobozi b\u2019ishyaka ry\u2019IMBERAKURI bangiye gukorerera mu kwaha kwa FPR, ubutegetsi bwaciye hasi no hejuru maze bakoresha uburyo bwose bwo gushaka kurisenya karahava.<\/p>\n<p>Nkuko FPR yagiye ikoresha abarwanashyaka b\u2019amashyaka yatubanjirije mu kuyasenya yakomeje uwo mugambi, maze abarwanashyaka bacu baterwa ubwoba, bahatirwa gushinja umuyobozi w\u2019ishyaka ry\u2019IMBERAKURI ari nabyo byamuviriyemo gufatwa maze arafungwa.<\/p>\n<p>Nyamara, inyota y\u2019ubwisanzure muli politiki yari yamaze gusesekara mu Rwanda hose. N\u2019uko ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije riyobowe na Frank HABINEZA ryavutse.<\/p>\n<p>Ntibyatinze, inkuru yatangiye kutugeraho ko n\u2019amashyaka yo mu mahanga nayo yiteguye kuza mu Rwanda tugafatanyiriza hamwe guharanira uburenganzira n\u2019ubwigenge bwa buri munyarwanda. Ibyari inzozi byabaye impamo kuwa 16 Mutarama 2010 ubwo Mme Victoire INGABIRE yasesekaye i Kanombe aje kwandikisha ishyaka rye FDU Inkingi.<\/p>\n<p>Twamwakiranye ishema n\u2019isheja.<\/p>\n<p>Uko twisuganyaga ngo dushyireho ubulyo buboneye bwo kugirango amashyaka atavuga rumwe na FPR ashobore kugira uruvugiro, niko nayo yaduhagurukiye, buri gihe ikoresha intwaro yayo kirimbuzi y\u2019iterabwoba no gucamo ibice. Nk\u2019uko mwagiye mubikurikira amananiza, akaduruvayo mu kwiyandikisha karahava, ngaho kwaka ibyemezo byemeza ko umutekano uzaba ucunzwe neza mu gihe cy\u2019inama rusange nkaho abayoboke b\u2019ishyaka aribo bashinzwe umutekano, n\u2019ibindi. Iterabwoba ryarakomeye kugera n\u2019aho visi perezida wa \u00ab Green Party \u00bb, Bwana Andr\u00e9 KAGWA RWISEREKA yishwe aciwe umutwe ndetse na Frank HABINEZA ahitamo guhunga .<\/p>\n<p>Mme Victoire INGABIRE nawe, imijugujugu ntiyamurenze nawe aba arafunzwe dore ko we yari yaraniteguwe mbere nk\u2019uko byagiye bigaragara. Buri gihe, tekiniki n\u2019imwe, n\u2019iyo kunyura kubyegera mu guhimba himba ibirego by\u2019umuyobozi runaka.<\/p>\n<p>Ikigaragara muri ibi byose, n\u2019uko buri gihe FPR ishyize imbere guca ibice mu mashyaka, ikoresha bamwe mu bayobozi n\u2019abarwanashyaka, ibakoresha mu guhimba ibyaha byo gushinja abayobozi bacu. Ibyaha nabyo birazwi : \u00abingengabitekerezo, kwangisha abaturage ubutegetsi cyangwa guca ibice mu banyarwanda.<\/p>\n<p>Ibi bikorwa byo guhiga abatavuga rumwe na leta ya FPR byatangiye kuva kera. Ngizo za Nairobi, Cameroun kandi biracyakomeza. Muri urwo rwego, umuyobozi wa PDP Imanzi, Bwana D\u00e9o MUSHAYIDI, yashimutiwe i Burundi kuwa 05\/03\/2010 azanwa mu Rwanda, Lieutenant G\u00e9n\u00e9ral Kayumba NYAMWASA, umwe mu bayobozi bakuru ba RNC yarasiwe muri Afrika y\u2019Epfo kuwa 19.06.2010 akomereka bikabije, ariko Imana ikinga akaboko. Ibyo bikorwa byo guhiga no kwica abantu bishinjwa leta y\u2019u Rwanda byavuzwe kandi no muri Uganda, Ubwongereza, Ububiligi, Suwedi n\u2019ahandi.<\/p>\n<p>Banyarwandakazi,<br \/>\nBanyarwanda,<br \/>\nNshuti z\u2019u Rwanda,<\/p>\n<p>Nta kuntu ku munsi nk\u2019uyu w\u2019ubwigenge bw\u2019igihugu cyacu tutakwibaza bwigenge ki dufite mu gihe abanyamakuru batavuga rumwe na leta bicwa : Jean L\u00e9onard RUGAMBAGE, Charles INGABIRE abandi bagafungwa : Saidati MUKAKIBIBI, Agn\u00e8s UWIMANA cyangwa se bagahunga : Jean-Bosco GASASIRA na Charles KABONERO ndetse n\u2019ibinyamakuru byabo bigafungwa kandi buri gihe leta yitwaje rwa rukuta rw\u2019amategeko.<\/p>\n<p>Muri rusange rero, kuba muri iki gihugu utari mu kwaha kw\u2019ubutegetsi n\u2019uguheka umusaraba. Ngizo telefoni za hato na hato ziduhamagara zitagaragaza nimero, kwirukanwa ku kazi, gukurikirwa n\u2019abantu tutazi, reka ubu ho harakoreshwa inzego zitandukanye ngo dukurwe mu gihugu cya tubyaye dore ko muri twe ntawe ukemerewe gutura aho ashaka.<\/p>\n<p>Banyarwandakazi,<br \/>\nBanyarwanda,<br \/>\nNshuti z\u2019u Rwanda,<\/p>\n<p>Nk\u2019uko abatubanjirije babivuze kandi bigaragara, mu bihe bitandukanye, abanyarwanda bakomeje kuvutswa uburenganzira bwabo. Gusa, igitangaza n\u2019ukubona ibyabaye byose nta somo bidusigira. Ninde watekereje ko FPR yatangije urugamba kuwa 01\/10\/1990 yitaga urwo kwibohoza, ivuga ko uburenganzira bwayo buhohoterwa yakwitwara uko imeze? Ni nde watekereza ko FPR yakumva ko izarangiza ikibazo cy\u2019impunzi ari uko igiye kuzirasira aho zahungiye?<br \/>\nKo bimaze kugaragara ko abanyarwanda ubwacu aritwe dukoreshwa mu kubangamira uburenganzira bw\u2019abandi, ko ari twe dukoreshwa mu gushinja ibinyoma abagerageje kwerekana ibitagenda kugirango dushimishe abadukandamiza, ko aritwe dukoreshwa mu gusenya amashyaka yacu, murareba mugasanga tuzakomeza kuba ba humiriza nkuyobore, ba ntibindeba, ba ntiteranya kugeza ryari ? Iki kibazo kirareba buri munyarwanda wese wifuza ko ibintu bihinduka mu Rwanda biciye mu nzira y\u2019amahoro.<\/p>\n<p>Banyarwandakazi,<br \/>\nBanyarwanda,<br \/>\nNshuti z\u2019u Rwanda,<\/p>\n<p>Niki tutakoze twari gukora kugirango amakosa akorwa n\u2019ubutegetsi buyareke maze buhe ituze abanyarwa ?Igihe kirageze ngo abanyarwanda ubwacu twivane mu bibazo bitwugarije, dutsinde ingoyi twashyizweho y\u2019ubwoba, tubonekemo abagomba kwitanga.<\/p>\n<p>Kwitwaza ngo ubutegetsi ntibuzandika amashyaka yacu ntabwo byagombye kuba ikibazo. Haba mu mateka y\u2019u Rwanda, haba hirya hino ndetse duhereye mu bibera mu bihugu by\u2019abarabu, amahinduka abenegihugu bageraho ntibayahabwa n\u2019ubutegetsi, ntabwo akorwa n\u2019abantu b\u2019ibitangaza. Ahubwo abantu bakora ibitangaza cyangwa se batuma abenegihugu bakora ibitangaza. Natwe rero, ibyo bitangaza twarabitangiye. Ubu kw\u2019isi hose, abakurikira ibibera mu Rwanda bazi ko ruyobowe n\u2019ubutegetsi bw\u2019igitugu, ubutegetsi bw\u2019ikinyoma. Ntawuyobewe ko uburenganzira bwa muntu butubahirizwa, ntawuyobewe ko politiki mbi ariyo nyirabayazana mu ntambara z\u2019urudaca zugarije akarere kacu.<\/p>\n<p>Ariko na none, nta n\u2019umwe utabonako urubuto rwa demokarasi, urubuto rw\u2019ubwigenge, urubuto rwo guharanirako uburenganzira bwa buri wese bwuhahirizwa rukura rujya imbere. Kugirango ariko urwo rubuto rukwire hose, dukwiye gukomeza kwamagana nta kujenjeka ikintu cyose kiza kuducamo ibice, ikintu cyo kuduhoza ku ngoyi y\u2019ubwoba. Reka twikuremo ikintu cyo kumvako hari abakomeye kuruta abandi, ko bafite ubushobozi kuruta abandi, maze tureke buri wese azane umuganda we dutekereze buryo ki twakubaka u Rwanda rwemerako buri wese atanga igitekerezo cye, ko buri wese afite uburenganzira nk\u2019ubwa mugenzi we.<\/p>\n<p>Reka ntabarambira, ngo kuyavuga siko kuyamara, mbaye mpiniye aha kandi nongera kubashimira.<br \/>\nMugire Urukundo, Ubutabera n\u2019Umurimo.<\/p>\n<p>Bikorewe i Kigali kuwa 01\/07\/2012<\/p>\n<p><strong>UWIZEYE KANSIIME Immaculee<\/strong><br \/>\nUmunyamabanga mukuru w\u2019ishyaka.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyarwandakazi, Banyarwanda, Nshuti z\u2019u Rwanda, Mwe mwese mwaje kwifatanya n\u2019abanyarwanda kwizihiza iyi sabukuru y\u2019imyaka mirongo itanu u Rwanda rubonye ubwigenge mbanje kubasuhuza.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":115,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-250","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Ubutumwa bwa PS Imberakuri ku munsi w\u2019ubwigenge yagejeje ku banyarwanda by\u2019umwihariko abari bateraniye mu nama i Buruseli - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-ps-imberakuri-ku-munsi-wubwigenge-yagejeje-ku-banyarwanda-byumwihariko-abari-bateraniye-mu-nama-i-buruseli\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ubutumwa bwa PS Imberakuri ku munsi w\u2019ubwigenge yagejeje ku banyarwanda by\u2019umwihariko abari bateraniye mu nama i Buruseli - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Banyarwandakazi, Banyarwanda, Nshuti z\u2019u Rwanda, Mwe mwese mwaje kwifatanya n\u2019abanyarwanda kwizihiza iyi sabukuru y\u2019imyaka mirongo itanu u Rwanda rubonye ubwigenge mbanje kubasuhuza.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-ps-imberakuri-ku-munsi-wubwigenge-yagejeje-ku-banyarwanda-byumwihariko-abari-bateraniye-mu-nama-i-buruseli\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-07-19T00:05:22+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2012-07-19T00:06:12+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-ps-imberakuri-ku-munsi-wubwigenge-yagejeje-ku-banyarwanda-byumwihariko-abari-bateraniye-mu-nama-i-buruseli\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-ps-imberakuri-ku-munsi-wubwigenge-yagejeje-ku-banyarwanda-byumwihariko-abari-bateraniye-mu-nama-i-buruseli\/\",\"name\":\"Ubutumwa bwa PS Imberakuri ku munsi w\u2019ubwigenge yagejeje ku banyarwanda by\u2019umwihariko abari bateraniye mu nama i Buruseli - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-ps-imberakuri-ku-munsi-wubwigenge-yagejeje-ku-banyarwanda-byumwihariko-abari-bateraniye-mu-nama-i-buruseli\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-ps-imberakuri-ku-munsi-wubwigenge-yagejeje-ku-banyarwanda-byumwihariko-abari-bateraniye-mu-nama-i-buruseli\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-07-19T00:05:22+00:00\",\"dateModified\":\"2012-07-19T00:06:12+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-ps-imberakuri-ku-munsi-wubwigenge-yagejeje-ku-banyarwanda-byumwihariko-abari-bateraniye-mu-nama-i-buruseli\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-ps-imberakuri-ku-munsi-wubwigenge-yagejeje-ku-banyarwanda-byumwihariko-abari-bateraniye-mu-nama-i-buruseli\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-ps-imberakuri-ku-munsi-wubwigenge-yagejeje-ku-banyarwanda-byumwihariko-abari-bateraniye-mu-nama-i-buruseli\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"225\",\"height\":\"225\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-ps-imberakuri-ku-munsi-wubwigenge-yagejeje-ku-banyarwanda-byumwihariko-abari-bateraniye-mu-nama-i-buruseli\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ubutumwa bwa PS Imberakuri ku munsi w\u2019ubwigenge yagejeje ku banyarwanda by\u2019umwihariko abari bateraniye mu nama i Buruseli\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ubutumwa bwa PS Imberakuri ku munsi w\u2019ubwigenge yagejeje ku banyarwanda by\u2019umwihariko abari bateraniye mu nama i Buruseli - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-ps-imberakuri-ku-munsi-wubwigenge-yagejeje-ku-banyarwanda-byumwihariko-abari-bateraniye-mu-nama-i-buruseli\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ubutumwa bwa PS Imberakuri ku munsi w\u2019ubwigenge yagejeje ku banyarwanda by\u2019umwihariko abari bateraniye mu nama i Buruseli - Umunyarwanda","og_description":"Banyarwandakazi, Banyarwanda, Nshuti z\u2019u Rwanda, Mwe mwese mwaje kwifatanya n\u2019abanyarwanda kwizihiza iyi sabukuru y\u2019imyaka mirongo itanu u Rwanda rubonye ubwigenge mbanje kubasuhuza.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-ps-imberakuri-ku-munsi-wubwigenge-yagejeje-ku-banyarwanda-byumwihariko-abari-bateraniye-mu-nama-i-buruseli\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-07-19T00:05:22+00:00","article_modified_time":"2012-07-19T00:06:12+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-ps-imberakuri-ku-munsi-wubwigenge-yagejeje-ku-banyarwanda-byumwihariko-abari-bateraniye-mu-nama-i-buruseli\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-ps-imberakuri-ku-munsi-wubwigenge-yagejeje-ku-banyarwanda-byumwihariko-abari-bateraniye-mu-nama-i-buruseli\/","name":"Ubutumwa bwa PS Imberakuri ku munsi w\u2019ubwigenge yagejeje ku banyarwanda by\u2019umwihariko abari bateraniye mu nama i Buruseli - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-ps-imberakuri-ku-munsi-wubwigenge-yagejeje-ku-banyarwanda-byumwihariko-abari-bateraniye-mu-nama-i-buruseli\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-ps-imberakuri-ku-munsi-wubwigenge-yagejeje-ku-banyarwanda-byumwihariko-abari-bateraniye-mu-nama-i-buruseli\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-07-19T00:05:22+00:00","dateModified":"2012-07-19T00:06:12+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-ps-imberakuri-ku-munsi-wubwigenge-yagejeje-ku-banyarwanda-byumwihariko-abari-bateraniye-mu-nama-i-buruseli\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-ps-imberakuri-ku-munsi-wubwigenge-yagejeje-ku-banyarwanda-byumwihariko-abari-bateraniye-mu-nama-i-buruseli\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-ps-imberakuri-ku-munsi-wubwigenge-yagejeje-ku-banyarwanda-byumwihariko-abari-bateraniye-mu-nama-i-buruseli\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"225","height":"225"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-ps-imberakuri-ku-munsi-wubwigenge-yagejeje-ku-banyarwanda-byumwihariko-abari-bateraniye-mu-nama-i-buruseli\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ubutumwa bwa PS Imberakuri ku munsi w\u2019ubwigenge yagejeje ku banyarwanda by\u2019umwihariko abari bateraniye mu nama i Buruseli"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/250","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=250"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/250\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=250"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=250"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=250"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}