{"id":25005,"date":"2018-02-27T11:11:49","date_gmt":"2018-02-27T09:11:49","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=25005"},"modified":"2018-03-01T00:48:42","modified_gmt":"2018-02-28T22:48:42","slug":"ndamira-episode-29","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-29\/","title":{"rendered":"NDAMIRA &#8211; Episode 29"},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe na\u00a0<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/ndamiraj\"><strong>Jean de Dieu NDAMIRA<\/strong><\/a><\/p>\n<p>Kurwara n&#8217;ubwo bwose byanshegeshe ariko ntabwo cyari ikibazo gikomeye, ikindi kibazo cyambereye ingorabahizi ni icumbi, nabaga muri ETO nta kibazo gikomeye gihari, ariko hari abandi bana nabo bigaga mu buzima bugoye bafite ikibazo cy\u2019icumbi nabo. Kubera ko batubonaga uko twari batatu ducumbikiwe muri ETO Muhima, bibwiraga ko nabo basaba icumbi bakarihabwa, ni muri uwo buryo rero hari abagiye kwa Directeur basaba ko nabo bahabwa amahirwe nk&#8217;ayo twari dufite bagacumbikirwa.<\/p>\n<p>Kubera ko bitashobokaga kubacumbikira, Directeur yahisemo kudusezerera kuko yabonaga bishobora gutera abandi ishyari, ubwo ibyanjye biba byongeye gusubira irudubi.<\/p>\n<p>Nashakishije mu nshuti zanjye harimo na Robert, banguriza amafaranga njya gushaka aka ghetto ku Muhima munsi ya gereza, kari aka ghetto gato cyane kari kubatse hajuru ya ruhurura. Hari igihe imvura yagwaga amazi akaba menshi akinjira mu nzu ubwo umuntu akarara ahagaze cyangwa naba mvuye ku ishuli ngasanga ibintu byarengewe.<\/p>\n<p>Nta kundi nagombaga kubigenza ariko narabyihanganiraga, ntabwo nasubiye mu Gatenga kuko padiri Carlos yari yaragiye, ariko kuri MWANA UKUNDWA nakomeje kujyayo. Bishyuraga ishuli kuko byari no muri Leta rero nta kibazo gikomeye nari mfite kuko twishyuraga make, ikindi kandi banyuzagamo bakampa ibifungurwa.<\/p>\n<p>Hari undi mwana twiganaga nawe wigaga mu buryo bugoye nawe naramuzanye tukajya tubana, ndetse mutwara no muri MWANA UKUNDWA ndamuvuganira nawe bakajya bamufasha (izina rye ndigize ibanga kuko burya hari abantu batajya bakunda ko amateka yabo aruhanyije banyuzemo amenyekana).<\/p>\n<p>Ubwo nabaga muri ubwo buzima nkabivanga no kwiga, umwaka wa kane mba ndawurangije igihe k\u2019ibiruhuko cyaraje mbijyamo, muri buri kiruhuko najyaga iwabo wa Robert muri Komini Muhazi, nkaboneraho n\u2019uburyo nsura inshuti yanjye y\u2019umu directrice.<\/p>\n<p>Umwaka wa gatanu twawinjiyemo, icyo gihe hari umuhungu w\u2019inshuti ya Robert witwaga NSHIZIRUNGU Vincent watwigaga imbere icyo gihe twigaga mu wa kane ari mu wa gatandatu, iwabo nawe hari i Rwamagana, kuko yakundaga kugera aho mba akabona uko hameze, twinjiye mu wa gatanu we arangiza, noneho ibikoresho bye hafi ya byose arabinsigira ndetse n\u2019inzu yabagamo arayinsigira.<\/p>\n<p>Ubwo nahise nimuka mva hejuru ya ruhurura njya kuba muri iyo nzu ifite icyumba na Salon, gusa yabaga mu gipangu kirimo akabari, ku Muhima hafi y\u2019isoko rya nyabugongo, hari igihe nazindukaga ngasanga abanywi bataye amafaranga, hari umunsi umwe nazindutse kare nsanga inote ya 5000 iryamye hasi ndavuga nti: shimwa Mana.<\/p>\n<p>N&#8217;ubwo bwose hari mu kabari ariko hari heza amafranga ntabwo byari byoroshye kuyabona, gusa nakoreshaga uburyo bushoboka nkabona amafranga yo guhaha no kwishyura inzu, na MWANA UKUNDWA ikanyunganira.<\/p>\n<p>Mu rwego rwo gushakisha amafranga kandi, ya dossier yo kuri ADB ya ya mafaranga 45000 ntabwo nari narayiretse, nagiye kuri LKV ngira n\u2019amahirwe nsanga Sous-Pr\u00e9fet GATABAZI yarakize. N\u2019ubwo bwose hari hashize igihe kirekire yaranyibutse ikindi kandi noneho yari amfitiye umutima mwiza cyane, namwibukije icyo kibazo, ambwira ko bimaze igihe byagorana ahubwo ambwira ko kuri minelval bazohereza kuri ETO Muhima bazayongeraho.<\/p>\n<p>Kubera ko n\u2019ubundi MWANA UKUNDWA yari yarishyuye, nabanje kubiganiraho na comptable w\u2019ikigo, we ntabwo yangoye yemeye ko amafranga azayansubiza. Ntibyatinze kuri LKV batanze amafrangta banandengerezaho na za 45000, ku ishuli amafranga bayampaye batajijinganyije, aramfasha mu bijyanye no kwishyura inzu guhaha n\u2019ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.<\/p>\n<p>Ubundi buryo nakoreshaga bwo gushaka amafranga ni ugucuruza amagi n\u2019inkoko, nakwepaga ishuri nkajya kurema isoko rya Gakenke, nkarangurayo amagi y\u2019amanyarwanda nkayazana nkayafunga mu mashashi nkajya kuyashakira abakiriya mu ma restaurant yo mu mujyi. Hari Bar na restaurant byabaga imbere ya gare ikiri mu mujyi mu ka Etage, aho najyaga mbazanira amagi cyane. Hari n\u2019igihe nazanaga inkoko mbega nakoreshaga uko nshoboye nkabaho, hari n\u2019igihe nakoraga ibiraka by\u2019amashanyarazi kuko nari narabyize.<\/p>\n<p>Ntabwo byari byoroshye kuba muri ubwo buzima bwo gushakisha kandi wiga no ku manywa. Bertha nawe yari afite umwana w\u2019umusore wari urangije secondaire witwaga NTIRUSHWA David, kuko yabaga ahari rero byatumaga kenshi mba ndi iwabo kuko Bertha niwe muntu wenyine wo muri famille wari wariyemeje kundwanaho kugeza ku munota wa nyuma. Ntabwo ari uko yari afite ibintu byinshi cyangwa ari umukire ahubwo yari afite umutima wa kimuntu wo kumva abandi no kubafasha.<\/p>\n<p>Uyu David rero nubwo bwose yari umwana kuri jye cyane, ariko hari ibintu byinshi yanyigishije bijyanye no kuva mu bwigunge, yajyaga ansaba kumuherekeza tukajya mu minsi mikuru ya bagenzi be, ikindi kandi yamfashaga amasomo cyane cyane ibijyanye n\u2019imibare kuko yari umuhanga cyane uyu munsi ni Docteur.<\/p>\n<p>Umwaka wa gatanu narawize ku bw\u2019amahirwe mbona ndawurangije ariko hari ahamana, umwaka wa gatandatu mba nywinjiyemo, ariko ibibazo niko byagendaga birushaho kwiyongera, kwiga ku manywa wikodeshereza inzu, wihahira uri nyakamwe ntabwo byari byoroshye, gusa nk\u2019uko umwaka wa gatanu nari nawize n\u2019uwa gatandatu byagombaga gukomeza uko nguko, nshakisha ibiraka ubucuruzi bw\u2019amagi n\u2019inkoko n\u2019ibindi bishoboka.<\/p>\n<p>Tumaze hafi ukwezi dutangiye uwa 6 naje kubona ikiraka, icyo kiraka nagombaga kugikora mu gihe cya pause ya saa sita, gusa muri ETO ntabwo twari twemerewe gusohoka saa sita kuko twaryaga ku ishuli. Ubwo rero nagiye gusaba uruhusa, numvaga ko Pr\u00e9fet de discipline ari bwumve ikibazo cyanjye akarumpa atangoye.<\/p>\n<p>Namusobanuriye ntamubeshye ko ngiye gukora ikiraka kandi ko ari bwo buryo bwonyine mfite bwo kubona amafranga yo kuntunga no kwishyura inzu, yararunyima pe, ndamutakambira aranga. Niba nibuka neza yitwaga Tharcisse cyangwa Narcisse, yari mushya muri ako kazi kuko yari akamazeho iminsi mike, ntabwo yandutaga cyane mu myaka kuko yari akiri nawe umusore, ariko yananiwe kumva ingorane mugenzi we w\u2019umusore afite ananirwa kumfasha, yagombaga kunyereka ko ari umuyobozi nta kindi.<\/p>\n<p>Kubera ko amafranga nari nyakeneye nahisemo kugenda akazi ndagakora icyo gihe nakoreye 5000 Frw, yari menshi, ubwo nagendaga yagarutse muri apr\u00e8s midi kongera guhamagara, asanga nagiye. Bukeye mu gitondo ngarutse nasanze yanyandikiye igihano cyo kumara icyumweru ntagaruka ku ishuli, kuva uwo munsi sinongeye kwiga muri ETO Muhima, amasomo yanjye ndi imbere ya mwarimu nahise nyahagarikira ahongaho.<\/p>\n<p>N\u2019ubundi kubera imihangayiko nasaga nkaho ntiga, kwari ukuba nicaye imbere ya mwarimu ariko umutwe ndi ahandi, Pr\u00e9fet de discipline rero mu kumpa weekend, kuri jyewe yari ambyaye muri batisimu kwari ukorosora uwabyukaga.<\/p>\n<p>Natangiye gahunda yo kujya niyigishiriza mu rugo, ngafata notes nkazifotoza narangiza ngakora Etude, hari ibyangoraga kubyumva yego ariko nkagerageza, nakundaga kujya kwa Robert tugakorana Etude, ubundi ngashakisha uko nabaho.<\/p>\n<p>Igihe cyo kwiyandikisha kuzakora ibizami cyarageze noneho ntekereza kuziyandikisha muri candidat libre, ariko ntabwo nari nsobanukiwe n\u2019uko bigenda. Kubera ko Directeur wari mushya bari barazanye kuri ETO witwaga Alexandre ariko abanyeshuli bamwita YEZU yari aziranye na Agatha, negereye umwe mu bana ba Agatha witwaga HIGANIRO Eric twitaga GIGI musaba ko yazansabira maman we kuzansabira directeur wa ETO Muhima kuzanyemerera ngakorera ikizami cya pratique muri ETO Muhima.<\/p>\n<p>Agatha abyumvise yantumyeho ambaza impamvu musobanurira ko kwiga ku manywa nitunze bingora ko nzigira mu rugo nkazajya gukora ikizamini.\u00a0Agatha ubwo yahise anshyira mu modoka ansubiza ku ishuli, avugana na Directeur bumvikana ko ngomba kugaruka mu ishuli nkiga, Agatha nawe yiyemeza kongera kungarura iwe mu rugo kugirango nzabashe gutegura ikizami cya leta ntuje.<\/p>\n<p>Ubwo twavuye ahongaho tunyurana iwanjye mfata ibintu byanjye mbishyira mu modoka ya Agatha nsubira kujya kuba iwe i Gikondo. Nongeye kuba mu buzima bw\u2019abakire imiruho yose mba nyihumetseho gakeya, ariko ibyo gusubira ku ishuli n\u2019ubundi sinigeze mbikora namaze kwiyandikisha mpita mbireka amasomo nkayiga ndi murugo kwa Agatha, nawe ntacyo yigeze ambaza.<\/p>\n<p>Uwo natangiye rero gutegura amasomo yanjye ntuje mba mu bakire nta kibazo na kimwe, muri bya bihe nakundaga gutembera kwa Bertha ngiye ku mureba cyangwa kureba David, kenshi nakenshi nabasangaga aho bakoreraga, aho Bertha yari afite salon de coiffure mu nzu ya Etage yabaga hafi y\u2019isoko rya Nyarugenge.<\/p>\n<p>Iyo nabaga ngiyeyo rero nakundaga guca ku bantu nari nzi i Gikondo nkihaba, yari umukobwa witwaga Lucie MUGEMANYI twitaga Jolie na maman we, bakoraga ubucuruzi bw\u2019ibitenge. Uwo mukobwa kuko yari arangije kwiga muri Lycee de Kigali mu gihe yari ategereje kujya muri kaminuza yafashaga maman we akazi ko gucuruza.<\/p>\n<p>Uko nabaga mpanyuze ngiye kuri salon yo kwa Bertha, namunyuragaho nkamusuhuza nkamuganiriza ho gato nkikomereza. Ubwo nari ngiye kusubira kuba kwa Agatha rero byampaye amahirwe yo kongera guturana nawe. Iminsi ya mbere nsubiye kwa Agatha mu gihe nari ntariyandikisha gukora ikizami cya leta najyaga ku ishuli, nabihagaritse ari uko bamaze kunyandika.<\/p>\n<p>Ku munsi wa mbere rero ngiye ku ishuli mvuye kwa Agatha nagize amahirwe mpura na Jolie mu nzira agiye gucuruza nyine, kuko twari tumaze kumenyerana rero twakomezanyije urugendo twinjirana muri Taxi turanicarana.<\/p>\n<p>Iyo Taxi iva i Gikondo yabaga igeza haruguru ya BNR nibwo convoyeur yatangiraga kwishyuza, nakoze mu mufuka ngiye kwishyura Jolie aba aramfashe ati have udakora ishyano uri umunyeshuli ukeneye kujya muri cantine nanjye nabaye umunyeshuki ndabizi ntiwishyure ndakwishyurira.<\/p>\n<p>Wow! Wa mugani wa Masabo mu ndirimbo yitwa MUTIMUCYEYE, ivuga ngo imvura yagwaga i Kigali, nanjye nahise mbona UMUCYO mbona INYENYERI mbona UTURABYO mbega ibintu byiza gusa. Narishimye ku buryo ntabona uko mbisobanura, ntabwo nishimye cyane kuko Jolie yari anyishyuriye itike, oya nanjye nashoboraga kubikora kuko kwa Agatha amafaranga babaga bayampaye, ahubwo Jolie naramukundaga pe yari ahebuje. Kuba rero yari akoze akantu gato gutyo byazamuye ibyiyumvo by\u2019urukundo nari mufitiye ariko ntabashaga kumubwira, burya uwo ukunda niyo yaguha umufuniko w\u2019ikaramu biba bifite agaciro kanini cyane! Gusa bwa bwoba bwanjye sinashoboraga kubitinyuka ngo mbimubwire, uko namunyuragaho ku kazi musuhuza ashobora kuba yarabibonaga mu maso simbizi gusa icyo nzi nuko namukundaga ntatinyuka kubimubwira.<\/p>\n<p>Ako kantu rero yakoze kamfunguriye amarembo, kuva uwo munsi iyo saha yagiraga ku kazi nari narayifashe mu mutwe twabaga turi kumwe, tukajyana gusa ntabwo byatinze kuko maze kwiyandikisha gukora icya leta nahise ibyo kujya kwishuli mbireka.<\/p>\n<p>Umunsi wa mbere natangiriyeho kureka kujya ku ishuli ntabwo niriwe neza nari nabihiwe kubera kutabona Jolie, umunsi ukurikiyeho byanyanze mu nda nshaka impamvu injyana mu mujyi, nahise njya kumureba ndamusuhuza ariko kubera ubwoba sinabasha kumubwira ko ariwe unzanye namubeshye ko hari ibintu nje kureba kuri internet.\u00a0Yansabye ko niba nzi gukoresha internet hari ibintu nzamwereka uko babigenza, naramwemereye ndamusezera ninyuza kwa Bertha kuri Salon bwije ndataha, ariko byibura nari nishimye ko nabonye Jolie.<\/p>\n<p>Internet ntabwo yari yakamenyekanye cyane ariko kubera kugendana na David hari utuntu nari nzimo duke, ubwo umunsi ukurikiriyeho byageze ni mugoroba njya kureba Jolie ku kazi, ashobora kuba yari yanibagiwe ko hari gahunda dufitanye. Mubwiye ko nje kumufasha ibyo yansabye, yambwiye ko twazabishakira ikindi gihe ko ashaka gutaha kare gusa ambwira ko bimukoze ahantu ku mutima kuba nabizirikanye nkagaruka. Kuva uwo munsi kugera ku munsi yagiriye mu ngando z\u2019abanyeshuli bitegura kujya muri kaminuza jyewe na Jolie ntitwashoboraga kumara iminsi ibiri tutabonanye.<\/p>\n<p>Twari duhuriye ku bintu byinshi cyane yagiraga impuhwe cyane kandi nanjye byari uko nagiraga impuhwe kubi ku buryo ba bantu basabiriza mu mujyi nashoboraga no kuba namuha ticket yanjye ngataha n\u2019amaguru. Jolie nawe nuko yari ameze hari igihe twabaga dutashye twagera muri gare tugatanguranwa guha umuntu usabiriza amafaranga, naramukundaga ibi birenze igipimo, kandi nawe byari uko nabibonaga. Ikintu kimwe tutahuzaga na Jolie n\u2019amakipe twafanaga we yafanaga APR jyewe nkafana Rayon Sport ariko ntacyo byari bitwaye.<\/p>\n<p>Twageraga i Gikondo nkanyura iwabo nkanywa icyayi ngataha kwa Agatha, abahungu ba Agatha baje kubikandagira ko NDAMIRA yavuye mu bye kubera Jolie, bakambwira bati ese shahu uriya mukobwa uzamushoboza iki nta gafaranga wifitiye, ukaba utanazi kubyina ngo ujye umusohokana kandi uriya mwana ari umunyamujyi uzabigenza ute?<\/p>\n<p>Ni byo koko n&#8217;ubwo nari narakuriye mu mujyi wa Kigali, ariko nawubagamo nk\u2019umunyamahanga, igihe kinini nawumazemo cyari icy\u2019imihangayiko gusa ni gake cyane nishimaga, nari ntaragera muri bo\u00eete de nuit habe n&#8217;isegonda na rimwe. No kubyina bike nari maze kumenya ni ukubera David wari utangiye kujya antinyura akanjyana mu bigare byo mu minsi mikuru.<\/p>\n<p>Ariko ibyo abo bana ba Agatha bambwiraga sinabyumvaga kuko nabonaga Jolie atari uko ameze yari umukobwa witonda cyane, kimwe mu byanshimishaga ni ukurwara grippe. Kuko iyo nabaga nayirwaye Jolie yanyuzaga iwabo akampa imiti nkayimunywera mu maso akamfunyikira indi mbega byari umunezero gusa. Mvuze ko mu gihe gito namaranye na Jolie kiri mu bihe by\u2019umunezero nagize mu buzima bwanjye sinaba ndi kure y\u2019ukuli.<\/p>\n<p>Akaryoshye rero shenge ntabwo gatinda mu itama gihe cyarageze Jolie ajya mu ngando, gusa umunsi wa nyuma ejo azajya mu ngando nk\u2019uko bisanzwe nagiye kumunyuraho ku kazi turatahana, tunyurana iwabo ampa icyayi arangije aramperekeza. Icyo gihe yanangejeje kure ugereranyije n\u2019aho yari asanzwe angeza, mbere yo kumusezeraho yansabye service.<\/p>\n<p>Yansabye ko nazajya nsura email ye mu gihe azaba ari mu ngando byumvikane ntari kubyanga, yampaye mot de passe yayo, nkimara kumva iyo mot de passe, umutima wanjye wahise ugurukira mu ijuru mpita mbona Yezu na Bikira Mariya n\u2019Abamarayika bose na bazina Mutagatifu wanjye.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo bwose yari mot de passe ariko ryari ijambo nakwifuriza uwo ari wese kuryumvana uwo akunda, umutima ugarutse ibuntu Jolie naramuhobeye sinzi izo mbaraga aho nazikuye, mwifuriza urugendo rwiza kandi mwizeza kuzamusura aho yari agiye mu ngando. Namusezeyeho aragenda nanjye ndataha, gusa uwababeshya nuwavuga ngo nanyuze muyihe nzira ntaha. Nisanze ndi mu rugo gusa uwari we wese yarabibonaga ko mfite umunezero mwinshi ku mutima, Agatha rero kuko yakundaga kudusetsa cyane yaravuze ngo umuhungu yakuze.<\/p>\n<p>Jolie yagiye mu ngando nanjye amasomo nkomeza kuyigira mu rugo, igihe kiragera dutombora ibizami bya pratique, icyo gihe nahawe gukora tracage y\u2019umuhanda. Iryo somo rijyanye n\u2019iby&#8217;imihanda ntabwo nari nararyize gusa twaryigishwaga n\u2019umugabo witwaga MUNYANDEGE, nari mfite notes zaryo nkajya nisunga abandi batomboye umuhanda ntangira kugenda mbikora gahoro gahoro. Gusa ariko naje gucishamo ndikokora nshaka ticket nsimbukira i Busogo ahaberaga ingando Jolie ndamusura, nongera kugira umunezero gusa yari yarananutse cyane kubera ingando n&#8217;uko ndataha, ngaruka gutegura ibizami.<\/p>\n<p>Mu gihe abandi banyeshuli barwanaga n\u2019amasomo jye nari ndimo kwirebera igikombe cy\u2019isi kuko hari muri 2002, icyo nakoraga gusa ni ugufotoza notes nkigira mu rugo, igihe cyarageze dukora examen ya pratique, nta bindi kwari ugusobanura ibyo wakoze wananditse kuko twandikaga nk\u2019ibyo muri Kaminuza bita M\u00e9moire twebwe twabyitaga Projet.<\/p>\n<p>Projet yanjye nari narayitondeye mu gifaransa cyitari kinshi ariko Agatha akajya ankosora kuko yari azi igifaransa cyane, umunsi uragera nanjye nerekana ibyanjye mbikora na neza ariko kubera ko ngo iryo somo ntaryize bampa amanota make ariko atanyimisha dipl\u00f4me.<br \/>\nUbwo igihe cyo gukora ibizami bya Th\u00e9orie cyarageze tujya gukora, icyo gihe twakoreye muri Lyc\u00e9e Notre Dame de C\u00eeteaux. Nari nagerageje kwiyigisha uko nshoboye ibizami ndabikora birarangira nsubira kwa Agatha mu rugo.<\/p>\n<p>Kuko nari maze kurangiza Niveau ya A2 Agatha yahise ampa ikiraka cyo kujya nandika abana bifuza kwiga kuri ESA Gikondo nkomeza kuba muri urwo rugo.<\/p>\n<p><strong>Biracyaza\u2026\u2026\u2026\u2026\u2026<\/strong><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:<\/p>\n<p><strong><em>Whatsapp: +254790617702<\/em><\/strong><\/p>\n<p><strong><em>Email: lbe125@yahoo.fr<\/em><\/strong><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Izindi nyandiko wasoma<\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/20\/ndamira-episode-1\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 1<\/a><\/strong><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/21\/ndamira-episode-2\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 2<\/a><\/strong><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/23\/ndamira-episode-3\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 3<\/a><\/strong><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/24\/ndamira-episode-4\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 4<\/a><\/strong><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/24\/ndamira-episode-5\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 5<\/a><\/strong><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/25\/ndamira-episode-6\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 6<\/a><\/strong><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/26\/ndamira-episode-7\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 7<\/strong><\/a><\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/27\/ndamira-episode-8\/\">NDAMIRA &#8211; Episode 8<\/a><\/strong><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/28\/ndamira-episode-9\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 9<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/28\/ndamira-episode-10\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 10<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/29\/ndamira-episode-11\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 11<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/30\/ndamira-episode-12\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 12<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/30\/ndamira-episode-13\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 13<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/01\/31\/ndamira-episode-14\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 14<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/01\/ndamira-episode-15\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 15<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/03\/ndamira-episode-16\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 16<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/04\/ndamira-episode-17\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 17<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/05\/ndamira-episode-18\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 18<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/06\/ndamira-episode-19\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 19<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/07\/ndamira-episode-20\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 20<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/08\/ndamira-episode-21\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 21<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/09\/ndamira-episode-22\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 22<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/11\/ndamira-episode-23\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 23<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/13\/ndamira-episode-24%E2%80%A8\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 24<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/14\/ndamira-episode-25\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 25<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/20\/ndamira-episode-26\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 26<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/23\/ndamira-episode-27\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 27<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/02\/26\/ndamira-episode-28\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 28<\/strong><\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018\/03\/01\/ndamira-episode-30\/\"><strong>NDAMIRA &#8211; Episode 30<\/strong><\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na\u00a0Jean de Dieu NDAMIRA Kurwara n&#8217;ubwo bwose byanshegeshe ariko ntabwo cyari ikibazo gikomeye, ikindi kibazo cyambereye ingorabahizi ni icumbi, nabaga muri ETO nta kibazo gikomeye gihari, ariko hari abandi bana nabo bigaga mu buzima bugoye bafite ikibazo cy\u2019icumbi nabo. Kubera ko batubonaga uko twari batatu ducumbikiwe muri ETO Muhima, bibwiraga ko nabo basaba icumbi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":23965,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[61],"tags":[],"class_list":["post-25005","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amateka"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>NDAMIRA - Episode 29 - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-29\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"NDAMIRA - Episode 29 - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na\u00a0Jean de Dieu NDAMIRA Kurwara n&#8217;ubwo bwose byanshegeshe ariko ntabwo cyari ikibazo gikomeye, ikindi kibazo cyambereye ingorabahizi ni icumbi, nabaga muri ETO nta kibazo gikomeye gihari, ariko hari abandi bana nabo bigaga mu buzima bugoye bafite ikibazo cy\u2019icumbi nabo. Kubera ko batubonaga uko twari batatu ducumbikiwe muri ETO Muhima, bibwiraga ko nabo basaba icumbi [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-29\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-02-27T09:11:49+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2018-02-28T22:48:42+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"320\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"360\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"12 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-29\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-29\/\",\"name\":\"NDAMIRA - Episode 29 - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-29\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-29\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira.jpg\",\"datePublished\":\"2018-02-27T09:11:49+00:00\",\"dateModified\":\"2018-02-28T22:48:42+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-29\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-29\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-29\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira.jpg\",\"width\":320,\"height\":360,\"caption\":\"Ndamira Jean de Dieu\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-29\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"NDAMIRA &#8211; Episode 29\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"NDAMIRA - Episode 29 - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-29\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"NDAMIRA - Episode 29 - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na\u00a0Jean de Dieu NDAMIRA Kurwara n&#8217;ubwo bwose byanshegeshe ariko ntabwo cyari ikibazo gikomeye, ikindi kibazo cyambereye ingorabahizi ni icumbi, nabaga muri ETO nta kibazo gikomeye gihari, ariko hari abandi bana nabo bigaga mu buzima bugoye bafite ikibazo cy\u2019icumbi nabo. Kubera ko batubonaga uko twari batatu ducumbikiwe muri ETO Muhima, bibwiraga ko nabo basaba icumbi [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-29\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2018-02-27T09:11:49+00:00","article_modified_time":"2018-02-28T22:48:42+00:00","og_image":[{"width":320,"height":360,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"12 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-29\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-29\/","name":"NDAMIRA - Episode 29 - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-29\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-29\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira.jpg","datePublished":"2018-02-27T09:11:49+00:00","dateModified":"2018-02-28T22:48:42+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-29\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-29\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-29\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/ndamira.jpg","width":320,"height":360,"caption":"Ndamira Jean de Dieu"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndamira-episode-29\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"NDAMIRA &#8211; Episode 29"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/25005","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=25005"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/25005\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":25075,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/25005\/revisions\/25075"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/23965"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=25005"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=25005"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=25005"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}