{"id":254,"date":"2012-07-19T02:27:01","date_gmt":"2012-07-19T00:27:01","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=254"},"modified":"2012-07-19T03:08:36","modified_gmt":"2012-07-19T01:08:36","slug":"u-rwanda-rwahawe-akato-cyangwa-rwishyize-mu-kato","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwahawe-akato-cyangwa-rwishyize-mu-kato\/","title":{"rendered":"U Rwanda rwahawe akato cyangwa rwishyize mu kato?"},"content":{"rendered":"<p>Iyo urebye aho politiki y\u2019u Rwanda igana muri iyi minsi usanga u Rwanda (ndavuga Leta ya FPR) rugenda rwishyira mu mfuruka ahantu ha rwonyine cyangwa rugashaka za nshuti zitari nyanshuti za zindi zitakubwira ibitagenda ahubwo zigakomeza kugushimagiza mu mafuti no mu makosa.<!--more--><\/p>\n<p>Ikimenyetso kibigaragaza cyane n\u2019ukuntu ibihugu byinshi bisa nk\u2019ibyahaye akato u Rwanda bitakirushyira imbere nk\u2019intangarugero, habanje ikibazo cy\u2019uburenganzira bw\u2019itangazamakuru, haza iby\u2019abanyapolitiki bafunze none ikibazo cya Congo cyatumye n\u2019amafungaga amaso ku bintu bimwe na bimwe akenshi bitwaje amajyambere nabo batangiye kugaya Leta ya Kagame bayisaba kureka guteza akaduruvayo muri Congo. Ibi bijyanye n\u2019uko amajyambere Leta y\u2019u Rwanda irata asigaye akemangwa na benshi dore ko byagaragaye ko agarukira mu murwa mukuru i Kigali gusa ugasanga hari igice kinini cy\u2019abanyarwanda gisa nk\u2019ikitarebwa n\u2019ayo majyambere. Ibi bikiyongeraho ko hari abahanga benshi bemeza ko imibare y\u2019izamuka ry\u2019ubukungu n\u2019ibindi bipimo byerekana uburyo u Rwanda rutera imbere mu bukungu n\u2019imibereho myiza y\u2019abaturage ari ibihimbano kandi Leta y\u2019u Rwanda ntabwo yemerera imiryango itagengwa na Leta gukora amaperereza ku giti cyayo.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/07\/7478927916_1953f88426_b.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignright size-medium wp-image-256\" title=\"7478927916_1953f88426_b\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/07\/7478927916_1953f88426_b-300x199.jpg\" alt=\"\" width=\"300\" height=\"199\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/07\/7478927916_1953f88426_b-300x199.jpg 300w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/07\/7478927916_1953f88426_b.jpg 1024w\" sizes=\"auto, (max-width: 300px) 100vw, 300px\" \/><\/a>Si ibi byonyine, kuko noneho Leta y\u2019u Rwanda nayo ikunze kugaragaza dipolomasi nke, ubwishongozi, n\u2019ubwirasi ku buryo rimwe na rimwe bigaragara nko gutema ishami yicayeho. Mwiboneye mwese uburyo aho gushaka gucisha make ahubwo Leta y\u2019u Rwanda yashatse guhangana na ONU ngo n\u2019uko ikoze akazi kayo igatanga ibimenyetso bishinja u Rwanda (U Rwanda rwari rwarigize bajeyi rutekereza ko ONU izakomeza gufunga amaso no kurukingira ikiba nk\u2019uko yabikoze kuva mu 1994 kugeza ubu) Iyo ONU yemeje ko habayeho Genocide, iyo ikoresheje urukiko rwayo rw\u2019Arusha ikaburanisha uruhande rumwe n\u2019ibindi byinshi Leta y\u2019u Rwanda ibona ONU ikora neza ariko iyo isohoye Mapping Report cyangwa ikerekana ibyo yanze kwerekana mu 1996, 1998 n\u2019indi myaka yakurukiye kugeza ubu noneho igatinyuka kuvuga ko u Rwanda rutera Congo ubwo ONU ngo ntacyo iba ishoboye kandi iba yakoze akazi kayo ko kwerekana abateza ibibazo muri Congo.<\/p>\n<p>Imiryango iharanira uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu nayo Leta ya Kagame yayigize abanzi ntitinya no kuyituka ku mugaragaro mu gihe ivuze ibitagenda ikirengagiza ko iyo miryango ariyo yamamaje genocide kw\u2019isi hose igatuma Kagame akiyigenderaho kugeza ubu..<\/p>\n<p>Igisekeje n\u2019ukuntu Kagame amara kwangiza akoherezayo Mushikiwabo kugerageza gusubiza mu buryo ibyo yangije. Ngaho i Kinshasa, i New York muri ONU, i Buruseli.. yarasobanuye yacitse ururondogoro..<\/p>\n<p>Uko ibintu bihagaze mu Rwanda ndetse n\u2019uko ubutegetsi buhagaze mu Rwanda byagaragariye mu birori byo kwizihiza imyaka 50 u Rwanda rumaze rwigenga ngo byahuriranaga n\u2019imyaka 18 FPR imaze ifashe ubutegetsi ku ruhembe rw\u2019umuheto (Leta ya FPR yo yabyise kwibohoza) byabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku ya 1 Nyakanga 2012.<br \/>\nIcya mbere cyagaragaye n\u2019uko abashyitsi b\u2019abanyamahanga baje bari bake cyane ugereranije n\u2019abari mu Burundi nabwo bwizihizaga ubwigenge (Bo ibirori byabaye ku wa mbere tariki ya 2 Nyakanga 2012).<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/07\/7478898530_812598709d_b.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignleft size-medium wp-image-257\" title=\"7478898530_812598709d_b\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/07\/7478898530_812598709d_b-300x199.jpg\" alt=\"\" width=\"300\" height=\"199\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/07\/7478898530_812598709d_b-300x199.jpg 300w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/07\/7478898530_812598709d_b.jpg 1024w\" sizes=\"auto, (max-width: 300px) 100vw, 300px\" \/><\/a>Mbere y\u2019igihe Leta y\u2019u Rwanda yari yatangaje ko nta birori bihambaye bizaba, ariko ababikurikiranira hafi basanga hari impamvu 3 z\u2019ingenzi zateye icyo kintu.<\/p>\n<p>Impamvu ya mbere ni ukwikura mu isoni mu gihe hari benshi mu bashyitsi bakwanga (uretse ko bizwi ko hari benshi banze) kwitabira ibyo birori cyane abakuru b\u2019ibihugu cyangwa abandi bantu bakomeye baba bavuye muri Afrika cyangwa mu Bihugu by\u2019i Burayi.<\/p>\n<p>Impamvu ya Kabiri n\u2019ukwirinda ko abo bayobozi b\u2019amahanga bakwitabira ibyo birori baboneraho umwanya wo kugira inama Kagame cyangwa bakamubwiza ukuri uko babona ibintu. Ni muri urwo rwego u Bubiligi butatumiwe uretse ko n\u2019inzika y\u2019uko ububiligi bwafashije abahutu mu myaka ya 1960 umuntu atayirengagiza ariko Leta y\u2019u Rwanda mbere ya byose yagombaga kwibuka ko u Bubiligi buha u Rwanda inkunga irenga Miliyari 5 z\u2019amanyarwanda (RWF 5 Billion) buri mwaka.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/07\/ggg.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignright size-full wp-image-258\" title=\"ggg\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/07\/ggg.jpg\" alt=\"\" width=\"300\" height=\"199\" \/><\/a>Impamvu ya 3 n\u2019uko u Rwanda rwemeye kwizihiza iyi sabukuru y\u2019imyaka 50 rwangira kuko bitandukanye n\u2019imyumvire ya benshi mu bayobozi b\u2019u Rwanda uhereye kuri Perezida Kagame ndetse abumvise amagambo yahavugiwe ndetse<br \/>\nn\u2019indirimbo zaririmbwe wagira ngo zari izo kugaya abarwanashyaka baharaniye ubwo bwigenge aho kubashima.<br \/>\nMuri ibyo birori hagaragayemo umukuru w\u2019igihugu kimwe ariwe Jakaya Kikwete wa Tanzania usa nk\u2019aho yari aje kwihaniza cyangwa kugira inama Kagame no kugerageza kuba umuhuza ku kibazo cya Congo dore ko yakomereje i Bujumbura aho Perezida Kabila wa Congo we yari yatumiwe. Undi wari uhari ni Jean Ping, umukuru wa Komisiyo y\u2019ubumwe bw\u2019Afrika (urebye aho bari bamwicaje bigaragaza ko ibyo yaba yarabwiye Kagame bitamushimishije).<\/p>\n<p>Ibyo birori byagaragaje kandi no kwerekana imbaraga za gisirikare, uretse ko Ministre w\u2019Ingabo Gen James Kabarebe we wagira ngo yari ahari adahari wenda kubera ibibera muri Congo muri iki gihe. Dore ko mu cyegeranyo cy\u2019impuguke za ONU ndetse n\u2019umugereka wacyo ashyirwa mu majwi we n\u2019abandi bayobozi bakuru bw\u2019ingabo z\u2019u Rwanda mu gufasha inyeshyamba za M23 .<br \/>\n<strong><\/strong><\/p>\n<p><strong>Marc Matabaro<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Iyo urebye aho politiki y\u2019u Rwanda igana muri iyi minsi usanga u Rwanda (ndavuga Leta ya FPR) rugenda rwishyira mu mfuruka ahantu ha rwonyine cyangwa rugashaka za nshuti zitari nyanshuti za zindi zitakubwira ibitagenda ahubwo zigakomeza kugushimagiza mu mafuti no mu makosa.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":255,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64,62],"tags":[],"class_list":["post-254","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>U Rwanda rwahawe akato cyangwa rwishyize mu kato? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwahawe-akato-cyangwa-rwishyize-mu-kato\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"U Rwanda rwahawe akato cyangwa rwishyize mu kato? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Iyo urebye aho politiki y\u2019u Rwanda igana muri iyi minsi usanga u Rwanda (ndavuga Leta ya FPR) rugenda rwishyira mu mfuruka ahantu ha rwonyine cyangwa rugashaka za nshuti zitari nyanshuti za zindi zitakubwira ibitagenda ahubwo zigakomeza kugushimagiza mu mafuti no mu makosa.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwahawe-akato-cyangwa-rwishyize-mu-kato\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-07-19T00:27:01+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2012-07-19T01:08:36+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwahawe-akato-cyangwa-rwishyize-mu-kato\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwahawe-akato-cyangwa-rwishyize-mu-kato\/\",\"name\":\"U Rwanda rwahawe akato cyangwa rwishyize mu kato? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwahawe-akato-cyangwa-rwishyize-mu-kato\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwahawe-akato-cyangwa-rwishyize-mu-kato\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-07-19T00:27:01+00:00\",\"dateModified\":\"2012-07-19T01:08:36+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwahawe-akato-cyangwa-rwishyize-mu-kato\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwahawe-akato-cyangwa-rwishyize-mu-kato\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwahawe-akato-cyangwa-rwishyize-mu-kato\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"1024\",\"height\":\"681\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwahawe-akato-cyangwa-rwishyize-mu-kato\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"U Rwanda rwahawe akato cyangwa rwishyize mu kato?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"U Rwanda rwahawe akato cyangwa rwishyize mu kato? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwahawe-akato-cyangwa-rwishyize-mu-kato\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"U Rwanda rwahawe akato cyangwa rwishyize mu kato? - Umunyarwanda","og_description":"Iyo urebye aho politiki y\u2019u Rwanda igana muri iyi minsi usanga u Rwanda (ndavuga Leta ya FPR) rugenda rwishyira mu mfuruka ahantu ha rwonyine cyangwa rugashaka za nshuti zitari nyanshuti za zindi zitakubwira ibitagenda ahubwo zigakomeza kugushimagiza mu mafuti no mu makosa.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwahawe-akato-cyangwa-rwishyize-mu-kato\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-07-19T00:27:01+00:00","article_modified_time":"2012-07-19T01:08:36+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwahawe-akato-cyangwa-rwishyize-mu-kato\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwahawe-akato-cyangwa-rwishyize-mu-kato\/","name":"U Rwanda rwahawe akato cyangwa rwishyize mu kato? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwahawe-akato-cyangwa-rwishyize-mu-kato\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwahawe-akato-cyangwa-rwishyize-mu-kato\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-07-19T00:27:01+00:00","dateModified":"2012-07-19T01:08:36+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwahawe-akato-cyangwa-rwishyize-mu-kato\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwahawe-akato-cyangwa-rwishyize-mu-kato\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwahawe-akato-cyangwa-rwishyize-mu-kato\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"1024","height":"681"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwahawe-akato-cyangwa-rwishyize-mu-kato\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"U Rwanda rwahawe akato cyangwa rwishyize mu kato?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/254","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=254"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/254\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=254"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=254"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=254"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}