{"id":25883,"date":"2018-04-14T14:25:07","date_gmt":"2018-04-14T12:25:07","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=25883"},"modified":"2018-04-14T14:25:07","modified_gmt":"2018-04-14T12:25:07","slug":"genda-rwanda-waragowe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/genda-rwanda-waragowe\/","title":{"rendered":"GENDA RWANDA WARAGOWE"},"content":{"rendered":"<p>Muri iyi minsi y\u2019ukwezi kwa Mata nibwo abanyarwanda barimo kwibuka akaga kagwiririye igihugu cyacu, aho abanyarwanda batazwi umubare nyakuri bishwe n\u2019inyamaswa, abandi bagahunga igihugu mu miborogo myinshi.<\/p>\n<p>Ku giti cyanjjye nemera ko u Rwanda rwagushije ishyano mu bihe byinshi bitandukanye byaranze amateka y\u2019igihugu; kuva mu gihe cy\u2019u Bwami kuzamura mu bihe bya repubulika zabanjirijje iriho ubu ndetse bigahumira ku mirari mu gihe cy\u2019ubutegetsi bw\u2019agatsiko kitirirwa FPR Inkotanyi ariko kayobowe na Paul Kagame.<\/p>\n<p><b>Inkomoko yo kwibuka muri mu kwezi kwa Mata kwa buri mwaka<\/b><\/p>\n<p>Ntawe uyobewe ko mu gihe cya Repubulika ya kabiri yari iyobowe na Perezida Habyarimana Yuvenali habayeho ibiganiro n\u2019imishyikirano yasabaga ko impunzi zari zarahunze igihugu mu mvururu zaranze u Rwanda kuva mu myaka ya za 1959 no kuzamura.<\/p>\n<p>Abahunze bari mu bihugu byinshi ariko cyane cyane ibikikije u Rwanda bari abo mu bwoko bw\u2019abatutsi, bakaba barifuzaga gutaha cyangwa abadatashye bakemererwa kwinjira no gusohoka mu gihugu cy\u2019u Rwanda igihe bashakiye n\u2019uko bashaka ariko bitwa abanyarwanda bakomoka mu Rwanda ariyo gakondo yabo.<\/p>\n<p>Sinshaka gusubiramo uko ibiganiro byagenze kuko hari ibyabaye mu buryo buziguye n\u2019ubutaziguye, gusa abari impunzi icyo gihe ntibanyuzwe n\u2019ibisubizo bahawebiyemeje kwibumbira mu mutwe wa FPR \u2013INKOTANYI bahitamo kurutaha bitwaje intwaro. Aha niho habaye intambara y\u2019uKuwakira 1990 yatangiriye mu majyaruguru y\u2019igihugu abarwanyi ba FPR-INKOTANYI babifashijwemo n\u2019igihugu cy\u2019u Bugande. Sindibuvuge ku migendekere y\u2019intambara ariko namenyesha abatabizi ko kuva ku ya 1 Ukwakira 1990 abanyarwanda b\u2019inzirakarengane b\u2019abasivili mu moko yose barahaguye, abandi barahunga batakaza ibyabo.<\/p>\n<p><b>Imishyikirano ya Leta ya Habyarimana na FPR-INKOTANYI<\/b><\/p>\n<p>Imishyikirano yo gahagarika intambara no gushaka uburyo impunzi zataha ndetse zikanahabwa imyanya mu butegetsi bw\u2019igihugu yarabaye inshuro nyinshi n\u2019ahantu henshi , ariko amasezeranao yarangiriye Arusha muri Tanzaniya ariyo yatangaga imyanzuro yo gutaha kw\u2019impunzi n\u2019igabana ry\u2019ubutegetsi muri Guverinoma yaguye.<\/p>\n<p><b>Ihanurwa ry\u2019indege n\u2019iyicwa rya Prezida Habyarimana<\/b><\/p>\n<p>Mu gihe amasezerano yakomezaga, mu biganiro binyuranye n\u2019ahantu hatandukanye ubuyobozi bwa FPR-INKOTANYI ishami ry\u2019igisirikare ho harimo gushakishwa amayeri yose yo kwikiza uwari umukuru w\u2019igihugu Habyarimana Yuvenali bizwi ko yari akunzwe n\u2019abanyarwanda benshi mu gihugu kandi bo mu moko yose.<\/p>\n<p><b>Taliki ya 6 Mata 1994 Indege y\u2019umukuru w\u2019igihugu yarahanuwe<\/b><\/p>\n<p>Mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994, perzida Habyarimana yiciwe mu ndege hamwe na mugenzi we w\u2019u Burundi Cyprian Ntaryamira. Nta gushidikanya byaravuzwe ubuhamya bwaratanzwe ibi byakozwe n\u2019ingabo za FPR-INKOTANYI ziyobowe na Paul Kagame. Ubwicanyi bwahise bukaza umurego, imitwe itandukanye yari yaravutse yairara mu baturage, bariyeri ku mihanda zirakorwa abaziriho bakavuga ko bagamije gukumira umwanzi ariwe FPR-INKOTANYI, ariko bakaba barakoreshaga uburyo bumwe aribwo bwo kureba amarangamuntu yanditsemo ubwoko TUTSI.<\/p>\n<p>Ibi ntibivuga ko aba TUTSI aribo bishwe gusa kuko hari n\u2019abishwe ngo kuko basa nabo, abandi bitwa ibyitso byabo.<\/p>\n<p><b>Inkomoko y\u2019inyito Genocide yakorewe abatutsi<\/b><\/p>\n<p>Byatangiye ubwicanyi bwabaye mu Rwanda bwitwa itsembatsemba, n\u2019Itsembabwoko, nyuma LONI yemeza ko habayeho Genocide ngo yakorewe abatutsi ihereye ku mpamvu z\u2019uko abicwaga babazwaga amarangamuntu yabo hagamijwe gushakisha abatutsi.<\/p>\n<p>Imvugo genocide yakorewe abatutsi ivuga gusa ubwicanyi bwakozwe kugera ubwo FPR-INKOTANYI yafataga igihugu igashyiraho guverinoma yayo yambere yari iyobowe na Pasreri Bizimungu. Hagati aho ariko abantu bicwaga hagaragaye n\u2019ubuhamya bwinshi bw\u2019ibitero byagabwe na FPR-INKOTANYI mbere na nyuma yo gufata ubutegetsi haba mu nkambi mu masoko n\u2019aho bahamagariraga abaturage kwitabira amanama ngo y\u2019ihumure. Aha naho ubuhamya bunyuranye burahari bwaba ubukomoka muri FPR-INKOTANYI no banyarwanda barokotse n\u2019ababonye ayo mahano.<\/p>\n<p><b>Kuki abanyarwanda kuri ubu bapfa Inyito GENOCIDE bigakabya aho buri bwoko bushaka kuyegeka ku bayo bishwe.<\/b><\/p>\n<p>Mbere na mbere tugomba kumenya ko inama za LONI u Rwanda ruzihagararirwamo n\u2019intumwa za Kagame n\u2019agatsiko ke. Ibitekerezo bitangwa n\u2019abazirimo aribo batumwe n\u2019agatsiko ka Kagame nta kuntu muri izo nama haza imyanzuro ishingiye ku bitekerezo by\u2019abandi batari abayicayemo aribo batutsi ba FPR cyangwa se intumwa za leta ya FPR.<\/p>\n<p>Icyakabiri ni uko kuba abishwe ahenshi barabazwaga indangamuntu hagambiriwe kureba ubwoko TUTSI nayo ni iturufu Kagame yitwaje n\u2019agatsiko ke ku buryo abanyamahanga babyakira gutyo<\/p>\n<p>Izi nizo mpamvu2 z\u2019ingenzi zatumye iyi nyito Genocide yakorewe abatutsi yemezwa gutyo.<\/p>\n<p>Ibyo aribyo byose abandi biciwe nabo bagomba kumenya ko ubushakashatsi bugikomeza, ndetse ko no muri iki cyumweru gishize hasohotse indi raporo yemeza ko ubwicanyi bwo mu Rwanda budakwiye ririya zina.<\/p>\n<p>Abanyarwanda nabo ni ugushyiraho akabo bagatanga ubuhamya bakagaragaza ibyo bazibabonye.<\/p>\n<p><b>Kuki tugomba gupfa INYITO GENOCIDE??<\/b><\/p>\n<p>Umuntu yakwibaza impamvu abantu baharanira ko ababo bishwe byavugwa ko bazize genocide nyamara nta rupfu ruruta urundi nk\u2019uko umuhanzi Kizito Mihigo abivuga.<\/p>\n<p>Abantu barishwe, ahubwo bishwe nande? Njye mbona twari dukwiye gushyira imbere ukuri n\u2019ubutabera, Kagame n\u2019agatsiko bafite inyungu mu kwamamaza inyito Genocide yakorewe abatutsi kuko niho barira ay\u2019imbogo bakabona imfashanyo Kagame akitwa igihangange ko yahagaritse ubwicanyi bw\u2019akataraboneka.<\/p>\n<p>Ibi Kagame arabikora mu gihe cye gito cyane ashigaje kuri iriya ngoma.<\/p>\n<p><b>Hakorwa iki kuri ubu<\/b><\/p>\n<ol>\n<li>Genocide yakorewe abatutsi yemejwe na LONI, kandi LONI iracyahari ntaho izajya abanyarwanda bari bakwiye kwegeranya ibimenyetso bivuguruza iriya mvugo bikazajyezwa kuri LONI igihe nikigera<\/li>\n<li>Abanyarwanda bakwiye guharanira UBUTABERA bushingiye ku UKURI KU BYABAYE,<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/li>\n<li>Ingoma y\u2019agatsiko ya Kagame Paul ikwiriye kurimburwa byanze bikunze<\/li>\n<\/ol>\n<p><b>Kwibuka abacu bishwe<\/b><\/p>\n<p>Abanyarwanda ntibakwiriye guhugira mu mpaka zo kwibuka n\u2019uburyo bwo kwibuka. Leta ya Kagame ifite igikoresho ikangisha amahanga aricyo Genocide yakorewe abatutsi, biriya ni ibyo mu gihe cye kandi mu kanya gato akiri kuri iriya ngoma.<\/p>\n<p>Amagufa yanitse mu nzibutso agomba kugera igihe cyo gushyingurwa, ibyo bizakorwa igihe agatsiko ka Kagame kasezerewe ku butegetsi kandi bitinde bitebuke bizaza<\/p>\n<p><b>Inama ku banyarwanda bari mu buhungiro hanze y\u2019u Rwanda.<\/b><\/p>\n<ol>\n<li>Umwanzi wanyu si impunzi muturanye aho muri cyangwa mwahunganye, umwanzi ni uwatumye mutakaza igihugu cyanyu nimufatanye kumurwanya buri muntu uko abishoboye<\/li>\n<li>Amashyaka atavuga rumwe na FPR ntabwo yagombye kutubera impamvu yo kurebana ay\u2019ingwe ahubwo ni umusanzu w\u2019uburyo agatsiko kavaho kagaha amahoro abanyarwanda. Gutungana agatoki ntabwo aribyo bizarangiza ikibazo.<\/li>\n<li>Ubwoko Hutu \u2013Tutsi ndetse n\u2019abatwa ntibikababere impamvu yo kutumvikana kuko mwese muri impunzi nimubyifashishe mwereke amahanga ko agatsiko ka Kagame nta bwokon karobanura ahubwo ari imbogamizi ku mahoro y\u2019abanyarwanda<\/li>\n<li>Abo numva ngo bashaka kubanza kwiyungira mu buhungiro mwitakaza umwanya igihugu cyirabatekegereje hazabaho gutangaza UKURI, UBUMWE n\u2019UBUTABERA kuri Stade amahoro twese tururimo maze dusabane imbabazi dutunge dutunganirwe<\/li>\n<\/ol>\n<p><b>Kwibuka bose twibuka twese<\/b><\/p>\n<p>Iyi ni inyandiko natangaje mu minsi yashize abantu bayivuzeho byinshi ariko si igikorwa cyo gukinishirizwa mu buhungiro. Tuzibuka abacu tubibukira ku gataka k\u2019abasokuruza kuri gakondo yacu.<\/p>\n<p>Kuki tutafata imihanda imwe, amshuri , insengero n\u2019ibigo bidukikije ngo tubyite amazina y\u2019abacu bishwe tuhibereye.<\/p>\n<p>Hakabaho za Stade Habyarimana, imihanda yitiriwe kanaka n\u2019ibindi..<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p><strong>Claude Marie Bernard Kayitare<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Muri iyi minsi y\u2019ukwezi kwa Mata nibwo abanyarwanda barimo kwibuka akaga kagwiririye igihugu cyacu, aho abanyarwanda batazwi umubare nyakuri bishwe n\u2019inyamaswa, abandi bagahunga igihugu mu miborogo myinshi. Ku giti cyanjjye nemera ko u Rwanda rwagushije ishyano mu bihe byinshi bitandukanye byaranze amateka y\u2019igihugu; kuva mu gihe cy\u2019u Bwami kuzamura mu bihe bya repubulika zabanjirijje iriho [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":7003,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-25883","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>GENDA RWANDA WARAGOWE - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/genda-rwanda-waragowe\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"GENDA RWANDA WARAGOWE - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Muri iyi minsi y\u2019ukwezi kwa Mata nibwo abanyarwanda barimo kwibuka akaga kagwiririye igihugu cyacu, aho abanyarwanda batazwi umubare nyakuri bishwe n\u2019inyamaswa, abandi bagahunga igihugu mu miborogo myinshi. Ku giti cyanjjye nemera ko u Rwanda rwagushije ishyano mu bihe byinshi bitandukanye byaranze amateka y\u2019igihugu; kuva mu gihe cy\u2019u Bwami kuzamura mu bihe bya repubulika zabanjirijje iriho [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/genda-rwanda-waragowe\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-04-14T12:25:07+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"208\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"208\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/genda-rwanda-waragowe\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/genda-rwanda-waragowe\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"GENDA RWANDA WARAGOWE\",\"datePublished\":\"2018-04-14T12:25:07+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/genda-rwanda-waragowe\\\/\"},\"wordCount\":1074,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/genda-rwanda-waragowe\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/kayitare-RNC.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/genda-rwanda-waragowe\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/genda-rwanda-waragowe\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/genda-rwanda-waragowe\\\/\",\"name\":\"GENDA RWANDA WARAGOWE - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/genda-rwanda-waragowe\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/genda-rwanda-waragowe\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/kayitare-RNC.jpg\",\"datePublished\":\"2018-04-14T12:25:07+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/genda-rwanda-waragowe\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/genda-rwanda-waragowe\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/genda-rwanda-waragowe\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/kayitare-RNC.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/kayitare-RNC.jpg\",\"width\":208,\"height\":208},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/genda-rwanda-waragowe\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"GENDA RWANDA WARAGOWE\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"GENDA RWANDA WARAGOWE - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/genda-rwanda-waragowe\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"GENDA RWANDA WARAGOWE - Umunyarwanda","og_description":"Muri iyi minsi y\u2019ukwezi kwa Mata nibwo abanyarwanda barimo kwibuka akaga kagwiririye igihugu cyacu, aho abanyarwanda batazwi umubare nyakuri bishwe n\u2019inyamaswa, abandi bagahunga igihugu mu miborogo myinshi. Ku giti cyanjjye nemera ko u Rwanda rwagushije ishyano mu bihe byinshi bitandukanye byaranze amateka y\u2019igihugu; kuva mu gihe cy\u2019u Bwami kuzamura mu bihe bya repubulika zabanjirijje iriho [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/genda-rwanda-waragowe\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2018-04-14T12:25:07+00:00","og_image":[{"width":208,"height":208,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/genda-rwanda-waragowe\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/genda-rwanda-waragowe\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"GENDA RWANDA WARAGOWE","datePublished":"2018-04-14T12:25:07+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/genda-rwanda-waragowe\/"},"wordCount":1074,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/genda-rwanda-waragowe\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/genda-rwanda-waragowe\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/genda-rwanda-waragowe\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/genda-rwanda-waragowe\/","name":"GENDA RWANDA WARAGOWE - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/genda-rwanda-waragowe\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/genda-rwanda-waragowe\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg","datePublished":"2018-04-14T12:25:07+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/genda-rwanda-waragowe\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/genda-rwanda-waragowe\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/genda-rwanda-waragowe\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg","width":208,"height":208},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/genda-rwanda-waragowe\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"GENDA RWANDA WARAGOWE"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/25883","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=25883"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/25883\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":25884,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/25883\/revisions\/25884"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7003"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=25883"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=25883"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=25883"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}