{"id":25913,"date":"2018-04-16T02:25:23","date_gmt":"2018-04-16T00:25:23","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=25913"},"modified":"2018-04-16T02:25:23","modified_gmt":"2018-04-16T00:25:23","slug":"ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\/","title":{"rendered":"Ninde uzakiza ibikomere abanyarwanda batewe n\u2019intambara"},"content":{"rendered":"<p><span class=\"Apple-converted-space\">Yanditswe na <strong>Kayitesi Sandrine<\/strong><\/span><\/p>\n<p>Imyaka ibaye myinshi intambara yahitanye abanyarwanda benshi ibaye. Abanyabwenge baravuze ngo iminsi ishobora gukiza ibikomere byose, ariko munyemerere mvuge ko ntemeranya n&#8217;uwavuze ayo magambo kuko burya ibikomere bikira ari uko habaye umwanya wo kubyitaho no kubivura neza.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Iyo nganiriye n\u2019abanyarwanda benshi bari bazi ubwenge mu gihe cy\u2019intambara, wumva bose bafite agahinda ku mutima kadashira katewe n\u2019ubwicanyi bwasize buhekuye abanyarwanda bose bo mu bwoko bwose aribo abahutu, abatutsi n\u2019abatwa,<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span>bose bakaba bakeneye gukizwa agahinda n\u2019ishavu basigiwe <span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>n\u2019intambara yatangiye muri 1990.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Intambara yabaye ndi umwana, ariko buri gihe iyo mbonye ibihugu birimo intambara, nibuka ukuntu twabayeho nabi amasasu atuvugira hejuru, nibuka ukuntu ababyeyi babuze abana babo, n&#8217;abana bakabura ababyeyi babo; Nibuka ukuntu ababuze ababo batigeze babona amahirwe yo kubashingura, kuko babashiraga ku muhanda bakaza gutoragurwa n\u2019imodoka bakajyanwa gushyingurwa ahantu hatazwi, yewe na bene wabo ntibigeze bitabira ugushingurwa kwabo, Iyo rero igihe nk&#8217;iki cyo kwibuka kigeze mbabazwa no kubona ubwoko bumwe bw\u2019abatutsi aribo gusa bafite uburenganzira bwo kwibuka ababo, bigatuma nibaza nti:mbese abahutu n\u2019abatwa bazibuka ababo ryari? Ko nabo babaye ibitambo by\u2019abantu barwaniraga ubutegetsi? Byatumye nandika igitekerezo<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>kugirango mvuge uko mbyumva kugirango abanyarwanda bose biyumvemo igihugu cyabo.<\/p>\n<ul>\n<li><strong>AMATEKA Y\u2019UKURI<\/strong><\/li>\n<\/ul>\n<p>Abanyarwanda bakeneye kumenya ukuri kw&#8217;ibyabaye mu Rwanda. N&#8217;ubwo bikomeye rwose kwemera icyaha, ariko ni ngombwa ko abagize uruhare bose mu guhitana ubuzima bw&#8217;inzirakarengane kuva muri 1990 kugeza uyu munsi bose bamenyekana, kandi ukuri kw&#8217;ibyabaye kose kukavugwa ntagisigaye inyuma, icyo cyonyine nicyo kizatuma abanyarwanda bakira ibikomere bafite ku mutima.<\/p>\n<ul>\n<li><strong>HAKENEWE GUSHYIRWAHO<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>UMWANYA WO GUTEGA AMATWI ABATURAGE<\/strong><\/li>\n<\/ul>\n<p>Ukuri nikumara kumenyekana, nibwo bizagaragara ko abanyarwanda bafite ibikomere ku mutima kuko bose bahekuwe mu buryo bumwe cyangwa se ubundi, bagomba rero guhabwa ijambo, kandi amajwi yabo akumvikana. Uwumva wese afite ihungabana ku mutima, bitewe n&#8217;uko yabuze uwe cyangwa se akaba yarabaye mu buzima bugoye bw&#8217;ubuhunzi byose bikaba byaratewe n\u2019intambara, agahabwa amahirwe yo gutanga ubuhamya bwe.<\/p>\n<ul>\n<li><strong>KWIGISHA ABATURAGE GUHARANIRA AMAHORO<\/strong><\/li>\n<\/ul>\n<p>Abanyarwanda bakenewe kwigishwa ukuntu abahutu, abatutsi n\u2019abatwa babana mu mahoro bakakira ibyabaye, bakareka abapfuye bakaruhuka mu mahoro n&#8217;uko bose bagaharanira kubaka u Rwanda rurimo amahoro rubereye abanyarwanda bose .<\/p>\n<ul>\n<li><strong>.GUSHYIRAHO UBURYO ABATURAGE BAGIRIRA ICYIZERE LETA<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/strong><\/li>\n<\/ul>\n<p>Leta igomba gushiraho uburyo bwatuma abaturage bayigirira icyizere, abaturage<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span>bagomba guhabwa amahirwe yo kwishyiriraho leta bitoreye kandi bashaka. Kuko burya abaturage ntibashobora kugirira icyizere umuyobozi batazi uko yageze ku butegetsi.<\/p>\n<ul>\n<li><strong>GUSHYIGIKIRA ABATURAGE BASHAKA IBITEKEREZO BYIZA KANDI BYUBAKA IGIHUGU<\/strong><\/li>\n<\/ul>\n<p>Burya umutwe umwe wifasha gusara, ntabwo umuntu umwe yayobora igihugu wenyine, akeneye abamugira inama kandi n&#8217;izo nama akazishyira mu bikorwa. Niyo mpanvu abaturage bafite ubushobozi n\u2019ibitekerezo byubaka bagomba guhabwa ijambo aho gufatwa nk\u2019abanzi b\u2019igihugu.<\/p>\n<p>Nta wundi ufite urufunguzo rw\u2019ibibazo n\u2019ibikomere abanyarwanda batewe n\u2019intambara keretse bo ubwabo. Abanyarwanda bose aho bava bakagera bagomba kwishyira hamwe, bakumva ibibazo kimwe, bagatahiriza umugozi umwe, ntibagumye kurebera ibibazo biri mu gihugu cyabo; ahubwo bakababazwa nabyo kandi bakitabira kubishakira igisubizo.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 \u00a0<\/span><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Kayitesi Sandrine Imyaka ibaye myinshi intambara yahitanye abanyarwanda benshi ibaye. Abanyabwenge baravuze ngo iminsi ishobora gukiza ibikomere byose, ariko munyemerere mvuge ko ntemeranya n&#8217;uwavuze ayo magambo kuko burya ibikomere bikira ari uko habaye umwanya wo kubyitaho no kubivura neza.\u00a0 Iyo nganiriye n\u2019abanyarwanda benshi bari bazi ubwenge mu gihe cy\u2019intambara, wumva bose bafite agahinda [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":25914,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-25913","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ninde uzakiza ibikomere abanyarwanda batewe n\u2019intambara - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ninde uzakiza ibikomere abanyarwanda batewe n\u2019intambara - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Kayitesi Sandrine Imyaka ibaye myinshi intambara yahitanye abanyarwanda benshi ibaye. Abanyabwenge baravuze ngo iminsi ishobora gukiza ibikomere byose, ariko munyemerere mvuge ko ntemeranya n&#8217;uwavuze ayo magambo kuko burya ibikomere bikira ari uko habaye umwanya wo kubyitaho no kubivura neza.\u00a0 Iyo nganiriye n\u2019abanyarwanda benshi bari bazi ubwenge mu gihe cy\u2019intambara, wumva bose bafite agahinda [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-04-16T00:25:23+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/04\/Sandrine-Kayitesi.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"633\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"618\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Ninde uzakiza ibikomere abanyarwanda batewe n\u2019intambara\",\"datePublished\":\"2018-04-16T00:25:23+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\\\/\"},\"wordCount\":476,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/04\\\/Sandrine-Kayitesi.png\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\\\/\",\"name\":\"Ninde uzakiza ibikomere abanyarwanda batewe n\u2019intambara - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/04\\\/Sandrine-Kayitesi.png\",\"datePublished\":\"2018-04-16T00:25:23+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/04\\\/Sandrine-Kayitesi.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/04\\\/Sandrine-Kayitesi.png\",\"width\":633,\"height\":618,\"caption\":\"Sandrine Kayitesi\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ninde uzakiza ibikomere abanyarwanda batewe n\u2019intambara\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ninde uzakiza ibikomere abanyarwanda batewe n\u2019intambara - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ninde uzakiza ibikomere abanyarwanda batewe n\u2019intambara - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Kayitesi Sandrine Imyaka ibaye myinshi intambara yahitanye abanyarwanda benshi ibaye. Abanyabwenge baravuze ngo iminsi ishobora gukiza ibikomere byose, ariko munyemerere mvuge ko ntemeranya n&#8217;uwavuze ayo magambo kuko burya ibikomere bikira ari uko habaye umwanya wo kubyitaho no kubivura neza.\u00a0 Iyo nganiriye n\u2019abanyarwanda benshi bari bazi ubwenge mu gihe cy\u2019intambara, wumva bose bafite agahinda [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2018-04-16T00:25:23+00:00","og_image":[{"width":633,"height":618,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/04\/Sandrine-Kayitesi.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Ninde uzakiza ibikomere abanyarwanda batewe n\u2019intambara","datePublished":"2018-04-16T00:25:23+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\/"},"wordCount":476,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/04\/Sandrine-Kayitesi.png","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\/","name":"Ninde uzakiza ibikomere abanyarwanda batewe n\u2019intambara - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/04\/Sandrine-Kayitesi.png","datePublished":"2018-04-16T00:25:23+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/04\/Sandrine-Kayitesi.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/04\/Sandrine-Kayitesi.png","width":633,"height":618,"caption":"Sandrine Kayitesi"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ninde-uzakiza-ibikomere-abanyarwanda-batewe-nintambara\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ninde uzakiza ibikomere abanyarwanda batewe n\u2019intambara"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/25913","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=25913"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/25913\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":25915,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/25913\/revisions\/25915"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/25914"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=25913"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=25913"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=25913"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}