{"id":2595,"date":"2012-11-14T17:34:43","date_gmt":"2012-11-14T15:34:43","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=2595"},"modified":"2012-11-14T17:34:43","modified_gmt":"2012-11-14T15:34:43","slug":"abakora-imirimo-yubwikorezi-bwibintu-nabantu-baratakamba-cyane-cyane-kuva-aho-abakada-ba-fpr-inkotanyi-bigaruriye-imihanda-yose-yu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abakora-imirimo-yubwikorezi-bwibintu-nabantu-baratakamba-cyane-cyane-kuva-aho-abakada-ba-fpr-inkotanyi-bigaruriye-imihanda-yose-yu-rwanda\/","title":{"rendered":"Abakora imirimo y\u2019ubwikorezi bw\u2019ibintu n\u2019abantu baratakamba, cyane cyane kuva aho abakada ba FPR Inkotanyi bigaruriye imihanda yose y\u2019u Rwanda"},"content":{"rendered":"<p>ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N\u00b0 026\/P.S.IMB\/012<\/p>\n<p>Abakora imirimo y\u2019ubwikorezi bw\u2019ibintu n\u2019abantu baratakamba, cyane cyane kuva aho abakada ba FPR Inkotanyi bigaruriye imihanda yose y\u2019u Rwanda, bashyiraho amategeko n\u2019amabwiriza bibangamira inyungu rusange z\u2019abaturage kandi bifashishije inzego z\u2019ubutegetsi nka : MINIFRA, RURA, UMUJYI WA KIGALI ndetse na TRAFFIC POLICE.<!--more--><\/p>\n<p>Muri urwo rwego, uhereye ku masezerano umuntu wese ugomba gutwara abantu agomba gusinya n\u2019ishyirahamwe RTFC (Rwanda Federation of Transport Cooperatives) hagaragaramo gusa amabwiriza areba usinyana n\u2019ishyirahamwe mu gihe nyamara ubundi kugirango ikintu kitwe amasezerano ari uko hagaragara inshingano za buri ruhande rugize amasezerano.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko bamwe mu bahagarariye abatwara abantu n\u2019ibintu babisobanuriye ubuyobozi bw\u2019ishyaka PS IMBERAKURI, igitangaza cyane kandi gituma abakora iyi mirimo y\u2019ubwikorezi batakamba n\u2019uburyo bacibwa amafaranga batanga buri munsi yitwa ngo n\u2019ayo kujya mu ishyirahamwe ndetse n\u2019uburyo bukoreshwa mu gutanga imihanda bakoreramo.<\/p>\n<p>Nko kubyerekeye amafaranga bacibwa, abagirana amasezerano n\u2019iri shyirahamwe ntibumva namba buryo ki iyo misoro ijyaho nta tegeko cyangwa se ngo bamenyeshwe ingamba ziteganwa kandi bitwa ngo n\u2019abanyamuryango. Ariko cyane cyane, bakanibaza n\u2019aho iyo misoro irengera cyane ko nta nama na busa bakora nk\u2019abanyamuryango ngo bagezweho igenamigambi cyangwa raporo y\u2019ibyakozwe n\u2019iryo shyirahamwe ryitwa iryabo. Dufashe nk\u2019urugero rw\u2019umusoro ucibwa abatwara abantu mu mujyi wa Kigali, buri munsi, nyiri imodoka agomba kwishyura ibihumbi bibiri (2.000 frw) mbere yo gutangira akazi n\u2019andi magana atanu (500 frw) kuri buri safari akoze. Aya mafaranga ngo akaba agizwe na magana ane (400 frw) yo kwinjira cyangwa gusohoka muri gare n\u2019andi ijana (100 frw) ngo yo gushyira mu kigega Agaciro. Nk\u2019umuntu ukora ku murongo wa Nyanyeri \u2013 Remera, niba akora isafari imwe mu isaha (ava Nyenyeri ajya Remera cyanga ava Remera ajya Nyenyeri), n\u2019ukuvugako mu masaha ategetswe gukora cumi n\u2019ane (14h00) ariyo kuva saa kumi n\u2019ebyiri za mugitondo (6h00) kugera saa yine z\u2019ijoro (22h00), birumvikana ko azishyira ibihumbi birindwi (500 x 14 = 7.000 frw). N\u2019ukuvugako rero buri munsi yishyura ibihumbi icyenda (9.000frw).<\/p>\n<p>Hejuru y\u2019uyu musoro wa buri munsi, agomba kandi kwishyura ibyangombwa byose bisabwa kugirango imodoka ishobore gukora. Aha twavuga nka : imisoro ya Leta, ubwishingizi, icyapa (autocollant) cyo gushyira ku modoka (10.500 frw), imyenda ya shoferi (8.500 frw), iya konvuwayeri, lisansi, gukoresha imodoka, guhemba shoferi na konvuwayeri, n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>Abashinzwe gutwara ibintu n\u2019abantu bakaba batakamba kuberako basanga ubu buryo bwo gukiza FPR yihishe inyuma y\u2019ishyirahamwe RTFC bufite ingaruka mbi nyinshi harimo :<\/p>\n<p>1. Amasaha adashobotse y\u2019akazi : Cumi n\u2019ane (14h00) buri munsi kandi ariko bagomba no gukora iminsi yose y\u2019icyumweru nk\u2019uko amasezerano abiteganya. Umunaniro abashoferi na konvuwayeri bakuramo akaba ahani ariwo utera impanuka n\u2019amakosa mu muhanda nabyo bigakurikirwa n\u2019ibihano bya TRAFFIC POLICE. Ariko cyane cyane ntibabone n\u2019umwanya wo kubonana n\u2019imiryango yabo ;<\/p>\n<p>2. Imihanda ibonekamo abagenzi benshi iharirwa abatoni b\u2019icyama nka KBS (Kigali Bus Service), cyangwa ROYAL hatitawe niba banafite imodoka zihagije. Bityo, mu ma saha ya mugitondo cyangwa nimugoroba ugasanga abagenzi batonze umurongo mu gihe ku yindi mihanda itagira abagenzi abashoferi baba basinzirira mu modoka bategereje ko yuzura. Ibi bigatuma akazi kangirika haba ku bagenzi cyangwa abatwara imodoka ;<\/p>\n<p>Uru ni urugero rumwe rugaragaza ukuntu FPR Inkotanyi yihisha inyuma ya politiki yo kwihangira imirimo no kwegurira ibya leta abikorera ku giti cyabo, nyamara igahindukira akaba ariyo ifata ibya rubanda ikoresheje amayeri yo guha abayobozi bayo amafaranga bakiyita abikorera cyangwa amashyirahamwe runaka bakagurira FPR Inkotanyi iyo mitungo. Ikigaragara kandi akaba ari uko izi gahunda ziba zigambiriye kugwiza umutungo kuri bamwe. Byakumvikana gute ko ku ruhande rumwe umubyeri ashobora kubyarira mu bitaro akabura umugemurira, akananirwa kwishyura ibitaro kugeza aho ibitaro bimufataho ingwate bikamufungira mu bitaro nyamara ishyaka FPR riri mu mashyaka akize kw\u2019isi yose ?<\/p>\n<p>Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba risanga abanyarwanda bagombye kugira ijambo ku mishinga ibakorerwa kugirango bashobore guhitamo koko imishinga yatuma imibereho myiza yabo ariyo yashyirwa imbere y\u2019inyungu bwite za bamwe.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Bikorewe i Kigali, kuwa 14\/11\/2012<\/p>\n<p>Immaculate UWIZEYE KANSIIME<\/p>\n<p>Umunyamabanga Mukuru.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N\u00b0 026\/P.S.IMB\/012 Abakora imirimo y\u2019ubwikorezi bw\u2019ibintu n\u2019abantu baratakamba, cyane cyane kuva aho abakada ba FPR Inkotanyi bigaruriye imihanda yose y\u2019u Rwanda, bashyiraho amategeko n\u2019amabwiriza bibangamira inyungu rusange z\u2019abaturage kandi bifashishije inzego z\u2019ubutegetsi nka : MINIFRA, RURA, UMUJYI WA KIGALI ndetse na TRAFFIC POLICE.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":1191,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-2595","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Abakora imirimo y\u2019ubwikorezi bw\u2019ibintu n\u2019abantu baratakamba, cyane cyane kuva aho abakada ba FPR Inkotanyi bigaruriye imihanda yose y\u2019u Rwanda - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abakora-imirimo-yubwikorezi-bwibintu-nabantu-baratakamba-cyane-cyane-kuva-aho-abakada-ba-fpr-inkotanyi-bigaruriye-imihanda-yose-yu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Abakora imirimo y\u2019ubwikorezi bw\u2019ibintu n\u2019abantu baratakamba, cyane cyane kuva aho abakada ba FPR Inkotanyi bigaruriye imihanda yose y\u2019u Rwanda - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N\u00b0 026\/P.S.IMB\/012 Abakora imirimo y\u2019ubwikorezi bw\u2019ibintu n\u2019abantu baratakamba, cyane cyane kuva aho abakada ba FPR Inkotanyi bigaruriye imihanda yose y\u2019u Rwanda, bashyiraho amategeko n\u2019amabwiriza bibangamira inyungu rusange z\u2019abaturage kandi bifashishije inzego z\u2019ubutegetsi nka : MINIFRA, RURA, UMUJYI WA KIGALI ndetse na TRAFFIC POLICE.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abakora-imirimo-yubwikorezi-bwibintu-nabantu-baratakamba-cyane-cyane-kuva-aho-abakada-ba-fpr-inkotanyi-bigaruriye-imihanda-yose-yu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-11-14T15:34:43+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abakora-imirimo-yubwikorezi-bwibintu-nabantu-baratakamba-cyane-cyane-kuva-aho-abakada-ba-fpr-inkotanyi-bigaruriye-imihanda-yose-yu-rwanda\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abakora-imirimo-yubwikorezi-bwibintu-nabantu-baratakamba-cyane-cyane-kuva-aho-abakada-ba-fpr-inkotanyi-bigaruriye-imihanda-yose-yu-rwanda\/\",\"name\":\"Abakora imirimo y\u2019ubwikorezi bw\u2019ibintu n\u2019abantu baratakamba, cyane cyane kuva aho abakada ba FPR Inkotanyi bigaruriye imihanda yose y\u2019u Rwanda - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abakora-imirimo-yubwikorezi-bwibintu-nabantu-baratakamba-cyane-cyane-kuva-aho-abakada-ba-fpr-inkotanyi-bigaruriye-imihanda-yose-yu-rwanda\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abakora-imirimo-yubwikorezi-bwibintu-nabantu-baratakamba-cyane-cyane-kuva-aho-abakada-ba-fpr-inkotanyi-bigaruriye-imihanda-yose-yu-rwanda\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-11-14T15:34:43+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abakora-imirimo-yubwikorezi-bwibintu-nabantu-baratakamba-cyane-cyane-kuva-aho-abakada-ba-fpr-inkotanyi-bigaruriye-imihanda-yose-yu-rwanda\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abakora-imirimo-yubwikorezi-bwibintu-nabantu-baratakamba-cyane-cyane-kuva-aho-abakada-ba-fpr-inkotanyi-bigaruriye-imihanda-yose-yu-rwanda\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abakora-imirimo-yubwikorezi-bwibintu-nabantu-baratakamba-cyane-cyane-kuva-aho-abakada-ba-fpr-inkotanyi-bigaruriye-imihanda-yose-yu-rwanda\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"225\",\"height\":\"225\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abakora-imirimo-yubwikorezi-bwibintu-nabantu-baratakamba-cyane-cyane-kuva-aho-abakada-ba-fpr-inkotanyi-bigaruriye-imihanda-yose-yu-rwanda\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Abakora imirimo y\u2019ubwikorezi bw\u2019ibintu n\u2019abantu baratakamba, cyane cyane kuva aho abakada ba FPR Inkotanyi bigaruriye imihanda yose y\u2019u Rwanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Abakora imirimo y\u2019ubwikorezi bw\u2019ibintu n\u2019abantu baratakamba, cyane cyane kuva aho abakada ba FPR Inkotanyi bigaruriye imihanda yose y\u2019u Rwanda - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abakora-imirimo-yubwikorezi-bwibintu-nabantu-baratakamba-cyane-cyane-kuva-aho-abakada-ba-fpr-inkotanyi-bigaruriye-imihanda-yose-yu-rwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Abakora imirimo y\u2019ubwikorezi bw\u2019ibintu n\u2019abantu baratakamba, cyane cyane kuva aho abakada ba FPR Inkotanyi bigaruriye imihanda yose y\u2019u Rwanda - Umunyarwanda","og_description":"ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N\u00b0 026\/P.S.IMB\/012 Abakora imirimo y\u2019ubwikorezi bw\u2019ibintu n\u2019abantu baratakamba, cyane cyane kuva aho abakada ba FPR Inkotanyi bigaruriye imihanda yose y\u2019u Rwanda, bashyiraho amategeko n\u2019amabwiriza bibangamira inyungu rusange z\u2019abaturage kandi bifashishije inzego z\u2019ubutegetsi nka : MINIFRA, RURA, UMUJYI WA KIGALI ndetse na TRAFFIC POLICE.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abakora-imirimo-yubwikorezi-bwibintu-nabantu-baratakamba-cyane-cyane-kuva-aho-abakada-ba-fpr-inkotanyi-bigaruriye-imihanda-yose-yu-rwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-11-14T15:34:43+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abakora-imirimo-yubwikorezi-bwibintu-nabantu-baratakamba-cyane-cyane-kuva-aho-abakada-ba-fpr-inkotanyi-bigaruriye-imihanda-yose-yu-rwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abakora-imirimo-yubwikorezi-bwibintu-nabantu-baratakamba-cyane-cyane-kuva-aho-abakada-ba-fpr-inkotanyi-bigaruriye-imihanda-yose-yu-rwanda\/","name":"Abakora imirimo y\u2019ubwikorezi bw\u2019ibintu n\u2019abantu baratakamba, cyane cyane kuva aho abakada ba FPR Inkotanyi bigaruriye imihanda yose y\u2019u Rwanda - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abakora-imirimo-yubwikorezi-bwibintu-nabantu-baratakamba-cyane-cyane-kuva-aho-abakada-ba-fpr-inkotanyi-bigaruriye-imihanda-yose-yu-rwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abakora-imirimo-yubwikorezi-bwibintu-nabantu-baratakamba-cyane-cyane-kuva-aho-abakada-ba-fpr-inkotanyi-bigaruriye-imihanda-yose-yu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-11-14T15:34:43+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abakora-imirimo-yubwikorezi-bwibintu-nabantu-baratakamba-cyane-cyane-kuva-aho-abakada-ba-fpr-inkotanyi-bigaruriye-imihanda-yose-yu-rwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abakora-imirimo-yubwikorezi-bwibintu-nabantu-baratakamba-cyane-cyane-kuva-aho-abakada-ba-fpr-inkotanyi-bigaruriye-imihanda-yose-yu-rwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abakora-imirimo-yubwikorezi-bwibintu-nabantu-baratakamba-cyane-cyane-kuva-aho-abakada-ba-fpr-inkotanyi-bigaruriye-imihanda-yose-yu-rwanda\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"225","height":"225"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abakora-imirimo-yubwikorezi-bwibintu-nabantu-baratakamba-cyane-cyane-kuva-aho-abakada-ba-fpr-inkotanyi-bigaruriye-imihanda-yose-yu-rwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Abakora imirimo y\u2019ubwikorezi bw\u2019ibintu n\u2019abantu baratakamba, cyane cyane kuva aho abakada ba FPR Inkotanyi bigaruriye imihanda yose y\u2019u Rwanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2595","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2595"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2595\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2595"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2595"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2595"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}