{"id":26186,"date":"2018-04-28T20:07:23","date_gmt":"2018-04-28T18:07:23","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=26186"},"modified":"2018-04-28T20:07:23","modified_gmt":"2018-04-28T18:07:23","slug":"philippe-mpayimana-aragaya-abashaka-kwibuka-abahutu-bishwe-na-fpr","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/philippe-mpayimana-aragaya-abashaka-kwibuka-abahutu-bishwe-na-fpr\/","title":{"rendered":"Philippe Mpayimana aragaya abashaka kwibuka abahutu bishwe na FPR!"},"content":{"rendered":"<p><em><strong>Ubutumwa ku rubyiruko rw\u2019abanyarwanda muri rusange n\u2019abatuye mu mahanga by\u2019umwihariko, Igihe Ishyirahamwe Jambo ryitwa ko ryibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 28\/04\/2018<\/strong><\/em><\/p>\n<p>Banyarwanda,<\/p>\n<p>Ndashima intambwe urubyiruko rw\u2019abanyarwanda batuye mu mahanga bamaze gutera biyemeza kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Gusa, byaba byiza kurushaho ubutaha bashoboye kwifatanya n\u2019umuryango ibuka uhagarariye abacitse ku icumu nk\u2019uko na leta y\u2019uRwanda yifatanya nawo muri<span class=\"text_exposed_show\"> uko kwibuka.<br \/>\n<\/span><\/p>\n<p><span class=\"text_exposed_show\">Cyakoze mbabajwe cyane no kuba uko kwibuka bakubangikanya n\u2019ibindi bitekerezo bibangamiye ubwiyunge bw\u2019abanyarwanda. Ndamagana rero nivuye inyuma uburyo bwo gucacagagura amateka duhuriyeho mo ibice bituzuzanya kandi ayo mateka ahuriye ku ngaruka mbi imwe rukumbi ari yo jenoside yakorewe abatutsi, uretse uwashaka kubihakana cyangwa kubipfobya.<br \/>\n<\/span><\/p>\n<p><span class=\"text_exposed_show\">Amateka ntabwo ari ikusanyirizo ry\u2019ibikorwa n\u2019ibitekerezo, ni uruhererekane rw\u2019impamvu n\u2019ingaruka z\u2019ibikorwa n\u2019ibitekerezo. Nta shingiro rero ryo gutandukanya iyicwa ry\u2019abanyapolitiki mu Rwanda cyangwa iyicwa ry\u2019abanyarwanda ku mpamvu z\u2019intambara n\u2019iyo jenoside yakorerwaga abatutsi nyir\u2019izina. Ndetse n\u2019abagiye babuzwa ubuzima n\u2019ibikorwa bya gisilikare byo gucyura impunzi nta mpamvu yo kubyita ko byakorewe \u00ababahutu\u00bb. Nta munyarwanda ukwiye kwiyumvamo iryo yihimurana rondakoko. Cyane ko nta n\u2019inkomoko y\u2019abahutu izwi mu Rwanda, hazwi amoko menshi arangwa n\u2019uturere gakondo tunyuranye batuye, ari nako bahuriye ku bunyarwanda.<br \/>\n<\/span><\/p>\n<p><span class=\"text_exposed_show\">Ndagirango menyeshe abirirwa baririmba ubuhutu bose ko binyuranyije n\u2019intego za repubulika. Kuba ishyirahamwe Jambo ryiyita ko rivugira abahutu, ni kwa kwibeshya kw\u2019abakera bo muri 59 na 94 kugarutse. Ntabwo inyungu za politiki zigomba kuguranwa amakimbirane y\u2019amoko. Ngo barashaka ko twese twiyumvamo ubucikacumu, ni kwa kundi Tewodori Sindikubwabo yakanguriye abantu ngo bose kwica birabareba. Biyemeje gutandukira berekeza mu iterabwoba kuko iyi nzira ibangamiye amahoro n\u2019ubwiyunge mu gihugu cyacu. Bakwiye kwisubiraho.<br \/>\n<\/span><\/p>\n<p><span class=\"text_exposed_show\">Icyo nifuje gutangaho umusanzu mu kubaka uRwanda ni ugukangurira buri wese kwishimira ubunyarwanda bwe kuruta kwironda. Ntabwo amakosa ya kera akwiye gusubirwamo cg gushakirwa inyoroshyo. Icyaciyemo kabiri abanyarwanda ni ubukoloni si ikindi, aho kwitana bamwana. Twamagane amacakubiri ashakira amakosa ya bamwe ku bandi. Dutsure ubutandukane bw\u2019imico aho guhora abantu binjizwa mu bigare by\u2019abiyita nyamwinshi bagamije kumara abandi<br \/>\n<\/span><\/p>\n<p><span class=\"text_exposed_show\">Cyakoze rero mu gihe hakomeje kuvugwa ko hari abanyarwanda bashavujwe n\u2019uko Leta itabazirikana mu gahinda batewe no kubura ababo kandi ari abere mu gihe cy\u2019intambara yabohoraga uRwanda n\u2019ibihe byo gucyura impunzi, nasaba ko bashyirwa ku rutonde rw\u2019abitangiye abandi nk\u2019uko buri kwezi kwa kabiri twibuka intwari. Mu gihe abayoboraga ingabo za FPR Inkotanyi babyemera bamaze kubisobanurirwa mu nzira ziboneye, nta yindi mpamvu yo gusigana mu maganya yakongera kurangwa mu bana b\u2019uRwanda.<br \/>\n<\/span><\/p>\n<p><span class=\"text_exposed_show\">Murakoze<\/span><\/p>\n<p><strong><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/philippe.mpayimana\">Philippe Mpayimana<\/a><\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ubutumwa ku rubyiruko rw\u2019abanyarwanda muri rusange n\u2019abatuye mu mahanga by\u2019umwihariko, Igihe Ishyirahamwe Jambo ryitwa ko ryibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 28\/04\/2018 Banyarwanda, Ndashima intambwe urubyiruko rw\u2019abanyarwanda batuye mu mahanga bamaze gutera biyemeza kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Gusa, byaba byiza kurushaho ubutaha bashoboye kwifatanya n\u2019umuryango ibuka uhagarariye abacitse ku icumu nk\u2019uko [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":26187,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[47],"tags":[],"class_list":["post-26186","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-abanyapolitiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Philippe Mpayimana aragaya abashaka kwibuka abahutu bishwe na FPR! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/philippe-mpayimana-aragaya-abashaka-kwibuka-abahutu-bishwe-na-fpr\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Philippe Mpayimana aragaya abashaka kwibuka abahutu bishwe na FPR! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ubutumwa ku rubyiruko rw\u2019abanyarwanda muri rusange n\u2019abatuye mu mahanga by\u2019umwihariko, Igihe Ishyirahamwe Jambo ryitwa ko ryibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 28\/04\/2018 Banyarwanda, Ndashima intambwe urubyiruko rw\u2019abanyarwanda batuye mu mahanga bamaze gutera biyemeza kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Gusa, byaba byiza kurushaho ubutaha bashoboye kwifatanya n\u2019umuryango ibuka uhagarariye abacitse ku icumu nk\u2019uko [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/philippe-mpayimana-aragaya-abashaka-kwibuka-abahutu-bishwe-na-fpr\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-04-28T18:07:23+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/04\/31389196_1953201451401422_7604738625523154944_n.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"720\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"781\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/philippe-mpayimana-aragaya-abashaka-kwibuka-abahutu-bishwe-na-fpr\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/philippe-mpayimana-aragaya-abashaka-kwibuka-abahutu-bishwe-na-fpr\/\",\"name\":\"Philippe Mpayimana aragaya abashaka kwibuka abahutu bishwe na FPR! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/philippe-mpayimana-aragaya-abashaka-kwibuka-abahutu-bishwe-na-fpr\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/philippe-mpayimana-aragaya-abashaka-kwibuka-abahutu-bishwe-na-fpr\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/04\/31389196_1953201451401422_7604738625523154944_n.jpg\",\"datePublished\":\"2018-04-28T18:07:23+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/philippe-mpayimana-aragaya-abashaka-kwibuka-abahutu-bishwe-na-fpr\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/philippe-mpayimana-aragaya-abashaka-kwibuka-abahutu-bishwe-na-fpr\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/philippe-mpayimana-aragaya-abashaka-kwibuka-abahutu-bishwe-na-fpr\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/04\/31389196_1953201451401422_7604738625523154944_n.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/04\/31389196_1953201451401422_7604738625523154944_n.jpg\",\"width\":720,\"height\":781,\"caption\":\"Philippe Mpayimana\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/philippe-mpayimana-aragaya-abashaka-kwibuka-abahutu-bishwe-na-fpr\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Philippe Mpayimana aragaya abashaka kwibuka abahutu bishwe na FPR!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Philippe Mpayimana aragaya abashaka kwibuka abahutu bishwe na FPR! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/philippe-mpayimana-aragaya-abashaka-kwibuka-abahutu-bishwe-na-fpr\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Philippe Mpayimana aragaya abashaka kwibuka abahutu bishwe na FPR! - Umunyarwanda","og_description":"Ubutumwa ku rubyiruko rw\u2019abanyarwanda muri rusange n\u2019abatuye mu mahanga by\u2019umwihariko, Igihe Ishyirahamwe Jambo ryitwa ko ryibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 28\/04\/2018 Banyarwanda, Ndashima intambwe urubyiruko rw\u2019abanyarwanda batuye mu mahanga bamaze gutera biyemeza kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Gusa, byaba byiza kurushaho ubutaha bashoboye kwifatanya n\u2019umuryango ibuka uhagarariye abacitse ku icumu nk\u2019uko [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/philippe-mpayimana-aragaya-abashaka-kwibuka-abahutu-bishwe-na-fpr\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2018-04-28T18:07:23+00:00","og_image":[{"width":720,"height":781,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/04\/31389196_1953201451401422_7604738625523154944_n.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/philippe-mpayimana-aragaya-abashaka-kwibuka-abahutu-bishwe-na-fpr\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/philippe-mpayimana-aragaya-abashaka-kwibuka-abahutu-bishwe-na-fpr\/","name":"Philippe Mpayimana aragaya abashaka kwibuka abahutu bishwe na FPR! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/philippe-mpayimana-aragaya-abashaka-kwibuka-abahutu-bishwe-na-fpr\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/philippe-mpayimana-aragaya-abashaka-kwibuka-abahutu-bishwe-na-fpr\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/04\/31389196_1953201451401422_7604738625523154944_n.jpg","datePublished":"2018-04-28T18:07:23+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/philippe-mpayimana-aragaya-abashaka-kwibuka-abahutu-bishwe-na-fpr\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/philippe-mpayimana-aragaya-abashaka-kwibuka-abahutu-bishwe-na-fpr\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/philippe-mpayimana-aragaya-abashaka-kwibuka-abahutu-bishwe-na-fpr\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/04\/31389196_1953201451401422_7604738625523154944_n.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/04\/31389196_1953201451401422_7604738625523154944_n.jpg","width":720,"height":781,"caption":"Philippe Mpayimana"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/philippe-mpayimana-aragaya-abashaka-kwibuka-abahutu-bishwe-na-fpr\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Philippe Mpayimana aragaya abashaka kwibuka abahutu bishwe na FPR!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/26186","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=26186"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/26186\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":26188,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/26186\/revisions\/26188"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/26187"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=26186"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=26186"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=26186"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}