{"id":26207,"date":"2018-04-30T14:42:03","date_gmt":"2018-04-30T12:42:03","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=26207"},"modified":"2018-04-30T15:03:23","modified_gmt":"2018-04-30T13:03:23","slug":"nyabihu-ikibazo-cya-visi-meya-clarisse-mukansanga-cyafashe-indi-intera","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyabihu-ikibazo-cya-visi-meya-clarisse-mukansanga-cyafashe-indi-intera\/","title":{"rendered":"Nyabihu:Ikibazo cya Visi Meya Clarisse Mukansanga cyafashe indi intera!"},"content":{"rendered":"<p><i>Nyuma y\u2019uko havuzwe ko umuyobozi w\u2019Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y\u2019abaturage mu karere ka Nyabihu, Mukansanga Clarisse yanze gufata urumuri rw\u2019icyizere ubwo akarere kibukaka ku nshuro ya 24 Jenoside, umuryango uharanira inyungu z\u2019Abarokotse Jenoside (IBUKA) wasabye ko ubuyobozi bw\u2019aka karere bwaba buhagaritse kumwohereza mu bikorwa bijyanye no kwibuka kuko atabyibonamo. <\/i><\/p>\n<p>Tariki 13 Mata 2018 ni bwo twasohoye inkuru ivuga ko <a class=\"spip_out\" href=\"http:\/\/www.nonaha.com\/nyabihu-umwe-mu-bayobora-akarere-yanze-kwakira-urumuri-ngo-ruhabwe-abafite-ababo-bibuka\" rel=\"external\">umwe mu bayobora Akarere yanze kwakira urumuri ngo \u2019ruhabwe abafite ababo bibuka\u2019<\/a>, nyuma gato ubuyobozi bwa IBUKA muri aka karere bwahise bukora inama ari na yo yafatiwemo imyanzuro irimo n\u2019uwo gusaba kutazongera kugira aho yoherezwa mu mirenge igize Akarere ka Nyabihu mu bikorwa byo kwibuka mu minsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.<\/p>\n<p>Iyi baruwa ikinyamakuru\u00a0<a class=\"spip_out\" href=\"http:\/\/www.nonaha.com\/\" rel=\"external\">NONAHA.com<\/a>\u00a0dukesha iyi nkuru gifitiye kopi yandikiwe Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, tariki 22 Mata 2018, igaragaza ko ibyakozwe na Visi Meya Mukansanga bisa n\u2019ipfobya ndetse n\u2019ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ko byanatangiwe ikirego mu bugenzacyaha, bati <i>&#8220;Birababaje kuba hafatwa rubanda rugufi gusa abayobozi bagaragayeho ipfobya nk\u2019iry\u2019uyu muyobozi ntibashyikirizwe ubutabera&#8221;<\/i><\/p>\n<p>Iyi baruwa kandi igaragaza ko bibabaje kuba hari na bamwe mu bayobozi bavuga ko nta kosa yakoze kandi ubwe no mu itangazamakuru yarabyiyemereye ndetse no mu nama y\u2019umutekano itaguye yabaye tariki 15 Mata 2018, aho yivugiye ko atari bucane urumuri kandi hari abandi. Ibi bikaba bitera impungenge kuba umuyobozi akora ibi kandi ari no mu gihe cyo kwibuka.<\/p>\n<p>Mu kiganiro <a class=\"spip_out\" href=\"http:\/\/www.nonaha.com\/\" rel=\"external\">NONAHA.com<\/a> yagiranye na Juru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu, yagize ati <i>&#8220;Twasabye ko mu gihe tugikurikirana icyamuteye gukora ibi, twumva nta hantu yakoherezwa kwibuka muri iyi minsi 100 kuko ibyo yakoze byaradukomerekeje, nta mpamvu turabona yabimuteye, ubwo ko badufasha akaba aretse kongera kwitabira ibikorwa byo kwibuka&#8221;<\/i>.<\/p>\n<p>Uretse ubuyobozi bw\u2019akarere ka Nyabihu, n\u2019izindi nzego zagenewe kopi y\u2019iyi baruwa zirimo Inteko Inshinga amategeko imitwe yombi, Minisiteri y\u2019ubutegetsi bw\u2019igihugu, Intara y\u2019Iburengerazuba, Ubuyobozi bw\u2019Ingabo n\u2019ubwa Polisi mu ntara y\u2019Iburengerazuba, IBUKA ku rwego rw\u2019igihugu ndetse na Polisi mu karere ka Nyabihu.<\/p>\n<p>Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA ku rwego rw\u2019igihugu, Ahishakiye Naphtar yabwiye NONAHA.com ko ikibazo kizwi ariko kandi bizeye ko kiri gukurikiranwa n\u2019inzego zibishinzwe, ati <i>&#8220;Amakuru inzego zibishinzwe zirayafite, ntekereza ko birimo bikorerwa iperereza, turabikurikirana mbese [&#8230;] Komite ya Ibuka yongeye kwandika yibutsa, ikibazo kirazwi&#8221;.<\/i><\/p>\n<p>Umuvugizi w\u2019Urwego rw\u2019igihugu rushinzwe ubushinjacyaha mu Rwanda, RIB, Mbabazi Modeste, avuga ko iki kibazo bakigejejweho kandi kiri gukurikiranwa.<\/p>\n<p>Umuyobozi w\u2019akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Theoneste wabanje gushaka kumenya ibyo Perezida wa IBUKA muri aka karere yatubwiye kuri iki kibazo ariko ntitumuhe ayo makuru, yirinze kugira byinshi atubwira ku kuba hagize igikorwa cyo Kwibuka kibera muri aka karere batamwohereza, avuga ko na we abitegereje n\u2019ubwo atatubwiye abazabaha uwo mwanzuro.<\/p>\n<p>Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascene, avuga ko ikibazo akizi kiri gukurikiranwa, yagize ati <i>&#8220;Iyo dosiye bambwiye ko hari ikirego cyatanzwe muri Polisi. Iyo ibintu biri mu nzego z\u2019ubutabera ni ukuzireka zigakora inshingano zazo&#8221;.<\/i><\/p>\n<p>Mu iyo baruwa itarasubizwa yandikiwe CNLG kandi hanarimo ko na tariki 7 Mata 2018 ubwo hatangizwaga icyumweru cy\u2019icyunamo Visi Meya Mukansanga atagiye ku rwibutso ahari hateganyijwe kugitangiriza no gucana urumuri rw\u2019icyizere kandi biri mu nshingano ze.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma y\u2019uko havuzwe ko umuyobozi w\u2019Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y\u2019abaturage mu karere ka Nyabihu, Mukansanga Clarisse yanze gufata urumuri rw\u2019icyizere ubwo akarere kibukaka ku nshuro ya 24 Jenoside, umuryango uharanira inyungu z\u2019Abarokotse Jenoside (IBUKA) wasabye ko ubuyobozi bw\u2019aka karere bwaba buhagaritse kumwohereza mu bikorwa bijyanye no kwibuka kuko atabyibonamo. Tariki 13 Mata 2018 ni [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":25901,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[30],"tags":[],"class_list":["post-26207","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-rwanda"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Nyabihu:Ikibazo cya Visi Meya Clarisse Mukansanga cyafashe indi intera! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyabihu-ikibazo-cya-visi-meya-clarisse-mukansanga-cyafashe-indi-intera\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Nyabihu:Ikibazo cya Visi Meya Clarisse Mukansanga cyafashe indi intera! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma y\u2019uko havuzwe ko umuyobozi w\u2019Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y\u2019abaturage mu karere ka Nyabihu, Mukansanga Clarisse yanze gufata urumuri rw\u2019icyizere ubwo akarere kibukaka ku nshuro ya 24 Jenoside, umuryango uharanira inyungu z\u2019Abarokotse Jenoside (IBUKA) wasabye ko ubuyobozi bw\u2019aka karere bwaba buhagaritse kumwohereza mu bikorwa bijyanye no kwibuka kuko atabyibonamo. Tariki 13 Mata 2018 ni [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyabihu-ikibazo-cya-visi-meya-clarisse-mukansanga-cyafashe-indi-intera\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-04-30T12:42:03+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2018-04-30T13:03:23+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/04\/Photo-ASOC.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"561\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"679\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyabihu-ikibazo-cya-visi-meya-clarisse-mukansanga-cyafashe-indi-intera\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyabihu-ikibazo-cya-visi-meya-clarisse-mukansanga-cyafashe-indi-intera\/\",\"name\":\"Nyabihu:Ikibazo cya Visi Meya Clarisse Mukansanga cyafashe indi intera! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyabihu-ikibazo-cya-visi-meya-clarisse-mukansanga-cyafashe-indi-intera\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyabihu-ikibazo-cya-visi-meya-clarisse-mukansanga-cyafashe-indi-intera\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/04\/Photo-ASOC.jpg\",\"datePublished\":\"2018-04-30T12:42:03+00:00\",\"dateModified\":\"2018-04-30T13:03:23+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyabihu-ikibazo-cya-visi-meya-clarisse-mukansanga-cyafashe-indi-intera\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyabihu-ikibazo-cya-visi-meya-clarisse-mukansanga-cyafashe-indi-intera\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyabihu-ikibazo-cya-visi-meya-clarisse-mukansanga-cyafashe-indi-intera\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/04\/Photo-ASOC.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/04\/Photo-ASOC.jpg\",\"width\":561,\"height\":679,\"caption\":\"Clarisse Mukansaga, wahoze ari Visi Meya w'Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage. ushinjwa kwanga gufata urumuri rw'icyizere mu gihe cyo kwibuka\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyabihu-ikibazo-cya-visi-meya-clarisse-mukansanga-cyafashe-indi-intera\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Nyabihu:Ikibazo cya Visi Meya Clarisse Mukansanga cyafashe indi intera!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Nyabihu:Ikibazo cya Visi Meya Clarisse Mukansanga cyafashe indi intera! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyabihu-ikibazo-cya-visi-meya-clarisse-mukansanga-cyafashe-indi-intera\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Nyabihu:Ikibazo cya Visi Meya Clarisse Mukansanga cyafashe indi intera! - Umunyarwanda","og_description":"Nyuma y\u2019uko havuzwe ko umuyobozi w\u2019Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y\u2019abaturage mu karere ka Nyabihu, Mukansanga Clarisse yanze gufata urumuri rw\u2019icyizere ubwo akarere kibukaka ku nshuro ya 24 Jenoside, umuryango uharanira inyungu z\u2019Abarokotse Jenoside (IBUKA) wasabye ko ubuyobozi bw\u2019aka karere bwaba buhagaritse kumwohereza mu bikorwa bijyanye no kwibuka kuko atabyibonamo. Tariki 13 Mata 2018 ni [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyabihu-ikibazo-cya-visi-meya-clarisse-mukansanga-cyafashe-indi-intera\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2018-04-30T12:42:03+00:00","article_modified_time":"2018-04-30T13:03:23+00:00","og_image":[{"width":561,"height":679,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/04\/Photo-ASOC.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyabihu-ikibazo-cya-visi-meya-clarisse-mukansanga-cyafashe-indi-intera\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyabihu-ikibazo-cya-visi-meya-clarisse-mukansanga-cyafashe-indi-intera\/","name":"Nyabihu:Ikibazo cya Visi Meya Clarisse Mukansanga cyafashe indi intera! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyabihu-ikibazo-cya-visi-meya-clarisse-mukansanga-cyafashe-indi-intera\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyabihu-ikibazo-cya-visi-meya-clarisse-mukansanga-cyafashe-indi-intera\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/04\/Photo-ASOC.jpg","datePublished":"2018-04-30T12:42:03+00:00","dateModified":"2018-04-30T13:03:23+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyabihu-ikibazo-cya-visi-meya-clarisse-mukansanga-cyafashe-indi-intera\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyabihu-ikibazo-cya-visi-meya-clarisse-mukansanga-cyafashe-indi-intera\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyabihu-ikibazo-cya-visi-meya-clarisse-mukansanga-cyafashe-indi-intera\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/04\/Photo-ASOC.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/04\/Photo-ASOC.jpg","width":561,"height":679,"caption":"Clarisse Mukansaga, wahoze ari Visi Meya w'Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage. ushinjwa kwanga gufata urumuri rw'icyizere mu gihe cyo kwibuka"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyabihu-ikibazo-cya-visi-meya-clarisse-mukansanga-cyafashe-indi-intera\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Nyabihu:Ikibazo cya Visi Meya Clarisse Mukansanga cyafashe indi intera!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/26207","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=26207"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/26207\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":26209,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/26207\/revisions\/26209"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/25901"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=26207"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=26207"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=26207"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}