{"id":2628,"date":"2012-11-19T16:00:56","date_gmt":"2012-11-19T14:00:56","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=2628"},"modified":"2012-11-19T16:00:56","modified_gmt":"2012-11-19T14:00:56","slug":"iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-i","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-i\/","title":{"rendered":"IHEREZO RY\u2019UMUTWE WA M23 NA BYINSHI MUTAMENYE KU NKOMOKO YAWO- Igice I"},"content":{"rendered":"<p>Mu gihe mu Ntara ya Kivu y\u2019amajyaruguru intambara ikataje hagati y\u2019umutwe wa M23\/ARC n\u2019ingabo z\u2019igihugu cya Congo (FARDC), nagiye nkunda kumva ibiganiro hirya no hino kuma radio bigaragaza ko abatuye Congo bavuga ikinyarwanda bagiye bahohoterwa kuva kera muri Congo. Ibyo biganiro kandi bigenda byerekana ko iriya ntambara ifite ishingiro kuko ari abanyekongo bagiye bahohoterwa kuva kera bifuza kandi baharanira uburenganzira bwabo!<!--more--><\/p>\n<p>Muri iyi nyandiko igaragaza uko mbyumva, nk\u2019umwe mubabaye imyaka myinshi muri kariya gace, ntabwo ndibukunde gukoresha inyito <strong>abanyekongo bavuga ikinyarwanda<\/strong> ahubwo ndakoresha <strong>abatuye Congo bavuga ikinyarwanda<\/strong>; impamvu n\u2019uko bingoye cyane, bitewe n\u2019ibyo bagaragaza, kumenya niba bo ubwabo biyumva nk\u2019abanyekongo cyangwa niba biyumva nk\u2019abanyarwanda (ndaza kubigarukaho) gusa nasanze k&#8217;ubwanjye kubita abatuye Congo bavuga ikinyarwanda ariyo nyito nziza nkeka ko bari bwibonemo bose: baba abahatuye biyumva nk\u2019abanyarwanda cyangwa abahatuye biyumva nk\u2019abanyekongo.<\/p>\n<p>Mu by\u2019ukuri nabuze umuntu unsobanurira neza icyo imvugo ngo: <strong>abavuga ikinyarwanda bo muri Congo bagiye bavutswa uburenganzira bwabo<\/strong>; cyangwa ngo bagiye bahohoterwa; cyangwa ibibazo bya Congo ni ibya cyera cyane, icyo abantu baba bashaka kuvuga. Kuko k&#8217;ubwanjye nta kibazo nzi cyangwa numvise gikomeye kandi cyihariye abatuye Congo bavuga ikinyarwanda bahuye nacyo by\u2019umwihariko kuva cyera ku buryo baba aricyo baharanira ubu.<\/p>\n<figure style=\"width: 136px\" class=\"wp-caption alignright\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" src=\"http:\/\/4c.img.v4.skyrock.net\/5788\/32755788\/pics\/1208840410_small.jpg\" alt=\"\" width=\"136\" height=\"280\" \/><figcaption class=\"wp-caption-text\">Pierre Mulele<\/figcaption><\/figure>\n<p>N&#8217;ubwo navuze ngo ntakibazo nzi cyihariye ntabwo niyibagije ko mu wa 1964-1965, Pierre Mulele afatanije na Gaston Soumialot na Christophe Gbenye, n\u2019abancuro bayobowe na Jean Schramm, n\u2019Ingabo za Congo mu ntambara bagiye bica inka z\u2019abanyamulenge bakazirya ari nabyo byatumye Mobutu Sese Seko wayoboraga Congo icyo gihe aha abanyamulenge bose imbunda zo kwirwanaho. Muri uwo mwaka kandi nibwo urwango rw\u2019ubwoko rw\u2019ababembe n\u2019abanyamulenge rwatangiye kuko bivugwa ko Pierre Mulele abifashijwemo n\u2019ubwoko bw\u2019ababembe aribo bibasiye cyane inka z\u2019abanyamulenge, aba nabo bakica ababembe bakoresheje intwaro bari bamaze guhabwa navuze haruguru. Iki se twavuga ko cyabaye ikibazo abavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw\u2019abanyamulenge bagize kandi bizwi ko Mobutu Sese Seko amaze gutsinda izi nyeshyamba yahise agororera abanyamulenge guhabwa imyanya myiza y\u2019akazi mu mugi wa Bukavu? Icyo gihe nibwo abanyamulenge benshi bavuye mumisozi bakajya i Moba n\u2019i Kalemi, abandi mukibaya cya Ruzizi (Lemera, Sange, Ruvungi, etc\u2026) ndetse bamwe bahita baba abashefu bayobora abo bari bahasanze.<\/p>\n<figure style=\"width: 196px\" class=\"wp-caption alignleft\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" src=\"http:\/\/www.congoplanet.com\/pictures\/news\/mobutu_sese_seko.jpg\" alt=\"\" width=\"196\" height=\"257\" \/><figcaption class=\"wp-caption-text\">Perezida Mobutu Sese Seko<\/figcaption><\/figure>\n<p>Mu mwaka wa 1971 perezida yasohoye itegeko ngenga ryemeza ko abavuga ururimi rw\u2019ikinyarwanda bari muri Congo kugeza 1963 ko bose babaye abanyekongo. Iki cyemezo ntabwo cyigeze cyakirwa neza n\u2019abanyekongo batavuga ikinyarwanda batuye muri Kivu zombi kuko babibonagamo uburyo buzatuma abanyamulenge bigarurira ubuyobozi bwose bw\u2019inzego z\u2019ibanze cyane ko babonaga Mobutu Sese Seko yari amaze gushyira Barth\u00e9l\u00e9my Bisengimana Rwema mubuyobozi bukuru bw\u2019igihugu. Nyuma y\u2019imyaka 10 n\u2019ukuvuga muwa 1981 kubera ubwiganze mu Nteko Nshingamategeko bw\u2019amako 2 atuye muri Kivu y\u2019amajyaruguru (Abanande n\u2019Abahunde), havuguruwe itegeko riha abavuga ikinyarwanda ubwenegihugu twavuze haruguru. Iryo tegeko ryaje kuhindurwa n\u2019uko rivuga ko agizwe umunyekongo umuntu wese ufite sekuru wari muri Congo mbere ya 1885. Mu matora y\u2019abayobozi b\u2019Intara yo muri uwo mwaka wa 1981 iryo tegeko ryemereraga abavuga ikinyarwanda gutora ariko ribima uburenganzira bwo gutorwa. Abavuga ikinyarwanda (abahutu n\u2019abatutsi) baje gushinga ishyaka bise UMOJA rigamije guharanira uburenganzira bwo gutorwa. Ariko iri shyaka ntiryarambye kuko muwa 1981 ryaje gucikamo ibice 2 igice cy\u2019abahutu n\u2019igice cy\u2019abatutsi.<\/p>\n<p>Mu myaka ya za 90 abasore benshi b&#8217;abatutsi bagiye bitabira urugamba rwa FPR-inkotanyi yarwanyaga ubutegetsi bw&#8217;u Rwanda. Aha umuntu akaba yakwibaza niba baritabiriye urwo rugamba nk\u2019abanyekongo bishakira gufasha Inkotanyi gusa cyangwa niba baraje nk\u2019abanyarwanda baje gufatanya na bene wabo kubohora u Rwanda. Muri iyo myaka kandi nibwo Mobutu Sese Seko wategekaga Zaire icyo gihe yaje gushiraho Komisiyo yo kubarura mubavuga ikinyarwanda batuye Congo, abanyekongo n\u2019abatari bo. Icyo gihe nibwo abatutsi bose (bo muri Kivu y\u2019Amajyaruguru na Kivu y\u2019Amajyepfo) bahise bitwa Abanyamulenge izina ubundi ryavugaga abatuye imisozi y\u2019i Mulenge muri Kivu y&#8217;Amajyepfo.<\/p>\n<figure id=\"attachment_2630\" aria-describedby=\"caption-attachment-2630\" style=\"width: 208px\" class=\"wp-caption alignright\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/11\/Anzuluni-Bembe.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" wp-image-2630 \" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/11\/Anzuluni-Bembe.jpg\" alt=\"\" width=\"208\" height=\"239\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/11\/Anzuluni-Bembe.jpg 346w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/11\/Anzuluni-Bembe-260x300.jpg 260w\" sizes=\"auto, (max-width: 208px) 100vw, 208px\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-2630\" class=\"wp-caption-text\">Anzuluni Bembe<\/figcaption><\/figure>\n<p>Nubwo kandi navuze ngo nta kibazo nzi cyihariye abatuye Congo bavuga ikinyarwanda bahuye nacyo ntabwo niyibagije na none, uburyo abagabo 2 ( Mwene Malungu na Anzuluni Mbembe) bo mu bwoko bw\u2019Ababembe bibasiye cyane Abanyamulenge cyane cyane nko muri Mata 1995 ubwo uwitwa Anzuluni Bembe wari umuvugizi w\u2019Inteko Nshingamategeko yasinye r\u00e9solution ivuga ko buri muntu wese uvuga ikinyarwanda uri ku butaka bwa Zaire ari impunzi igomba gutaha atitaye ku gihe yagereye muri Zaire, yahise asohora urutonde rw\u2019abanyamulenge bagomba gusubizwa i Rwanda. Iyi r\u00e9solution yaje kugira ubukana cyane ubwo hagati ya Werurwe na Gicurasi 1996 abatutsi benshi bafashwe muri Kivu y\u2019amajyaruguru i Masisi na Rutshuru bakirukanwa muri Zaire bakajyanwa mu Nkambi i Gisenyi. Muri Kivu y\u2019amajyepfo ho uyu Anzuluni Mbembe yategetse ko abavuga ururimi rw\u2019ikinyarwanda bamburwa ibyo batunze byose bakajya mu Rwanda.<\/p>\n<p><strong>IVUKA RY\u2019IMITWE YA Ma\u00ef-Ma\u00ef MURI CONGO<\/strong><\/p>\n<p>Mu kwezi k\u2019Ugushyingo 1996 u Rwanda rwahamagaye Laurent Desire Kabila kugira ngo aze rumufashe guhirika ingoma y\u2019umwanzi we wa kera Mobutu Sese Seko. Icya mbere n\u2019uko u Rwanda rwashinjaga Mobutu gufasha impunzi z\u2019abahutu babarizwaga muri Zaire. Icya kabili n\u2019uko u Rwanda ngo rwifuzaga guhiga abasize bakoze amahano mu Rwanda babarizwaga ku butaka bwa Zaire ariko harimo no gutinya ko aba Ex-FAR bashoboraga kwiyegeranya bagatera u Rwanda, hari n&#8217;abavuga ko hari inyungu z&#8217;ibihugu by&#8217;ibihangange cyari muri icyo kibazo.<\/p>\n<figure style=\"width: 235px\" class=\"wp-caption alignleft\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" src=\"http:\/\/www.congoplanete.com\/pictures\/news\/laurent_kabila.jpg\" alt=\"\" width=\"235\" height=\"176\" \/><figcaption class=\"wp-caption-text\">Laurent Kabila<\/figcaption><\/figure>\n<p>Icyo gihe abavuga ikinyarwanda nka Me Azarias Ruberwa Manywa, Bizima Karaha, Deogratias Bugera n\u2019abasore benshi bayobowe na Laurent Desire Kabila, bageze ahitwa Lemera muri plaine ya Ruzizi( Rusizi) bashinze AFDL. Iyi ntambara yitwa iya 1 (1996-1997) bivugwa ko abatuye Congo bavuga ikinyarwanda cyane cyane abanyamulenge batigeze bitwara neza ku baturanyi babo bo mu yandi moko, aho bivugwa ko bagiye bahohotera, bambura, banica urubozo andi moko.<\/p>\n<p>Nibwo havukaga imitwe muri buri bwoko yitwa Ma\u00ef-Ma\u00ef igamije kurinda ubusugire bw\u2019ubwoko bwabo. Izwi cyane ni nka Ma\u00ef-Ma\u00ef Yakutumba, Ma\u00ef-Ma\u00ef Ra\u00ef Mutomboki, Ma\u00ef-Ma\u00ef Shetani, Ma\u00ef-Ma\u00ef Morgan, Ma\u00ef-Ma\u00ef Sheka, Ma\u00ef-Ma\u00ef Miracle, Ma\u00ef-Ma\u00ef Mundundu 40, Ma\u00ef-Ma\u00ef Nyatura,\u2026.<\/p>\n<p>N&#8217;ubwo iyi mitwe yavutse ivuga ko igiye kurwanya abavuga ikinyarwanda, ubu amakuru avuga ko imwe muri iyo ikorana neza cyangwa bya hafi na M23 abandi bakanemeza ko bifatanya kugaba ibitero rimwe na rimwe. Abandi bakemeza ko hari ifitanye umubano mwiza n\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Igice cya II tuzavuga ku ivuka rya RCD yaterwaga inkunga n\u2019ihirima ryawo n\u2019uburyo uwo mutwe wasize intambara n\u2019amacakubiri mu bwoko bw\u2019abanyamulenge.<\/p>\n<p>(BIRACYAZA\u2026.)<\/p>\n<p>KANUMA Christophe<br \/>\nE-mail: kanumac@yahoo.com<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu gihe mu Ntara ya Kivu y\u2019amajyaruguru intambara ikataje hagati y\u2019umutwe wa M23\/ARC n\u2019ingabo z\u2019igihugu cya Congo (FARDC), nagiye nkunda kumva ibiganiro hirya no hino kuma radio bigaragaza ko abatuye Congo bavuga ikinyarwanda bagiye bahohoterwa kuva kera muri Congo. Ibyo biganiro kandi bigenda byerekana ko iriya ntambara ifite ishingiro kuko ari abanyekongo bagiye bahohoterwa kuva [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":2629,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[61],"tags":[],"class_list":["post-2628","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amateka"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>IHEREZO RY\u2019UMUTWE WA M23 NA BYINSHI MUTAMENYE KU NKOMOKO YAWO- Igice I - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-i\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"IHEREZO RY\u2019UMUTWE WA M23 NA BYINSHI MUTAMENYE KU NKOMOKO YAWO- Igice I - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu gihe mu Ntara ya Kivu y\u2019amajyaruguru intambara ikataje hagati y\u2019umutwe wa M23\/ARC n\u2019ingabo z\u2019igihugu cya Congo (FARDC), nagiye nkunda kumva ibiganiro hirya no hino kuma radio bigaragaza ko abatuye Congo bavuga ikinyarwanda bagiye bahohoterwa kuva kera muri Congo. Ibyo biganiro kandi bigenda byerekana ko iriya ntambara ifite ishingiro kuko ari abanyekongo bagiye bahohoterwa kuva [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-i\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-11-19T14:00:56+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-i\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-i\/\",\"name\":\"IHEREZO RY\u2019UMUTWE WA M23 NA BYINSHI MUTAMENYE KU NKOMOKO YAWO- Igice I - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-i\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-i\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-11-19T14:00:56+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-i\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-i\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-i\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"230\",\"height\":\"174\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-i\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"IHEREZO RY\u2019UMUTWE WA M23 NA BYINSHI MUTAMENYE KU NKOMOKO YAWO- Igice I\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"IHEREZO RY\u2019UMUTWE WA M23 NA BYINSHI MUTAMENYE KU NKOMOKO YAWO- Igice I - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-i\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"IHEREZO RY\u2019UMUTWE WA M23 NA BYINSHI MUTAMENYE KU NKOMOKO YAWO- Igice I - Umunyarwanda","og_description":"Mu gihe mu Ntara ya Kivu y\u2019amajyaruguru intambara ikataje hagati y\u2019umutwe wa M23\/ARC n\u2019ingabo z\u2019igihugu cya Congo (FARDC), nagiye nkunda kumva ibiganiro hirya no hino kuma radio bigaragaza ko abatuye Congo bavuga ikinyarwanda bagiye bahohoterwa kuva kera muri Congo. Ibyo biganiro kandi bigenda byerekana ko iriya ntambara ifite ishingiro kuko ari abanyekongo bagiye bahohoterwa kuva [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-i\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-11-19T14:00:56+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-i\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-i\/","name":"IHEREZO RY\u2019UMUTWE WA M23 NA BYINSHI MUTAMENYE KU NKOMOKO YAWO- Igice I - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-i\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-i\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-11-19T14:00:56+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-i\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-i\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-i\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"230","height":"174"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-i\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"IHEREZO RY\u2019UMUTWE WA M23 NA BYINSHI MUTAMENYE KU NKOMOKO YAWO- Igice I"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2628","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2628"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2628\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2628"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2628"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2628"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}