{"id":26581,"date":"2018-05-21T15:14:50","date_gmt":"2018-05-21T13:14:50","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=26581"},"modified":"2018-05-21T23:00:28","modified_gmt":"2018-05-21T21:00:28","slug":"ibyago-byu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyago-byu-rwanda\/","title":{"rendered":"Ibyago by\u2019u Rwanda"},"content":{"rendered":"<div class=\"page\" title=\"Page 1\">\n<div class=\"layoutArea\">\n<div class=\"column\">\n<p>Kimwe n\u2019abandi banyarwanda benshi mpora nibaza icyo igihugu cyazize. Mu gihe byinshi mu bihugu duturanye bitekanye, abaturage babyo bishimiye kuba abenegihugu; abanyarwanda benshi muri rusange baba abari mu gihugu n\u2019abagiye kumaza isi amaguru bafite ipfunwe. Umunyarwanda wese aho ageze aba agomba gusobanura ibibazo by\u2019amateka y\u2019igihugu cye. Abenshi ni ababeshya abandi bakigira injiji ku bibareba. Atari ubujiji ahubwo ari isoni n\u2019ikimwaro. Ubundi abandi ntibashaka no kugira icyo bamenya.<\/p>\n<div class=\"page\" title=\"Page 1\">\n<div class=\"layoutArea\">\n<div class=\"column\">\n<p>Ibyago by\u2019u Rwanda ni umuco w\u2019ikinyoma ugenda urushaho gukura uko bwije uko bukeye.<\/p>\n<p><strong>1. Umuco w\u2019ikinyoma si uwa none<\/strong><\/p>\n<p>Bimwe mu biranga imivugira y\u2019abanyarwanda harimo ikinyoma. Ibi byatewe n\u2019ubutegetsi bwa cyami bwamaze imyaka myinshi bugashyigira ikinyoma. Amenshi mu mahame ubwami bwari bushingiyeho byari ibitekerezo bihimbano (mythes) by\u2019ibinyoma. Umuco wo guhakwa no guhakirizwa watumaga abanyarwanda bitoza kubeshya no kubeshyerana ngo babone ubuhake bwiza. Uwabashaga kubeshyera undi yamusimburaga mu butoni. Bityo abambari b\u2019i bwami no mu ngerero birwaga bitoza kuvuga ahanini hakabamo ibinyoma byinshi. Kurushanwa ntibyahabwaga agaciro, ahubwo uzi kuvuga ni we wahabwaga ibyo ashaka. Ntabwo ari uzi gukora, cyangwa utanze ibitekerezo byiza warebwaga.<\/p>\n<p>Ibi bikagira ingaruka ku mitekerereze n\u2019imikorere y\u2019abantu runaka.<\/p>\n<p><strong>2. Abanyamahanga ntacyo batuzaniye<\/strong><\/p>\n<p>Tugiye kumara imyaka ikabakaba ijana na makumyabiri, duhuye n\u2019abazungu: abakoloni n\u2019abanyamadini. Ku bigaragara abakoloni baragiye n\u2019ubwo mu by\u2019ukuri haje benshi mu bundi buryo. Abanyamadini bariyongeye ahubwo banatoza ba kavukire iby\u2019imyemerere yabo. Nibanze ku banyamadini, bakagombye kuba baradufashije kureka umuco wo kubeshya kuko hafi ya bose bavuga ko amategeko y\u2019Imana atubuza kubeshya. Nyamara iyo witegereje wa muco wo gucengacengana, kubeshyana no kubeshyerana warakomeje tubihuza n\u2019izo nyigisho nshya zaje. Yewe n\u2019abakuriye ayo madini kubeshya babifata nk\u2019ikintu gisanzwe cyane ko hari ubwo bo ubwabo batanga ingero zo kubeshya. Ingero ntizibuze uwazishaka yazibona zihagije.<\/p>\n<p><strong>3. Amashuri yatwunguye iki?<\/strong><\/p>\n<p>N\u2019ubwo tutakwemezako amashuri n\u2019ubwenge bijyana buri gihe, ntawuyobewe ko kwiga no gusoma byinshi mu bibera ahandi byanarimba tukajyayo byongerera abanyarwanda ubwenge n\u2019ubumenyi. Kuri ubu rwose abize turabafite mu nzego zose mu gihugu no mu mpunzi zinyanyagiye hirya no hino. Kwiga ntacyo byahinduye cyane kuri wa muco wo kubeshya. Iyo umuntu nka Dogiteri abeshya ku manywa y\u2019ihangu ibyo avuga akabivuga akomeje nibaza aho abanyarwanda tuzagarukira.<\/p>\n<p>Ndafata urugero rwa Dr Bizimana Jean Damascene. Umuntu wabanje kwiha Imana, yagombye kuba yaritoje umuco wo kuvugisha ukuri. Kuba yarize amashuri menshi bikaba akarusho. Iyo ubwiye abantu amategeko icumi y\u2019abahutu ya Gitera, ibintu utakoreye n\u2019ubushakashatsi. Abahutu ntibagiye bagiye hamwe ngo batore ayo mategeko nk\u2019uko dutora itegeko nshinga. Gitera ntiyari ahagarariye abahutu.<\/p>\n<p>Ntinkuwashaka kubaza abatutsi bose amagambo y\u2019ubugome Kagame avuga uyu munsi ndumva yaba abarenganije. Gufata ibikorwa by\u2019umuntu ukabyitirira itsinda runaka harimo ikinyoma gikomeye kizagira ingaruka ku banyarwanda bose. Gusoma amateka y\u2019u Rwanda igice ni ikinyoma. Kuko byaba ari ubuswa kwibwirako wabeshya abantu ibyabaye ejobundi muri 1959 byandite mu bitabo byinshi. Ababibonye bagihari. Gufata jenoside ugashaka kuyisobanura ukoresheje ibinyoma ni ukuyipfobya kuko bitinde bitebuke abanyarwanda bazayivugaho bagendeye ku bushakashatsi bw\u2019ukuri butagendeye ku maranga mutima.<\/p>\n<p>Abatwumva twemeza ibintu nk\u2019iby\u2019abatazi gusoma no kwandika babona ibyago byacu aho biherereye. Dr Bizimana kuvuga ibya PARMEHUTU ugaceceka ibya LUNARI n\u2019abambari b\u2019i bwami ni nko gusoma igitabo utaruka impapuro zimwe warangiza ukajya kubwira abandi ibikirimo.<\/p>\n<\/div>\n<\/div>\n<\/div>\n<div class=\"page\" title=\"Page 2\">\n<div class=\"layoutArea\">\n<div class=\"column\">\n<p><strong>Umwanzuro<\/strong><\/p>\n<p>Umuco wo kubeshya wubakiye ku guhindagura ibintu uko biteye mu by\u2019ukuri cyangwa uko byagenze ubizi neza ko atari byo. Guceceka mu gihe bahindura ibintu na byo burya ni ukubeshya kuko ni uguahyigikira ikinyoma. Abanyarwanda benshi bahagarikira abavanga amateka yabo bakabyita ubwitonzi cyangwa kwituriza nyamara twese ingaruka zikatugeraho. Si ubwitonzi si no gutuza ahubwo ni umuco wo kubeshya winjiye mu banyarwanda. Igihe cyose abanyarwanda bazakomeza gukonda ikinyoma ntituzava muri aya mahano.<\/p>\n<p><strong>Musangwa Emmanuel<\/strong><\/p>\n<\/div>\n<\/div>\n<\/div>\n<\/div>\n<\/div>\n<\/div>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kimwe n\u2019abandi banyarwanda benshi mpora nibaza icyo igihugu cyazize. Mu gihe byinshi mu bihugu duturanye bitekanye, abaturage babyo bishimiye kuba abenegihugu; abanyarwanda benshi muri rusange baba abari mu gihugu n\u2019abagiye kumaza isi amaguru bafite ipfunwe. Umunyarwanda wese aho ageze aba agomba gusobanura ibibazo by\u2019amateka y\u2019igihugu cye. Abenshi ni ababeshya abandi bakigira injiji ku bibareba. Atari [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":10882,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-26581","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ibyago by\u2019u Rwanda - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyago-byu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibyago by\u2019u Rwanda - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kimwe n\u2019abandi banyarwanda benshi mpora nibaza icyo igihugu cyazize. Mu gihe byinshi mu bihugu duturanye bitekanye, abaturage babyo bishimiye kuba abenegihugu; abanyarwanda benshi muri rusange baba abari mu gihugu n\u2019abagiye kumaza isi amaguru bafite ipfunwe. Umunyarwanda wese aho ageze aba agomba gusobanura ibibazo by\u2019amateka y\u2019igihugu cye. Abenshi ni ababeshya abandi bakigira injiji ku bibareba. Atari [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyago-byu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-05-21T13:14:50+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2018-05-21T21:00:28+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/bizimana_j.d.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"501\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"480\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyago-byu-rwanda\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyago-byu-rwanda\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Ibyago by\u2019u Rwanda\",\"datePublished\":\"2018-05-21T13:14:50+00:00\",\"dateModified\":\"2018-05-21T21:00:28+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyago-byu-rwanda\\\/\"},\"wordCount\":609,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyago-byu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/07\\\/bizimana_j.d.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyago-byu-rwanda\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyago-byu-rwanda\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyago-byu-rwanda\\\/\",\"name\":\"Ibyago by\u2019u Rwanda - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyago-byu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyago-byu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/07\\\/bizimana_j.d.jpg\",\"datePublished\":\"2018-05-21T13:14:50+00:00\",\"dateModified\":\"2018-05-21T21:00:28+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyago-byu-rwanda\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyago-byu-rwanda\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyago-byu-rwanda\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/07\\\/bizimana_j.d.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/07\\\/bizimana_j.d.jpg\",\"width\":501,\"height\":480,\"caption\":\"Dr Jean Damasc\u00e8ne Bizimana\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyago-byu-rwanda\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibyago by\u2019u Rwanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibyago by\u2019u Rwanda - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyago-byu-rwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibyago by\u2019u Rwanda - Umunyarwanda","og_description":"Kimwe n\u2019abandi banyarwanda benshi mpora nibaza icyo igihugu cyazize. Mu gihe byinshi mu bihugu duturanye bitekanye, abaturage babyo bishimiye kuba abenegihugu; abanyarwanda benshi muri rusange baba abari mu gihugu n\u2019abagiye kumaza isi amaguru bafite ipfunwe. Umunyarwanda wese aho ageze aba agomba gusobanura ibibazo by\u2019amateka y\u2019igihugu cye. Abenshi ni ababeshya abandi bakigira injiji ku bibareba. Atari [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyago-byu-rwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2018-05-21T13:14:50+00:00","article_modified_time":"2018-05-21T21:00:28+00:00","og_image":[{"width":501,"height":480,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/bizimana_j.d.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyago-byu-rwanda\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyago-byu-rwanda\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Ibyago by\u2019u Rwanda","datePublished":"2018-05-21T13:14:50+00:00","dateModified":"2018-05-21T21:00:28+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyago-byu-rwanda\/"},"wordCount":609,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyago-byu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/bizimana_j.d.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyago-byu-rwanda\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyago-byu-rwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyago-byu-rwanda\/","name":"Ibyago by\u2019u Rwanda - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyago-byu-rwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyago-byu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/bizimana_j.d.jpg","datePublished":"2018-05-21T13:14:50+00:00","dateModified":"2018-05-21T21:00:28+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyago-byu-rwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyago-byu-rwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyago-byu-rwanda\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/bizimana_j.d.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/bizimana_j.d.jpg","width":501,"height":480,"caption":"Dr Jean Damasc\u00e8ne Bizimana"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyago-byu-rwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibyago by\u2019u Rwanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/26581","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=26581"}],"version-history":[{"count":3,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/26581\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":26585,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/26581\/revisions\/26585"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/10882"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=26581"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=26581"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=26581"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}