{"id":2659,"date":"2012-11-20T13:33:16","date_gmt":"2012-11-20T11:33:16","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=2659"},"modified":"2012-11-20T13:33:16","modified_gmt":"2012-11-20T11:33:16","slug":"gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\/","title":{"rendered":"Goma\/Gisenyi: M23 imaze gufata umupaka"},"content":{"rendered":"<p>Mu gihe ku minsi w\u2019ejo taliki 19 Ugushyingo 2012 imirwano yacaga ibintu mu mujyi wa Goma kugeza n\u2019ubwo ibisasu biremereye byarashwe mu mujyi wa Rubavu hagakomereka batandatu babiri bakaba bamaze kwitaba Imana, muri iki gitondo cyo kuwa 20 Ugushyingo 2012 imirwano yakomeje mu mujyi wa Goma aho bivugwa ko ikibuga cy\u2019indege cya Goma cyamaze kwigarurirwa n\u2019abarwanyi ba M23 ariko amasasu akaba akomeje kumvikana ku ruhande rwa Kongo ku buryo ariko budakabije cyane nk\u2019uko byari byifashe ku munsi w\u2019ejo.<!--more--><\/p>\n<p>N\u2019ubwo ariko imirwano isa n\u2019iyahinduye isura ku buryo bisa n\u2019aho bigaragara ko haba harimo gukorwa gahunda y\u2019imirwano ikaze ku mpande zombie, ubu abaturage ba Gisenyi (Rubavu) bakwiriye imishwaro ndetse abenshi bakaba bamaze kuva muri uwo mujyi abandi bagishaka guhunga ariko abayobozi b\u2019akarere ka Rubavu barimo umuyobozi w\u2019akarere ubwe Bahame Hassan, bakaba bakomeje gusaba abaturage kudahunga kuko ngo nta kibazo gihari ariko abaturage ibyo ntibabikozwa kuko bazi neza icyo urugamba ari cyo. Bamwe ubu bahunze berekeza ku ruganda rwenga inzoga BRALIRWA, abandi bava mu ngo zabo ariko ntibabone aho berekeza, abandi bamaze gufata iya Ruhengeri na Kigali, abandi bategereje kubona uko bahambira utwabo. Kugeza magingo aya tike iva Gisenyi igera Kigali yavuye kuri 3 700 Frw igera kuri 7 000 Frw kandi nta cyizere ko iki giciro kitaza gukomeza gutumbagizwa niba ibintu bikomeje kumera nabi.<\/p>\n<p>Impamvu aba baturage ba Gisenyi barimo guhunga ni ukubera amakuru akomeje kuvugwa ko ingabo z\u2019amahanga zaba zageze I Goma zije gutabara Kabila. Izivugwa cyane ngo ni iza Zimbabwe ku buryo abaturage baba bagize ubwoba bwinshi ko ibintu bishobora gukomera bakabura uko bava mu muriro ushobora kugurumana ukaba wabageraho. Hagati aho imitogoto y\u2019imbunda nini irakomeje I Goma ariko ku ruhande rwa Gisenyi nta bisasu byongeye kuhagwa nk\u2019uko byari byifashe ku munsi w\u2019ejo. Abaturage I Gisenyi uwo muhuye wese arijujutira iyi ntambara kugeza n\u2019ubwo abantu batangiye kwikoma leta ya Kagame ko ariyo nyirabayazana w\u2019iyi ntambara dore ko n\u2019ubwo ubutegetsi bwa Kigali bukomeza guhakana bwivuye inyuma ko nta ruhare bufite muri iyi ntambara noneho abasirikari b\u2019u Rwanda barimo kwambuka ku mugaragaro bajya kurwana I Goma. Ibi si ibintu bigihishe kuko buri wese arababona si impuha nk\u2019uko abatari hano ku mupaka babitekereza.<\/p>\n<p>Birumvikana rero ko ubu intambara irimo guhindura isura kuko Kongo ivuga ko ihanganye n\u2019u Rwanda naho u Rwanda rukabihakana ariko aho ni ku maradiyo nyine kuko ku rugamba biragaragara neza. Abasirikari b\u2019u Rwanda n\u2019abapolisi ni benshi cyane mu mujyi wa Rubavu kandi bamwe baranambuka bajya Kongo ku mugaragaro abandi bakomeje kuryamira amajanja I Gisenyi dore ko ku munsi w\u2019ejo ubwo ibintu byari bikaze baba abapolisi, abasirikari n\u2019abaturage hano mu mujyi wa Gisenyi bagendeshaga inda kubera gukwepa amasasu.<\/p>\n<p>Ubu nanone umupaka uhuza Goma na Rubavu witwa petite barri\u00e8re uragenzurwa n\u2019ingabo za M23 zifatanyije n\u2019iz\u2019u Rwanda ari nazo zazifashije kugera kuri icyo gikorwa. Hagari aho imirwano ikomeye irabera ku musozi wa Goma Mont Goma. Ibintu ntibyoroshye kandi nta n\u2019icyizere ko bishobora koroha kuko Kabila ubu usa n\u2019uwicecekeye ashobora kwitabaza inshuti ze ibintu bikaba byarushaho kuba bibi.<\/p>\n<p>Karasanyi G.<br \/>\nRubavu<\/p>\n<p>RLP<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu gihe ku minsi w\u2019ejo taliki 19 Ugushyingo 2012 imirwano yacaga ibintu mu mujyi wa Goma kugeza n\u2019ubwo ibisasu biremereye byarashwe mu mujyi wa Rubavu hagakomereka batandatu babiri bakaba bamaze kwitaba Imana, muri iki gitondo cyo kuwa 20 Ugushyingo 2012 imirwano yakomeje mu mujyi wa Goma aho bivugwa ko ikibuga cy\u2019indege cya Goma cyamaze kwigarurirwa [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":2660,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[66,64],"tags":[],"class_list":["post-2659","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-akarere","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Goma\/Gisenyi: M23 imaze gufata umupaka - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Goma\/Gisenyi: M23 imaze gufata umupaka - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu gihe ku minsi w\u2019ejo taliki 19 Ugushyingo 2012 imirwano yacaga ibintu mu mujyi wa Goma kugeza n\u2019ubwo ibisasu biremereye byarashwe mu mujyi wa Rubavu hagakomereka batandatu babiri bakaba bamaze kwitaba Imana, muri iki gitondo cyo kuwa 20 Ugushyingo 2012 imirwano yakomeje mu mujyi wa Goma aho bivugwa ko ikibuga cy\u2019indege cya Goma cyamaze kwigarurirwa [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-11-20T11:33:16+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Goma\\\/Gisenyi: M23 imaze gufata umupaka\",\"datePublished\":\"2012-11-20T11:33:16+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\\\/\"},\"wordCount\":518,\"commentCount\":4,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Akarere\",\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\\\/\",\"name\":\"Goma\\\/Gisenyi: M23 imaze gufata umupaka - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-11-20T11:33:16+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"600\",\"height\":\"450\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Goma\\\/Gisenyi: M23 imaze gufata umupaka\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Goma\/Gisenyi: M23 imaze gufata umupaka - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Goma\/Gisenyi: M23 imaze gufata umupaka - Umunyarwanda","og_description":"Mu gihe ku minsi w\u2019ejo taliki 19 Ugushyingo 2012 imirwano yacaga ibintu mu mujyi wa Goma kugeza n\u2019ubwo ibisasu biremereye byarashwe mu mujyi wa Rubavu hagakomereka batandatu babiri bakaba bamaze kwitaba Imana, muri iki gitondo cyo kuwa 20 Ugushyingo 2012 imirwano yakomeje mu mujyi wa Goma aho bivugwa ko ikibuga cy\u2019indege cya Goma cyamaze kwigarurirwa [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-11-20T11:33:16+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Goma\/Gisenyi: M23 imaze gufata umupaka","datePublished":"2012-11-20T11:33:16+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\/"},"wordCount":518,"commentCount":4,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Akarere","Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\/","name":"Goma\/Gisenyi: M23 imaze gufata umupaka - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-11-20T11:33:16+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"600","height":"450"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gomagisenyi-m23-imaze-gufata-umupaka\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Goma\/Gisenyi: M23 imaze gufata umupaka"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2659","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2659"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2659\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2659"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2659"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2659"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}