{"id":26985,"date":"2018-06-16T22:59:55","date_gmt":"2018-06-16T20:59:55","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=26985"},"modified":"2018-06-16T22:59:55","modified_gmt":"2018-06-16T20:59:55","slug":"ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\/","title":{"rendered":"Uganda:Gen Kale Kayihura ngo arashaka kuvugana na Perezida Museveni wenyine!"},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe na <strong>Frank Steven Ruta<\/strong><\/p>\n<p>Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu gihugu cya Uganda aravuga ko Gen Kale Kayihura umaze iminsi atawe muri yombi yanze gusubiza ibibazo abazwa mu iperereza ahubwo asaba kuvugagana na Perezida Museveni wenyine.<\/p>\n<p>Amakuru ava mu kigo cya Makindye aho Gen Kale Kayihura afungiye aravuga ko Gen Kale Kayihura ku munsi w&#8217;ejo ku wa gatanu yanze gusubiza ibibazo by&#8217;akanama k&#8217;abasirikare bakuru kari kayobowe n&#8217;umugaba mukuru w&#8217;ingabo za Uganda,\u00a0Gen David Muhoozi avuga ko ashaka kubonana imbona nkubone na Perezida Museveni!<\/p>\n<p>Nabibutsa ko uwahoze ari umukuru w\u2019ibikorwa bidasanzwe bya polisi, Nickson Agasirwe na Ibrahim Kitatta, batawe muri yombi bazira gushimuta, ubutasi n\u2019ubwicanyi, baba baratanze ubuhamya bushobora gushyirishamo Gen Kayihura. Aba bagabo bombi kuri ubu bafunzwe n\u2019igisirikare kimaze amezi asaga abiri kibahata ibibazo.<\/p>\n<p>Nyuma yo kubona amakuru y\u2019uko agiye gutabwa muri yombi, Gen Kayihura yahise afata icyemezo cyo kugira icyo akora byihuse, ariko agasanga igisirikare cyari cyariteguye neza mbere ye.<\/p>\n<p>Bivugwa ko ubutumwa bwohererejwe umuyobozi wa division ya 2 y\u2019ingabo za Uganda, Brig. Kayanja Muhanga ngo akaze umutekano mu bice bya Lyantonde, Mbarara, Kabale na Gatuna.<\/p>\n<p>Brig Muhanga ngo yashinze za bariyeri nyinshi ku mugoroba wo kuwa Kabiri ushize, abashinzwe umutekano barara basaka imodoka cyane cyane za gisivili.<\/p>\n<p>Umugaba mukuru wungirije w\u2019ingabo ndetse n\u2019umugenzuzi mukuru w\u2019ingabo, Lt Gen Wilson Mbadi batelefonnye Kayihura bamubwira ko bagiye kuza ku ifamu ye iri Lyantonde kumufata, ariko umwe mu babibonye avuga ko Lt Gen Mbadi yerekeje kuri iyi famu ya Kayihura yizeye kuhamusanga akamubura.<\/p>\n<p>Itangazo rya UPDF ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, rikaba ryavugaga ko kuwa kabiri Kayihura yasabwe kwitaba umugaba mukuru w\u2019ingabo, Gen. David Muhoozi ku cyicaro cya UPDF I Mbuya. Umuvugizi w\u2019ingabo, Brig. Richard Karemire akaba yatangaje ko hoherejwe kajugujugu yo kumufata ariko yahagera igasanga yagiye Mbarara igasubira inyuma.<\/p>\n<p>Ababibonye bemeza aya makuru bavuga ko iyi kajugujugu yaguye mu ifamu ya Gen Kayihura igasohokamo abasirikare benshi bakagira ngo yagize ikibazo cya mekaniki. Ngo Gen Mbadi, akaba yaragaragaye ari kuri telephone avugana n\u2019abamukuriye n\u2019abayobozi b\u2019ingabo mu karere.<\/p>\n<p>Kugeza ubu ngo ntiharamenyekana neza impamvu Kayihura yavuye ku ifamu ye kandi yari yamenyeshejwe ko ashakwa I Mbuya ndetse ko kajugujugu yari kujya kumufata ku munsi wakurukiye. Aha ngo niho hatangiye gukekwa ko Kayihura ashaka gutoroka akavamuri Uganda.<\/p>\n<p>Bivugwa ko abakomando kabuhariwe boherejwe gushakisha Kayihura mu Karere ka Lyantonde kwose za bariyeri zigashingwa ku mihanda y\u2019ingenzi yose.<\/p>\n<p>Abashinzwe umutekano bashakishije Kayihura baraheba, batera ahantu yakundaga kuruhukira kuri Court Yard International no kuri Sky Blue Hotels ibyumba babitera hejuru ariko babura Kayihura.<\/p>\n<p>Kera kabaye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ushize, Gen Kale Kayihura ngo wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Ipsum Premio, yaje kunanirwa ari munzira asinzirira ku nkengero z\u2019umuhanda hafi y\u2019ikiyaga cya Mburo kiri muri pariki y\u2019igihugu.<\/p>\n<p>Biravugwa ko telephone za Kayihura zaje gusangwa mu yindi modoka yo mu bwoko bwa Premio itandukanye n\u2019iyo yari atwaye, aho ngo yashakaga kujijisha abri bamukurikiye. Nyuma yo kumubona, abasirikare babimenyesheje Brig Muhanga ategeka ko bamumushyira.<\/p>\n<p>Biravugwa kandi ko Kayihura yasabye uwitwa Kayanja kumureka akigendera ariko undi akanga akamubwira ko atakora ibyo bintu, ahubwo amugira inama yo kwitera amazi akaruhuka, abonye nta kundi aremera arakaraba ndetse araryama, nyuma y\u2019amasaha makeya hoherezwa kajugujugu yahise imujyana Mbuya ahamara akanya mbere yo kujyanwa muri gereza ya gisirikare ya Makindye aho yaraye ijoro rya mbere.<\/p>\n<p>Nabibutsa kandi ko abari abafasha ba hafi ba Gen Kayihura mu minsi ishizwe bashinjwe ibyaha byinshi bijyanye n&#8217;ubwicanyi, gushimuta abantu, ubutasi, no kugambanira igihugu. Gen Kayihura akaba ashobora kuburanisha n&#8217;urukiko rudasanzwe rwa gisirikare (Military Court Martial.)<\/p>\n<p>Mu gihe \u00a0ingengo y\u2019imari ya Uganda y\u2019uyu mwaka yatangarizwaga inteko ishingamategeko, abayigize bayobowe na Perezida Yoweli Museveni bafashe umwanya wo kwibuka umudepite Ibrahim Abiriga n\u2019umuvandimwe we Saidi Abuga biri bamaze iminsi mike bishwe.<\/p>\n<p>Perezida Museveni mu ijambo yavuze yagize ati <em>\u201cndabizi ko abantu barakaye, bababaye kandi barahangayitse, nanjye ndababaye, ndarakaye ariko mfite icyizere ko tuzahashya izo ngurube ngo ni abicanyi. Ibyo biri muri Bibiliya kandi twahanganye n\u2019ingurube mu bihe bya mbere, utu ni utugurube duto tugiye guhangana natwo. Kandi muzabibona amaherezo abo bose bagize uruhare mw\u2019iyicwa ryabo bavandimwe babiri tuzabamena.\u201d<\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Frank Steven Ruta Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu gihugu cya Uganda aravuga ko Gen Kale Kayihura umaze iminsi atawe muri yombi yanze gusubiza ibibazo abazwa mu iperereza ahubwo asaba kuvugagana na Perezida Museveni wenyine. Amakuru ava mu kigo cya Makindye aho Gen Kale Kayihura afungiye aravuga ko Gen Kale Kayihura ku [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":26986,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[66],"tags":[],"class_list":["post-26985","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-akarere"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Uganda:Gen Kale Kayihura ngo arashaka kuvugana na Perezida Museveni wenyine! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Uganda:Gen Kale Kayihura ngo arashaka kuvugana na Perezida Museveni wenyine! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Frank Steven Ruta Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu gihugu cya Uganda aravuga ko Gen Kale Kayihura umaze iminsi atawe muri yombi yanze gusubiza ibibazo abazwa mu iperereza ahubwo asaba kuvugagana na Perezida Museveni wenyine. Amakuru ava mu kigo cya Makindye aho Gen Kale Kayihura afungiye aravuga ko Gen Kale Kayihura ku [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-06-16T20:59:55+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/06\/Kayihura3.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"800\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"408\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Uganda:Gen Kale Kayihura ngo arashaka kuvugana na Perezida Museveni wenyine!\",\"datePublished\":\"2018-06-16T20:59:55+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\\\/\"},\"wordCount\":698,\"commentCount\":3,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/06\\\/Kayihura3.jpg\",\"articleSection\":[\"Akarere\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\\\/\",\"name\":\"Uganda:Gen Kale Kayihura ngo arashaka kuvugana na Perezida Museveni wenyine! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/06\\\/Kayihura3.jpg\",\"datePublished\":\"2018-06-16T20:59:55+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/06\\\/Kayihura3.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/06\\\/Kayihura3.jpg\",\"width\":800,\"height\":408,\"caption\":\"Gen Kale Kayihura\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Uganda:Gen Kale Kayihura ngo arashaka kuvugana na Perezida Museveni wenyine!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Uganda:Gen Kale Kayihura ngo arashaka kuvugana na Perezida Museveni wenyine! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Uganda:Gen Kale Kayihura ngo arashaka kuvugana na Perezida Museveni wenyine! - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Frank Steven Ruta Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu gihugu cya Uganda aravuga ko Gen Kale Kayihura umaze iminsi atawe muri yombi yanze gusubiza ibibazo abazwa mu iperereza ahubwo asaba kuvugagana na Perezida Museveni wenyine. Amakuru ava mu kigo cya Makindye aho Gen Kale Kayihura afungiye aravuga ko Gen Kale Kayihura ku [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2018-06-16T20:59:55+00:00","og_image":[{"width":800,"height":408,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/06\/Kayihura3.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Uganda:Gen Kale Kayihura ngo arashaka kuvugana na Perezida Museveni wenyine!","datePublished":"2018-06-16T20:59:55+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\/"},"wordCount":698,"commentCount":3,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/06\/Kayihura3.jpg","articleSection":["Akarere"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\/","name":"Uganda:Gen Kale Kayihura ngo arashaka kuvugana na Perezida Museveni wenyine! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/06\/Kayihura3.jpg","datePublished":"2018-06-16T20:59:55+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/06\/Kayihura3.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/06\/Kayihura3.jpg","width":800,"height":408,"caption":"Gen Kale Kayihura"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ugandagen-kale-kayihura-ngo-arashaka-kuvugana-na-perezida-museveni-wenyine\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Uganda:Gen Kale Kayihura ngo arashaka kuvugana na Perezida Museveni wenyine!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/26985","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=26985"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/26985\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":26987,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/26985\/revisions\/26987"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/26986"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=26985"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=26985"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=26985"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}