{"id":2713,"date":"2012-11-24T01:32:20","date_gmt":"2012-11-23T23:32:20","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=2713"},"modified":"2012-11-24T14:01:09","modified_gmt":"2012-11-24T12:01:09","slug":"iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-iv","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-iv\/","title":{"rendered":"IHEREZO RY\u2019UMUTWE WA M23 NA BYINSHI MUTAMENYE KU NKOMOKO YAWO- Igice IV"},"content":{"rendered":"<p><strong>1. IVUKA RY\u2019UMUTWE WA M23 N\u2019UKO UHAGAZE UBU<\/strong><\/p>\n<p>Igice cya III twerekanye uburyo ubwumvikane buke hagati y\u2019 abavuga ikinyarwanda batuye Kivu y\u2019amajyepfo n\u2019abatuye Kivu y\u2019amajyaruguru, baje gutangira kugirana ubwumvikane buke nyuma y\u2019isenyuka rya RCD. Twerekanye kandi uko haje gushingwa CNDP n\u2019uko yaje gusenywa n\u2019abarimu bigishaga mu Rwanda babifashijwemo na Generali Bosco Ntaganda. Twerekanye aho imbaraga zatumye abasore b&#8217;abasirikare bari viyongozi muri CNDP bayoboka Ntaganda.<!--more--><\/p>\n<p>Ntibyatinze abari bagize CNDP hafi ya bose bemera gukurikira Bosco Ntaganda kujya muri leta. Abari ku ikubitiro mu basirikare ni : Colonels Makenga Sultani, Muhindo Faustin, Ruhorimbere Eric, Gahizi Innocent, Micho Claude, Kabundi Innocent, Munyakazi Esa\u00efe, Ngaruye Baudouin, Innocent Zimurinda, Innocent Kaina, Albert Kahasha hakaza na Lt.Colonels Mulomba Bahati, JMV Kazarama na Nsengiyumva Wilson.<\/p>\n<p><strong>1.1 Ubwumvikane buke hagati y\u2019abari muri CNDP<\/strong><\/p>\n<p>Muri Kamena 2009, amezi 3 gusa bamaze gusinyana amasezerano yo kuwa 23 Mata, ubwumvikane buke hagati y\u2019aba basirikare bwaratangiye.<\/p>\n<figure style=\"width: 242px\" class=\"wp-caption alignright\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"  \" src=\"http:\/\/t0.gstatic.com\/images?q=tbn:ANd9GcRVa_0JIc3vzyeG6NWJwxWtG2kS2FW9aBdH1JmycE7EEAsibBe0\" alt=\"\" width=\"242\" height=\"156\" \/><figcaption class=\"wp-caption-text\">Bosco Ntaganda<\/figcaption><\/figure>\n<p>Bikavugwa ko batangiye gupfa umutungo kuko Bosco Ntaganda yari yarashyizeho uburyo bwatumaga imisoro y\u2019amakara, ibiti, imbaho n\u2019ubundi bucuruzi bukorerwa iwabo i Masisi yamugeraga mu ntoki. Ikindi kandi yatangiye gukora ubucuruzi bw\u2019amabuye y\u2019agaciro. Igice cya Sultani Makenga nacyo cyashizeho uburyo butuma bakorana n\u2019ingabo za Congo mu bucuruzi amafaranga avuyemo nabo akajya mu ntoki zabo. Bikemezwa kandi ko aba basirikare bose icyo bahuriragaho ari inka baguraga bakajyana i Mushaki, Ngungu, Kitchanga na Kilolirwe (muri teritwari ya Masisi) zikarindwa n\u2019abasirikare bari aba CNDP. Ubu bucuruzi n&#8217;ibikorwa byinjirizaga amafaranga atari make aba basirikare bahoze ari aba CNDP bari barinjiye muri Leta, byatumye banga kwimurirwa mu tundi duce twa Congo kuko bari kuba batakaje ibikorwa bibinjiriza amafaranga, bakoresheje urwitwazo rw&#8217;uko ngo iyo boherejwe mu tundi duce twa Congo bicwa ndetse bakajya bavuga ko hari bagenzi babo bimuwe bakicwa ariko impamvu nyamukuru yari amafaranga bakura mu bikurwa bitandukanye byo muri Kivu.<\/p>\n<p>Hari ibice bibili byatangiye kubona ko ntacyo amasezerano yabamariye. Ku ruhande rumwe abari abanyapolitike baje kubona ko amasezerano uretse kubaha imyanya 2 y\u2019ubuministre mu Ntara nta kindi imbaraga zabo muri CNDP zabazaniye nk\u2019inyungu. Ikindi kandi babonaga amasezerano yaratumye abasirikare bafatanyaga mu rugamba yaratumye barushaho gukira. Ku rundi ruhande abatutsi babwiraga ko aribo barwanira baje gusanga barababeshye cyane bo babonaga ibyo gucyura impunzi zabo ziheze hanze nta cyizere babifitiye. Babwirwaga ko barwanira kubacungira umutekano ariko bazagusanga ibintu byarahinduye isura kuko bamwe bari bibereye i Kinshasa abandi ku buyobozi bw\u2019Intara abasirikare hirya no hino muri za business. Muri make nta buryo bundi abari abayobozi ba CNDP baberekaga ko bazakomeza guharanira ko impunzi zitaha.<\/p>\n<figure style=\"width: 288px\" class=\"wp-caption alignleft\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" \" src=\"https:\/\/lh3.googleusercontent.com\/-3CRopYdQxZE\/UKytaIDu7VI\/AAAAAAAAdmc\/hdzjeZ9HxlA\/DSC01372.JPG?imgmax=800\" alt=\"&lt;div class=&quot;shashinFancyboxCaption&quot;&gt;&lt;div class=&quot;shashinFancyboxCaptionClose&quot;&gt;&lt;a href=&quot;javascript:;&quot; onclick=&quot;jQuery.fancybox.close();&quot;&gt;&lt;img src=&quot;http:\/\/radiookapi.net\/wp-content\/plugins\/shashin\/Public\/Display\/fancybox\/closelabel.gif?55c0b5&quot;&gt;&lt;\/a&gt;&lt;\/div&gt;&lt;div class=&quot;shashinLinkToOriginalPhoto&quot;&gt;&lt;a href=&quot;https:\/\/picasaweb.google.com\/111501253071545726185\/2012Securite#5813211883379813714&quot;&gt;Voir dans Picasa&lt;\/a&gt;&lt;\/div&gt;&lt;strong&gt;En avant-plan, Sulutani Makenga, le chef de la branche arm\u00e9e de la r\u00e9bellion du M23 \u00e0 Goma le 20 novembre 2012&lt;\/strong&gt;Image 1 of 1&lt;\/div&gt;\" width=\"288\" height=\"215\" \/><figcaption class=\"wp-caption-text\">Sultani Makenga Emmanuel Ruzandiza<\/figcaption><\/figure>\n<p>Uretse ubwo bwumvikane buke, Bosco Ntaganda yatangiye kumva umutekano we atawizeye kuko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC rwari rwarasohoye urupapuro rwo kumuta muri yombi. Kuba muri leta rero yumvaga bizorohera leta kumuta muri yombi cyane ko yakoreraga i Goma. Bosco Ntaganda yatangiye gushaka uko yakwihuza n\u2019igice cya Nkunda (Sultani Makenga) agerageza kubasaba ko bamufasha kumurwanira ishyaka ntazafatwe ngo ajyanwe i La Haye.<\/p>\n<p>Si kuri bagenzi be gusa ahubwo, nk\u2019uko bivugwa, yaje gutangira kurekirita abasore bo kurinda umutekano we Uganda akoresheje uwitwa Gad Ngabo. Ibyari intambara yo guharanira itahuka ry\u2019impunzi bya CNDP ya Nkunda n\u2019ibyari amasezerano yo kugarura amahoro bya CNDP ya Bosco Ntaganda byahindutse gushakisha uko harindwa umutwe w\u2019umuntu umwe ariwe Bosco Ntaganda.<\/p>\n<p>Uko byaje kugenda ni ibya vuba aha kuburyo nkeka ko buri wese wabashije kubikurikirana abyibuka neza. Gusa muri make ICC yatangiye gushyiraho igitutu kuri leta ya Joseph Kabila ngo itange Bosco Ntaganda ajye gucirwa urubanza. Uko icyo gitutu cyagiye cyiyongera Kabila, watangiye avuga ko nibiba ngombwa Ntaganda azacirwa urubanza muri Congo ko atamutanga ngo acirwe urubanza hanze, yaje gutangaza ko agomba gufatwa akajyanwa muri ICC. Kabila kandi zaje kwifuza ko ingabo zari iza CNDP zakoherezwa gukorera mu zindi Ntara zikava muri Kivu. Iki cyifuzo cyakiriwe nabi n\u2019ingabo zose zari iza CNDP kuko zabonagamo uburyo bwo kubatatanya bakabura ijambo\u00a0bakazibagirana, bakajya kure ya bene wabo batizeye umutekano wabo ndetse bagasiga ibikorwa bitandukanye bafite muri Kivu bibinjiriza amafaranga.<\/p>\n<p>Baje kwifuza kongera kubyutsa umutwe wa gisirikare cya CNDP bundi bushya. Batangiranye na Deogratias Nzabirinda wari umuyobozi wungirije wa CNDP yaje gutangaza ko akuyeho senateri Edouard Mwangacucu ku buyobozi bw\u2019ishyaka.\u00a0Edouard Mwangacucu we wari wibereye i Kinshasa yaje gutangariza ibiro ntaramakuru bya Reuters ko amaze iminsi ahamagarwa na bamwe muba generali b\u2019ingabo z\u2019u Rwanda bamusaba kuza gutangiza urugamba bundi bushya ariko we aza kubangira ababwira ko nk\u2019umutwe ahagarariye wa CNDP nta yindi ntambara yifuza gutangiza. Aza kongeraho ko aterwa bwoba ko nagira icyo atangaza azicwa mu gihe kitarenze ukwezi.<\/p>\n<figure style=\"width: 246px\" class=\"wp-caption alignright\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" src=\"http:\/\/t0.gstatic.com\/images?q=tbn:ANd9GcRBflTSIJc9UnQGPnPZ3ZKR2XfkXAKL2mtZFmR9LnbNIp68hMj9IA\" alt=\"\" width=\"246\" height=\"205\" \/><figcaption class=\"wp-caption-text\">Jean Marie Runiga Lugerero<\/figcaption><\/figure>\n<p>Ng\u2019uko uko haje kuvuka umutwe wa M23 utangiranye k\u2019ubuyobozi Deogratias Nzabirinda nk\u2019uko we ubwe yabyitangarije tariki 08 Kamena ko akuyeho Mwangacucu. Gukomeza kuyoborwa na Bosco Ntaganda muri iyi ntambara nshya ntibyari gushoboka kubera impamvu 2: Iya mbere ntabwo yari akunzwe n\u2019abagenzi be; icya kabili kuyobora M23 kwe byari gutuma bigaragara cyane ko ari intambara ateye kugira ngo yihishe ubutabera mpuzamahanga. Mu bushishozi bwinshi baje kwimika Colonel Sultani Makenga, Ntaganda yibagirana atyo nka mugenzi we Nkunda. Ubu amakuru dufite n&#8217;uko Ntaganda ayobora ahatorezwa abasirikare bashya ba M23 ariko ntiyigaragaza!<\/p>\n<p>Ubu amakuru uko ameze n\u2019uko Deogratias Nzabirinda, mu gihe kitageze amezi 6, nawe yakuweho icyizere cyo kuyobora M23 hashirwaho Bishop Jean Marie Runiga Lugerero. Hari amakuru avuga ko gushyirwaho kw&#8217;abayobozi ba M23 byagenwe n&#8217;abategetsi b&#8217;u Rwanda barimo James Kabarebe. Baba batangiranye batyo ya virus yasenye RCD na CNDP, ari yo amacakubiri kuvugirwamo no kuba ibikoresho by&#8217;u Rwanda hatitawe ku nyungu z&#8217;abanyekongo bavuga ikinyarwanda bavuga ko barwanira.<\/p>\n<p>Uyu mutwe umaze iminsi wigaruriye umujyi wa Goma ndetse ukaba urimo ugaragaza ko ufite ingufu nyinshi ku rugamba bikaba byabeshya abantu benshi ko ukomeye! Reka da, nabibutsaga ko utarafata imigi myinshi nk\u2019iyo RCD-Goma yari yarigaruriye kuko yo yagenzuraga Intara hafi 4 mu gihe M23 ubu imaze kwigarurira 1 gusa kandi ntibyabujije ko RCD-Goma yibagirana bene aka kageni.<\/p>\n<figure id=\"attachment_2715\" aria-describedby=\"caption-attachment-2715\" style=\"width: 285px\" class=\"wp-caption alignleft\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/11\/kazarama1.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" wp-image-2715  \" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/11\/kazarama1.jpg\" alt=\"\" width=\"285\" height=\"194\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/11\/kazarama1.jpg 529w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/11\/kazarama1-300x204.jpg 300w\" sizes=\"auto, (max-width: 285px) 100vw, 285px\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-2715\" class=\"wp-caption-text\">Vianney Kazarama<\/figcaption><\/figure>\n<p>Umutwe wa M23 mu rwego rwo kwiyegereza andi moko y&#8217;abanyekongo atari abatutsi, hashyizwe imbere JMV Kazarama, akaba ari umuhutu ukomoka ahitwa Tongo, n&#8217;ubwo mu mateka ye ya kera yagaragaweho kurwanya abatutsi hagati y&#8217;imyaka 1993 na 1996, akaba yari yaratorewe kuba umutware gakondo mu gace ka Tongo ku buryo yaririmbwaga mu ndirimbo zimwe na zimwe nk&#8217;iyagiraga iti:&#8221; Nzalilimba ngeze n&#8217; i Tongo, ni iy&#8217;abahutu, Kazarama wacu warakoze uraza&#8221;, bivugwa ko akomoka mu Rwanda ahitwa Bisate mu Kinigi, akaba yari mu kitwaga Magrivi, ku buryo ngo abatutsi bari batuye\u00a0Rugali, Rutshuru, Namugenge, na JOMBA izina rye ryonyine ryabateraga ubwoba. Muri 2006 yashatse kwiyamamaza ngo abe umudepite ariko aratsindwa ahitamo gufatanya na Nkunda muri CNDP.<\/p>\n<p>Ikindi gitangaje n&#8217;ukuntu abantu bo muri M23 bavuga ko barwanira demokarasi bakaba barwanya ukwiba amatora kwa Kabila kandi aribo bamufashije kuyiba mu ntara barimo za Kivu zombi, niba bifuza demokarasi koko bibwira ko abarwanya Kabila bafashe ubutegetsi baborohera nka Kabila ko byagaragaye ko abenshi muri abo barwanya ubutegetsi bwa Kabila banga abanyekongo bavuga ikinyarwanda urunuka byagera ku batutsi byo bikaba akarusho?<\/p>\n<p><strong>1.2 Ni gute Perezida Joseph Kabila yigaragaje muri iyi ntambara ya M23?<\/strong><\/p>\n<figure style=\"width: 491px\" class=\"wp-caption alignright\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" src=\"http:\/\/www.kigalitoday.com\/IMG\/jpg\/kabila1-4.jpg\" alt=\"\" width=\"491\" height=\"260\" \/><figcaption class=\"wp-caption-text\">Mu gihe M23 irimo gufata imijyi we ahitamo kwisekera<\/figcaption><\/figure>\n<p>Ku muntu wese wakurikiranye iki kibazo neza ntiyabura kugira byinshi yibaza kuri perezida Joseph Kabila. Aba bagabo bagize M23 bagize uruhare rukomeye kugira ngo atsindire kongera kuyobora Congo mu Ntara 2 zigize Kivu. Ikintu cya mbere babanje gutangaza n\u2019ukwivana mu mashyaka ashigikiye Kabila bita Majorit\u00e9 pr\u00e9sidentielle ntiyagira icyo abivugaho. Igihe cyose amaraporo yagiye asohoka atunga u Rwanda urutoki kuba rufasha M23, abanyekongo b&#8217;abanyepolitike bagenzi be bagiye bamusaba gutangaza ko igihugu kiri mu Ntambara ko cyatewe n\u2019u Rwanda kugeza uyu munsi ntarabikora. Ababizi neza basobanura ko iyo umukuru w\u2019igihugu atangaje ko yatewe kandi ko igihugu kigiye mu ntambara ngo bifite byinshi biba bisobanuye.\u00a0Ikindi yasabwe n\u2019uko yahamagaza ambasaderi wa Congo mu Rwanda agataha kuva raporo ya mbere itunga u Rwanda urutoki yatangira, nk\u2019uko bijya bigenda mu gihe ibihugu bitumvikana, ariko barinze bafata Goma yaranze guhagarika umubano n\u2019u Rwanda. Iki sinzi niba hari icyo cyari kumumarira!<\/p>\n<p>Ikindi cyaje gutangaza abantu cyane n\u2019aho mu minsi mike ishize, M23 itarafata Goma, yahamagaje abadepite bakomoka Nord Kivu na Sud Kivu mu nama bagiranye yababwiye ko Senegal ibana n\u2019Intara ya Casamance, ababwira ko Ubuhindi bubana n\u2019Intara ya Cashimir n\u2019igihugu cya Colombiya kibana n\u2019inyeshyamba za FARC kandi ko ibyo bimaze imyaka myinshi bimeze bityo! Iri jambo ry\u2019umukuru w\u2019igihugu cya Congo wowe uryumvise uri umusirikare i Goma waryakira ute? Iri jambo dukesha ibiganiro bya television tele50 byo kuwa 17 Ugushyingo 2012 rivuze byinshi. Ntekereza ko niba M23 yararyumvise ryayiteye akanyabugabo kandi ntagushidikanya ko ariryo ryayifashije gutera no kwigarurira Goma na Sake, ubu bakaba barimo bitegura gufata Minova na Bukavu kugira ngo bagire agace kanini bagenzura!<\/p>\n<p>Ushingiye kuri ibi tuvuze haruguru usanga Joseph Kabila yaba afite ibyo aziranyeho na M23? Niba bihari se ko noneho M23 yiyemeje ko ariwe ishaka kuvana k\u2019ubutegetsi kandi yarumvaga igihugu cye cyakwibanira na M23 ubuziraherezo, arabyitwaramo ate?<\/p>\n<p>Mu gice cya V tuzabasobanurira ikigo cyitwa Institut POLE cyo mu budage n\u2019icyo cyaba gihuriyeho na ziriya ntambara za M23 ; tuzavuga uko tubona iherezo rya M23 ; n&#8217;ubwo tutari abahanuzi twifashijije ubuhanuzi twiyumviye na matwi yacu yasohoye tuzagerageza kwerekana ikigiye gukurikira kuri iriya ntambara.<\/p>\n<p>Nkomeje kubashimira mwese abasoma izi nkuru mukanyandikira munyungura ibitekerezo, munangezaho andi makuru anyuranye haba kuri e-mail yanjye cyangwa kuri facebook.<br \/>\n(BIRACYAZA\u2026.)<\/p>\n<p>KANUMA Christophe<br \/>\nE-mail: kanumac@yahoo.com<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-i\/\">IHEREZO RY\u2019UMUTWE WA M23 NA BYINSHI MUTAMENYE KU NKOMOKO YAWO- Igice I<\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-ii\/\">IHEREZO RY\u2019UMUTWE WA M23 NA BYINSHI MUTAMENYE KU NKOMOKO YAWO- Igice II<\/a><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-iii\/\">IHEREZO RY\u2019UMUTWE WA M23 NA BYINSHI MUTAMENYE KU NKOMOKO YAWO- Igice III<\/a><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>1. IVUKA RY\u2019UMUTWE WA M23 N\u2019UKO UHAGAZE UBU Igice cya III twerekanye uburyo ubwumvikane buke hagati y\u2019 abavuga ikinyarwanda batuye Kivu y\u2019amajyepfo n\u2019abatuye Kivu y\u2019amajyaruguru, baje gutangira kugirana ubwumvikane buke nyuma y\u2019isenyuka rya RCD. Twerekanye kandi uko haje gushingwa CNDP n\u2019uko yaje gusenywa n\u2019abarimu bigishaga mu Rwanda babifashijwemo na Generali Bosco Ntaganda. Twerekanye aho imbaraga [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":2714,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[61],"tags":[],"class_list":["post-2713","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amateka"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>IHEREZO RY\u2019UMUTWE WA M23 NA BYINSHI MUTAMENYE KU NKOMOKO YAWO- Igice IV - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-iv\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"IHEREZO RY\u2019UMUTWE WA M23 NA BYINSHI MUTAMENYE KU NKOMOKO YAWO- Igice IV - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"1. IVUKA RY\u2019UMUTWE WA M23 N\u2019UKO UHAGAZE UBU Igice cya III twerekanye uburyo ubwumvikane buke hagati y\u2019 abavuga ikinyarwanda batuye Kivu y\u2019amajyepfo n\u2019abatuye Kivu y\u2019amajyaruguru, baje gutangira kugirana ubwumvikane buke nyuma y\u2019isenyuka rya RCD. Twerekanye kandi uko haje gushingwa CNDP n\u2019uko yaje gusenywa n\u2019abarimu bigishaga mu Rwanda babifashijwemo na Generali Bosco Ntaganda. Twerekanye aho imbaraga [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-iv\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-11-23T23:32:20+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2012-11-24T12:01:09+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-iv\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-iv\/\",\"name\":\"IHEREZO RY\u2019UMUTWE WA M23 NA BYINSHI MUTAMENYE KU NKOMOKO YAWO- Igice IV - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-iv\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-iv\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-11-23T23:32:20+00:00\",\"dateModified\":\"2012-11-24T12:01:09+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-iv\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-iv\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-iv\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"460\",\"height\":\"318\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-iv\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"IHEREZO RY\u2019UMUTWE WA M23 NA BYINSHI MUTAMENYE KU NKOMOKO YAWO- Igice IV\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"IHEREZO RY\u2019UMUTWE WA M23 NA BYINSHI MUTAMENYE KU NKOMOKO YAWO- Igice IV - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-iv\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"IHEREZO RY\u2019UMUTWE WA M23 NA BYINSHI MUTAMENYE KU NKOMOKO YAWO- Igice IV - Umunyarwanda","og_description":"1. IVUKA RY\u2019UMUTWE WA M23 N\u2019UKO UHAGAZE UBU Igice cya III twerekanye uburyo ubwumvikane buke hagati y\u2019 abavuga ikinyarwanda batuye Kivu y\u2019amajyepfo n\u2019abatuye Kivu y\u2019amajyaruguru, baje gutangira kugirana ubwumvikane buke nyuma y\u2019isenyuka rya RCD. Twerekanye kandi uko haje gushingwa CNDP n\u2019uko yaje gusenywa n\u2019abarimu bigishaga mu Rwanda babifashijwemo na Generali Bosco Ntaganda. Twerekanye aho imbaraga [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-iv\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-11-23T23:32:20+00:00","article_modified_time":"2012-11-24T12:01:09+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-iv\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-iv\/","name":"IHEREZO RY\u2019UMUTWE WA M23 NA BYINSHI MUTAMENYE KU NKOMOKO YAWO- Igice IV - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-iv\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-iv\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-11-23T23:32:20+00:00","dateModified":"2012-11-24T12:01:09+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-iv\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-iv\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-iv\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"460","height":"318"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iherezo-ryumutwe-wa-m23-na-byinshi-mutamenye-ku-nkomoko-yawo-igice-iv\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"IHEREZO RY\u2019UMUTWE WA M23 NA BYINSHI MUTAMENYE KU NKOMOKO YAWO- Igice IV"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2713","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2713"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2713\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2713"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2713"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2713"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}