{"id":27163,"date":"2018-06-27T15:18:34","date_gmt":"2018-06-27T13:18:34","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=27163"},"modified":"2018-06-27T15:21:04","modified_gmt":"2018-06-27T13:21:04","slug":"hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\/","title":{"rendered":"Hagati ya Mgr Mbonyintege na Ibuka, ni nde ugoreka amateka?"},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe na <strong>Amiel Nkuliza<\/strong><\/p>\n<p><strong>Umuryango Ibuka, uvuga ko uhagarariye inyungu z\u2019abacitse ku icumu rya g\u00e9nocide, wakunze kwikoma Kiliziya Gatolika ko iri muri ba nyirabayazana mu guhembera no gutegura itsembabwoko ryakorewe abatutsi, mu 1994.\u00a0Kiliziya Gatolika,\u00a0 yakunze gutega amatwi ibyo birego ikaruca ikarumira, ubu noneho yatangiye kubihakana yivuye inyuma, ndetse yiyemeza kujya ibinyuza mu itangazamakuru, kugira ngo irusheho kumvikanisha aho ihagaze.<\/strong><\/p>\n<p>Ni nyuma y\u2019uko taliki ya 02 kamena 2018 umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y\u2019igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (G\u00e9nocide), Jean-Damasc\u00e8ne Bizimana, avuze ko abayobozi ba Kiliziya Gatolika, by\u2019umwihariko Diyosezi ya Kabgayi, ngo yagize uruhare mu gushishikariza abahutu kwanga abatutsi kugera kuri Jenoside yabakorewe, mu 1994.<\/p>\n<p>Iri hangana hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta ya FPR-Inkotanyi, ubu riragenda rifata indi ntera, aho noneho umuryango Ibuka usaba inzego z\u2019ubutabera gukurikirana mu nkiko umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/umunyamakuru.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/Mgrs-Smaragde-Monyintege-Mgr-Andr%C3%A9-P%C3%A9rraudin.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-5131\" src=\"http:\/\/umunyamakuru.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/Mgrs-Smaragde-Monyintege-Mgr-Andr%C3%A9-P%C3%A9rraudin.jpg\" alt=\"\" width=\"643\" height=\"346\" \/><\/a><\/p>\n<p>\u00abAbantu batanze ikirego cyakwakirwa, ariko muri kwa kugendera ku magi, hari igihe abantu bavuga bati, urabizi n\u2019ibindi, dore uko ibintu biba bimeze; izo za dore ni zo rimwe na rimwe zitadufasha muri uru rugendo (\u2026)\u00bb, Jean-Pierre Dusingizemungu, perezida wa Ibuka.<\/p>\n<p>Icyaha Musenyeri Smaragde Mbonyintege ngo yagombye gukurikiranwa ho, kiri mu magambo yatangarije umunyamakuru wa radiyo BBC, ubwo yanyomozaga amagambo ya Dr Bizimana Jean-Damasc\u00e8ne, wemeje ko Musenyeri Andr\u00e9 Perraudin, wayoboye Diosezi ya Kabgayi kuva mu 1959 kugeza mu 1989, ngo yafashije Gr\u00e9goire Kayibanda (wari perezida w\u2019u Rwanda) mu gushishikariza abahutu kwanga abatutsi, ngo binyujijwe mu nyandiko yiswe \u00abmanifeste y\u2019abahutu\u00bb.<\/p>\n<div id=\"attachment_5130\" class=\"wp-caption alignnone\">\n<p><a href=\"http:\/\/umunyamakuru.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/Mgr-Mbonyintege-muri-meeting-ya-FPR-mu-Ruhango.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-medium wp-image-5130\" src=\"http:\/\/umunyamakuru.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/Mgr-Mbonyintege-muri-meeting-ya-FPR-mu-Ruhango-674x450.jpg\" sizes=\"auto, (max-width: 674px) 100vw, 674px\" srcset=\"http:\/\/umunyamakuru.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/Mgr-Mbonyintege-muri-meeting-ya-FPR-mu-Ruhango-674x450.jpg 674w, http:\/\/umunyamakuru.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/Mgr-Mbonyintege-muri-meeting-ya-FPR-mu-Ruhango-768x513.jpg 768w, http:\/\/umunyamakuru.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/Mgr-Mbonyintege-muri-meeting-ya-FPR-mu-Ruhango.jpg 1000w\" alt=\"\" width=\"674\" height=\"450\" \/><\/a><\/p>\n<p class=\"wp-caption-text\">Mgr Mbonyintege muri meeting ya FPR mu Ruhango<\/p>\n<\/div>\n<p>Mgr Smaragde Mbonyintege, ati: \u00abNta kigaragaza na kimwe ko Perraudin ari we wanditse manifeste y\u2019abahutu, kuko Kayibanda yamurushaga kwandika\u00bb. Ngicyo icyaha cyakoze mu manwa ubutegetsi bwa FPR na Ibuka yabwo, icyaha mu by\u2019ukuri kitari icyaha, ahubwo gishingiye ku kuri kw\u2019amateka, ukuri ubutegetsi bwa FPR budashaka ko kujya ahagaragara, kuva bwakwitoragurira ingoma mu giteme.<\/p>\n<p><strong>Kuvuga Padiri Vjecko: ikindi cyaha kuri Mgr Smaragde Mbonyintege<\/strong><\/p>\n<div id=\"attachment_5123\" class=\"wp-caption alignnone\">\n<p><a href=\"http:\/\/umunyamakuru.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/Padiri-Vjecko-cur%C3%A9-de-Kivumu.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-full wp-image-5123\" src=\"http:\/\/umunyamakuru.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/Padiri-Vjecko-cur%C3%A9-de-Kivumu.jpg\" alt=\"\" width=\"254\" height=\"198\" \/><\/a><\/p>\n<p class=\"wp-caption-text\">Padri Vjecko Curic ari kumwe n\u2019abakrisitu b\u2019i Kivumu aho yari Padri mukuru kugeza yicwa<\/p>\n<\/div>\n<p>Muri icyo kiganiro Musenyeri Smaragde Mbonyintege yagiranye n\u2019umunyamakuru wa BBC, yongeyeho ko n\u2019ubwo Ibuka ikunze kuvuga gusa imfu z\u2019abatutsi, ariko ngo itajya ivuga ubutwari bwa bamwe mu bapadiri bakijije bamwe mu batutsi. Aha yavuze nka Padiri Vjecko, ngo wahishe abatutsi i Kabgayi, nyamara Ibuka ngo ntacyo ijya imuvugaho na rimwe.<\/p>\n<p>Kuba Ibuka itagira icyo imuvugaho, kuri jyewe bifite ikindi bisobanuye, kuko amaperereza yakozwe n\u2019imiryango iharanira uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu, yemeje ko uyu mupadiri, waturukaga mu gihugu cya Korowasiya (Croatie), wari umaze imyaka cumi n\u2019irindwi muri Diosezi ya Kabgayi, yishwe arashwe n\u2019abicanyi ba FPR mu ijoro ryo ku wa 31 mutarama 1998, hafi ya Kiliziya y\u2019Umuryango Mutagatifu i Kigali (Sainte Famille). Gutinyuka kuvuga izina ry\u2019uyu mupadiri, kuri FPR ni ukuzikura akaboze: ni ikindi cyaha cyagombye kujyana Mgr Smaragde Mbonyintege mu nkiko.<\/p>\n<p>Ubutegetsi bwa FPR ntibwigeze buha amahoro n\u2019amahwemo Kiliziya Gatolika ndetse n\u2019abapadiri bayo. Padiri Andreya Sibomana, na we wishwe nyuma gato ya mugenzi we Vjecko Curic, yagize uruhare rukomeye mu guhisha abatutsi bahigwaga, nyamara na we ntajya avugwa muri izo ntwari zahishe abatutsi bari barahungiye i Kabgayi. Ukutavugwa kwe na we yari aguhuriyeho na mugenzi we Vjecko, kuko bombi bahozwagaho imijugujugu n\u2019ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, kugeza bubahitanye.<\/p>\n<p>Hari abari bunyomoze ko Padiri Sibomana we atishwe n\u2019ubutegetsi, kuko ngo yazize urw\u2019ikirago. Ibi si byo kuko ubutegetsi bwa FPR bwagize uruhare rukomeye mu rupfu rwa Padiri Andereya Sibomana.<\/p>\n<p>Ubwo yari arwariye i Kabgayi, akurikiranwa na Dr Th\u00e9oneste Niyitegeka (ubu ufungiye ubusa), Padiri Sibomana yari amaze amezi cumi n\u2019umunani yarimwe pasiporo na Leta y\u2019u Rwanda, kugirango ajye kwivuza i Lausanne mu gihugu cy\u2019Ubusuwisi. Iyo pasiporo iyo aza kuyihabwa, n\u2019ubwo ntawe urusimbuka rwamubonye, wenda yari kurokoka urupfu rwamutwaye taliki ya 09 werurwe 1998. Uru rupfu rwa Andreya Sibomana, uwavuga ko ubutegetsi bwa FPR burufite mo uruhare, ntiyaba yibeshye.<\/p>\n<div id=\"attachment_5121\" class=\"wp-caption alignnone\">\n<p><a href=\"http:\/\/umunyamakuru.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/Andr%C3%A9-Sibomana.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-full wp-image-5121\" src=\"http:\/\/umunyamakuru.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/Andr%C3%A9-Sibomana.jpg\" alt=\"\" width=\"174\" height=\"289\" \/><\/a><\/p>\n<p class=\"wp-caption-text\">Andr\u00e9 Sibomana, Umunyamakuru ntangarugero w\u2019umwuga\u00a0 n\u2019impirimbanyi y\u2019uburenganzira bw\u2019ikiremwamutu\u00a0mu Rwanda<\/p>\n<\/div>\n<p>Turetse n\u2019ibyo kuraguza umutwe, mu nyandiko ye yashyize ahagaragara ku wa 04 werurwe 1998, iminsi itanu mbere y\u2019uko yitaba Imana (testament), Padiri Andreya Sibomana, yanditse mu gifaransa agira ati: \u00abJ\u2019ai depuis longtemps introduit une demande de passeport mais l\u2019Etat rwandais n\u2019a pas voulu respecter mes droits. Si cette maladie m\u2019emporte, qu\u2019il en soit demand\u00e9 compte entre autres \u00e0 ceux qui m\u2019ont refus\u00e9 mes droits fondamentaux\u00bb, <em>Rwanda, enqu\u00eate sur la mort d\u2019Andr\u00e9 Sibomana, p.69<\/em>. Uwacishiriza iyi nteruro mu kinyarwanda, nyakwigendera Padiri Sibomana aragira ati: \u00abNasabye kuva cyera urupapuro rw\u2019inzira, ariko Leta y\u2019u Rwanda ntiyigeze ishaka kubaha ibijyanye n\u2019uburenganzira bwanjye. Iyi ndwara nimpitana, izabazwe abo bamvukije uburenganzira bwanjye bw\u2019ibanze\u00bb.<\/p>\n<p>Tukiri kuri Padiri Andereya Sibomana, hari uwakwibaza ati ubundi Leta y\u2019u Rwanda yari ifite nyungu ki mu kumwima pasiporo, kugirango ajye kwivuza mu mahanga. Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwagiye bukora ibishoboka byose mu kujujubya, kubuza amajyo n\u2019amahwemo Padiri Andreya Sibomana, haba mu kazi ke k\u2019itangazamakuru no mu zindi nshingano ze zo kurengera uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu, dore ko yari ahagarariye, ari no mu bashinze umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu ADL (Association rwandaise pour la d\u00e9fense des droits de la personne et des libert\u00e9s publiques).<\/p>\n<p>Inyandiko ze zo muri Kinyamateka, yari abereye umwanditsi n\u2019umuyobozi mukuru (R\u00e9dacteur en Chef), amatangazo ye ya buri gihe ku iyicwa n\u2019irigiswa ry\u2019abantu, ifatwa n\u2019imfungwa ry\u2019abantu ku buryo bunyuranyije n\u2019amategeko, kwagura gereza ya Gitarama, afatanije na Padiri Vjecko (wo muri paruwasi ya Kivumu) no gufasha abanyururu bari bayifungiwe mo mu kubagezaho ibikoresho by\u2019ibanze\u00a0: imiti, ibiribwa n\u2019ibindi, ibi byose biri mu byatumye FPR imwijundika, ku buryo yaba we na mugenzi we Vjecko bagiye basimbuka impfu nyinshi ubu butegetsi bw\u2019abicanyi bwagiye bubatega, birangira bubigezeho,<\/p>\n<p>Abandi bapadiri benshi, bafunzwe bazira ubusa, ntibagira ingano. Padiri Joseph Ndagijimana, na we wabarizwaga muri Diosezi ya Kabgayi, afunzwe kuva mu 1995. Urukiko rwa gacaca rw\u2019ahitwa Gihuma rwamuhanaguyeho icyaha cya Jenoside (G\u00e9nocide) yaregwaga, ubutegetsi bw\u2019abicanyi bwanga ko arekurwa. Imyaka ubu irenze makumyabiri afungiwe gusa ko ari umupadiri wa Kiliziya Gatolika.<\/p>\n<p>Mu mwaka w\u20192000, nyuma y\u2019umwaka umwe afungiwe ubusa, Musenyeri Agustini Misago, umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, yahanaguweho icyaha cya Jenoside yaregwaga, arekuwe akurikizwa uburozi, agenda ubwo. Uburozi yahawe bwari simusiga kuko yasanzwe mu ntebe ye y\u2019umushumba yagagariye mo. Kiliziya Gatolika y\u2019u Rwanda, kubera guhozwa ku nduru n\u2019inkeke na FPR-Inkotanyi, yararuciye irarumira, itinya no gukoresha igenzura ryo kumenya neza icyamuhitanye, ibyo abaganga bakunze kwita mu gifaransa \u00abautopsie\u00bb. Mu ishyingurwa rye, igisonga cye cyatangaje amagambo yakoze mu bwonko ubutegetsi bw\u2019abicanyi: \u00abMusenyeri Misago igendere, ntacyo twagushinjaga\u00bb. Bivugwa ko uyu mupadiri wavuze aya magambo, na we yaje gupfa amarabira.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/umunyamakuru.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/Mgr-Misago-en-rose-et-c%C3%A9l%C3%A9bration-eucaristique.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-5126\" src=\"http:\/\/umunyamakuru.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/Mgr-Misago-en-rose-et-c%C3%A9l%C3%A9bration-eucaristique.jpg\" sizes=\"auto, (max-width: 297px) 100vw, 297px\" srcset=\"http:\/\/umunyamakuru.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/Mgr-Misago-en-rose-et-c%C3%A9l%C3%A9bration-eucaristique.jpg 297w, http:\/\/umunyamakuru.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/Mgr-Misago-en-rose-et-c%C3%A9l%C3%A9bration-eucaristique-120x67.jpg 120w\" alt=\"\" width=\"506\" height=\"288\" \/><\/a><\/p>\n<p>Kubera ko turimo kuvuga ku rupfu rw\u2019amayobera rwa nyakwigendera Musenyeri Agustini Misago, reka twibutse ko n\u2019umucamanza wamurekuye, Jariel Rutaremara, n\u2019umushinjacyaha wamushinjaga ibinyoma (Jean-Bosco Kayihura), bombi bahunze ubutegetsi bwa FPR, kuko bwashakaga kubagirira nabi.<\/p>\n<p>Mu mwaka wa 2001, Musenyeri Ntihinyurwa (Archev\u00eaque wa Kigali), ni we wari ugezweho. Yasabwe n\u2019inzego za Leta ya FPR kwimuka mu gikari cya Paroisse Saint Michel, ngo kuko icumbi rye ryari riteganye n\u2019irya Perezida Kagame. Mgr Ntihinyurwa yahise yandikira minisitiri w\u2019imirimo ya Leta w\u2019icyo gihe, amumenyesha ko atari we wasabwa kwimurwa ku icumbi rye, ko ahubwo ngo Leta y\u2019u Rwanda yagombye kubisaba Leta ya Vatikani, imucumbikiye. Paul Kagame, wari wategetse ko Mgr Ntihinyurwa amuva mu zuba, yabuze ayo acira n\u2019ayo amira, kuko ibaruwa yandikiwe Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika i Roma, ibaruwa yo kwimura Mgr Ntihinyurwa kuri Saint Michel, ntiyigeze isubizwa.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/umunyamakuru.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/Mgr-Thadd%C3%A9-Ntihinyurwa.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-5127\" src=\"http:\/\/umunyamakuru.com\/wp-content\/uploads\/2018\/06\/Mgr-Thadd%C3%A9-Ntihinyurwa.jpg\" alt=\"\" width=\"679\" height=\"431\" \/><\/a><\/p>\n<p>Kwimurwa kwa Mgr Ntihinyurwa kumaze kunanirana, Leta ya FPR yacuze irindi tekinika kugirango ibone uko imwikiza: kumubika muri gereza, ariko birananirana. Ni igihe Ntihinyurwa yahamagarwaga kwitaba inteko ya gacaca y\u2019iwabo i Cyangugu, aho abatutsi barokokeye i Nyarushishi (Cyangugu), bamushyiraga mu majwi ko ngo abake bahaguye yabigize mo uruhare. Ibi birego na byo byafashe ubusa.<\/p>\n<p>Ubwo mu mwaka w\u20191996, ingabo za FPR zasenyaga inkambi z\u2019abanyarwanda mu cyahoze cyitwa Zayire, abarokotse ubwo bwicanyi bagacyurwa ku ngufu, Mgr Phocas Nikwigize yabatashye mo. Akigera ku mupaka w\u2019u Rwanda na Kongo, ntiyongeye kubonerwa irengero. G\u00e9n\u00e9ral Fred Ibingira, yaje kwigamba ko ari we wamuteye ifuni. Umurambo we ntiwigeze uboneka kugirango wenda ushyingurwe cyangwa ujugunywe mu byobo bizwi, nk\u2019ibya bagenzi be bandi batatu biciwe i Gakurazo, muri kamena 1994.<\/p>\n<p><strong>Ukugoreka amateka: inyungu za Leta ya FPR-Inkotanyi<\/strong><\/p>\n<p>Dusingizemungu avuga ashize amanga ko \u00ababarwanya uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu mateka mabi y\u2019u Rwanda, ari abashaka kuyagoreka\u00bb. Dr Jean-Damasc\u00e8ne Bizimana na we amwunganira, avuga ko nta Mana ibaho yakijije abatutsi ubwicanyi bwo muri 94. Ubwo bukunguzi bw\u2019ihakanamana (ath\u00e9isme) nta handi bushingiye uretse ahanini kurwanya Kiliziya Gatolika, n\u2019andi madini yemera Imana na Yezu Kristu.<\/p>\n<p>Kwikoma Kiliziya Gatolika ahanini binashingiye ku nyungu ubutegetsi bwa FPR buyitezeho nka institution, nk\u2019urwego rw\u2019ubuyobozi bukomeye (institution d\u2019un grand renom de personnalit\u00e9 morale: gutanga indishyi z\u2019amafaranga kuri FPR, kubera ko abapadiri bamwe na bamwe ngo bijanditse mu bwicanyi bw\u2019abatutsi. Kiliziya Gatolika yo ivuga ko nta ndishyi ishobora gutanga, kuko abapadiri bayo bakoze ibyo byaha, ngo babikoze ku giti cyabo, ko ngo bitakwitirirwa Kiliziya nk\u2019urwego rw\u2019ubuyobozi.<\/p>\n<p>Ngaho aho ipfundo ry\u2019amateka, inyungu no kugoreka amateka bya FPR, bishingiye. Ikibazo kikaba wenda cyaba giteye gitya: Kiliziya Gatolika iramutse yemeye gutanga izo ndishyi isabwa, Leta y\u2019u Rwanda yayiha agahenge? Igisubizo cy\u2019iki kibazo si jye ugitanga, n\u2019ubwo nkeka ko ntawabihamya.<\/p>\n<p>Ikigaragara ni uko ihangana hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta ya FPR risa n\u2019iryananiranye gukemurwa. Leta y\u2019u Rwanda ishaka kwerekana imbaraga zayo zishingiye k\u2019ugufata ubutegetsi ku ngufu, ko bityo Kiliziya Gatolika, uko byagenda kose, igomba kuyiyoboka, n\u2019iyo yayiyoboka buhumyi. Kiliziya Gatolika na yo, kubera imbaraga ifite nka institution, nk\u2019urwego rw\u2019ubuyobozi bukomeye (institution d\u2019un grand renom de personnalit\u00e9 morale), ntishaka kugwa mu mutego nk\u2019uwo, kuko ifite amahame yemera kandi igenderaho, abayobozi bayo badashobora guhindura uko bishakiye.<\/p>\n<p>Ibyo ari byo byose, nta bitagira iherezo. Icyagaragaye ni uko amaleta yakunze guhangana na Kiliziya Gatolika, yagiye ahirimana n\u2019abayobozi bayo, Kiliziya igasigara ihagaze bwuma. Reka dutegereze, duhe igihe igihe, kuko burya ngo \u00abakaruta akandi, karakamira\u00bb.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><em>Iyi nyandiko yasohotse bwa mbere mu kinyamakuru : <a href=\"http:\/\/umunyamakuru.com\/ibihe-turimo-hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\/\"><strong>umunyamakuru.com<\/strong><\/a><\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Amiel Nkuliza Umuryango Ibuka, uvuga ko uhagarariye inyungu z\u2019abacitse ku icumu rya g\u00e9nocide, wakunze kwikoma Kiliziya Gatolika ko iri muri ba nyirabayazana mu guhembera no gutegura itsembabwoko ryakorewe abatutsi, mu 1994.\u00a0Kiliziya Gatolika,\u00a0 yakunze gutega amatwi ibyo birego ikaruca ikarumira, ubu noneho yatangiye kubihakana yivuye inyuma, ndetse yiyemeza kujya ibinyuza mu itangazamakuru, kugira ngo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":11751,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[79],"tags":[155,89],"class_list":["post-27163","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-iyobokamana","tag-mbonyintege","tag-rwanda"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Hagati ya Mgr Mbonyintege na Ibuka, ni nde ugoreka amateka? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Hagati ya Mgr Mbonyintege na Ibuka, ni nde ugoreka amateka? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Amiel Nkuliza Umuryango Ibuka, uvuga ko uhagarariye inyungu z\u2019abacitse ku icumu rya g\u00e9nocide, wakunze kwikoma Kiliziya Gatolika ko iri muri ba nyirabayazana mu guhembera no gutegura itsembabwoko ryakorewe abatutsi, mu 1994.\u00a0Kiliziya Gatolika,\u00a0 yakunze gutega amatwi ibyo birego ikaruca ikarumira, ubu noneho yatangiye kubihakana yivuye inyuma, ndetse yiyemeza kujya ibinyuza mu itangazamakuru, kugira ngo [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-06-27T13:18:34+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2018-06-27T13:21:04+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/11\/kiliziya-Gatorika.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"643\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"427\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\"},\"headline\":\"Hagati ya Mgr Mbonyintege na Ibuka, ni nde ugoreka amateka?\",\"datePublished\":\"2018-06-27T13:18:34+00:00\",\"dateModified\":\"2018-06-27T13:21:04+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\\\/\"},\"wordCount\":1685,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/11\\\/kiliziya-Gatorika.jpg\",\"keywords\":[\"Mbonyintege\",\"Rwanda\"],\"articleSection\":[\"Iyobokamana\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\\\/\",\"name\":\"Hagati ya Mgr Mbonyintege na Ibuka, ni nde ugoreka amateka? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/11\\\/kiliziya-Gatorika.jpg\",\"datePublished\":\"2018-06-27T13:18:34+00:00\",\"dateModified\":\"2018-06-27T13:21:04+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/11\\\/kiliziya-Gatorika.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/11\\\/kiliziya-Gatorika.jpg\",\"width\":643,\"height\":427},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Hagati ya Mgr Mbonyintege na Ibuka, ni nde ugoreka amateka?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\",\"name\":\"therwd\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Hagati ya Mgr Mbonyintege na Ibuka, ni nde ugoreka amateka? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Hagati ya Mgr Mbonyintege na Ibuka, ni nde ugoreka amateka? - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Amiel Nkuliza Umuryango Ibuka, uvuga ko uhagarariye inyungu z\u2019abacitse ku icumu rya g\u00e9nocide, wakunze kwikoma Kiliziya Gatolika ko iri muri ba nyirabayazana mu guhembera no gutegura itsembabwoko ryakorewe abatutsi, mu 1994.\u00a0Kiliziya Gatolika,\u00a0 yakunze gutega amatwi ibyo birego ikaruca ikarumira, ubu noneho yatangiye kubihakana yivuye inyuma, ndetse yiyemeza kujya ibinyuza mu itangazamakuru, kugira ngo [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2018-06-27T13:18:34+00:00","article_modified_time":"2018-06-27T13:21:04+00:00","og_image":[{"width":643,"height":427,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/11\/kiliziya-Gatorika.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwd","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\/"},"author":{"name":"therwd","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03"},"headline":"Hagati ya Mgr Mbonyintege na Ibuka, ni nde ugoreka amateka?","datePublished":"2018-06-27T13:18:34+00:00","dateModified":"2018-06-27T13:21:04+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\/"},"wordCount":1685,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/11\/kiliziya-Gatorika.jpg","keywords":["Mbonyintege","Rwanda"],"articleSection":["Iyobokamana"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\/","name":"Hagati ya Mgr Mbonyintege na Ibuka, ni nde ugoreka amateka? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/11\/kiliziya-Gatorika.jpg","datePublished":"2018-06-27T13:18:34+00:00","dateModified":"2018-06-27T13:21:04+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/11\/kiliziya-Gatorika.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/11\/kiliziya-Gatorika.jpg","width":643,"height":427},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hagati-ya-mgr-mbonyintege-na-ibuka-ni-nde-ugoreka-amateka\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Hagati ya Mgr Mbonyintege na Ibuka, ni nde ugoreka amateka?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03","name":"therwd","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/27163","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=27163"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/27163\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":27165,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/27163\/revisions\/27165"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/11751"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=27163"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=27163"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=27163"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}