{"id":27274,"date":"2018-07-11T22:41:08","date_gmt":"2018-07-11T20:41:08","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=27274"},"modified":"2018-07-11T22:41:08","modified_gmt":"2018-07-11T20:41:08","slug":"kuki-perezida-joseph-kabila-wa-kongo-yanga-kwakira-abashyitsi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-perezida-joseph-kabila-wa-kongo-yanga-kwakira-abashyitsi\/","title":{"rendered":"Kuki Perezida Joseph Kabila wa Kongo yanga kwakira abashyitsi?"},"content":{"rendered":"<p class=\"story-body__introduction\">Mu gihe habura amezi atandatu ngo amatora ya perezida abe, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yasubitse urugendo rwari rutegerejwe cyane rw&#8217;abashyitsi babiri bo ku rwego rwo hejuru.<\/p>\n<p>Abo bashyitsi ni umunyamabanga mukuru w&#8217;umuryango w&#8217;abibumbye, n&#8217;umukuru w&#8217;akanama k&#8217;umuryango w&#8217;ubumwe bw&#8217;Afurika.<\/p>\n<p>Uruzinduko rwa Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru wa ONU, na mugenzi we Moussa Faki Mahamat ukuriye akanama k&#8217;umuryango w&#8217;ubumwe bw&#8217;Afurika, rwaburijwemo muri iki cyumweru.<\/p>\n<p>Leta ya Kongo yavuze ko &#8220;rutaziye igihe&#8221;, ariko yongeraho ko bazahabwa ikaze &#8220;mu gihe kinogeye bose.&#8221;<\/p>\n<p>Urundi rugendo rwa Nikki Haley uhagarariye Amerika muri ONU, narwo rwaracyererejwe.<\/p>\n<p>Ababikurikiranira hafi baravuga ko Perezida Joseph Kabila ari umuntu ukunda gukora ibye mu ibanga, kandi udakunda inama zo mu ruhame.<\/p>\n<p>Benshi mu murwa mukuru Kinshasa bo babona iri tinza ry&#8217;inama nk&#8217;ikimenyetso cy&#8217;urujijo ku matora ateganyijwe.<\/p>\n<p>Ariko ONU yamaganiye kure impungenge zuko amatora ashobora gusubikwa.<\/p>\n<p>Ibihugu byo mu mahanga ya kure n&#8217;ibyo mu karere biri kotsa igitutu Kongo kugira ngo amatora ya perezida ateganyijwe ku itariki ya 23 y&#8217;ukwezi kwa 12 uyu mwaka, azabe mu mucyo kandi no mu bwisanzure.<\/p>\n<p>Azaba abaye hashize imyaka ibiri manda ya Perezida Kabila irangiye.<\/p>\n<p>Mu gihe byitezwe ko ataziyamamaza, Bwana Kabila ntabwo arigera avuga ku mugaragaro ko ataziyamamariza indi manda.<\/p>\n<p>Abashaka kwiyamamariza kuba perezida bazashyikiriza ibyangombwa byabo akanama gategura amatora ku itariki ya 8 y&#8217;ukwezi kwa 8.<\/p>\n<p>Abategetsi bamye bavuga ko amatora azaba nta gisibya kandi ko Perezida Kabila azubahiriza ibiteganywa n&#8217;itegeko-nshinga rya Kongo.<\/p>\n<p>Mu muhango wabereye i Kinshasa mu minsi ya vuba ishize, uhagarariye Amerika muri Kongo yabwiye imbaga y&#8217;abamukurikiye ati:<\/p>\n<p>&#8220;Ntekereza ko Perezida Kabila ashobora kuba intwari mu mateka ya Kongo, ibintu yakora mu myitwarire, mu kwezi kwa 12 k&#8217;uyu mwaka ubwo bwa mbere muri iki gihugu hazaba habaye guhinduranya ubutegetsi binyuze mu mahoro, mu mucyo na demokarasi.&#8221;<\/p>\n<p>Umwe mu bahagarariye igihugu cy&#8217;amahanga muri Kongo yabwiye BBC ko uku gusubika inama ari ikimenyetso cy&#8217;uko Kongo iri mu kato.<\/p>\n<p>Yavuze ko rero bisa nkaho ingendo zose z&#8217;akazi zerecyeza muri Kongo zizaba zihagaritswe kugeza igihe Bwana Kabila atangarije icyo ateganya gukora.<\/p>\n<p>BBC<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu gihe habura amezi atandatu ngo amatora ya perezida abe, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yasubitse urugendo rwari rutegerejwe cyane rw&#8217;abashyitsi babiri bo ku rwego rwo hejuru. Abo bashyitsi ni umunyamabanga mukuru w&#8217;umuryango w&#8217;abibumbye, n&#8217;umukuru w&#8217;akanama k&#8217;umuryango w&#8217;ubumwe bw&#8217;Afurika. Uruzinduko rwa Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru wa ONU, na mugenzi we Moussa Faki Mahamat ukuriye akanama [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":9496,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[66],"tags":[],"class_list":["post-27274","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-akarere"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Kuki Perezida Joseph Kabila wa Kongo yanga kwakira abashyitsi? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-perezida-joseph-kabila-wa-kongo-yanga-kwakira-abashyitsi\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Kuki Perezida Joseph Kabila wa Kongo yanga kwakira abashyitsi? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu gihe habura amezi atandatu ngo amatora ya perezida abe, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yasubitse urugendo rwari rutegerejwe cyane rw&#8217;abashyitsi babiri bo ku rwego rwo hejuru. Abo bashyitsi ni umunyamabanga mukuru w&#8217;umuryango w&#8217;abibumbye, n&#8217;umukuru w&#8217;akanama k&#8217;umuryango w&#8217;ubumwe bw&#8217;Afurika. Uruzinduko rwa Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru wa ONU, na mugenzi we Moussa Faki Mahamat ukuriye akanama [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-perezida-joseph-kabila-wa-kongo-yanga-kwakira-abashyitsi\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-07-11T20:41:08+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/02\/Etumba-Kabila.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"283\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"235\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-perezida-joseph-kabila-wa-kongo-yanga-kwakira-abashyitsi\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-perezida-joseph-kabila-wa-kongo-yanga-kwakira-abashyitsi\/\",\"name\":\"Kuki Perezida Joseph Kabila wa Kongo yanga kwakira abashyitsi? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-perezida-joseph-kabila-wa-kongo-yanga-kwakira-abashyitsi\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-perezida-joseph-kabila-wa-kongo-yanga-kwakira-abashyitsi\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/02\/Etumba-Kabila.jpg\",\"datePublished\":\"2018-07-11T20:41:08+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-perezida-joseph-kabila-wa-kongo-yanga-kwakira-abashyitsi\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-perezida-joseph-kabila-wa-kongo-yanga-kwakira-abashyitsi\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-perezida-joseph-kabila-wa-kongo-yanga-kwakira-abashyitsi\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/02\/Etumba-Kabila.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/02\/Etumba-Kabila.jpg\",\"width\":283,\"height\":235},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-perezida-joseph-kabila-wa-kongo-yanga-kwakira-abashyitsi\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Kuki Perezida Joseph Kabila wa Kongo yanga kwakira abashyitsi?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\",\"name\":\"therwd\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Kuki Perezida Joseph Kabila wa Kongo yanga kwakira abashyitsi? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-perezida-joseph-kabila-wa-kongo-yanga-kwakira-abashyitsi\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Kuki Perezida Joseph Kabila wa Kongo yanga kwakira abashyitsi? - Umunyarwanda","og_description":"Mu gihe habura amezi atandatu ngo amatora ya perezida abe, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yasubitse urugendo rwari rutegerejwe cyane rw&#8217;abashyitsi babiri bo ku rwego rwo hejuru. Abo bashyitsi ni umunyamabanga mukuru w&#8217;umuryango w&#8217;abibumbye, n&#8217;umukuru w&#8217;akanama k&#8217;umuryango w&#8217;ubumwe bw&#8217;Afurika. Uruzinduko rwa Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru wa ONU, na mugenzi we Moussa Faki Mahamat ukuriye akanama [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-perezida-joseph-kabila-wa-kongo-yanga-kwakira-abashyitsi\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2018-07-11T20:41:08+00:00","og_image":[{"width":283,"height":235,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/02\/Etumba-Kabila.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwd","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-perezida-joseph-kabila-wa-kongo-yanga-kwakira-abashyitsi\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-perezida-joseph-kabila-wa-kongo-yanga-kwakira-abashyitsi\/","name":"Kuki Perezida Joseph Kabila wa Kongo yanga kwakira abashyitsi? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-perezida-joseph-kabila-wa-kongo-yanga-kwakira-abashyitsi\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-perezida-joseph-kabila-wa-kongo-yanga-kwakira-abashyitsi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/02\/Etumba-Kabila.jpg","datePublished":"2018-07-11T20:41:08+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-perezida-joseph-kabila-wa-kongo-yanga-kwakira-abashyitsi\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-perezida-joseph-kabila-wa-kongo-yanga-kwakira-abashyitsi\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-perezida-joseph-kabila-wa-kongo-yanga-kwakira-abashyitsi\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/02\/Etumba-Kabila.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/02\/Etumba-Kabila.jpg","width":283,"height":235},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-perezida-joseph-kabila-wa-kongo-yanga-kwakira-abashyitsi\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Kuki Perezida Joseph Kabila wa Kongo yanga kwakira abashyitsi?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03","name":"therwd","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/27274","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=27274"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/27274\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":27275,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/27274\/revisions\/27275"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/9496"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=27274"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=27274"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=27274"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}