{"id":27643,"date":"2018-08-02T23:53:11","date_gmt":"2018-08-02T21:53:11","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=27643"},"modified":"2018-08-03T00:17:21","modified_gmt":"2018-08-02T22:17:21","slug":"inyamaswa-yakomeretse-ni-iyo-kwitonderwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyamaswa-yakomeretse-ni-iyo-kwitonderwa\/","title":{"rendered":"INYAMASWA YAKOMERETSE NI IYO KWITONDERWA"},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe na\u00a0<strong>Jean Damasc\u00e9ne Neretse<\/strong><\/p>\n<p>Mu minsi ishize nibwo twumvise ko umuhungu wa Ngeze Hassan witwaga Thomas Ngeze yitabye Imana muri Afrika y\u2019 epfo aho bikekwa ko yahotowe.<\/p>\n<p>Thomas Ngeze yari umusore wize iby\u2019 amategeko araminuza. Akaba yari yarahisemo gukorera muri Afrika y\u2019 Epfo by\u2019 amaburakindi dore ko we kubwe yifuzaga gutaha mu Rwanda.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019 uko ababyeyi n\u2019 inshuti bamugiriye inama bakamwibutsa imiterere y\u2019ubutegetsi bwari bwariyemeje mu nshingano zabwo gucyura impunzi, none ahubwo ubwo butegetsi bukaba bwarateje abantu benshi guhunga. Ubu abantu bahunze u Rwanda cyangwa bagikomeje kuruhunga bakaba bakubye inshuro nyinshi impunzi zariho mbere.<\/p>\n<p>Ntabwo ari mu Rwanda gusa, aho ubutegetsi bwa Fpr bwateje ibibazo bitera ihunga ry\u2019abaturage benshi. Muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo hamaze gupfa abantu barenga miliyoni 10 abenshi barahunga abandi bakaba baragiye bahura n\u2019insanganya z\u2019akataraboneka. Nk\u2019 ababyeyi guterwa ibyuma mu nda ibyara, cyangwa gufomozwa kw\u2019ababyeyi batwite. Abanyekongo benshi, kimwe n\u2019 abanyarwanda batabarika ubu bagiye bandura indwara nyinshi batari basanganywe (nka SIDA) zagiye zizanwa n\u2019abo ba gashozantambara.<\/p>\n<p>Ni muri ibi bihe kandi ingabo za Kagame zitangiye kujya zikubitwa n\u2019abasore ba FLN maze zikabura cyangwa zikananirwa kwerekana uko zishobora guhangana.<\/p>\n<p>Mu by\u2019ukuri mu kinyarwanda bavuga ko <em>\u00abuwicishije inkware ukwaha ahora akumanitse\u00bb<\/em>. Ibi nibyo koko kuko Kagame n\u2019agatsiko ke ubona bakora ibyo bamenyereye gukora kuva kera, bakibwira ko bizahora bibahira. Ejobundi nibwo twabonye ku mbuga nkoranyambaga, aho abafaransa baburijemo umugambi mubisha Kagame n\u2019agatsiko ke bari bafite ko kwivugana Yoweri Kaguta Musaveni wa Uganda.<\/p>\n<p>Turibuka neza ukuntu igihe Kagame yivuganaga abantu banyuranye i Burundi harimo General Adolphe, yagize gutya akinubira ukuntu President Petero NKURUNZIZA ategekera mu nzu ngo atajya atembera ngo atambagire igihugu. Umusaza duturanye w\u2019inararibonye mu maperereza yariyamiriya arambwira ati mujye mwumva ikinyarwanda neza. Ati Kagame ntawe aba atabwiye. Kuba yinubiye ko NKURUNZIZA adatambagira igihugu ni uko yamuteze akamubura. Ariko ubu abakurikira amakuru y\u2019 i Burundi bose barabibona ko NKURUNZIZA asigaye atambagira igihugu kurusha uko Paul atambagira amahanga. Ni ukuvuga ko icyo gihe NKURUNZIZA nawe yari azi neza ko yari ageramiwe, ahigwa. Mu gihe amaze kwizera no guhashya abari bamutumwe ntibyamubuza kongera kugenda igihugu cye nk\u2019ibisanzwe nk\u2019ugenda mu murima we.<\/p>\n<p>Paul Kagame yafashe ubutegetsi binyuze mu nzira y\u2019 amaraso, ubwo yari amaze kwivugana umugabo bari bamaze gusinyana amasezerano y\u2019 amahoro. Kagame yinjije, abasirikare mu gihugu bacuza imiborogo bambaye imyenda y\u2019interahamwe yatangirwaga ubuntu. Mu mijyi nka Kigali aho wabazaga uti ni inde wishe kanaka koko, barakubwiraga ngo ni interahamwe zaturutse aha n\u2019aha. Hari abavuga ko urupfu rwa Ndadaye w\u2019uburundi ariwe waruteguye akanarushyira mu bikorwa. Urupfu rwa Kabila wa Kongo, bivugwa ko Kagame arufitemo uruhare rw\u2019ibanze.<\/p>\n<p>Abantu benshi bumiwe igihe Paul Kagame we ubwe yavugaga ko ashobora kuzivugana Prezida wa Tanzania Bwana Jakaya Mrisho Kikwete. Ibyo ariko byamuteje isoni abura n\u2019uko abisobanura mu makoraniro y\u2019abandi bakuru b\u2019ibihugu. Nyuma y\u2019aho igihe abwira NKURUNZIZA ko ngo hari umurongo ntarengwa ariko uwo murongo na n\u2019ubu ukaba utaramenyekana neza aho Kagame yawuciye kuko ibyabaye hagati aho ari byinshi. Hibazwa niba uwo murongo uciwe haruguru y\u2019i Nyabimata gato cyangwa niba uri kuri feux-rouge za nyuma ugana ku Rugwiro.<\/p>\n<p>Kagame rero njye ndabona ameze nka ya nyamaswa imaze gukomereka. Ni inyamaswa yo kwirinda cyane kuko ubu yabonye ko kumanika kwa kwaha kwishe inkware (gufata ubutegetsi abinyujije mu nzira nk\u2019izo yakoresheje abuhinduza i Burundi agasiga ateranyije amoko agasubiranamo, uko yabufashe mu Rwanda amaze guteranya amoko yari abanye neza imyaka myinshi kugeza igihe abenshi dutangiye kumenya ukuri kw\u2019abatumariye abacu nyuma y\u2019imyaka 20, uko yadurumbanyije Kongo yose ababeshya ibitandukanye bitewe n\u2019aho yabaga ageze kugeza igihe Mobutu arundukiye, uko yari yibasiye Uburundi kugeza igihe abasirikare bakuru barasirwaga mu bigo byabo, uko yari amaze kujogoroza igihugu cy\u2019Ubugande aho umuntu yakwita mu ndaro ye &#8230;.. muri ibyo byose rero bimaze kumushobera atangiye kubona ko ukwaha kwe kutakica inkware.<\/p>\n<p>Njye ndabona ari yo mpamvu yiyemeje guhitana umuhisi n\u2019umugenzi muri iyi minsi imeze nk\u2019itangira iya nyuma y\u2019ubutegetsi bwe. Ndabivuga gutyo kuko mbona bariya bahungu biyemeje kumuhangura batazashirwa intego yabo batayigezeho. Ubu rero nibwo abazi ubwenge bagombye gushyira amasaha ku gihe bagafata izindi ngamba z\u2019ubuzima cyane cyane abazi ko bajya bitsirita ku ntore ze. Kagame n\u2019agatsiko ke ubu bameze nka ya nyamaswa y\u2019inkazi yakomeretse. Agapfa kaburiwe ni impongo.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na\u00a0Jean Damasc\u00e9ne Neretse Mu minsi ishize nibwo twumvise ko umuhungu wa Ngeze Hassan witwaga Thomas Ngeze yitabye Imana muri Afrika y\u2019 epfo aho bikekwa ko yahotowe. Thomas Ngeze yari umusore wize iby\u2019 amategeko araminuza. Akaba yari yarahisemo gukorera muri Afrika y\u2019 Epfo by\u2019 amaburakindi dore ko we kubwe yifuzaga gutaha mu Rwanda. Nyuma y\u2019 [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":27644,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-27643","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>INYAMASWA YAKOMERETSE NI IYO KWITONDERWA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyamaswa-yakomeretse-ni-iyo-kwitonderwa\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"INYAMASWA YAKOMERETSE NI IYO KWITONDERWA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na\u00a0Jean Damasc\u00e9ne Neretse Mu minsi ishize nibwo twumvise ko umuhungu wa Ngeze Hassan witwaga Thomas Ngeze yitabye Imana muri Afrika y\u2019 epfo aho bikekwa ko yahotowe. Thomas Ngeze yari umusore wize iby\u2019 amategeko araminuza. Akaba yari yarahisemo gukorera muri Afrika y\u2019 Epfo by\u2019 amaburakindi dore ko we kubwe yifuzaga gutaha mu Rwanda. Nyuma y\u2019 [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyamaswa-yakomeretse-ni-iyo-kwitonderwa\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-08-02T21:53:11+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2018-08-02T22:17:21+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/08\/kagame-agafuni.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"691\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"667\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyamaswa-yakomeretse-ni-iyo-kwitonderwa\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyamaswa-yakomeretse-ni-iyo-kwitonderwa\/\",\"name\":\"INYAMASWA YAKOMERETSE NI IYO KWITONDERWA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyamaswa-yakomeretse-ni-iyo-kwitonderwa\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyamaswa-yakomeretse-ni-iyo-kwitonderwa\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/08\/kagame-agafuni.png\",\"datePublished\":\"2018-08-02T21:53:11+00:00\",\"dateModified\":\"2018-08-02T22:17:21+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyamaswa-yakomeretse-ni-iyo-kwitonderwa\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyamaswa-yakomeretse-ni-iyo-kwitonderwa\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyamaswa-yakomeretse-ni-iyo-kwitonderwa\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/08\/kagame-agafuni.png\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/08\/kagame-agafuni.png\",\"width\":691,\"height\":667},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyamaswa-yakomeretse-ni-iyo-kwitonderwa\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"INYAMASWA YAKOMERETSE NI IYO KWITONDERWA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\",\"name\":\"therwd\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"INYAMASWA YAKOMERETSE NI IYO KWITONDERWA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyamaswa-yakomeretse-ni-iyo-kwitonderwa\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"INYAMASWA YAKOMERETSE NI IYO KWITONDERWA - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na\u00a0Jean Damasc\u00e9ne Neretse Mu minsi ishize nibwo twumvise ko umuhungu wa Ngeze Hassan witwaga Thomas Ngeze yitabye Imana muri Afrika y\u2019 epfo aho bikekwa ko yahotowe. Thomas Ngeze yari umusore wize iby\u2019 amategeko araminuza. Akaba yari yarahisemo gukorera muri Afrika y\u2019 Epfo by\u2019 amaburakindi dore ko we kubwe yifuzaga gutaha mu Rwanda. Nyuma y\u2019 [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyamaswa-yakomeretse-ni-iyo-kwitonderwa\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2018-08-02T21:53:11+00:00","article_modified_time":"2018-08-02T22:17:21+00:00","og_image":[{"width":691,"height":667,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/08\/kagame-agafuni.png","type":"image\/png"}],"author":"therwd","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyamaswa-yakomeretse-ni-iyo-kwitonderwa\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyamaswa-yakomeretse-ni-iyo-kwitonderwa\/","name":"INYAMASWA YAKOMERETSE NI IYO KWITONDERWA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyamaswa-yakomeretse-ni-iyo-kwitonderwa\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyamaswa-yakomeretse-ni-iyo-kwitonderwa\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/08\/kagame-agafuni.png","datePublished":"2018-08-02T21:53:11+00:00","dateModified":"2018-08-02T22:17:21+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyamaswa-yakomeretse-ni-iyo-kwitonderwa\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyamaswa-yakomeretse-ni-iyo-kwitonderwa\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyamaswa-yakomeretse-ni-iyo-kwitonderwa\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/08\/kagame-agafuni.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/08\/kagame-agafuni.png","width":691,"height":667},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyamaswa-yakomeretse-ni-iyo-kwitonderwa\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"INYAMASWA YAKOMERETSE NI IYO KWITONDERWA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03","name":"therwd","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/27643","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=27643"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/27643\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":27648,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/27643\/revisions\/27648"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/27644"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=27643"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=27643"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=27643"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}