{"id":27878,"date":"2018-08-20T10:32:47","date_gmt":"2018-08-20T08:32:47","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=27878"},"modified":"2018-08-20T10:32:47","modified_gmt":"2018-08-20T08:32:47","slug":"mbonyumutwa-dominiko","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbonyumutwa-dominiko\/","title":{"rendered":"MBONYUMUTWA DOMINIKO"},"content":{"rendered":"<p><span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><b>Mbonyumutwa Dominiko<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>(01.1921 &#8211; 26.07.1986). Yabaye Perezida wa mbere w\u2019u Rwanda ubwo yayoboraga Repubulika by\u2019agateganyo kuva kuya 28 Mutarama 1961 kugeza kuya 26 Ukwakira 1961. Niwe wasimbuye Umwami Kigeri V Ndahindurwa ku buyobozi bukuru bw\u2019igihugu, igihe Kongere y\u2019i Gitarama yari imaze guca ubwami no gushinga Repubulika y\u2019u Rwanda. Yasimbuwe ku mwanya wa Perezida na Kayibanda Geregori.<\/b><\/p>\n<p>Mbonyumuta Dominiko yavukiye i Mwendo mu Kabagari muri Mutarama 1921. Ababyeyi be ni Semushi na Nyirantaho Veridiyana. Amashuri abanza yayatangiriye i Mwendo mu mwaka w\u20191929 ayarangiriza i Muyunzwe kuri Misiyoni mu mwaka w\u20191936. Amashuri yisumbuye yayize i Zaza mu ishuri ry\u2019Abafureri b\u2019Abayozefiti ryateguraga abarimu.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Mu mwaka w\u20191941, Mbonyumutwa Dominiko yashakanye na Nyirabuhake Sofiya babyarana abana 8. Mu mwaka w\u20191946, Mbonyumutwa Dominiko yafashe abana 2 ba mukuru we Rugina wari umaze kwitaba Imana abarera nk\u2019abe.<\/p>\n<p>Arangije ishuli ry\u2019ubwarimu, mu mwaka w\u20191940 yakoze akazi k\u2019ubwarimu muri SOMUKI aho yigishaga abana b\u2019ababiligi. Muri 1942 yagiye kwigisha ku Kamonyi, aho yakoze kugeza mu mwaka w\u20191945. Muri 1945 yasubiye i Mwendo, aho yigishije kuri Misiyoni ya Muyunzwe. Mu mwaka w\u20191948 Mbonyumutwa yahagaritse gukora akazi k\u2019ubwarimu, ajya gukora nk\u2019umukarani kuri Teritwari ya Gitarama.<\/p>\n<p>Mu mwaka w\u20191952 Mbonyumutwa yabaye sushefu wa Mahembe ku Ndiza. Yahawe susheferi nshya. Yari ingarigari ya shefu Kayumba Alegizanderi wategekaga Ndiza akaba n\u2019umwiru ukomeye. Yazanye uburyo bushya bwo gutegeka susheferi.<\/p>\n<p>Yahaye indangamuntu abaturage, bareka kwitwa aba shefu runaka. Yakuyeho ibyo guha amaturo umuzungu wabaga yaje mu nkambi. Abantu benshi bamaze kumva ibyo yakoraga, bavuye mu yandi ma susheferi baza gutura muri susheferi ye. Abakoraga barahembwaga, kandi abantu barareshyaga iby\u2019uko habaho abatutsi badakora n\u2019abahutu babakorera yari yabikuyeho.<\/p>\n<p>Yakanguriye abaturage ba Mahembe kurwanya impyisi zatwaraga abana n\u2019amatungo magufi, maze bazicira mu ndiri yazo mu misozi y\u2019i Mahembe. Ibi byo kurwanya impyisi yabikoranye na za susheferi bari begeranye, bituma aba ikirangirire. Bahigaga kuwa gatanu nimugoroba bagatahuka ku cyumweru.<\/p>\n<p>Muri susheferi ye yubakishije amashuri ku mirenge kandi akurikirana ko abana bose bageze igihe cyo kwiga boherezwa mu mashuri. Yarangwaga no kubaha Shefu Kayumba kimwe n\u2019abasushefu bagenzi be. Abasushefu bakoraga akazi ko gucunga uburyo abaturage babayeho, kubabarura n\u2019ibindi byinshi.<\/p>\n<p>Kuya 1<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Ugushyingo 1959, ubwo yari yagiye kwifotoza i Gitarama abisabwe na shefu we Kayumba, Mbonyumutwa Dominiko yanyuze kuri Misiyoni ya Byimana mu misa ya saa yine kugira ngo abashe kujya gusura umukobwa we wigaga aho mu Byimana mu mwaka wa karindwi yitegura kujya mu mashuri yisumbuye. Misa ihumuje yagiye gusura umukobwa we ku ishuri. Ataha mu ma saa sita n\u2019igice. Anyura kuri Misiyoni gusezera ku bapadiri. Ageze i Bukomero hafi y\u2019ikibuga cy\u2019umupira ataha, insoresore z\u2019abatutsi zashatse kumukubita ariko kubera yari afite ibigango, yabashije kwirwanaho maze arazicika.<\/p>\n<p>Ku ya 2 Ugushyingo, nimugoroba, Mbonyumutwa Dominiko atwawe mu modoka n\u2019incuti ye yaje kubaza umuyobozi w\u2019ishuri Desimeti uko umukobwa we amerewe. Muri iyo minsi aho mu Byimana abahutu baratwikiwe. Abatwikaga ni abatwa bari bayobowe na Denderi (umuzirankende w\u2019umututsi wakoraga kwa Kankazi). Inzu ya Mbonyumutwa y\u2019i Mwendo yaratwitswe.<\/p>\n<p>Mu rwego rwo kugarura umutekano mu gihugu ababirigi bafunze bamwe<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>mu bakekwagaho kuba barateje imvururu mu gihugu mu Gushyingo 1959. Mbonyumutwa Dominiko yasabwe gusobanura ibyamubayeho abikora muri raporo yahaye umubirigi witwaga Jaspers.<\/p>\n<p>Mu Ukwakira 1960, bimaze kugaragara ko Umwami atagarutse mu gihugu, hashyizweho Inama Nkuru y\u2019Igihugu y\u2019Agateganyo yasimbuye iyariho yashyirwagaho n\u2019umwami. Iyo Nama nkuru y\u2019Igihugu y\u2019Agateganyo yafashe inshingano zo gukemura ibibazo by\u2019ubuyobozi bw\u2019igihugu. Yashyizeho Guverinoma y\u2019agateganyo. Iyo Guverinoma yari irimo Abanyarwanda n\u2019ababirigi. Minisitiri w\u2019intebe wayo yari Kayibanda Geregori. Mbonyumutwa Dominiko yari umunyamabanga muri minisiteri y\u2019ingabo z\u2019igihugu. Ni muri urwo rwego rw\u2019umunyamabanga Mbonyumutwa yashishikarije ba Habyarimana Yuvenali, Nsekarije Aloyizi na Ruhashya Epimaki kwinjira mu ishuri rya gisirikari ryari rimaze gushingwa i Kigali.<\/p>\n<p>Kuya 28 mutaramu 1961, muri Kongere yahuje abakonseye n\u2019ababurugumesitiri i Gitarama, Mbonyumutwa Dominiko yatorewe kuba Perezida w\u2019agateganyo wa Repubulika y\u2019u Rwanda. Bityo aba abaye Perezida wa mbere w\u2019u Rwanda. Imirimo ya Perezida Mbonyumutwa Dominiko yayikoze neza, yibanda kugukwiza ihumure n\u2019amahoro mu gihugu. Umwanya wa Perezida Mbonyumutwa Dominiko yawuvuyeho yeguye ku bwende bwe kuya 26 Ukwakira 1961. Maze Inteko nshingamategeko itora Kayibanda Geregori kuba Perezida agasimbura kuri uwo mwanya Perezida Mbonyumutwa Dominiko.<\/p>\n<p>Mbonyumutwa Dominiko yabaye Visi Perezida w\u2019urukiko rw\u2019ubujurire rw\u2019i Nyanza kuva mu Ukwakira 1961 kugeza muri Kamena 1964, aho yagize ikibazo cy\u2019uburwayi akajya kwivuriza mu Busuwisi. Amaze gukira indwara, Mbonyumutwa Dominiko yagarutse mu Rwanda maze ahatanira gutorerwa kuba depite mu matora yabaye mu mwaka w\u20191965. Yaratowe aba depite mu nteko yakoze mu myaka y\u20191965-1969. Mu mwaka w\u20191969, Mbonyumutwa Dominiko yabaye umwe<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>mu bataye umurongo.<\/p>\n<p>Kuva mu mwaka w\u20191969<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Mbonyumutwa Dominiko yarikoreye ku giti cye. Yakoze iby\u2019ubuhinzi, ajya muri koperative yo gucukura<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>gasegereti. Acunga ishyamba rye. Yubatse inzu y\u2019urubyiruko i Remera. Mu mwaka w\u20191978, Inama ya Guverinoma y\u2019u Rwanda yafashe icyemezo cyo gushyiraho Urwego rw\u2019Igihugu rw\u2019amashimwe, yemeza ko Mbonyumutwa Dominiko arubera umuyobozi.<\/p>\n<p>Mbonyumutwa Dominiko yahawe umudari w\u2019ishimwe nk\u2019umwe mu baharaniye ubwigenge na demokarasi mu Rwanda.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Mbonyumutwa Dominiko yitabye Imana kuya 26 Nyakanga 1986 mu Bubiligi aho yari yaragiye kwivuza. Yashyinguwe mu cyubahiro kuri Sitade ya Demokarasi i Gitarama kuya 1 Kanama 1986. Mu ijoro ryo kuya 1 Gicurasi 2010, imva ya Nyakubahwa Mbonyumutwa Dominiko yarataburuwe kw\u2019 itegeko rya leta ya FPR, aho umurambo we washyizwe ntihazwi kugeza magingo aya.<\/p>\n<p>Byandistwe na<\/p>\n<p><strong>Maniragena Valensi<\/strong><\/p>\n<p><strong>Nzeyimana Ambrozi<\/strong><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>__________________________________________________________<\/p>\n<p><em><sup>1<\/sup> SOMUKI \u2013 Societe Miniere de Muhinga et de Kigali<\/em><\/p>\n<p><em><sup>2<\/sup> Inkambi (Gite) ni inzu abazungu babagamo iyo babaga baje mu byo kugenzura uko ibintu byifashe ahantu aha n\u2019aha.<\/em><\/p>\n<p><em><sup>3<\/sup> Ubuhamya bwa Madamu Mukamugema Mariya Kalara, umukobwa wa Mbonyumutwa Dominiko. Bwakiriwe kuya 1 Werurwe 2018.<\/em><\/p>\n<p><em><sup>4<\/sup> Umwami Kigeli V Ndahindurwa yagiye mu birori byo kwizihiza ubwigenge bwa Kongo mbiligi byabaye kuya 30 Kamena 1960. Kuva ubwo ntabwo yagarutse mu gihugu. Ubutegetsi bw\u2019ababirigi bwakoze ibishoboka byose kugira ngo atabasha kugaruka mu Rwanda.<\/em><\/p>\n<p><em><sup>5<\/sup> Inama Nkuru y\u2019Igihugu \u2013 Conseil Superieur du Pays. Inama Nkuru y\u2019Igihugu yari igizwe n\u2019umwami, hamwe n\u2019abatware &#8211; yari nk\u2019inteko nshingamategeko.<\/em><\/p>\n<p><em><sup>6<\/sup> Inama Nkuru y\u2019Igihugu y\u2019Agateganyo \u2013Conseil Superieur Provisoire<\/em><\/p>\n<p><em><sup>7<\/sup> Guta umurongo byavugwaga ku banyapolitiki babaga batabona ibintu kimwe n\u2019abari ku isonga ku buyobozi bw\u2019igihugu. Uwabaga yataye umurongo ntiyabashaga gukora mu nzego za Leta.<\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>\u00a0Mbonyumutwa Dominiko\u00a0 (01.1921 &#8211; 26.07.1986). Yabaye Perezida wa mbere w\u2019u Rwanda ubwo yayoboraga Repubulika by\u2019agateganyo kuva kuya 28 Mutarama 1961 kugeza kuya 26 Ukwakira 1961. Niwe wasimbuye Umwami Kigeri V Ndahindurwa ku buyobozi bukuru bw\u2019igihugu, igihe Kongere y\u2019i Gitarama yari imaze guca ubwami no gushinga Repubulika y\u2019u Rwanda. Yasimbuwe ku mwanya wa Perezida na Kayibanda [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":13508,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[61],"tags":[],"class_list":["post-27878","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amateka"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>MBONYUMUTWA DOMINIKO - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbonyumutwa-dominiko\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"MBONYUMUTWA DOMINIKO - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"\u00a0Mbonyumutwa Dominiko\u00a0 (01.1921 &#8211; 26.07.1986). Yabaye Perezida wa mbere w\u2019u Rwanda ubwo yayoboraga Repubulika by\u2019agateganyo kuva kuya 28 Mutarama 1961 kugeza kuya 26 Ukwakira 1961. Niwe wasimbuye Umwami Kigeri V Ndahindurwa ku buyobozi bukuru bw\u2019igihugu, igihe Kongere y\u2019i Gitarama yari imaze guca ubwami no gushinga Repubulika y\u2019u Rwanda. Yasimbuwe ku mwanya wa Perezida na Kayibanda [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbonyumutwa-dominiko\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-08-20T08:32:47+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/mbonyumutwa.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"282\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"346\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mbonyumutwa-dominiko\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mbonyumutwa-dominiko\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\"},\"headline\":\"MBONYUMUTWA DOMINIKO\",\"datePublished\":\"2018-08-20T08:32:47+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mbonyumutwa-dominiko\\\/\"},\"wordCount\":1002,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mbonyumutwa-dominiko\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/mbonyumutwa.jpg\",\"articleSection\":[\"Amateka\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mbonyumutwa-dominiko\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mbonyumutwa-dominiko\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mbonyumutwa-dominiko\\\/\",\"name\":\"MBONYUMUTWA DOMINIKO - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mbonyumutwa-dominiko\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mbonyumutwa-dominiko\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/mbonyumutwa.jpg\",\"datePublished\":\"2018-08-20T08:32:47+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mbonyumutwa-dominiko\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mbonyumutwa-dominiko\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mbonyumutwa-dominiko\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/mbonyumutwa.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/mbonyumutwa.jpg\",\"width\":282,\"height\":346},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mbonyumutwa-dominiko\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"MBONYUMUTWA DOMINIKO\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\",\"name\":\"therwd\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"MBONYUMUTWA DOMINIKO - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbonyumutwa-dominiko\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"MBONYUMUTWA DOMINIKO - Umunyarwanda","og_description":"\u00a0Mbonyumutwa Dominiko\u00a0 (01.1921 &#8211; 26.07.1986). Yabaye Perezida wa mbere w\u2019u Rwanda ubwo yayoboraga Repubulika by\u2019agateganyo kuva kuya 28 Mutarama 1961 kugeza kuya 26 Ukwakira 1961. Niwe wasimbuye Umwami Kigeri V Ndahindurwa ku buyobozi bukuru bw\u2019igihugu, igihe Kongere y\u2019i Gitarama yari imaze guca ubwami no gushinga Repubulika y\u2019u Rwanda. Yasimbuwe ku mwanya wa Perezida na Kayibanda [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbonyumutwa-dominiko\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2018-08-20T08:32:47+00:00","og_image":[{"width":282,"height":346,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/mbonyumutwa.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwd","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbonyumutwa-dominiko\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbonyumutwa-dominiko\/"},"author":{"name":"therwd","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03"},"headline":"MBONYUMUTWA DOMINIKO","datePublished":"2018-08-20T08:32:47+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbonyumutwa-dominiko\/"},"wordCount":1002,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbonyumutwa-dominiko\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/mbonyumutwa.jpg","articleSection":["Amateka"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbonyumutwa-dominiko\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbonyumutwa-dominiko\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbonyumutwa-dominiko\/","name":"MBONYUMUTWA DOMINIKO - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbonyumutwa-dominiko\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbonyumutwa-dominiko\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/mbonyumutwa.jpg","datePublished":"2018-08-20T08:32:47+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbonyumutwa-dominiko\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbonyumutwa-dominiko\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbonyumutwa-dominiko\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/mbonyumutwa.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/mbonyumutwa.jpg","width":282,"height":346},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbonyumutwa-dominiko\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"MBONYUMUTWA DOMINIKO"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03","name":"therwd","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/27878","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=27878"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/27878\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":27879,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/27878\/revisions\/27879"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/13508"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=27878"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=27878"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=27878"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}