{"id":27963,"date":"2018-08-26T16:29:17","date_gmt":"2018-08-26T14:29:17","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=27963"},"modified":"2018-08-26T16:29:17","modified_gmt":"2018-08-26T14:29:17","slug":"intare-isinziriye-ikinyoma-cya-rusake","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intare-isinziriye-ikinyoma-cya-rusake\/","title":{"rendered":"Intare Isinziriye, Ikinyoma cya Rusake"},"content":{"rendered":"<p>Muzi ko rusake igira ibirokoroko bitukura, ndetse ikagira n\u2019ibikohwa ku maguru. Iyo yakuze, ibirokoroko birushaho kuba binini naho ibikohwa bikarushaho kuba birebire ukurikije igihagararo cyayo. Burya rero ngo kera rusake yajyaga ikunda gukanga abana b\u2019imondo ikababwira iti:<em> \u201cjye ngendana umuriro ku mutwe munyegereye mwashya! Ubu si ndi inyoni isanzwe ndi igitangaza!\u201d<\/em> Nuko abana b\u2019imondo babona rusake bagakangarana, bakiruka bahunga ngo batavaho bayirakaza igakora ku kirokoroko ikabamishamo inkekwe!<\/p>\n<p>Bukeye rero haba akabwana kamwe k\u2019imondo kakubaganaga cyane, nyina igatumye kurahura. Gakora kuri bagenzi bako kabasaba kugaherekeza. Nuko baragenda aho bageze basanga batavumbitse, ahandi bagasanga muziko inkware iraraha, imisozi bayigira itatu. Nuko ako kabwana kagira bagenzi bako kati: <em>\u201cba shahu ko rusake igendana inkekwe ku mutwe, ubu turinde kugwa ruhabo dushakisha aho turahura? Ni mureke tujye kubaza rusake niba yaduha ku muriro!\u201d<\/em> Bagenzi bako babanza gutinya bagezaho baremera baragenda.<\/p>\n<p>Bageze kwa rusake, basanga itwawe n\u2019agatotsi. Nuko ka kandi kati basha, tugize Imana ntitwirirwa dusaba! Reka dukongeze aka gati, ni gafatwa twigendere itarakanguka itatumara! Nuko barakongezaaaa!!!!! Hashize akanya babona nti bifatwa! Akandi kabwana kati <em>&#8220;have wowe wakongeje nabi, reka nkwereke!&#8221;<\/em> Na ko gashyiraho byanga gufatwa! Ka kandi k&#8217;agakubaganyi karatimbira gakoraho ngo kumve ko bishyushye koko, gasanga cya kirokoroko ari ubutita! Kariyamirira kati:<em> \u201cAha imondo yampaye itako ducyuye umuhigo! Nimukoreho namwe mwuve!\u201d<\/em> Bakozeho bumva birakonje! Ubwo rusake iba irakangutse. Iti: <em>\u201cndabatwitse ndabamaze ni muhunge!\u201d<\/em> Ibibwana by\u2019imondo biba biyihaye inkwenene, kuko byari byamaze gutahura ikinyoma cya rusake! Nuko rusake ibonye ko yatahuwe ishaka kuyabangira ingata, bya bibwana biti have sigaho biba biyiteye ijanja birayifata biyigira ifunguro ry\u2019uwo mugoroba. Sijye wahera hahera umutego wanga ikinyoma ushibuka nyirawo agihari!<\/p>\n<p>Kuba abanyarwanda bayoboka ubutegetsi bugiyeho bakanabutinya, nti bivuga ko batagira ubwenge. Nti bivuga ko batarakara cyangwa batazi gufata icyemezo mu gihe runaka gikwiriye. Bamwe mu banyarwanda bamaze kumenya ko buri mugome wese utegekesha rubanda igitugu abigeraho kubera kujogora umuntu cyangwa umuryango umwe, umwe akabagirira nabi ngo bitere abandi ubwoba. Ariko bazi ko uko bagenda bashyira hamwe, ukuri kw\u2019ibigaragara nk\u2019imbaraga kuri Kagame muri iki gihe kuzajya ahabona, intege nke zako zikagaragarira Rubanda nka cya kinyoma cya rusake.<\/p>\n<p><em>\u201cNdakurasa ku manywa y\u2019ihangu\u201d, \u201cndakwica\u201d, \u201cndakumena\u201d, \u201cndagukocora\u201d, \u201cndagutikura\u201d, \u201cndakumerera nabi\u201d, \u201cndaribwaribwa\u201d<\/em> n\u2019izindi mvugo, nti bigaragaza ubutwari cyangwa ikindi gitangaza. Mu byukuri bigaragaza ubwoba bwo mu mutima burenze urugero bukomba kwifashisha amagambo ngo butere nyirukumva ayo magambo kubugira nawe bityo nyirukubutera arenze uwo munsi asahureho iminsi ihite. Ubwinshi bwa bene izo mvugo rero buragenda bumera nka cya kinyoma cya rusake. Ndamwibutsa ko abanyarwanda ari agati atazi.<\/p>\n<p>Uko iminsi ihita ibihe biragenda bigaragariza na nyirubwite ko ari umuntu gusa. Ipfuba ry\u2019imigambi ye mu Burundi, muri Uganda, na vuba aha muri Kongo biragaragaza ko ari umuntu gusa. Ikoreshwa ry\u2019ibinyamakuru byo muri Kenya n\u2019abavuga rikijyana mu guteza imidugararo mu karere nabyo biragenda bifata ubusa. Abacitse ku icumu ry&#8217;itsembabwoko yari yaremeje ko ariwe wahagaritse jenoside baherutse kumwiyumvira muri cya kiganiro cyafungishije umurongo wa BBC i Kigali, yivugira muri 1994 ko jenoside yabaye ikarangira ubwicanyi bwahagaze kuko abagombaga gupfa bashize. None kubimenya byababereye icyaha ni bo yerekejeho icumu \u2013 urusorongo. Ya mayeri 99 nta na kimwe kigifata. Uko bucya bukira nawe ubwe aragenda abona ko ari umuntu gusa. Twibuke amagambo Saddam Hussein, Mouamar Ghadaffi, Milton Obote, Iddi Amin n\u2019abandibagiye bavuga ku buryo igisirikare cyabo gikomeye n\u2019ibitwaro bafite. Ubu bari he? Twibuke ko bari abantu gusa.<\/p>\n<p>Kagame ati: <em>&#8220;ndi intare isinziriye iziyunyuguza utunyamaswa aho ishakiye&#8221;<\/em>. Kabarebe ati: <em>\u201cnta mutwe urwanya ubutegetsi n&#8217;umwe wamara isaha imwe ku butaka bw\u2019u Rwanda\u201d<\/em>; Sankara ati: <em>\u201cturi muri Nyungwe niho tumaze igihe\u201d<\/em>; Lt. Col Nyirihirwe ati: <em>\u201cabaturage barabacumbikira barabagaburira nkuko nyakubahwa mayor yabivuze, babakorera ibyo bashakaga ko babakorera kugeza igihe banabagejeje naho umuyobozi w\u2019umurenge yararaga ndetse no kucyumba cye!\u201d<\/em> \u2013 Bagire bate se? Ko ari abana babo n\u2019abavandimwe babo? Bazahatirwa kuririmba<em> \u201cnta ntambara yantera ubwoba\u201d<\/em> ariko ikiri ku mutima, icyo bagomba gukora, nicyo bazakora.<\/p>\n<p>Ibitero bya FLN muri Nyungwe si cyo kibazo ahubwo n&#8217;ikimenyetso cy&#8217;ikibazo kinini cyugarije abanyarwanda. N&#8217;uwatsinda iya FLN uyu munsi, ntabwo byamushobokera gutsinda iy&#8217;abanyarwanda ubwabo. Ikibujije intare amahwemo kiri mu mugara wayo. Sindagura ndagena!<\/p>\n<p><strong>Nyagasaza Siliveri,<\/strong><\/p>\n<p><strong>i Nyaruguru.<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Muzi ko rusake igira ibirokoroko bitukura, ndetse ikagira n\u2019ibikohwa ku maguru. Iyo yakuze, ibirokoroko birushaho kuba binini naho ibikohwa bikarushaho kuba birebire ukurikije igihagararo cyayo. Burya rero ngo kera rusake yajyaga ikunda gukanga abana b\u2019imondo ikababwira iti: \u201cjye ngendana umuriro ku mutwe munyegereye mwashya! Ubu si ndi inyoni isanzwe ndi igitangaza!\u201d Nuko abana b\u2019imondo babona [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":27964,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-27963","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Intare Isinziriye, Ikinyoma cya Rusake - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intare-isinziriye-ikinyoma-cya-rusake\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Intare Isinziriye, Ikinyoma cya Rusake - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Muzi ko rusake igira ibirokoroko bitukura, ndetse ikagira n\u2019ibikohwa ku maguru. Iyo yakuze, ibirokoroko birushaho kuba binini naho ibikohwa bikarushaho kuba birebire ukurikije igihagararo cyayo. Burya rero ngo kera rusake yajyaga ikunda gukanga abana b\u2019imondo ikababwira iti: \u201cjye ngendana umuriro ku mutwe munyegereye mwashya! Ubu si ndi inyoni isanzwe ndi igitangaza!\u201d Nuko abana b\u2019imondo babona [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intare-isinziriye-ikinyoma-cya-rusake\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-08-26T14:29:17+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/08\/kagame-RPF.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"960\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"804\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intare-isinziriye-ikinyoma-cya-rusake\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intare-isinziriye-ikinyoma-cya-rusake\/\",\"name\":\"Intare Isinziriye, Ikinyoma cya Rusake - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intare-isinziriye-ikinyoma-cya-rusake\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intare-isinziriye-ikinyoma-cya-rusake\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/08\/kagame-RPF.jpg\",\"datePublished\":\"2018-08-26T14:29:17+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intare-isinziriye-ikinyoma-cya-rusake\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intare-isinziriye-ikinyoma-cya-rusake\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intare-isinziriye-ikinyoma-cya-rusake\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/08\/kagame-RPF.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/08\/kagame-RPF.jpg\",\"width\":960,\"height\":804},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intare-isinziriye-ikinyoma-cya-rusake\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Intare Isinziriye, Ikinyoma cya Rusake\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\",\"name\":\"therwd\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Intare Isinziriye, Ikinyoma cya Rusake - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intare-isinziriye-ikinyoma-cya-rusake\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Intare Isinziriye, Ikinyoma cya Rusake - Umunyarwanda","og_description":"Muzi ko rusake igira ibirokoroko bitukura, ndetse ikagira n\u2019ibikohwa ku maguru. Iyo yakuze, ibirokoroko birushaho kuba binini naho ibikohwa bikarushaho kuba birebire ukurikije igihagararo cyayo. Burya rero ngo kera rusake yajyaga ikunda gukanga abana b\u2019imondo ikababwira iti: \u201cjye ngendana umuriro ku mutwe munyegereye mwashya! Ubu si ndi inyoni isanzwe ndi igitangaza!\u201d Nuko abana b\u2019imondo babona [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intare-isinziriye-ikinyoma-cya-rusake\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2018-08-26T14:29:17+00:00","og_image":[{"width":960,"height":804,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/08\/kagame-RPF.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwd","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intare-isinziriye-ikinyoma-cya-rusake\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intare-isinziriye-ikinyoma-cya-rusake\/","name":"Intare Isinziriye, Ikinyoma cya Rusake - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intare-isinziriye-ikinyoma-cya-rusake\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intare-isinziriye-ikinyoma-cya-rusake\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/08\/kagame-RPF.jpg","datePublished":"2018-08-26T14:29:17+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intare-isinziriye-ikinyoma-cya-rusake\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intare-isinziriye-ikinyoma-cya-rusake\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intare-isinziriye-ikinyoma-cya-rusake\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/08\/kagame-RPF.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/08\/kagame-RPF.jpg","width":960,"height":804},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intare-isinziriye-ikinyoma-cya-rusake\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Intare Isinziriye, Ikinyoma cya Rusake"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03","name":"therwd","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/27963","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=27963"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/27963\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":27965,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/27963\/revisions\/27965"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/27964"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=27963"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=27963"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=27963"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}