{"id":2802,"date":"2012-12-03T23:31:04","date_gmt":"2012-12-03T21:31:04","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=2802"},"modified":"2015-11-03T23:35:38","modified_gmt":"2015-11-03T21:05:38","slug":"tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\/","title":{"rendered":"TUVE MU MAGAMBO TUJYE MUBIKORWA"},"content":{"rendered":"<p><em>FPR NTIYAFASHE IGIHUGU KU BW&#8217;AMAGAMBO NTA N&#8217;UBWO IZAVANWAHO N&#8217;AMAGAMBO GUSA ATAGIRA IBIKORWA.<\/em><!--more--><\/p>\n<p><strong>IRIBURIRO<\/strong><\/p>\n<p>1. Iyi nyandiko ndayigutuye Muvandimwe wanjye nkunda Bwana D\u00e9o Mushayidi wowe wabaye uwa mbere mukumva ko kwegera abanyarwanda ariyo nkingi nyakuri yo kubabohora.<\/p>\n<p>2. Ndayigutuye Wowe Madame Ingabire Victoire wabonye ko u Rwanda rugeze iwa Ndabaga ugasiga ibyiza byose byari bigukikije harimo umuryango wawe n\u2019imilimo yawe ukarusha ubutwari abagabo mwari mufatanije urugamba ukiyemeza gutangaho igitambo ubuzima bwawe ubuha igihugu cyawe.<\/p>\n<p>3. Ndayigutuye Bwana Bernard Ntaganda wabashije kwerekena ibyo utekereza kandi utari uyobewe ingaruka zari gukurikiraho.<\/p>\n<p>4. Ndayigutuye Padiri Thomas Nahimana wowe wabashije kunyereka uburemere bw\u2019ikibatsi kikugurumanamo ngasanga gihwanyije ubukana n\u2019ikingurumanamo.<\/p>\n<p>5. Ndayibatuye banyamuryango ba PDP IMANZI mutaciwe intege n\u2019ifungwa ry\u2019uwatubimburiye mugakomeza gutera ikirenge mucye.<\/p>\n<p>6. Ndayibatuye mwebwe mwese mutagoheka mushaka icyabohora abanyarwanda.<\/p>\n<p>Banyarwanda banayarwanda kazi munyotewe n&#8217;impinduramatwara mu Rwanda!<\/p>\n<p>Hashize igihe kinini benshi muri mwe hamwe nanjye dukurikirana ibikorwa bya politiki bikorwa n&#8217;abanyarwanda batavuga rumwe n&#8217;ubutegetsi cyane cyane abakorera hanze y&#8217;igihugu ku bw&#8217;umwihariko ku mugabane w&#8217;u Burayi ndetse na Amerika tutibagiwe no muri RD Congo. Aha ndashaka kuvuga ibikorwa by&#8217;umutwe wa FDLR.<\/p>\n<p>Iyo witegereje ibikorwa by&#8217;abanyamashyaka akorera hanze y&#8217;u Rwanda usanga ibyinshi ari ukwizengurukaho ntacyo bageraho gifatika uretse kwiyamamaza mu bitangazamakuru binyuranye nabyo bitagera kuri rubanda rwa giseseka mu Rwanda ari narwo rubangamiwe cyane n&#8217;igitugu cya buriya butegetsi.<\/p>\n<p>Njye rero nsanga niba koko abanyamashyaka bacu bagamije guhirika buriya butegetsi bw&#8217;agatsiko ka Kagame hari ibyo bari bakwiye kumenya byabafasha kubigeraho.<\/p>\n<p>Muri byinshi byadufasha kugera kuri iyo ntego ndifuza kubagezaho ibintu cumi na bitanu mbona ari ingenzi kurusha ibindi.\u00a0Ibyo bintu uko ari cumi na bitanu nkaba nabigabanyijemo ibice bitatu, buri gice kikaba kigizwe n&#8217;ibintu bitanu.\u00a0Ndibwira ko buri wese unyotewe n&#8217;impinduka abashije kubizirikana byamufasha kwiha icyerecyezo cyo gufata ingamba zihamye.<\/p>\n<p>Ntabatindiye rero dore uko biteye:<\/p>\n<p><strong>1.IGICE CYA MBERE:<\/strong><\/p>\n<p><strong>IBINTU BITANU BY&#8217;INGENZI BYATUMYE FPR IFATA UBUTEGETSI<\/strong><\/p>\n<p><strong>1.Inkunga y&#8217;igihugu cya Uganda<\/strong><\/p>\n<p>Leta ya Uganda yafashije ku buryo bugaragara umuryango wa FPR inkotanyi cyane cyane mu kuwuha ibikoresho bya gisirikari birimo abasirikari b\u2019abanyarwanda bahoze ari aba NRA intwaro, imyambaro, ibimodoka bya gisirikari ndetse n\u2019ibindi bikoresho binyuranye. Ibyo bikaba ari byo byawufashije kugaba igitero ku Rwanda kuya 1 Ukwakira 1990.<\/p>\n<p>Ibyo ntibyaciriye aho nk\u2019uko umunyamakuru Florenti Kampayana yakundaga kubivuga ahubwo igihugu cya Uganda cyari indiri y\u2019inkotanyi kuko niho zari zifite ibindiro by\u2019inyuma mbere na nyuma y\u2019uko zifata igice kinini cy\u2019u Rwanda zikubaka ibirindiro bihamye.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo Ingabo z&#8217;Inkotanyi zaje kubona ibirindiro ku butaka bw\u2019u Rwanda ntizahise zicuka kuko zakomeje kujya zikorera amanama, ibitaramo ndetse na za fundrising(ikusanyamali) mu Bugande ku mugaragaro. Ibyo rero nibyo byazihaye icyizere gihagije cyo kuzegukana intsinzi ishingiye ku ntambara y\u2019amasasu.<\/p>\n<p><strong>2.Kugira ingabo<\/strong><\/p>\n<p>Kugira Ingabo byatumye Habyarimana yemera gushyikirana n\u2019inkotanyi kandi bituma ahindura imvugo aho kubita abaganda yemera ko ari abanyarwanda. Muribuka ko yigeze kuvuga ko u Rwanda rwuzuye rumeze nk\u2019ikirahure cy\u2019amazi ku buryo wongeyeho igitonyanga yameneka yose.<\/p>\n<p>Kugira ingabo kwa FPR byatumye yemera ko ari abanyarwanda ndetse yicara kumeza amwe n\u2019inkotanyi i Arusha muri Tanzaniya ahava yemeye isaranganya n\u2019igabana ry\u2019ubutegetsi. Ibyo byose yabyemejwe n\u2019urusaku rw\u2019imbunda. Bishaka kuvuga ko arirwo ruzaca urubanza.<\/p>\n<p><strong>3. ubumwe mu banyamuryango<\/strong><\/p>\n<p>FPR yakoresheje ubuhanga buhanitse mu rwego rwa sensibilisation ishyira imyumvire y\u2019abanyamuryango bayo ku rugero rumwe, bakabona ibintu kimwe, ibubakamo ubuvandimwe burenze urugero, yunga abari bafitanye utubazo, ibatoza gusaranganya imitungo yabo bwite, utunze agafasha umukene, ndetse ibatoza no kurwananaho mu bundi buryo nko gushakira akazi abatagafite, gucumbikira abatagira icumbi maze bose bumva ibintu kimwe intero iba itabaro, udatabaye akagemura uwo binaniye byose akitwa ikigwari kandi nawe bikamutera isoni akaba atahiga abasore bateranye.<\/p>\n<p><strong>4. Ukwitanga kurenze urugero<\/strong><\/p>\n<p>Abanyamuryango ba FPR bamaze gucengerwa n\u2019amatwara y\u2019umuryango bashyize imbere inyungu z\u2019umuryango bazirutisha izabo bwite ku buryo bamwe mu bataribarabashije kujya ku rugamba bataye imirimo yabo bwite bajya gukorera icyama nta mushahara, hari abajyaga kwikorera amasasu bayegereza urugamba, hari abajyaga hirya no hino mu bihugu bikikije u Rwanda gukora imirimo y\u2019icyama nko gushaka abasore batabara, imisanzu ndetse no gukora ubukangurambaga. Ibyo byose babikoraga nta mafaranga ya mission bahawe nta n\u2019ayo bateganya kuzahabwa. Bagendaga bacumbika mu banyamuryango kandi batabyinubira ahubwo wasangaga baterwa ishema n\u2019icyo cyizere bagiriwe.<br \/>\nMuri uku kwitanga birenze urugero ninaho FPR yakuye umutungo wo gukomeza urugamba idakomeje kurangamira inkunga ya Pr\u00e9sident MUSEVENI<\/p>\n<p><strong>6.Ibyitso<\/strong><\/p>\n<p>Ubwo Habyarimana yirirwaga avuga ko FPR yabashoyemo ibyitso ntiyabeshyaga kuko byari bihari. Mu Rwanda rwagati hari abakada ibihumbi bitanu bahawe amahugurwa ahagije ; abo akaba aribo bakoraga ubukangurambaga mu baturage mu buryo bw\u2019ibanga rikomeye ndetse bakanakusanya imisanzu nyuma bakayohereza mu biro bikuru by\u2019icyama.<\/p>\n<p>Hari ikindi gice cy\u2019abanyapolitike n\u2019abasirikari bari mu butegetsi bwa Hbyarimana cyangwa bari muri opposition FPR yabashije kwiyegereza bemera gukorana nayo ndetse banayifasha gushegesha ubutegetsi bw\u2019ikinani kugeza ubwo banagihanuye mu ndege. Ngirango buri wese aribuka uruhare rwa MDR, PSD na PL mu gushyigikira FPR .<\/p>\n<p><strong>2. IGICE CYA KABIRI<\/strong><\/p>\n<p><strong>IBINTU BITANU BIDINDIZA OPOSITION NYARWANDA<\/strong><\/p>\n<p><strong>1. Ubuhezanguni<\/strong><\/p>\n<p>Byaragaragaye kenshi ko abantu benshi bavuga ko bifuza ko ibintu bihinduka bakigoswe n\u2019amarangamutima ashingiye ku bwoko ibyo bigatuma bahorana urwikekwe hagati yabo n\u2019abo badasangiye ubwoko ndetse n\u2019uturere. Iyo witegereje uburyo amashyaka avuka n\u2019abayayoboka mu dutsiko bikwereka aho ibitekerezo byabo biba bishingiye ibyo bigahamwa n\u2019ibyo bandika ku mbuga zinyuranye mu bitekerezo bitagira umurongo ufatika cyangwa se uhoraho.<\/p>\n<p>Birumvikana ko abenshi babiterwa n\u2019amateka mabi abanyarwanda baciyemo ariko ikibabaje ni uko buri wese yirebe ku giti ke ntarebe na mugenzi we ko nawe yababaye. Umuhutu ati abatutsi baratwishe, ariko ntashake kubihera aho byatangiriye. Umututsi nawe ati badukoreye G\u00e9nocide ariko ntiyemere ko yahorewe birenze urugero ;<\/p>\n<p><strong>2. Kutagira ingabo<\/strong><\/p>\n<p>Paul Kagame ni umuntu warezwe n\u2019igisirikari ku buryo kimutemba mu ngingo kugeza ubu ntikiramutenguha kuko nicyo kimugize akagirwamana. Azi neza ko amagambo y\u2019abasivire atahangana n\u2019urusaku rwa AK47 yizeye inkunga y\u2019abanyamerika n\u2019abongereza kubera uturimo tuzamura ubukungu bwabo abakorera. Ibyo ari nabyo bituma amatwi ye ayavuniramo ibiti.<\/p>\n<p>Mu gihe rero azi neza ko abavuga bavugira kure kandi amajwi yabo ntarenge umutaru nta na rimwe yabaha agaciro ngo yemere gushyikirana nabo cyangwa se ngo adohore igitugu akandamisha abanyarwanda.<\/p>\n<p><strong>3. Umwiryane no guhuzagurika<\/strong><\/p>\n<p>Amashyaka menshi ya opposition arangwa n\u2019umwiryane n\u2019urwikekwe bidafite ishingiro. Ujya kumva ngo ishyaka runaka ryacitsemo ibice bibiri kubera hari abumva ibintu mu buryo ubu n\u2019ubu abandi bakabyumva muri ubu. Wajya kumva ngo ba runaka bakorana n\u2019inkotanyi kandi wenda atari byo ahubwo ari uko imyumvire yabo itajyanye.<\/p>\n<p>Amashyaka menshi n\u2019abayagize usanga aterekana neza umurongo wa politike uhamye yihaye ku buryo ibyo bidaha icyizere abanyarwanda ngo bayashyigikire kubera gutinya ingaruka yabakururira.<\/p>\n<p>Nibutse ko umwiryane utagarukira mu mashyaka imbere gusa ahubwo usanga n\u2019amashyaka ubwayo ashinjana ibintu bidafututse bamwe bita abandi ngo ni za baringa.<\/p>\n<p>Ishingwa ry\u2019amashyaka mashyashya rya buri munsi naryo rigaragaza uguhuzagurika kw\u2019abanyepolitike ba opposition kuko baba batazirikanye rya jambo rivuga ngo Divid and rul (ryanisha utegeke)<\/p>\n<p>Ibi rero (ryanisha utegeke) ubundi ni umurimo wagombye gukorwa na Kagame ariko ntibyirirwa bimugora kuko opposition iba yabimukoreye.<\/p>\n<p><strong>4. Ukwikunda<\/strong><\/p>\n<p>Abanyapolitiki benshi barangwa no kwikunda ku buryo bahisemo kuvugira kure y\u2019abo bavugira ibi nabyita ko bafite politiki yo gushora abaturage ngo batege imitwe Kagame ayimene bo bigaramiye mu bususuruke i Burayi bityo babone uko bandika za D\u00e9clarations zitarenga umutaru. Politiki nk\u2019iyo ubona ari imitwe cyangwa umurengwe wo gutunga za ordinateur mu nzu noneho umuntu yabura icyo akora akajya kuyikiniraho ashyushya imitwe y\u2019abantu yandika ko iminsi ya Kagame ibaze nyamara ntacyo yerekana kiyigabanya.<\/p>\n<p><strong>5. Ubukene<\/strong><\/p>\n<p>Amashyaka menshi nako hafi ya yose nta mutungo agira kandi nta n\u2019ubwo ashyiraho umwete wo gushaka uburyo uwo mutungo waboneka. Iyo uganiriye na bamwe muri bo bakubwira ko batahwemye kubivuga ko umutungo ukenewe ariko abantu ntibabyitabire.<\/p>\n<p>Aba rero ntibamenya aho bipfira kuko nabo ubwabo bataragera ku rwego rwo kwitangira ibyo bemera. Bibwira ko kubivuga gusa bihagije ntibibuke ko hagomba n\u2019ibikorwa<\/p>\n<p><strong>3.IGICE CYA GATATU<\/strong><\/p>\n<p><strong>IBINTU BITANU BYAHIRIKA FPR MU GIHE KITARAMBIRANYE<\/strong><\/p>\n<p><strong>1.Kugira ubumwe muri opposition<\/strong><\/p>\n<p>Igihe cyose abanyapolitiki bacu batazumva ko gukorera hamwe ari ngombwa ntibazabasha guhirika ingoma y\u2019igitugu (baca umugani ngo abahigi benshi bayobya uburari).\u00a0Nibadashyirahamwe ntibizorohera abanyarwanda kubashyigikira kuko babura uwo bahitamo n\u2019uwo bareka.<\/p>\n<p>Kwirirwa bacuranwa abayoboke nibyo bituma abanyarwanda babatakariza icyizere kuko usanga abenshi muri bo ari abahanga mu kuvuga ariko mu ngiro akaba ari zero.<\/p>\n<p>Umunsi abanyepolitiki bacu babashije kuba intangarugero mu guhuriza hamwe imbaraga zabo bizatanga ikizere ko bashobora no kubanisha abanyarwanda. Nibitaba ibyo bazajya biruka amahanga ngo barasobanura imigabo n\u2019imigambi bahave bacyuye umunyu.<\/p>\n<p><strong>2. Gushinga umutwe w\u2019ingabo uhamye<\/strong><\/p>\n<p>Dukurikije imiterere y\u2019ubutegetsi bw\u2019u Rwanda ndetse n\u2019imyumvire y\u2019inkotanyi n\u2019abambari babo biragaragara ko nta mishyikirano ishoboka hatabayeho urusaku rw\u2019imbunda kubera impamvu zikurikira :<\/p>\n<p>1. Ubu amahanga yirirwa avuga imyato Inkotanyi ko ari abadahigwa ku rugamba bigatuma nazo zicinya icyara ko ntawazitsimbura<\/p>\n<p>2. Amahanga azishyigikiye ntashobora kugira icyo amarira opposition mu gihe abona ko nayo idashinga kubera ibigambo byinshi naho ibikorwa ari zero.<\/p>\n<p>3. Nta kindi kintu cyaha icyizere abanyarwanda cyavanaho iriya ngoma uretse kumva ko hari ingabo zihagazeho zishobora guhangana n\u2019inkotanyi.<\/p>\n<p>4. Gushinga umutwe w\u2019ingabo nicyo kintu cyonyine cyatuma amahanga ashyigikiye Kagame yemera ko opposition iriho kandi ko ibiganiro ari ngombwa.<\/p>\n<p>5. Kugira ingabo nicyo kintu cyonyine cyatuma abanyarwanda benshi barushaho kugirira icyizere opposition nyarwanda bigatuma bayishyigikira ndetse bakanayitera n\u2019inkunga bayiha imisanzu.<\/p>\n<p><strong>3.Gushinga ikigega cy\u2019umutungo<\/strong><\/p>\n<p>Umutungo ni ngombwa ku rugamba urwo arirwo rwose.\u00a0Opposition nyarwanda ntishobora guhangana n\u2019ubutegetsi bwa Kagame bufite umutungo utagira ingano naho yo nta kantu na gito yibitseho ni ngombwa rero ko amashyaka ya opposition yiyegeranya akiga gukorera hamwe adatatanya imbaraga zayo noneho agashyiraho ikigega cy\u2019umutungo kigamije kubohora u Rwanda.<\/p>\n<p>Icyo kigega nicyo cyajya cyakira imisanzu y\u2019abanyarwanda n\u2019iy\u2019abandi baterankunga.\u00a0Igice kimwe cy\u2019Amafaranga yaboneka cyakora imirimo ya buri munsi ijyanye n\u2019urugamba, ikindi gice kigakora mu ishoramari kugirango akomeze kubyara umusaruro hateganijwe ko hari igihe urugamba rwaba rurerure bityo abatanga imisanzu bakaba barambirwa bikabaviramo gucika intege.<\/p>\n<p><strong>4. Gushaka igihugu cyashyigikira opposition nyarwanda<\/strong><\/p>\n<p>Mu rugamba urwo arirwo rwose ni ngombwa kugira igihugu byibura kimwe gihana imbibi n\u2019icyanyu kemera kubatera inkunga igaragara kugirango mubashe gukora ibikorwa byanyu nta nkomyi.\u00a0Ibyo bitanga icyizere ku bantu bari mugihugu rwagati babashyigikiye kuko baba bumva mubari hafi kandi umunsi uwo ariwo wose mwabasha kubageraho.<\/p>\n<p>Ibyo kandi byorohera n\u2019abantu banyu bakorera mu gihugu imbere kubageraho bazanye inkunga n\u2019amaraporo ndetse n\u2019abakorera bushake bakabageraho ku buryo bworoshye. Niyo bibaye ngombwa ko mugaba ibitero mubitera muturuka hafi bityo mwashaka gusubira inyuma (Repli tactique\/withdrawal) ntibibagore.<\/p>\n<p>Ariko muri iki gihe hakurikijwe umwuka uri mu karere biragoye kubona igihugu cyakwiyemeza kubaha ibirindiro kuko usanga ibihugu strat\u00e9gique nka Uganda, u Burundi ndetse na RD Congo usanga bifitanye ubumwe bukomeye n\u2019u Rwanda ku buryo n&#8217;iyo byakwemera kuguha ibirindiro bishobora guca inyuma akaba aribyo bikugambanira. Tanzania nayo kubera kwanga amahane ntibyoroshye cyane kukwemerera kuguha ibirindiro dore ko no gutera wambutse umugezi w\u2019Akagera usumana ubukana bwinshi bitoroshye.<\/p>\n<p>Ibyo ariko ntawe byaca intege abantu baganira n\u2019ibyo bihugu haba hari imbogamizi hari ubundi buryo butari munsi ya bune bufatika (efficace) ariko akaba Atari byiza kubushyira ahagaragara kuko bwahumura umwanzi bigatuma ahahanga ijisho.<\/p>\n<p><strong>6. Kugira ibyitso mu butegetsi<\/strong><\/p>\n<p>Kuva isi yaremwa nta muntu urakuraho ubutegetsi adafitemo ibyitso bimushyigikiye ari nabyo bimukorera imirimo y\u2019ubutasi mu nda y\u2019ingoma niyo mpamvu na opposition nayo igomba gukora uko ishoboye igashaka ibyitso mu butegetsi, mu gisirikari ndetse no mu gipolisi. Ibyo kandi ntibigoye kubera ko uretse ubwoba bwibasiye abanyarwanda ndibwira ko abifuza ko ibintu bihinduka mu Rwanda aribo benshi.<\/p>\n<p>Kugira ngo ariko abantu bari mu butegetsi bemere gukorana na opposition ni uko nayo yabanza ikagaragaza ko ishinga atari amagambo gusa aha ndashaka kuvuga nko gutangiza byabikorwa navuze haruguru. Ariko cyane cyane itangiriye ku gikorwa kijyanye no kugarura ubumwe mu bantu barwanya ubutegetse. Kuko abantu barangwa n\u2019umwiryane ntibashobora guhumuriza abandi.<\/p>\n<p><strong>UMWANZURO<\/strong><\/p>\n<p>Banyarwanda banyarwanda kazi uyu ni umwe mu misanzu wanjye muri myinshi nteganya guha igihugu cyanjye nk\u2019uko ntahwemye kwitanga uko nshoboye uhereye ku rugamba rwa mbere nagiyeho rw\u2019inkotanyi ngatabaruka ntageze ku ntego nari narabeshywe kimwe n\u2019abandi benshi tubyumva kimwe baba bakibeshya FPR ko bayirimo nyamara umutimanama wabo uri ahandi, baba barafashe indi nzira yo kugaragaza aho bahagaze hatandukanye na FPR . Ndizeza igihugu cyanjye ko nzakitangira uko nshoboye ndetse ko niteguye no kugiha amaraso aho kugirango imbwa zizayanywere ubusa.\u00a0Numva mu gihe igihugu cyanjye kitarabohoka aho nabonera amahoro ari mumva cyangwa muri gereza.<\/p>\n<p>Ndasaba umuntu wese wumva ibintu kimwe nanjye ko yabimbwira ndetse tukanajya n\u2019inama y\u2019uko twafatanya kugirango igihugu cyacu kibohoke.<\/p>\n<p>Ndambiwe gukorera politiki kure y\u2019u Rwanda,<\/p>\n<p>Ndambiwe gukorera politiki mu nyandiko nta bikorwa.<\/p>\n<p><strong>Abdallah Akishuli<\/strong><\/p>\n<p>Wifuza kunyandikira ugira byo unyungura cyangwa ushyigikira ibi bitekerezo, adresse yanjye ni:<\/p>\n<p><strong><em>abdallah.akishuli@yahoo.com<\/em><\/strong><br \/>\n<strong><em>Telefone : 00262639030023<\/em><\/strong><br \/>\n<strong><em>Cyangwa ukansanga kuri Face book: Abdallah Akishuli<\/em><\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>FPR NTIYAFASHE IGIHUGU KU BW&#8217;AMAGAMBO NTA N&#8217;UBWO IZAVANWAHO N&#8217;AMAGAMBO GUSA ATAGIRA IBIKORWA.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":6916,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-2802","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>TUVE MU MAGAMBO TUJYE MUBIKORWA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"TUVE MU MAGAMBO TUJYE MUBIKORWA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"FPR NTIYAFASHE IGIHUGU KU BW&#8217;AMAGAMBO NTA N&#8217;UBWO IZAVANWAHO N&#8217;AMAGAMBO GUSA ATAGIRA IBIKORWA.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-12-03T21:31:04+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2015-11-03T21:05:38+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/akishuli2.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"349\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"376\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"10 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"TUVE MU MAGAMBO TUJYE MUBIKORWA\",\"datePublished\":\"2012-12-03T21:31:04+00:00\",\"dateModified\":\"2015-11-03T21:05:38+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\\\/\"},\"wordCount\":2071,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/04\\\/akishuli2.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\\\/\",\"name\":\"TUVE MU MAGAMBO TUJYE MUBIKORWA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/04\\\/akishuli2.jpg\",\"datePublished\":\"2012-12-03T21:31:04+00:00\",\"dateModified\":\"2015-11-03T21:05:38+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/04\\\/akishuli2.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/04\\\/akishuli2.jpg\",\"width\":349,\"height\":376},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"TUVE MU MAGAMBO TUJYE MUBIKORWA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"TUVE MU MAGAMBO TUJYE MUBIKORWA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"TUVE MU MAGAMBO TUJYE MUBIKORWA - Umunyarwanda","og_description":"FPR NTIYAFASHE IGIHUGU KU BW&#8217;AMAGAMBO NTA N&#8217;UBWO IZAVANWAHO N&#8217;AMAGAMBO GUSA ATAGIRA IBIKORWA.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-12-03T21:31:04+00:00","article_modified_time":"2015-11-03T21:05:38+00:00","og_image":[{"width":349,"height":376,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/akishuli2.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"10 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"TUVE MU MAGAMBO TUJYE MUBIKORWA","datePublished":"2012-12-03T21:31:04+00:00","dateModified":"2015-11-03T21:05:38+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\/"},"wordCount":2071,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/akishuli2.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\/","name":"TUVE MU MAGAMBO TUJYE MUBIKORWA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/akishuli2.jpg","datePublished":"2012-12-03T21:31:04+00:00","dateModified":"2015-11-03T21:05:38+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/akishuli2.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/akishuli2.jpg","width":349,"height":376},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tuve-mu-magambo-tujye-mubikorwa\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"TUVE MU MAGAMBO TUJYE MUBIKORWA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2802","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2802"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2802\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/6916"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2802"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2802"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2802"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}