{"id":2828,"date":"2012-12-07T02:32:29","date_gmt":"2012-12-07T00:32:29","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=2828"},"modified":"2012-12-09T01:12:35","modified_gmt":"2012-12-08T23:12:35","slug":"madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\/","title":{"rendered":"Madame Aloysea Inyumba yigendeye atabonye ihirima rya FPR?"},"content":{"rendered":"<p>Kuri uyu wa kane tariki ya 6 Ugushyingo 2012, inkuru y\u2019urupfu rwa Madame Aloysea Inyumba wari Minisitiri w\u2019Iterambere ry\u2019Umuryango nibwo yatangiye kugaragara mu bitangazamakuru bitandukanye. Hatangajwe ko yahitanywe n\u2019indwara ndetse inyandiko za Minist\u00e8re y\u2019Iterambere ry\u2019Umuryango muri iyi minsi zari zimaze iminsi zishyirwaho umukono na Ministre Protais Musoni ushinzwe ibikorwa by\u2019inama ya Leta.<!--more--><\/p>\n<p>Nk\u2019uko tubikesha urubuga igihe.com Madame Aloysea Inyumba yavutse ku itariki ya mbere Mutarama 1962, yari Minisitiriri w\u2019Iterambere ry\u2019Umuryango kuva mu mwaka wa 2011.<\/p>\n<p>-Mbere yaho Inyumba yari umwe mu bagize Sena kuva mu mwaka wa 2004, ari muri Sena yari muri Komite y\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga ndetse n\u2019Iy\u2019ubutwererane n\u2019umutekano.<\/p>\n<p>-Yayoboye Perefegitura yitwaga Kigali Ngari<\/p>\n<p>-Yabaye umwe mu bari bagize Ihuriro ry\u2019Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko.<\/p>\n<p>-Yari umwe mu baminisitiri bari bagize Guverinoma y\u2019inzibacyuho yagiyeho mu Rwanda FPR imaze gufata ubutegetsi muri Nyakanga 1994, aho yari Minisitiri w\u2019Uburinganire n\u2019Iterambere ry\u2019umuryango kuva mu mwaka w\u20191994 kugeza mu mwaka wa 1999.<\/p>\n<p>-Kuva mu mwaka w\u20191999 kugera mu mwaka wa 2001 yari Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y\u2019Ubumwe n\u2019Ubwiyunge.<\/p>\n<p>-Yabonye Impabumyamenyi y\u2019icyubahiro mu bijyanye n\u2019imibereho y\u2019abaturage n\u2019imiyoborere (Social Work and Social Administration), ayikuye muri Kaminuza ya Makerere ho muri Uganda.<\/p>\n<p>-Yabonye kandi Impamyabumenyi y\u2019ikirenga ayikuye muri Kaminuza ya La Roche College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.<\/p>\n<p>-Yari afite kandi impamyabumenyi y\u2019ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n\u2019Ububanyi n\u2019amahanga (International Relations) yakuye muri Kaminuza ya Irish yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.<\/p>\n<p>-Yari umwe mu bagize inama y\u2019ubuyobozi mu kigo cy\u2019ubushakashatsi n\u2019ubusabane bigamije amahoro (Board of Directors of the Institute of Research and Dialogue)<\/p>\n<p>-Yari umwe mu banyamuryango b\u2019ihuriro ry\u2019abagore b\u2019Abajyanama muri Afurika (African Women Advisory Committee).<\/p>\n<p>Yari yarashakanye na Dr Richard Masozera bafitanye abana babiri.<\/p>\n<p><strong>Yafashije cyane FPR ikiri umutwe w\u2019inyeshyamba<\/strong><\/p>\n<p>Yagize uruhare rukomeye mu gukusanya inkunga yo gufasha FPR Inkotanyi ubwo yashingwaga mu mwaka w\u20191987.<\/p>\n<p>Muri icyo gihe Inyumba yabaye umucungamari, aho yagenzuraga neza amafaranga yari ahari nk\u2019uko benshi babanye nawe babivuga nta ngeso y\u2019akaboko karekare yagaragaje nk\u2019uko bimeze ubu kubandi bayobozi ba FPR. Yagize kandi uruhare mu gushyiraho uburyo bwo gukusanya inkunga yanatumye ingabo zari iza FPR zibasha kubona ibikoresho n\u2019ibindi byangombwa nkenerwa byifashishijwe mu ntambara yatumye igera ku butegetsi, akaba kandi yari n\u2019umwe mu bayobozi b\u2019imena ba FPR.<\/p>\n<p>Niwe ngo waguze imyambaro yambarwaga n\u2019Ingabo za FPR-Inkotanyi ubwo zarwanaga. Iyo myenda yari izwi ku izina rya \u2018Mukotanyi\u2019, dore ko byamuhagurukije bikamujyana mu Burasirazuba bw\u2019u Budage kugura iyo myambaro.<\/p>\n<p>Kuba umucungamari wa FPR yarabikomeje ndetse na FPR imaze gufata ubutegetsi ariko mu myaka yakurikiyeho kuva aho Perezida Kagame atangiye kugenda yigira ikigirwamana izo nshingano zavuye mu maboko ya Madame Inyumba ndetse ububasha bwa nyuma yabwaburiwe mu bitaro asinyishwa impapuro huti huti aho yari arwariye i Nairobi kuko hari hari impungenge z\u2019uko ashobora gupfa ajyanye amabanga menshi y\u2019imitungo ya FPR.<\/p>\n<p>Ngo ari kumwe na Nyakwigendera Major Dr Peter Bayingana, Inyumba yagize uruhare rukomeye mu kureshya Col. Alexis Kanyarengwe mu kwinjira muri FPR. Yamusanze aho yari yarahungiye muri Tanzania. Hari amakuru avuga ko habayeho n\u2019imbaraga z\u2019uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Mwarimu Julius Nyerere mu kumvisha Col. Kanyarengwe ko agomba gufasha FPR.<\/p>\n<p><strong>Madame Inyumba mu guhangana na opposition<\/strong><\/p>\n<p>Nyuma yo gukurwaho icyizere na Perezida Kagame aregwa ibintu bidasobanutse neza, Madame Inyumba yagaruriwe icyizere na Perezida Kagame ariko nk\u2019uko bivugwa na benshi yari afite inshingano zo guhangana n\u2019abatavuga rumwe n\u2019ubutegetsi akoresheje ubuhanga bwe yari azwiho ku buryo budashidikanywaho bwo kureshya ngo gukangura imbaga. Icyari kigamijwe n\u2019ukugeraza gutera igipindi abanyarwanda bari hanze biganjemo abahutu bakizezwa imyanya n\u2019umutekano mu Rwanda.<\/p>\n<p>Twafata nk\u2019urugero rwo mu Gushyingo 2010 nyuma y\u2019isohoka ry\u2019inyandiko yiswe Rwanda Rwanda briefing yashyizweho umukono na Lt Gen Kayumba Nyamwasa, Col. Patrick Karegeya, Gerald Gahima na Dr Th\u00e9og\u00e8ne Rudasingwa, isohoka rya Mapping report ku bwicanyi bwakorewe impunzi z\u2019abahutu muri Congo, Madame Inyumba yitwaje abayobozi bamwe bo muri Leta y\u2019u Rwanda biganjemo abahutu twavuga nka:<\/p>\n<p>-Nyakwigendera Ministre Christine Nyatanyi<\/p>\n<p>&#8211; D\u00e9pit\u00e9e Mureshyankwano Marie Rose<\/p>\n<p>&#8211; G\u00e9n\u00e9ral-Major J\u00e9r\u00f4me Ngendahimana, wahoze muri FDLR akaba ubu yungirije umukuru w\u2019inkeragutabara<\/p>\n<p>&#8211; S\u00e9natrice Agn\u00e8s Mukabaranga, umugore wa Thomas Habanabakize wari Ministre w\u2019Ubutegetsi bw\u2019igihugu ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana<\/p>\n<p>&#8211; D\u00e9pit\u00e9 Ezechias Rwabuhihi<\/p>\n<p>&#8211; Pierre-Damien Habumuremyi, icyo gihe yari mu nteko ishingamategeko y\u2019umuryango w\u2019Afrika y\u2019uburasirazuba<\/p>\n<p>&#8211;\u00a0 Amandin Rugira, ambasaderi w\u2019u Rwanda i Kinshasa<\/p>\n<p>&#8211;\u00a0 Faustin Kagame, wari ushinzwe itumanaho mu biro by\u2019umukuru w\u2019igihugu<\/p>\n<p>&#8211;\u00a0 Padiri Innocent Consolateur, wo muri komisiyo y\u2019ubumwe n\u2019ubwiyunge<\/p>\n<p>&#8211; Madame Iyamuremye Sindikubwabo R\u00e9gine ; ukorana na Madame Jeannette Kagame), akaba n\u2019umukobwa wa Perezida Th\u00e9odore Sindikubwabo ;<\/p>\n<p>&#8211; Ndashimye Bernardin<\/p>\n<p>&#8211; Masozera Robert wari ushinzwe diaspora muri Minist\u00e8re y\u2019ububanyi n\u2019amahanga icyo gihe.<\/p>\n<p>&#8211; Alain Maniraguha, umuhungu wa Major Jacques Maniraguha<\/p>\n<p>&#8211; Benjamin Gasamagera.<\/p>\n<p>yazengurutse ibihugu by\u2019u Burayi agenda asobanura uburyo Leta y\u2019u Rwanda ngo ikora neza ariko icyari kigamijwe cy\u2019ibanze ni ukugerageza gukumira impunzi z\u2019abahutu zo mu bihugu cy\u2019i Burayi mu kwinjira mu ihuriro RNC kuko Leta y\u2019u Rwanda yabonaga ibimenyetso by\u2019uko rigiye kuvuka nyuma ya Rwanda Briefing (RNC yavutse mu Kuboza 2010) ariko hari hagamijwe kurwanya na Mapping Report yari imaze gusohoka tariki ya 1 Ukwakira 2010. Ikindi cyashyizwemo ingufu muri izo ngendo n\u2019ukugerageza kumvisha abantu ko Madame Ingabire atazize ubusa mu mifungirwe ye.<\/p>\n<p>Ibikorwa byo kureshya abahunze cyane cyane abahutu n\u2019abandi batavuga rumwe n\u2019ubutegetsi byarakomeje mu myaka yakurikiyeho ku buryo abantu nka Pierre C\u00e9l\u00e9stin Rwigema wahoze ari Ministre w\u2019intebe watashye mu Rwanda n\u2019abandi benshi bagiye bajya mu Rwanda batahaherukaga mu bikorwa byiswe come and see nabyo byashobotse kubera Madame Inyumba.<\/p>\n<p>Agatendo gaheruka ni umubonano Madame Inyumba yagiranye na bamwe mu bari abarwanashyaka b\u2019imena b\u2019ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rya Faustin Twagiramungu. Umubonano wa Madame Inyumba na Alain Patrick Ndengera na Evode Uwizeyimana wakurikiwe n\u2019ubwumvikane buke bwakurikiwe n\u2019isezera mu ishyaka ry\u2019abo babonanye na Madame Inyumba.<\/p>\n<p>Ntabwo umuntu yavuga amazina menshi y\u2019abashoboye guhura na Madame Inyumba mu ibanga ngo ayarangize dore ko ari benshi kandi hari na benshi batashoboye gufatwa n\u2019igipindi cye.<\/p>\n<p><strong>ABANTU BATANDUKANYE BAGIZE ICYO BAVUGA KURI MADAME INYUMBA:<\/strong><\/p>\n<p><strong>Sixbert Musangamfura,\u00a0 umwe mu bayobozi ba FDU-Inkingi ati: FPR ipfakaye burundu!<\/strong><\/p>\n<p><em>&#8220;Nyakwigendera Madame Aloysea Inyumba nabonanye nawe bwa mbere muri 1992 i Bujumbura ariho azenguruka hirya no hino ashakishiriza FPR Inkotanyi inkunga. Nyuma namumenye kurushaho mu gihe cya guverinoma yitwaga iy&#8217;ubumwe yari iyobowe na Faustin Twagiramungu. Icyo gihe yari Ministri w&#8217;umuryango no guteza imbere abategarugori guhera 19 Nyakanga 1994. Namubonye bwa nyuma hasigaye icyumweru ngo mpunge igihugu cyanjye, muri Kanama 1995.<\/em><\/p>\n<p><em>Icyo navuga ku rupfu rwe ni uko FPR Inkotanyi ipfakaye burundu. Ipfushije umutima w&#8217;urugo rwayo. Nyakwigendera Inyumba ari ku isonga ry&#8217;abirutse hirya no hino bayishakira amafaranga n&#8217;amaboko mu ntambara. Muri iyi minsi yirukaga hirya no hino ayishakira inshuti, ndetse aza no kuzenguraka isi abwira bamwe mu bahutu bahunze ngo batahe babahe umurwi ku butegetsi aho kwirirwa barwanya ingoma bafatanije n&#8217;imiryango irwanya ubutegetsi. Byatumye akura benshi mu birindiro arabacyura.<\/em><\/p>\n<p><em>FPR ibuze umutima w&#8217;urugo kuko nyakwigendera ari we mutegarugori wabaye mu buyobozi bwayo mu ntambara na nyuma, kandi akayitangira uko ashoboye kugeza atabarutse. Nk&#8217;abandi benshi bakoranye na Kagame nawe yamunyujije inzira y&#8217;umusaraba, ariko byakomera akongera akamugarura.<\/em><\/p>\n<p><em>Abari mu buyobozi bw&#8217;Inkotanyi hamwe nawe, benshi birukanywe mu kibuga cya politiki, abandi bahigwa bukware kugira ngo badacura umwuka Perezida Paul Kagame, usigaye wenyine ubu muri ibi bihe bye bya nyuma. Kuba atabarutse mu gihe umuryango wa FPR uriho wizihiza isabukuru y&#8217;imyaka 25, bihuriranye n&#8217;ibihe bya nyuma bw&#8217;ingoma ya FPR. Asize isukuma, agize amahirwe ko Imana irinze amaso ye kubona FPR ihirimana n&#8217;imizi n&#8217;imiganda nk&#8217;igiti cyaboze.<\/em><\/p>\n<p><em>Mwifurije iruhuko ridashira.&#8221;<\/em><\/p>\n<p><strong>Dr Th\u00e9og\u00e8ne Rudasingwa mu butumwa yacishije ku rubuga rwa facebook yagize ati:<\/strong><\/p>\n<p><em>\u201d Twumvise inkuru mbi ko Aloysea Inyumba yitabye Imana. Jye n\u2019umuryango wanjye twifatanije n&#8217;umuryango wa Dr. Richard Masozera mu bihe by&#8217;imibabaro. Imana imwakire mu bwami bwayo.\u201d<\/em><\/p>\n<p><strong>Col Patrick Karegeya wahoze ashinzwe inzego z\u2019iperereza zo hanze mu Rwanda yagize ati:<\/strong><\/p>\n<p><em>\u201cU Rwanda rupfushije umuntu! Inyumba yari umuntu muzima ufite urukundo, uburere, kwitangira abandi iyo aza kuba mu gihugu kitayobowe na Kagame aba yaragejeje u Rwanda ku bintu byinshi. Yari umuntu uzi kumva abandi n\u2019iyo mwaba mutavuga rumwe ntibibe byabahindura abanzi, yakoreye neza RPF. Ibikorwa by\u2019ubusahuzi n\u2019ibindi byatangiye kuba byinshi ubwo batangiye kumwigizayo, umutungo wa FPR ugasigara mu maboko ya Kagame n\u2019umuryango we. Kagame yari amuziho ubwenge niyo mpamvu yamwitabazaga igihe yabonaga amerewe nabi. Inyumba azize stress n\u2019inkeke yahozwagaho no kutaruhuka n\u2019ishyari rya Madame Jeannette Kagame wamutotezaga amuziza gukundwa n\u2019abantu. Ni umuntu nubahaga by\u2019umwihariko. Imana imwakire.\u201d<\/em><\/p>\n<p><strong>Umunyamakuru Jean Claude Nkubito we yagize ati:<\/strong><\/p>\n<p><em>&#8221; Jye namenye Inyumba muri MIFAPROFE muri 1995,\u00a0 mu mwaka nahamaze nkora\u00a0 muri service y&#8217;itangazamakuru. Kimwe mu byo muziho ni uko icyo yiyemezaga cyose yagikoraga akakirangiza. Ikindi nzi ni uko yigengeseraga ikintu cyose cyabangamira gahunda ze n&#8217;iza FPR. Iyo wibeshyaga ukamuvuguruza mwashoboraga kubipfa kuko iyo yabaga yafashe umurongo ntiyifuzaga umuntu uwumuhindurira. Inyumba Aloysia muri ministeri yari umuntu bamwe batinya, ariko ubusanzwe ku bamumenyereye yagiraga urugwiro no gusetsa ndetse no gutera urwenya. Niyigendere, n&#8217;ubwo ajyiye akiri muto yageze ku rwego umuntu nka we wakuze buhunzi yashoboraga kwifuza kugeraho.&#8221;<\/em><\/p>\n<p><strong>Boniface Twagirimana, umuyobozi wungirije w\u2019ishyaka FDU-Inkingi we yagize ati:<\/strong><\/p>\n<p><em>\u201cIcyo muziho ni uko nzi ko yari umuntu ukomeye wa FPR ukurikije imirimo FPR yagiye imushinga itandukanye. Ibindi ni ibyamuvugwagaho ko ngo yari afite impano idasanzwe y&#8217;akarimi ko kureshya abantu barwanya FPR! Ngo kubera iyo mpamvu akaba n\u2019ubundi muri bino bihe bitoroheye FPR aho abatavugarumwe nayo bari bakajije umurego ngo yafashaga cyane FPR kujya gushakamo ib&#8217;inda nini bakamufasha gusenya amashyaka akorera hanze ndetse bamwe akabacyura bakagororerwa kubapfunda imyanya bagaceceka. Ibi ariko ni ibyo numvaga bimuvugwaho ukuri kwabyo ko sinakumenya ariko no kubihakana nabyo, nabyo naba mbeshye kuko niba ibi bivugwa n&#8217;abamuzi kandi babanye nawe bishobora kuba ari ukuri. Aka wa mugani ngo akatavuze umwe kaba ari ukuri.\u201d<\/em><\/p>\n<p><strong>Joseph Ngarambe, umunyamabanga mukuru w\u2019Ihuriro Nyarwanda RNC nawe agira ati:<\/strong><\/p>\n<p><em>\u201cMadame Aloyiziya INYUMBA twaganiriye rimwe gusa. Hari mu ntangiririro z\u2019umwaka wa 1991, i Buruseli, ubwo Umunyarwanda tuziranye yambwiye ati ngwino nkwereke Inkotanyi, kandi Inkotanyi yo mu rwego rwo hejuru. Naramwemereye, mpura na Inyumba, turaganira, anyumvisha ko igituma barateye u Rwanda ari ukwanga guhera mu buhunzi, ambwira ko we n\u2019ababyeyi be bagituye mu nkambi. Byarantangaje kumva ko hakiriho inkambi z\u2019impunzi.<\/em><\/p>\n<p><em>Dutandukanye, nasigaranye ishusho y\u2019umukobwa (ntiyari yashaka) uzi icyo akurikiye, kandi ufite impano yo gusobanura byoroshye kandi yitonze. Icyo gihe numvaga Inkotanyi ziyahura, zitazigera zitsinda intambara, nkurikije imvugo nari nsize inyuma mu Rwanda.<\/em><\/p>\n<p><em>Nyuma yo gutsinda kwa FPR, sinongeye guhura ku giti cyanjye na INYUMBA, n\u2019ubwo nagiye nzindukira mu Rwanda kenshi, hagati ya 1995 na 2000. Ariko nakurikiraga amakuru ye, nk\u2019umuntu ukomeye mu butegetsi bwa FPR, kandi uzwiho ubushobozi buhanitse muri n\u00e9gociation.\u00a0 Abantu numvaga bamushima, kabone n\u2019iyo babaga batajya imbizi n\u2019ubwo butegetsi bwa FPR.<\/em><\/p>\n<p><em>INYUMBA anigijweyo, narabyumvise nk\u2019abandi. Yatangwagaho urugero bw\u2019uko ubutegetsi bwa Kagame butazi gufata neza ababukoreye nyakuri. Kugeza igihe agarukiye ku rugamba.<\/em><\/p>\n<p><em>Natangiye kongera kumva Madame INYUMBA mu butumwa bukomeye nyuma y\u2019isohoka rya Rwanda Briefing yanditswe na ba Kayumba, Karegeya, Rudasingwa na Gahima mu kwezi kwa Kanama 2010. Hashize nk\u2019amezi 2 gusa iyo Rwanda Briefing isohotse, INYUMBA nibwo yoherejwe mu bihugu byinshi by\u2019Uburayi, ayoboye Abanyarwanda bakomoka ahanini mu bwoko bw\u2019Abahutu, hagamijwe cyane cyane\u00a0 guha akato bariya bane bayanditse. Uko kubikoma byaje no kwigaragariza mu nama iyo d\u00e9l\u00e9gation ya Madame INYUMBA\u00a0 yagiriye i Buruseli mu Bubiligi, tariki ya 6\/11\/2010.<\/em><\/p>\n<p><em>Na mbere gato ko RNC ishingwa, INYUMBA yari mu butumwa mu Bubiligi, aho yahuye n\u2019abantu benshi bemeye kubonana na we (nko kw\u2019itariki ya 06\/12\/2010, hari umuntu wansabye ashishikaye kubonana na INYUMBA ngo ari kumwe na Koloneli Gatete KARURANGA wari ushinzwe External, ariko musubiza ko bidashoboka; hari hasigaye iminsi 6 gusa ngo dushinge RNC).<\/em><\/p>\n<p><em>Nyuma y\u2019ishingwa rya RNC, tariki ya 12\/12\/2010, Madame INYUMBA yakomeje urugamba rwo mu Burayi, ndetse no muri Amerika. Na mbere gato y\u2019uko Perezida KAGAME asura Ubufaransa muri Nzeri 2011, Madame INYUMBA yagaragaye ku rugamba, ndetse tuza no guhurira i Rouen mu Bufaransa (27\/08\/2011), aho nari mu bari bazinduwe no kwamagana\u00a0 ingeso igayitse y\u2019ubutegetsi bwa KAGAME yo kubiba umwuka mubi mu Banyarwanda baba mu mahanga. Yinjira cyangwa asohoka mu cyumba cy\u2019inama yari yamuzanye, Madame INYUMBA ntiyagaragaje umunabi kubera urwamo n\u2019amashusho akaze yamaganaga KAGAME na we ubwe. Yahivanye neza.<\/em><\/p>\n<p><em>Yego, Madame INYUMBA yari umwe mu nkingi zikomeye z\u2019ubutegetsi bw\u2019igitugu bwa Kagame. Ariko abantu benshi, nanjye ndimo, bubahaga ubwenge n\u2019ikinyabupfura byagiye bimuranga. IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.\u201d<\/em><\/p>\n<p><strong>Karangwa Semushi G\u00e9rard, umuyobozi wungirije w&#8217;ishyaka PDP-Imanzi nawe yagize icyo avuga:<\/strong><\/p>\n<p><em>&#8220;Jye n\u2019umuryango wanjye twifatanyije n\u2019umuryango wa Dr Richard Mazosera n\u2019abanvandimwe ba Nyakwigendera Aloyisia Inyumba muri ibi bihe by\u2019akababaro.\u00a0<\/em><em>Madamu Aloyisia Inyumba yambereye umuyobozi muri FPR ishami ry\u2019Imari. Agiye akiri muto kandi benshi bakimukeneye.\u00a0Imana imwakire mu bwami bwayo.&#8221;<\/em><\/p>\n<p><strong>Me Evode Uwizeyimana akoresheje urubuga rwa facabook yagize ati:<\/strong><\/p>\n<p><em>&#8220;Madame Aloysia Inyumba uragiye? Igendere kandi ugereyo amahoro natwe tuzagusangayo tukumare irungu. Ndakwibuka ukiyobora icyahoze ari intara ya Kigali Ngali ubwo twahuriraga bwa mbere i Masaka muri imwe mu byahoze byitwa inama z&#8217;umutekano zaguye zahuzaga abayobozi bo mu nzego zitandukanye mu ntara barimo abayobozi b&#8217;uturere, ab&#8217;inkiko, ab&#8217;ubushinjacyaha, ab&#8217;ingabo na polisi. Icyo gihe ndibuka amwe mu magambo yawe aho wagize uti \u00ab Nitwemera ko turi abanyarwanda kuruta uko twibona muri ayo moko adutandukanya nta mpamvu, tukemera ko uru Rwanda ari igihugu cyatwibarutse kandi dusangiye twese nta n&#8217;umwe uvuyemo, mfite ibyiringiro ko tuzumvikana no ku bindi bisigaye byose \u00bb. Aya ni amwe mu magambo nzahora nkwibukiraho nubwo ugiye icyifuzo cyawe kitagezweho ariko ntuhugane, nta keka ko ikivi watangiye kizuswa. Ubwo twahuraga muri summer 2012 twaganiriye byinshi ariko icyo nibuka na none ni aho wagize uti \u00ab mwebwe mukiri bato kandi mwagize amahirwe yo kwiga igihugu cyabibarutse kirabakeneye \u00bb. Nagushimiye ko watubonagamo abana b&#8217;u Rwanda kuruta kutubonamo abanzi barwo bashaka kubambura igihugu mwibohoreje. Wari umubyeyi uca bugufi, mbona utinya kandi wubaha Imana, ugatega amatwi n&#8217;abadatekereza nkawe. Iyi mpano si benshi bayifite mu muryango wa politiki warerewemo. Imana iguhe iruhuko ridashira kandi ikwakire mu batoni bayo. Ugiye u Rwanda rukigukeneye, tuzahora tukwibuka&#8221;<\/em><\/p>\n<p><strong>Marc Matabaro<\/strong><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kuri uyu wa kane tariki ya 6 Ugushyingo 2012, inkuru y\u2019urupfu rwa Madame Aloysea Inyumba wari Minisitiri w\u2019Iterambere ry\u2019Umuryango nibwo yatangiye kugaragara mu bitangazamakuru bitandukanye. Hatangajwe ko yahitanywe n\u2019indwara ndetse inyandiko za Minist\u00e8re y\u2019Iterambere ry\u2019Umuryango muri iyi minsi zari zimaze iminsi zishyirwaho umukono na Ministre Protais Musoni ushinzwe ibikorwa by\u2019inama ya Leta.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":2829,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-2828","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Madame Aloysea Inyumba yigendeye atabonye ihirima rya FPR? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Madame Aloysea Inyumba yigendeye atabonye ihirima rya FPR? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kuri uyu wa kane tariki ya 6 Ugushyingo 2012, inkuru y\u2019urupfu rwa Madame Aloysea Inyumba wari Minisitiri w\u2019Iterambere ry\u2019Umuryango nibwo yatangiye kugaragara mu bitangazamakuru bitandukanye. Hatangajwe ko yahitanywe n\u2019indwara ndetse inyandiko za Minist\u00e8re y\u2019Iterambere ry\u2019Umuryango muri iyi minsi zari zimaze iminsi zishyirwaho umukono na Ministre Protais Musoni ushinzwe ibikorwa by\u2019inama ya Leta.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-12-07T00:32:29+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2012-12-08T23:12:35+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"12 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Madame Aloysea Inyumba yigendeye atabonye ihirima rya FPR?\",\"datePublished\":\"2012-12-07T00:32:29+00:00\",\"dateModified\":\"2012-12-08T23:12:35+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\\\/\"},\"wordCount\":2350,\"commentCount\":11,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\\\/\",\"name\":\"Madame Aloysea Inyumba yigendeye atabonye ihirima rya FPR? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-12-07T00:32:29+00:00\",\"dateModified\":\"2012-12-08T23:12:35+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"300\",\"height\":\"274\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Madame Aloysea Inyumba yigendeye atabonye ihirima rya FPR?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Madame Aloysea Inyumba yigendeye atabonye ihirima rya FPR? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Madame Aloysea Inyumba yigendeye atabonye ihirima rya FPR? - Umunyarwanda","og_description":"Kuri uyu wa kane tariki ya 6 Ugushyingo 2012, inkuru y\u2019urupfu rwa Madame Aloysea Inyumba wari Minisitiri w\u2019Iterambere ry\u2019Umuryango nibwo yatangiye kugaragara mu bitangazamakuru bitandukanye. Hatangajwe ko yahitanywe n\u2019indwara ndetse inyandiko za Minist\u00e8re y\u2019Iterambere ry\u2019Umuryango muri iyi minsi zari zimaze iminsi zishyirwaho umukono na Ministre Protais Musoni ushinzwe ibikorwa by\u2019inama ya Leta.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-12-07T00:32:29+00:00","article_modified_time":"2012-12-08T23:12:35+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"12 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Madame Aloysea Inyumba yigendeye atabonye ihirima rya FPR?","datePublished":"2012-12-07T00:32:29+00:00","dateModified":"2012-12-08T23:12:35+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\/"},"wordCount":2350,"commentCount":11,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\/","name":"Madame Aloysea Inyumba yigendeye atabonye ihirima rya FPR? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-12-07T00:32:29+00:00","dateModified":"2012-12-08T23:12:35+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"300","height":"274"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-aloysea-inyumba-yigendeye-atabonye-ihirima-rya-fpr\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Madame Aloysea Inyumba yigendeye atabonye ihirima rya FPR?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2828","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2828"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2828\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2828"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2828"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2828"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}