{"id":2848,"date":"2012-12-09T00:36:27","date_gmt":"2012-12-08T22:36:27","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=2848"},"modified":"2012-12-09T00:58:07","modified_gmt":"2012-12-08T22:58:07","slug":"aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\/","title":{"rendered":"Aloyiziya Inyumba asize FPR ifite intege nkeya."},"content":{"rendered":"<p>Ubwa nyuma navuganye na Aloyiziya Inyumba ni ku itariki ya 1 Ugushyingo 2010. Icyo gihe yari mu rugendo rwamaze ibyumweru byinshi mu bihugu by\u2019iburayi aho yarimo gutegura inama y\u2019umushyikirano yabaye mu mpera z\u2019uwo mwaka. Nyuma yabwo yagarutse mu burayi mu kwezi kwa kanama umwaka w\u20192011 agiye gutegura urugendo rwa Perezida Paul Kagame i Paris mu Bufaransa. Muri icyo gihe havuzwe cyane inama yakoresheje ahitwa i Rouen tariki ya 28 kanama atanguranwa na Fawusitini Twagiramungu nawe wari ufite gahunda yo kuhakorera mitingi ku ya 3 nzeri.<!--more--><\/p>\n<p>Izo ngendo ze zakurikirwaga n\u2019amagambo menshi yacaga hano ku mbuga avuga ko uwo mudamu afite intego yo gusenya opozisiyo kuko yarebaga abantu ku giti cyabo akababwira ko nta mpamvu bafite zo gukomeza kurwanya leta y\u2019ubumwe, akabagira inama yo gutaha bagafatanya n\u2019abandi kubaka igihugu. Abafite ibintu byo gushidikanya yababwira kuza kureba uko igihugu kimeze muri ya gahunda bise \u00ab Ngwino urebe \u00bb yaterwaga inkunga n\u2019igihugu cy\u2019ubuholandi. Muri izo ngendo za Inyumba zo gucyura impunzi z\u2019abahutu buri gihe yabaga afite intumwa ayoboye zirimo abahutu bazwiho kuba intyoza mu kuvuga. Njyewe twabonanye ari kumwe na depite Roza Mureshyankwano, umugore wabaye impunzi muri Kongo akaba yarasobanuraga uburyo ibivugwa ku bwicanyi bwanditswe muri ya raporo ya LONI bise Mapping Report byose ari ibinyoma. Uwo mudepite ukomoka muri perefegitura ya Gisenyi nari nzi neza ko arimo kubeshya ariko ntibyantunguye kuko nta kundi yashoboraga gukorera FPR.<\/p>\n<p>Umuntu yavuga ko iyo gahunda yo kujya mu mahanga kureshya impunzi ngo zitahe yatumye Aloyiziya Inyumba avugwa cyane mu myaka ye ya nyuma hano ku isi. Hari abanyaporitiki bo ku rwego rwo hejuru byafashije, bibakura mu isoni babona uko bava mu buhungiro. Hari abandi babonye uburyo bwo gusura igihugu, bakareba amajyambere kimaze kugeraho ariko ahanini bakibonera ko bashobora gutaha ntibafungwe cyangwa ngo bicwe. Bamwe baboneragaho kubohoza imitungo yabo akenshi bakigarukira.<\/p>\n<p>Iyi gahunda ya guverinoma yo gucyura impunzi muri ubwo buryo ni amayeri ya poritiki agamije kuburizamo imishyakirano amashyaka akorera hanze yasabaga. Impamvu ubutegetsi bwa FPR bwarwanyije iyo mishyikirano bugahitamo kujya kureshya impunzi imwe imwe nuko mu mishyikirano impande zombi ziba zihagarariwe n\u2019abantu bajijutse, ntawe upfa guhenda undi ubwenge. Mu mishyikirano hashobora gusabwa byinshi umuntu umwe ku giti cye atabasha gusaba kandi byahindura poritiki igihugu cyagenderagaho.<\/p>\n<p>Iyo abantu bibajije ku mpamvu zatumaga Aloyiziya Inyumba ariwe ushyirwa imbere muri izo guhunda zo kureshya impunzi hari abahita bavuga ko aruko yari indyarya cyane, ariko umuntu ashobora no gusanga ahubwo uriya mudamu ari mu babonaga ubutegetsi bwa FPR bugomba kuva mu mfunganwa y\u2019irondakoko. Bakabona bwarushaho gushyigikirwa n\u2019abaturage no kuramba igihe bwaba bwitabiriwe n\u2019abahutu benshi kurusho uko byifashe ubu. Icyo kibazo cyarushijeho gukomera nyuma y\u2019uko Jenerali Kayumba Nyamwasa ahunze agafatanya n\u2019abandi batutsi bakomeye bahoze mu buyobozi bwa FPR gushinga ishyaka rya RNC. Guhera ubwo FPR yabaye nk\u2019ishya ubwoba ishyira ingufu nyinshi mu bikorwa byo kugenzura abanyarwanda baba mu mahanga hanakorwa n\u2019iyo gahunda yo kureshya bamwe ngo batahe.<\/p>\n<p>Umuntu ahereye kuri ibi mvuze hejuru ntiyabura kuvuga ko Aloyiziya Inyumba yari umunyapolitiki ukomeye, wakoreraga FPR yego ariko wanashakaga gukemura ibibazo by\u2019igihugu mu buryo bwayo. Asize FPR imaze kugira intege nkeya kubera amakimbirane akomeye yatumye bamwe mu banyamuryango bayo b\u2019imena batoroka igihugu (Tribert Rujugiro, Valens Kajeguhakwa, Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Th\u00e9og\u00e8ne Rudasingwa, \u2026.) n\u2019abasigaye bakaba bakorera ku bwoba. FPR ifite intege nkeya na none kubera inkunga z\u2019amahanga zatangiye kubura ahanini biturutse ku ngufu za bariya bayisohotsemo bakaba bayirwanyiriza hanze, hakiyongeraho no kuba muri uyu mwaka tugiye gusoza leta ya Kagame yarafatiwe mu cyuho irimo gushoza intambara muri Kongo, ikaba ishinjwa n\u2019impuguke za LONI kuba ariyo iri inyuma y\u2019abarwanyi biyise M23.<\/p>\n<p>Mu bihe nk\u2019ibi ishyaka FPR ryari rikeneye ubwitange n\u2019ubushishozi bw\u2019abanyamuryango bayo b\u2019imena kugirango rihangane n\u2019ibibazo igihugu kirimo ntabwo aribwo Madamu Aloyiziya Inyumba yari akwiye kwigendera. Ariko ni ko bigenga ni inzira ya twese kandi ntituzi umunsi n\u2019igihe. Imana imwakire mu bayo.<\/p>\n<p>Buruseli, le 8\/12\/2012.<\/p>\n<p>Nkuliyingoma Yohani Batista<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/07\/Nkuliyingoma-JB.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignleft size-thumbnail wp-image-164\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/07\/Nkuliyingoma-JB-150x150.jpg\" alt=\"\" width=\"150\" height=\"150\" \/><\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ubwa nyuma navuganye na Aloyiziya Inyumba ni ku itariki ya 1 Ugushyingo 2010. Icyo gihe yari mu rugendo rwamaze ibyumweru byinshi mu bihugu by\u2019iburayi aho yarimo gutegura inama y\u2019umushyikirano yabaye mu mpera z\u2019uwo mwaka. Nyuma yabwo yagarutse mu burayi mu kwezi kwa kanama umwaka w\u20192011 agiye gutegura urugendo rwa Perezida Paul Kagame i Paris mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":2849,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64,62],"tags":[],"class_list":["post-2848","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Aloyiziya Inyumba asize FPR ifite intege nkeya. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Aloyiziya Inyumba asize FPR ifite intege nkeya. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ubwa nyuma navuganye na Aloyiziya Inyumba ni ku itariki ya 1 Ugushyingo 2010. Icyo gihe yari mu rugendo rwamaze ibyumweru byinshi mu bihugu by\u2019iburayi aho yarimo gutegura inama y\u2019umushyikirano yabaye mu mpera z\u2019uwo mwaka. Nyuma yabwo yagarutse mu burayi mu kwezi kwa kanama umwaka w\u20192011 agiye gutegura urugendo rwa Perezida Paul Kagame i Paris mu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-12-08T22:36:27+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2012-12-08T22:58:07+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Aloyiziya Inyumba asize FPR ifite intege nkeya.\",\"datePublished\":\"2012-12-08T22:36:27+00:00\",\"dateModified\":\"2012-12-08T22:58:07+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\\\/\"},\"wordCount\":653,\"commentCount\":5,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Amakuru\",\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\\\/\",\"name\":\"Aloyiziya Inyumba asize FPR ifite intege nkeya. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-12-08T22:36:27+00:00\",\"dateModified\":\"2012-12-08T22:58:07+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"300\",\"height\":\"400\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Aloyiziya Inyumba asize FPR ifite intege nkeya.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Aloyiziya Inyumba asize FPR ifite intege nkeya. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Aloyiziya Inyumba asize FPR ifite intege nkeya. - Umunyarwanda","og_description":"Ubwa nyuma navuganye na Aloyiziya Inyumba ni ku itariki ya 1 Ugushyingo 2010. Icyo gihe yari mu rugendo rwamaze ibyumweru byinshi mu bihugu by\u2019iburayi aho yarimo gutegura inama y\u2019umushyikirano yabaye mu mpera z\u2019uwo mwaka. Nyuma yabwo yagarutse mu burayi mu kwezi kwa kanama umwaka w\u20192011 agiye gutegura urugendo rwa Perezida Paul Kagame i Paris mu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-12-08T22:36:27+00:00","article_modified_time":"2012-12-08T22:58:07+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Aloyiziya Inyumba asize FPR ifite intege nkeya.","datePublished":"2012-12-08T22:36:27+00:00","dateModified":"2012-12-08T22:58:07+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\/"},"wordCount":653,"commentCount":5,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Amakuru","Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\/","name":"Aloyiziya Inyumba asize FPR ifite intege nkeya. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-12-08T22:36:27+00:00","dateModified":"2012-12-08T22:58:07+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"300","height":"400"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aloyiziya-inyumba-asize-fpr-ifite-intege-nkeya\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Aloyiziya Inyumba asize FPR ifite intege nkeya."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2848","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2848"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2848\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2848"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2848"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2848"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}