{"id":28547,"date":"2018-09-26T16:34:44","date_gmt":"2018-09-26T14:34:44","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=28547"},"modified":"2018-09-26T16:34:44","modified_gmt":"2018-09-26T14:34:44","slug":"ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\/","title":{"rendered":"Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rikomeje gusaba ifungurwa ry\u2019urubuga rwa politiki mu Rwanda."},"content":{"rendered":"<p><b><i>Ishyaka RDI rirasaba rikomeje ko Urubuga rwa politiki mu Rwanda rufungurwa, rikanashishikariza abaturage guhaguruka, bagaharanira uburenganzira bwabo.<\/i><\/b><\/p>\n<div class=\"body\">\n<div class=\"ob-sections\">\n<div class=\"ob-section ob-section-html\">\n<p>Tariki ya 23 Nzeri 2018, inama ya Biro Politiki ya\u00a0<i>RDI-Rwanda Rwiza<\/i>\u00a0yarateranye, mu rwego rwo gusubukura ibikorwa by\u2019Ishyaka, nyuma y\u2019ikiruhuko cy\u2019impeshyi.\u00a0<b><i>Mu ngingo zasuzumwe, harimo amakuru ya politiki avugwa ku Rwanda muri ibi bihe<\/i><\/b>, cyane cyane ayerekeye irekurwa rya zimwe mu Mfungwa za politiki, intambara mu karere ka Nyaruguru, n\u2019iyamamaza rya Ministri MUSHIKIWABO ku mwanya w\u2019Umunyamabanga Mukuru w\u2019Umuryango OIF uhuje ibihugu bikoresha ururimi rw\u2019igifaransa.<\/p>\n<p><em>Mu\u00a0<b>myanzuro yafashwe<\/b>, twavuga iyi ikurikira\u00a0:<\/em><\/p>\n<p>1)Ishyaka RDI ryishimiye irekurwa rya\u00a0<b><i>Madamu INGABIRE Vigitoriya<\/i><\/b><i>, dore ko nta kindi yari yarafungiwe uretse kutavuga rumwe n\u2019Ubutegetsi bw\u2019igitugu bwa FPR-Inkotanyi<\/i>, cyane cyane aho yasabaga ko Abahutu nabo bagira uburenganzira bwo kwibuka ababo bishwe, agahita ashinjwa icyaha cyo\u00a0<b><i>\u00ab\u00a0gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi<\/i><\/b>\u00a0\u00bb. Kuri iyo ngingo,\u00a0<i>Biro politiki ya RDI\u00a0<b>yagaye cyane amagambo y\u2019iterabwoba Prezida KAGAME\u00a0<\/b>aherutse kuvugira imbere y\u2019Inteko y\u2019Abadepite,\u00a0<b>akangisha Madamu INGABIRE kumusubiza muri Gereza, niba ataruciye ngo arumire<\/b><\/i>. Iyo myitwarire ya Prezida KAGAME irerekana neza ko\u00a0<b><i>urwishe ya nka rukiyirimo<\/i><\/b>, ko mu by\u2019ukuri we n\u2019Abambari be\u00a0<i>bakomeje kuniga demokrasi mu Rwanda<\/i>. Ni yo mpamvu\u00a0<b><i>ishyaka RDI ryongeye gusaba rikomeje, ko urubuga rwa politiki mu Rwanda rwafungurwa nta yandi mananiza<\/i><\/b>, bityo imfungwa za politiki zose zikarekurwa, kimwe n\u2019abandi bose bafungiwe ibitekerezo byabo, kandi<i>amashyaka yose agahabwa uburenganzira bwo gukorera mu gihugu mu bwisanzure<\/i>.<\/p>\n<p>2)Ku byerekeye\u00a0<i>intambara ivugwa mu turere tw\u2019u Rwanda twegereye ishyamba rya Nyungwe<\/i>,<b><i>ishyaka RDI rirasaba rikomeje Ubutegetsi bwa FPR-KAGAME kuvanaho impamvu zose zituma abantu bagera aho bagomba gufata intwaro, kugira ngo baharanire uburenganzira bwabo<\/i><\/b>. Niba Ubutegetsi buriho bukomeje kuvunira ibiti mu matwi, bukanga gushyikirana n\u2019ababurwanya,<i>bizaba ngombwa ko\u00a0<b>Abaturage bahaguruka nk\u2019umugabo umwe, bakivaniraho ubwabo ingoma ngome<\/b>\u00a0ikomeje kubica urubozo<\/i>, bakayisimbuza ubutegetsi bishyiriyeho, bushingiye kuri demokrasi n\u2019iyubahirizwa ry\u2019ikiremwa-muntu. Ni muri urwo rwego\u00a0<b><i>ishyaka RDI rikomeje gushishikariza abasore n\u2019inkumi kwanga kuba ingaruzwamuheto no gusubizwa mu bucakara<\/i><\/b><i>\u00a0nk\u2019ubwo ba Sogokuru babayemo ku ngoma ya cyami na gihake<\/i>\u00a0; ahubwo nibashiruke ubwoba, bitabire ibikorwa byose biganisha ku mpinduka izatuma AbaturaRwanda babana mu gihugu cyabo mu bumwe n\u2019ubwumvikane, nta vangura iryo ari ryo ryose, kandi nta cyo bishisha, haba ku mutekano bwite wabo, haba no mu byo kwiteza imbere mu mibereho yabo.<\/p>\n<p>3)Ku byerekeye\u00a0<i>kandidatire ya<strong>\u00a0Ministri MUSHIKIWABO\u00a0<\/strong>ku mwanya w\u2019Umunyamabanga Mukuru w\u2019umuryango OIF,<\/i>\u00a0<b><i>ishyaka RDI ryatangajwe cyane no kubona ibihugu bimwe, birimo n\u2019Ubufaransa, bitinyuka gushyigikira umukandida utanzwe na Leta ya KAGAME<\/i><\/b><i>, uzwiho kuba ruharwa mu bikorwa by\u2019ubwicanyi, ubusahuzi, kuniga demokrasi, guhohotera ikiremwa-muntu<\/i>, n\u2019ibindi bikorwa by\u2019urukozasoni,\u00a0<b><i>binyuranyije n\u2019amahame-remezo y\u2019uwo muryango<\/i><\/b>\u00a0uhuje ibihugu bivugwamo ururimi rw\u2019igifaransa. Birazwi kandi ukuntu Leta ya FPR-KAGAME\u00a0<i>yarwanyije ishishikaye ururimi rw\u2019igifaransa<\/i>\u00a0mu Rwanda,\u00a0<i>kugeza iruciye mu mashuli no mu nzego z\u2019Ubutegetsi, ndetse ikanasenya Ikigo mbonezamuco (Centre culturel)<\/i>\u00a0cyatezaga imbere ubufatanye n\u2019ubusabane hagati y\u2019u Rwanda n\u2019Ubufaransa.\u00a0<b><i>Rishingiye kuri izo ngingo, ishyaka RDI ryiyemeje gukaza umurego mu kumvisha ibihugu bizatora, impamvu zo kudashyigikira Umukandida wa Prezida KAGAME<\/i><\/b>, dore ko aramutse ageze ku mwanya ahatanira, yawukoresha mu gusenya Umuryango OIF, ku nyungu za Shebuja n\u2019iz\u2019abamuteretse ku ntebe y\u2019Ubuyobozi bw\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>4)<b><i>Ishyaka RDI ntirizatezuka ku nshingano ryihaye yo gushishikariza abaturage, cyane cyane urubyiruko, guharanira uburenganizira bwabo, bwo kugira ijambo mu miyoborere y\u2019igihugu<\/i><\/b>. Ni muri urwo rwego ishyaka ryiyemeje gukaza umurego muri gahunda yo\u00a0<i>kumenyekanisha imbere mu gihugu ibitekerezo-remezo byaryo nk\u2019uko byatangajwe muri Manifeste ya RDI mu mwaka w\u20192010<\/i>, hamwe n\u2019ibikorwa by\u2019ingenzi bigamijwe kugira ngo impinduka Abanyarwanda benshi bategereje igerweho bidatinze. Ishyaka ryiyemeje kandi gukomeza kumvisha Ubutegetsi bwa FPR-KAGAME ko Abayobozi ba RDI n\u2019abandi Banyarwanda bose bari hanze y\u2019igihugu, bafite uburenganzira butagibwaho impaka, bwo\u00a0<b><i>guhabwa impapuro z\u2019inzira bagenderaho bagiye mu Rwanda, kabone n\u2019iyo baba bagenzwa no gukora politiki ya opozisiyo<\/i><\/b>\u00a0imbere mu gihugu.<\/p>\n<p><strong><i><span lang=\"EN-GB\">Bikorewe i Buruseli tariki ya 24 Nzeri 2018<\/span><\/i><\/strong><\/p>\n<figure class=\"image-align-left\"><\/figure>\n<p><b><i><span lang=\"EN-GB\">Faustin TWAGIRAMUNGU<\/span><\/i><\/b><\/p>\n<p><b><i><span lang=\"EN-GB\">Prezida wa RDI-RWANDA RWIZA<\/span><\/i><\/b><\/p>\n<\/div>\n<\/div>\n<\/div>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ishyaka RDI rirasaba rikomeje ko Urubuga rwa politiki mu Rwanda rufungurwa, rikanashishikariza abaturage guhaguruka, bagaharanira uburenganzira bwabo. Tariki ya 23 Nzeri 2018, inama ya Biro Politiki ya\u00a0RDI-Rwanda Rwiza\u00a0yarateranye, mu rwego rwo gusubukura ibikorwa by\u2019Ishyaka, nyuma y\u2019ikiruhuko cy\u2019impeshyi.\u00a0Mu ngingo zasuzumwe, harimo amakuru ya politiki avugwa ku Rwanda muri ibi bihe, cyane cyane ayerekeye irekurwa rya zimwe [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":22184,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[45],"tags":[],"class_list":["post-28547","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amatangazo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rikomeje gusaba ifungurwa ry\u2019urubuga rwa politiki mu Rwanda. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rikomeje gusaba ifungurwa ry\u2019urubuga rwa politiki mu Rwanda. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ishyaka RDI rirasaba rikomeje ko Urubuga rwa politiki mu Rwanda rufungurwa, rikanashishikariza abaturage guhaguruka, bagaharanira uburenganzira bwabo. Tariki ya 23 Nzeri 2018, inama ya Biro Politiki ya\u00a0RDI-Rwanda Rwiza\u00a0yarateranye, mu rwego rwo gusubukura ibikorwa by\u2019Ishyaka, nyuma y\u2019ikiruhuko cy\u2019impeshyi.\u00a0Mu ngingo zasuzumwe, harimo amakuru ya politiki avugwa ku Rwanda muri ibi bihe, cyane cyane ayerekeye irekurwa rya zimwe [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-09-26T14:34:44+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/rukokoma.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"624\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"351\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\"},\"headline\":\"Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rikomeje gusaba ifungurwa ry\u2019urubuga rwa politiki mu Rwanda.\",\"datePublished\":\"2018-09-26T14:34:44+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\\\/\"},\"wordCount\":658,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/09\\\/rukokoma.png\",\"articleSection\":[\"Amatangazo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\\\/\",\"name\":\"Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rikomeje gusaba ifungurwa ry\u2019urubuga rwa politiki mu Rwanda. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/09\\\/rukokoma.png\",\"datePublished\":\"2018-09-26T14:34:44+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/09\\\/rukokoma.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/09\\\/rukokoma.png\",\"width\":624,\"height\":351,\"caption\":\"Faustin Twagiramungu\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rikomeje gusaba ifungurwa ry\u2019urubuga rwa politiki mu Rwanda.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\",\"name\":\"therwd\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rikomeje gusaba ifungurwa ry\u2019urubuga rwa politiki mu Rwanda. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rikomeje gusaba ifungurwa ry\u2019urubuga rwa politiki mu Rwanda. - Umunyarwanda","og_description":"Ishyaka RDI rirasaba rikomeje ko Urubuga rwa politiki mu Rwanda rufungurwa, rikanashishikariza abaturage guhaguruka, bagaharanira uburenganzira bwabo. Tariki ya 23 Nzeri 2018, inama ya Biro Politiki ya\u00a0RDI-Rwanda Rwiza\u00a0yarateranye, mu rwego rwo gusubukura ibikorwa by\u2019Ishyaka, nyuma y\u2019ikiruhuko cy\u2019impeshyi.\u00a0Mu ngingo zasuzumwe, harimo amakuru ya politiki avugwa ku Rwanda muri ibi bihe, cyane cyane ayerekeye irekurwa rya zimwe [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2018-09-26T14:34:44+00:00","og_image":[{"width":624,"height":351,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/rukokoma.png","type":"image\/png"}],"author":"therwd","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\/"},"author":{"name":"therwd","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03"},"headline":"Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rikomeje gusaba ifungurwa ry\u2019urubuga rwa politiki mu Rwanda.","datePublished":"2018-09-26T14:34:44+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\/"},"wordCount":658,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/rukokoma.png","articleSection":["Amatangazo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\/","name":"Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rikomeje gusaba ifungurwa ry\u2019urubuga rwa politiki mu Rwanda. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/rukokoma.png","datePublished":"2018-09-26T14:34:44+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/rukokoma.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/rukokoma.png","width":624,"height":351,"caption":"Faustin Twagiramungu"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-rikomeje-gusaba-ifungurwa-ryurubuga-rwa-politiki-mu-rwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rikomeje gusaba ifungurwa ry\u2019urubuga rwa politiki mu Rwanda."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03","name":"therwd","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/28547","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=28547"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/28547\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":28548,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/28547\/revisions\/28548"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/22184"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=28547"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=28547"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=28547"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}