{"id":28610,"date":"2018-10-02T14:51:08","date_gmt":"2018-10-02T12:51:08","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=28610"},"modified":"2018-10-02T14:51:08","modified_gmt":"2018-10-02T12:51:08","slug":"imyaka-28-irashize-fpr-inkotanyi-igabye-igitero-ku-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-28-irashize-fpr-inkotanyi-igabye-igitero-ku-rwanda\/","title":{"rendered":"Imyaka 28 irashize FPR-Inkotanyi igabye igitero ku Rwanda"},"content":{"rendered":"<div class=\"page\" title=\"Page 1\">\n<div class=\"layoutArea\">\n<div class=\"column\">\n<p>Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshuti z\u2019u Rwanda,<\/p>\n<p>Hari ku itariki ya mbere u kwakira muri 1990, impunzi z\u2019Abanyarwanda bibumbiye mu mutwe wa FPR- Inkotanyi zagabye igitero ku Rwanda.<\/p>\n<p>Abagabye igitero bavugaga ko baharanira ugutaha kw\u2019impunzi zarimo izimaze imyaka 30 zarahunze u Rwanda ubwo habaga impinduka yasezereye ingoma ya cyami ikimika Repubulika, ariko muri iyo mpinduka hakaza kubaho guhohotera abanyarwanda bamwe bashyirwaga mu gice cy\u2019abashigikiye ubutegetsi bwa cyami. Uretse guharanira itahuka ry\u2019impunzi kandi, FPR Inkotanyi yavugaga ko ije kurwanya ubutegetsi bw\u2019igitugu maze ikimika ubutegetsi bugendera ku mahame ya demokarasi n\u2019ukwishyira ukizana kwa muntu.<\/p>\n<p>Intambara yatangiye muri 1990 yahekuye u Rwanda, kuko yarushenye mu bikorwa remezo, igakura abantu benshi bo mu maperefegitura ya Ruhengeri na Byumba mu byabo, abantu benshi bakicwa. Nyuma y\u2019ikizere cyari cyatanzwe n\u2019amasezerano ya Arusha, icuraburindi ryongeye kugwira u Rwanda, ubwo mu ijoro ryo kuwa 06 mata 1994, indege yari itwaye uwari umukuru w\u2019u Rwanda, Jenerali Habyarimana Juv\u00e9nal, kimwe nabo bari kumwe, harimo n\u2019uwari perezida w\u2019u Burundi, bwana Cyprien Ntaryamira, yahanurwaga ubwo bari bavuye i Dar-Es-Salam muri Tanzaniya mu nama yagombaga kwiga ibibazo bya politike byo mu karere. Uko kuraswa kw\u2019iyo ndege kwabaye imbarutso ya jenoside yakorewe abatutsi n\u2019ubundi bwicanyi bwibasiye Abahutu ndetse kugeza ubu butarakorerwa iperereza ryimbitse ngo buhabwe inyito ihamye.<\/p>\n<p>Ku itariki ya 4 Nyakanga 1994, FPR Inkotanyi yafashe ubutegetsi maze abanyarwanda benshi bahunga igihugu bakwirwa imishwaro kubera gutinya kwicwa na FPR yari yaragiye igaragaza ko izobereye muri ubwo bwicanyi mu turere yari yaragiye inyuramo mbere.<\/p>\n<p>Nyuma yo gukora ubwicanyi ndengakamere i Kibeho muri mata 1995, ingabo za FPR Inkotanyi zambutse umupaka maze zisanga impunzi aho zari zarahungiye mu cyahoze cyitwa Za\u00efre ariyo Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, maze zizikorera ubwicanyi ndengakamere, ndetse ubu bwicanyi icyegeranyo cya Loni cyiswe Mapping Report kivuga ko bushobora kwitwa jenoside hagiyeho urukiko rufite ububasha bwo kubyemeza.<\/p>\n<p>Kuva icyo gihe Abanyarwanda ntibaragoheka: baricwa,baranyagwa, barafungwa nta mpamvu abagize amahirwe bagakiza amagara yabo bagahunga.<\/p>\n<p>Ibyo FPR-Inkotanyi yateye ivuga ko ije kurwanya nibyo biranga ubutegetsi bwayo ndetse yo yanarengejeho kuko akarengane kibasiye abanyarwanda b\u2019ingeri zose n\u2019amoko yose.<\/p>\n<p>Banyarwanda, Banyarwandakazi, ishyaka FDU-Inkingi rimaze kubona ako karengane kose n\u2019amakuba byagwiririye abanyarwanda kuva kuya 1 ukwakira 1990, rirahamagarira Abanyarwanda kwishyira hamwe bakarwanya ubutegetsi bw\u2019igitugu bwa FPR Inkotanyi kugeza ishubije abanyarwanda uburenganzira bwabo bwo kwishyiriraho ubutegetsi bugendera ku mahame ya demokarasi n\u2019uburenganzira bwa muntu.<\/p>\n<p>FDU-Inkingi yifuza impinduka mu mahoro nkuko yabyerekanye ubwo yoherezaga Perezidante wayo Mme Victoire Ingabire Umuhoza mu Rwanda muri Mutarama 2010 ngo ajye kuryandikishwa maze rikore politike ishingiye ku mahoro n\u2019ibiganiro. Aho kumva ubutumwa bw\u2019Abanyarwanda bifuzaga impinduka inyuze mu mahoro, ubutegetsi bwa FPR bwahisemo gutoteza Madame Victoire Ingabire Umuhoza kugeza ubwo bumufunze bumuziza ibyaha by\u2019ibihimbano ku itariki ya 14 ukwakira 2010. Nubwo ejo bundi ku itariki ya 14 nzeli ubutegetsi bwamufunguye, biraboneka ko hakiri amananiza menshi amushyirwaho ngo adakora politike yisanzuye kandi hari n\u2019abandi barwanashyaka ba FDU-Inkingi ndetse n\u2019abandi mashyaka bafunze bazira ibitekerezo bya politiki.<\/p>\n<div class=\"page\" title=\"Page 2\">\n<div class=\"layoutArea\">\n<div class=\"column\">\n<p>Ishyaka FDU Inkingi ryongeye gusaba ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi kutaguma kuvunira ibiti mu matwi, maze ikareka urubuga rwa politiki rugafunguka kuburyo ubutegetsi butangwa n\u2019abaturage, bitaraba ngombwa ko hagira abiyemeza kubukuraho ku ngufu.<\/p>\n<p>Harakabaho u Rwanda rugendera kuri demokarasi, harakabaho Abanyarwanda<\/p>\n<p>Bikorewe i Londres mu Bwongereza<\/p>\n<p>Ku ya 01 Ukwakira 2018<\/p>\n<p><strong>Justin Bahunga,<\/strong><\/p>\n<p>visi-perezida wa kabiri<\/p>\n<\/div>\n<\/div>\n<\/div>\n<\/div>\n<\/div>\n<\/div>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshuti z\u2019u Rwanda, Hari ku itariki ya mbere u kwakira muri 1990, impunzi z\u2019Abanyarwanda bibumbiye mu mutwe wa FPR- Inkotanyi zagabye igitero ku Rwanda. Abagabye igitero bavugaga ko baharanira ugutaha kw\u2019impunzi zarimo izimaze imyaka 30 zarahunze u Rwanda ubwo habaga impinduka yasezereye ingoma ya cyami ikimika Repubulika, ariko muri iyo mpinduka hakaza kubaho [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":23161,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[45],"tags":[],"class_list":["post-28610","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amatangazo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Imyaka 28 irashize FPR-Inkotanyi igabye igitero ku Rwanda - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-28-irashize-fpr-inkotanyi-igabye-igitero-ku-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Imyaka 28 irashize FPR-Inkotanyi igabye igitero ku Rwanda - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshuti z\u2019u Rwanda, Hari ku itariki ya mbere u kwakira muri 1990, impunzi z\u2019Abanyarwanda bibumbiye mu mutwe wa FPR- Inkotanyi zagabye igitero ku Rwanda. Abagabye igitero bavugaga ko baharanira ugutaha kw\u2019impunzi zarimo izimaze imyaka 30 zarahunze u Rwanda ubwo habaga impinduka yasezereye ingoma ya cyami ikimika Repubulika, ariko muri iyo mpinduka hakaza kubaho [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-28-irashize-fpr-inkotanyi-igabye-igitero-ku-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-10-02T12:51:08+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/11\/new-fdu-logo.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"466\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"311\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-28-irashize-fpr-inkotanyi-igabye-igitero-ku-rwanda\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-28-irashize-fpr-inkotanyi-igabye-igitero-ku-rwanda\/\",\"name\":\"Imyaka 28 irashize FPR-Inkotanyi igabye igitero ku Rwanda - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-28-irashize-fpr-inkotanyi-igabye-igitero-ku-rwanda\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-28-irashize-fpr-inkotanyi-igabye-igitero-ku-rwanda\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/11\/new-fdu-logo.png\",\"datePublished\":\"2018-10-02T12:51:08+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-28-irashize-fpr-inkotanyi-igabye-igitero-ku-rwanda\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-28-irashize-fpr-inkotanyi-igabye-igitero-ku-rwanda\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-28-irashize-fpr-inkotanyi-igabye-igitero-ku-rwanda\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/11\/new-fdu-logo.png\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/11\/new-fdu-logo.png\",\"width\":466,\"height\":311},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-28-irashize-fpr-inkotanyi-igabye-igitero-ku-rwanda\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Imyaka 28 irashize FPR-Inkotanyi igabye igitero ku Rwanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\",\"name\":\"therwd\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Imyaka 28 irashize FPR-Inkotanyi igabye igitero ku Rwanda - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-28-irashize-fpr-inkotanyi-igabye-igitero-ku-rwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Imyaka 28 irashize FPR-Inkotanyi igabye igitero ku Rwanda - Umunyarwanda","og_description":"Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshuti z\u2019u Rwanda, Hari ku itariki ya mbere u kwakira muri 1990, impunzi z\u2019Abanyarwanda bibumbiye mu mutwe wa FPR- Inkotanyi zagabye igitero ku Rwanda. Abagabye igitero bavugaga ko baharanira ugutaha kw\u2019impunzi zarimo izimaze imyaka 30 zarahunze u Rwanda ubwo habaga impinduka yasezereye ingoma ya cyami ikimika Repubulika, ariko muri iyo mpinduka hakaza kubaho [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-28-irashize-fpr-inkotanyi-igabye-igitero-ku-rwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2018-10-02T12:51:08+00:00","og_image":[{"width":466,"height":311,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/11\/new-fdu-logo.png","type":"image\/png"}],"author":"therwd","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-28-irashize-fpr-inkotanyi-igabye-igitero-ku-rwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-28-irashize-fpr-inkotanyi-igabye-igitero-ku-rwanda\/","name":"Imyaka 28 irashize FPR-Inkotanyi igabye igitero ku Rwanda - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-28-irashize-fpr-inkotanyi-igabye-igitero-ku-rwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-28-irashize-fpr-inkotanyi-igabye-igitero-ku-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/11\/new-fdu-logo.png","datePublished":"2018-10-02T12:51:08+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-28-irashize-fpr-inkotanyi-igabye-igitero-ku-rwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-28-irashize-fpr-inkotanyi-igabye-igitero-ku-rwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-28-irashize-fpr-inkotanyi-igabye-igitero-ku-rwanda\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/11\/new-fdu-logo.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/11\/new-fdu-logo.png","width":466,"height":311},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-28-irashize-fpr-inkotanyi-igabye-igitero-ku-rwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Imyaka 28 irashize FPR-Inkotanyi igabye igitero ku Rwanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03","name":"therwd","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/28610","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=28610"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/28610\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":28611,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/28610\/revisions\/28611"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/23161"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=28610"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=28610"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=28610"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}