{"id":2868,"date":"2012-12-11T03:02:07","date_gmt":"2012-12-11T01:02:07","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=2868"},"modified":"2012-12-11T23:49:11","modified_gmt":"2012-12-11T21:49:11","slug":"ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\/","title":{"rendered":"Ese abavuga FDLR abenshi si abayivuga batayizi?"},"content":{"rendered":"<p>Abantu benshi bakunze kuvuga FDLR ariko abenshi bakayivuga mu buryo bugaragaza ko batayizi cyangwa bakijijisha ku bushake bagamije inyungu zivanze amarangamutima wenda tutibagiwe n\u2019urwango ruvanze n\u2019ivangura ry\u2019amoko.<!--more--><\/p>\n<p><strong>Amagambo akoreshwa kuri FDLR atari yo<\/strong><\/p>\n<p>-Interahamwe: Abantu benshi batabizi cyangwa bibizi babikorera ubwende bakunze kwita FDLR ngo ni interahamwe ngo bagize uruhare muri genocide mu 1994, ibyo bivugwa na benshi barimo abayobozi b\u2019u Rwanda kugeza no ku binyamakuru mpuzamahanga.<\/p>\n<p>Ariko ntaho bihuriye n\u2019ukuri kuko Interahamwe rwari urubyiruko rw\u2019ishyaka MRNDD, urwo rubyiruko rwose siko rwagiye mu bwicanyi, ikindi kandi hari abandi banyarwanda batari Interahamwe batari no muri MRNDD bakoze ubwicanyi. Abari muri FDLR abenshi bari abana mu 1994 ntabwo byumvikana ukuntu bari kuba mu nterahamwe cyangwa ngo banagire uruhare muri genocide ari ibibondo. Hari abasirikare bari mu ngabo z\u2019u Rwanda, Les Forces Arm\u00e9es Rwandaises, izo ngabo zari iz\u2019igihugu ntabwo zari iza MRND kugira ngo abari bazirimo bitwe Interahamwe. Ariko niba hari abahisemo kubyita aba ex-FAR bose bagombye guhera kuri Marcel Gatsinzi bari kumwe muri Leta kuko yari umugaba mukuru wazo, niba kandi FDLR yose ari interahamwe zakoze genocide ntabwo byumvikana ukuntu nka General Rwarakabije wahoze ayiyobora we iyo Genocide batayimubaza kandi mu byo barega FDLR harimo kugaruka ngo igakomeza Genocide.<\/p>\n<p><strong>-FDLR ntabwo imaze imyaka 18<\/strong><\/p>\n<p>FDLR yavutse mu mwaka wa 2000, abayishinze bari bavuye mitwe itandukanye ariko cyane cyane PALIR \/ALIR n\u2019abandi batari bafite imitwe yindi babamo. Impamvu yafashe iryo zina n\u2019ukubera ko hari hamaze kuba ubwicanyi bwibasiye abakerarugendo b\u2019abanyamerika n\u2019abakomoka mu bihugu bivuga icyongereza muri Pariki ya Rwindi muri Uganda, maze bukaregwa ALIR igahita ishyirwa ku rutonde rw\u2019imitwe y\u2019iterabwoba. (Abanyarwanda bivugwa ko bagize uruhare mu iyicwa ry\u2019aba bakerarugendo mu rubanza rwabo rwaberaye muri Amerika byagaragaye ko biriya byabaye ALIR ntaho yari ihuriye nabyo ahubwo byari ikinamico cya Leta y\u2019u Rwanda).<\/p>\n<p>Abashaka kuvuga ngo FDLR yavukiye mu nkambi z\u2019impunzi ni ukwigiza nkana. FDLR yashinzwe biturutse ku bisigisigi by\u2019imitwe ya ALIR1 na ALIR 2, igice kimwe cyayoborwaga na General Paul Rwarakabije ni nacyo cyagize uruhare mu ntambara yiswe iy\u2019abacengezi, ikindi gice cyari kiyobowe na ba General Mudacumura na ba General Mugaragu ntabwo kigeze kirwana intambara yo mu Rwanda nyuma ya 1994 bo binjiye muri Congo mu 1998 bagiye gufasha Laurent D\u00e9sir\u00e9 Kabila mu ntambara bavuye mu buhugu bari barahungiyemo cyane cyane Congo Brazzaville, Centrafrica n\u2019ahandi.<\/p>\n<p><strong>Uruhare muri Genocide<\/strong><\/p>\n<p>Leta y\u2019u Rwanda n\u2019abambari bayo uretse ko n\u2019abandi bafite inyungu zabo zitandukanye iyo turufu bakunze kuyikoresha bitwaza ngo FDLR yakoze Genocide, ariko bakibagirwa ko yavutse mu 2000 rero ikaba nta kuntu yari gukora Genocide itarabaho. Iyo winjiye mu bashinze cyangwa bakomeye muri FDLR ukareba uruhare rwabo muri iyo genocide bavuga umuntu agwa mu kantu, kandi uretse ibivugwa na Leta y\u2019u Rwanda ubu, abo bantu mbere yo kujya muri FDLR ntabwo Leta y\u2019u Rwanda yabaregaga genocide.<\/p>\n<p>Iyo urebye abantu nka ba Ignace Murwanashyaka, Straton Musoni n\u2019abandi usanga batarabaga mu Rwanda mu 1994, undi bagerageza kugerekaho genocide ni Callixte Mbarushimana, ariko ibyo birego bikaba bije aho abereye umunyamabanga mukuru wa FDLR, kuko yakoreye umuryango w\u2019abibumbye imyaka myinshi nyuma ya 1994 ntawe ugira icyo amuvugaho.<\/p>\n<p>Tugiye ku ruhande rw\u2019abasirikare, twahera kuri General Rwarakabije, numvise mu myaka yashize ngo yajyanywe muri gacaca basanga ari umwere, General Mudacumura nta cyaha cya genocide aregwa ku buryo buhamye bufite ibimenyetso keretse kuba wenda yarigeze kuba urinda Perezida Habyalimana wa hafi (garde du corps) kera. Mu 1994 yari i Byumba ategeka 31e Bataillon, yarwanye muri Kigali no mu Bugesera na Gitarama mu byo bamurega ntabwo turumva Leta y\u2019u Rwanda ivuga ibyaha yaba yarakoze arwana aho hose. Abandi bayobozi ntaho bavugwa muri ba ruharwa iyo urebye kuri za liste zasohorwaga na Leta ya Kigali. Wenda kuba hari abashobora kuba baragize uruhare mu bwicanyi bari muri FDLR birashoboka uretse ko nahamya ko ari bo bake kandi bakaba batiganje mu buyobozi bwo hejuru.<\/p>\n<p><strong>N\u2019iki cyateye ivuka rya FDLR?<\/strong><\/p>\n<p>Nyuma y\u2019aho inkambi z\u2019abanyarwanda bari muri Congo zisenyewe abari bazirimo bakicwa abasigaye bagakizwa n\u2019amaguru abo Imana yari ikirinze bagashobora gucyurwa mu Rwanda, hari abanyarwanda benshi b\u2019impunzi basigaye mu mashyamba bihishe ababahigaga. Abo bahishe mu mashyamba bakomeje guhigwa bukware ndetse bakicwa.<\/p>\n<p>Abatahutse mu 1996 na 1997 ku bushake bwabo kimwe n\u2019izindi mpunzi barishwe mu buryo bw\u2019agashinyaguro ku buryo byatumye abasirikare benshi bifuzaga gutaha mu mahoro babyihorera bagahitamo gufata intwaro. Nabaha nk\u2019urugero rwa\u2019abatashye hagati ya 1996-1997 bakicwa bo n\u2019imiryango yabo mu bikorwa byateguwe: Lt Col CGSC Stanslas Hakizimana alias Boy\u00e9, Lt Col BEMS Innocent Nzabanita alias Dictionnaire (bamumanitse muri cachot babeshya ko yiyahuye bibagirwa ko aho bamumanitse atashoboraga kuhagera kuko yari mugufi cyane), Lt Col BEM Antoine Sebahire, Major BEM Gaspard Mutambuka, Major CGSC Laurent Bizabarimana, Major Uwamungu n\u2019abandi benshi. Aba bose bishwe basanzwe mu ngo zabo cyangwa bagitahuka intambara yitiriwe abacengezi itaraba. Urutonde rw&#8217;abasirikare ba FAR n&#8217;urwo bapfuye warusanga\u00a0<a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/10\/Situation-des-officiers-des-ex-FAR-et-le-triste-sort-leur-r\u00e9serv\u00e9-par-le-r\u00e9gime-de-Kigali-20-aout-09-1.pdf\">hano&gt;&gt;<\/a><\/p>\n<p>Ibi bikorwa by\u2019ubwicanyi byatumye hari benshi biyemeza kurwana ndetse benshi baguye mu ntambara yakurikiyeho nka ba Lt Col BEM Nkundiye, Lt Col Dr Mugemanyi, Major Bahembera, Major Rwabukwisi n\u2019abandi benshi. Icyo gihe iyo ntambara yiswe iy\u2019abacengezi yaranzwemo urugomo rwinshi ruvanze n\u2019ikinamico aho byari bigoye kumenya koko niba ari abacengezi bateye cyangwa ari Leta ishaka kwikiza abo idashaka. Kubera intambara yari ikomereye ingabo za Leta byabaye ngombwa ko zikoresha uburyo bwo gufataho ingwate abaturage kugira ngo abacengezi batongera gutera batinya ko bica bene wabo, igitero cyose cy\u2019abacengezi cyakurikirwaga no kwica abaturage batabarika ndetse kenshi habura urwitwazo ingabo za Leta zigakora ikinamico zikica abantu ngo byitirirwe abacengezi, natanga ingero z\u2019akabari kitwaga Pensez-y, ibitero kw\u2019ishuri ry\u2019i Muramba, iyicwa rya Major Birasa n\u2019izindi ngero ntarondora.<\/p>\n<p>Impunzi zari zasigaye muri Congo nazo ntabwo zari zorohewe kandi n\u2019abanyarwanda bari bamaze kwibonera ubwicanyi bumaze kubera mu nkambi n\u2019uburyo impunzi zagiye zicwa umugenda Congo yose nta yindi nzira yari isigaye uretse kwirwanaho. Kandi ntagushidikanya ko kuba hari benshi bakiriho babikesha kubaho kwa FDLR.<\/p>\n<p>Igihe Perezida Kabila atewe n\u2019ibihugu by\u2019u Rwanda,Uganda n\u2019u Burundi yitabaje abahoze ari abasirikare mu Rwanda baza kumufasha bavuye mu bihugu bitandukanye bari barahungitemo uretse ko nyuma y\u2019urupfu rwe umuhungu we atubahirije amasezerano abo banyarwanda bari baragiranye na se agashaka kubafata ngo aboherereze Leta ya Kigali. Benshi batorotse aho bari begeranyirijwe berekeza amashyamba ya Kivu.<\/p>\n<p>Agasuzuguro, ubwishongozi, akarengane n\u2019ibindi byinshi bishingiye ku ngufu za gisirikare ngo Leta ya Kagame ifite byateye benshi kumva ko Perezida Kagame nta kindi kizamwumvisha uretse amasasu.<\/p>\n<p><strong>Ibirego FDLR iregwa muri Congo<\/strong><\/p>\n<p>Mu gihugu cya Congo cyane cyane mu burasirazuba hari imitwe myinshi y\u2019abarwanyi y\u2019abakongomani ndetse n\u2019abanyamahanga, ariko ibikorwa by\u2019ubusahuzi, ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu bikorwa n\u2019iyo mitwe yose kongeraho n\u2019ingabo za Congo, iyo witegereje ibivugwa mu binyamakuru by\u2019amahanga ndetse no mu Rwanda ubwaho n\u2019uko igikorwa cyose cy\u2019urugomo kibaye mu burasirazuba bwa Congo buri gihe bashaka kucyegeka kuri FDLR n\u2019iyo ntaho yaba ihuriye nabyo. Ntabwo mpakanye ko FDLR nta bikorwa nk\u2019ibi yaba yarakoze ariko kuvuga ko umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo cyangwa ibibazo bya Congo muri rusange biterwa na FDLR byaba ari ukuyobya uburari.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo bigoye gupfa kumenya imbaraga za FDLR uko zingana ariko uwavuga ko Leta y\u2019u Rwanda ikabya ubushobozi bwa FDLR mu rwego rwo gutera imbabazi amahanga no gutera ubwoba abaturage b\u2019abatutsi ngo bumve ko ari yo ibarinze bitabuze no kongeraho ko igamije gukomeza genocide.<\/p>\n<p>Mu burasirazuba bwa Congo ntabwo hari FDLR gusa ivuga ikinyarwanda, kuko hari imitwe y\u2019abakogomani b\u2019abahutu nka Nyatura, M23 yiganjemo abatutsi nabo bavuga ikinyarwanda, RUD-Urunana undi mutwe w\u2019abanyarwanda nawo urwanira muri Congo, RPR \u2013 Inkeragutabara tutibagiwe ko hari abasirikare b\u2019abanyarwanda bibera muri Congo bitungiwe cyane cyane no gucukura amabuye y\u2019agaciro, kandi ntitwakwibagirwa abahoze ari aba FDLR bakorera Leta ya Kigali nabo bari muri Congo.<\/p>\n<p>Leta y\u2019u Rwanda ikoresheje inshuti zayo mu muryango mpuzamahanga,mu binyamakuru no mu miryango itandukanye itegamiye kuri Leta cyangwa ku mashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu yumvishije amahanga ko FDLR ari umutwe w\u2019abagizi ba nabi ugirira nabi abanyekongo ndetse bihumira ku mirari akabaye kose muri Congo bagashaka kukagereka kuri FDLR n\u2019iyo kaba kabaye kure y\u2019uduce iherereyemo. Ibi byaje kubyara umusaruro kuko abayobozi bayo bari ku mugabane w\u2019uburayi batawe muri yombi uretse ko iyo urebye ibyo baregwa usanga bidashinga ku buryo igihe bajya imbere y\u2019inkiko politiki itabyivanzemo batsinda nta shiti. Abandi bayobozi ba FDLR bari muri Congo bo bafatiwe ibihano byo kudatemebera n\u2019imitungo yabo igafatirwa nk\u2019uko byafatiwe abandi banyekongo bayoboye imitwe y\u2019abarwanyi nka ba Makenga, Kaina na Ngaruye ba M23. Ariko amakuru atangazwa na Leta y\u2019i Kigali n\u2019abayishyigikiye ko FDLR uri ku rutonde rw\u2019imitwe y\u2019iterabwoba icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa, kuko hari abantu benshi babajijwe bo muri Leta y\u2019Amerika bahakana ayo makuru.<\/p>\n<p>Hari benshi bavuga ko FDLR ikorera mu bwiru ndetse idashaka kwegera abandi, ariko ibyo sibyo kuko mu myaka yashize abayobozi bayo bataratabwa muri yombi akenshi hitwajwe ibyaha bibera mu burasirazuba bwa Congo bakoraga ingendo ndetse bagahura n\u2019abagize andi mashyaka bakagirana ibiganiro, mpamya ko iyo badatabwa muri yombi ijwi rya FDLR riba ryumvikana kurusha uko bimeze ubu.<\/p>\n<p><strong>Ese Leta y\u2019u Rwanda ishobora gutsinda FDLR burundu?<\/strong><\/p>\n<p>Ibi ni ibintu bishoboka ariko uburyo byashoboka byasaba ko Leta y\u2019u Rwanda ihindura uburyo irwanya FDLR.<\/p>\n<p>FDLR yubakiye ku bikorwa by\u2019ubwicanyi byakorewe impunzi z\u2019abanyarwanda, ubwicanyi bukomeje gukorwa na FPR kuva yatangira intambara butagira gihana, akarengane gakomeje kwimonogoza mu gihugu, rero mu gihe ibyo byose byacika nta mpamvu FDLR yaba ifite impamvu yo kurwana ndetse n\u2019abayishyigikira nta mpamvu baba bafite, naho ibikorwa Leta ikora byo kudakemura ibibazo ahubwo hakabaho kujonjora umuntu umwe umwe ku giti cye ibyo icyo byagezeho n\u2019ukubaka FDLR bakayiha ingufu mu gihugu, kuko hari abava muri FDLR bakurikiye amareshya mugeni ya Leta ariko hari n\u2019abandi babakurikira mu rwego rwo gucengera babeshya ko batashye kandi nibo benshi, wenda Leta y\u2019u Rwanda ikeka ko ifite ba maneko bahagije bashobora gutuma hatagira igikorwa gishoboka, nabibutsa ko tutari mu myaka ishize aho ingabo za FPR zashoboraga kwirara ku musozi wose zigatsemba ntihagire urabukwa. Kuba abanyarwanda bafashweho ingwate ngo FDLR nitera bazicwa nkeka ko ari iturufu igenda ita agaciro ko abasirikare biteguye kwiroha mu bikorwa by\u2019ubwicanyi bakazabibazwa ni mbarwa. Uretse ko n\u2019ababigizemo uruhare mu myaka yashize ubuhamya bukomeje kwisukiranya ku buryo amaherezo bazabibazwa.<\/p>\n<p>Icyaba cyiza n\u2019uko abanyarwanda twashyira hamwe tukubakira hamwe igihugu cyacu mu bwubahane buri wese akagira amahirwe mu gihugu cye naho kubakira ku musenyi nk\u2019ibyo Leta y\u2019u Rwanda ikora bizagira ingaruka zikomeye kandi zizagera ku banyarwanda bose.<\/p>\n<p>Bertin Gahigi<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abantu benshi bakunze kuvuga FDLR ariko abenshi bakayivuga mu buryo bugaragaza ko batayizi cyangwa bakijijisha ku bushake bagamije inyungu zivanze amarangamutima wenda tutibagiwe n\u2019urwango ruvanze n\u2019ivangura ry\u2019amoko.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":2869,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-2868","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ese abavuga FDLR abenshi si abayivuga batayizi? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ese abavuga FDLR abenshi si abayivuga batayizi? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abantu benshi bakunze kuvuga FDLR ariko abenshi bakayivuga mu buryo bugaragaza ko batayizi cyangwa bakijijisha ku bushake bagamije inyungu zivanze amarangamutima wenda tutibagiwe n\u2019urwango ruvanze n\u2019ivangura ry\u2019amoko.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-12-11T01:02:07+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2012-12-11T21:49:11+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"9 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Ese abavuga FDLR abenshi si abayivuga batayizi?\",\"datePublished\":\"2012-12-11T01:02:07+00:00\",\"dateModified\":\"2012-12-11T21:49:11+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\\\/\"},\"wordCount\":1753,\"commentCount\":9,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\\\/\",\"name\":\"Ese abavuga FDLR abenshi si abayivuga batayizi? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-12-11T01:02:07+00:00\",\"dateModified\":\"2012-12-11T21:49:11+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"1494\",\"height\":\"1127\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ese abavuga FDLR abenshi si abayivuga batayizi?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ese abavuga FDLR abenshi si abayivuga batayizi? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ese abavuga FDLR abenshi si abayivuga batayizi? - Umunyarwanda","og_description":"Abantu benshi bakunze kuvuga FDLR ariko abenshi bakayivuga mu buryo bugaragaza ko batayizi cyangwa bakijijisha ku bushake bagamije inyungu zivanze amarangamutima wenda tutibagiwe n\u2019urwango ruvanze n\u2019ivangura ry\u2019amoko.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-12-11T01:02:07+00:00","article_modified_time":"2012-12-11T21:49:11+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"9 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Ese abavuga FDLR abenshi si abayivuga batayizi?","datePublished":"2012-12-11T01:02:07+00:00","dateModified":"2012-12-11T21:49:11+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\/"},"wordCount":1753,"commentCount":9,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\/","name":"Ese abavuga FDLR abenshi si abayivuga batayizi? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-12-11T01:02:07+00:00","dateModified":"2012-12-11T21:49:11+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"1494","height":"1127"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-abavuga-fdlr-abenshi-si-abayivuga-batayizi\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ese abavuga FDLR abenshi si abayivuga batayizi?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2868","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2868"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2868\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2868"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2868"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2868"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}