{"id":2874,"date":"2012-12-13T21:54:21","date_gmt":"2012-12-13T19:54:21","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=2874"},"modified":"2014-08-24T15:55:08","modified_gmt":"2014-08-24T13:25:08","slug":"fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\/","title":{"rendered":"FPR ISABUKURU Y\u2019IMYAKA 25; MISA IDASANZWE -Igice cya III"},"content":{"rendered":"<p><strong>Nta mukuru wa maneko umara kabiri<\/strong><\/p>\n<p>Igitangaje cyane ariko gisumba byose, ni ukuntu abayobozi b\u2019ingabo ze b\u2019umwimerere bagiye bashira umwe umwe. Muri 91, Lt Ruyenzi avuga ukuntu Commander Byaruhanga yishwe arashwe, akaba nyamara yari yungirije Pawulo Kagame akaba n\u2019umuyobozi wa Batayo yitwaga Yankee. Imitwe y\u2019ingabo z\u2019Inkotanyi izwi cyane muri 94, yose uko ingana, abari bayiyoboye, basigaye batazwi, uretse mbarwa. Uretse umutwe witwaga 157th wari uyobowe n\u2019inkoramaraso Fred Ibingira, abandi bose barapfuye cyangwa bagizwe ingwizamurongo. Uwari wungirije Pawulo Kagame, yari Commander Ndugute (Ndungutse mu by\u2019ukuri). Yavanywe mu buyobozi bw\u2019ingabo intambara itaranarangira, arinda apfa nta kandi kazi yongeye kugira, azize ngo \u201cindwara\u201d. Yaribagiranye.<!--more--><\/p>\n<p>Uwari uyoboye umutwe w\u2019ingabo witwa 7th bitaga Commander Bagire alias Tiger One, yapfuye urutazwi nyuma y\u2019intambara kimwe na mugenzi we Ndugute. Nawe yaribagiranye. Abandi ni benshi cyane ntawabarondora. Commander Musitu, Commander Dodo Twahirwa, Commander Sam Kaka n\u2019abandi bose bagizwe ingoroji, ingwizamurongo ziri aho gusa. Uwitwa Commander Gashumba , wayoboraga umutwe witwaga Charlie muri za komini za Kidaho, Butaro na Kinigi amakomini yahanaga imbibi n\u2019u Bufumbira bwo muri Uganda, we ntawigeze amenya irengero rye.<\/p>\n<p>Igikomeye kurusha ibindi byose ariko ni ukuntu Pawulo Kagame yagize abayoboye inzego z\u2019iperereza bose. Nta n\u2019umwe yigeze acira akari urutega. Uhereye kuri Gen. Kayumba Nyamwasa, wayoboye DMI mu gihe cy\u2019intambara cyose. Uwamusimbuye muri 94, Gen. Karenzi Karake, nawe yaje kuvanwaho, bagenda bamushyira hirya hino, kugeza igihe afungiwe mu mwaka w\u2019i 2010. Ubu Pawulo Kagame yongeye kumuha akazi, mu rwego rwo kugabanya ubukana bw\u2019abamurwanya ariko nta cyizere afitiwe na mba. Uwasimbuye Karenzi Karake muri 95, Col. Patrick Karegeya yageze aho arafungwa, yirukanwa ku kazi, bamukuraho amapete ye yose. Ubu ni impunzi muri Afrika y\u2019Epfo kuva muri 2007. Ni naho Gen Kayumba Nyamwasa, benshi mu banyarwanda bakekaga ko ari umuyobozi utajegajega, yamusanze, igihe yahungaga muri 2010, mbere y\u2019amatora. Abagiye basimbura aba bamaneko bakuru, ari Gen. Musemakweri, ari Gen. Rutatina, Col. Dan Munyuza, cyangwa Col. Emmanuel Ndahiro, ubu ngo usigaye ashinzwe \u201cgushyingura inyandiko\u201d ntawe umaraho kabiri.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/12\/inkotanyi-mu-ishyamba.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignright size-full wp-image-2896\" alt=\"\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/12\/inkotanyi-mu-ishyamba.jpg\" width=\"372\" height=\"372\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/12\/inkotanyi-mu-ishyamba.jpg 372w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/12\/inkotanyi-mu-ishyamba-150x150.jpg 150w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/12\/inkotanyi-mu-ishyamba-300x300.jpg 300w\" sizes=\"auto, (max-width: 372px) 100vw, 372px\" \/><\/a>Ndetse n\u2019uwari ashinzwe kurinda Pawulo Kagame, witwa Col. Tom Byabagamba wageze aho yibwira ko ari igitangaza we n\u2019umugore we Mary Baine wayoboraga Rwanda Revenue Authority, bombi bashyizwe ku ruhande. Nubwo bagifite akazi, Byabagamba Tom mu ishami rirwanya Iterabwoba muri minisiteri y\u2019ingabo, naho umugore we Baine akaba umunyamabanga uhoraho muri ministeri y\u2019ububanyi n\u2019amahanga, mu by\u2019ukuri Pawulo Kagame yabashyize ku ruhande, mu gihe akireba uko bamukeza we n\u2019umugore we Jeannette Kagame. Mu gihe umuhungu we Ivan Cyomoro azaba arangije amasomo mu ishuri muri Amerika, Pawulo Kagame muri 2013, umwaka utaha; ntawe byatangaza ariwe ashinze kumurinda. Ibintu bigasobanuka burundu. Uwatwazaga icyombo Kagame, akaba ari maso igihe we asinziriye, akaba ukuboko kwe kw\u2019iburyo, Gen. James Kabarebe, niwe ukwiye gutwara umudari w\u2019umusirikare usuzuguritse. Amaze kuvanwa ku buyobozi bw\u2019ingabo, akagirwa minisitiri w\u2019ingabo byo kumubeshyeshya ibyubahiro nk\u2019ibyo bahaga uwo yasimbuye Marcel Gatsinzi wo muri ex-FAR, muramu we Col. Diyojene Mudenge, yatawe muri yombi, n\u2019ubu aracyari mu munyururu. Ngo \u00ab ukubise imbwa, aba ashaka shebuja \u00bb kandi ngo \u201cimbeba irya umuhini, yototera isuka\u201d.<\/p>\n<p><strong>FPR-Inkotanyi yarapfuye<\/strong><\/p>\n<p>Mu by\u2019ukuri rero, FPR-Inkotanyi yapfuye kera. Kuba Pawulo Kagame asigaye yungirijwe n\u2019umwe mu bashinze RTLM, ubwabyo ni isomo. Kwuzuza abantu muri Stade, benshi muri bo b\u2019abacanshuro gusa, kuko bakeneye kurengera umurimo utunze ingo zabo, sibyo bigaragaza ko iriho. Pawulo Kagame arabizi neza. Niyo mpamvu atemera ko amashyaka akora. Niyo mpamvu yanze ko FDU-Inkingi yemerwa n\u2019amategeko. Azi neza ko FPR-Inkotanyi yayisenye. Azi ko nta munyarwanda wamucira akari urutega amubonye uruhande. Azi neza ko, uretse no kuba yarasenye FPR-Inkotanyi, ikaba isigaye ari ikintu cy\u2019igihuhwe, yakoze amaraso y\u2019abantu batabarika, ku buryo aramutse aretse abanyarwanda bakishyira bakizana, bamukanira urumukwiye.<\/p>\n<p>Ariko se amaherezo ye ni ayahe? Nta gahora gahanze. U Rwanda Pawulo Kagame yararusanze. Azarusiga. Ni mucyo duhaguruke, twisubize igihugu cyacu. Abashinze FPR-Inkotanyi nabo ni abanyarwanda. Bagomba kuba mu gihugu cyabo, mu ishyaka ryabo, ntihagire urihindura igikoresho cye bwite. Buri wese nafate uburenganzira bwe, mu buringanire, muri byose, haba mu bukungu, mu kurengera umutekano w\u2019abantu n\u2019ibintu mu gihugu, mu kugikingira umwanzi mu buyobozi bwacyo cyangwa mu muco. Nimucyo twegerane, dushingire kubiduhuza, tureke ibidutanya, twubake ubushobozi bwo kwikiza iyi ngoma y\u2019agahotoro ya Pawulo Kagame.<\/p>\n<p>Mana Mana<\/p>\n<p><strong>Jean Baptiste Mberabahizi<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nta mukuru wa maneko umara kabiri Igitangaje cyane ariko gisumba byose, ni ukuntu abayobozi b\u2019ingabo ze b\u2019umwimerere bagiye bashira umwe umwe. Muri 91, Lt Ruyenzi avuga ukuntu Commander Byaruhanga yishwe arashwe, akaba nyamara yari yungirije Pawulo Kagame akaba n\u2019umuyobozi wa Batayo yitwaga Yankee. Imitwe y\u2019ingabo z\u2019Inkotanyi izwi cyane muri 94, yose uko ingana, abari bayiyoboye, [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":2886,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-2874","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>FPR ISABUKURU Y\u2019IMYAKA 25; MISA IDASANZWE -Igice cya III - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"FPR ISABUKURU Y\u2019IMYAKA 25; MISA IDASANZWE -Igice cya III - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nta mukuru wa maneko umara kabiri Igitangaje cyane ariko gisumba byose, ni ukuntu abayobozi b\u2019ingabo ze b\u2019umwimerere bagiye bashira umwe umwe. Muri 91, Lt Ruyenzi avuga ukuntu Commander Byaruhanga yishwe arashwe, akaba nyamara yari yungirije Pawulo Kagame akaba n\u2019umuyobozi wa Batayo yitwaga Yankee. Imitwe y\u2019ingabo z\u2019Inkotanyi izwi cyane muri 94, yose uko ingana, abari bayiyoboye, [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-12-13T19:54:21+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2014-08-24T13:25:08+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"FPR ISABUKURU Y\u2019IMYAKA 25; MISA IDASANZWE -Igice cya III\",\"datePublished\":\"2012-12-13T19:54:21+00:00\",\"dateModified\":\"2014-08-24T13:25:08+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\\\/\"},\"wordCount\":706,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\\\/\",\"name\":\"FPR ISABUKURU Y\u2019IMYAKA 25; MISA IDASANZWE -Igice cya III - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-12-13T19:54:21+00:00\",\"dateModified\":\"2014-08-24T13:25:08+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"640\",\"height\":\"477\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"FPR ISABUKURU Y\u2019IMYAKA 25; MISA IDASANZWE -Igice cya III\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"FPR ISABUKURU Y\u2019IMYAKA 25; MISA IDASANZWE -Igice cya III - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"FPR ISABUKURU Y\u2019IMYAKA 25; MISA IDASANZWE -Igice cya III - Umunyarwanda","og_description":"Nta mukuru wa maneko umara kabiri Igitangaje cyane ariko gisumba byose, ni ukuntu abayobozi b\u2019ingabo ze b\u2019umwimerere bagiye bashira umwe umwe. Muri 91, Lt Ruyenzi avuga ukuntu Commander Byaruhanga yishwe arashwe, akaba nyamara yari yungirije Pawulo Kagame akaba n\u2019umuyobozi wa Batayo yitwaga Yankee. Imitwe y\u2019ingabo z\u2019Inkotanyi izwi cyane muri 94, yose uko ingana, abari bayiyoboye, [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-12-13T19:54:21+00:00","article_modified_time":"2014-08-24T13:25:08+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"FPR ISABUKURU Y\u2019IMYAKA 25; MISA IDASANZWE -Igice cya III","datePublished":"2012-12-13T19:54:21+00:00","dateModified":"2014-08-24T13:25:08+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\/"},"wordCount":706,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\/","name":"FPR ISABUKURU Y\u2019IMYAKA 25; MISA IDASANZWE -Igice cya III - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-12-13T19:54:21+00:00","dateModified":"2014-08-24T13:25:08+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"640","height":"477"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-isabukuru-yimyaka-25-misa-idasanzwe-igice-cya-iii\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"FPR ISABUKURU Y\u2019IMYAKA 25; MISA IDASANZWE -Igice cya III"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2874","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2874"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2874\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2874"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2874"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2874"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}