{"id":2875,"date":"2012-12-12T12:30:06","date_gmt":"2012-12-12T10:30:06","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=2875"},"modified":"2012-12-12T21:19:13","modified_gmt":"2012-12-12T19:19:13","slug":"musanze-abaturage-barasabwa-kwirinda-umuhanuzi-bwa-sergent-dominique-nsabagasani","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/musanze-abaturage-barasabwa-kwirinda-umuhanuzi-bwa-sergent-dominique-nsabagasani\/","title":{"rendered":"Musanze : Abaturage barasabwa kwirinda ubuhanuzi bwa Sergent Dominique Nsabagasani"},"content":{"rendered":"<p>Amakuru dukesha urubuga igihe.com mu nkuru ya Olivier Muhirwa aravuga ko abatuye\u00a0Akarere ka Musanze basabwa n&#8217;abayobozi kwirinda abahanuzi b\u2019ibinyoma n\u2019ubutumwa bukura umutima cyane cyane birinda kwemera ibikubiye mu byitwa ubuhanuzi bwa Nsabagasani Dominique, kuko ngo ari abihuha bikomoka ku banzi b\u2019igihugu.<\/p>\n<p><!--more--><\/p>\n<p>Lt Musoni Didas, ushinzwe guhuza inzego za gisivire na gisirikare ari kumwe n\u2019abikorera bo muri ako karere yabasabye ko badakwiye guha umwanya ibyo bibarangaza ahubwo bagashishikarira gukora no kwiteza imbere, nk\u2019uko tubikesha Kigali Today.<\/p>\n<p>Ubwo abikorera bo muri Musanze bahuraga n\u2019ubuyobozi bw\u2019akarere, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 11\/12\/2012, yabwiye abari aho ko badakwiye guha umwanya ibyo bibarangaza.<\/p>\n<p>Abaturage kandi muri iyo nama yabaye ku wa Kabiri tariki ya 11 Ukuboza 2012, basabwe kwirinda ibihuha bigamije kuyobya Abanyarwanda ndetse no kubashyushya imitwe, birimo ubuhanuzi bw\u2019uwitwa Nsabagasani, ndetse n\u2019ibindi bitanga amakuru akura umutima.<\/p>\n<p>Umuyobozi w\u2019Akarere ka Musanze Mpebyemungu Winfrida, aganira na IGIHE mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Ukuboza 2012, yavuzeko bakangurira abaturage kudaha amatwi ibyo bivugwa dore ko hari bamwe bakura mwene ayo makuru bakayanyanyagiza mu giturage, aho ndetse hari aho byavuzwe mu mMurenge wa Muko. Avuga ko nta gikuba cy\u2019ibihuha cyacitse muri Musanze, ahubwo ari ukugirango abaturage bakangurirwe hakiri kare kudaha amatwi amakuru nkayo agamije kubaca integer no kubakura umutima.i<\/p>\n<p>Igihe kivugana n\u2019Umuvugizi wa Polisi y\u2019Igihugu mu Ntara y\u2019Amajyaruguru Supt. Gahima Francis yavuze ko bagiye gukurikirana ngo bamenye abakwirakwiza ibi bihuha abo aribo.<\/p>\n<p>Bamwe mu bakwirakwiza aya makuru ngo ni abiyita abahanuzi, aho bavuga ko kurangira kw\u2019Isi kwegereje abandi bakavuga ko ngo beretswe umwuka w\u2019intambara mu gihugu nk\u2019uko ngo mu buhanuzi bw\u2019uyu Nsabagasani abivuga.<\/p>\n<p>Kugeza ubu ariko ngo umutekano wifashe neza nyuma y\u2019aho havugiwe ikibazo cy\u2019amasasu yumvikanye mu Birunga mu Karere ka Musanze, ndetse no mu Ntara yose muri rusange nk\u2019uko byemezwa n\u2019abayobozi baho ndetse n\u2019abaturage.<\/p>\n<p><strong>Ubuhanuzi bwa Sergent Dominique Nsabagasani, Leta ivuga ko abaturage bagomba kwima amatwi<\/strong><\/p>\n<p>Mu kiganiro umunyamakuru Nyakwigendera Charles Ingabire w&#8217;ikinyamakuru Inyenyerinews yagiranye na Sgt Nsabagasani Dominic, yamubwiye ko Imana yamweretse ko ubutegetsi bwa Kagame bugeze mu gihe cyabwo cya nyuma, kandi yabimubwiye, ariko ntiyabiha agaciro, atubwira kandi ko nambere y\u2019urupfu rwa Habyarimana yabimubwiye nawe ngo ntiyabyumva.<\/p>\n<p>Abantu benshi bakunze kuvuga ko ubutegetsi bwa Kagame buri mu marembera, bavuga ko ari ubuhanuzi Imana ibahaye, ariko akeshi nta muntu wigeze ujya ahagaragara ngo atange amazina ye, avuge n\u2019uko bizagenda mu ruhame.<\/p>\n<p>Ikinyamakuru Inyenyerinews cyegereye umunyarwanda wahoze ari umusirikare wa Habyarimana akaza no kuba umusirikare wa FPR atubwira uko Imana ngo yamweretse amarembera y\u2019Ingoma ya Kagame, ndetse adusaba gutangaza ubuhanuzi bwe uko bwakabaye ntakintu nakimwe twibagiwe, kuko ari amagambo y\u2019Imana, kandi ngo ikaba imutegeka kubitangaza mu banyarwanda .<\/p>\n<p>Twamubajije niba kubitangaza bitamutera ikibazo cy\u2019umutekano we, atubwira ko we ntakibazo afite kuko azi iby\u2019Imana yamubwiye kandi ariyo yamutumye, bityo ngo kutabitangaza nibyo bibi kuri we kuruta kubitangaza.<\/p>\n<p><strong>Sgt Nsabagasani Dominic ni muntu ki?<\/strong><\/p>\n<p>Ni umunyarwanda wo mu bwoko bw\u2019abatutsi, yavukiye mu cyahoze ari Gitarama, 1971, ahitwa Musambira, yatubwiye ko akimara kuvuka Mamawe yahise yitaba Imana nyuma y\u2019ibyumweru bibiri, hashize ukwezi na Papa we aba arapfuye, ngo yarerewe kwa sekuru nawe waje kwicwa muri jenoside y\u2019abatutsi muri 1994.<\/p>\n<p>Mu 1992 yinjiye mugisirikare cya Habyarimana, arangije inyigisho za gisirikare yanjiye muri Batayo ya 71 yabaga Bugesera, Gako, nyuma ngo ajya Byumba, ahava yinjira muri Batayo ya Paracomando yabaga i Kanombe ngo icyo gihe yari afite ipeti rya Premier soldat \/ R. Caporal. Yatubwiye ko ngo yinjiye igisirikare ari umukatorika ariko ngo yaje guhinduka aba umurokore.<\/p>\n<p><strong>Ahanurira Habyarimana.<\/strong><\/p>\n<p>Muri 1993 yarose inzozi zirimo iyerekwa, hanyuma yumva ijwi rimubwira ko ngo agomba kubibwira Habyarimana ko ingoma ye irangiye kandi bazica abantu beshi, ariko agira ubwoba bwo kubivuga kuko yacyekaga ko ari buhite yicwa, nyuma ngo ijwi rya komeje kumuhata, aza gushirika ubwoba ara bivuga, ahereye kubasirikare bose babanaga muri iyo Batayo ya Para commando.<\/p>\n<p>Nyuma ngo yaje kubibwira Majoro Ntabakunzi Aloyozi wari umukuru w\u2019iyo Batayo ya para commondo yabagamo ( ubu Maj. Ntabakunzi afungiye Arusha), ndetse amusaba ko abibwira Habyarimana kuko ngo Imana ariko yari yamutegetse.<\/p>\n<p>Abo basirikare ngo ntibabyumvaga batangira kuvuga ko aribyo yatumwe na bene wabo kuko ngo yari umututsi, bimuviramo ingaruka zikomeye zo kwangwa n\u2019abasirikare babanaga,ariko ngo Imana imubwira ko atazicwa. Nyuma ngo Maj Ntabakunzi yaje kubibwira Habyarimana, ngo ategekwa ko agomba kurindirwa mu kigo cya gisirikare i Kanombe ntasoheke.<\/p>\n<p>Indege ya Habyarimana imaze guhanurwa, ngo yari mu kigo i Kanombe, naho bavuga ko ngo yari abiziranyeho nabene wabo baba tutsi, yajyanywe mu kigo cy\u2019abasirikare barindaga Habyarima ( Camp GP) ku Kimihurura, ajyanywe kwicwa, ariko ngo Imana ikomeze kumuha isezerano ryo kuzabaho ntiyicwe.<\/p>\n<p><strong>Ajya kwicwa Inuma imuhagarara ku mutwe abasirikare bagira ubwoba.<\/strong><\/p>\n<p>Ku itariki ya 7 Gicurasi, 1994, abasirikare abahawe amabwiriza yo kujya kumwica, bamutwara hanze y\u2019ikigo ahegereye ahantu ngo bita Murugando, bakigerayo abasirakare bari gushaka ahantu ho kumwicira bagihagaze ngo hamanuka Inuma ihagarara ku mutwe we abasirikare barwana no kuyirukana ariko iranga, barwana nayo nk\u2019iminota 5 yanze bariruka bagira ubwoba. Babibwira abari babohereje bamusubiza mu kigo batangira kumugirara ikizere ko yatumwe n\u2019Imana. Ariko bategeka ko atagomba kurenga icyo kigo cya Camp G P ( Umutwe warindaga Habyarimana).<\/p>\n<p><strong>Yinjira mu gisirikare cya FPR.<\/strong><\/p>\n<p>Ku itariki ya 3 Kamena ngo hapanzwe kumwica bwa kabili, ariko ngo umwe mu basirikare babanaga, yamubwiye ko bapanze kongera kumwica, ndetse ngo amufasha gutoroka, yanyuze Kivugiza i Nyamirambo, yinjira ahari abasirikare ba FPR, asanga abari kuburinzi basinziriye bose, arabakangura afite imbunda yambaye n\u2019imyenda ya gisirikare, umwe ngo ashaka kumurasa,ariko amubwira ko atari umwanzi ntiyabasha kumurasa. Yajyanywe kwa Lt Col Nzaramba ubu usigaye ari Maj Gen muri RDF,niwe wari ukuriye abo basirikare ba FPR bari bo muri Batayo ya 21 yari aho.<\/p>\n<p>Avuga ko agezeyo yahise yerekwa n\u2019Imana ko Kigali izaba ifashwe ku itariki 4 Nyakanga 1994 abibwira Nzaramba. Nyuma yo gufata Stade ya Nyamirambo, ikibuga cy\u2019Indege i Kanombe, yajyanywe kuruhuka, amara umwaka wose ntacyo Imana imubwira.<\/p>\n<p><strong>Ahabwa ubuhanuzi kuri Kagame muri 1996 agategekwa nawe kubumubwira.<\/strong><\/p>\n<p>Nyuma ngo yaje kuryama nanone yerekwa ukuntu Kagame azapfa, kandi ategekwa kubivuga, ngo muri iryo yerekwa yeretswe . Ngo yabonye Kagame araswa n\u2019imwe mu nshuti ze zimuri hafi, ariko atashoboye kumenya izina neza cyangwa kwerekwa isura. Nyuma ngo Imana yaje kumuha ibimenyetso, avuga ko ibyo byose yabyeretswe ari Gisenyi muri Batayo ya 31.<\/p>\n<p><strong>Bimwe mu bimenyetso yahawe bizagaragaza ko kwicwa kwa Kagame kuri hafi.<\/strong><\/p>\n<p>Kuko ubu butumwa yabuhawe ari 1996, harimo kujya Kongo kw\u2019abasirikare no kuvayo gucyurwa kw\u2019impunzi nyishi zari zarahunze u Rwanda ; intambara y\u2019abacengenzi no kurangira kwayo ; Kagame aba perezida , no kwamamara kwe hirya nohino ku isi ; ifungurwa ry\u2019abanyururu ; agahe k\u2019amahoro ; gahunda zihindagurika za leta ; kumanurwa muntera kwa Kagame no kwangwa n\u2019abanyarwanda n\u2019amahanga ; gusubira Kongo kw\u2019ingabo ; ngo ingabo zimaze gusubira Kongo Kagame azicwa, gusubiranamo kw\u2019ingabo Kagame amaze gupfa ; kugaruka kw\u2019ingabo zagiye muri Kongo zihuruye kubera ubwicanyi buzaba buri mu gihugu ; Kugotwa impande zose z\u2019u Rwanda nabasirikare beshi ; kumeneka kw\u2019 amaraso meshi y\u2019abanyarwanda kuruta ayamenetse mbere muri 1994, kugaruka kwa k\u2019Umwami Kigeli V Ndahindurwa ; gutahuka kw\u2019abantu beshi bari hanze ; kuzaba Sgt Nsabagasani nyiribuhanuzi atakiba mu Rwanda.<\/p>\n<p><strong>Ubuhanuzi buhabwa Kagame.<\/strong><\/p>\n<p>Avuga ko akimara kubyerekwa muri 1996 yahise abibwira abasirikare bose babanaga muri Batayo ya 31 nk\u2019uko yabibwiye abasirikare babanaga kwa Habyarimana. Amaze kubivuga kandi yabivugiye imbere y\u2019abasirikare bari munama yari iyobowe na Gen Mubaraka. Ngo Gen Mubaraka yamubajije niba igihugu kizafatwa n\u2019abacengezi kuko aribo barimo kurwanya igihugu , amubwira ko igihe kitaragera.<\/p>\n<p>Avuga ko Mubaraka yaje kuhava asimburwa n\u2019uwitwa Maj. Jacob Tumwine icyo gihe, ngo Imana yakomeje kumuhata ngo yandike avuga ubuhanuzi bwe kandi abubwire abayobozi bohejuru. Ku itariki ya 13 Gicurasi 1998 yandikiye Perezida Bizimungu amubwira ibyo yeretswe , ariko ibaruwa yamwandikiye yatwawe n\u2019 ushinzwe urwego rw\u2019iperereza muri iyo Batayo ya 31 yabagamo, 2Lt Claude ( ntabwo ngo yibuka irindi zina), arutwara muri G2, urwego rushinzwe iperereza muri Ministeri y\u2019ingabo, ari naho banyujije ibaruwa y\u2019ubuhamya yandikiwe perezida ihabwa Kagame wari visi perezida akaba na minisitiri w\u2019ingabo icyo gihe.<\/p>\n<p>Nyuma yaje gutumwaho n\u2019uwitwa Capt Franco (nawe ngo irindi ntaryibuka) wakoraga muri G2, amubwira ko ubutumwa Visi perezida adahari ( icyo gihe yari Kagame), ariko ubutumwa yabubinye, asabwa gusigara i Kigali ariko arabinginga ngo asubira aho yari mu gisirikare kuko yumvaga aribyo byamufasha.<\/p>\n<p><strong>Atangira guhigwa bashaka ko apfa.<\/strong><\/p>\n<p>Kubera ubwo butumwa butigeze bushimisha abo yabuhaye ngo hatangiye umugambi wo gushaka uburyo yakwicwa, maze hapangwa kumwohereza kurugamba ahantu habi kugirango apfiriyo, Sgt Nsabagasani avuga ko yaje koherezwa kurwana Kongo, Imana nanone yaje kumubwira ko agiye koherezwa ahantu habi ariko ntacyo azaba, ngo bari ahantu hitwa Mpfizi muri Kongo, yari ayobowe n\u2019umusirikare witwa Maj Rutayomba Theogene, yaje koherezwa kurugamba ahantu habi, ajyana n\u2019abasirikare 2 gusa kureba aho abasirikare barwana bari bari.<\/p>\n<p>Ariko ngo wari umugambi wo kumuroha ngo agwe aho, yakomeje kwizera ijwi ry\u2019Imana ko iri bumurinde. Avuga ko Imana yakoze igitangaza ngo abagezeho yumvise ijwi rimubwira ngo narase isasu rimwe gusa, amaze kurirasa abasirikare bose bari ruka ngo barahunga bata imbunda nyishi cyane kuburyo abasirikare bandi baje kuza basanga azicaye iruhande wenyine n\u2019abasirikare 2 bari kumwe kuko batari gushobora kuzikorera zose. Yaje gusubizwa mu Rwanda muri 2002 ariko asize ababwiye abasirikare ko bose bagiye gutaha kuko ariko Imana ngo yari yamweretse.<\/p>\n<p>Mu 2003 Kagame yaje kumutuma ho intumwa amubaza niba azatsinda amatora, ariko ngo amusubiza ko atazayatsinda ahubwo azayiba, amaze kumusubiza gutyo ategeka ko bamukura mu gisirikare, yaje gukurwa mu gisirikare atabizi yumvise gusa bamusoma kuri lisiti y\u2019abasirikare bagomba gusezererwa. Avuga ko amaze gusezererwa yasubiye iwabo i Musambira, ariko akomeza kuvuga ubutumwa, hirya no hino mu gihugu.<\/p>\n<p><strong>Uko Sgt Nsabagasani yavuye mu Rwanda.<\/strong><\/p>\n<p>Avuga ko mu kwezi ku Ukwakira 2009, yabwiwe n\u2019ijwi ry\u2019Imana ko agomba gushaka ibyangobwa kava mu gihugu, kuko ngo ibyo Imana yahanuye byenda gusohora, amaze gushaka ibyangobwa byose, we ngo ntabwo yaje yihishe kuko yategetswe ko agomba gusiga abibwiye abantu igitumye agenda kuko Imana igiye gusohoza ibyo yavuze.<\/p>\n<p>Yatangiye gusezera abantu ahereye ku baturanyi be, ndetse n\u2019abayobozi ababwira ibizaba, asezera ngo amatorero ndetse n\u2019iy\u2019i Kigali, cyane irya ADEPR riri ku Kacyiro aho bakunze kwita Meridien, abibwira bakirisito bose ko agiye kugenda ariko ngo Imana yamutegetse ngo ibone gusohoza amasezerano yavuze ku Rwanda.<\/p>\n<p>Ubuyobozi ba leta bwumvise ko asezeye yamutumye ho uwitwa Senateri Antoine Mugesera, amubwira ko nubwo agiye ariko atagomba gutwara abantu, kandi amusaba kudakomeza kuvuga ko igihugu kigiye gusubira mu bwicanyi kandi kizapfamo abantu beshi.<br \/>\nKu itariki ya 8 Gashyantare 2010 niho ngo yahagurutse mu Rwanda Imana imubwiye ko ngo izagaruka kandi azaza azanye n\u2019Impunzi nyishi zabaga hanze zose kuko igiye gusohoza imigambi yayo.<\/p>\n<p>Yatubwiye kandi ko mu byo yeretswe byose igisigaye ari ugusubira Kongo kw\u2019ingabo z\u2019u Rwanda, kwicwa kwa Kagame n\u2019abanyarwanda no kugaruka k\u2019Umwami Kigeli V Ndahindurwa.<\/p>\n<p>Iki kiganiro ikinyamakuru Inyenyerinews cyagiranye na Sgt Nsabagasani, twagitangaje uko cyakabaye, twirinze kugira icyo dukuramo cyangwa se twongeraho.<br \/>\nBasomyi bacu, n\u2019ahanyu buri wose afite uko abyumva, n\u2019uko abyemera !<\/p>\n<p>Ubwanditsi<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Amakuru dukesha urubuga igihe.com mu nkuru ya Olivier Muhirwa aravuga ko abatuye\u00a0Akarere ka Musanze basabwa n&#8217;abayobozi kwirinda abahanuzi b\u2019ibinyoma n\u2019ubutumwa bukura umutima cyane cyane birinda kwemera ibikubiye mu byitwa ubuhanuzi bwa Nsabagasani Dominique, kuko ngo ari abihuha bikomoka ku banzi b\u2019igihugu.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":2876,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-2875","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Musanze : Abaturage barasabwa kwirinda ubuhanuzi bwa Sergent Dominique Nsabagasani - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/musanze-abaturage-barasabwa-kwirinda-umuhanuzi-bwa-sergent-dominique-nsabagasani\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Musanze : Abaturage barasabwa kwirinda ubuhanuzi bwa Sergent Dominique Nsabagasani - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Amakuru dukesha urubuga igihe.com mu nkuru ya Olivier Muhirwa aravuga ko abatuye\u00a0Akarere ka Musanze basabwa n&#8217;abayobozi kwirinda abahanuzi b\u2019ibinyoma n\u2019ubutumwa bukura umutima cyane cyane birinda kwemera ibikubiye mu byitwa ubuhanuzi bwa Nsabagasani Dominique, kuko ngo ari abihuha bikomoka ku banzi b\u2019igihugu.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/musanze-abaturage-barasabwa-kwirinda-umuhanuzi-bwa-sergent-dominique-nsabagasani\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-12-12T10:30:06+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2012-12-12T19:19:13+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"9 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/musanze-abaturage-barasabwa-kwirinda-umuhanuzi-bwa-sergent-dominique-nsabagasani\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/musanze-abaturage-barasabwa-kwirinda-umuhanuzi-bwa-sergent-dominique-nsabagasani\/\",\"name\":\"Musanze : Abaturage barasabwa kwirinda ubuhanuzi bwa Sergent Dominique Nsabagasani - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/musanze-abaturage-barasabwa-kwirinda-umuhanuzi-bwa-sergent-dominique-nsabagasani\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/musanze-abaturage-barasabwa-kwirinda-umuhanuzi-bwa-sergent-dominique-nsabagasani\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-12-12T10:30:06+00:00\",\"dateModified\":\"2012-12-12T19:19:13+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/musanze-abaturage-barasabwa-kwirinda-umuhanuzi-bwa-sergent-dominique-nsabagasani\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/musanze-abaturage-barasabwa-kwirinda-umuhanuzi-bwa-sergent-dominique-nsabagasani\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/musanze-abaturage-barasabwa-kwirinda-umuhanuzi-bwa-sergent-dominique-nsabagasani\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"255\",\"height\":\"191\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/musanze-abaturage-barasabwa-kwirinda-umuhanuzi-bwa-sergent-dominique-nsabagasani\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Musanze : Abaturage barasabwa kwirinda ubuhanuzi bwa Sergent Dominique Nsabagasani\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Musanze : Abaturage barasabwa kwirinda ubuhanuzi bwa Sergent Dominique Nsabagasani - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/musanze-abaturage-barasabwa-kwirinda-umuhanuzi-bwa-sergent-dominique-nsabagasani\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Musanze : Abaturage barasabwa kwirinda ubuhanuzi bwa Sergent Dominique Nsabagasani - Umunyarwanda","og_description":"Amakuru dukesha urubuga igihe.com mu nkuru ya Olivier Muhirwa aravuga ko abatuye\u00a0Akarere ka Musanze basabwa n&#8217;abayobozi kwirinda abahanuzi b\u2019ibinyoma n\u2019ubutumwa bukura umutima cyane cyane birinda kwemera ibikubiye mu byitwa ubuhanuzi bwa Nsabagasani Dominique, kuko ngo ari abihuha bikomoka ku banzi b\u2019igihugu.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/musanze-abaturage-barasabwa-kwirinda-umuhanuzi-bwa-sergent-dominique-nsabagasani\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-12-12T10:30:06+00:00","article_modified_time":"2012-12-12T19:19:13+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"9 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/musanze-abaturage-barasabwa-kwirinda-umuhanuzi-bwa-sergent-dominique-nsabagasani\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/musanze-abaturage-barasabwa-kwirinda-umuhanuzi-bwa-sergent-dominique-nsabagasani\/","name":"Musanze : Abaturage barasabwa kwirinda ubuhanuzi bwa Sergent Dominique Nsabagasani - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/musanze-abaturage-barasabwa-kwirinda-umuhanuzi-bwa-sergent-dominique-nsabagasani\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/musanze-abaturage-barasabwa-kwirinda-umuhanuzi-bwa-sergent-dominique-nsabagasani\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-12-12T10:30:06+00:00","dateModified":"2012-12-12T19:19:13+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/musanze-abaturage-barasabwa-kwirinda-umuhanuzi-bwa-sergent-dominique-nsabagasani\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/musanze-abaturage-barasabwa-kwirinda-umuhanuzi-bwa-sergent-dominique-nsabagasani\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/musanze-abaturage-barasabwa-kwirinda-umuhanuzi-bwa-sergent-dominique-nsabagasani\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"255","height":"191"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/musanze-abaturage-barasabwa-kwirinda-umuhanuzi-bwa-sergent-dominique-nsabagasani\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Musanze : Abaturage barasabwa kwirinda ubuhanuzi bwa Sergent Dominique Nsabagasani"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2875","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2875"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2875\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2875"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2875"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2875"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}