{"id":2899,"date":"2012-12-16T16:01:24","date_gmt":"2012-12-16T14:01:24","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=2899"},"modified":"2012-12-16T22:02:02","modified_gmt":"2012-12-16T20:02:02","slug":"ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\/","title":{"rendered":"Ese iyi ntambara Kagame agiye gushoramo u Rwanda ruzayitsinda?"},"content":{"rendered":"<p>Muri iyi minsi hari intambara mu burasirazuba bwa Congo bivugwa ko inyeshyamba ngo za M23 zihanganye n\u2019ingabo za Leta ya Congo ndetse hakaba n\u2019amakuru n\u2019ibyegeranyo by\u2019impuguke z&#8217;umuryango w&#8217;abibumbye n&#8217;imiryango iharanira uburenganzira bw&#8217;ikiremwamuntu bishinja u Rwanda na Uganda kuba ari byo byashyizeho uwo mutwe wa M23 ndetse bikaba biwuha intwaro n&#8217;amabwiriza.<!--more--><\/p>\n<p><strong>Kuki ari ngombwa ko u Rwanda rwinjira mu ntambara muri Congo ku mugaragaro?<\/strong><\/p>\n<p>Leta y\u2019u Rwanda imaze igihe itegura intambara yo kwigarurira uburasirazuba bwa Congo cyane cyane uturere twa Kivu, mu ntangiriro igashyiraho ubutegetsi bw\u2019agakingirizo bw\u2019abakongomani barimo abavuga ikinyarwanda, bigakurikirwa no kujya muri East African Community kwa Kivu zombi nyuma zikisanga zarafatanye n\u2019u Rwanda, hakoreshejwe kwimurirayo abaturage b\u2019abanyarwanda ku bwinshi no kugenda barobaroba abakongomani bamwe na bamwe badashyigikiye iyo gahunda bakigizwayo. Ibi ni ibintu bishoboka cyane mu gihe ibindi bice bya Congo byaba byigenze na byo. Kandi gucikamo ibice kwa Congo hari abanyamahanga benshi barimo n&#8217;inararibonye muri politiki mpuzamahanga batangiye kuvuga ko ari wo muti wonyine w&#8217;amahoro muri aka karere.<\/p>\n<p>Iyi ntambara y\u2019u Rwanda muri Congo ni ngombwa kuri Leta y\u2019u Rwanda kuko ubu yaremeye itakaza imfashanyo zose yahabwaga n\u2019amahanga, rero uko kwigomwa ntabwo kwabaho nta kindi iyo leta yizeye izakuramo. Mu minsi ishize mu nama y\u2019umushyikirano ya 10, Perezida Kagame yigishije icyo yise kwigira. Ibyo bikaba bisobanuye byinshi, bigaragara ko ari nko kubwira amahanga ko nta nkunga zayo u Rwanda rukeneye ariko umuntu akibaza ikizasimbura izo nkunga.<\/p>\n<p>Rero u Rwanda rukeneye amabuye y\u2019agaciro ya Congo no kugirana amasezerano m\u2019amasosiyete acukura peteroli iri muri pariki ya Virunga bityo amafaranga akaboneka, Uganda nayo yifuza ko muri uko gucikamo ibice kwa Congo yigarurira yonyine peteroli iri mu kiyaga Albert isangiye na Congo dore ko hari ikibazo cyo kutumvikana aho umupaka uca. Ikindi n\u2019uko uretse izo nyungu perezida Museveni ashaka gukurikiranira hafi ibyo u Rwanda rurimo muri Congo kuko atizeye Perezida Kagame ko atashaka kwigarurira uduce twa Congo, Perezida Museveni nawe ashaka ko Uganda nayo yagiraho uruhare (ubwo ndavuga uturere twa za Beni, na Ituli) kandi ibyabereye i Kisangani igihe ingabo z\u2019u Rwanda n\u2019iza Uganda zarwanaga ntabwo biribagirana.<\/p>\n<p>Leta ya Kagame imaze kwihangana igihe nta mfashanyo ifite ariko ubu irimo gutegura ibitero simusiga kugira ngo umugambi wayo ushobore kujya mu bikorwa, uretse imyiteguro ya gisirikare no kohereza ingabo muri Congo mu magambo Perezida Kagame avuga arasaba abanyarwanda guhaguruka bagahangana n\u2019amahanga. Igisigaye n&#8217;imbarutso n&#8217;urwitwazo rushobora guturuka kuri FDLR cyangwa ku ngabo za Congo zarasa mu Rwanda.<\/p>\n<p>Perezida Kagame yemeye kohereza abasirikare muri Congo yemera guhangana n\u2019amahanga, ntabwo yabikoze kubera urukundo afitiye abanyekongo b\u2019abatutsi ahubwo ni inyungu ze abandi bakaba ibikoresho bye kuko bizwi ko ntaho bari kwigeza iyo batamugira, icyo bakora gusa ni ukurangaza abantu bajya mu mishyikirano bazi neza ko ntacyo izageraho uretse agahenge ko gutegura ibindi bitero cyane cyane ko n\u2019umuhuza ariwe Perezida Museveni nawe ari mu bashyigikiye M23.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo ibihugu byinshi bisa n\u2019ibyahaye akato Kagame ariko aracyashyigikiwe n\u2019amasosiyete y\u2019ubucuruzi, ndetse ayo masosiyete ni nayo ashaka ko rwambikana muri Congo kugira ngo abone amasoko y&#8217;umutungo kamere wa Congo ku buryo bworoshye, ni nayo mpamvu ayo masosiyete akoresha ingufu zayo kuko niyo afasha abategetsi benshi bo muri Amerika n\u2019uburayi kugera ku butegetsi atanga inkunga nini mu kwiyamamaza, izo ngufu nizo zituma abayobozi bamwe b\u2019ibihugu by\u2019i Burayi n&#8217;Amerika baseta ibirenge mu gufatira Kagame na Leta ye ibyemezo, uretse ko umuntu atakwirengagiza ko Kagame afitanye amabanga menshi n\u2019ariya masosiyete y\u2019ubucuruzi ndetse na bamwe mu banyapolitiki b\u2019i Burayi n\u2019Amerika tutibagiwe n\u2019abantu bamwe bakora mu miryango mpuzamahanga ikomeye. Ku buryo gutera ubwoba abo bantu ko azabavamo nabyo umuntu atavuga ko bidashoboka (blackmail\/chantage).<\/p>\n<p>Ikindi kibazo ibihugu by&#8217;i Burayi n&#8217;Amerika \u00a0bifite n&#8217;u Bushinwa, kuko ntabwo busaba byinshi bijyanye na demokarasi n&#8217;uburenganzira bw&#8217;ikiremwamuntu kugira ngo bukorane n&#8217;ibihugu runaka, rero ayo masosiyete n&#8217;ibyo bihugu by&#8217;abazungu bitinya ko birangaye gato Kagame yakwigira mu Bushinwa. Bityo ingufu z&#8217;ubucuruzi u Bushinwa bwaba bufite mu karere zikaba zatuma buhagira n&#8217;ijambo mu rwego rwa politiki abazungu bagatakaza ingufu zabo muri aka karere.<\/p>\n<p>Perezida Kabila na Leta ye harimo kudashyira hamwe no kutagira gahunda ihamye n&#8217;ingabo zidafite ingufu, ibyo iyo bihuye n&#8217;ingeso ya ruswa yokamye icyo gihugu kubona abashobora kubera ibyitso u Rwanda na M23 ntabwo bigoye dore ko abenshi iyo bavuye mu ngabo za Leta bakajya mu nyeshyamba bazamurwa mu ntera. Intege nke n&#8217;akaduruvayo mu ngabo za Congo nibikomeza bishobora gutuma ingabo z&#8217;amahanga zigeraho zikabererekera u Rwanda rugakora ibyo rushatse mu gihe baba babona ba nyiri igihugu aha ndavuga ingabo za Congo badashaka kwihagararaho ngo barwanire igihugu cyabo. Ariko ingabo za Congo nizihanyanyaza ndetse n&#8217;izo ngabo z&#8217;amahanga zikabishyiramo ingufu za ngombwa bishobora kugora u Rwanda ndetse byaba na ngombwa bikarubera nka ya mbeba yakurikiye akaryoshye munsi y&#8217;ibuye ikahakura inda y&#8217;akabati<\/p>\n<p><strong>Ibihugu bindi by\u2019Afrika byo birashaka iki muri Congo?<\/strong><\/p>\n<p>Muri rusange ibihugu byinshi by\u2019Afrika bishaka gufasha Leta ya Congo bibikora nabyo bifite inyungu bikurikiye muri Congo, twafata nk\u2019urugero rwa Tanzania, kohereza ingabo muri Congo n\u2019uburyo bwo gushaka kuburizamo umugambi w\u2019uko intara ya Kivu yakwikura kuri Congo kuko byaba ari urugero ku birwa bya Pemba na Unguja (Zanzibar) bihora bishaka kwikura kuri Tanzania. Ibyo bitekerezo byo kwigenga kw\u2019uduce tumwe na tumwe tw\u2019ibihugu by\u2019Afrika bitera ubwoba ibihugu byinshi cyane cyane Tanzania, n\u2019ukuvuga ko nyuma ya Sudan y\u2019amajyepfo, amajyaruguru ya Mali, hiyongereyeho n\u2019isandara rya Congo byatiza ingufu abashaka ko Pemba na Unguja byigenga. Uretse ko ibihugu byinshi bya Afrika bisa nk\u2019ibitinya kandi bikaba bifitiye ishyari Perezida Kagame kubera ko afite ingufu nyinshi mu mahanga kubera kwigira nk\u2019umuzamu wa Congo.<\/p>\n<p>Igihugu cy\u2019Afrika y\u2019Epfo gifite inyungu muri Congo dore ko mu minsi yashize ubwo Perezida Kabila yari mu rugendo mu gihugu cy\u2019Afrika y\u2019Epfo, amasosiyete acukura peteroli yo muri Congo na Afrika y\u2019Epfo yagiranye amasezerano y\u2019ubucukuzi bwa Peteroli yo mu gace ka Rutshuru ubu kari mu maboko ya M23. Ikindi n\u2019uko Afrika y\u2019Epfo nk\u2019igihugu cya mbere mu bukire muri Afrika gishaka kugira ijambo ku rwego mpuzamahanga cyane cyane muri Afrika bityo icyo gihugu kikaba kitareba neza ukwivanga kw\u2019ibihugu by\u2019i Burayi n\u2019Amerika mu bibazo by\u2019Afrika dore ko ingufu Perezida Kagame na Museveni bagaragaza bigaragara ko ziva kuri Amerika n\u2019Ubwongereza.<\/p>\n<p>Igihugu cya Zimbabwe, uretse inyungu z\u2019amabuye y\u2019agaciro, igihugu cya Congo kiyibereyemo umwenda ungana na Miliyari y\u2019amadorali aturuka ku ntambara icyo gihugu cyarimo muri Congo hagati ya 1998 na 2002, rero Congo isandaye cyangwa ubutegetsi bugafatwa n\u2019abashyigikiye u Rwanda barwanaga ntabwo icyo gihugu cyakwizera ko kizishyurwa.<\/p>\n<p>Igihugu cy\u2019Angola nacyo kuva Perezida Kabila yasa nk\u2019aho akirekera Peteroli yo mu nyanja y\u2019Atlantika hakurya ya Bas-Congo ntabwo cyifuza ko hagira uhungabanya ibintu uko biri ubu muri Congo kuko icyo gihugu gifite impungenge ko umutekano muke mu gace ka Congo kegereye umupaka wacyo watuma imitwe y\u2019inyeshyamba nk\u2019iziharanira ubwigenge bwa agace ka Cabinda zibyuririraho.<\/p>\n<p>Ubu igisigaye n\u2019uko imirwano yongera kubura muri Congo dore ko na M23 isa nk\u2019aho ishyira amananiza mu mishyikirano ngo ibone urwitwazo. Igisigaye n\u2019ukureba niba iyi ntambara Kagame agiye gushoramo abanyarwanda bazayivamo amahoro. aho Perezida Kagame ntazaba aka Nzikoga ya Bikinga intwali yabuze urugero?<\/p>\n<p><strong>Yigize kanzikoga<\/strong><\/p>\n<p>Uyu mugani baca ngo: \u201cYigize kanzikoga\u201d, bawuca iyo babonye umuntu wirata ku bandi mu mihayo (ubwirasi bw\u2019agakabyo); ni bwo bagira, bati: \u201cNaka uriya yigize kanzikoga\u201d. Wakomotse kuri Nzikoga ya Bikinga w\u2019umunyagisaka (Kibungo); ahayinga umwaka w\u2019i 1700.<\/p>\n<p>Muri ayo magingo, hari ku ngoma ya Cyilima Rujugira mu Rwanda, n\u2019iya Kimenyi Getura mu Gisaka, kitaraba icy\u2019u Rwanda; hakabaho rero umunyagisaka witwa Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero; abyirukira mu itorero rya Kimenyi, umwami w\u2019i Gisaka, aba umuhanga mu mirimo ya gitore yose: gusimbuka, kwiyereka, kumasha, kwizibukira, gutera icumu, mbese n\u2019indi milimo ya gitore yose. Amaze kuba ingenzi bigaragara, yihangishaho imvugo y\u2019ubwirasi, yiha igitinyiro mu mihayo; aho ageze hose agahaya ngo:<\/p>\n<p>\u201cI Gisaka ngikira ubugabo (nkirusha ubugabo);<br \/>\nU Rwanda n\u2019u Burundi n\u2019u Bujinja mbikira ubugabo:<br \/>\nNta mugabo umwe wandinda, keretse Cyilima na Kimenyi basa;<br \/>\nna bwo ariko uwampa umutambya wishimye umurego n\u2019umwambi umwe rukumbi, nakwaka Cyilima ingabo\u201d!<\/p>\n<p>Uko bagiye mu nkera akavuga atyo; arabyogeza biba nk\u2019indirimbo. Hagati aho Kimenyi akajya areba abantu b\u2019intwali mu z\u2019i Gisaka akabateranya ngo barwane; uwo bamuterereje wese akamuhashya; bituma ashyekerwa akomeza kwisihinga. Kimenyi yabibona atyo bikamubabaza. Bukeye yohereza intumwa ku mwami w\u2019i Bujinja, ati: \u201cUgende umumbwirire, uti: Ngo yarabyirutse Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero, aba umuhanga mu milimo ya gitore, none yihangishijeho imvugo y\u2019imihayo, ngo:<br \/>\n\u201cI Gisaka n\u2019u Bujinja mbikira ubugabo;<br \/>\nU Rwanda n\u2019u Burundi mbikira ubugabo;<br \/>\nNta mugabo umwe wandinda, keretse Cyilima na Kimenyi basa; na bwo ariko uwampa umutambya wishimye umurego n\u2019umwambi umwe rukumbi, nakwaka u Rwanda ingabo.\u201d<\/p>\n<p>Uti: none aragusaba umuntu uziho ubutwali, akazaza kwigera na Nzikogo. Intumwa irahaguruka ijya i Bujinja isohoza ubutumwa. Umwami w\u2019i Bujinja abyumvise atoranya umuntu w\u2019intwali, amuha abamuherekeza, bazanirana n\u2019intumwa ya Kimenyi. Bageze i Gisaka biyereka Kimenyi, babaha amayoga baranywa, burira barabacumbikira, bahana umugambi wo kuzabonana bukeye ku gasusuruko. Abajinja bajya ku icumbi barazimanirwa bararyama, mu gitondo bajya kwa Kimenyi baravunyisha; bati: \u201cTuraje\u201d.<\/p>\n<p>Nzikoga akaba yabukereye, Kimenyi abwira abarasa, baramuherekeza; baragenda no mu gacyamu. Abajinja, bati: \u201cNimusobanure wa muntu wanyu tumwereke uwacu tubonane. Abarasa, bati: \u201cNguyu Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero!\u201d Baratangira baramuririmba na we arakimbagira n\u2019umuheto we, umujinja na we arikora n\u2019amacumu n\u2019ingabo ye. Bagisakirana, Nzikoga ashyiramo umwambi arinjiza ararekera, awukubita ku icondo ry\u2019ingabo y\u2019umujinja, urasohoka umwasa hagati y\u2019amaso yombi yikubita hasi ntiyarashya. Abanyagisaka barinikiza batera hejuru batamba ineza. Kimenyi arizihirwa; azimanira abajinja baje ari imperekeza, barahobagira barataha. Noneho Nzikoga abibonye, arushabo guca ibintu; abanyagisaka ababuza ibyicaro barumirwa.<\/p>\n<p>Nuko inkeke ya Nzikoga imaze gusarika igihugu Kimenyi yohereza indi ntumwa i Burundi kwa Mutaga wa Mwezi (Sembyaliyimana, Bibero bikingiye abarwanyi, umwami wo ku Rutabo rwa Nkanda; Nshili mu Buyenzi; niho yari atuye), ati: \u201cGenda umbwirire Mutaga, uti: Ngo yarabyirutse Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero, abyiruka ari umuhanga mu mirimo ya gitore, none yadukanye imvugo y\u2019umuhayo ngo:<br \/>\n\u201cI Gisaka n\u2019u Bujinja mbikira ubugabo;<br \/>\nU Rwanda n\u2019u Burundi mbikira ubugabo;<br \/>\nNta mugabo umwe wandinda, keretse Cyilima na Kimenyi basa;<br \/>\nna bwo ariko uwampa umutambya wishimye umurego n\u2019umugambi umwe rukumbi nakwaka u Rwanda ingabo\u201d.<\/p>\n<p>Intumwa iragenda isanga Mutaga i Nkanda, imusohoreza ubutumwa, imubwira ko umwami w\u2019i Bujinja yohereje umuntu kurwana na Nzikoga, akamusenyura rugikubita, ati: \u201cNone ngo mwohezereze umuntu w\u2019intwali azarwane na Nzikoga amucire inkamba\u201d. Intumwa iracumbikirwa, irazimanirwa, Mutaga ateranya intwali z\u2019i Burundi; batoramo uwitwa Rushangi (ingumba y\u2019ingwe barasa umugenda, Runigisha amasereli amasinde akarara, i Muhanga wa Ndiza aho bahinga ibiharage). Mutaga aramubwira, ati: \u201cJya i Gisaka kurwana na Nzikoga ya Bikinga, iyo ntwali wumva yabuze urugero!\u201d Abarundi barahaguruka baherekeza Rushangi.<\/p>\n<p>Bageze i Mukiza kwa Kimenyi, bamutumaho ko bazanye umuntu wo kurwana na Nzikoga. Kimenyi arabakira, barazimanirwa, baracumbikirwa, bati: \u201cEjo ku gasusuruko niho umuntu wanyu azahura n\u2019uwacu. Bukeye Abarundi barikora no kwa Kimenyi baravunyisha, bati: \u201cTuraje!\u201d Kimenyi ashaka abaherekeza Nzikoga ajya guhura na Rushangi. Abarundi baratangira baramuririmba, Abanyagisaka nabo baririmba Nzikoga; abarwanyi bombi barasakirana. Umurundi ashyiramo umwambi arafora ararekera, ahamya Nzikoga mu bibero byombi aramujisha; ati: \u201cNkujishe Runigisha amasereli amasinde akarara, ingumba y\u2019ingwe barasa umugenda!\u201d Ubwo Nzikoga akubita ibipfukamiro hasi, ariko yashyizemo umwambi; na we ararekera, awuhamya Rushangi mu mbavu yikubita hasi. Abanyagisaka barinikiza batega urushara; baterura Nzikoga bajya kumwomora. Abarundi nabo baterura uwabo barikubura barataha.<\/p>\n<p>N&#8217;uko Nzikoga baramwomora arakira. Amaze gukira arongera arishegesha kwa kundi kwe. Noneho Kimenyi yohereza intumwa ya gatatu mu Rwanda, ati: \u201cUgende umbwirire Cyilima, uti: Ngo yarabyirutse Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero, abyiruka ari umuhanga mu mirimo ya gitore; none yihaye igitinyiro mu mvugo y\u2019imihayo, ngo:<br \/>\n\u201cI Gisaka n\u2019u Bujinja mbikira umugabo;<br \/>\nU Rwanda n\u2019u Burundi mbikira ubugabo;<br \/>\nNta mugabo umwe wandinda, keretse Cyilima na Kimenyi basa; na bwo ariko uwampa umutambya wishimye umurego n\u2019umwambi umwe rukumbi, nakwaka u Rwanda ingabo!\u201d<br \/>\nUti: \u201cKandi yamutegeje intwali z\u2019i Gisaka arazitsemba, atumije iz\u2019i Bujinja n\u2019iz\u2019i Burundi arazinumanuma; none aragusaba umuntu w\u2019intwali wamumukurira ku izima!\u201d<\/p>\n<p>Intumwa iragenda isohoza ubutumwa. Cyilima ateranya imitwe y\u2019ingabo yose, atereka inzoga y\u2019imihigo. Bamaze guterana abatekerereza uko Kimenyi yamutumyeho; ati: \u201cNone nimutoranye umuntu uzajya kurwana n\u2019iyo nkaka y\u2019i Gisaka\u201d.<\/p>\n<p>Imitwe irahakana, bati: \u201cNta muntu umwe wava aha ngo agiye kurwana n\u2019iryo shyano ryamaze abantu!\u201d Bati: \u201cAhubwo duteze i Gisaka turwane, maze uwo bazahurira ku rugamba azabe ari we barwana wenda bahwane!\u201d Bavuze batyo, Cyilima ararakara, bose abirukana mu nzu asigara wenyine, ndetse n\u2019abaje kurarira arabirukana, hasigara abo mu rugo gusa; abandi bose bacika ibwami, ya nzoga iguma aho mu kirambi yarabuze kinywa.<\/p>\n<p>Haciyeho iminsi mike, umwe mu bagemu b\u2019abahungu, asubira iwabo mu Nyaruguru, ku musozi witwa Mbasa. Ava i Ntora ku Gisozi mu Bwanacyambwe, ataha mu Nduga. Bukeye arizindura, mu mashoka aba ageze inyuma y\u2019ibisi bya Huye. Ahasanga umugabo witwa Rubuguza yiragiriye inka ze; yari umunyambata nta mutware umuhatse: (abanyambata biyitaga abagaragu b\u2019ibwami gusa) akaba n\u2019umuhanga wo gusokana amakuza akinze ingabo. Rubuguza akubise uwo mugabo amaso, asanga afite umukoroza; aramubaza, ati: \u201cUraturuka he?\u201d Undi, ati: \u201cNdaturuka ibwami!\u201d Rubuguza ati: \u201cEse ibwami ni amahoro?\u201d Undi, ati: \u201cNta mahoro ahali: Cyilima yaciye abantu mu rugo!\u201d Rubuguza ati: \u201cEse byaturutse ku ki?\u201d Undi, ati: \u201cByaturutse ku ntumwa ya Kimenyi mu Gisaka\u201d.<\/p>\n<p>Noneho baraganira bishize ubwayi; umugemu amutekerereza uko iyo ntumwa yaje ivuga; ngo \u201cMu Gisaka, havutse umuntu w\u2019intwali cyane witwa Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero, ngo ahashya intwali z\u2019i Gisaka, ajeruza iz\u2019i Bujinja n\u2019iz\u2019i Burundi, none Kimenyi yasabye Cyilima ngo amwoherereze umuntu wo kumucira iyo nkamba, akoze ku mitwe yose y\u2019ingabo, habura n\u2019umwe wemera kujya kurwana n\u2019uwo munyagisaka, none yararubiye bituma aca abantu mu rugo!\u201d<\/p>\n<p>N&#8217;uko umugemu akomeza urugendo rwe ajya iwabo, amaze gutirimuka aho Rubuguza asigara yiyumvira ajya imuhira akora impamba; mu gitondo arashibura ajya mu Bwanacyambwe kwa Cyilima. Aho agereyeyo, atungutse ku karubanda ntiyahasanga n\u2019inyoni itamba, arumirwa. Ariko ntiyakebakeba araboneza, ajya mu nzu ikambere, aho ya nzoga y\u2019imihigo yari igiteretse uko yakuzuye: umugemu yari yabimubwiye; asanga, n\u2019agatembo k\u2019imiheha kakiri iruhande rwayo; avanamo umuheha, ashyira mu kibindi aca bugufi arinywera. Ubwo Cyilima yari aryamye yigunze. Amwumvise abeyura inyegamo ku murere aramubaza, ati: \u201cYewe wa kigore we uragira ibiki\u201d: (kuko yari abonye Rubuguza akenyeye igihu cy\u2019umugoma yiteye ikindi). Rubuguza, ati: \u201cNtabwo ndi ikigore, ahubwo ndi: Imfizi itera intambara amacumu ya Ruhatandekwe; nakamatiye umukore ku mutwe wa Nkanda nsanze indundi zinginga izazo, mbanguramo Rwamucurankumbi icumu rirunama\u201d.<\/p>\n<p>Cyilima ati: \u201cAriko se Mfizi inzoga yanjye uyinywereye iki?\u201d Rubuguza, ati: \u201cNyinywereye kugira ngo nzajye i Gisaka kurwana na Nzikoga ya Bikinga, iyo ntwali wumva yabuze urugero!\u201d Cyilima aramwitegereza, ati: \u201cN\u2019abagabo baramutinye, none ni wowe uzamurinduka?\u201d Rubuguza, ati: \u201cNintazana umutwe we n\u2019ibinyita uzandimburane n\u2019umuryango wanjye!\u201d Ubwo Cyilima akantu kamuzamo; arabaduka, ashyirisha ingoma ku karubanda; ngo abatware n\u2019abagaragu nibitabe. Bose baraza; abereka Rubuguza, ababwira n\u2019imihigo yiyemeje yo kujya kurwana na Nzikoga ya Bikinga. Abahungu baramwitegereza basekera mu bipfunsi; bati: \u201cNibura tubonye inshungu izatubera igitambo!\u201d<\/p>\n<p>N&#8217;uko Rubuguza bamushakira imyambaro myiza y\u2019ingabo, kugira ngo ayambare ave mu bihu bye. Bukeye bayimukojeje arayigarama; yanga kuyakira yigumanira ibihu bye. Ku w\u2019undi munsi, bamuha abantu b\u2019imperekeza bajyana i Gisaka; bagenda bamunnyega ariko mu kinyiranyindo. Bageze i Mukiza kwa Kimenyi, bamutumaho ko bazanye umuntu wo kurwana na Nzikoga. Kimenyi arabakira, babaha amacumbi n\u2019amazimano, bati: \u201cUmugambi ni uw\u2019ejo ku gasusuruko\u201d. Abanyarwanda bajya ku icumbi,<\/p>\n<p>Abanyagisaka bashengera mu gitaramo cy\u2019 imihigo. Bukeye agasusuruko kitamanzuye, Abanyarwanda barikora no kwa Kimenyi, bati: \u201cTuje kuzuza amasezerano!\u201d Nzikoga arahaguruka, Abarasa baramushagara, basohoka basanganiye Abanyarwanda. Imitwe yombi irasuhuzanya, igenda yerekeje mu ihuriro. Bamaze kuhagera, imperekeza za Rubuguza ziramwitarura, zimuta mu cyezi n\u2019ingabo ye n\u2019icumu n\u2019umuheto. Nzikoga amukubise amaso ariyamirira, ati: \u201cMbese mu Rwanda hasigaye harwana abagore!\u201d Rubuguza ntiyabyitaho aremarara, ingabo ye ayishinga mu nzira rwagati; aranamiza, ati: \u201cNdi Imfizi itera intambara amacumu ya Ruhatandekwe, nakamatiye umukore ku mutwe wa Nkanda nsanze indundi zinginga izazo, mbaguramo Rwamucurankumbi icumu rirunama!\u201d<\/p>\n<p>Ubwo Nzikoga uko yakamwitegereje akabya agasuzuguro; abwira abanyagisaka, ati: \u201cNimusigarane iyi myambi nari nikoranye ndajyana umwe; uriya muntu ndora si uwo kwicishwa imyambi ibiri!\u201d<\/p>\n<p>Abanyagisaka basigarana imyambi, uwo atoranije arawutamika ararekera uravumera Rubuguza, awurangisha ingabo, aramusatira aramutera. Nzikoga yikubita hasi. Rubuguza yikanyira kumuhwanya, Nzikoga yiyanda ahungira kwa Kimenyi. Rubuguza aramugerekana. Batungutse ku karubanda, Nzikoga yikaka mu rugo yihina mu nzu. Rubuguza ahagarara ku muryango, ati: \u201cNimumpe umuntu wanjye!\u201d Kimenyi ati: \u201cKoko nimusohore iyo mbwa yari yarigize ishyano muyimuhe ayice!\u201d Abari aho, bati: \u201cInyamaswa ihungiye mu nzu ntiyicwa\u201d. Abanyarwanda baba barahashinze, batera Rubuguza ingabo mu bitugu barashega, bati: \u201cNimuduhe kwoya kacu\u201d. Abanyagisaka batera hejuru, bati: \u201cKirazira nta we utanga umuntu wageze mu nzu; ahubwo nibake Nzikoga umuheto we, bamwambure inkindi n\u2019ikigomero cye, babyambike Rubuguza, kandi bamuzanire na muka-Nzikoga bararane!\u201d<\/p>\n<p>N&#8217;uko babikirakiranya batyo, Kimenyi abigerekaho inka cumi z\u2019ishimwe, asezerera Rubuguza arataha. Ubwo inkuru y\u2019uko Rubuguza yanesheje Nzikoga iba yasakaye i Rwanda. Cyilima aranezerwa; atuma ku Banyarwanda bari i Gisaka, ati: \u201cMuramenye Rubuguza ntazakoze ikirenge hasi!\u201d Ubwo baza bamuhetse kuva i Mukiza kwa Kimenyi kugera i Ntora kwa Cyilima; baramushimagiza bamugororera Nyaruguru, n\u2019inka zitwa Ubulilima. Kuva ubwo rero, Abanyarwanda n\u2019Abanyagisaka babona umuntu wirata ku bandi mu mihayo hakagira ikimukoma mu nkokora agacuba, bakibukiraho Nzikoga ya Bikinga, bati: \u201cReka yumve dore ko atari yarigize kanzikoga\u201d (aka Nzikoga)<br \/>\nKwigira kanzikoga = Kwirata mu mihayo.<\/p>\n<p>Marc Matabaro<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Muri iyi minsi hari intambara mu burasirazuba bwa Congo bivugwa ko inyeshyamba ngo za M23 zihanganye n\u2019ingabo za Leta ya Congo ndetse hakaba n\u2019amakuru n\u2019ibyegeranyo by\u2019impuguke z&#8217;umuryango w&#8217;abibumbye n&#8217;imiryango iharanira uburenganzira bw&#8217;ikiremwamuntu bishinja u Rwanda na Uganda kuba ari byo byashyizeho uwo mutwe wa M23 ndetse bikaba biwuha intwaro n&#8217;amabwiriza.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":2900,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[66,62],"tags":[],"class_list":["post-2899","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-akarere","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ese iyi ntambara Kagame agiye gushoramo u Rwanda ruzayitsinda? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ese iyi ntambara Kagame agiye gushoramo u Rwanda ruzayitsinda? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Muri iyi minsi hari intambara mu burasirazuba bwa Congo bivugwa ko inyeshyamba ngo za M23 zihanganye n\u2019ingabo za Leta ya Congo ndetse hakaba n\u2019amakuru n\u2019ibyegeranyo by\u2019impuguke z&#8217;umuryango w&#8217;abibumbye n&#8217;imiryango iharanira uburenganzira bw&#8217;ikiremwamuntu bishinja u Rwanda na Uganda kuba ari byo byashyizeho uwo mutwe wa M23 ndetse bikaba biwuha intwaro n&#8217;amabwiriza.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-12-16T14:01:24+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2012-12-16T20:02:02+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"14 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Ese iyi ntambara Kagame agiye gushoramo u Rwanda ruzayitsinda?\",\"datePublished\":\"2012-12-16T14:01:24+00:00\",\"dateModified\":\"2012-12-16T20:02:02+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\\\/\"},\"wordCount\":2888,\"commentCount\":9,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Akarere\",\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\\\/\",\"name\":\"Ese iyi ntambara Kagame agiye gushoramo u Rwanda ruzayitsinda? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-12-16T14:01:24+00:00\",\"dateModified\":\"2012-12-16T20:02:02+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"420\",\"height\":\"340\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ese iyi ntambara Kagame agiye gushoramo u Rwanda ruzayitsinda?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ese iyi ntambara Kagame agiye gushoramo u Rwanda ruzayitsinda? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ese iyi ntambara Kagame agiye gushoramo u Rwanda ruzayitsinda? - Umunyarwanda","og_description":"Muri iyi minsi hari intambara mu burasirazuba bwa Congo bivugwa ko inyeshyamba ngo za M23 zihanganye n\u2019ingabo za Leta ya Congo ndetse hakaba n\u2019amakuru n\u2019ibyegeranyo by\u2019impuguke z&#8217;umuryango w&#8217;abibumbye n&#8217;imiryango iharanira uburenganzira bw&#8217;ikiremwamuntu bishinja u Rwanda na Uganda kuba ari byo byashyizeho uwo mutwe wa M23 ndetse bikaba biwuha intwaro n&#8217;amabwiriza.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-12-16T14:01:24+00:00","article_modified_time":"2012-12-16T20:02:02+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"14 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Ese iyi ntambara Kagame agiye gushoramo u Rwanda ruzayitsinda?","datePublished":"2012-12-16T14:01:24+00:00","dateModified":"2012-12-16T20:02:02+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\/"},"wordCount":2888,"commentCount":9,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Akarere","Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\/","name":"Ese iyi ntambara Kagame agiye gushoramo u Rwanda ruzayitsinda? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-12-16T14:01:24+00:00","dateModified":"2012-12-16T20:02:02+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"420","height":"340"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-iyi-ntambara-kagame-agiye-gushoramo-u-rwanda-ruzayitsinda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ese iyi ntambara Kagame agiye gushoramo u Rwanda ruzayitsinda?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2899","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2899"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2899\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2899"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2899"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2899"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}