{"id":2935,"date":"2012-12-21T22:43:43","date_gmt":"2012-12-21T20:43:43","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=2935"},"modified":"2012-12-21T22:43:43","modified_gmt":"2012-12-21T20:43:43","slug":"opposition-ikeneye-ingabo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/opposition-ikeneye-ingabo\/","title":{"rendered":"Opposition ikeneye ingabo"},"content":{"rendered":"<p>Ejo numvise discours ya prezida Kagame mu isabukuru y&#8217;imyaka 25 RPF imaze ivutse aho avuga ati turacyari ba bandi bibaye ngombwa no mu ndaki twasubiramo tugasubira ku rugamba.<!--more--><\/p>\n<p>Aya magambo avuzwe n&#8217;umukuru w&#8217;igihugu umaze imyaka 18 ku butegetsi ateye ubwoba kuko iki ubundi ni igihe cyo guhumuriza abaturage no kunamura icumu burundu ubutegetsi bugafata iya mbere mu kunga abanyarwanda no gukemura ibibazo by&#8217;insobe abanyarwanda bafite cyane cyane ikibazo cy&#8217;ubuhunzi.<\/p>\n<p>Mu by&#8217;ukuri iyi myaka 25 RPF imaze ivutse na 18 imaze iyobora u Rwanda biragaragara ko RPF itageze ku nshingano zayo. Kugirango tumenye neza niba RPF yarageze ku nshingano zayo nyuma y&#8217;iyi myaka 25 ni ukureba niba ibyo bavuga bazakora barabigezeho:<\/p>\n<p><strong>1. Gukemura ikibazo cy&#8217;impunzi :<\/strong><\/p>\n<p>Impunzi za kera zaratashye ariko ikibazo cy&#8217;ubuhunzi nticyakemutse kuko uyu munsi abantu benshi bahunze ubutegetsi bwa FPR baba abahutu baba abatutsi kubera guhunga igitugu cya RPF.<\/p>\n<p><strong>2. Demokarasi<\/strong><\/p>\n<p>RPF yaje ivuga ko izanye demokarasi ariko uyu munsi RPF itegekesha igitugu, amarembo ya politiki arafunze, abanyapoliti ba opposition barafunze (Ingabire, Mushayidi, Niyitegeka , Ntaganda ,etc), abanyamakuru baraborera mu buroko ( Sayidati , Nkusi Uwimana ,etc) abataragize amahirwe barishwe mu basiviri no mu basirikari.<\/p>\n<p><strong>3. Kwikubira no guca akarengane<\/strong><\/p>\n<p>RPF aho guca kwikubira ubutegetsi ahubwo nibyo yakoze yongeramo ingufu ku buryo havutse akazu gakomeye k&#8217;abantu bacye bavuye Uganda bakorana na prezida Kagame mu kuyobora igihugu uko bashaka.<\/p>\n<p>Akarengane ni kose mu gihugu abantu barafungirwa ubusa , barashimutwa bakabura irengero ryabo, mu itangwa ry&#8217;akazi harimo icyenewabo, RPF iraca imisoro itabarika abaturage bakennye, umuturage arategekwa kurandura imyaka itunze abana be, abana b&#8217;abategetsi bariga mu mashuri meza mu mahanga naho aba rubanda biga mu mashuri yo mu gihugu hamwe barangiza kaminuza badashobora kwandika ibarwa isaba akazi ,etc.<\/p>\n<p>Ibi byose byerekana ko RPF yageze ku nshingano zo kunezeza agatsiko gato cyane k&#8217;abanyarwanda baturutse Uganda kandi bakorana na prezida Kagame , naho ku banyarwanda muri rusange RPF ni \u00c9CHEC TOTAL. Igihe kirageze ngo ive mu nzira n&#8217;abandi banyarwanda bagerageze gukemura ibibazo byananiye RPF.<\/p>\n<p><strong>IKIBAZO CY&#8217;INGABO<\/strong><\/p>\n<p>Abanyapolitiki benshi twakomeje kwemera ko impinduka ishobora kuva mu mishyikirano bamwe bise Dialogue Inter Rwandais \u00c0 base \u00e9largie ariko discours ya Kagame ivuga ko bazasubira mu ndaki igihe cyose bazaba batakiri ku butegetsi byerekana ko opposition igomba gukanguka ikava muri za mama wararaye.<\/p>\n<p>Opposition igomba gushyiraho ingabo kugirango na prezida Kagame yumve ko na nyina wundi abyara agahungu. Izo ngabo zigomba kugira aile politique ikomeye kandi itanengwa ibyaha bya g\u00e9nocide igakora lobby ikomeye. Izo ngabo zigomba kwirinda gushyiramo abaregwa g\u00e9nocide ahubwo bagashyiramo abasore bato bafite ingufu batijanditse muri g\u00e9nocide .<\/p>\n<p>Politiki ishingiye ku magambo gusa ntabwo izahirika dictature ya RPF kuko naho yatsinda amatora hazahora ingabo zizakora coup d&#8217;etat zikica abayobozi abandi zikajugunya muri prison. Kwirukira gukorera politiki mu Rwanda iki kibazo cy&#8217;ingabo kitarakemuka ni uguta igihe ndetse ni na irresponsabilit\u00e9 kuko byicisha abaturage n&#8217;abanyapolitiki.<\/p>\n<p><strong>UMWANZURO<\/strong><\/p>\n<p>Opposition ikorera hanze nishinge umutwe w&#8217;ingabo ku buryo habaho \u00e9quilibre de force n&#8217;ingabo za Kagame. Opposition niyubake umutwe mushya w&#8217;ingabo bashyiremo abasore bazira ubwandu batakoze g\u00e9nocide n&#8217;uko batumenyeshe abayobozi bawo nabo bataregwa g\u00e9nocide n&#8217;uko ikizaba gisigaye ni uko abashaka impinduka twese tuzawujya inyuma tukawutera inkunga y&#8217;amafaranga ndetse n&#8217;inkunga muri lobbies z&#8217;amahanga no mu ntambara ya m\u00e9dia ni uku tuzahirika ingoma y&#8217;igitugu ya RPF nitwubaka izo ngabo zifite aile politique ikomeye.<\/p>\n<p>Ntibisaba ko amashyaka yose avuga rumwe kugirango uyu mutwe w&#8217;ingabo uvuke , kuko amashyaka ashyigikiye iki gitekerezo yahura agakora iyo projet . Nyuma y&#8217;iriya discours ya prezida Kagame ntaho yaduhishe inzira ya demokarasi ntizagerwaho uriya mugabo tutamucanyeho umuriro ngo asubize ubwenge ku gihe areke gukomeza kugaraguza abanyarwanda agati afunga, yica uwo ashaka. Abanyapoliti ba opposition nibave mu gucagagurana bitana ibyitso bafate icyemezo cya kigabo cyo gushinga umutwe w&#8217;ingabo wa opposition.<\/p>\n<p>IGIHE KIRAGEZE !!!!<\/p>\n<p>TITO KAYIJAMAHE<br \/>\nLibre penseur<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ejo numvise discours ya prezida Kagame mu isabukuru y&#8217;imyaka 25 RPF imaze ivutse aho avuga ati turacyari ba bandi bibaye ngombwa no mu ndaki twasubiramo tugasubira ku rugamba.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":2936,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-2935","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Opposition ikeneye ingabo - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/opposition-ikeneye-ingabo\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Opposition ikeneye ingabo - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ejo numvise discours ya prezida Kagame mu isabukuru y&#8217;imyaka 25 RPF imaze ivutse aho avuga ati turacyari ba bandi bibaye ngombwa no mu ndaki twasubiramo tugasubira ku rugamba.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/opposition-ikeneye-ingabo\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-12-21T20:43:43+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/opposition-ikeneye-ingabo\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/opposition-ikeneye-ingabo\/\",\"name\":\"Opposition ikeneye ingabo - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/opposition-ikeneye-ingabo\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/opposition-ikeneye-ingabo\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-12-21T20:43:43+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/opposition-ikeneye-ingabo\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/opposition-ikeneye-ingabo\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/opposition-ikeneye-ingabo\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"419\",\"height\":\"453\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/opposition-ikeneye-ingabo\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Opposition ikeneye ingabo\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Opposition ikeneye ingabo - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/opposition-ikeneye-ingabo\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Opposition ikeneye ingabo - Umunyarwanda","og_description":"Ejo numvise discours ya prezida Kagame mu isabukuru y&#8217;imyaka 25 RPF imaze ivutse aho avuga ati turacyari ba bandi bibaye ngombwa no mu ndaki twasubiramo tugasubira ku rugamba.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/opposition-ikeneye-ingabo\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-12-21T20:43:43+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/opposition-ikeneye-ingabo\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/opposition-ikeneye-ingabo\/","name":"Opposition ikeneye ingabo - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/opposition-ikeneye-ingabo\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/opposition-ikeneye-ingabo\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-12-21T20:43:43+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/opposition-ikeneye-ingabo\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/opposition-ikeneye-ingabo\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/opposition-ikeneye-ingabo\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"419","height":"453"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/opposition-ikeneye-ingabo\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Opposition ikeneye ingabo"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2935","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2935"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2935\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2935"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2935"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2935"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}