{"id":2955,"date":"2012-12-30T00:29:55","date_gmt":"2012-12-29T22:29:55","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=2955"},"modified":"2012-12-30T00:29:55","modified_gmt":"2012-12-29T22:29:55","slug":"ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\/","title":{"rendered":"PS Imberakuri: Ijambo ryo kwifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2013."},"content":{"rendered":"<p>Banyarwanda,<br \/>\nBanyarwandakazi,<br \/>\nNshuti z\u2019u Rwanda;<\/p>\n<p>Mugire Noheri nziza n\u2019umwaka mushya muhire wa 2013. Uyu mwaka urangiye abanyarwanda bingeri zose dutaka, dushyirwa ku nkeke aho tutahwemye kugaragaza akababaro duterwa na leta iyobowe na FPR Inkotanyi, aho ubutabera bwigaragaje ko bukora mu nyungu z\u2019ababushyizeho aho kuba izabanyarwanda. Murebe imfungwa zizira akampi zifunze, murebe uko imanza z\u2019abatavuga rumwe na leta zicibwa. Yewe, nimurebe n\u2019imfungwa zirangiza ibihano zikaborera mu magereza. Ubu, ayo magereza nayo asigaye ameze nabi cyane koko ntabyo kurya bikiharangwa, yatewemo n\u2019ibisimba by\u2019ubwoko utamenya kubera ubucucike. Ibyo bikaviramo imfungwa guhora zimeze nabi kandi no kujya kwa muganga naho hajyayo umugabo hagasiba undi.<!--more--><\/p>\n<p>Imibereho y\u2019abaturage yarushijeho kuba nabi aho umunyarwanda atagifite uburenganzira na busa, aho umunyarwanda atakigira isambu ye bityo ntagire uburenganzira bwo guhinga ibimutunga. Ibi nibyo bituma abaturage bo muturere dutandukanye bahunga ingo zabo kubera inzara. Ntiwavuga ku mibereho y\u2019abaturage ngo ureke kuvuga ku bwishongore bw\u2019abayobozi bamwe na bamwe aho badahwema kuvugira ku banyarwanda ko ikibazo cy\u2019inzara cyarangiye. Ariko ndivugira kuko koko kuribo cyararangiye doreko niyo inkunga z\u2019amahanga zibuze bashyiraho ikigega cy\u2019agaciro ubu cyabaye itegeko kuri buri mukozi kugishyiramo umushahara w\u2019ukwezi kandi nyamara abenshi mu batanga ayo mafaranga batazi icyo azakora. Nta munyarwanda ugihabwa servisi runaka atabanje gutanga agaciro nyamara barangiza ngo umuntu azagatanga ku bushake, bwahe burakajya. Igitangaza cyane ariko, n\u2019uko n\u2019abashyizeho ako gaciro, badashobora gusobanura uko ayo mafaranga yakirwa n\u2019uko akoreshwa. Ako kavuyo gakorwa ku bwende kugirango abayakira bashobore guyakoresha uko bishakiye. Ibi byose bikorwa hirengagijwe ko bamwe basanzwe bafite imyenda y\u2019amabanki cyangwa se badafite n\u2019ubushobozi namba n\u2019ibindi. Ubu noneho n\u2019inguzanyo zaribagiranye.<\/p>\n<p>Tubwirwa buri gihe iterambere wareba abategarugore, urubyiruko birirwa bashwiragizwa n\u2019inzego z\u2019umutekano ukibaza iryo terambere ukaribura. Hirya no hino abantu baricwa wagirango babaye amatungo ari nako ishimutwa, inyerezwa n\u2019ihohoterwa rikataje.<\/p>\n<p>Ibi, byakomeye cyane cyane aho intambara yongeye kubura mu gihugu cy\u2019abaturanyi cya Congo. Rekaho byayobeye kw\u2019ishongo ubu inama z\u2019umutekano zisigaye zifata imyanzuro ya buri munsi kandi mu byukuri nta mutegetsi urasobanura ikibazo abanyarwanda bafite ku buryo tudasobanukirwa n\u2019ayo ma nama n\u2019isakwa rya hato na hato. Dore noneho ntawe ukinemerewe gutura aho ashaka. Abaturage basanzwe bimaze kubarenga, ndetse n\u2019abacuruzi barambiwe gucururiza leta aho kwikora.<\/p>\n<p>Ibi byose bikaba binyuranye cyane n\u2019itegeko nshinga. Usibyeko nigiza nkana, ariko itegeko nshinga bigeze aho umuntu yibaza niba n\u2019abarishyizeho ubwabo bazi ibikubiyemo.<\/p>\n<p>Ntabwo twarangiza tutagize icyo tuvuga ku kibazo cy\u2019impunzi. N\u2019ubwo leta y\u2019u Rwanda ntako idakora ngo ikureho status y\u2019ubuhunzi ariko iyo witegereje usanga ibyo guhunga byariyongereye kuburyo n\u2019abo mu nzego z\u2019ubutegetsi batangiye guhunga. Ese, uzategeka gucyura impunzi nyamara n\u2019urangiza umwana wawe cyangwa umugore wawe ahunge, ubwo se abandi uzaba ubacyura ubajyana he. Ese ubundi, hari uwahunze igihugu cye abanje gusaba ubutegetsi uburenganzira. Igihe, impunzi zizasanga icyo zahunze cyaravuyeho, nizo zizafata iya mbere gutaha. Amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo twabikomojeho mu kanya, ntitwabura kudoma akajisho ku bubanyi n\u2019amahanga, aho ubu buri mu nyarwanda yaba ubona ndetse nutabishaka bitewe n\u2019impamvu runaka tuzi kandi tubona twaragiye mu kato aho igihugu cyacu gishinjwa ko cyaremye umutwe wa M23 urwanya leta ya Congo. Ibi byaje gutuma inkunga zihagarara, ibiciro si ukuzamuka ku isoko karahava, maze ubukene buba munange. Ari nako kandi abagishobora gutarabuka, amayira agenda arushaho kuba imfunganwa, abaturanyi batwikangaho kugenzwa na twinshi. Kubona aho umuntu ahahira ku baturanyi ntibyoroshye.<\/p>\n<p>Inkurikizi z\u2019ubutegetsi bubi zigaragarira mu nzego zose. Ibibazo byugarije urubyiruko n\u2019urudaca. Usibye kubura imurimo, n\u2019abari basanzwe biga bafashwa n\u2019imiryango imwe n\u2019imwe nabo bagiye kureka amashuri kuko imyinshi yahagaze. Hasigaye ari kwa kundi ngo n\u2019aho umugabo hagasiba undi.<\/p>\n<p>Banyarwanda,<br \/>\nBanyarwandakazi,<br \/>\nNshuti z\u2019u Rwanda;<\/p>\n<p>Uwavuga ibibi dukorerwa bwakwira bugacya. Icyangombwa ni ugufata ingamba zo ku byikuramo. Mu gihe abanyarwanda tutari twamenyako aritwe ba mbere bagomba kwikura muri uru rusobe rw\u2019ibibazo tuzashira umwe umwe ntakabuza.<\/p>\n<p>Ejo haza hacu, nitwe twagombye kukugena. Niba udashoboye guteganya uko uzabaho, uko uwo mwashakanye cyangwa umwana wawe azabaho ejo, ninde uzabigukorera ? Ntabwo twagombye gukomeza kurebera ubutegetsi bukomeje kudushyira mu icuraburindi. Kugira umuryango ntugire icyo uwumarira, ntaho bitaniye no gufata itara wacanye ukaryubikaho inkangara. Benshi muri twe twirirwa tuvuga ko abanyarwanda batewemo n\u2019ubwoba ariko se twe dukora iki kugirango ubwo bwoba burangire. Ntawundi uzaduha uburenganzira bwacu, nitwe tugomba kumenya ko tugomba kubuharanira kandi tuzirikana ko uko tubukeneye ariko na mugenzi wacu abukeneye.<\/p>\n<p>Ku bw\u2019umwihariko, abiyemeje guharanira ubwo burenganzira, twe dusanga twagombye gushyira hamwe imbaraga, tugakora ikipe ikomeye, tukiha umurongo uboneye, maze koko tugashyira imbere inyungu za buri wese aho gukomeza kuba intatane yuko biha ubutegetsi budukandamiza ingufu zo gukomeza kudutsikamira. Kudashyira hamwe ingufu zacu bituma duhinduka abafatanyabikorwa b\u2019abaturenganya.<\/p>\n<p>Banyarwanda,<br \/>\nBanyarwandakazi,<br \/>\nNshuti z\u2019u Rwanda;<\/p>\n<p>Birakwiye ko tuva ibuzimu tukajya ibuntu tukibuka isano dufitanye maze tugatabara hakiri kare kuko ntabwo tuzatabarwa n\u2019abanyamahanga nk\u2019uko bamwe muri twe tubyibeshyaho.<br \/>\nReka duhinire aha ubwira uwumva ntavunika maze ahasigaye buri wese yisuzume.<br \/>\nIshyaka PS Imberakuri riboneyeho umwanya wo kwifuriza abanyanda bose n\u2019inshuti z\u2019u Rwanda umwaka mushya muhire wa 2013.<\/p>\n<p>Uzatubere umwaka w\u2019impinduka.<br \/>\nMurakoze murakarama!<\/p>\n<p><strong>Alexis BAKUNZIBAKE<\/strong><br \/>\n<strong>Visi Perezida wa mbere.<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z\u2019u Rwanda; Mugire Noheri nziza n\u2019umwaka mushya muhire wa 2013. Uyu mwaka urangiye abanyarwanda bingeri zose dutaka, dushyirwa ku nkeke aho tutahwemye kugaragaza akababaro duterwa na leta iyobowe na FPR Inkotanyi, aho ubutabera bwigaragaje ko bukora mu nyungu z\u2019ababushyizeho aho kuba izabanyarwanda. Murebe imfungwa zizira akampi zifunze, murebe uko imanza z\u2019abatavuga rumwe [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":1191,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-2955","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>PS Imberakuri: Ijambo ryo kwifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2013. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"PS Imberakuri: Ijambo ryo kwifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2013. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z\u2019u Rwanda; Mugire Noheri nziza n\u2019umwaka mushya muhire wa 2013. Uyu mwaka urangiye abanyarwanda bingeri zose dutaka, dushyirwa ku nkeke aho tutahwemye kugaragaza akababaro duterwa na leta iyobowe na FPR Inkotanyi, aho ubutabera bwigaragaje ko bukora mu nyungu z\u2019ababushyizeho aho kuba izabanyarwanda. Murebe imfungwa zizira akampi zifunze, murebe uko imanza z\u2019abatavuga rumwe [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-12-29T22:29:55+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"PS Imberakuri: Ijambo ryo kwifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2013.\",\"datePublished\":\"2012-12-29T22:29:55+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\\\/\"},\"wordCount\":855,\"commentCount\":6,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\\\/\",\"name\":\"PS Imberakuri: Ijambo ryo kwifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2013. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-12-29T22:29:55+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"225\",\"height\":\"225\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"PS Imberakuri: Ijambo ryo kwifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2013.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"PS Imberakuri: Ijambo ryo kwifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2013. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"PS Imberakuri: Ijambo ryo kwifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2013. - Umunyarwanda","og_description":"Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z\u2019u Rwanda; Mugire Noheri nziza n\u2019umwaka mushya muhire wa 2013. Uyu mwaka urangiye abanyarwanda bingeri zose dutaka, dushyirwa ku nkeke aho tutahwemye kugaragaza akababaro duterwa na leta iyobowe na FPR Inkotanyi, aho ubutabera bwigaragaje ko bukora mu nyungu z\u2019ababushyizeho aho kuba izabanyarwanda. Murebe imfungwa zizira akampi zifunze, murebe uko imanza z\u2019abatavuga rumwe [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-12-29T22:29:55+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"PS Imberakuri: Ijambo ryo kwifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2013.","datePublished":"2012-12-29T22:29:55+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\/"},"wordCount":855,"commentCount":6,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\/","name":"PS Imberakuri: Ijambo ryo kwifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2013. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-12-29T22:29:55+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"225","height":"225"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps-imberakuri-ijambo-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2013\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"PS Imberakuri: Ijambo ryo kwifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2013."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2955","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2955"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2955\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2955"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2955"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2955"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}