{"id":2969,"date":"2013-01-01T22:58:24","date_gmt":"2013-01-01T20:58:24","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=2969"},"modified":"2013-01-01T22:58:24","modified_gmt":"2013-01-01T20:58:24","slug":"imbuto-zarahiye-ku-giti-habuze-abasaruzi-bashyize-imbaraga-zabo-hamwe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imbuto-zarahiye-ku-giti-habuze-abasaruzi-bashyize-imbaraga-zabo-hamwe\/","title":{"rendered":"Imbuto zarahiye ku giti. Habuze abasaruzi bashyize imbaraga zabo hamwe."},"content":{"rendered":"<p>Nyuma yo guhunga Urwanda muri 1994, impunzi z&#8217;Abanyarwanda ntizatinze kugerageza guhura kugirango zisuzume impamvu ibintu byageze kuri iriya ntera mu gihugu zikomokamo<!--more--><\/p>\n<p>Ibyo byarabaye i Bukavu aho Ma\u00eetre Basomingera na bagenzi be bahuye bagakora inyandiko isobanura ikibazo cy&#8217;impunzi nuko cyabonerwa umuti mu maguru mashya.<\/p>\n<p>Hakurikiyeho inyandiko y&#8217;ikipi yari iyobowe na Madame Agn\u00e8s Ntamabyariro yashyize ahagaragara agatabo kishwe &#8220;J&#8217;accuse&#8221; nako kari kagamije gusobanura amavu n&#8217;amavuko y&#8217;ibibazo bijyanye n&#8217;impunzi n&#8217;uburyo byacyemuka.<br \/>\nIkipe ya Nkurunziza Karoli nayo yanditse inyandiko nziza isobanuro uburyo ikibazo cyakumvwa kandi kikabonerwa umuti.<\/p>\n<p>Hagati aho, i Goma naho zimwe mu mpunzi zarahuye mu ntangiriro z&#8217;ukwezi kwa munani 1994 ziga uburyo zasobanurira abatagetsi ba Za\u00efre (RDC) n&#8217;amahanga imiterere y&#8217;ibibazo by&#8217;impunzi z&#8217;Abanyarwanda, bakora inyandiko nyinshi zohererejwe i Kinshasa no hirya no hino mu mahanga. Ndetse hari n&#8217;abantu bamwe bazengurutse ibihugu by&#8217;amahanga batanga ibisobanuro ku mahano yagwiriye Urwanda n&#8217;Abanyarwanda.<\/p>\n<p>Nyuma haje kuvuka Radiyo Amani, BBC Gahuzamiryango n&#8217;Ijwi ry&#8217;Amerika, zose zigamije gufasha gusobanura ibibazo by&#8217;impunzi n&#8217;imibereho yazo, ndetse zinakomoza ku bisubizo byatangwa.<\/p>\n<p>Haje kuvuka Ishyaka RDR ryari rigamije naryo kumvisha imiterere y&#8217;ibibazo by&#8217;impunzi z&#8217;Abanyarwanda no gushaka uburyo zasubizwa mu mahoro mu gihugu zaturutsemo. Ibyo ntibyashobotse kuko FPR n&#8217;abari babashyigikiye icyo gihe bashenye inkambi z&#8217;impunzi, zimwe zicyurwa ku ngufu, izindi zihungira mu mashyamba y&#8217;inzitane yo muri Kongo kuburyo abasilikare ba FPR bazikurikiranyeyo bakazitsembatsemba. Nibwo havutse ALIIR, nyuma yaje guhinduka FDLR, yari igamije kurinda impunzi zacitse ku icumu no gusaba ko haba imishyikirano, maze izo mpunzi zigataha mu mahoro kandi zikisanzura mu gihugu cyazo.<\/p>\n<p>Nyuma haje kuvuka FRD ya Nyakwigendera Seth Sendashonga, RUD URUNANA ya Jean Marie Higiro, Imbaga y&#8217;Inyabutatu ya Mushayidi, ADR yaje kwifatanya na FRD na RDR, maze bikabyara FDU Inkingi, Partenariat Intwari, IGIHANGO, PDP, PSImberakuri, CNR Intwari, PDR Ihumure, RNC, RDI, hamwe n&#8217;andi mashyaka nka MRP, RPRImvura, UDFR, Banyarwanda, Isangano.<\/p>\n<p>Aya mashyaka yose, cyane afite inzego, programme politiki, abayoboke n&#8217;ibikorwa bigaragara, afatanije n&#8217;imiryango idaharanira inyungu, yaba iy&#8217;abanyarwanda cyangwa iy&#8217;abanyamahanga, yakomeje kugerageza gusobanurira ibihugu n&#8217;imiryango mpuzamahanga amavu n&#8217;amavuko y&#8217;ibibazo by&#8217;impunzi z&#8217;Abanyarwanda no kugaragaza uburyo byakemurwa, none bimaze kugaragara ko ibyo bihugu n&#8217;imiryango mpuzamahanga byumvise imiterere y&#8217;ibyo bibazo n&#8217;imiti yabyo, nubwo bwose ari ngombwa gukomeza no guhozaho.<\/p>\n<p>Biragaragara ko igisigaye ari ugushyira hamwe imbaraga zose z&#8217;abagaragaza ubushake n&#8217;ibikorwa kugirango ibintu bihinduke mu Rwanda. Ubwo bufatanye, butavuga kuba ishyaka limwe cyangwa gukora impuzamashyaka (uretse nayo yakorwa biramutse bibaye ngombwa kandi koko bishoboka kuburyo ntacyo byabangamira), buracyenewe kugirango imbaraga zavamo zatigisa kiriya giti kugirango imbuto zahiye neza zisarurwe kuko igihe cyarageze.<\/p>\n<p>Banyamashyaka rero nimwe mubwirwa kandi imbaga y&#8217;impunzi, cyane izemera ko zahunze kubera ibibazo bya Politiki, zitaje zishaka indonke n&#8217;amaramuko, zibahanze amaso kandi ziteguye kubajya inyuma muri urwo rugamba rwo kwibohoza niba muteye vuba kandi neza iyo ntambwe y&#8217;ingirakamaro!<\/p>\n<p>Twese hamwe tuzatsinda!<\/p>\n<p>Michel Niyibizi<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma yo guhunga Urwanda muri 1994, impunzi z&#8217;Abanyarwanda ntizatinze kugerageza guhura kugirango zisuzume impamvu ibintu byageze kuri iriya ntera mu gihugu zikomokamo<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":2970,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-2969","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Imbuto zarahiye ku giti. Habuze abasaruzi bashyize imbaraga zabo hamwe. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imbuto-zarahiye-ku-giti-habuze-abasaruzi-bashyize-imbaraga-zabo-hamwe\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Imbuto zarahiye ku giti. Habuze abasaruzi bashyize imbaraga zabo hamwe. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma yo guhunga Urwanda muri 1994, impunzi z&#8217;Abanyarwanda ntizatinze kugerageza guhura kugirango zisuzume impamvu ibintu byageze kuri iriya ntera mu gihugu zikomokamo\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imbuto-zarahiye-ku-giti-habuze-abasaruzi-bashyize-imbaraga-zabo-hamwe\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-01-01T20:58:24+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imbuto-zarahiye-ku-giti-habuze-abasaruzi-bashyize-imbaraga-zabo-hamwe\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imbuto-zarahiye-ku-giti-habuze-abasaruzi-bashyize-imbaraga-zabo-hamwe\/\",\"name\":\"Imbuto zarahiye ku giti. Habuze abasaruzi bashyize imbaraga zabo hamwe. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imbuto-zarahiye-ku-giti-habuze-abasaruzi-bashyize-imbaraga-zabo-hamwe\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imbuto-zarahiye-ku-giti-habuze-abasaruzi-bashyize-imbaraga-zabo-hamwe\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-01-01T20:58:24+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imbuto-zarahiye-ku-giti-habuze-abasaruzi-bashyize-imbaraga-zabo-hamwe\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imbuto-zarahiye-ku-giti-habuze-abasaruzi-bashyize-imbaraga-zabo-hamwe\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imbuto-zarahiye-ku-giti-habuze-abasaruzi-bashyize-imbaraga-zabo-hamwe\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"800\",\"height\":\"600\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imbuto-zarahiye-ku-giti-habuze-abasaruzi-bashyize-imbaraga-zabo-hamwe\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Imbuto zarahiye ku giti. Habuze abasaruzi bashyize imbaraga zabo hamwe.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Imbuto zarahiye ku giti. Habuze abasaruzi bashyize imbaraga zabo hamwe. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imbuto-zarahiye-ku-giti-habuze-abasaruzi-bashyize-imbaraga-zabo-hamwe\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Imbuto zarahiye ku giti. Habuze abasaruzi bashyize imbaraga zabo hamwe. - Umunyarwanda","og_description":"Nyuma yo guhunga Urwanda muri 1994, impunzi z&#8217;Abanyarwanda ntizatinze kugerageza guhura kugirango zisuzume impamvu ibintu byageze kuri iriya ntera mu gihugu zikomokamo","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imbuto-zarahiye-ku-giti-habuze-abasaruzi-bashyize-imbaraga-zabo-hamwe\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-01-01T20:58:24+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imbuto-zarahiye-ku-giti-habuze-abasaruzi-bashyize-imbaraga-zabo-hamwe\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imbuto-zarahiye-ku-giti-habuze-abasaruzi-bashyize-imbaraga-zabo-hamwe\/","name":"Imbuto zarahiye ku giti. Habuze abasaruzi bashyize imbaraga zabo hamwe. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imbuto-zarahiye-ku-giti-habuze-abasaruzi-bashyize-imbaraga-zabo-hamwe\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imbuto-zarahiye-ku-giti-habuze-abasaruzi-bashyize-imbaraga-zabo-hamwe\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-01-01T20:58:24+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imbuto-zarahiye-ku-giti-habuze-abasaruzi-bashyize-imbaraga-zabo-hamwe\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imbuto-zarahiye-ku-giti-habuze-abasaruzi-bashyize-imbaraga-zabo-hamwe\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imbuto-zarahiye-ku-giti-habuze-abasaruzi-bashyize-imbaraga-zabo-hamwe\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"800","height":"600"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imbuto-zarahiye-ku-giti-habuze-abasaruzi-bashyize-imbaraga-zabo-hamwe\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Imbuto zarahiye ku giti. Habuze abasaruzi bashyize imbaraga zabo hamwe."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2969","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2969"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2969\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2969"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2969"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2969"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}