{"id":2981,"date":"2013-01-03T15:49:02","date_gmt":"2013-01-03T13:49:02","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=2981"},"modified":"2013-01-03T15:49:02","modified_gmt":"2013-01-03T13:49:02","slug":"ibibazo-byu-rwanda-ntabwo-bizakemurwa-nabanyamashyaka-badashyize-hamwe-kandi-ntibabashe-no-gukorana-nabantu-bafite-ibitekerezo-bishya","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-byu-rwanda-ntabwo-bizakemurwa-nabanyamashyaka-badashyize-hamwe-kandi-ntibabashe-no-gukorana-nabantu-bafite-ibitekerezo-bishya\/","title":{"rendered":"IBIBAZO BY\u2019U RWANDA NTABWO BIZAKEMURWA N\u2019ABANYAMASHYAKA BADASHYIZE HAMWE KANDI NTIBABASHE NO GUKORANA N\u2019ABANTU BAFITE IBITEKEREZO BISHYA!"},"content":{"rendered":"<p>Amahoro ya Nyagasani!!<\/p>\n<p>Muvandimwe usoma iyi nyandiko yanjye ya mbere, mbanje kukwifuriza amahoro!<\/p>\n<p>Ntabwo ndi umunyapolitike, ariko kimwe n&#8217;abandi banyarwanda benshi bifuza ko abanyarwanda benshi bagira imibereho myiza iruta iyo barimo, bakagira n&#8217;icyizere cy&#8217;ejo hazaza kuri bo ndetse n\u2019ababakomokaho, nifuje kubagezaho icyo ntekereza nkurikije ibyo mbona nk\u2019imbogamizi abantu bari bakwiye kurenga.<!--more--><\/p>\n<p>Reka mpite ndasa ku ngingo nta gutinda mu magambo;<\/p>\n<p>Mfite ibibazo nibaza bishobora kuba binibazwa n\u2019abandi banyarwanda benshi :<\/p>\n<p><strong>1. Ni iki gituma hakomeza kubaho imitwe myinshi irwanya Leta y\u2019u Rwanda ariko ikaba itabasha gukorana ngo ihuze imbaraga?<\/strong><\/p>\n<p>Reka nifashishe urugero rwa vuba cyane kandi rworoshye kumva mu gihe wenda twaba dufite ikibazo cyo kwibagirwa amateka ya kera! Niba mukurikira amakuru murimo kumva ukuntu ubutegetsi bw\u2019umusirikali uyobora igihugu cya Centrafrique bugeze ku buce nk&#8217;ingwate!? Kubaba batarakurikiranye amakuru, n&#8217;uko muri iyi minsi ishize abarwanyaga uwo mugabo babashije kwishyira hamwe bashyiraho <strong>umutwe<\/strong> <strong>umwe rukumbi<\/strong> bahurizamo imbaraga zo kurwanya ubutegetsi. Kuva ibyo byaba, ubu president wa Centrafrica arimo gusa n&#8217;usaba imbabazi kandi iminsi ubutegetsi bwe bushigaje irabarirwa ku ntoki.<\/p>\n<p>Impanvu mbahaye urwo rugero ni iyi!!! Maze imyaka igera hafi kuri itatu, nagerageje kuganira na bamwe mu bayoboye amashyaka amwe n&#8217;amwe atavuga rumwe n\u2019ubutegetsi nkoresheje uburyo bw\u2019inyandiko, ndetse bamwe naranahamagaye ku matelefone, uhereye kuri Bwana Twagiramungu Faustin agitangaza igitekerezo cya RDI Rwanda Rwiza atarayigira ishyaka, Th\u00e9og\u00e8ne Rudasingwa RNC itarabaho, bagisohora itangazo bari bahuriyeho ari bane (Nyamwasa, Gahima, Rudasingwa na Karegeya), Rusesabagina, kugeza kuri Padiri Nahimana (ubwo yashakaga ngo abantu bafite ubumenyi butandukanye n\u2019ubushake bw&#8217;uko ibintu byahinduka bikagenda neza mu gihugu cyacu!!!<\/p>\n<p>Aba bagabo bose rero mu byukuri icyo maze kubabonaho kimwe n&#8217;abandi benshi bashinga amashyaka (nibutse ko mubo navuze hejuru kugeza ubu Padiri Nahimana niwe utarashinze ishyaka wenyine) n&#8217;uko bigoye kugirirwa icyizere n&#8217;abantu basanzwe nkanjye batazwi muri politike cyangwa se batari ibyamamare mu kintu runaka kandi nyamara bari bakwiye kwita ku bushobozi twaba dufite. Ibi nkanabivuga kubera ko ahanini aba bagabo bose umuntu aba yaberetse <strong>ubushake<\/strong> ndetse n\u2019<strong>ubumenyi<\/strong> mu bintu bitandukanye byagirira igihugu akamaro! Ahubwo bamwe ugasanga ibitekerezo ubagejejeho barabyiyitiriye (gusa byo si byakagombye kuba ikibazo baramutse babibyaje umusaruro mwiza).<\/p>\n<p>Ikibazo cyanjye n&#8217;iki: <strong>Ese abashinga amashyaka ya buri munsi baba bafite inyota y\u2019ubutegetsi kurusha inyota yo gushaka icyagirira abanyarwanda akamaro?<\/strong><\/p>\n<p>Munsubize:<\/p>\n<p>-Ese ntabwo igihe kigeze ngo abanyamashyaka bashyire hamwe hanyuma babwire rubanda icyo bakora kugirango abaturage bongere bagire agafaranga mu mufuka kuruta kuvugako nta mafaranga bafite?<\/p>\n<p>-Icyo bakora kugirango urubyiruko rubashe kubona imirimo kuruta kuvugako nta mirimo rufite?<\/p>\n<p>-Icyo bakora kugirango Uburezi bugire ireme rifatika kurusha kuvugako nta reme ryuburezi rihari?<\/p>\n<p>-Icyo bakora kugirango umwarimu agire imibereho myiza kuruta kuvugako afite imibereho mibi?<\/p>\n<p>-Icyo bakora kugirango ubuvuzi bugere kuri bose aho kuvugako hari abatavurwa?<\/p>\n<p>-Icyo bakora kugirango ubusumbane mu banyarwanda burangire aho kuvugako hari ubusumbane?<\/p>\n<p>-Icyo bakora kugirango tubane n\u2019abaturanyi amahoro aho kuvugako u Rwanda ruhora mu ntambara ?<\/p>\n<p>-Icyo bakora ngo ubutabera bugere kuri bose aho kuvugako nta butabera buhari?<\/p>\n<p>-Ntabwo mvuze n&#8217;ibindi bibazo bitanavugwa kubera impamvu ntazi, harimo iby\u2019imibereho myiza yabaturage muri rusange, amasaziro y\u2019abakozi, nta wukivuga iterambere ry\u2019icyaro, Ntawuvuga ikibazo cy\u2019umuco wacu ugiye gucika n\u2019ibindi n\u2019ibindi!<\/p>\n<p>None Muvandi, ko hari abanyarwanda benshi bifuza ko ibintu bihinduka kandi koko bikaba binakwiye, nitudashyira hamwe murabona bizashoboka?<\/p>\n<p>Ntabwo nteye ibuye abo nyapolitiki bose navuze hejuru, birashoboka ko wenda bikanga baringa yo gukorana n&#8217;abantu batazi bitewe n&#8217;impanvu zitandukanye! Ariko se kugeza ryari? Nibwira ko iyo wiyemeje gukora politike wakagombye no kuba ufite ubushobozi bwo kubasha gukorana n&#8217;abantu batandukanye bikaba byiza iyo ubazi, abo utazi nabo ukiha igihe n\u2019amahirwe yo kubamenya.<\/p>\n<p>Uyu mwaka dutangiye byari bikwiye ko abanyamashyaka n&#8217;abandi bantu bifuzako ibintu bihinduka bashyira hamwe bakagira uburyo bavuga ururimi rumwe bagasenyera umugozi umwe, bidasabye ko bashyiraho irindi shyaka cyangwa ngo bave mu amashyaka yabo barimo niba abanyuze!<\/p>\n<p>Ndanzura ngira nti niba wumva bishoboka koresha uburyo bwose bushoboka ubwire mugenzi wawe ko dukwiye gusenyera umugozi umwe! Bwira uwo munyamashyaka cyangwa se undi wese wifuzako abana bacu bazaba mu gihugu kizira ivangura, kikarangwa no kwishyira ukizana, giharanira imibereho myiza y&#8217;abavandimwe bacu, mubwire uti igihe kirageze ko dushyira inyungu rusange imbere kuruta inyungu zacu bwite!<\/p>\n<p>Muvandi ndemerako bishoboka kandi bizashoboka!<\/p>\n<p>Amahoro y\u2019Imana<\/p>\n<p><em>Ushaka kumenya kumpa igitekerezo kuri iyi nyandiko, kimwe nizindi zizakurikira, ariko cyane cyane no gutanga umusanzu w&#8217;ibitekerezo wanyandikira kuri: Email: yesbirashoboka@gmail.com<\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Amahoro ya Nyagasani!! Muvandimwe usoma iyi nyandiko yanjye ya mbere, mbanje kukwifuriza amahoro! Ntabwo ndi umunyapolitike, ariko kimwe n&#8217;abandi banyarwanda benshi bifuza ko abanyarwanda benshi bagira imibereho myiza iruta iyo barimo, bakagira n&#8217;icyizere cy&#8217;ejo hazaza kuri bo ndetse n\u2019ababakomokaho, nifuje kubagezaho icyo ntekereza nkurikije ibyo mbona nk\u2019imbogamizi abantu bari bakwiye kurenga.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":2982,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-2981","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>IBIBAZO BY\u2019U RWANDA NTABWO BIZAKEMURWA N\u2019ABANYAMASHYAKA BADASHYIZE HAMWE KANDI NTIBABASHE NO GUKORANA N\u2019ABANTU BAFITE IBITEKEREZO BISHYA! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-byu-rwanda-ntabwo-bizakemurwa-nabanyamashyaka-badashyize-hamwe-kandi-ntibabashe-no-gukorana-nabantu-bafite-ibitekerezo-bishya\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"IBIBAZO BY\u2019U RWANDA NTABWO BIZAKEMURWA N\u2019ABANYAMASHYAKA BADASHYIZE HAMWE KANDI NTIBABASHE NO GUKORANA N\u2019ABANTU BAFITE IBITEKEREZO BISHYA! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Amahoro ya Nyagasani!! Muvandimwe usoma iyi nyandiko yanjye ya mbere, mbanje kukwifuriza amahoro! Ntabwo ndi umunyapolitike, ariko kimwe n&#8217;abandi banyarwanda benshi bifuza ko abanyarwanda benshi bagira imibereho myiza iruta iyo barimo, bakagira n&#8217;icyizere cy&#8217;ejo hazaza kuri bo ndetse n\u2019ababakomokaho, nifuje kubagezaho icyo ntekereza nkurikije ibyo mbona nk\u2019imbogamizi abantu bari bakwiye kurenga.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-byu-rwanda-ntabwo-bizakemurwa-nabanyamashyaka-badashyize-hamwe-kandi-ntibabashe-no-gukorana-nabantu-bafite-ibitekerezo-bishya\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-01-03T13:49:02+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-byu-rwanda-ntabwo-bizakemurwa-nabanyamashyaka-badashyize-hamwe-kandi-ntibabashe-no-gukorana-nabantu-bafite-ibitekerezo-bishya\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-byu-rwanda-ntabwo-bizakemurwa-nabanyamashyaka-badashyize-hamwe-kandi-ntibabashe-no-gukorana-nabantu-bafite-ibitekerezo-bishya\/\",\"name\":\"IBIBAZO BY\u2019U RWANDA NTABWO BIZAKEMURWA N\u2019ABANYAMASHYAKA BADASHYIZE HAMWE KANDI NTIBABASHE NO GUKORANA N\u2019ABANTU BAFITE IBITEKEREZO BISHYA! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-byu-rwanda-ntabwo-bizakemurwa-nabanyamashyaka-badashyize-hamwe-kandi-ntibabashe-no-gukorana-nabantu-bafite-ibitekerezo-bishya\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-byu-rwanda-ntabwo-bizakemurwa-nabanyamashyaka-badashyize-hamwe-kandi-ntibabashe-no-gukorana-nabantu-bafite-ibitekerezo-bishya\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-01-03T13:49:02+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-byu-rwanda-ntabwo-bizakemurwa-nabanyamashyaka-badashyize-hamwe-kandi-ntibabashe-no-gukorana-nabantu-bafite-ibitekerezo-bishya\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-byu-rwanda-ntabwo-bizakemurwa-nabanyamashyaka-badashyize-hamwe-kandi-ntibabashe-no-gukorana-nabantu-bafite-ibitekerezo-bishya\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-byu-rwanda-ntabwo-bizakemurwa-nabanyamashyaka-badashyize-hamwe-kandi-ntibabashe-no-gukorana-nabantu-bafite-ibitekerezo-bishya\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"454\",\"height\":\"425\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-byu-rwanda-ntabwo-bizakemurwa-nabanyamashyaka-badashyize-hamwe-kandi-ntibabashe-no-gukorana-nabantu-bafite-ibitekerezo-bishya\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"IBIBAZO BY\u2019U RWANDA NTABWO BIZAKEMURWA N\u2019ABANYAMASHYAKA BADASHYIZE HAMWE KANDI NTIBABASHE NO GUKORANA N\u2019ABANTU BAFITE IBITEKEREZO BISHYA!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"IBIBAZO BY\u2019U RWANDA NTABWO BIZAKEMURWA N\u2019ABANYAMASHYAKA BADASHYIZE HAMWE KANDI NTIBABASHE NO GUKORANA N\u2019ABANTU BAFITE IBITEKEREZO BISHYA! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-byu-rwanda-ntabwo-bizakemurwa-nabanyamashyaka-badashyize-hamwe-kandi-ntibabashe-no-gukorana-nabantu-bafite-ibitekerezo-bishya\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"IBIBAZO BY\u2019U RWANDA NTABWO BIZAKEMURWA N\u2019ABANYAMASHYAKA BADASHYIZE HAMWE KANDI NTIBABASHE NO GUKORANA N\u2019ABANTU BAFITE IBITEKEREZO BISHYA! - Umunyarwanda","og_description":"Amahoro ya Nyagasani!! Muvandimwe usoma iyi nyandiko yanjye ya mbere, mbanje kukwifuriza amahoro! Ntabwo ndi umunyapolitike, ariko kimwe n&#8217;abandi banyarwanda benshi bifuza ko abanyarwanda benshi bagira imibereho myiza iruta iyo barimo, bakagira n&#8217;icyizere cy&#8217;ejo hazaza kuri bo ndetse n\u2019ababakomokaho, nifuje kubagezaho icyo ntekereza nkurikije ibyo mbona nk\u2019imbogamizi abantu bari bakwiye kurenga.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-byu-rwanda-ntabwo-bizakemurwa-nabanyamashyaka-badashyize-hamwe-kandi-ntibabashe-no-gukorana-nabantu-bafite-ibitekerezo-bishya\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-01-03T13:49:02+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-byu-rwanda-ntabwo-bizakemurwa-nabanyamashyaka-badashyize-hamwe-kandi-ntibabashe-no-gukorana-nabantu-bafite-ibitekerezo-bishya\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-byu-rwanda-ntabwo-bizakemurwa-nabanyamashyaka-badashyize-hamwe-kandi-ntibabashe-no-gukorana-nabantu-bafite-ibitekerezo-bishya\/","name":"IBIBAZO BY\u2019U RWANDA NTABWO BIZAKEMURWA N\u2019ABANYAMASHYAKA BADASHYIZE HAMWE KANDI NTIBABASHE NO GUKORANA N\u2019ABANTU BAFITE IBITEKEREZO BISHYA! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-byu-rwanda-ntabwo-bizakemurwa-nabanyamashyaka-badashyize-hamwe-kandi-ntibabashe-no-gukorana-nabantu-bafite-ibitekerezo-bishya\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-byu-rwanda-ntabwo-bizakemurwa-nabanyamashyaka-badashyize-hamwe-kandi-ntibabashe-no-gukorana-nabantu-bafite-ibitekerezo-bishya\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-01-03T13:49:02+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-byu-rwanda-ntabwo-bizakemurwa-nabanyamashyaka-badashyize-hamwe-kandi-ntibabashe-no-gukorana-nabantu-bafite-ibitekerezo-bishya\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-byu-rwanda-ntabwo-bizakemurwa-nabanyamashyaka-badashyize-hamwe-kandi-ntibabashe-no-gukorana-nabantu-bafite-ibitekerezo-bishya\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-byu-rwanda-ntabwo-bizakemurwa-nabanyamashyaka-badashyize-hamwe-kandi-ntibabashe-no-gukorana-nabantu-bafite-ibitekerezo-bishya\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"454","height":"425"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-byu-rwanda-ntabwo-bizakemurwa-nabanyamashyaka-badashyize-hamwe-kandi-ntibabashe-no-gukorana-nabantu-bafite-ibitekerezo-bishya\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"IBIBAZO BY\u2019U RWANDA NTABWO BIZAKEMURWA N\u2019ABANYAMASHYAKA BADASHYIZE HAMWE KANDI NTIBABASHE NO GUKORANA N\u2019ABANTU BAFITE IBITEKEREZO BISHYA!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2981","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2981"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2981\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2981"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2981"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2981"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}