{"id":2993,"date":"2013-01-07T19:45:43","date_gmt":"2013-01-07T17:45:43","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=2993"},"modified":"2013-01-07T19:45:43","modified_gmt":"2013-01-07T17:45:43","slug":"dr-paulin-murayi-umuhuzabikorwa-wungirije-wa-rnc-mu-bubiligi-arabeshyuza-ibyavuzwe-na-ambasaderi-robert-masozera","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-paulin-murayi-umuhuzabikorwa-wungirije-wa-rnc-mu-bubiligi-arabeshyuza-ibyavuzwe-na-ambasaderi-robert-masozera\/","title":{"rendered":"Dr Paulin Murayi, umuhuzabikorwa wungirije wa RNC mu Bubiligi arabeshyuza ibyavuzwe na Ambasaderi Robert Masozera"},"content":{"rendered":"<p>Muri izi ntangiriro z\u2019umwaka twifuje kumva icyo abayobozi b\u2019Ihuriro nyarwanda RNC mu gihugu cy\u2019u Bubiligi batekereza ku magambo yavuzwe na Ambasaderi Robert Masozera aho yavuze ko 2012 wabaye umwaka utoroheye abatavuga rumwe na Leta y\u2019u Rwanda ko kandi 2013 nayo ari ko bizagenda (mushobora kubona inkuru irambuye kuri iyo nkuru nk\u2019uko yanditswe n\u2019<a href=\"igihe.com\/amakuru\/u-rwanda\/mu-bubiligi-2012-wabaye-umwaka-utoroheye-abatavuga-rumwe-na-leta-y-u-rwanda-masozera.html\">ikinyamakuru igihe.com<\/a>\u00a0mu nkuru yanditswe na Aimable Karirima Ngarambe.<!--more--><\/p>\n<p>Twaganiriye n\u2019umuhuzabikorwa wungirije w\u2019ihuriro Nyarwanda RNC mu gihugu cy\u2019u Bubiligi akaba n\u2019umukuru w\u2019iryo huriro mu mujyi wa Buruseli, Dr Paulin Murayi ndetse tumubaza n\u2019icyo iryo huriro ryagezeho mu mwaka wa 2012 n&#8217;ibyo riteganya mu 2013 ku bijyanye n&#8217;imikorere yaryo mu gihugu cy&#8217;u Bubiligi.<\/p>\n<figure style=\"width: 720px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" alt=\"\" src=\"https:\/\/fbcdn-sphotos-a-a.akamaihd.net\/hphotos-ak-prn1\/18275_10200173504129466_1785199712_n.jpg\" width=\"720\" height=\"720\" \/><figcaption class=\"wp-caption-text\">Dr Paulin Murayi iruhande rw&#8217;ishusho ya Nelson Mandela waharaniye ko abanyafurika y&#8217;epfo bose bagira uburenganzira bumwe.<\/figcaption><\/figure>\n<p>Dr Paulin Murayi yadusubije muri aya magambo:<\/p>\n<p><em>\u201dBirababaje cyane kubona ubutegetsi bw&#8217;u Rwanda bufata abatavuga rumwe nabwo nk&#8217;abanzi b&#8217;igihugu. Birababaje aliko njye ntibintangaje, ni ko ubutegetsi bwose bw&#8217;igitugu bumera muli rusange ni nayo mpamvu twiyemeje kuburwanya.<\/em><\/p>\n<p><em>Ahandi, mu bihugu byateye imbere mu bitekerezo, abatavuga rumwe n&#8217;ubutegetsi bita opposition bahabwa ijambo, bakavuga ibyo babona bitagenda, ndetse kenshi n&#8217;ubutegetsi buliho bugakuramo isomo cyangwa bugasobanura impamvu ibyo opposition ivuga atali byo. Naho Perezida Kagame n&#8217;abo baja be iyo uvuze ikitagenda baguhigara ku kwica. Nyamara ngo uvuze ko nyir&#8217;urugo yapfuye si we uba yamwishe.<\/em><\/p>\n<p><em>Ambasaderi MASOZERA avuga ngo abatavuga rumwe na leta ya Kagame bamerewe nabi sinzi icyo yashakaga kuvuga mu by&#8217;ukuli. Wenda yavugaga abarozwe dore ko ngo aliyo ntwaro babonye mu kurwanya opposition nk&#8217;aho bayirwanije mu bitekerezo. Twe muli RNC turacyakomeza inshingano zacu zigamije guhilika ingoma y&#8217;igitugu mu Rwanda, kugira ngo tubohoze abanyarwanda Kagame n&#8217;agatsiko ke bagize imbata, tugashyira imbere ubwiyunge n&#8217;ubwisanzure bw&#8217; abanyarwanda.<\/em><\/p>\n<p><em>Ibikorwa n&#8217;inshingano byacu bishingiye kukwishyira ukizana kwa buli wese. Icy\u2019ingenzi kuli twe ni ibitekerezo duharanira, si abantu dukulikiye nk\u2019uko abo ba MASOZERA bakulikira Kagame nk&#8217;impumyi. Kuvuga ngo naka cyangwa naka yaretse imilimo yakoraga mw&#8217;ihuliro rero kuli twe ntacyo bivuze iyo inshingano zacu dukomeza kuzigeraho. Ndetse mu mwaka 2012, twateye imbere cyane, kandi uretse no kwigiza nkana na ambasaderi nta kuntu yaba atarabibonye kandi shebuja yalivugiye ngo arajegezwa.<\/em><\/p>\n<p><em>Ibikorwa byacu rero mu Bubiligi ndetse no mu bindi bihugu byose RNC ilimo nk&#8217;uko nabivuze bigamije cyane cyane kwunga abanyarwanda aliko tukamenyesha amahanga imikorere mibi ya leta ya Kagame na FPR kugira ngo badufashe kuyirwanya. Mu byo twagezeho rero navuga bitatu by&#8217;ingenzi :<\/em><\/p>\n<p><em>-Kubyerekeye kwerekana isura nyayo ya leta iliho mu Rwanda ntawashidikanya ko imikorere ya Kagame n&#8217;agatsiko ke ubu yamenyekanye. Byagaragaliye mu bihano byafatiwe leta ye. Iyo Leta yali yaramenyereye kubeshya amahanga none ubu ikinyoma cyayo ntikigihita.<\/em><\/p>\n<p><em>-Kubyerekeye guhuza abanyarwanda nababwira ko abayoboke bacu bikubye inshuro zirenga ebyili muli uyu mwaka ushize. Kandi twe ntidutanga amayoga n&#8217;amafaranga nkuko Leta y&#8217;uRwanda ibikora, ahubwo abayoboke bacu nibo batanga imisanzu kandi bose baza bazi ko kuva bageze mw&#8217;ihuliro RNC bagiye gutangira guhigwa aliko ntibibabuza kuza ali benshi ;<\/em><\/p>\n<p><em>-Dukomeje kandi gufatanya na FDU \u2013 Inkingi no gushyigikira ibikorwa by&#8217;andi mahuliro n&#8217;amashyaka yo muli opposition, mu minsi ili mbere tuzanashimangira ubufatanye n&#8217;andi mashaka ubu tuganira.<\/em><\/p>\n<p><em>-Dufatanya kandi n&#8217;izindi Komite za RNC zili hilya no hino kw&#8217;isi kuko RNC yashinze imizi hafi mu bihugu byose by&#8217;isi bicumbikiye impunzi z&#8217;abanyarwanda.<\/em><\/p>\n<p><em>Muli uyu mwaka uje rero tuzakomeza inshingano zacu, kandi ntidushidikanya ko tuzakomeza gutera imbere kuko tuli mu kuli. Ntitugamije kwica, ntitugamije gusahura umutungo w&#8217;igihugu cyacu cyangwa uw&#8217;ibindi bihugu nkuko leta ya Kagame ibikora, icyo duharanira ni ubwisanzure n&#8217;ubwiyunge bw\u2019abanyarwanda. Tuli munzira y&#8217;ukuli kandi ngo ukuli guca mu ziko ntigushya, natwe umuliro w&#8217;ingoma iturwanya ntuzatubuza kugera iyo tujya.<\/em><br \/>\n<em>Ikindi tugamije mu mwaka utaha ni ugukomeza ibikorwa byacu, aliko cyane cyane tugafatanya n&#8217;andi mashyirahamwe yose aharanira bimwe natwe. \u201d<\/em><\/p>\n<p>Marc Matabaro<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Muri izi ntangiriro z\u2019umwaka twifuje kumva icyo abayobozi b\u2019Ihuriro nyarwanda RNC mu gihugu cy\u2019u Bubiligi batekereza ku magambo yavuzwe na Ambasaderi Robert Masozera aho yavuze ko 2012 wabaye umwaka utoroheye abatavuga rumwe na Leta y\u2019u Rwanda ko kandi 2013 nayo ari ko bizagenda (mushobora kubona inkuru irambuye kuri iyo nkuru nk\u2019uko yanditswe n\u2019ikinyamakuru igihe.com\u00a0mu nkuru [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":2923,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-2993","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Dr Paulin Murayi, umuhuzabikorwa wungirije wa RNC mu Bubiligi arabeshyuza ibyavuzwe na Ambasaderi Robert Masozera - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-paulin-murayi-umuhuzabikorwa-wungirije-wa-rnc-mu-bubiligi-arabeshyuza-ibyavuzwe-na-ambasaderi-robert-masozera\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Dr Paulin Murayi, umuhuzabikorwa wungirije wa RNC mu Bubiligi arabeshyuza ibyavuzwe na Ambasaderi Robert Masozera - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Muri izi ntangiriro z\u2019umwaka twifuje kumva icyo abayobozi b\u2019Ihuriro nyarwanda RNC mu gihugu cy\u2019u Bubiligi batekereza ku magambo yavuzwe na Ambasaderi Robert Masozera aho yavuze ko 2012 wabaye umwaka utoroheye abatavuga rumwe na Leta y\u2019u Rwanda ko kandi 2013 nayo ari ko bizagenda (mushobora kubona inkuru irambuye kuri iyo nkuru nk\u2019uko yanditswe n\u2019ikinyamakuru igihe.com\u00a0mu nkuru [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-paulin-murayi-umuhuzabikorwa-wungirije-wa-rnc-mu-bubiligi-arabeshyuza-ibyavuzwe-na-ambasaderi-robert-masozera\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-01-07T17:45:43+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-paulin-murayi-umuhuzabikorwa-wungirije-wa-rnc-mu-bubiligi-arabeshyuza-ibyavuzwe-na-ambasaderi-robert-masozera\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-paulin-murayi-umuhuzabikorwa-wungirije-wa-rnc-mu-bubiligi-arabeshyuza-ibyavuzwe-na-ambasaderi-robert-masozera\/\",\"name\":\"Dr Paulin Murayi, umuhuzabikorwa wungirije wa RNC mu Bubiligi arabeshyuza ibyavuzwe na Ambasaderi Robert Masozera - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-paulin-murayi-umuhuzabikorwa-wungirije-wa-rnc-mu-bubiligi-arabeshyuza-ibyavuzwe-na-ambasaderi-robert-masozera\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-paulin-murayi-umuhuzabikorwa-wungirije-wa-rnc-mu-bubiligi-arabeshyuza-ibyavuzwe-na-ambasaderi-robert-masozera\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-01-07T17:45:43+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-paulin-murayi-umuhuzabikorwa-wungirije-wa-rnc-mu-bubiligi-arabeshyuza-ibyavuzwe-na-ambasaderi-robert-masozera\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-paulin-murayi-umuhuzabikorwa-wungirije-wa-rnc-mu-bubiligi-arabeshyuza-ibyavuzwe-na-ambasaderi-robert-masozera\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-paulin-murayi-umuhuzabikorwa-wungirije-wa-rnc-mu-bubiligi-arabeshyuza-ibyavuzwe-na-ambasaderi-robert-masozera\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"960\",\"height\":\"701\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-paulin-murayi-umuhuzabikorwa-wungirije-wa-rnc-mu-bubiligi-arabeshyuza-ibyavuzwe-na-ambasaderi-robert-masozera\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Dr Paulin Murayi, umuhuzabikorwa wungirije wa RNC mu Bubiligi arabeshyuza ibyavuzwe na Ambasaderi Robert Masozera\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Dr Paulin Murayi, umuhuzabikorwa wungirije wa RNC mu Bubiligi arabeshyuza ibyavuzwe na Ambasaderi Robert Masozera - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-paulin-murayi-umuhuzabikorwa-wungirije-wa-rnc-mu-bubiligi-arabeshyuza-ibyavuzwe-na-ambasaderi-robert-masozera\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Dr Paulin Murayi, umuhuzabikorwa wungirije wa RNC mu Bubiligi arabeshyuza ibyavuzwe na Ambasaderi Robert Masozera - Umunyarwanda","og_description":"Muri izi ntangiriro z\u2019umwaka twifuje kumva icyo abayobozi b\u2019Ihuriro nyarwanda RNC mu gihugu cy\u2019u Bubiligi batekereza ku magambo yavuzwe na Ambasaderi Robert Masozera aho yavuze ko 2012 wabaye umwaka utoroheye abatavuga rumwe na Leta y\u2019u Rwanda ko kandi 2013 nayo ari ko bizagenda (mushobora kubona inkuru irambuye kuri iyo nkuru nk\u2019uko yanditswe n\u2019ikinyamakuru igihe.com\u00a0mu nkuru [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-paulin-murayi-umuhuzabikorwa-wungirije-wa-rnc-mu-bubiligi-arabeshyuza-ibyavuzwe-na-ambasaderi-robert-masozera\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-01-07T17:45:43+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-paulin-murayi-umuhuzabikorwa-wungirije-wa-rnc-mu-bubiligi-arabeshyuza-ibyavuzwe-na-ambasaderi-robert-masozera\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-paulin-murayi-umuhuzabikorwa-wungirije-wa-rnc-mu-bubiligi-arabeshyuza-ibyavuzwe-na-ambasaderi-robert-masozera\/","name":"Dr Paulin Murayi, umuhuzabikorwa wungirije wa RNC mu Bubiligi arabeshyuza ibyavuzwe na Ambasaderi Robert Masozera - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-paulin-murayi-umuhuzabikorwa-wungirije-wa-rnc-mu-bubiligi-arabeshyuza-ibyavuzwe-na-ambasaderi-robert-masozera\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-paulin-murayi-umuhuzabikorwa-wungirije-wa-rnc-mu-bubiligi-arabeshyuza-ibyavuzwe-na-ambasaderi-robert-masozera\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-01-07T17:45:43+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-paulin-murayi-umuhuzabikorwa-wungirije-wa-rnc-mu-bubiligi-arabeshyuza-ibyavuzwe-na-ambasaderi-robert-masozera\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-paulin-murayi-umuhuzabikorwa-wungirije-wa-rnc-mu-bubiligi-arabeshyuza-ibyavuzwe-na-ambasaderi-robert-masozera\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-paulin-murayi-umuhuzabikorwa-wungirije-wa-rnc-mu-bubiligi-arabeshyuza-ibyavuzwe-na-ambasaderi-robert-masozera\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"960","height":"701"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-paulin-murayi-umuhuzabikorwa-wungirije-wa-rnc-mu-bubiligi-arabeshyuza-ibyavuzwe-na-ambasaderi-robert-masozera\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Dr Paulin Murayi, umuhuzabikorwa wungirije wa RNC mu Bubiligi arabeshyuza ibyavuzwe na Ambasaderi Robert Masozera"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2993","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2993"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2993\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2993"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2993"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2993"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}