{"id":30035,"date":"2019-01-19T03:34:28","date_gmt":"2019-01-19T01:34:28","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=30035"},"modified":"2019-01-19T03:34:28","modified_gmt":"2019-01-19T01:34:28","slug":"uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\/","title":{"rendered":"UYU MWANA NI ISHEMA RYA AFURIKA YOSE : JOSIANE MWISENEZA"},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe na <strong>Prosper Bamara<\/strong><\/p>\n<p>Uyu mukobwa ni icyitegererezo cy\u2019umugore w\u2019umunyafurikakazi mu bwiza bw\u2019umwimerere, mu ndero no mu kuba intwari.<\/p>\n<p>NI agati Imana ubwayo yiterekeye ku ntebe y\u2019icyubahiro mu beza b\u2019u Rwanda, kuburyo kugahungabanya bitashoboka n\u2019iyo habaho imiyaga ibihumbi. Ibye byose ni ibitangaza nk\u2019ibya Yezu w\u2019umunyanazareti wagize atya akavukira i Bethlehemu kandi hari abibwiraga ko nta gihangange cy\u2019umuhanuzi cyahaturuka.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Ni umunyarwandakazi ubereye u Rwanda, ubwiza bwe nta munyafurika butagaragarira.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Uyu mukobwa ni urugero umukuru w\u2019igihugu yaheraho ashimangira inyigisho ze ku byerekeye kwirinda ibitukuza byakwangiza uruhu bikangiza n\u2019ubwiza karemano. Ni urugero umukuru w\u2019igihugu yashingiraho ashimangira inyigisho ze zo kumvisha abanyagihugu n\u2019abanyafurika muri rusange ko kwisuzugura aribyo bitera kudindira muri byose. Uyu mukobwa ubwe we n\u2019amateka ye ni Imfashanyigisho ikomeye Imana yihereye abayobozi n\u2019abigisha b\u2019inzego zose, kuko wamutangaho urugero kuva ku rwego rwa Nyumbakumi kugera ku rwa Perezida, wamutangaho urugero kuva mu mashuri abanza kugera muri kaminuza ukibona ibyo umuvugaho kandi biteye amatsiko.<\/p>\n<p>\u00ab\u00a0Phenomene Mwiseneza\u00a0\u00bb ni chapitre ikomeye cyane mu mateka y\u2019u Rwanda ndetse yagombye no kuzashyirwa mu nyigisho no mu bitabo by\u2019integanyanyigisho zo mu mashuri abanza n\u2019ayisumbuye, igakorwaho ubushakashatsi mu byiciro bihanitse n\u2019iby\u2019ikirenga bya kaminuza.<\/p>\n<p>Imana yahaye Josiane Mwiseneza igikundiro kidakeneye ubuhanga mu ibarura rya za sms kugirango cyigaragaze, kuko na bake basa n\u2019abatunguwe bakaba bagishinyiriza mu kumurwanya ntibahakana ko icyabakanze cyane ari ukwibeshya kwabo ko ari \u00ab\u00a0agakobwa k\u2019agaturagekazi k\u2019intamenyekana kandi k\u2019agakene katazarenga umutaru, kandi kazahinduka urw\u2019amenyo!\u00a0\u00bb. Aba bose Imana yaberetse ko ariyo igena ubuhangange atari bo. Yahaye Josiane gukundwa haba mu Rwanda ndetse no hanze, abumvise ibye bose baratangara cyane, ku buryo haramutse habayeho amatora nyayo ku mukobwa abanyarwanda baba mu gihugu no hanze yacyo bifuza kuri iri kamba nta wamukurikira n\u2019umwe mu bo bari kumwe. Josiane afite abakunzi benshi cyane badashobora kwirengagizwa kandi bamutera inkunga idasanzwe bibaye ngombwa.<\/p>\n<p>Ubuhangange n\u2019uburanga Imana yamuhaye buzigaragaza cyane<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>ubwo n\u2019abacuruzi n\u2019abahanzi bazavoma imigisha yo gukundisha ibicuruzwa n\u2019ibihangano byabo (publicit\u00e9s) ku isooko yitwa Josiane Mwiseneza\u00a0: amazina ye, amashusho ye, amateka ye, guca bugufi kwe, ukwamamara kwe, ugutungurana kwe, inzira y\u2019ukuzamuka n\u2019ukumenyekana kwe, n\u2019ibindi.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Umubare munini w\u2019abanyarwandakazi ni utuye mu byaro kandi ubarirwa mu kigero cy\u2019abaciririrtse n\u2019abakene kuko n\u2019igihugu cyacu kikibarirwa mu bikennye cyane ku isi. Ibi bivuze ko uyu mukobwa Josiane Mwiseneza ari ishusho y\u2019umunyarwandakazi muri rusange, by\u2019umwihariko akaba ari ishusho y\u2019u Rwanda ubwarwo mu ntambara rurimo yo kwivana mu cyiciro cy\u2019intamenyekana n\u2019icy\u2019ibihugu bikennye cyane kurusha ibindi ruzamuka rwinjira mu kiciro cy\u2019ibihugu byo ku kigero cy\u2019ubukungu cyisumbuyeho ndetse rugana mu kazagera ku rwego rw\u2019ibihugu byihagije kandi bikize. Ishusho ye yakwifashishwa mu kugaragaza urugendo u Rwanda rurimo rwo gushaka kuva mu bukene rujya mu bukire, kuva mu butamenyekana rujya mu bwamamare. Abahanzi rero nababwira iki \u2026 nimukore ku nganzo dore Josiane Mwiseneza arahari, mushushanye kandi muririrmbe u Rwanda na Afrika, mwigishe isi y\u2019abato n\u2019abakuru.<\/p>\n<p>Reka tubisubiremo ko ubu bushake u Rwanda nk\u2019igihugu rurimo bwo kuzamuka cyane ruva mu kiciro cyo hasi cy\u2019ubukungu rwinjira mu kindi cyo hejuru, buragaragarira muri Josiane Mwiseneza\u00a0: kwanga guhera hasi, kwiyumvamo ubushake, kwemera muri we ko nta kidashoboka, kubyitegura mu mutima no mu ngiro, kubiharanira, kudatinya inzitizi n\u2019amagorwa biri muri urwo rugendo rwo kugera ku cyo yiyemeje, kudaterwa ubwoba cyangwa ngo acibwe intege n\u2019aho aturutse hasi cyane asatira ikibuga cy\u2019abazwi ku rwego rwo hejuru cyane, \u2026 Muri make \u00ab\u00a0visions\u00a0\u00bb z\u2019iguhugu cy\u2019u Rwanda zose zimubumbiyemo kandi zimugaragaraho, dore ko no kurwanya imirire mibi mu banyarwanda abifite muri gahunda ze nyinshi kandi nziza.<\/p>\n<p>Naho kudidibuza cyangwa kutadidibuza indimi z\u2019inzungu n\u2019ubwo byigwa bikamenywa iyo bitangiwe ubushobozi buhagije, ntibyaba ibuye uwishimiwe na benshi cyane yatsitaraho, kuko nabyo ushobora gusanga ari ishusho rusange yazagenda ihinduka buhoro buhoro mu gihugu hose. Kandi burya n\u2019umukuru w\u2019igihugu tuvuge nko mu bihugu bya kure cyane y\u2019icyacu ashobora gusemurirwa mu nama z\u2019ibirangirire iyo bikenewe kubera kutamenya cyangwa se kutaba intyoza mu rurimi rwashyizwe imbere, iryo semura ribaho kugira ngo ibitekerezo bye isi itabihomba, kandi kuba atavuze cyangwa se atazi kuvuga mu rurimi rwagenwe mu nama ntibibuza igihugu cye kuba cyatorerwa kuyobora ibindi mu muryango uyu n\u2019uyu mpuzabihugu cyangwa mpuzamahanga, kuba yahabwa umwanya uyu n\u2019uyu mu ruhando rw\u2019amahanga cyangwa se igihembo runaka. Ibindi ni ibigenwa n\u2019ababishinzwe (nk\u2019amabwiriza ngenderwaho), kandi ikigenwa n\u2019abantu cyose cyakorerwa igorora igihe byagaragara ko kitagororortse ijana ku ijana. Ni nacyo gutera imbere bivuga. Ururimi kavukire ni indagamuco, kandi agaciro karwo kagomba kwiganza imbere y\u2019izindi ndimi ntirano, zo zigwa gusa kugira ngo zidufashe guhaha ahandi no gushyikirana n\u2019abahandi. Naho urwacu rw\u2019igihugu, Ikinyarwanda, nirwo kamara ku bireba u Rwanda na gahunda z\u2019abaseruka mu marushanwa y\u2019abanyarwanda. Iz\u2019amahanga zikenewe ku mpamvu zikomeye, nabwo abatoranyijwe bagenerwa uburyo buhagije kandi bunoze bwo kuzibandaho no kuzitozwa by\u2019umwihariko hagamijwe ikigenderewe. Ibyo ntibinaniranye, ariko ijwi ry\u2019abanyarwanda benshi rikumvwa mu guhitamo.<\/p>\n<p>Turasaba Imana ngo ihe Josiane iri kamba rya Miss Rwanda 2019, imurinde icyitwa itekinika cyose kandi irifungire amayira aho rishobora guturuka hose.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0 <\/span>Izamushoboze gufasha abo mu byaro n\u2019abanyarwanda bose bireba gukira ikibazo cy\u2019imirire mibi n\u2019ibindi byinshi bibugarije. Azabwire benshi uko yazamutse kandi bizahe benshi imbaraga zo kuzagenza nkawe. Adahawe iri kamba, n\u2019ubwo byatangaza bose kimwe n\u2019uko yarihabwa (aha niho ibye bibera amayobera), yakwirinda ibimusubiza inyuma mu mitekerereze no mu rugendo rwe yatangiye rutagombye kugira ikirusubiza inyuma.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Iri rushanwa n\u2019abatari barizi barimenye kubera uyu mukobwa. Mu byaro bagiye kujya baganira Miss, kandi iyo gahunda ubwayo iteye intambwe nshya kuko hahindutse byinshi mu buryo abantu bayumvaga, ndetse n\u2019amategeko ayigenga ashobora kuzatera imbere kubera ubu buryo Josiane Mwiseneza yadutse ari intamenyekana none akaba aganje mu biganiro no mu bitangazamakuru.<\/p>\n<p>Imana imurikire abashinzwe guhitiramo u Rwanda umwari wa Miss, kandi ihundagaze ubugiraneza bwayo ku bana bose bari muri iri rushanwa, ibahe gukunda ibyiza no kurangwa na byo.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Prosper Bamara Uyu mukobwa ni icyitegererezo cy\u2019umugore w\u2019umunyafurikakazi mu bwiza bw\u2019umwimerere, mu ndero no mu kuba intwari. NI agati Imana ubwayo yiterekeye ku ntebe y\u2019icyubahiro mu beza b\u2019u Rwanda, kuburyo kugahungabanya bitashoboka n\u2019iyo habaho imiyaga ibihumbi. Ibye byose ni ibitangaza nk\u2019ibya Yezu w\u2019umunyanazareti wagize atya akavukira i Bethlehemu kandi hari abibwiraga ko nta [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":30036,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-30035","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>UYU MWANA NI ISHEMA RYA AFURIKA YOSE : JOSIANE MWISENEZA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"UYU MWANA NI ISHEMA RYA AFURIKA YOSE : JOSIANE MWISENEZA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Prosper Bamara Uyu mukobwa ni icyitegererezo cy\u2019umugore w\u2019umunyafurikakazi mu bwiza bw\u2019umwimerere, mu ndero no mu kuba intwari. NI agati Imana ubwayo yiterekeye ku ntebe y\u2019icyubahiro mu beza b\u2019u Rwanda, kuburyo kugahungabanya bitashoboka n\u2019iyo habaho imiyaga ibihumbi. Ibye byose ni ibitangaza nk\u2019ibya Yezu w\u2019umunyanazareti wagize atya akavukira i Bethlehemu kandi hari abibwiraga ko nta [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-01-19T01:34:28+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/01\/josiane.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"869\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"964\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"UYU MWANA NI ISHEMA RYA AFURIKA YOSE : JOSIANE MWISENEZA\",\"datePublished\":\"2019-01-19T01:34:28+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\\\/\"},\"wordCount\":994,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2019\\\/01\\\/josiane.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\\\/\",\"name\":\"UYU MWANA NI ISHEMA RYA AFURIKA YOSE : JOSIANE MWISENEZA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2019\\\/01\\\/josiane.jpg\",\"datePublished\":\"2019-01-19T01:34:28+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2019\\\/01\\\/josiane.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2019\\\/01\\\/josiane.jpg\",\"width\":869,\"height\":964},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"UYU MWANA NI ISHEMA RYA AFURIKA YOSE : JOSIANE MWISENEZA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"UYU MWANA NI ISHEMA RYA AFURIKA YOSE : JOSIANE MWISENEZA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"UYU MWANA NI ISHEMA RYA AFURIKA YOSE : JOSIANE MWISENEZA - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Prosper Bamara Uyu mukobwa ni icyitegererezo cy\u2019umugore w\u2019umunyafurikakazi mu bwiza bw\u2019umwimerere, mu ndero no mu kuba intwari. NI agati Imana ubwayo yiterekeye ku ntebe y\u2019icyubahiro mu beza b\u2019u Rwanda, kuburyo kugahungabanya bitashoboka n\u2019iyo habaho imiyaga ibihumbi. Ibye byose ni ibitangaza nk\u2019ibya Yezu w\u2019umunyanazareti wagize atya akavukira i Bethlehemu kandi hari abibwiraga ko nta [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2019-01-19T01:34:28+00:00","og_image":[{"width":869,"height":964,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/01\/josiane.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"UYU MWANA NI ISHEMA RYA AFURIKA YOSE : JOSIANE MWISENEZA","datePublished":"2019-01-19T01:34:28+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\/"},"wordCount":994,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/01\/josiane.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\/","name":"UYU MWANA NI ISHEMA RYA AFURIKA YOSE : JOSIANE MWISENEZA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/01\/josiane.jpg","datePublished":"2019-01-19T01:34:28+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/01\/josiane.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/01\/josiane.jpg","width":869,"height":964},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uyu-mwana-ni-ishema-rya-afurika-yose-josiane-mwiseneza\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"UYU MWANA NI ISHEMA RYA AFURIKA YOSE : JOSIANE MWISENEZA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/30035","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=30035"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/30035\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":30037,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/30035\/revisions\/30037"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/30036"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=30035"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=30035"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=30035"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}