{"id":3010,"date":"2013-01-10T20:33:29","date_gmt":"2013-01-10T18:33:29","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3010"},"modified":"2013-01-10T20:33:29","modified_gmt":"2013-01-10T18:33:29","slug":"perezida-kagame-niwe-wasabye-m23-kuvuga-ko-ihagaritse-imirwano-burundu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-kagame-niwe-wasabye-m23-kuvuga-ko-ihagaritse-imirwano-burundu\/","title":{"rendered":"Perezida Kagame niwe wasabye M23 kuvuga ko ihagaritse imirwano burundu!"},"content":{"rendered":"<p>Amakuru agera ku rubuga The Rwandan, avuga ko Perezida w&#8217;u Rwanda Paul Kagame ubu asa n&#8217;uwataye umutwe kubera ko ikibazo cya Kongo gikomeje kumubera ingorabahizi kandi n&#8217;amahanga nayo atamworoheye.<!--more--><\/p>\n<p>Nk&#8217;uko twabitangarijwe n&#8217;abantu batifuje ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z&#8217;umutekano wabo, abandi bakaba baratinye ko bashobora gufungwa no gukurwa ku kazi kabo baramutse bamenye ko aribo batanze amakuru, bavuga ko Perezida w&#8217;u Rwanda Paul Kagame ubu ahangayikishijwe n&#8217;ibibazo bya Kongo kuko afite ubwoba bw&#8217;uko amahanga ashobora kwinjira muri iki kibazo bityo inyungu yahabonaga akazibura.<\/p>\n<p>Abaduhaye amakuru, bakomeje bavuga ko Kagame yirirwa kuri telefone igendanwa avugana n&#8217;abayobozi, abakuru b&#8217;ibihugu bitandukanye abasaba ubufasha abandi abasobanurira ikibazo cya Kongo uko yishakiye byose bigamije kugusha ku nyungu ze.<\/p>\n<p>The Rwandan kandi yamenye amakuru ko mu mpera z&#8217;umwaka wa 2012 (mu gihe cy&#8217;iminsi mikuru), inkoramutima za Kagame cyane cyane iziri mu nzego zo hejuru za gisirikare zagiranye ibiganiro n&#8217;abayobozi batandukanye b&#8217;umutwe wa M23, haba I Gisenyi no muri Kigali, ibiganiro byari bigamije kwigira hamwe uko ikibazo gihagaze ubu n&#8217;icyakorwa.<\/p>\n<p>Bimwe mu byemejwe muri izi nama bagiranye n&#8217;uko bemeye ko nibaramuka babonye amahanga akomeje kubotsa igitutu bazatangaza ko bahagaritse intambara ku mugaragaro nyuma barebe ibizakurikiraho dore ko banaganiriye ku buryo bakwiga inzira zo kuba bashyiraho indi mitwe bo bakaba bahagaze kuko amahanga yabijunditse, gusa icyo twabashije kumenya n&#8217;uko abitabiriye ibi biganiro bose batashimishijwe n&#8217;imyanzuro bafashe gusa batinye kugaragaza uruhande rwabo kugira ngo bakomeze kubaho,itohoza twakoze ryatugaragarije ko benshi barambiwe gukoreshwa n&#8217; u Rwanda dore ko bamwe bagifite ibikomere byo kuba CNDP yarahagaritswe, u Rwanda rukanafata umuyobozi wayo General Laurent Nkunda usanga 97% by&#8217;abagize M23 ariwe bemera.<\/p>\n<p>Ntibyatinze rero, mu ntangiro z&#8217;uyu mwaka wa 2013, ibiganiro hagati ya leta ya Kinshasa na M23 byarasubukuwe, bihurirana n&#8217;icyifuzo cya MONUSCO cyo kohereza indege zitagira abapilote (drones) muri Kongo ndetse n&#8217;amahanga akomeje gusab u Rwanda guhagarika gutera inkunga umutwe wa M23. N\u2019uko ku ya 8 Mutarama 2013,nyuma y&#8217;iminsi ibiri ibiganiro bitangiye, nibwo ukuriye itsinda rya M23 riri mu mishyikirano i Kampala, Francois Rucogoza yashyize mu bikorwa ibyari byemerejwe mu nama yabahuje n&#8217;abayobozi b&#8217;ingabo mu Rwanda n\u2019uko atangaza ko bahagaritse intambara burundu kugirango abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo babone amahoro, banasaba Leta ya Congo gusinya amasezerano yo gutanga agahenge no kureka gutegura kubagabaho ibitero.<\/p>\n<p>Ibi byaje gushimangirwa n&#8217;umuvugizi w&#8217;igisirikare cya M23, Lt Col. Jean Marie Kazarama wahamije ko M23 ihagaritse intambara kugira ngo abaturage babone amahoro, ubwo yasubizaga ikibazo cy&#8217;umunyamakuru wa BBC wabazaga niba leta ya Kongo ibateye barwana, gusa yanze kugira icyo abivugaho avuga ko bo bagamije amahoro gusa.<\/p>\n<p>Gusa leta ya Kongo yo ibifata nk&#8217;ikinamico nk&#8217;uko byatangajwe n&#8217; umuvugizi wa Leta ya Kinshasa , Lambert Mende, wagize ati \u201cntidutekereza ko bariya bantu (M23) baza gukora ibyo bavuze. Reka dutegereze turebe.\u201d<\/p>\n<p>Amakuru, akomeje kugera ku rubugaThe Rwandan, akomeza avuga ko kuba Perezida Paul Kagame yarafashe iki cyemezo cyo gutegeka M23 gutangaza ko ihagaritse intambara byatewe n&#8217;uko yaramaze kubona amahanga yarahagurukiye kurangiza iki kibazo kandi baratahuye ko ariwe ushigikiye uyu mutwe, bityo akaba abona icyizere n&#8217;ijambo yaramaze kugira bitakara ndetse n&#8217;umutungo w&#8217;amabuye y&#8217;agaciro yifuzaga gukura muri Kongo ashobora kuwubura.<\/p>\n<p>Andi makuru atugeraho ni ay&#8217;uko ubu mu Rwanda hakomeje kubera inama zigamije kwiga uburyo muri Kivu y&#8217;amajyepfo hatangizwa undi mutwe urwanya leta ya Kinshasa, urugero ni inama iherutse kubera i Gikondo mu cyumweru gishyize yari ihuje abanyamulenge batandukanye biga uko batangiza intambara, bakaba bashigikiwe n&#8217;u Rwanda. Umwe mu bantu bavugwa ushobora kuzahagararira uyu mutwe ni Jules Mutebutsi, wigeze kugira umutwe muri Kongo nyuma aza guhungira mu Rwanda n&#8217;abasirikare be nyuma baje gusubizwa Kongo.<\/p>\n<p>Ubu Mutebutsi, amaze igihe akora amanama menshi atandukanye haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo ahamagarira benewabo b&#8217;abanyamulenge gutangiza intambara muri Kivu y&#8217;amajyepfo. Ibi byose Kagame n&#8217;inkoramutima ze babikora bagamije kugira ngo bakomeze kubona uburyo basahura umutungo wa Kongo ndetse no kugira ngo babashe kugira imitwe ishobora kubafasha guhangana n&#8217;abashobora gushaka gutera u Rwanda.<\/p>\n<p>Tubibutse ko, M23 ishinja Leta ya Kinshasa kutubahiriza amasezerano yo kuwa 23 Werurwe 2009, kutagira umurongo ufatika w\u2019iterambere Congo, guheza hanze impunzi, kunanirwa guhashya imitwe irwanira muri Congo yica abacongomani n\u2019ibindi, mu gihe Leta ya Kinshasa yo ishinja Leta ya Kigali gufasha umutwe wa M23.<\/p>\n<p>Mike<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Amakuru agera ku rubuga The Rwandan, avuga ko Perezida w&#8217;u Rwanda Paul Kagame ubu asa n&#8217;uwataye umutwe kubera ko ikibazo cya Kongo gikomeje kumubera ingorabahizi kandi n&#8217;amahanga nayo atamworoheye.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3013,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[66,64],"tags":[],"class_list":["post-3010","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-akarere","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Perezida Kagame niwe wasabye M23 kuvuga ko ihagaritse imirwano burundu! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-kagame-niwe-wasabye-m23-kuvuga-ko-ihagaritse-imirwano-burundu\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Perezida Kagame niwe wasabye M23 kuvuga ko ihagaritse imirwano burundu! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Amakuru agera ku rubuga The Rwandan, avuga ko Perezida w&#8217;u Rwanda Paul Kagame ubu asa n&#8217;uwataye umutwe kubera ko ikibazo cya Kongo gikomeje kumubera ingorabahizi kandi n&#8217;amahanga nayo atamworoheye.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-kagame-niwe-wasabye-m23-kuvuga-ko-ihagaritse-imirwano-burundu\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-01-10T18:33:29+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-kagame-niwe-wasabye-m23-kuvuga-ko-ihagaritse-imirwano-burundu\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-kagame-niwe-wasabye-m23-kuvuga-ko-ihagaritse-imirwano-burundu\/\",\"name\":\"Perezida Kagame niwe wasabye M23 kuvuga ko ihagaritse imirwano burundu! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-kagame-niwe-wasabye-m23-kuvuga-ko-ihagaritse-imirwano-burundu\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-kagame-niwe-wasabye-m23-kuvuga-ko-ihagaritse-imirwano-burundu\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-01-10T18:33:29+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-kagame-niwe-wasabye-m23-kuvuga-ko-ihagaritse-imirwano-burundu\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-kagame-niwe-wasabye-m23-kuvuga-ko-ihagaritse-imirwano-burundu\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-kagame-niwe-wasabye-m23-kuvuga-ko-ihagaritse-imirwano-burundu\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":467,\"height\":329},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-kagame-niwe-wasabye-m23-kuvuga-ko-ihagaritse-imirwano-burundu\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Perezida Kagame niwe wasabye M23 kuvuga ko ihagaritse imirwano burundu!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Perezida Kagame niwe wasabye M23 kuvuga ko ihagaritse imirwano burundu! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-kagame-niwe-wasabye-m23-kuvuga-ko-ihagaritse-imirwano-burundu\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Perezida Kagame niwe wasabye M23 kuvuga ko ihagaritse imirwano burundu! - Umunyarwanda","og_description":"Amakuru agera ku rubuga The Rwandan, avuga ko Perezida w&#8217;u Rwanda Paul Kagame ubu asa n&#8217;uwataye umutwe kubera ko ikibazo cya Kongo gikomeje kumubera ingorabahizi kandi n&#8217;amahanga nayo atamworoheye.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-kagame-niwe-wasabye-m23-kuvuga-ko-ihagaritse-imirwano-burundu\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-01-10T18:33:29+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-kagame-niwe-wasabye-m23-kuvuga-ko-ihagaritse-imirwano-burundu\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-kagame-niwe-wasabye-m23-kuvuga-ko-ihagaritse-imirwano-burundu\/","name":"Perezida Kagame niwe wasabye M23 kuvuga ko ihagaritse imirwano burundu! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-kagame-niwe-wasabye-m23-kuvuga-ko-ihagaritse-imirwano-burundu\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-kagame-niwe-wasabye-m23-kuvuga-ko-ihagaritse-imirwano-burundu\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-01-10T18:33:29+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-kagame-niwe-wasabye-m23-kuvuga-ko-ihagaritse-imirwano-burundu\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-kagame-niwe-wasabye-m23-kuvuga-ko-ihagaritse-imirwano-burundu\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-kagame-niwe-wasabye-m23-kuvuga-ko-ihagaritse-imirwano-burundu\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":467,"height":329},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-kagame-niwe-wasabye-m23-kuvuga-ko-ihagaritse-imirwano-burundu\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Perezida Kagame niwe wasabye M23 kuvuga ko ihagaritse imirwano burundu!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3010","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3010"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3010\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3010"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3010"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3010"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}