{"id":30105,"date":"2019-01-21T18:17:09","date_gmt":"2019-01-21T16:17:09","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=30105"},"modified":"2019-01-21T18:17:48","modified_gmt":"2019-01-21T16:17:48","slug":"y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\/","title":{"rendered":"Y.E PK: AHO KUGUHOMBA YAGUHOMBYA"},"content":{"rendered":"<p>Hari mugitondo cyo kuwa 15 Nzeli 2018, mbyutse numva abaturanyi bavuga ko umunyapolitike Madame Victoire INGABIRE hamwe n\u2019umuhanzi Bwana Kizito MIHIGO bo n\u2019abandi barenga ibihumbi bibiri bafunguwe kumbabazi za H.E PK. Nabanje kutabyemera kuko ntiyumvishaga ko bafungurwa, ubwo nabyemeye mbabonye basohoka gereza bigenza. Ntihaciye kabiri Umwali Diane RWIGARA na mama we Adeline MUKANGEMANYI baba barasohotse bakomeza urubanza bari hanze, nuko kuwa 06 Ukuboza 2018, urukiko rwanzura ko batahamwe n\u2019ibyaha baketsweho. Guhera uyu munsi nicara ntegereje ko abandi bana b\u2019igihugu bafunzwe barengana bafungurwa bagakorera Urwababyaye. Muri iyi nyandiko ndaza kwibanda kubitekerezo byanjye bwite bidafite aho bibogamiye habe kuri leta cg abayirwanya, ahubwo ndahagarara nemye mvuge nkumunyarda ukunda igihugu cye ndetse ucyifuriza ejo heza.<\/p>\n<p>Igitekerezo remezo cy\u2019inyandiko yanjye kiribanda kuri politike y\u2019u Rwanda muri rusange. Abanyarwanda ubu barashyamiranye baragirirana nabi ubwabo umwanzi ntakiri umunyamahanga ubu yabaye umunyarwanda. Nyamara ntibikwiye, nandetse siko byahoze. Mumateka y\u2019u Rwanda yo hambere rwaranzwe n\u2019intambara nyinshi ariko ntizari hagati y\u2019abanyagihugu ahubwo zari izo kurwana nabo mubindi bihugu muntambara ziswe izo kwagura igihugu. Ese ubu byatewe niki kugirango umunyarwanda ashyamirane n\u2019undi? Birashoboka ko abanyarwanda bahagarika gushyamirana? Umunyarwanda utarageze mu ishuri ryakizungu nigute yarushije kubana umunyarwanda wize? Ni ahawe munyarwanda kwisuzuma ukarekera aho kwimaraho urubyaro!<\/p>\n<p><b><span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span>Kuri ubu nsanga abanyarwanda bari muri leta n\u2019abayirwanya badakwiye kwitana abanzi, impamvu bitana abanzi ndagerageza kuyisobanura; abanyarwanda ntago bahanganishije IBITEKEREZO. Naho ubundi ibyifuzo byabo birasa cg se bijya gusa<\/b>. Kubera ko ibyo abanyarwanda batavuga rumwe na leta ubu bashaka ubishyize mubitekerezo politike nibyo abanyarwanda bari muri leta bakora baharanira mumishinga nubwo ntavuga ko bikorwa uko biba byakorewe igena migambi nyine. Abanyarwanda bakwiye kugira ibitekerezo politike bijyana kuneza y\u2019igihugu n\u2019abenegihugu bitari kunyungu z\u2019umuntu cg z\u2019abantu bishyize hamwe. Abanyarwanda kandi bakwiye kwibuka ubupfura bwaranze abakurambere bacu bakaganira mubwubahane butarimo kuryaryana no gusebanya. Ibyago u Rwanda rwagize abana barwo bose baratonekaye, ntawudafite ibikomere ngo ahoze undi; ibyo byatumye utatse undi amubwira ati geza aho ntuzi ibyanjye bihora muri ayo rubura gica, habura ureka undi ngo arangize kumutekerereza agahinda ke amuhoze nyuma nawe amubwire ake bahozanye, Ibi byari byaratangiwe na Bwana Gerald Nyamuhirwa afasha abanyarwanda bamwe kumva abandi, ubu yararigishijwe niba akiriho yaramugaye niba yaratabarutse aruhuke mumahoro u Rwanda n\u2019abanyarwanda bazamwibukira inyigisho ze. Banyarwanda dukwiye guhana umwanya umwe kuri umwe tukavuga akababaro twiteye ubwacu tukarira tukihanagura tugakurizaho gufatana mukiganza tugakora cyane kuneza y\u2019igihugu n\u2019abo tuzagisigira nyuma yacu. Kampinire iki gika hano mvuga nti iyaba abari muri leta bumvise abatavuga rumwe na leta (vice-versa) bitabaye kugahato kabanyamahanga ahubwo kuneza y\u2019igihugu bakicara hamwe bagahaguruka batoreye umuti ikibazo. Iyaba abanyarwanda bakomeye kubitekerezo byabo, ntibakomere kumuntu cg kugendera mukigare bashyira mugaciro bakubahana kuneza y\u2019urubyaro rwabo. Erega H.E ntashaka gupfira kubutegetsi, ntashaka gusiga umuryango we munzara z\u2019abanyarwanda; kandi abanyarwanda bimpunzi nabo ntibashaka kugwa kugasi. Nakabaye ndekeye aha, ariko nkuko bisanzwe muri kamere muntu H.E ntiyakwibwiriza kuva mubushyuhe bw\u2019umwanya arimo ndagira icyo nongeraho mubika bikurikira mbwira abatavugarumwe n\u2019ubutegetsi.<span class=\"Apple-converted-space\">\u00a0<\/span><\/p>\n<p>Banyarwanda mutavuga rumwe n\u2019ubutegetsi, muraho? Nimwihangane nzi neza ko murimo impunzi abandi baratotezwa hano mugihugu. Icyo naheraho mbabwira nugukemura ikibazo mwirinda gutera ikindi. Aha ndatsindagira nkomeje ko mukwiye gukora mubushobozi bwanyu mukamenya ko impinduka muharanira idakwiye kubisikana na H.E we n\u2019abandi bakorana nukuvuga ko mudakwiye gutekereza kumuhitana kugirango mugere kubyo muharanira. Ntekereza ko kandi mukwiye kwinjira mu Rwanda mutarusohoramo abarurimo kuri ubu. Nimuharanire amahoro kubanyarwanda bose mudasize numwe. Ibyo ndabivugira ko mufite amaboko hano mugihugu ndetse no hanze yacyo icyo mwategurana ubwitange n\u2019ubushishozi mwakigeraho, mbibutse kandi ko H.E ataza kwicarana namwe mutamugaragarije ko mukora birenze ibyo mukora kuri ubu. Mbere na mbere ndasaba abanyapolitike batakatiwe n\u2019inkiko zo mu Rwanda badahari kandi bafite abanyarwanda kumutima kwiyaka ubwoba, ubuzima bwiza babayemo bakaza mu Rwanda gufatanya na Victoire INGABIRE na Diane RWIGARA guharanira ibitekerezo byabo politike. Nimugire ukwicisha bugufi, ukworoherana murangwe no kutagira uburyarya maze muze mubwire abayobozi bacu n\u2019abanyarwanda muri rusange ibyo mushakira abanyarwanda,ntibizatinda kandi ntibizatinda. Mukwiye gushyira hamwe mukagira ubahagarariye, kuri ubu ntekereza ko yari kuba ari mumwanya mwiza wo kwandikira abanyamahanga babafashije bakabashyigikira mukuvugira Rwigara family, kuri ubu mukwiye kubasaba mu ijwi rimwe ko Rwigara asubizwa imitungo ye, izindi mfungwa zigafungurwa ndetse hagafungurwa political space, n\u2019imwibuke umugani w\u2019umusaza nabuzukuru be batatu aho yabahaye inkoni eshatu ziri kumwe ngo bazivune zikabananira nyamara yazitandukanya akazivuna ari umusaza, nimuve mubibatano icyo muharanira kirakomeye kuruta uko mubitekereza. Turazi neza ko uretse imbaraga z\u2019abanyarwanda mufite uhereye kubayobozi bakuru b\u2019igihugu bakora ibyo batemera, mushyigikiwe impande zose uhereye kubaturanyi bacu, ndetse n\u2019ibihugu byagaragaje kumugaragaro ko byifuza impinduka mu Rwanda, aha navuga South Africa na USA n\u2019ibindi bibifite kumutima. Ndabasba guharanira uburenganzira bw\u2019abanyarwanda muturutse imbere mugihugu aho guturuka inyuma (mwibuke aho 1990 yaturutse inyuma yatugejeje). Mbasabye kandi gushyira hamwe muhujwe n\u2019ibitekerezo politike aho kuba amarangamutima cg se izindi nyungu. Nimureke gutererana Ingabire wataye ubuzima agahaguruka Europe atabuze ubuzima ahubwo agaterwa ishyaka no kuvugira abanyarwanda barengana. Mumpinduka zabaye mu Rwanda ni ubwa mbere abanyarwanda bashyize hamwe mugihugu kumugaragaro mumoko yose bagaharanira uburenganzira bw\u2019abanyarwanda, nimuharanire ko biba intandaro yo kubana mumahoro kwacu n\u2019abo tuzabyara kuva ubu n\u2019iteka ryose. Hanyuma mwirinde kurwana kundi mwe ubwanyu ahubwo mwubahane, mufatanye mushyire hamwe ibitekerezo byanyu.<\/p>\n<p>Mundirimbo y\u2019umuhanzi Kizito MIHIGO nakuyemo inyigisho ikomeye, nyuma yo gusubiza amaso inyuma nkareba Kizito mbere yo gufungwa, Kizito afunzwe na Kizito afunguwe. Nge kugiti cyange nakuyemo isomo ryo guharanira icyo umutimanama unsaba apana kuwurwanya. Byanteye gutekereza kuri H.E muri ibi bihe turimo muri iyi minsi cyane muri diplomacy haba mu karere ndetse no mumahanga ya kure noneho n\u2019abanyarwanda hano umwuka bahumeka, bintera kumusaba kumva indirimbo ya Mihigo, akumvira umutimanama we, akibuka uko Kinani yahanuwe, uko umuryango we wakabaye wubahwa nkumuryango wakorewe igihugu ubu umerewe; akirinda we n\u2019umuryango we ndetse no kuneza y\u2019abanyarwanda muri rusange, kuko Y.E sukukubeshya hari ubwo uhaguruka I Kanombe tukagira impungenge z\u2019urugendo rwawe uko urusoza nuko byanga byakunda ugomba kunyura hejuru y\u2019ibihugu bidukikije kuri ubu mutarebana neza. Kangire icyo mbwira abanyarwanda kuko H.E we arabizi, ubu abanyarwanda bari mugihugu bose barareba H.E ikijisho, hari abo yakenesheje, abo yiciye bahoze bamureba nabi ariko icyo mutamenye nuko ubu babandi bakunze gushyigikira ibyo akora ubu bibaza ibyo abakorera iyo afungura Madame Victoire Ingabire, Diane n\u2019Umubyeyi we dore ko ubu batazi ngo azafungura nde cg azafata uwuhe mwanzuro nyuma yibi. Mwabonye utarabashije guhisha amarangamutima ye Bwana Tom NDAHIRO uko yabigenje. Icyo mbwira aba bavandimwe nuko badakwiye kwiheza munguni ahubwo babohoke begere abanyarwanda bareke gutsimbarara kunyungu z\u2019ubwoko kuko zishobora kurangirana no kwongera kubona abanyarwanda bamwe bongera guhunga igihugu nkuko byabaye mutakeka; abafite ibyaha nabo bumva bakwiye gukingirwa na H.E maze babona agenda arekura ingoma bakadagadwa bakwiye kumenya ko abanyarwanda atari babi bo kwanga bene wabo baramutse babasabye imbabazi bazivana mubushake bwabo bakabababarira , mukwiye kandi gutinya uko abanyarwanda bitabiriye urubanza rwa Rwigara, comment bashyira hasi kuma videos, mwibuke ko kubanyamakuru ubwabo babanje gutinya kujya gukurikirana inkuru yabo kwa Rwigara ubu sale ikaba iba ntoya. Nimukunde ko habaho amahoro atabanjirijwe n\u2019imyivumbagatanyo, u Rwanda rwandike amateka mashya. Y.E ubu ahazaza h\u2019igihugu, abenegihugu, wowe ndetse na family yawe biri mubiganza byawe, icyo wakora ntawakuvuguruza, wagize ishema ryo kuyobora urugamba ugacyura impunzi nubwo byahindutse ibindi kubera amabi yakurikiye nyuma yaho, ariko ubu ufite umwanya mwiza wo kwandika amateka yawe meza ku Rwanda. Kora igikwiye girira abanyarwanda baheze ishyanga, girira abanyarwanda muri rusange, dore ntacyo utagezeho ntawiteze ko abafaransa washinje genocide bazaza kuguhemba La Francophonie nuburyo wabiranze ho, ntamuyobozi ukomeye kwisi utabonanye nawe, wubashywe cyane muri Africa; sasa Y.E ni ahawe ngo nawe usige amateka meza nka ya Nelson Mandela isi yose izakwizihirize imyaka ijana nkuko uherutse kwitabira ibirori bye, maze natwe tuzashimishwe no kuzabwira abana tuzabyara ibyiza byawe imyaka imitaga.<\/p>\n<p>Kera mumateka y\u2019u Rwanda habayeho intwali nyinshi mungeri no mubihe bitandukanye, hari umwali witwa Ndabaga wakoze amateka yo kujya gusimbura se kurugerero, uyu munsi mugereranya na Victoire INGABIRE na Diane RWIGARA, Umubyeyi we Adeline na murumuna we Anne. Uyu munsi ko Kanyarwanda yibarutse hungu na kobwa ni kuki kobwa yagiye kurugerero hungu ahari? Kobwa yabaye intwali, hungu naze amufashe urugerero rugeze aho kobwa akeneye hungu amukingire ingumi ashaka gukubitwa n\u2019undi hungu bashyamiranye, kandi Ndabaga ntazataha atarangije urugerero.<\/p>\n<p>Nsoje nifuriza abanyarwanda gukundana no kubana mumahoro.<\/p>\n<p><strong>Umunyarwanda<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Hari mugitondo cyo kuwa 15 Nzeli 2018, mbyutse numva abaturanyi bavuga ko umunyapolitike Madame Victoire INGABIRE hamwe n\u2019umuhanzi Bwana Kizito MIHIGO bo n\u2019abandi barenga ibihumbi bibiri bafunguwe kumbabazi za H.E PK. Nabanje kutabyemera kuko ntiyumvishaga ko bafungurwa, ubwo nabyemeye mbabonye basohoka gereza bigenza. Ntihaciye kabiri Umwali Diane RWIGARA na mama we Adeline MUKANGEMANYI baba barasohotse [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":28412,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-30105","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Y.E PK: AHO KUGUHOMBA YAGUHOMBYA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Y.E PK: AHO KUGUHOMBA YAGUHOMBYA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Hari mugitondo cyo kuwa 15 Nzeli 2018, mbyutse numva abaturanyi bavuga ko umunyapolitike Madame Victoire INGABIRE hamwe n\u2019umuhanzi Bwana Kizito MIHIGO bo n\u2019abandi barenga ibihumbi bibiri bafunguwe kumbabazi za H.E PK. Nabanje kutabyemera kuko ntiyumvishaga ko bafungurwa, ubwo nabyemeye mbabonye basohoka gereza bigenza. Ntihaciye kabiri Umwali Diane RWIGARA na mama we Adeline MUKANGEMANYI baba barasohotse [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-01-21T16:17:09+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2019-01-21T16:17:48+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/09\/Kagame.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"849\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"493\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Y.E PK: AHO KUGUHOMBA YAGUHOMBYA\",\"datePublished\":\"2019-01-21T16:17:09+00:00\",\"dateModified\":\"2019-01-21T16:17:48+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\\\/\"},\"wordCount\":1367,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/09\\\/Kagame.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\\\/\",\"name\":\"Y.E PK: AHO KUGUHOMBA YAGUHOMBYA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/09\\\/Kagame.jpg\",\"datePublished\":\"2019-01-21T16:17:09+00:00\",\"dateModified\":\"2019-01-21T16:17:48+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/09\\\/Kagame.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/09\\\/Kagame.jpg\",\"width\":849,\"height\":493,\"caption\":\"Perezida Paul Kagame\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Y.E PK: AHO KUGUHOMBA YAGUHOMBYA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Y.E PK: AHO KUGUHOMBA YAGUHOMBYA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Y.E PK: AHO KUGUHOMBA YAGUHOMBYA - Umunyarwanda","og_description":"Hari mugitondo cyo kuwa 15 Nzeli 2018, mbyutse numva abaturanyi bavuga ko umunyapolitike Madame Victoire INGABIRE hamwe n\u2019umuhanzi Bwana Kizito MIHIGO bo n\u2019abandi barenga ibihumbi bibiri bafunguwe kumbabazi za H.E PK. Nabanje kutabyemera kuko ntiyumvishaga ko bafungurwa, ubwo nabyemeye mbabonye basohoka gereza bigenza. Ntihaciye kabiri Umwali Diane RWIGARA na mama we Adeline MUKANGEMANYI baba barasohotse [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2019-01-21T16:17:09+00:00","article_modified_time":"2019-01-21T16:17:48+00:00","og_image":[{"width":849,"height":493,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/09\/Kagame.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Y.E PK: AHO KUGUHOMBA YAGUHOMBYA","datePublished":"2019-01-21T16:17:09+00:00","dateModified":"2019-01-21T16:17:48+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\/"},"wordCount":1367,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/09\/Kagame.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\/","name":"Y.E PK: AHO KUGUHOMBA YAGUHOMBYA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/09\/Kagame.jpg","datePublished":"2019-01-21T16:17:09+00:00","dateModified":"2019-01-21T16:17:48+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/09\/Kagame.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/09\/Kagame.jpg","width":849,"height":493,"caption":"Perezida Paul Kagame"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/y-e-pk-aho-kuguhomba-yaguhombya\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Y.E PK: AHO KUGUHOMBA YAGUHOMBYA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/30105","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=30105"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/30105\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":30106,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/30105\/revisions\/30106"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/28412"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=30105"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=30105"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=30105"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}