{"id":30406,"date":"2019-02-06T22:03:27","date_gmt":"2019-02-06T20:03:27","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=30406"},"modified":"2019-02-06T22:03:27","modified_gmt":"2019-02-06T20:03:27","slug":"dore-inzira-wanyuramo-kugira-ngo-ugere-kucyo-wagambiriye-ubinyujije-mu-gushaka-kwimana-igice-cya-mbere","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-inzira-wanyuramo-kugira-ngo-ugere-kucyo-wagambiriye-ubinyujije-mu-gushaka-kwimana-igice-cya-mbere\/","title":{"rendered":"Menya uko wagera ku cyo wagambiriye kugeraho ubinyujije mu nzira z\u2019ugushaka kw\u2019Imana"},"content":{"rendered":"<p><i>Kuri iyi nshuro turifashisha isomo riboneka mu gitabo cya 1 SAMUEL 17: 1- ( nubona umwanya uzasome icyo gice cyose)<\/i><\/p>\n<p>Kuri uyu munsi wa none ndagirango ngushyiremo ubutwari kuko nizera ko nukora icyo iri jambo ry\u2019Imana rikubwira uri butangire kubaho mu buzima bwo kubona icyo wagambiriye kugeraho ku kigero gihagije kuko Imana isobanura ijambo rivuga Ubutsinzi (Success). Ntabwo nzi imishinga yawe cyangwa icyo wagambiriye kuzageraho mu mezi ari imbere cyangwa mu myaka iri mbere, ntabwo nzi ibyo wapanze kuzageraho igihe watangiraga akazi, ariko ndagirango kubwire ko Imana mu kugufasha kugera kuri ibyo bintu ireba ibintu3: Ni iki? Ni nde? Ni gute?<\/p>\n<p>Ndagira ngo nifashishe inkuru ya Dawidi na Goliath ziboneka muri 1 Samuel 17. Reka ntangire nkwibutsa uko byari bimeze mu guhangana kwa Dawidi n\u2019igihangange cy\u2019Abafilistiya. Ingabo z\u2019Abafilistiya zari zikambitse mu ruhande rumwe rw ikibaya cya Elah naho ingabo z\u2019Abiraheli zo zikambitse ku urundi ruhande. Mu minsi mirongo ine yose Goliath yarazaga agahagara imbere y\u2019ingabo zabo maze agatuka ingabo z\u2019Abisiraheli ababwira ko niba ari abagabo batoranya umuntu umwe muri bo akaza bagahangaa, hanyuma ngo yamutsinda abafilisitiya bakazahinduka abagaragu b\u2019Abisiraheli.(1Sam 17:10).<\/p>\n<p>Uko icyo gihangange Goliath yazaga kuvuga ayo magambo niko buri wese mu ngabo z\u2019Abisiraheli wamubonaga yahitaga agira ubwoba. Bitewe n\u2019uko Goliath yanganaga n\u2019uko yari yambaye ndetse n\u2019ibikombe bya Zahabu yatsindiye mu gihugu cye mu bijyanye no kurwana, Abisiraheli bari bafite impamvu yo kugira ubwoba. Mu minsi 40 yose byari byarabayobeye bibaza uko babyifatamo, bari barafunze iminwa yabo kubera ikimwaro.<\/p>\n<p>Umugabo witwaga Yesayi se wa Dawidi yari afite abahungu be mu ngabo z\u2019Abisiraheli. Kubera ko iby\u2019urugamba rwabo rwari rwarabaye akadashoboka abo bahungu ntibabashe kugaruka mu gihe cyateganyijwe, Yesayi yohereje Dawidi kugemurira bakuru be, hanyuma Dawidi yaje kumva no kureba iby\u2019Abisiraheri n\u2019abafirisitiya ntibyamunezeza kubera kumva Goliath atuka ubwoko bw\u2019Imana, Dawidi yahise akora muri we yibaza bya bibazo navuze haruguru: &#8220;Ni iki?, Ni inde?, Ni gute? &#8220;.<\/p>\n<p>Aribaza ati ni iki gikwiriye gukorwa Imana yifuza? Ni iyihe ntego y\u2019Imana kuri iki gikorwa ndi kwiyumvamo mu mutima wanjye numva nshaka kugeraho?&#8230; Muri iki cyigisho ndashaka ko tuzabona ibintu bitandukanye umuntu yakagombye kuzuza kugirango agere kucyo yiyemeje kugeraho mu nzira y\u2019Imana.<\/p>\n<p>Dawidi yihaye intego yo kwica Goliath. Amaze kumva Goliath ibitutsi arimo gutuka ubwoko bw\u2019Abisiraheli, muri we yaribajije ati <i>\u201cNi iki kizaba ku muntu uzaba yishe uyu mu filisitiya utinyuka gusuzugura ubwoko bw\u2019Imana nzima? \u201c<\/i> (1 Sam.17:26). Ndagirango wandike ibintu 2 kuri iki kibazo. Icya mbere, Dawidi yari amaze kubona ko Goliath nta mutamiro kuri we, ntabwo Dawidi yibajije ati:<i>\u201dBirashoboka ko uyu mugabo ungana gutya yatsindwa?\u201d<\/i> Ahubwo yizeye ko bishoboka kandi ko ari ngombwa ko bikorwa kandi bikanarangira.<\/p>\n<p>Ikindi Ijambo ry\u2019 Imana ntabwo ritubwira ko Dawidi yabonye ko Goliath ari agasirikare gasanzwe mu buryo bwo kurwana. Ahubwo yabonye Goliath ari umwanzi w\u2019Imana. Yamwise \u201cUtarakebwe w\u2019umufilistiya\u201d uhagarara agasuzugura ubwoko bw\u2019Imana nzima. Ntabwo Dawidi yashatse kwica Goliath ku zindi nyungu zindi ahubwo yafashe icyo cyemezo kugirango akureho igisuzuguriro Goliath yari yarashyize ku bwoko bw\u2019Imana. Intego ye yari ifite imizi ku ntego nziza y\u2019Imana kuri we.<\/p>\n<p>Urebe Dawidi yari yarasizwe amavuta yo kuzaba umwami ukurikira uwari uriho, umuhanuzi Samuel Imana yari yamwihereje iwabo kumusukaho amavuta kandi umwuka w\u2019 Imana wahise umuzaho. Dawidi yari gukora nk\u2019umwami uzakurikira nk\u2019uko yarari. Yari afite umutima wo gukunda ubwoko bw\u2019Imana no gukoresha ukuri mu bwoko bw\u2019Abisiraheli. Goliath yarari gusuzugura abantu be nk\u2019 umwami wabo.<\/p>\n<p>Mu gushaka kwica Goliath ntabwo byari ikwica amategeko cyangwa kuvusha amaraso ahubwo byari ugushaka kubona ubwoko bw\u2019Imana bubohoka bukava mu maboko y\u2019umwazi, mwibuke amagambo Goliath yavugaga ko nibatsindwa bazaba abagaragu b\u2019abafilistiya.<\/p>\n<p>Ingabo z\u2019Abisraheli zasubije Dawidi ko uzica Goliath azagororerwa kuba umukwe w\u2019Umwami, agahabwa ubukire bwinshi no kutariha amahoro (paying taxes) ariko icyateraga imbaraga Dawidi no kurwana na Goliath ntabwo ari ukuzaba umukwe w\u2019Umwami, guhabwa ubutunzi bwinshi n\u2019 ibindi ahubwo icyamuteraga imbaraga cyari uko Dawidi yari yiteze ibihembo biturutse ku Mmwami w\u2019Abami, Imana ikomeye.<\/p>\n<p>Intego ya Dawidi yari mu mutima we muri ako kanya yo KWICA GOLIATH yari intego yo mu gihe kiri imbere (long-range goal), yari yo ukuzaba Umwami mwiza w\u2019 ubwoko bw\u2019 Imana umunsi umwe. Yari azi ko nta mwanzi uwari we wese wahagarara imbere y\u2019Imana Dawidi yakoreraga n\u2019umutima we wose. Waba ufite intego isobanutse kandi kandi ifite akamaro kanini mu ubuzima bwawe bwo mu gihe kitari kigufi kandi gishyira imbere intego yo kugirana urukundo na Kristo kandi bikadutera kugira imyifatire myiza nk\u2019iya Kristo?<\/p>\n<p>Uyu munsi ntabwo nshaka kwigisha kuri iyi ngingo ahubwo ndashaka kubaka umusingi w\u2019 iki kigisho. Nagusaba uyu munsi gutekereza ku ntego washyize imbere yawe uyu mwaka cyangwa mu myaka itanu iri mbere, nk\u2019uko nakubwiye ntangira iki kigisho ko kiza kugufasha kuzigeraho mu nzira y\u2019Imana atari mu nzira yawe ishingiye ku mafranga yawe, amashuri yawe cyangwa se mu nzira y\u2019izindi mbaraga zitari iz\u2019Imana. Imana iguhe umugisha.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/01\/1-8.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"aligncenter size-full wp-image-30237\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/01\/1-8.jpg\" alt=\"\" width=\"700\" height=\"525\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/01\/1-8.jpg 700w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/01\/1-8-300x225.jpg 300w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/01\/1-8-80x60.jpg 80w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/01\/1-8-265x198.jpg 265w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/01\/1-8-696x522.jpg 696w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/01\/1-8-560x420.jpg 560w\" sizes=\"auto, (max-width: 700px) 100vw, 700px\" \/><\/a>Iri jambo muritegurirwa kandi mukarigezwaho na Rev.\/Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.<\/strong><\/p>\n<p><strong>Tel: +14128718098<br class=\"autobr\" \/>Email: estachenib@yahoo.com<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kuri iyi nshuro turifashisha isomo riboneka mu gitabo cya 1 SAMUEL 17: 1- ( nubona umwanya uzasome icyo gice cyose) Kuri uyu munsi wa none ndagirango ngushyiremo ubutwari kuko nizera ko nukora icyo iri jambo ry\u2019Imana rikubwira uri butangire kubaho mu buzima bwo kubona icyo wagambiriye kugeraho ku kigero gihagije kuko Imana isobanura ijambo rivuga [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":30407,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[79],"tags":[],"class_list":["post-30406","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-iyobokamana"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Menya uko wagera ku cyo wagambiriye kugeraho ubinyujije mu nzira z\u2019ugushaka kw\u2019Imana - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-inzira-wanyuramo-kugira-ngo-ugere-kucyo-wagambiriye-ubinyujije-mu-gushaka-kwimana-igice-cya-mbere\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Menya uko wagera ku cyo wagambiriye kugeraho ubinyujije mu nzira z\u2019ugushaka kw\u2019Imana - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kuri iyi nshuro turifashisha isomo riboneka mu gitabo cya 1 SAMUEL 17: 1- ( nubona umwanya uzasome icyo gice cyose) Kuri uyu munsi wa none ndagirango ngushyiremo ubutwari kuko nizera ko nukora icyo iri jambo ry\u2019Imana rikubwira uri butangire kubaho mu buzima bwo kubona icyo wagambiriye kugeraho ku kigero gihagije kuko Imana isobanura ijambo rivuga [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-inzira-wanyuramo-kugira-ngo-ugere-kucyo-wagambiriye-ubinyujije-mu-gushaka-kwimana-igice-cya-mbere\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-02-06T20:03:27+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/02\/1-7.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"700\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"420\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-inzira-wanyuramo-kugira-ngo-ugere-kucyo-wagambiriye-ubinyujije-mu-gushaka-kwimana-igice-cya-mbere\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-inzira-wanyuramo-kugira-ngo-ugere-kucyo-wagambiriye-ubinyujije-mu-gushaka-kwimana-igice-cya-mbere\/\",\"name\":\"Menya uko wagera ku cyo wagambiriye kugeraho ubinyujije mu nzira z\u2019ugushaka kw\u2019Imana - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-inzira-wanyuramo-kugira-ngo-ugere-kucyo-wagambiriye-ubinyujije-mu-gushaka-kwimana-igice-cya-mbere\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-inzira-wanyuramo-kugira-ngo-ugere-kucyo-wagambiriye-ubinyujije-mu-gushaka-kwimana-igice-cya-mbere\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/02\/1-7.jpg\",\"datePublished\":\"2019-02-06T20:03:27+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-inzira-wanyuramo-kugira-ngo-ugere-kucyo-wagambiriye-ubinyujije-mu-gushaka-kwimana-igice-cya-mbere\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-inzira-wanyuramo-kugira-ngo-ugere-kucyo-wagambiriye-ubinyujije-mu-gushaka-kwimana-igice-cya-mbere\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-inzira-wanyuramo-kugira-ngo-ugere-kucyo-wagambiriye-ubinyujije-mu-gushaka-kwimana-igice-cya-mbere\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/02\/1-7.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/02\/1-7.jpg\",\"width\":700,\"height\":420},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-inzira-wanyuramo-kugira-ngo-ugere-kucyo-wagambiriye-ubinyujije-mu-gushaka-kwimana-igice-cya-mbere\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Menya uko wagera ku cyo wagambiriye kugeraho ubinyujije mu nzira z\u2019ugushaka kw\u2019Imana\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Menya uko wagera ku cyo wagambiriye kugeraho ubinyujije mu nzira z\u2019ugushaka kw\u2019Imana - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-inzira-wanyuramo-kugira-ngo-ugere-kucyo-wagambiriye-ubinyujije-mu-gushaka-kwimana-igice-cya-mbere\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Menya uko wagera ku cyo wagambiriye kugeraho ubinyujije mu nzira z\u2019ugushaka kw\u2019Imana - Umunyarwanda","og_description":"Kuri iyi nshuro turifashisha isomo riboneka mu gitabo cya 1 SAMUEL 17: 1- ( nubona umwanya uzasome icyo gice cyose) Kuri uyu munsi wa none ndagirango ngushyiremo ubutwari kuko nizera ko nukora icyo iri jambo ry\u2019Imana rikubwira uri butangire kubaho mu buzima bwo kubona icyo wagambiriye kugeraho ku kigero gihagije kuko Imana isobanura ijambo rivuga [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-inzira-wanyuramo-kugira-ngo-ugere-kucyo-wagambiriye-ubinyujije-mu-gushaka-kwimana-igice-cya-mbere\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2019-02-06T20:03:27+00:00","og_image":[{"width":700,"height":420,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/02\/1-7.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-inzira-wanyuramo-kugira-ngo-ugere-kucyo-wagambiriye-ubinyujije-mu-gushaka-kwimana-igice-cya-mbere\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-inzira-wanyuramo-kugira-ngo-ugere-kucyo-wagambiriye-ubinyujije-mu-gushaka-kwimana-igice-cya-mbere\/","name":"Menya uko wagera ku cyo wagambiriye kugeraho ubinyujije mu nzira z\u2019ugushaka kw\u2019Imana - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-inzira-wanyuramo-kugira-ngo-ugere-kucyo-wagambiriye-ubinyujije-mu-gushaka-kwimana-igice-cya-mbere\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-inzira-wanyuramo-kugira-ngo-ugere-kucyo-wagambiriye-ubinyujije-mu-gushaka-kwimana-igice-cya-mbere\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/02\/1-7.jpg","datePublished":"2019-02-06T20:03:27+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-inzira-wanyuramo-kugira-ngo-ugere-kucyo-wagambiriye-ubinyujije-mu-gushaka-kwimana-igice-cya-mbere\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-inzira-wanyuramo-kugira-ngo-ugere-kucyo-wagambiriye-ubinyujije-mu-gushaka-kwimana-igice-cya-mbere\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-inzira-wanyuramo-kugira-ngo-ugere-kucyo-wagambiriye-ubinyujije-mu-gushaka-kwimana-igice-cya-mbere\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/02\/1-7.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/02\/1-7.jpg","width":700,"height":420},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-inzira-wanyuramo-kugira-ngo-ugere-kucyo-wagambiriye-ubinyujije-mu-gushaka-kwimana-igice-cya-mbere\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Menya uko wagera ku cyo wagambiriye kugeraho ubinyujije mu nzira z\u2019ugushaka kw\u2019Imana"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/30406","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=30406"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/30406\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":30408,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/30406\/revisions\/30408"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/30407"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=30406"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=30406"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=30406"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}