{"id":3043,"date":"2013-01-16T19:51:15","date_gmt":"2013-01-16T17:51:15","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3043"},"modified":"2013-01-16T19:51:15","modified_gmt":"2013-01-16T17:51:15","slug":"u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\/","title":{"rendered":"U RWANDA RWIZA RUBEREYE BOSE (igice cya mbere)"},"content":{"rendered":"<p><strong>INTANGIRIRO<\/strong><\/p>\n<p>U Rwanda n\u2019Igihugu, giherereye muri Afrika y\u2019iburasirazuba, gituwe n\u2019abanyarwanda, bavuga ururimi rumwe rw\u2019ikinyarwanda.<!--more--><\/p>\n<p>Igihugu cy\u2019u Rwanda gituwe n\u2019amako atatu, abahutu, abatutsi n\u2019abatwa. Iyo usomye amateka atubwira ko hari igihe ayo moko yigeze abana neza, igihe inyota yo gushaka gukandamiza abandi no kubahaka yari itaraza.<\/p>\n<p>Iyo na none urebye uko abantu batuye mu bihugu bitandukanye, bintera kwibaza niba abantu baragize uruhari rwo kwihitiramo igihugu cyangwa aho aba, nta numwe wakubwira ko yigeze agira uruhare mu kwihitiramo igihugu azabamo, ariko Bibliya Yera cyangwa Ntagatifu mu gitabo cy\u2019Ibyakozwe n\u2019Intumwa 17 :26 havuga ngo <strong><em>\u201c &#8230;&#8230;kandi yaremye amahanga yose y\u2019abantu bakomoka k\u2019umuntu umwe, ibakwiza mu isi yose. Ni nayo yashyizeho ibihe by\u2019imyaka ko bikuranwa uko yategetse, igabaniriza abantu ingabano z\u2019aho batuye,&#8230;\u201d.<\/em> <\/strong><\/p>\n<p>Iri jambo ryavuzwe n\u2019Intumwa Pawulo ubwo yigishirizaga muri Atenayi, aha yerekaga abatuye aho hantu ukuntu Imana ariyo yaremye isi n\u2019ibiyirimo ndetse natwe abantu, Pawulo intumwa y\u2019Imana arakomeza akerekana ko ingabano z\u2019aho abantu batuye n\u2019ibihe,&#8230; byose byakozwe ku bushake bwa Nyagasani.<\/p>\n<p>Ibi byashubije ikibazo nibazaga nti <strong><em>\u201c kuki ndi umunyarwanda?\u201d<\/em> <\/strong>, byanyeretse kandi ko abantu bose batuye iy\u2019isi twaremwe mu ishusho y\u2019Imana, imaze kuturema idushyiriraho ingabano, byumvikane neza ko kuba njyewe ndi umunyarwanda sinigeze mbisaba, si nabihisemo, niyo nza kugira uruhare rwo guhitamo birashoboka ko ntari guhitamo kuba umunyarwanda kubera impamvu nyinshi zitandukanye n\u2019undi wese yagira, kuba rero uri uwo uriwe n\u2019iyakuremye n\u2019aho yagushyize ntawe ukwiriye kubiziza undi.<\/p>\n<p><strong>U Rwanda rero n\u2019 igihugu cy\u2019abanyarwanda bose, abahutu, abatutsi n\u2019abatwa kimwe n\u2019abandi biyemeje kuba bo, dukwiriye twese gusangira ibyiza Imana yaduhaye muri cyo kandi dukwiye kwishimira ko Imana yaduhaye Igihugu cyiza kidukwiriye.<\/strong><\/p>\n<p>Umutwe w\u2019iyi nkuru ugira uti <strong><em>\u201c U Rwanda rwiza rubereye bose\u201d<\/em><\/strong> wanteye kwibaza byinshi cyane iyo urebye uko u Rwanda rwagiye ruyoborwa kuva ku ngoma ya cyami kugera ubu, ariko cyane cyane nareba uko u Rwanda ruyobowe muri iki gihe na FPR INKOTANYI bikantera agahinda n\u2019umubabaro, reba nawe, imibanire y\u2019abanyarwanda muri rusange, umutekano w\u2019abanyarwanda, uko umutungo ucunzwe, uko abayobozi bashyirwa mu myanya, ukareba uko ubutabera bukora, itangwa ry\u2019akazi, jenoside n\u2019ubundi bwicanyi bukorerwa abanyarwanda haba mu gihugu no hanze yacyo n\u2019ibindi.<br \/>\nIbibazo abanyarwanda duhura nabyo muri iyi minsi byanteye kwibaza iki kibazo:<\/p>\n<p><em>Ese u Rwanda rushobora kugira amahoro arambye, bene kanyarwanda bagasangira ibyiza byarwo?<\/em><\/p>\n<p>Igisubizo kuri iki kibazo ni yego, bene kanyarwanda ba bana mu mahoro ndetse bagasangira ibyiza byacyo. Kugira ngo ibi bigerweho ni uko hakorwa isesengura ryimbitse ku bibazo bitanya abanyarwanda no kubishakira ibisubizo birambye. Dore uko njyewe mbibona.<\/p>\n<p><strong>UKURI KU BIBAZO BY\u2019U RWANDA<\/strong><\/p>\n<p>U Rwanda rufite ibibazo byinshi bishingiye <strong><em>ku macakubiri hagati y\u2019amoko n\u2019uturere,<\/em><\/strong> <strong><em>ibibazo bishingiye ku miyoborere mibi n\u2019imicungire mibi y\u2019umutungo rusange wa Leta.<\/em><\/strong> Ibyo bibazo bikaba bisobanuye ku buryo bukurikira:<\/p>\n<p>\u2022 U Rwanda rwagiye rugira imitegekere mibi ishingiye ku macakubiri y\u2019amoko n\u2019uturere hagamijwe kwegezayo abandi mu micungire rusange y\u2019Igihugu, ariyo nayo nkomoko y\u2019umwiryane n\u2019ubwicanyi hagati y\u2019amako mu Rwanda. Ingaruka zabyo ni isenyuka ry\u2019umuryango nyarwanda, ukwishishanya hagati y\u2019abanyarwanda , kutubahana, intambara zihoraho zica zigasenya ndetse zikarenga n\u2019imbibi z\u2019Igihugu, genoside yahekuye abanyarwanda, abaturage bicwa bazira ubusa;<br \/>\n\u2022 Abayobozi bikubira umutungo w\u2019Igihugu (gusahura umutungo w\u2019Igihugu), bakawugira uwabo mu rwego rwo kugira ngo igice kinini cy\u2019abanyarwanda gihore mu bukene, ndetse n\u2019ubashije kugira icyo ahabwa avuge ko ubuzima abukesha FPR &#8211; INKOTANYI yo yamugabiye;<\/p>\n<p>\u2022 Ikibazo cy\u2019abashinzwe umutekano, kubera ko uko ubuyobozi bwagiye busimburana bugenda bugira igikoresho abashinzwe umutekano kubera ko abashinzwe umutekano usanga bava mu bwoko bumwe ndetse rimwe na rimwe no mu karere kamwe, bityo aho kuba ingabo z\u2019Igihugu zirengera umutekano w\u2019abantu n\u2019ibintu, bakaba ibikoresho by\u2019abayobozi;<\/p>\n<p>\u2022 Intambara z\u2019urudaca zihoraho, zica abanyarwanda ndetse n\u2019abaturage b\u2019ibihugu duturanye, izi ntambara zitari ku nyungu z\u2019Igihugu ahubwo ziri ku nyungu z\u2019abayobozi;<\/p>\n<p>\u2022 Ubutabera budatanga serivisi inoze kuri bose kandi ku gihe, ubutabera butigenga bukorerwamo n\u2019ishyaka riri k\u2019ubutegetsi mu Rwanda.<\/p>\n<p>\u2022 Ikibazo cy\u2019impunzi zihoraho kubera ko nta politiki ihamye yo kuzicyura ihari;<\/p>\n<p>\u2022 Ububanyi n\u2019amahanga, ubu isura u Rwanda rufite imbere y\u2019amahanga kubera ubwicanyi no gushyigikira imitwe yitwaje intwaro mu bindi bihugu iteye agahinda, urugero ni uko imfashanyo zigenda zihagarikwa nta n\u2019integuza, ibi bifite ingaruka zikomeye ku baturage si abayobozi kuko imishahara yabo no k\u2019ubukungu bw\u2019Igihugu. Ubu se nibwo twihesha agaciro ?<\/p>\n<p>\u2022 Ubukene bukabije ku baturage kubera ko ubukungu bw\u2019Igihugu bwihariwe n\u2019abantu bamwe, inganda n\u2019izindi sisiyeti za Leta zose zahawe abo FPR ishaka, bishatse kuvuga ko nta muturage ushobora kugira icyo atunga, ageraho adahawe umugisha na FPR, \u2026..<\/p>\n<p><strong>UMUTI UKWIYE N\u2019INZIRA WATANGWAMO<\/strong><\/p>\n<p><strong>a. UMUTI UKWIYE<\/strong><\/p>\n<p>Kugira ngo ibibazo abanyarwanda bafite birangire hakwiye gukorwa ibi bikurikira:<\/p>\n<p>\u2022 Gushyiraho ubuyobozi bushingiye kuri <strong>demokarasi, butangwa n\u2019abaturage kandi bugakorera abaturage<\/strong>. Ubwo buyobozi bugomba kuba busangiwe n\u2019amako yose agize abanyarwanda ariko binyuze mu ipiganwa (concurrence) cyangwa se amatora adafifitse;<\/p>\n<p>\u2022 Gushyiraho amategeko aha amoko yose kwibona mu buyobozi;<\/p>\n<p>\u2022 Gutegura no gukora inama y\u2019Igihugu ya kwiga ibibazo by\u2019abanyarwanda no kubishakira umuti, iyo nama yaba iyo kubwizanya ukuri no gushaka uko sosiyeti nyarwanda yakongera kwiyubaka mu bwubahane. Iyo nama yaba irimo abagize Sosiyeti sivili, imitwe ya politiki, abahagarariye urubyiruko n\u2019abagore, inyangamugayo, abashesheje akanguhe baturutse mu Turere twose ;<\/p>\n<p>\u2022 Gushyiraho Komisiyo ya<strong><em> \u201cv\u00e9rit\u00e9 et r\u00e9conciliation\u201d<\/em><\/strong> yakorera by\u2019ukuri abanyarwanda atari agatsiko cyangwa igice runaka cy\u2019abanyarwanda;<\/p>\n<p>\u2022 Kugira ingabo z\u2019Igihugu na polisi y\u2019Igihugu bikorera bene kanyarwanda, bigizwe n\u2019amoko yose y\u2019abannyarwanda kandi ababigize bakaba bakomoka mu Turere twose tw\u2019Igihugu;<\/p>\n<p>\u2022 Gutanga ubwisanzure ku mitwe ya politiki no gutanga umurongo ngenderwaho yayo;<\/p>\n<p>\u2022 Gutsura umubano mwiza n\u2019ibihugu duturanye no guhagarika intambara zihoraho zica abanyarwanda n\u2019abanyamahanga;<\/p>\n<p>\u2022 Kugaruza umutungo w\u2019igihugu wasahuwe, sosiyeti n\u2019inganda za Leta byagurishijwe;<\/p>\n<p>\u2022 Gushyiraho uturere tw\u2019itora ku ntumwa za rubanda, kuko byamaze kugaragara ko abadepite ari intumwa z\u2019amashyaka aho kuba intumwa za rubanda, abaturage nti bitorera ababahagarariye by\u2019ukuri ahu ubwo bashyikirizwa urutonde;<\/p>\n<p>\u2022 Gushyiraho uburyo buhanye bwo kugenzura umutungo w\u2019Igihugu.<\/p>\n<p><strong>UMWANZURO<\/strong><\/p>\n<p>Biragara ko U Rwanda n\u2019abanyarwanda byugarijwe. Muri Bibilia Yera cyangwa Ntagatifu mu gitabo cya Hoseya 4: 1-3 havuga ngo : <strong><em>\u00ab Nimwumve ijambo ry\u2019Uwiteka, mwa abisirayeri mwe. Uwiteka afitanye urubanza n\u2019abene gihugu, kuko kitarimo ukuri cyangwa kugira neza, habe no kumenya Imana. Nta kindi gihari keretse kurahira bakica isezerano, no kwica, no kwiba no gusambana, bagira urugomo kandi amaraso agasimbura andi maraso. Nicyo kizateza Igihugu kurira kandi ugituyemeo wese akiheba, n\u2019inyamaswa zo mu ishyamba nazo ni uko, n\u2019ibisiga byo mu kirere, ndetse n\u2019amafi yo mu nyanja azapfa. \u00bb<\/em> <\/strong><\/p>\n<p>Umuhanuzi Hoseya yatangaga ubutumwa yahawe n\u2019Uwiteka ku bugeza ku b\u2019Isirayeli, iyo urebye neza usanga ibyaha abisirayeli bakoraga icyo gihe bikorwa n\u2019abanyarwanda.<\/p>\n<p>Birashoboka ko u Rwanda rwaba rwiza mu gihe buri wese yicujije agasaba Nyagasani imbazi, agatanga umusanzu we mu kubaka igihugu, bihereye ku bayobozi bakuru b\u2019Igihugu.<\/p>\n<p>Natanga inama k\u2019Umukuru w\u2019Igihugu n\u2019ishyaka rye FPR \u2013 Inkotanyi ko bakwiriye kumva ko abanyarwanda bakeneye amahoro, bagasubiza inkota mu rwubati, bagatanga urubuga rwa demokarasi, umutungo w\u2019Igihugu ukagaruzwa, bagaha abaturage uruhare rwo kwitorera ababayobora, kwiga mu buryo bunononsoye imibanire y\u2019abanyarwanda, gushyiraho ubutabera bwigenga kandi butanga icyizere kuri bose, imitangire y\u2019akazi isobanutse, guhagarika ubwicanyi ubwo aribwo bwose bukorerwa abanyarwanda no kwamagana no guca amacakubiri ayo ariyo yose.<\/p>\n<p>Ibi bikozwe nta kabuza u Rwanda ruzaba rwiza kandi rubereye bose ariko bidakozwe n\u2019induru, imiborogo, ubwicanyi buhoraho n\u2019ubukene buzaba akarande ku banyarwanda.<\/p>\n<p>Mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho uruhare rwa buri mu nyarwanda n\u2019imitwe ya politiki kugira ngo u Rwanda rube rwiza kuri bose.<\/p>\n<p>Mugire amahoro ya Nyagasani<\/p>\n<p><strong>Isaac MUKESHIMANA<\/strong><br \/>\nE-mail: isamuke5@gmail.com<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>INTANGIRIRO U Rwanda n\u2019Igihugu, giherereye muri Afrika y\u2019iburasirazuba, gituwe n\u2019abanyarwanda, bavuga ururimi rumwe rw\u2019ikinyarwanda.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3044,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-3043","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>U RWANDA RWIZA RUBEREYE BOSE (igice cya mbere) - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"U RWANDA RWIZA RUBEREYE BOSE (igice cya mbere) - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"INTANGIRIRO U Rwanda n\u2019Igihugu, giherereye muri Afrika y\u2019iburasirazuba, gituwe n\u2019abanyarwanda, bavuga ururimi rumwe rw\u2019ikinyarwanda.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-01-16T17:51:15+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"U RWANDA RWIZA RUBEREYE BOSE (igice cya mbere)\",\"datePublished\":\"2013-01-16T17:51:15+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\\\/\"},\"wordCount\":1260,\"commentCount\":1,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\\\/\",\"name\":\"U RWANDA RWIZA RUBEREYE BOSE (igice cya mbere) - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-01-16T17:51:15+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":285,\"height\":381},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"U RWANDA RWIZA RUBEREYE BOSE (igice cya mbere)\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"U RWANDA RWIZA RUBEREYE BOSE (igice cya mbere) - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"U RWANDA RWIZA RUBEREYE BOSE (igice cya mbere) - Umunyarwanda","og_description":"INTANGIRIRO U Rwanda n\u2019Igihugu, giherereye muri Afrika y\u2019iburasirazuba, gituwe n\u2019abanyarwanda, bavuga ururimi rumwe rw\u2019ikinyarwanda.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-01-16T17:51:15+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"U RWANDA RWIZA RUBEREYE BOSE (igice cya mbere)","datePublished":"2013-01-16T17:51:15+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\/"},"wordCount":1260,"commentCount":1,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\/","name":"U RWANDA RWIZA RUBEREYE BOSE (igice cya mbere) - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-01-16T17:51:15+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":285,"height":381},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-mbere\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"U RWANDA RWIZA RUBEREYE BOSE (igice cya mbere)"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3043","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3043"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3043\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3043"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3043"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3043"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}