{"id":30552,"date":"2019-02-20T15:54:10","date_gmt":"2019-02-20T13:54:10","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=30552"},"modified":"2019-02-25T16:59:46","modified_gmt":"2019-02-25T14:59:46","slug":"menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf\/","title":{"rendered":"Menya byinshi ku  ntambara y\u2019ubutita FPR\/Ferwafa na Rayon Sports bamazemo imyaka 24!\ufeff"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yanditswe na <strong>Frank Steven Ruta<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Izina Rayon Sports ni ikimenyabose mu Rwanda ndetse no mu karere k&#8217;ibiyaga bigari. Impamvu ni uko iyi kipe ari ubukombe kuko imaze imyaka 65 ivutse kandi muri iyi myaka yose ikaba itarigeze ijya kure y\u2019ikipe zihanganira ibikombe mu Rwagasabo. Ikindi iyi kipe izwiho ni ukugira isinzi ry\u2019abafana bayikunda urukundo rutari urumamo kuko aribo bayitunze kuva yashingwa kugeza magingo aya. Ibi rero bigatuma leta ya FPR ihora ishaka kuyipyinagaza kuko ubundi bitemewe ko hari ikintu gitera imbere mu Rwanda Paul Kagame n\u2019abambari be batabigizemo uruhare.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>FPR ikimara gufata ubutegetsi yashatse gusenya Rayon Sport na Kiyovu Imana ikinga akaboko !<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nk\u2019uko byagenze no mu zindi nzego zitandukanye za leta, FPR imaze gufata ubutegetsi yashatse gusiba ibyiza byose MRND ya Habyarimana na MDR ya Kayibanda byasigiye abanyarwanda. Ingero ni nk\u2019ihindurwa ry\u2019amazina ya za minisiteri, ibigo bya leta, amazina y\u2019uturere n\u2019ibindi. Izi mpinduka ntabwo zaje zireba inzego zimwe na zimwe ahubwo zaje zishaka guhindura amazina y\u2019ibintu byose no gusenya amakipe y\u2019umupira w\u2019amaguru yari akunzwe n\u2019abafana mu gihe cya Habyarimana. Ku isonga ikipe yagombaga gusenywa yari Kiyovu Sports bitewe n&#8217;uko yari ikipe izwiho gukundwa na bamwe mu bayobozi bari bakomeye muri MRND nia Bonaventure Habimana bitaga Muvoma. Ibi kandi basa n&#8217;ababigezeho kuko uwavuga ko Kiyovu yapfuye ihagaze ataba ari kure y\u2019ukuri. Ibi birigaragaza neza kuko mu myaka 24, FPR imaze ku butegetsi Kiyovu Sports nta gikombe cya championnat cyangwa icy&#8217;Amahoro yigeze itwara. Ibi biterwa ahanini no kwivanga mu miyoborere yayo kw\u2019abasilikari b&#8217;ibikomerezwa barangajwe imbere na James Kabarebe aho umugore we yigize umufana wa Kiyovu&nbsp; ku ngufu atari urukundo ayifitiye ahubwo ari ukugirango akomeze abibe umwuka mubi mu buyobozi bwayo.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Rayon sports yatabawe n\u2019abacikacumu babihanduzacumu !<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Iyi kipe yiswe gikundiro kubera gukundwa n\u2019abanyarwanda b&#8217;ingeri zose FPR yashatse kuyisenya ibinyujije muri Colonel Twahirwa Louis Dodo ubwo yinjiraga mu buyobozi bwayo ku ngufu atowe n\u2019abahutu b&#8217;ibikange ariko umugambi we ntiyawugeraho bitewe n&#8217;uko hari abacikacumu bakomeye haba mu buryo bw\u2019amafaranga ndetse no mw\u2019ishyaka rya FPR muri rusange. Impamvu ni uko leta yashakaga ko Rayon Sports yasenyuka bityo APR FC na Rwanda FC akaba ari zo zizamuka bityo umugambi wo kwibagiza abanyarwanda ibyiza byasizwe na MRND ukagerwaho. Ibi ntabwo&nbsp; byakunze kuko Rayon Sport yari ifite abacikacumu b\u2019abatutsi n\u2019abahutu bayikunda urukundo rw\u2019umuhama. Aha twavuga nka Paul Ruhamyambuga , Dr Emile Rwagacondo n\u2019abandi benshi batigeze bemera ko ikipe basigiwe n\u2019abakuru babo yazima. Aba bagabo barwanye urugamba rutoroshye bafatanyije na bamwe mu bahutu b&#8217;abataripfana bituma Rayon Sports ikomeza kuba ikipe itinyitse kugeza magingo aya.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>MTN yashatse gutera inkunga Rayon Kabarebe na Kayizari barabyanga<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu mwaka wa 2004 nibwo MTN yagize igitekerezo cyo gukorana na Rayon Sports aho yashakaga kuyiha amafaranga bityo Rayon Sport ikazajya yambara imyenda iriho ibirango bya MTN. Birumvika ko&nbsp; nk\u2019ikigo cy\u2019ubucuruzi nacyo cyari kungukira muri iyi mikoranire bitewe n&#8217;uko Rayon Sport ifite abafana benshi cyane bari kwibona kandi bagakunda MTN Rwandacell. Gen Kabarebe yaje kumenya iby\u2019aya makuru maze ashya ubwoba kuko yabonaga ko Rayon Sports nibona inkunga ya kabiri yiyongera ku sinzi ry\u2019abafana isanganwe izahita ikomera bityo ikipe yari abereye President w\u2019icyubahiro ariyo APR FC ikaba yaburizwamo haba mu gutwara ibikombe by\u2019imbere mu gihugu ndetse no mu karere ka CECAFA muri rusange. Kabarebe nk\u2019umuntu wari umugaba w\u2019ingabo kandi akagira ijambo rikomeye mu gihugu, yaje gutegeka ubuyobozi bwa MTN ko ayo masezerano atasinywa. Ibi yaje kubigeraho bitewe n&#8217;uko Kabarebe yari afite ibyitso byinshi muri kiriya kigo cy\u2019itumanaho birangira Dr Rwagacondo wari umuyobozi wa Rayon Sports muri kiriya gihe ashubije amerwe mu isaho.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>2005 Kayiranga Baptista yatewe ubwoba ko natwara igikombe cya championnat azicwa!<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Abakurikurikiranira hafi ibya ruhago y\u2019u Rwanda bibuka neza uburyo mu 2005 ikipe ya Rayon Sports yari ikomeye. Rayon Sports icyo gihe yari ifite amahirwe menshi yo gutwara igikombe cya championnat&nbsp; ndetse n\u2019icy\u2019Amahoro byose icyarimwe. Ibi ntabwo byaje gukunda kuko Kabarebe yifuzaga ko APR FC yasohokera u Rwanda muri CAF champions league. Impamvu ni uko umwaka wari wabanje APR FC yari yageze muri kimwe cya kabiri mu irushanwa ry\u2019amakipe yatwaye ibikombe iwayo. Birumvikana ko Kabarebe yashakaga ko APR FC isubiramo ayo mateka no muri champions league. Aha rero yabonye ko ikipe ye biyirangiranye, niko gutera ubwoba Baptista Kayiranga wari umutoza mukuru wa Rayon Sports maze nawe abinyujije muri myugariro we Uwingabire Olivier (KOLO) bemera kwitsindisha imbere y\u2019ikipe yoroshye nka Marine kubera gutinya Gen Kabarebe.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Ubutaha tuzababwira iby\u2019urupfu rwa Katawuti, ifungwa rya Karekezi Olivier na Gacinya uburyo byose byakozwe na Kabarebe agamije kugabanya umuvuduko w\u2019abarayons<\/em><\/strong><br><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Frank Steven Ruta Izina Rayon Sports ni ikimenyabose mu Rwanda ndetse no mu karere k&#8217;ibiyaga bigari. Impamvu ni uko iyi kipe ari ubukombe kuko imaze imyaka 65 ivutse kandi muri iyi myaka yose ikaba itarigeze ijya kure y\u2019ikipe zihanganira ibikombe mu Rwagasabo. Ikindi iyi kipe izwiho ni ukugira isinzi ry\u2019abafana bayikunda urukundo rutari [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":30553,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[70],"tags":[],"class_list":["post-30552","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibihwihwiswa"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Menya byinshi ku ntambara y\u2019ubutita FPR\/Ferwafa na Rayon Sports bamazemo imyaka 24!\ufeff - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24\ufeff\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Menya byinshi ku ntambara y\u2019ubutita FPR\/Ferwafa na Rayon Sports bamazemo imyaka 24!\ufeff - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Frank Steven Ruta Izina Rayon Sports ni ikimenyabose mu Rwanda ndetse no mu karere k&#8217;ibiyaga bigari. Impamvu ni uko iyi kipe ari ubukombe kuko imaze imyaka 65 ivutse kandi muri iyi myaka yose ikaba itarigeze ijya kure y\u2019ikipe zihanganira ibikombe mu Rwagasabo. Ikindi iyi kipe izwiho ni ukugira isinzi ry\u2019abafana bayikunda urukundo rutari [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24\ufeff\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-02-20T13:54:10+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2019-02-25T14:59:46+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/02\/kabarebe.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"824\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"550\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Menya byinshi ku ntambara y\u2019ubutita FPR\\\/Ferwafa na Rayon Sports bamazemo imyaka 24!\ufeff\",\"datePublished\":\"2019-02-20T13:54:10+00:00\",\"dateModified\":\"2019-02-25T14:59:46+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf\\\/\"},\"wordCount\":770,\"commentCount\":2,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2019\\\/02\\\/kabarebe.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibihwihwiswa\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf\\\/\",\"name\":\"Menya byinshi ku ntambara y\u2019ubutita FPR\\\/Ferwafa na Rayon Sports bamazemo imyaka 24!\ufeff - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2019\\\/02\\\/kabarebe.jpg\",\"datePublished\":\"2019-02-20T13:54:10+00:00\",\"dateModified\":\"2019-02-25T14:59:46+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2019\\\/02\\\/kabarebe.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2019\\\/02\\\/kabarebe.jpg\",\"width\":824,\"height\":550,\"caption\":\"Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports, Denis Chance Gacinya, James Kabarebe n'uwari umukuru wa FERWAFA Degaule Nzamwita\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Menya byinshi ku ntambara y\u2019ubutita FPR\\\/Ferwafa na Rayon Sports bamazemo imyaka 24!\ufeff\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Menya byinshi ku ntambara y\u2019ubutita FPR\/Ferwafa na Rayon Sports bamazemo imyaka 24!\ufeff - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24\ufeff\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Menya byinshi ku ntambara y\u2019ubutita FPR\/Ferwafa na Rayon Sports bamazemo imyaka 24!\ufeff - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Frank Steven Ruta Izina Rayon Sports ni ikimenyabose mu Rwanda ndetse no mu karere k&#8217;ibiyaga bigari. Impamvu ni uko iyi kipe ari ubukombe kuko imaze imyaka 65 ivutse kandi muri iyi myaka yose ikaba itarigeze ijya kure y\u2019ikipe zihanganira ibikombe mu Rwagasabo. Ikindi iyi kipe izwiho ni ukugira isinzi ry\u2019abafana bayikunda urukundo rutari [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24\ufeff\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2019-02-20T13:54:10+00:00","article_modified_time":"2019-02-25T14:59:46+00:00","og_image":[{"width":824,"height":550,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/02\/kabarebe.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Menya byinshi ku ntambara y\u2019ubutita FPR\/Ferwafa na Rayon Sports bamazemo imyaka 24!\ufeff","datePublished":"2019-02-20T13:54:10+00:00","dateModified":"2019-02-25T14:59:46+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf\/"},"wordCount":770,"commentCount":2,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/02\/kabarebe.jpg","articleSection":["Ibihwihwiswa"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf\/","name":"Menya byinshi ku ntambara y\u2019ubutita FPR\/Ferwafa na Rayon Sports bamazemo imyaka 24!\ufeff - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/02\/kabarebe.jpg","datePublished":"2019-02-20T13:54:10+00:00","dateModified":"2019-02-25T14:59:46+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/02\/kabarebe.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/02\/kabarebe.jpg","width":824,"height":550,"caption":"Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports, Denis Chance Gacinya, James Kabarebe n'uwari umukuru wa FERWAFA Degaule Nzamwita"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/menya-byinshi-ku-ntambara-yubutita-fpr-ferwafa-na-rayon-sport-bamazemo-imyaka-24%ef%bb%bf\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Menya byinshi ku ntambara y\u2019ubutita FPR\/Ferwafa na Rayon Sports bamazemo imyaka 24!\ufeff"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/30552","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=30552"}],"version-history":[{"count":3,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/30552\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":30614,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/30552\/revisions\/30614"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/30553"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=30552"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=30552"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=30552"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}