{"id":30896,"date":"2019-03-12T18:54:11","date_gmt":"2019-03-12T16:54:11","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=30896"},"modified":"2019-03-12T18:56:13","modified_gmt":"2019-03-12T16:56:13","slug":"perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\/","title":{"rendered":"Perezida Paul Kagame yigambye ko ariwe wicishije Seth Sendashonga"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>ISCID asbl: Itangazo rigenewe abanyamakuru<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu kiganiro yahaye abayobozi bakuru b\u2019igihugu bari mu mwiherero i Gabiro tariki ya 9&nbsp;werurwe2019, Perezida wa Repubulika y\u2019u Rwanda, Jenerali Majoro Paul Kagame, yatunguye abantu benshi ubwo yatangazaga ku mugaragaro ko ibyanditswe n\u2019umushakashatsi w\u2019umufaransa witwa G\u00e9rardPrunier ku iyicwa rya Seth Sendashonga byose ari ukuri, uwo mushakashatsi akaba yaratangaje ko Sendashonga yicishijwe na Paul Kagame amuziza ko ngo yari yagiranye ibiganiro na bamwe mubakuru b\u2019ingabo za Uganda. Muri iyo nama Perezida Kagame yongeyeho ko Sendashonga yariyarenze icyo yita \u00ab umurongo utukura \u00bb, akaba ngo ntacyo yicuza ku bw\u2019icyo gikorwa cy\u2019ubwicanyi. Nyuma y\u2019iryo jambo ry\u2019akaminuramuhini ryavuzwe na Perezida Paul Kagame, Institut Seth Sendashonga pour l\u2019Education \u00e0 la Citoyennet\u00e9 D\u00e9mocratique&nbsp;(ISCID asbl) irageza ku banyarwandan\u2019inshuti z\u2019u Rwanda ubutumwa bukurikira :<\/p>\n\n\n\n<ol class=\"wp-block-list\"><li>\u00a0Biratangaje kuba Perezida Kagame agereka kuri Nyakwigendera Seth Sendashonga ibibazobiriho muri iki gihe hagati ya leta y\u2019u Rwanda n\u2019iya Uganda akavuga ko umuntu umazeimyaka irenga 20 yarishwe abifitemo uruhare. Nta muntu ushyira mu gaciro utabona ko ibyobibazo bituruka ahanini kuri politiki mbi ya leta y\u2019u Rwanda ishaka gucengeza abanetsi n\u2019abicanyi mu gihugu cy\u2019abaturanyi cya Uganda hagamijwe gucura inkumbi cyangwa kubuzaamahwemo abantu bose bahunze u Rwanda bakiza amagara yabo cyangwa batemera igitugucya FPR Inkotanyi. Nyuma y\u2019ibikorwa by\u2019ubwicanyi abo bakozi boherezwa na leta y\u2019uRwandabagiye bakora muri icyo gihugu ntabwo bitangaje ko leta ya Uganda yafata imyanzuro yokugenzura ku buryo bwimbitse ibintu byose ndetse n\u2019abantu bashobora kubangamiraumutekano w\u2019abaturage bayo cyangwa abahahungiye. Birashoboka ko hari abanyarwandababirenganiramo bazira gukekerwa ubusa\u00a0ariko inkomoko y\u2019ikibazo ishingiye kuri iriya politiki mbi ya leta y\u2019u Rwanda. Ntaho\u00a0bihuriye na gato no kuba, muri Werurwe 1998, Nyakwigendera Seth Sendashonga yaraganiriye na bamwe mu bayobozi bakuru ba Uganda, barimo Jenerali Salim Saleh murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni.<\/li><li>Tuributsa ko mu mwaka w\u20192013 nabwo uwitwa Faustin Kagame ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida wa repuburika yari yatangaje ko ikibazo cy\u2019umubano mubi wari hagati ya leta y\u2019u Rwanda n\u2019iya Tanzaniya nacyo cyaturukaga kuri Nyakwigendera Seth Sendashongango wari waremerewe gutoreza ingabo ze muri icyo gihugu. Ibyo ngo bikaba byari muri gahunda y\u2019ubutegetsi bwa Tanzaniya yo guhirika ubutegetsi bwa FPR hifashishijwe ingabo zakera. Institut Seth Sendashonga yakoze itangazo tariki ya 25 Kamena 2013 nabwo yamaganaicyo kinyoma kuko izo ngabo ntazigeze zibaho. Icyo gihe umubano mubi hagati y\u2019u\u00a0Rwanda na Tanzaniya waturukaga ku ijambo Perezida Kagame yatangaje avuga ko azatikura uwari Perezida wa Tanzaniya, Bwana Jakaya Kikwete, amuhora ko ngo nawe yarenze umurongoutukura ubwo yasabaga leta y\u2019u Rwanda kugirana imishyikirano ya politiki n\u2019abayirwanya barimo umutwe wa FDLR. Muri iryo tangazo twibanze cyane kuri anketi ikomeye twakoze ku iyicwa rya Seth Sendashonga kuko uriya Faustin Kagame yarimo kuyobya uburari ashaka kugereka ubwo bwicanyi ku Batanzaniya no ku Bagande. Intambwe Perezida Kagame yateye yemera uruhare rwe muri ubwo bwicanyi ikwiye gukoza isoni abirirwa bacura ibinyomabagamije guhishira ubwicanyi n\u2019andi marorerwa ubutegetsi bwa FPR bwimakaje. Tuributsa kandi ko Seth Sendashonga yicanywe n\u2019umushoferi warumutwaye, ariwe NyakwigenderaJean Bosco Nkuruyubukeye, naho ku nshuro ya mbere bamuhusha bakaba nabwo barahitanye uwo bari kumwe mu modoka, Nyakwigendera Sim\u00e9on Nsengiyumva. Uwigamba ko yishe Seth Sendashonga amenye ko urupfu rwa bariya tuvuze hejuru narwo rumwanditse ku gahanga.<\/li><li>Turemeza ko umubonano Seth Sendashonga yagiranye na Jenerali Salim Saleh Caleb Akandwanaho muri Werurwe 1998 utari ugamije guhungabanya umutekano w\u2019u Rwanda.Iyo ntumwa yari yoherejwe na Perezida Museveni washakaga kumenya icyakorwa kugirangohabe ubwiyunge hagati y\u2019abari ku butegetsi mu Rwanda n\u2019abandi banyarwanda bahunze igihugu ariko badafite uruhare mu bwicanyi bwabaye mu w\u20191994. Kuvuga ko uwo mubonanoariwo wabaye impamvu nyamukuru yo kwica Seth Sendashonga ni ikinyoma kuko uretse no kuba nta byemezo byahafatiwe ni ngombwa kwibutsa ko hari hashize imyaka ibiri umugambi wo kumwica waratangiye kugeragezwa. Ku itariki ya 26 Gashyantare 1996 nibwo ku nshuroya mbere umukozi wa Ambassade y\u2019u Rwanda witwa Francis Mugabo yarashe SethSendashonga aramukomeretse ariko ntiyamwica. Ntibyatinze abapolisi ba Kenya baje gufatauwo Francis Mugabo ndetse bamufatana n\u2019imbunda yakoresheje igicumba umwotsi. Icyo gihe leta y\u2019u Rwanda yahisemo gucyura uwo mukozi w\u2019ambassade\u00a0ajya gukomeza akazi kemu Rwanda aho gushyikirizwa inzego z\u2019ubucamanza za Kenya. Icyo ni ikimenyetso gikomeye cyerekana ko umubonano wabaye muri Werurwe 1998 nta ruhare ufite mu bwicanyi bwateguwe mbere hose. Kwitwaza ko G\u00e9rard Prunier yabyanditse mu gitabo cye nugushaka kwerekana ko afite impamvu zamuteye gukora ubwo bwicanyi ariko nk\u2019uko bimazegusobanurwa, umugambi wo kumwica warumaze imyaka irenga ibiri. Ahubwo ibyo uwo mushakashatsi yatangaje bifite ireme ni ibyo yavugiye mu kiganiro mbwirwaruhame cyateguwe na Institut Seth Sendashonga tariki ya 15 Kamena 2013. Yagize ati \u00ab\u00a0<strong>PerezidaKagame aho kuba igisubizo cy\u2019ibibazo by\u2019u Rwanda niwe ubwe wahindutse ikibazo yaba kubahutu yaba no ku batutsi\u00a0<\/strong>\u00bb. Ayo magambo niyo abantu bakwiye kwibazaho muri iki gihe abanyarwanda batakibasha gusohoka ngo bajye guhahira mu bihugu duturanye, cyane cyanemu Burundi no mu Bugande, kandi bizwi ko u Rwanda ubu ari indiri y\u2019inzara imaze kubakarande ku buryo abanyarwanda bayise \u00ab Nzaramba \u00bb.<\/li><li>Perezida Paul Kagame akwiye gusobanurira neza abanyarwanda uriya murongo utukura areberaho abamubangamiye agomba kwikiza kugirango ababishoboye bawirinde. Muri ikigihe twitegura isabukuru y\u2019imyaka 25\u00a0amahano yagwiriye u Rwanda abaye, Institut Seth Sendashonga yateguye ikiganiro cyari kigamije kugaruka kuri ayo mahano no ku bibazo binyuranye bijyana nayo uhereye ku mihango yo kwibuka ituma abantu bafata umwanya wo kujya ku nzibutso bakibuka ababo bakanabasabira. Icyo kiganiro kitaranaba cyamaganiwekure na Komisiyo y\u2019igihugu ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG),\u00a0ivuga ko kigamije guhakana iyo jenoside. Icyo kiganiro cyarabaye kandi cyagenze neza. Nta n\u2019umwe mu batanze ibiganiro wavuze ko jenoside y\u2019abatutsi itabayeho, nta n\u2019uwashoboraga kubivuga kuko muri Institut Seth Sendashonga ari ikintu twemera kandi twubaha nta gushidikanya nk\u2019uko n\u2019Umuryangow\u2019Abibumbye wabyemeje. Muri icyo kiganiro ariko havuzwe n\u2019ubundi bwicanyi bwakozwe n\u2019uruhande rwa FPR\u00a0ari nayo yatangije intambara kuva tariki ya 1 Ukwakira 1990 ihatanira kugera ku butegetsi. Urwo ruhande narwo rwakoze ubwicanyi, haba mu ntambara ubwayo haba na nyuma yayo. Kuvuga ko abantu baguye muri ubwo bwicanyi bakwiye nabo kwibukwantabwo ari uguhakana jenoside yakorewe abatutsi. Ayo ni amateka y\u2019igihugu yanditse mu bitabo binyuranye kandi yemezwa n\u2019amaraporo menshi tutaretse n\u2019abanyarwanda ubwabobabitangaho ubuhamya. Turasanga ari inshingano zacu nka soci\u00e9t\u00e9 civile gushakira abanyarwanda urubuga rwo kuganiraho ibyo bibazo. Niyo nzira nyayo yo guharaniraubwiyunge nyabwo bw\u2019abanyarwanda. Ntabwo gupfukirana abantu bishobora kuba igisubizoku bibazo bafite.<\/li><\/ol>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nyakwigendera Seth Sendashonga yabyirutse arwanya akarengane kakorwaga n\u2019ubutegetsi, bizakumuviramo guhunga. Iyo ntego yo kurwanya akarengane no guharanira uburenganzira bwa buri muturage mu gihugu cye yarayikomeje kugeza igihe yiciwe. <\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Institut Seth Sendashonga iri muri uwomurongo wo guharanira ukuri n\u2019 uburenganzira bwa buri munyarwanda.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Bikorewe i Buruseli , ku ya 12 Werurwe 2019. <\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Jean Claude Kabagema<\/strong><br>Pr\u00e9sident wa ISCID asbl<br>www.iscide.org<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>ISCID asbl: Itangazo rigenewe abanyamakuru Mu kiganiro yahaye abayobozi bakuru b\u2019igihugu bari mu mwiherero i Gabiro tariki ya 9&nbsp;werurwe2019, Perezida wa Repubulika y\u2019u Rwanda, Jenerali Majoro Paul Kagame, yatunguye abantu benshi ubwo yatangazaga ku mugaragaro ko ibyanditswe n\u2019umushakashatsi w\u2019umufaransa witwa G\u00e9rardPrunier ku iyicwa rya Seth Sendashonga byose ari ukuri, uwo mushakashatsi akaba yaratangaje ko Sendashonga [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":26526,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[45],"tags":[],"class_list":["post-30896","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amatangazo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Perezida Paul Kagame yigambye ko ariwe wicishije Seth Sendashonga - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Perezida Paul Kagame yigambye ko ariwe wicishije Seth Sendashonga - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"ISCID asbl: Itangazo rigenewe abanyamakuru Mu kiganiro yahaye abayobozi bakuru b\u2019igihugu bari mu mwiherero i Gabiro tariki ya 9&nbsp;werurwe2019, Perezida wa Repubulika y\u2019u Rwanda, Jenerali Majoro Paul Kagame, yatunguye abantu benshi ubwo yatangazaga ku mugaragaro ko ibyanditswe n\u2019umushakashatsi w\u2019umufaransa witwa G\u00e9rardPrunier ku iyicwa rya Seth Sendashonga byose ari ukuri, uwo mushakashatsi akaba yaratangaje ko Sendashonga [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-03-12T16:54:11+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2019-03-12T16:56:13+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"797\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"583\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Perezida Paul Kagame yigambye ko ariwe wicishije Seth Sendashonga\",\"datePublished\":\"2019-03-12T16:54:11+00:00\",\"dateModified\":\"2019-03-12T16:56:13+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\\\/\"},\"wordCount\":1100,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/05\\\/Seth-Sendashonga.jpg\",\"articleSection\":[\"Amatangazo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\\\/\",\"name\":\"Perezida Paul Kagame yigambye ko ariwe wicishije Seth Sendashonga - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/05\\\/Seth-Sendashonga.jpg\",\"datePublished\":\"2019-03-12T16:54:11+00:00\",\"dateModified\":\"2019-03-12T16:56:13+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/05\\\/Seth-Sendashonga.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/05\\\/Seth-Sendashonga.jpg\",\"width\":797,\"height\":583,\"caption\":\"Seth Sendashonga\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Perezida Paul Kagame yigambye ko ariwe wicishije Seth Sendashonga\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Perezida Paul Kagame yigambye ko ariwe wicishije Seth Sendashonga - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Perezida Paul Kagame yigambye ko ariwe wicishije Seth Sendashonga - Umunyarwanda","og_description":"ISCID asbl: Itangazo rigenewe abanyamakuru Mu kiganiro yahaye abayobozi bakuru b\u2019igihugu bari mu mwiherero i Gabiro tariki ya 9&nbsp;werurwe2019, Perezida wa Repubulika y\u2019u Rwanda, Jenerali Majoro Paul Kagame, yatunguye abantu benshi ubwo yatangazaga ku mugaragaro ko ibyanditswe n\u2019umushakashatsi w\u2019umufaransa witwa G\u00e9rardPrunier ku iyicwa rya Seth Sendashonga byose ari ukuri, uwo mushakashatsi akaba yaratangaje ko Sendashonga [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2019-03-12T16:54:11+00:00","article_modified_time":"2019-03-12T16:56:13+00:00","og_image":[{"width":797,"height":583,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Perezida Paul Kagame yigambye ko ariwe wicishije Seth Sendashonga","datePublished":"2019-03-12T16:54:11+00:00","dateModified":"2019-03-12T16:56:13+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\/"},"wordCount":1100,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg","articleSection":["Amatangazo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\/","name":"Perezida Paul Kagame yigambye ko ariwe wicishije Seth Sendashonga - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg","datePublished":"2019-03-12T16:54:11+00:00","dateModified":"2019-03-12T16:56:13+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg","width":797,"height":583,"caption":"Seth Sendashonga"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/perezida-paul-kagame-yigambye-ko-ariwe-wicishije-seth-sendashonga\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Perezida Paul Kagame yigambye ko ariwe wicishije Seth Sendashonga"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/30896","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=30896"}],"version-history":[{"count":3,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/30896\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":30899,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/30896\/revisions\/30899"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/26526"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=30896"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=30896"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=30896"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}