{"id":3095,"date":"2013-01-28T17:55:34","date_gmt":"2013-01-28T15:55:34","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3095"},"modified":"2013-01-28T22:15:09","modified_gmt":"2013-01-28T20:15:09","slug":"padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\/","title":{"rendered":"Padiri Tomasi Nahimana wa Leprophete.fr yashinze ishyaka rya politiki"},"content":{"rendered":"<p>Kuri uyu wa 28 Mutarama 2013, Padiri Tomasi Nahimana, uzwi cyane kubera urubuga le proph\u00e8te yashinze ishyaka rya politiki afatanije n&#8217;abandi banyarwanda.<!--more--><\/p>\n<p>Ikitaramenyekana ni ukuba Padiri Nahimana azakomeza kuba umusasaridoti cyangwa azakuramo ikanzu nk&#8217;uko bimaze iminsi binugwanugwa. Dore ko uretse ibimeze nk&#8217;amakimbirane \u00a0byagaragaye hagati ya Padiri Nahimana na Musenyeri Bimenyimana wa Diyosezi ya Cyangugu, amakuru ava mu bihaye Imana n&#8217;abandi bantu bari hafi ya Padiri Nahimana bavuga ko agiye kureka umurimo wo kwiha Imana akitangira politiki.<\/p>\n<p>Ikindi cyatunguye benshi n&#8217;uko mu munsi ishize uyu mupadiri yagaragaje kuba hafi ya Bwana Faustin Twagiramungu, Perezida wa RDI Rwanda Rwiza ndetse hari n&#8217;amakuru avuga ko Padiri Nahimana yari umwe mu bayobozi ba RDI ariko mu minsi ya vuba amakuru atugeraho yavugaga ko haba hatari hakigaragara ubwumvikane hagati ya Padiri Nahimana na Bwana Twagiramungu uretse ko tutavuga ko ari abanzi cyangwa batavugana. Dore ko muri iyi minsi Bwana Twagiramungu agaragaza gushaka ko ko habaho ubufatanye bwa opposition yose mu gihe bizwi ko Padiri Nahimana hari abantu asanga batari bakwiye kugaragara muri opposition nyarwanda.<\/p>\n<p>Andi makuru yavuzwe kuri Padiri Nahimana n&#8217;uko yaba yaratandukanye na mugenzi we Padiri Rudakemwa batangiranye gushinga urubuga Le Proph\u00e8te kubera ko ari abantu batandukanye cyane mu mitekerereze kandi ngo Padiri Rudakemwa yarifuzaga gukomeza umurimo w&#8217;Imana ntiyinjire muri politiki cyane, tutibagiwe n&#8217;igitutu by&#8217;abantu batandukanye barimo na Musenyeri Bimenyimana ariko mu rwego rwo kwiyubaha Padiri Rudakemwa ahitamo kuvuga ko afite imirimo myinshi ituma atakibona umwanya wo kwandika.<\/p>\n<p>Abakurikiranira hafi ibya politiki yo muri opposition nyarwanda basanga iri shyaka rya Padiri Nahimana rishobora kuba rizaba rigendera ku matwara atyaye dore ko Padiri Nahimana ndetse na Dr Nkusi bakunze kubigaragaza mu nyandiko zabo bacishaga ku rubuga Le proph\u00e8te.<\/p>\n<p>Tubitege amaso.<\/p>\n<p>Mushobora kubona itangazo ryashyizwe ahagaragara kubera itangizwa ry&#8217;iryo shyaka rya politiki hano hasi:<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><strong>Ishyaka ISHEMA RY&#8217;U RWANDA \u00ab UMUNANI UJYA INAMA URUTA IJANA RIRASANA \u00bb<\/strong><\/p>\n<p>Tubibwirijwe n\u2019umutima ukunda Urwatubyaye, twarahuye, twicara hamwe, dusenga Imana,tujya impaka,twungurana ibitekerezo maze tugera ku myanzuro ikurikira :<\/p>\n<p>1. Igihugu cyacu gifite isura mbi mu ruhando rw\u2019amahanga kubera umwiryane wakunze kuranga Abanyarwanda.<\/p>\n<p>2. Ingoma zose uko zagiye zisimburana, uhereye ku ngoma ya cyami ukagera kuri Repubulika ya kabiri zakoreye u Rwanda byinshi byiza birimo kurwagura, kururonkera Indepandansi no kurwinjiza mu nzira y\u2019iterambere ariko ntizashoboye kubonera umuti udakuka ikibazo cy\u2019umwiryane waterwaga ahanini na politiki y\u2019udutsiko twashakaga kwikubira ibyiza by\u2019igihugu hashingiwe ku bwoko cyangwa akarere.<\/p>\n<p>3. Ishyaka FPR-Inkotanyi rimaze gufata ubutegetsi ku ruhembe rw\u2019umuheto mu 1994 ntiryashoboye gushyiraho ubutegetsi buhumuriza Abanyarwanda nyuma y\u2019intambara ryatangije taliki ya 1 Ukwakira 1990 ikarimbura abanyarwanda batagira ingano igasozwa na jenoside yarimbuye cyane cyane Abatutsi.<\/p>\n<p>4. Ahubwo Ishyaka FPR-Inkotanyi ryigaruriwe bwangu n\u2019Agatsiko gato k\u2019Indobanure zaturutse mu gihugu cy\u2019Uganda, maze gafata ubukungu bwakabaye rusange karabwikubira, gakwirakwiza ITERABWOBA rya gisilikari mu gihugu hose, politiki kayubakira ku KINYOMA no ku KWIRARIRA birenze igipimo. Inzego bwite za Leta cyane cyane Ubutabera n\u2019inzego zishinzwe umutekano kazihinduye igikoresho cyo kurenganya no gukandamiza abaturage ku buryo butigeze bubaho mu mateka y\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>5. Ako Gatsiko gakora nka Mafia kafunze urubuga rwa politiki, kwiba amajwi mu matora kabihindura umuco, abanyamakuru n\u2019abanyapolitiki batavuga rumwe nako karabafunga, bamwe karabica, abandi karabamenesha bagana iy\u2019ubuhungiro ndetse kabakurikirayo kagamije kubarimbura nk\u2019uko bigaragazwa na raporo zitandukanye za LONI nka \u00ab Mapping Report \u00bb n\u2019izindi .<\/p>\n<p>6. Indobanure zigize Agatsiko zakomeje kungikanya ibyaha bihanwa n\u2019amategeko mpuzamahanga kugeza ubwo ubutabera bw\u2019ibihugu bya Espanye n\u2019Ubufaransa busohoye Impapuro mpuzamahanga zo gufata no gushyikiriza ubutabera abategetsi bakuru b\u2019igihugu cyacu basaga 50.<\/p>\n<p>7. Muri uyu mwaka ushize w\u20192012, Ibihugu binyuranye byo mu Bulayi na Amerika byagaragaje ko bitagishoboye gukomeza kwihanganira amafuti n\u2019ubugizibwanabi bw\u2019abategetsi b\u2019u Rwanda, niko guhagarika imfashanyo zose bageneraga u Rwanda kuko ahanini Agatsiko kazikoreshaga mu ntambara ya Kongo. Icyo cyemezo cyo guhagarika imfashanyo gifite ingaruka zikomeye cyane ku Banyarwanda : hari imishinga ifitiye abaturage akamaro yahagaze, abakozi benshi ntibagihembwa, abaturage ntibakivurwa, mu minsi itaha abanyeshuri ntibazashobora kwiga\u2026.<\/p>\n<p>8. Biragaragara ko Ubutegetsi bw\u2019Agatsiko kamaze imyaka 18 kanyunyuza imitsi y\u2019abaturage, gacamo Abenegihugu ibice, kagahindura Abacitsekwicumu ibikoresho mu nyungu zako bwite, Abanyarwandanda baburambiwe bidasubirwaho kandi n\u2019amahanga akaba yarabukuyeho icyizere. Agatsiko ntikagishoboye gushakira ibisubizo ibibazo Abanyarwanda bafite ahubwo niko ubwako kahindutse IKIBAZO cy\u2019insobe.<\/p>\n<p>9. Nk\u2019Abana b\u2019u Rwanda kandi bakunda igihugu cyababyaye ntitwakomeza kuba indorerezi cyangwa ngo twituramire mu gihe u Rwanda rukomeje gutakaza ishema rukwiye. Bityo rero nyuma y\u2019umwiherero tumazemo iminsi itatu mu mujyi wa Paris ho mu Bufaransa, dutangaje ibi bikurikira :<\/p>\n<p>(1)Dutangije Umutwe wa Politiki mushya witwa ISHEMA RY\u2019U RWANDA. Mu magambo ahinnye hazakoreshwa aya mazina akurikira, mu ndimi eshatu zikoreshwa mu gihugu cyacu : Ishyaka Ishema\/Parti Ishema\/Ishema Party.<\/p>\n<p>(2)Twiteguye gufatanya n\u2019Abanyarwanda bose b\u2019intwari, bafite ubushake n\u2019ukwiyemeza tugakora ibishoboka byose kugira ngo dusezerere ingoma y\u2019Agatsiko-Sajya mu gihe kitarambiranye maze twamara guhabwa ubutegetsi na rubanda tukabukoresha tuzahura igihugu cyacu kandi tugisubiza isura nzima mu karere k\u2019Ibiyaga bigari no mu ruhando rw\u2019amahanga.<\/p>\n<p>(3)Dushyize imbere inzira y\u2019amahoro kuko ariyo idasesa amaraso y\u2019inzirakarengane kandi ikubahiriza uburenganzira bw\u2019Ikiremwamuntu.<\/p>\n<p>(4)Mu minsi iri imbere tuzashyira ahagaragara umushinga ufatika wo kuvugurura inzego z\u2019ubutegetsi (Institutions) bw\u2019u Rwanda kugira ngo zishingire ku mahame ya demokarasi isesuye. Tuzagaragaza kandi n\u2019imishinga inyuranye y\u2019iterambere risangiwe duhishiye Abanyarwanda, by\u2019umwihariko tuzerekana ibyiza duteganyiriza amatsinda y\u2019abenegihugu bogeweho uburimiro n\u2019Agatsiko aribo :<\/p>\n<p>a)Urubyiruko rw\u2019abashomeri<br \/>\nb) Abarimu batereranywe n\u2019Abanyeshuri b\u2019abakene bahinduwe ibicibwa<br \/>\nc)Impunzi zihora zicundwaho ayikoba<br \/>\nd) Abarenganyijwe n\u2019inkiko z\u2019Agatsiko<\/p>\n<p>(5)Kandi ntituzahwema gutega amatwi inama n\u2019ibitekerezo rubanda izatugezaho.<\/p>\n<p>\u00ab Abagiye inama, Imana irabasanga \u00bb<\/p>\n<p>Bikorewe i Paris, taliki ya 28\/01\/2013<\/p>\n<p>1. Padiri Thomas Nahimana<br \/>\n2. Mme Nadine Claire Kasinge<br \/>\n3. Mr Jean Baptiste Kabanda<br \/>\n4. Dr Deogratias Basesayabo<br \/>\n5. Mr Chaste Gahunde<br \/>\n6. Dr Joseph Nkusi.<br \/>\n7. Mr Venant Nkurunziza<br \/>\n8. Mr Ernest NSENGA<\/p>\n<p>Source : ishemaparty.org<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kuri uyu wa 28 Mutarama 2013, Padiri Tomasi Nahimana, uzwi cyane kubera urubuga le proph\u00e8te yashinze ishyaka rya politiki afatanije n&#8217;abandi banyarwanda.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3106,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64,62],"tags":[],"class_list":["post-3095","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Padiri Tomasi Nahimana wa Leprophete.fr yashinze ishyaka rya politiki - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Padiri Tomasi Nahimana wa Leprophete.fr yashinze ishyaka rya politiki - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kuri uyu wa 28 Mutarama 2013, Padiri Tomasi Nahimana, uzwi cyane kubera urubuga le proph\u00e8te yashinze ishyaka rya politiki afatanije n&#8217;abandi banyarwanda.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-01-28T15:55:34+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2013-01-28T20:15:09+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Padiri Tomasi Nahimana wa Leprophete.fr yashinze ishyaka rya politiki\",\"datePublished\":\"2013-01-28T15:55:34+00:00\",\"dateModified\":\"2013-01-28T20:15:09+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\\\/\"},\"wordCount\":938,\"commentCount\":8,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Amakuru\",\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\\\/\",\"name\":\"Padiri Tomasi Nahimana wa Leprophete.fr yashinze ishyaka rya politiki - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-01-28T15:55:34+00:00\",\"dateModified\":\"2013-01-28T20:15:09+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":359,\"height\":480},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Padiri Tomasi Nahimana wa Leprophete.fr yashinze ishyaka rya politiki\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Padiri Tomasi Nahimana wa Leprophete.fr yashinze ishyaka rya politiki - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Padiri Tomasi Nahimana wa Leprophete.fr yashinze ishyaka rya politiki - Umunyarwanda","og_description":"Kuri uyu wa 28 Mutarama 2013, Padiri Tomasi Nahimana, uzwi cyane kubera urubuga le proph\u00e8te yashinze ishyaka rya politiki afatanije n&#8217;abandi banyarwanda.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-01-28T15:55:34+00:00","article_modified_time":"2013-01-28T20:15:09+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Padiri Tomasi Nahimana wa Leprophete.fr yashinze ishyaka rya politiki","datePublished":"2013-01-28T15:55:34+00:00","dateModified":"2013-01-28T20:15:09+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\/"},"wordCount":938,"commentCount":8,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Amakuru","Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\/","name":"Padiri Tomasi Nahimana wa Leprophete.fr yashinze ishyaka rya politiki - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-01-28T15:55:34+00:00","dateModified":"2013-01-28T20:15:09+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":359,"height":480},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/padiri-tomasi-nahimana-wa-leprophete-fr-yashinze-ishyaka-rya-politiki\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Padiri Tomasi Nahimana wa Leprophete.fr yashinze ishyaka rya politiki"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3095","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3095"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3095\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3095"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3095"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3095"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}