{"id":31,"date":"2012-07-14T15:56:48","date_gmt":"2012-07-14T13:56:48","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=31"},"modified":"2012-07-16T17:58:59","modified_gmt":"2012-07-16T15:58:59","slug":"ubwoba-buragatsindwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwoba-buragatsindwa\/","title":{"rendered":"Ubwoba buragatsindwa"},"content":{"rendered":"<p>Ubwoba ni ikintu gitera benshi gukora ibikorwa byinshi bibi ndetse harimo ibirimo ubugome bwinshi cyangwa biba bimeze nko kwiyahura wagira ngo ababikora ntabwo baba babitekerejeho. Kandi ubwo bwoba buri mu Rwanda buri kuva kuri Perezida wa Repubulika kugeza ku muturage wo hasi w\u2019inzirakarengane.<!--more--><\/p>\n<p>Nyuma yo kwitegereza igituma ubutegetsi bw\u2019igitugu bwa FPR bukomeza kunangira no gushyira ku ngoyi abanyarwanda budasize n\u2019abahoze muri ubwo butegetsi, bijyanye no kwikanga baringa tutibagiwe no gutera ubwoba abanyarwanda bandi badafite icyo bishinja ngo aho bukera bararimbuka, umuntu ashishoje asanga kudashaka demokarasi, kudashaka guha abaturage uburenganzira bwabo akenshi biba bishingiye ku bwoba.<\/p>\n<p>Iyo mvuze ubwoba mba mvuze ubwoba bwo gutakaza ubutegetsi kwa FPR n\u2019ingaruka zajyana nabyo mu gihe yaba ibutakaje nabi ibanje kuruhanya no kumena amaraso.<\/p>\n<p>Sindibujye kure ndafata ingero zisanzwe z\u2019ibyago abahoze mu butegetsi bwa kera n\u2019abandi bitirirwaga ko bafite ubutegetsi n\u2019iyo babaga baraburaraga kuri ubwo butegetsi (abahutu) bahuye nabyo. Ibyo byago rero nibyo abari mu buyobozi ubu batinya guhura nabyo baramutse barekuye ubutegetsi.<\/p>\n<p>-Hari abibona bahunze bari mu nkambi imeze nka Nyacyonga cyangwa za zindi z\u2019i Goma cyangwa i Bukavu, iyo bibutse ko hari abagiye ibirometero birenze 2000 n\u2019amaguru bwo birabazahaza<\/p>\n<p>-Hari abibona amazu yabo yabohojwe ndetse n\u2019imitungo yabo irimo kuribwa n\u2019abandi bagira icyo bavuga bakabizira<\/p>\n<p>-Hari abibona barimo gukurikiranwa mu nkiko mpuzamahanga no kw\u2019isi hose amahanga yose yarabagize ruvumwa<\/p>\n<p>-Hari abibona bari imbere y\u2019inkiko zisanzwe cyangwa izindi zimeze nka Gacaca barimo kuregwa ibyo bakoze n\u2019ibyo batakoze<\/p>\n<p>-Hari abibona bagenda bububa icyo bavuze cyose kitwa ko bashaka amacakubiri<\/p>\n<p>-Hari abibona bagenda babebera bakangwa n\u2019abana b\u2019ibitambambuga bikaba ngombwa ko baha ruswa ubiyenjeho wese ngo barebe ko baramuka.<\/p>\n<p>-Hari abibaza aho bazahungira dore ko ibihugu byose byo mu karere abaturage babyo batinya abanyarwanda ariko batabakunda na gato<\/p>\n<p>-Hari abibaza aho bazajya baca mu gihe abo birirwaga bacunaguza bazaba bafite uruvugiro<br \/>\nN\u2019ibindi byinshi ntarondoye<\/p>\n<p>Hari abantu benshi iyo batekereje ibintu bakoze bahemukira abanyarwanda bagenzi babo, bumva bapfa aho kugira ngo babone ubutegetsi buhindutse. Kuko hari benshi bakiriye cyangwa babeshejweho no kurenganya abandi kuburyo batibaza uburyo bashobora kubaho igihe abo barenganya cyangwa basa nk\u2019aho bahagaze ku gakanu babigaranzura.<\/p>\n<p>Nimumbwire abakada, abamaneko n\u2019abandi bantu batabarika babeshejweho n\u2019uko FPR iri ku butegetsi bishobora kugora kubona amaramuko igihe baba bari mu buzima busanzwe kandi noneho na rubanda birirwaga bacunaguza rwababonye amatwi.<\/p>\n<p>Nimumbwire nka Gumisiriza arimo kugenda atembera nta ba Escorts azi neza ko mu bantu bahura mu nzira harimo abakristu ba Kiliziya Gaturika bazi ibyo yakoze i Gakurazo. Ibaze nawe Ibingira arimo kugenda mu mujyi wenyine afite impungungenge zo guhura n\u2019abarokotse i Kibeho n\u2019imiryango yabo. Tutibagiwe ba Nziza na ba Munyuza bazi neza ko bari mu gihugu kimwe na Kayumba kandi bazi ibyo bamukoreye n\u2019abandi ntarondoye.<\/p>\n<p>Nimwibaze baba GP ba Kagame babaye abasirikare basanzwe cyangwa babaye abasivire batakiri kw\u2019ibere uko baba bameze.<\/p>\n<p>Nimutekereze nka Jean de Dieu Mucyo barimo kumubaza abo yatsinze i Save arimo kwisobanura kandi ariwe wamenyereye guca imanza. Ndebera nka Martin Ngoga barimo kumushinja ibyaha uko yaba ameze.<\/p>\n<p>Mwibaze namwe Jeannette Kagame barimo kumugaraguza gati nk\u2019uko byagendekeye Madame Agatha Habyalimana.<\/p>\n<p>Nimwibaze abantu bose bari mu butegetsi ubu n\u2019imiryango yabo nta gihugu cyo kw\u2019isi cyibakira babita abicanyi. Aho bagiye hose babahinda ngo basubire iwabo bajye kubazwa ibyo bakoze n\u2019iyo baba barengana.<\/p>\n<p>Nimwibaze namwe aba bantu bose mubona b\u2019ibihangange barimo gucibwa imanza n\u2019abantu bamwe na bamwe batazi gusoma, igihano cyose batanze gihera ku myaka 19 n\u2019uwakodeshaga avuga ko bamusenyeye etaje.<\/p>\n<p>Hari n\u2019abibona barasirwa ku giti nka Karamira, gufungwa burundu y\u2019umwihariko nabyo ntimwibwire ko bidatera ubwoba benshi.<\/p>\n<p>Uwavuga impungenge n\u2019ubwoba abantu bafite ntabwo yabirondora ngo azabirangize niyo mpamvu bamwe bahitamo guhebera urwaje bati n\u2019ubundi aho twakoze twarahakoze reka tumarireyo akaboko. Naho abandi b\u2019inzirakarengane badafite icyo bishinja bo batinya akarengane bashobora kugirirwa kuko n\u2019ubundi sibwo bwa mbere baba babonye abantu b\u2019inzirakarengane barengana babibona buri munsi.<\/p>\n<p>Bamwe ngo habaye amahinduka na demokarasi ngo habaho Genocide abandi bati abashaka amahinduka baba baje gusenya ibyubatswe.<\/p>\n<p>Abandi bati ntabwo dushaka amahinduka ngo ibyo turimo ni byiza twateye imbere, umuntu akibaza imishahara n\u2019ibindi bijyanye nayo by\u2019umurengera baha abayobozi icyo babibahera niba nyine badakora ngo igihugu gitere imbere.<\/p>\n<p>Ngo Kagame yateje igihugu imbere abanyarwanda bose baramukunda, nyamara yajya mu matora akabanza agafunga abo abona bashobora kumutsinda, kandi ntibinamubuze kwiba amajwi.<\/p>\n<p>Ubundi se ninde utakora nk\u2019ibyo bavuga ko Kagame yakoze afite imfashanyo z\u2019amahanga zitabarika, amabuye asahurwa muri Congo, yikorera mu isanduku ya Leta uko ashaka, arinzwe n\u2019abasirikare b\u2019indobanure batabarika, afite ibihugu by\u2019ibihangange bimukingiye ikibaba n\u2019ibindi?<\/p>\n<p>Ibyo Kagame akora ni nk\u2019aho umugabo yahaha mu rugo akajya ahoza abana n\u2019umugore ku nkeke ngo n\u2019uko yahashye kandi ari inshingano ze nk\u2019umugabo mu rugo.<\/p>\n<p>Ubundi se ibyo bikorwa biba bivuye mu mufuka wa Kagame cyangwa ni mu misoro y\u2019umurengera yakwa abaturage n\u2019imfashanyo z\u2019amahanga akabitegekesha abantu ngo yakoze ibitangaza kandi ibyo aba yarigishije aribyo byinshi?<\/p>\n<p><strong>Umwanzuro<\/strong><\/p>\n<p>Banyarwanda bavandimwe aho kugira ngo muzicwe n\u2019ubwoba bibatere kwikora mu nda no guhora mwikanga baringa, mwayoboka amahoro mukanywa umuti nk\u2019uwo abazungu bo muri Afrika y\u2019Epfo banyoye n\u2019ubwo usharira bwose.<\/p>\n<p>Nimubigenza mutyo ibyo mutinya byose ntabwo bizababaho kandi iyo mitungo yose mwabonye mu buriganya muzayigumana kuko abanyarwanda barambiwe intambara n\u2019akarengane ku buryo nabo bazemera kunywa umuti usharira wo kubababarira ibibi mwabakoreye ariko kugirango bizashoboke mushatse mwahera ubu.<\/p>\n<p><strong>Emmanuel Kamanzi<\/strong><br \/>\n<strong>Kigali<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ubwoba ni ikintu gitera benshi gukora ibikorwa byinshi bibi ndetse harimo ibirimo ubugome bwinshi cyangwa biba bimeze nko kwiyahura wagira ngo ababikora ntabwo baba babitekerejeho. Kandi ubwo bwoba buri mu Rwanda buri kuva kuri Perezida wa Repubulika kugeza ku muturage wo hasi w\u2019inzirakarengane.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":74,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-31","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ubwoba buragatsindwa - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwoba-buragatsindwa\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ubwoba buragatsindwa - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ubwoba ni ikintu gitera benshi gukora ibikorwa byinshi bibi ndetse harimo ibirimo ubugome bwinshi cyangwa biba bimeze nko kwiyahura wagira ngo ababikora ntabwo baba babitekerejeho. Kandi ubwo bwoba buri mu Rwanda buri kuva kuri Perezida wa Repubulika kugeza ku muturage wo hasi w\u2019inzirakarengane.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwoba-buragatsindwa\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-07-14T13:56:48+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2012-07-16T15:58:59+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubwoba-buragatsindwa\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubwoba-buragatsindwa\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Ubwoba buragatsindwa\",\"datePublished\":\"2012-07-14T13:56:48+00:00\",\"dateModified\":\"2012-07-16T15:58:59+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubwoba-buragatsindwa\\\/\"},\"wordCount\":898,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubwoba-buragatsindwa\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubwoba-buragatsindwa\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubwoba-buragatsindwa\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubwoba-buragatsindwa\\\/\",\"name\":\"Ubwoba buragatsindwa - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubwoba-buragatsindwa\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubwoba-buragatsindwa\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-07-14T13:56:48+00:00\",\"dateModified\":\"2012-07-16T15:58:59+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubwoba-buragatsindwa\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubwoba-buragatsindwa\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubwoba-buragatsindwa\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"640\",\"height\":\"426\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubwoba-buragatsindwa\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ubwoba buragatsindwa\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ubwoba buragatsindwa - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwoba-buragatsindwa\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ubwoba buragatsindwa - Umunyarwanda","og_description":"Ubwoba ni ikintu gitera benshi gukora ibikorwa byinshi bibi ndetse harimo ibirimo ubugome bwinshi cyangwa biba bimeze nko kwiyahura wagira ngo ababikora ntabwo baba babitekerejeho. Kandi ubwo bwoba buri mu Rwanda buri kuva kuri Perezida wa Repubulika kugeza ku muturage wo hasi w\u2019inzirakarengane.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwoba-buragatsindwa\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-07-14T13:56:48+00:00","article_modified_time":"2012-07-16T15:58:59+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwoba-buragatsindwa\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwoba-buragatsindwa\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Ubwoba buragatsindwa","datePublished":"2012-07-14T13:56:48+00:00","dateModified":"2012-07-16T15:58:59+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwoba-buragatsindwa\/"},"wordCount":898,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwoba-buragatsindwa\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwoba-buragatsindwa\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwoba-buragatsindwa\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwoba-buragatsindwa\/","name":"Ubwoba buragatsindwa - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwoba-buragatsindwa\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwoba-buragatsindwa\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-07-14T13:56:48+00:00","dateModified":"2012-07-16T15:58:59+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwoba-buragatsindwa\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwoba-buragatsindwa\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwoba-buragatsindwa\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"640","height":"426"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwoba-buragatsindwa\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ubwoba buragatsindwa"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/31","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=31"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/31\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=31"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=31"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=31"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}