{"id":31159,"date":"2019-03-28T21:51:39","date_gmt":"2019-03-28T19:51:39","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=31159"},"modified":"2019-03-28T21:52:06","modified_gmt":"2019-03-28T19:52:06","slug":"ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\/","title":{"rendered":"Ibyo wamenya ku bacanshuro ba RDF baherutse gufatirwa muri Uganda bari gutegura ibitero by\u2019iterabwoba."},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yanditswe na <strong>Frank Steven Ruta<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Inkuru imaze iminsi igarukwaho cyane mu bitangazamakuru byo mu Rwanda no muri Uganda,\u00a0 ni ifungwa ry\u2019umupaka wa Gatuna ndetse n\u2019ihagarikwa ry\u2019ibicuruzwa byinjira mu Rwanda bivuye i Bugande. N\u2019ubwo hatanzwe impamvu z&#8217;isanwa ry\u2019umuhanda wa Gatuna Kigali n\u2019ibindi byinshi birimo ishimutwa ry\u2019abanyarwanda bafatirwaga mu bikorwa by\u2019ubutasi muri Uganda, ibi The Rwandan yavumbuye ko ari inzitwazo za politike ko ahubwo umujinya w\u2019umuranduranzuzi watumye Kagame afunga imipaka yawutewe n\u2019ifatwa ry\u2019abacanshuro be bafashwe bataragera ku mugambi wabo wo guhindura zimwe mu nyubako za Kampala umuyonga.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Imbarutso yo gupanga ibi bikorwa by\u2019iterabwoba yabaye iyihe ?<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nyuma y\u2019uko mu kwezi k&#8217;Ukuboza k\u2019umwaka ushize u Rwanda rushoboye gushimuta abayobozi bakuru ba FDLR\u00a0 aribo Colonel Abega wari ushinzwe iperereza ndetse na La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wa yo\u00a0 babifashijwemo n\u2019igisirikari cya Congo, amakuru agera kuri The Rwandan avuga ko bakigezwa i Kigali basabwe kuvugisha ukuri kose kugira ngo barengere ubuzima bwabo.\u00a0 Aba bagabo bombi ngo bavuye imuzingo ku migabo n\u2019imigambi ya FDLR ndetse ngo banatanga amakuru yose ku byo gufatanya na RNC babifashijwemo na Museveni. Aha ngo niho u Rwanda rwahise rurya karungu rutangira gutegura uburyo bwabanza ibitero Museveni rukoresheje techniques z\u2019abiyahuzi kugira ngo bangishe Museveni abaturage be.\u00a0 Uwo mugambi wahawe Major Gen Nzabamwita Joseph usanzwe uyobora iperereza mu Rwanda. Ubwo ngo bahise bategura abacanshuro (mercenaries) 40. Aba bacanshuro babarizwa mu mutwe urinda Kagame, ariko ngo babaho mu buzima bwihariye kandi buhenze kuko bahembwa amafaranga y\u2019umurengera kandi bakaba mu mazu atandukanye n\u2019ay&#8217;abanyarwanda. Uwaduhaye amakuru yaduhamirije ko buri umwe muri aba ahembwa 9000$ buri kwezi bitewe n\u2019uko nabo iyo bahawe misiyo yo kuniga cyangwa kurasa umuntu batajya bazuyaza. Ibi kandi ngo babikora mu Rwanda no mu mahanga. Aba ngo ni bakabuhariwe mukurasa (snipers) ndetse no guhotora abantu bakoresheje ubundi buryo busanzwe bwa gikomando. Ikindi ni uko bakomoka mu bihugu bitandukanye ; aha twavuga nka : Brazil , Senegal , Cambodgia , US n\u2019ibindi byinshi The Rwandan igitohoza.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Umugambi waje gupfuba ku munota wa nyuma bitewe no kubura itumanaho !<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kubera ko u Rwanda rutagifite ibyitso muri kampani zitumano zikorera mu gihugu cya Uganda, ngo rwohereje aba bacanshuro rwizeye ko ruzakoresha itumano rikoreshwa na satellite kuko ari ryo abagande batari kubasha kugenzura. Aba bacanshuro ngo bakigera muri Uganda batangiye kuganira n\u2019abayobozi bari mu Rwanda banozanya umugambi w\u2019uburyo bagombaga gutangira gukora ibyo bitero byari kuba byiganjemo ibyo kurasa bamwe mu batavuga rumwe na Museveni. Ku isonga hari Bob Wine n\u2019abambari be bakomeye,\u00a0 kugira umuyonga Hotel Serena, Sheraton, Standard Bank, Centenary Bank n\u2019indi miturirwa myinshi ikorerwamo ubucuruzi bukomeye ibarizwa mu mujyi wa Kampala. Ibikoresho ngo bari kubihabwa na ambassador Mugambage uhagarariye u Rwanda muri Uganda. Kubera ko iperereza ry\u2019abagande rimaze imyaka ibiri rigenzurwa n\u2019abafaransa ndetse n\u2019abanyaisilaheri, ngo bahise babona satellite nshya y\u2019abongoreza iri kuvogera ikirere cya Uganda, ariko iturutse mu Rwanda. Aha ngo bahise bakora uko bashoboye batambamira iyo satellite bamaze gutahura iby\u2019uyu mugambi w\u2019aba bacanshuro bari binjiye mu gihugu. Birumvikano ko itumanaho ryabo na Kigali ryahise rihagarara kuko nta bundi buryo bari bafite bwogukoresha. Ibi byose ngo byakurikiwe no kubata muri yombi bose uko bakabaye bajya guhatirwa ibibazo mu mazu asanzwe afungirwamo abakekwaho ibitero by\u2019iterabwoba. Igitangaje ni uko bose ntawe basanganye icyangombwa cy\u2019u Rwanda. Impamvu ngo ni uko\u00a0 u Rwanda rwashakaga ko nihagira n\u2019ufatwa bitazitirirwa u Rwanda. Amakuru akomeza avuga ko ibi bitero byari bipanzwe neza k\u2019uburyo byari gukuba inshuro icumi ibyabereye\u00a0 Nairobi muri Kenya mu minsi ishize.\u00a0<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Gupfuba k\u2019uyu mugambi kwatumye General Nzabamwita atabwa muri yombi<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nzabamwita akimara kubura itumanaho hagati ye n\u2019abo bacanshuro be, yahise atanga raporo kwa Kabarebe. Uyu nawe yahise abwira sebuja Kagame iby\u2019iyo nkuru y\u2019inshamugongo. Kagame usanzwe uzwiho guhubuka no gutegekwa n\u2019uburakari, ngo yahise ategeka ko Nzabamwita yafungwa. Ibi byarabaye, ariko nyuma gato aza kurekurwa bitewe n\u2019uko basanze ibyabaye nta burangare yabigizemo ko ahubwo nawe byari bimurenze.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ngiryo izingiro ry\u2019amatati ari&nbsp; hagati y\u2019abega n\u2019abahima atumye rubanda rugufi rukomeza kwicwa n\u2019inzara&nbsp; kubera ifungwa ry\u2019imipaka hagati y\u2019ibihugu byombi aho Kagame ngo yanangiye ko Museveni nadafungura abahungu be nawe atazigera afungura uyu mupaka.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Frank Steven Ruta Inkuru imaze iminsi igarukwaho cyane mu bitangazamakuru byo mu Rwanda no muri Uganda,\u00a0 ni ifungwa ry\u2019umupaka wa Gatuna ndetse n\u2019ihagarikwa ry\u2019ibicuruzwa byinjira mu Rwanda bivuye i Bugande. N\u2019ubwo hatanzwe impamvu z&#8217;isanwa ry\u2019umuhanda wa Gatuna Kigali n\u2019ibindi byinshi birimo ishimutwa ry\u2019abanyarwanda bafatirwaga mu bikorwa by\u2019ubutasi muri Uganda, ibi The Rwandan yavumbuye [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":22831,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[70],"tags":[],"class_list":["post-31159","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibihwihwiswa"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ibyo wamenya ku bacanshuro ba RDF baherutse gufatirwa muri Uganda bari gutegura ibitero by\u2019iterabwoba. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibyo wamenya ku bacanshuro ba RDF baherutse gufatirwa muri Uganda bari gutegura ibitero by\u2019iterabwoba. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Frank Steven Ruta Inkuru imaze iminsi igarukwaho cyane mu bitangazamakuru byo mu Rwanda no muri Uganda,\u00a0 ni ifungwa ry\u2019umupaka wa Gatuna ndetse n\u2019ihagarikwa ry\u2019ibicuruzwa byinjira mu Rwanda bivuye i Bugande. N\u2019ubwo hatanzwe impamvu z&#8217;isanwa ry\u2019umuhanda wa Gatuna Kigali n\u2019ibindi byinshi birimo ishimutwa ry\u2019abanyarwanda bafatirwaga mu bikorwa by\u2019ubutasi muri Uganda, ibi The Rwandan yavumbuye [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-03-28T19:51:39+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2019-03-28T19:52:06+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/11\/Museveni-Kagame.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1600\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"1441\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\"},\"headline\":\"Ibyo wamenya ku bacanshuro ba RDF baherutse gufatirwa muri Uganda bari gutegura ibitero by\u2019iterabwoba.\",\"datePublished\":\"2019-03-28T19:51:39+00:00\",\"dateModified\":\"2019-03-28T19:52:06+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\\\/\"},\"wordCount\":704,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/11\\\/Museveni-Kagame.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibihwihwiswa\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\\\/\",\"name\":\"Ibyo wamenya ku bacanshuro ba RDF baherutse gufatirwa muri Uganda bari gutegura ibitero by\u2019iterabwoba. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/11\\\/Museveni-Kagame.jpg\",\"datePublished\":\"2019-03-28T19:51:39+00:00\",\"dateModified\":\"2019-03-28T19:52:06+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/11\\\/Museveni-Kagame.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/11\\\/Museveni-Kagame.jpg\",\"width\":1600,\"height\":1441},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibyo wamenya ku bacanshuro ba RDF baherutse gufatirwa muri Uganda bari gutegura ibitero by\u2019iterabwoba.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\",\"name\":\"therwd\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibyo wamenya ku bacanshuro ba RDF baherutse gufatirwa muri Uganda bari gutegura ibitero by\u2019iterabwoba. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibyo wamenya ku bacanshuro ba RDF baherutse gufatirwa muri Uganda bari gutegura ibitero by\u2019iterabwoba. - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Frank Steven Ruta Inkuru imaze iminsi igarukwaho cyane mu bitangazamakuru byo mu Rwanda no muri Uganda,\u00a0 ni ifungwa ry\u2019umupaka wa Gatuna ndetse n\u2019ihagarikwa ry\u2019ibicuruzwa byinjira mu Rwanda bivuye i Bugande. N\u2019ubwo hatanzwe impamvu z&#8217;isanwa ry\u2019umuhanda wa Gatuna Kigali n\u2019ibindi byinshi birimo ishimutwa ry\u2019abanyarwanda bafatirwaga mu bikorwa by\u2019ubutasi muri Uganda, ibi The Rwandan yavumbuye [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2019-03-28T19:51:39+00:00","article_modified_time":"2019-03-28T19:52:06+00:00","og_image":[{"width":1600,"height":1441,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/11\/Museveni-Kagame.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwd","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\/"},"author":{"name":"therwd","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03"},"headline":"Ibyo wamenya ku bacanshuro ba RDF baherutse gufatirwa muri Uganda bari gutegura ibitero by\u2019iterabwoba.","datePublished":"2019-03-28T19:51:39+00:00","dateModified":"2019-03-28T19:52:06+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\/"},"wordCount":704,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/11\/Museveni-Kagame.jpg","articleSection":["Ibihwihwiswa"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\/","name":"Ibyo wamenya ku bacanshuro ba RDF baherutse gufatirwa muri Uganda bari gutegura ibitero by\u2019iterabwoba. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/11\/Museveni-Kagame.jpg","datePublished":"2019-03-28T19:51:39+00:00","dateModified":"2019-03-28T19:52:06+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/11\/Museveni-Kagame.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/11\/Museveni-Kagame.jpg","width":1600,"height":1441},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-wamenya-ku-bacanshuro-ba-rdf-baherutse-gufatirwa-muri-uganda-bari-gutegura-ibitero-byiterabwoba\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibyo wamenya ku bacanshuro ba RDF baherutse gufatirwa muri Uganda bari gutegura ibitero by\u2019iterabwoba."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03","name":"therwd","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/31159","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=31159"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/31159\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":31160,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/31159\/revisions\/31160"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/22831"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=31159"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=31159"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=31159"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}